
Tag: featured
-
Nyagatare: Yakurikiye igihembo cya 3,000Frw bimuviramo gupfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga 2021, mu mudugudu wa Kabirizi bita Kanguka, Akagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam, avuga ko Hafashimana Sylvestre n’abandi bari mu itsinda, barisoje uwitwa Mutimukeye ajya mu kwiherera mu musarane wa Manantirenganya Athanase, ibyangombwa bye bigwamo.
Manirafasha ngo yamubwiye ko yabimukuriramo akamuhemba undi arabyemera birangira agiyemo ntiyabasha kuvamo.
Ati “Mutimukeye yagiye mu bwiherero atamo ibyangombwa birimo Perimi, Irangamuntu, ikarita za ‘Tap and go’ n’ibindi. Amakuru twahawe n’abaturage ni uko ngo yamwemereye 3,000 Frs, mukuru we n’umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane”.
Rutayisire akomeza avuga ko akigeramo hasi, kuko umusarane ari bwo wari ugitangira gukoreshwa yakomezaga kuvugana n’abo hejuru ariko bigera aho bumva atangiye guhirita bikekwa ko yabuze umwuka.
Avuga ko bashakishije abamukuramo ariko birananirana akurwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.
Umusarane yaguyemo ureshya na metero icyenda z’ubujyakuzimu, hakaba hategerejwe ko RIB itanga icyemezo cyo kuwushyingura.

-
Ubumwe bw’Abanyarwanda ni bwo bwatumye u Rwanda rwibohora – Musenyeri Rucyahana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Bishop John Rucyahana avuga ko Ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo bwatumye u Rwanda rwibohora
Musenyeri Rucyahana avuga ko umurage wo Kwibohora ari uguhitamo ubumwe, kwagura ibitekerezo aho kwizihiza gusa itariki yo Kwibohora, ahubwo abantu bakamenya ko kugira ngo u Rwanda rubohorwe byasabye gushyira hamwe no kugira intego.
Asobanura ku ruhare rwo Kwibohora mu kubaka Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwatumye u Rwanda rubohorwa kubera kugira imyumvire imme no kugira injyana imwe.
Avuga ko nyuma yo kubohora u Rwanda hakurikiyeho kwibohora amateka y’ubukoloni n’ingaruka zabwo, zirimo n’iz’ubuyobozi bubi bwakurikiye ubwo bukoroni, no kwibohora imyumvire mibi y’amacakubiri.
Yongeraho ko ubunebwe bwo mu mitekerereze no gushaka kugera kuri byinhsi ariko wakoze bikeya, bikwiye gucika ahubwo abantu bakamenya ko icya ngombwa ari ugukora cyane, gutekereza cyane kugira ngo ugere ku bikomeye.
Agira ati “Kwigira ni ikintu kigari nk’uko kwibohora ari bigari kandi, nk’uko ubumwe ari bugari, Abanyarwanda barebe uko ibyo bintu bitatu ari bigari uburemere bifite n’agaciro bifite n’ibyo duteze ku Kwibohora kugamije Kwigira nUbumwe bwacu nk’Abanyarwanda”.
Musenyeri Rucyahana kandi asaba Abanyarwanda kwibuka ko urugamba rwo kwibohoa rugikomeje kandi kurutsinda bisaba gukomeza ubumwe.
Avuga ko ababyiruka bakeneye kumurikirwa n’abamaze gukura kandi hari byinhsi igihuugu kimaze kugeraho bigaragaza ko abana bacyo bakomeje kurerwa neza hari icyizere cy’ejo hazaza.
Ahereye ku bwitange bugaragara mu rubyiruko rw’abakorerabushake, abarwanya ibyaha n’abaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi ari intambwe igaragaza ko urubyiruko na rwo rwiyemeje guharanira icyiza aho kugana ikibi, agasaba abantu gukomeza kwibuka ko Igihugu cy’u Rwanda ntawe bagisiganira ahubwo bose bakeneye kuzana imbaraga zabo ngo bakomeze kucyubaka.
Perezida wa NURC ashimira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kugaragaza umutima wo kwihangana no gutanga imbabazi ku babahemukiye kuko bagize uruhare mu gutuma benshi mu bakoze Jenoside bumva uruhare rwabo mu koreka Igihugu ahubwo bagahinduka bakemera gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.

-
-
Gatsibo: Imiryango 14 y’abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu yahawe amacumbi – #rwanda #RwOT
Ni inzu zubatswe mu mafaranga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, nibura muri buri Murenge hakaba hubatswemo inzu imwe yashyikirijwe uwatoranyijwe utari ufite imibereho myiza.
Mu gutaha izi nzu kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27, Umunsi wo Kwibohora, Umuyobozi w’umuryango RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko bahisemo kwizihiza uyu munsi hatahwa izi nzu.
Yakomeje avuga ko babikoze nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi nk’umuryango wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse ngo bakanaharanira ko imiyoborere ikomeza kugenda neza.
Ati “ Ubu imiyoborere dufite mu gihugu ni myiza ariko hari ibibazo bimwe na bimwe bikiboshye abanyarwanda, birimo ubukene, kutagira aho abantu baba nubwo atari benshi ariko barahari. Twaravuze tuti ‘rero nk’umuryango tugire uruhare mu gukemura ibyo bibazo’, ni yo mpamvu twubatse izi nzu nibura buri imwe tubarira miliyoni enye n’igice kongeraho ibyo baremeye iyi miryango.”
Yakomeje avuga ko bishimishije kubona abaturage bagifite gukotana muri bo aho bagifite umutima wo gufasha bagenzi babo batabayeho neza.
Bamwe mu bamugariye ku rugamba bashyikirijwe izi nzu bashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ku rukundo babagaragarije.
Kagabo Joel winjiye mu gisirikare mu 1988 akaza kukivamo nyuma yo kumugarira ku rugamba, yavuze ko yishimiye inzu yahawe ngo kuko yari amaze imyaka myinshi asembera.
Ati “ Ni ibyishimo ntagereranwa, sinabona uko mbivuga, umutima wanjye uranezerewe cyane kuko nahawe inzu ni cyo kintu nari mbabaye cyane.”
Bitege Sam ufite imyaka 62 akagira abana icumi, yavuze ko yinjiye mu gisirikare mu 1991 akivamo 2002 nyuma yo kumugarira ku rugamba, na we ngo yishimiye inzu yahawe cyane kuko yari abayeho mu buzima butari bwiza.
Ati “ Nsa nk’uwageze mu ijuru kuko buriya iyo wabonye inzu n’imitekerereze yawe ijya mu murongo mwiza, ndashimira Perezida wa Repubulika watoje abanyarwanda urukundo no gufashanya, uyu munsi nabohotse cyane kandi ndashimira buri umwe wabigizemo uruhare.”
Uretse inzu bahawe banorojwe amatungo arimo inka, ihene ndetse banahabwa ibiryamirwa n’intebe zo mu nzu, hari n’abahawe ibiribwa mu rwego rwo kubafasha kwinjira muri izi nzu bafite n’ibyo kurya byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 63 Frw yatanzwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo.

Abahawe inzu bishimiye ko bagenzi babo babatekerejeho bakabakura mu buzima bwo gusembera
Uretse inzu iyi mirryango yanorojwe inka
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ubwo yaganiraga n’umwe mu miryango yashyikirijwe inzu
-
Ibidasanzwe kuri Norrsken Foundation izafasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro gishobora kugera kuri miliyari 10 Frw – #rwanda #RwOT
Norrsken Foundation ni ikigo cyashinzwe n’umukire Niklas Adalberth mu 2016, gifite intego zo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.
Mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’iki kigo, cyahisemo gutangiza ishami ryacyo muri Afurika, maze cyemeza u Rwanda nk’icyicaro gikuru ndetse imirimo yo kubaka ibiro byacyo irarimbanyije, aho byitezwe ko izarangira muri uku kwezi.
Norrsken Faundation izafasha ba rwiyezamirimo 1000, icyiciro cya mbere kizafashwa kigizwe na ba rwiyemezamirimo 250, kikazatangira muri Nzeri uyu mwaka, abandi 750 biganjemo Abanyarwanda n’abanyamahanga bake, bakazatangira gukorana n’iki kigo muri Werurwe 2022.
Aba bazafashwa mu bikorwa bitandukanye, birimo guhabwa aho gukorera hagezweho, kubahuza na ba rwiyemezamirimo bakomeye ku rwego rw’Isi bagasangira inararibonye ndetse no kubaha igishoro mu gihe bikenewe, aho Norrsken Foundation izajya igura imigabane runaka mu kigo basanze gifite amahirwe y’iterambere, impande zombi zigasinya amasezerano y’uburyo bw’imikoranire.
Imishinga yatoranyijwe izahabwa igishoro kiri hagati ya miliyoni 10 na miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’Uhagarariye ibikorwa bya Norrsken Foundation mu Rwanda, Murasira Pascal, yavuze ko biyemeje gukorera mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ba rwiyemezamirimo baho ndetse ko baruhisemo kubera uburyo rworohereza abashoramari.
Ati “U Rwanda ruzwiho korohereza abashoramari bashaka kurutangiramo ibikorwa byabo. Ikindi ni igihugu gitekanye ku buryo buri wese acyisanzuramo, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ukandagiye muri Afurika bwa mbere. Norrsken yahisemo kuhakorera kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo batanga icyizere ku kubaka ubucuruzi burenga imbibi z’u Rwanda.”
Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha ba rwiyemezamirimo bagera ku 1600, hakazotoranywa 1000 bazafashwa hagendewe ku mishinga yabo.
Niklas Adalberth washinze iki kigo aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, aho yabonanye na Perezida Paul Kagame ndetse bikaba byitezwe ko ubwo ibiro by’iki kigo bizaba bimaze kuzura, ari umwe mu bazitabira umuhango wo kubitaha ku mugaragaro.
Norrsken Foundation ni ikigo cyubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu gufasha ba rwiyemezamirimo bakizamuka
Mu biro by’iki kigo, hazaba hari umwanya wisanzuye uzajya wakira ba rwiyemezamirimo bazanye imishinga bifuza ko yaterwa inkunga
-
Burera: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kwica umugore we – #rwanda #RwOT
Uyu murambo wabonetse kuri iki Cyumweru ureremba hejuru y’amazi ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama.
Uwo Hashakimana bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasie w’imyaka 38, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rerembo uwo murambo wabonetsemo, Jean Pierre Mushakarugo, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bwabimenyeshejwe n’abaturage bakihutira gutabara bafatanyije n’inzego z’umutekano ariko bagasanga uwo mugabo yamaze gupfa.
Yagize ati “Ni byo kuri iki cyumweru twamenyeshejwe amakuru tuyahawe n’abaturage bari bagiye ku kiyaga.Twagezeyo dufatanyije n’inzego z’umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana.”
Yongeyeho inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zishakisha uyu mugabo, ati “Bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, yahise atoroka ntiyongera kuboneka, mu gihe yari agishakishwa kugira ngo akorweho iperereza nibwo twasanze yapfuye dukeka ko yiyahuye.”
Umuryango wa Hashakimana Jean Pierre na Uwimana Pascasie basize abana bane batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, bikavugwa ko bari basanzwe babana mu makimbirane ashingiye ku mitungo.
Ikiyaga cya Burera cyagaragayemo umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye
-
Iburasirazuba: Ibikorwa by’ingenzi byagezweho mu myaka 27 u Rwanda rwibohoye – #rwanda #RwOT
Ni intara ibarizwamo igice kinini cyari gituwe n’abaturage baheze inyuma mu bwigunge dore ko ahenshi nta bikorwa remezo byari bihari nko mu zindi ntara.
Habarizwamo kandi igice kinini kitari gituwe cyane cyahoze kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, kigizwe ahanini n’Akarere ka Nyagatare cyatangiye guturwamo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari kandi ibindi bice nk’Akarere ka Kirehe kagejejwemo umuriro w’amashanyarazi bwa mbere mu mwaka wa 2010.
Inzego zirimo ubworozi, ubuhinzi, ubuzima, uburezi n’izindi zatejwe imbere mu buryo bugaragara nubwo inzira ikiri ndende.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel avuga ko iyi Ntara ari imwe mu zagejejwemo iterambere rigaragara mu myaka 27 u Rwanda rubohowe.
Yavuze ko kubohora igihugu byaje bikenewe cyane kuko hari benshi bari barahejejwe ishyanga abandi babuzwa uburenganzira kubera politike mbi, ibi bikaba ari byo byatumye bamwe mu banyarwanda batangiza urugamba rwasize babohoye igihugu.
Ati “Urugamba rwo kubohora igihugu yari yo mahitamo yonyine yari ahari bitewe n’amateka ya politiki mbi kuko bwari uburyo bwo kwishakamo ibisubizo no gushaka igihugu n’uburenganzira ku kugira ngo igihugu cyongere gisubire mu nzira nziza, ni ko gutangiza urugamba FPR-Inkotanyi ihagarika Jenoside yakorewe abatutsi.”
Guverineri Gasana Emmanuel avuga ko muri iyi Ntara hagejejwe ibikorwaremezo bifatika byahinduye imibereho y’abaturageGuverineri Gasana yavuze ko nyuma yo kubona igihugu hakurikiyeho urugamba rwo kugisana no kugiteza imbere akaba ari rwo kuri ubu igihugu kiri kurwana giharanira ko buri muturage aba atekanye afite imibereho myiza n’amahirwe angana n’aya mugenzi we.
Intambwe yatewe mu buhinzi
Guverineri Gasana avuga ko iyi ntara yateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi aho ngo hahujwe ubutaka ku buso bungana na hegitari ibihumbi 500 ku bihingwa byatoranyijwe birimo umuceri, ibigori, soya, ibishyimbo n’ibindi bihingwa byinshi.
Kuri ubu yavuze ko ikigezweho ari uguhinga hagamijwe isoko mpuzamahanga aho abaturage basigaye bahinga indabo, inanasi, imiteja, ikawa byoherezwa mu mahanga.Mu mishinga minini y’ubuhinzi ibarizwa muri iyi Ntara hari nk’umushinga wo kuhira mu Murenge wa Nasho wazanywe n’umuherwe Howard G. Buffet, umushinga wo kuhira wa Ndego, umushinga wa Gabiro uzuhira ku buso burenga hegitari 15 600 no gutera ibiti by’imbuto n’undi uri Kagitumba ku Muvumba yose ikazuhira ku buso bungana na hegitari ibihumbi 25.
Kubijyanye no guhangana n’amapfa ngo hubatswe damu 25 zifasha abaturage mu kuhira imyaka, izigera mu icumi ngo zubatswe mu Karere ka Kayonza mu Mirenge ya Ndego, Mwiri, Rwinkwavu, Murundi na Gahini nk’imwe mu yakunze kugaragaramo ikibazo cy’amapfa.
Ahantu 60 hatunganyirizwa kawa ndetse n’inganda 29 ni zo zimaze kubakwa mu guteza imbere iki gihingwa.
Ubworozi bugomba kurushaho kubyazwa umusaruro
Guverineri Gasana avuga ko mu bijyanye n’ubworozi iyi Ntara ifite inzuri ibihumbi 10 ziri ku buso bungana na hegitari ibihumbi 100 kongeraho inganda zirenga 120 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko kuri ubu intumbero bafite ari ukorora inka nziza zitanga umukamo bakava ku bihumbi 170 aboneka ku munsi muri iyi Ntara nibura bakagera kuri litiro miliyoni ebyiri, ibi ngo bizagerwaho mu gihe aborozi bamenye ibyo inka zikenera n’igihe bikenerwa, gutera ubwatsi butanga umukamo mwinshi, hakazanashyirwaho inganda z’ibikomoka ku bworozi nk’uruganda rw’amata y’ifu n’ibindi.
Kuri ubu muri iyi Ntara habarizwa amakusanyirizo 44, mu mirenge yose ibarizwamo inzuri hari kongerwamo damu mu gufasha aborozi mu kugabanya urungendo inka ikora ijya kunywa amazi.
Ubuvuzi bwateye imbere bigaragara
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko mu byo bwishimira nyuma y’imyaka 27 ari uko ubuvuzi bwateye imbere mu buryo bugaragara. Ibitaro byariyongereye bigera ku icumi, ibigo nderabuzima 116 ndetse n’amavuriro y’ibanze amaze kuba 314.
Guverineri Gasana yavuze ko buri Kagari nibura kagejejwemo ivuriro ry’ibanze ryafashije abaturage mu kwivuza hafi batarindiriye gukora ingendo ndende bajya ku bigo nderabuzima.
Ibi byiyongera ku mavuriro y’ibanze yegereye umupaka yashyizwemo serivisi zari zisanzwe zitangirwa ku bitaro mu kwegereza abaturage serivisi nziza, muri serivisi zashyizwemo harimo kwisiramuza, kwivuza amenyo, kubyara n’izindi.
Imihanda yaguye imigenderanire
Kuri ubu mu turere twose hagiye hubakwa imihanda myiza ya kaburimbo igamije kwagura imihahirane, hari indi yagiye ikorwa ihuza uturere n’utundi nka Nyagatare-Rukomo-Gicumbi, Ngoma-Bugesera- Nyanza n’indi myinshi yakozwe igatuma ubuhahirane burushaho kugenda neza.
Muri uyu mwaka nibura hubatswe ibirometero 49 bya kaburimbo mu turere dutandukanye ndetse hanubakwa imihanda y’imigenderano ireshya na kilometero 665.
Guverineri Gasana yavuze ko kandi hari gahunda iri gushyirwamo imbaraga yo gukora imihanda izenguruka imipaka mu rwego rwo kwegereza abayituriye ibikorwaremezo.
Abana bakoraga ingendo ndende bajya ku ishuri bunzwe amaguru
Uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba buri mu gice cyateye imbere bigaragara aho abana bavuye ku kwiga aho bakoreshaga hejuru y’ibilometero bitandatu begerezwa amashuri mu buryo bugaragara.
Iyi Ntara kuri ubu ibarizwamo kaminuza icyenda ziri mu turere dutandatu, nibura muri buri Murenge hashyizwemo amashuri y’imyaka 12 hagamijwe kwegereza imiryango amashuri no kugabanya ubucucike bwayarangwagamo.
Urugero nko mu mwaka ushize hubatswe ibyumba by’amashuri 7058 ibi byumba bikaba byarafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri.
Inganda zubatswe ku bwinshi
Mu bikorwaremezo biri kuzamura iterambere mu Burasirazuba inganda ziri gufata igice kinini cyane cyane mu turere twa Rwamagana, Bugesera na Nyagatare.
Muri utu turere hashyizweho igice cyahariwe inganda kuri ubu izigera kuri 25 zikaba zaratangiye gukora aho zimaze guha abanyarwanda benshi akazi biganjemo urubyiruko.
Muri iyi Ntara habarurwa inganda 161 harimo 127 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Intara y’Iburasirazuba yubakiwe Stade eshatu
Intara y’Iburasirazuba ni imwe mu zitaragiraga ibibuga by’imikino; mu mwaka wa 2018 hatangiye kubakwa stade eshatu buri yose ikaba yaruzuye ifite agaciro k’arenga miliyari icyenda, ni ibibuga birimo igikinirwaho umupira w’amaguru gishobora kwakira abarenga 3000 bicaye neza, icya Volleyball, Basketball, Tennis n’indi mikino, bikaba byarubatswe mu turere twa Ngoma, Bugesera na Nyagatare.
Mu bukerarugendo iyi ntara ifite pariki y’Igihugu y’Akagera, kongeraho ibice bigiye biri muri buri Karere biteganywa gutunganywa bikajya bisurwa na ba mukerarugendo nk’urutare rwa Ngarama n’ibindi.
Hari kandi inzira yo kwibohora ituruka Kagitumba igaca ahitwaTabagwe ikambukiranya na Gicumbi, iyi ikaba igaragaza uko amateka yo kubohora u Rwanda yatangiye, aho ingabo za RPA zabaga n’indaki umukuru w’Igihugu yabagamo akanatangiramo amabwiriza y’urugamba.
Ifite kandi ibiyaga 31 muri 34 biri mu Rwanda hakaba hari kubakwaho ibikorwa remezo birimo amahoteli agamije kuzamura ubukerarugendo bw’iyi ntara, kuri ubu habarizwamo 14 zigezweho.
Kuri ubu Intara y’Iburasirazuba igeze kuri 55 % mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage mu gihe intego ari uko 2024 bazaba bawufite100% ku kijyanye n’amazi abayagejejweho bageze kuri 80%.
Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere turindwi, imirenge 95, ikaba ituwe n’abaturage basaga miliyoni eshatu, ikora ku bihugu bitatu birimo u Burundi, Uganda na Tanzania.
Abahinzi bagejejweho uburyo bwo kuhira butuma imyaka itakibapfana
Guhingwa imbuto nziza bisigaye bituma abaturage babona umusaruro utubutse
Ibigori bihinze ku buso bwahujwe bitanga umusaruro
Umuceri uri mu bihingwa bimaze gutera imbere mu Ntara y’Iburasirazuba
Imishinga yo kuhira ikorerwa ku buso bugari yafashije abaturage kongera umusaruro
Inka zitanga umukamo ziri kororwa ku bwinshi mu kongera umusaruro
Iterambere mu rwego rw’ubworozi rijyana no kugira ibikoresho nkenerwa
Iyi ntara yihaye gahunda yo kuva ku mukamo ungana na litiro ibihumbi 170 bakagera kuri miliyoni ebyiri ku munsi
Hoteli 14 zigezweho ni zo zimaze kubakwa zirimo Epic iri i Nyagatare ifite inyenyeri enye
Ibitaro bigezweho byatumye ubuvuzi butera imbere
Ibitaro bya Gatunda biri mu byubatswe mu mwaka ushize
Imidugudu y’icyitegererezo irenga 25 yubatswe muri iyi Ntara
Stade eshatu zatanzwe n’Umukuru w’Igihugu zafashije abaturage bo mu Burasirazuba kwidagadura
Umuriro uzaturuka ku rugomero rwa Rusumo witezweho byinshi muri iyi Ntara
-
U Bwongereza bugiye gukuraho amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT
U Bwongereza bumaze gukingira nibura 63% by’abantu bakuru bamaze guhabwa dose ebyiri z’urukingo rwa Covid-19, mu nkingo zirenga miliyoni 78 zimaze gutangwa.
Iki gihugu ariko kimaze iminsi kibona ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 cyane cyane bitewe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta, bufite ubushobozi bwo kwandura no kwica vuba kurusha ubusanzwe, bukaba bugize 99% by’ubwandu bushya buri kugaragara mu Bwongereza.
Ku munsi w’ejo abantu barenga ibihumbi 24 basanzwemo Covid-19, abandi 15 bitaba Imana kandi iyi mibare iri kuzamuka.
Boris Johnson yavuze ko Leta ye igiye gukuraho ingamba zose zari zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko abaturage bakeneye “ubwigenge bwabo” kandi ko “bazakoresha umutimanama wabo mu guhitamo icyo bakwiye gukora mu kurinda amagara yabo.”
Byitezwe ko Inteko Ishinga Amategeko izatera ku itariki ya 12 Nyakanga ikaganira kuri iki cyemezo cyakwemezwa kikazatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 19 Nyakanga.
Nikimara kwemezwa bizaba bivuze ko amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no kudakora ibiterane by’abantu benshi yose azavanwaho, maze ubuzima bugasubira nk’uko bwari bumeze mbere y’icyorezo, icyakora abazashaka gukomeza kubahiriza amabwiriza, ntabwo bazabihanirwa.
U Bwongereza buri kwitegura gutanga dose ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19 n’abari hejuru y’imyaka 50 mu rwego rwo kongera ubwirinzi bw’umubiri wabo mbere y’itangira ry’ibihe by’ubukonje.
Mu ntangiriro za Shampiyona y’u Bwongereza mu kwezi gutaha, byitezwe ko abafana bazagaruka ku kibuga badasabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
-
Kigali: Abazunguzayi badukanye amayeri atuma baca mu rihumye inzego z’umutekano – #rwanda #RwOT
Aba bazunguzayi bakunze kuba bafite ibikoresho binyuranye mu ntoki bari kubicuruza, bahinduye umuvuno kuko basigaye babifata bakabishyira mu mwenda bambaye, ku buryo utamwitegereje neza wagira ngo aratwite.
Bamwe mu bazunguzayi baganiriye na IGIHE, bemeza ko aya mayeri bayahimbye kugira ngo babashe kubona uko bacuruza cyane cyane muri iki gihe cya Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ko bakwicwa n’inzara.
Bavuga ko bahisemo kujya bakoresha ubu buryo kugira ngo batazajya bamburwa ibyo baba barimo kugurisha.
Uwamwiza Claire yagize ati “Duheka imyenda tuba turi gucuruza cyangwa tukayishyira imbere nk’abatwite kugira ngo DASSO zitayifata zikayitwambura.”
Mukandori Anita we yagize ati “Iyo wihaye gutwara ibintu byawe mu ntoki bose babireba ntabwo ubimarana iminsi kuko bahita babigutwara ahubwo ukoresha ubu buryo imari yawe ukayishyira mu mugongo bakagira ngo n’umwana uhetse cyangwa imbere y’inda kugira ngo bagire ngo uratwite.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Espérance, we avuga ko bahangayikishijwe n’ubu bucuruzi bukorwa n’abazunguzayi ngo kuko bushobora no kongera ubwandu bwa Covid-19 aho bakorera.
Ati “Abazunguzayi ni ikibazo cyane kubera ko n’ubwo bitanemewe gucururiza mu muhanda bashobora no kuba impamvu yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 kuri ibyo bicuruzwa baba bacuruje mu buryo butari bwo.”
Yongeyeho ko abazunguzayi bahangayikishije by’umwihariko Akarere ka Nyarugenge bafata nk’umutima w’Umujyi wa Kigali.
Bumwe mu buryo bwo kujijisha abashinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu muhanda abazunguzayi bakoresha ni ukwambarira ku byo bacuruza
Bashobora ku kubishyira mu mugongo nk’abahetse abana
-
Ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu mu mboni za Gen Maj Mugambage na Lt Mbabazi – #rwanda #RwOT
Rtd. Gen Maj Mugambage ku myaka 36 yari ku rugamba rwo kubohora igihugu ashaka gusubirana uburenganzira yari yarambuwe nk’Umunyarwanda.
Uyu mugabo wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2020, ndetse akaba yarabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu hagati ya 1996 na 1998 n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wungirije hagati ya 1998 na 2000, yagarutse ku kintu cy’ingenzi cyatumye yisunga bagenzi be akajya ku rugamba.
Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “ Igihugu nibwo butunzi bwa mbere ufite […] nubwo waba uri igikomerezwa ufite ibindi byinshi, udafite igihugu menya ngo hari ikibazo gikomeye cyane ku buryo n’ibyo ufite bishobora kugira gutya bigakubwa na zeru.”
Rtd. Lt. Mbabazi Diane wemeye guhara ubukumi bwe buzira imihangayiko, yiyunga kuri basaza be mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko yabitewe n’ugusuzugurwa yabonye mu buhungiro aho yabaga. Yibuka uburyo umunsi umwe bigeze kumutuka, bamwita ko ari “Akanyarwanda”.
Ati “Abanyeshuri twiganagana nari nabatsinze mu ishuri baza kuvuga ngo akanyarwanda kadutsinda gute? Birambabaza noneho ngeze mu rugo mbaza Mama nti akanyarwanda ni agaki? Ati ‘ubikuye he?’, mubwira uko byagenze, arambwira ngo nimbaze nyogokuru ariko mbona arababaye’. Nyogokuru arabintekerereza arambwira ati ’mwana wanjye hano turi mu mahanga.’”
Yavuze ko atabitinzeho kuko yari akiri umwana, arakomeza ariga, abanza arayarangiza ajya mu yisumbuye. Yaje kwisanga yarinjiye mu gisirikare cya Uganda, bituma akanguka, amenya ko ari kurwanirira igihugu kitari icye.
Ati “Kubera uko gutotezwa, kuvugwa ko turi abanyamahanga, batwita utunyarwanda, byatumye twumva ko hari ikigomba gukorwa. Noneho tuza gufashwa n’abo twari kumwe, basaza bacu. Njye nari nsanzwe naragiye muri izo nzira [igisirikare], nari mfite ubushake, ni uko twafashe iya mbere tuzana na basaza bacu.”
Abenshi mu rubyiruko bagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bari bashyigikiwe n’ababyeyi babo, babateraga akanyabugabo kuko aribo bari bizeyeho amakiriro yo kuva mu buhungiro.
Ibyo ni na byo byabaye kuri Mbabazi kuko se yamuteye imbaraga, agasigara amusengera ngo Imana ibana na we.
Ati “Ni uko twaje, twari dushyigikiwe, twumvaga dukomeye kuko twari turi kumwe n’abadukuriye n’abo tumenyereye.”
Gutera u Rwanda kugira ngo igihugu kibohorwe, Mbabazi yavuze ko byaruhuye buri munyarwanda wari mu mahanga.
Ngo abagore bari mu rugamba, batewe imbaraga no kuba bari bafashijwe na basaza babo.
Ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora igihugu
Urugamba rwatangiranye umurava tariki 1 Ukwakira 1990, abasirikare ba APR bageze Kagitumba ku munsi wa mbere ntibarengaga 300. Nta bikoresho bihagije bari bafite.
Mu minsi ya mbere, izi ngabo zamereye nabi ingabo za FAR ndetse zizivana mu birindiro byazo nko mu nkambi ya Gabiro, isi yose ihita imenya ko FPR Inkotanyi ifite intego ikomeye.
Icyo gihe Leta ya Habyarimana yari yitabaje ingabo zivuye muri Zaïre, gusa ibikorwa bya FPR biza gukomwa mu nkokora n’urupfu rwa Gen Maj Fred Rwigema, nyuma n’abandi barimo Maj Peter Bayingana na Maj Chris Bunyenyezi.
Mugambage wari kuri urwo rugamba, yavuze ko izo mpfu z’abayobozi bakuru zitahise zimenyekana mu basirikare bose, kuko abari imbere ku rugamba bo bakomeje bakarwana ariko nyuma bagasubira inyuma.
Ati “Twari twaje, njye ndibuka nari narenze iriya za Rwagitima turi muri iriya misozi. Biba ngombwa ko dusubira inyuma, nk’icyo gihe cyari kitoroshye ariko ni kwa kundi Imana […] kuko icyo gihe Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] yari yaragiye kwiga muri Amerika ariko mu minsi mike aba arahageze, noneho urugamba rufata inzira ituma umwanzi akubitwa pe.”
Atanga urugero ubwo Ingabo za FAR zifatanyije n’abandi barwanyi barimo abo muri Zaïre n’ingabo z’u Bufaransa, bashatse kumisha ibisasu ku ngabo za FPR zari mu Mutara.
Ati “Icyabakubise ntibakimenye kuko kuvaho bamwe bagiye biruka bavuga ngo ntituzabashobora.”
Mugambage mu rugamba yari ashinzwe gutoza ingabo indangagaciro, abifatanyije no kuba Komiseri wungirije wa FPR Inkotanyi. Bisobanuye ko abanyapolitiki n’abasirikare babaga basenyera umugozi umwe.
Mbabazi yavuze ko kimwe mu byatumye urugamba rwo guhagarika Jenoside rushoboka, ari uko bamwe mu banyarwanda bari imbere mu gihugu bakangutse, bakabona ibyo Habyarimana yababeshye.
Ati “Ibyo byose byari bigamije kurwanya leta y’igitugu yari iriho, byaduteraga imbaraga, hari n’ibitero bikomeye byadufashije tubona intwaro nyinshi zatwunganiraga kugira ngo tubashe kujya imbere vuba cyane. Ibyo byose byacaga intege leta ya Habyarimana.”
Yatanze urugero ku ifungurwa ry’imfungwa muri Gereza ya Ruhengeri ku buryo icyo gitero cyaciye intege ingabo za FAR. Yagarutse kandi no ku bitero ingabo za APR zagabye ziturutse mu Birunga.
Rtd. Gen Maj Frank Mugambage asigaye ari Umugaba w’Agateganyo w’Inkeragutabara
Rtd. Lt. Mbabazi Diane ni umwe mu banyarwandakazi babaye mu gisirikare cya Uganda
