Tag: featured

  • Kwibohora 27: Umudugudu w’icyitegererezo watashywe muri Musanze usobanuye icyizere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku munsi wo ‘Kwibohora 27′, yagarutse kuri uwo mushinga wo kubaka inzu zihabwa imiryango ikennye, avuga ko ibyo ari bimwe mu bikorwa by’iterambere bitanga icyizere kandi byemeza ko igihugu kita ku baturage n’abaturage bakita ku gihugu.

    Perezida Kagame ashimira ingabo yagize ati “Umudugudu w’icyitegererezo ‘The Kinigi Model Village’ watashywe none, hamwe n’indi mishinga igenewe gufasha abaturage yakozwe n’Ingabo zacu ku bufatanye n’ibindi bigo, bigaragaza ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco”.

    Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi ugizwe n’inzu 2 zirimo 24 n’ibyumba bibiri byo kuraramo muri buri nzu, hakaba n’izindi nzu 4 zirimo inzu 24, harimo ibyumba byo kuraramo bitatu muri buri nzu, ikaba irimo televiziyo, radiyo, intebe n’ameza mu ruganiriro na Gaz yo gutekesha.

    Uwo mudugudu kandi ufite ikigo nderabuzima gifite aho basuzumira, aho bafatira imiti ‘pharmacy’, Laboratwari, ahavurirwa amaso, aho bapfukira ibisebe n’ibindi byoroheje ‘minor surgery’, naho bafashiriza abakeneye kugororwa ingingo n’ibindi.

    Muri uwo Mudugudu harimo amarerero y’abana b’incuke (ECDs), amashuri abanza ndetse n’amashuri yisumbuye.

    Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abatujwe muri uwo mudugudu, bahawe inkoko 800 zo korora, ikiraro cy’inka kirimo izigera ku 102 n’icyumba kibikwamo ibiryo byazo, umurima w’imbuto n’imboga ndetse bashyiriweho n’agakiriro. Muri uwo Mudugudu kandi bafite amazi n’umuriro ndetse n’umuhanda urimo kaburimbo.

    Gen. Murasira Albert, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda watashye uwo mudugudu ku mugaragaro, yagize ati “Birazwi ko uyu munsi twizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, ibyo bigizwe n’ibintu byinshi harimo, umuhate w’ingazo z’u Rwanda ‘RDF’ mu gukorana n’abaturage mu kubaka ibikorwa bigamije iterambere ry’igihugu nk’uyu mudugudu w’icyitegererezo twatashye uyu munsi. RDF izahora imbere mu kuzamura igihugu ifatanyije namwe”.

    Lt. Gen. Mubarak Muganga, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, yasabye abahawe izo nzu kuzifata neza, bagakoresha ibyo bahawe byose mu kwiteza imbere ubwabo.

    Yagize ati “Kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ni inshingano za buri wese. Mwahawe impano izasanzwe, mugomba kujya mukurikirana ibi bikorwa remezo mwahawe, mukabyitaho, mukabikoresha kugira ngo bibageze ku iterambere. Icyerekezo u Rwanda rufite ni ukugira abaturage batekanye, bahuje, bateye imbere kandi bashoboye kwigira”.

    Umudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi wubatswe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisiteri y’ikoranabuhanga, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minisiteri y’ubucuruzi na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

    Muri urwo rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora kandi, Minisiteri y’Ingabo yubatse umudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, uwo mudugudu ukaba uzatuzwamo imiryango cumi n’ibiri (12).

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari kumwe na Minisitiri w’Ingabo bataha uwo mudugugu w’ikitegererezo wa Musanze, yagize ati “Mu myaka 10 ishize, twajyaga dutaha imidugudu y’ikitegererezo igizwe n’amazu make cyane, ariko ubu noneho twatangiye kubaka inzu, zigerekeranye zubatswe ku butaka buto kandi zigatuzwamo abantu benshi”.

    “Uyu mudugudu w’icyitegererezo mushya, uzatuzwamo abantu bagera kuri 600 batujwe ku butaka bugari. Abahatujwe bazafashwa gukoresha neza ubwo butaka ariko batuye hamwe, ibyo bikazamura ubumwe bwabo, kuko ni bwo Guverinoma iharanira. Uyu ni umunsi udasanzwe ku baturage b’Umurenge wa Kinigi bahawe ibikorwa remezo byiza cyane”.

    Yongeyeho ko abatujwe muri uwo mudugudu w’icyitererezo bazajya basura imirima yabo yasigaye aho bimuwe.

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ubaye uwa 82 Leta y’u Rwanda yubatse guhera mu 2016. Umunsi mukuru wo kwibohora uyu mwaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”.

    Minisitiri Gatabazi yagize ati “Abahawe izo nzu bazifiteho uburenganzira, tuzabaha ibyangombwa byemeza ko ari izabo, bashobora kuzitangaho ingwate mu gihe bagiye gusaba inguzanyo muri za Banki. Gusa tubagira inama yo kutazigurisha cyangwa se ngo bananirwe kuzitaho.Twagiye tubona cyangwa tukumva aho abantu bahawe inzu, nyuma bakazigurisha ku biciro byo hasi cyane. Ibyo ni bibi”.

    Ati “Guverinoma ntizaza kubasanira inzu cyangwa ibindi bikorwa mwahawe, abazihawe bagomba gukora ku buryo biteza imbere ubwabo, uyu mudugudu washyizwemo imishinga y’iterambere, nk’ubworozi bw’inka, inkoko ndetse n’imirima”.

    Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi uje usanga uwa Rweru, Karama, Gikomero, Gishuro, Horezo n’indi.

  • Mico The Best yambitse impeta uwo bitegura kubana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu magambo y’urukundo yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.

    Ibi yabyanditse ku mafoto ubwo yari ateye ivi asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

    Mico yiyongereye mu bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, harimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko n’abandi.

  • Fondasiyo Ndayisaba Fabrice irashishikariza abana gukurana umuco w’ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana barashishikariza gukurana umuco w
    Abana barashishikariza gukurana umuco w’ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo

    Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni ibikorwa byabereye mu bigo by’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yo mu Karere ka Kicukiro.

    Muri ibyo bikorwa byatangiye tariki ya 21 kugera ku ya 25 Kamena 2021, abana bahawe ubutumwa butandukanye bubigisha amateka mabi yaranze igihugu, ndetse n’ububi bwa Jenoside, basabwa guharanira kubaka igihugu kizira amacakubiri.

    Mu bihe by’ibiruhuko (Breaks), abana bafashwaga kwibuka abana n’impinja bagenzi babo bazize Jenoside, binyuze mu dukino abo bana bishwe bakundaga gukina.

    Icyakora kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuri iyi nshuro hakinwe udukino dutuma abana bategerana cyane.

    Mu butumwa bwo gusoza ibyo bikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yibukije abana ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza, ibasaba gukurana ingeso nziza, gukunda siporo no gukunda igihugu, birinda uwabashora mu ngese mbi.

    Ndayisaba Fabrice ati “Turashishikariza abana n’urubyiruko rw’u Rwanda gukurana umuco mwiza wo kugira ikinyabupfura, ubumuntu n’urukundo mu mitima, gukunda siporo, gukunda igihugu, kugitekerereza neza no kugikorera neza mu buryo bwose bushoboka, birinda uwabashora mu ngeso mbi zirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

    Ishuri ry’incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice hamwe na Fondation Ndayisaba Fabrice, bashimira abafatanyabikorwa bose bafatanyije mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Igikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ngarukamwaka, iyi ikaba ari inshuro ya karindwi kiba.

    Uwo muhango ukorwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.


  • Musanze: Kwegerezwa Serivisi z’ubuzima babifata nk’igisobanuro nyacyo cyo kwibohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe
    Iki ni ikigo nderabuzima cya Kinigi kimaze igihe gito cyubatswe

    Ujeneza Clemence, Kigali Today yasanze yivuriza ku kigo nderabuzima cya Gataraga, kimaze imyaka ikabakaba icumi cyakira abakigana, yagize ati “Iki kigo nderabuzima kitarubakwa twivurizaga ku kigo nderabuzima cya Busogo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha asaga atatu, tukagerayo twananiwe cyangwa twarushijeho kuremba. Hari n’abahitagamo kunywa imiti yo mu bisambu kubera ko ivuriro ryari kure. Izo mbogamizi zose twaciye ukubiri nazo nyuma y’aho Leta yacu y’Ubumwe itwubakiye iki kigo nderabuzima cya Gataraga”.

    Yongeraho ati “Umubyeyi utwite ntibikimugora kwipimisha no gukurikirana ubuzima bw’umwana, kuko izo serivisi zitwegereye. Muri make nta muntu urwara ngo ahere mu gihirahiro, kuko ibikoresho ndetse n’abaforomo bahari, ku buryo batwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe bibaye ngombwa wenda umurwayi arembye”.

    Mu Karere ka Musanze habarizwa ibigo nderabuzima 16 n’amavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Postes de santé) agera kuri 30.

    Amavuriro yo ku rwego rw
    Amavuriro yo ku rwego rw’ibanze yo mu Tugari yunganira ibigo nderabuzima mu gutanga serivis z’ubuvuzi

    Nzabarankize Jean Bosco wo mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza, ni umwe mu bishimira ko begerejwe ivuriro riciriritse mu Kagari kabo, ku buryo ubu bahabwa ubuvuzi bwose bw’ibanze, bitabasabye kujya ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.

    Ati “Mbere umuntu yararwaraga akajya kugura imiti muri farumasi, yivura indwara atazi iyo ariyo. Iyi poste de santé tumaze nk’amezi atanu twegerejwe, yaratworohereje, kuko mu gihe umuntu yumva atamerewe neza, anyarukirayo, bakamusuzuma, kandi bakamuvurira kuri mituweri”.

    Ati “Ubuvuzi bwatwegereye hafi kugera ubwo ahantu henshi nta muntu ugikora urugendo rurenze iminota 20 atabonye aho yivuriza. Ubu se ugira ngo kwibohora nyako kundi kube ukuhe bitari muri ubu buryo budufasha gukumira indwara no kuzivuza hakiri kare gutya? Ubuyobozi bwacu bwatugejejeho ibyiza byinshi mu buvuzi na n’iyi saha twishimira kandi tunashimira Perezida wacu Paul Kagame, urangaje imbere iyo bikorwa byose”.

    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe
    Ikigo nderabuzima cya Kinigi cyubatswe mu buryo bugezweho ni kimwe mu byo abaturage bishimira ko begerejwe

    Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze byo mu Karere ka Musanze, bahamya ko muri iyi myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, ubwiyongere bw’amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima birimo n’ibyagiye byagurwa bikongererwa ubushobozi; byiyongeraho na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, na yo ngo iri mu bibatera akanyabugabo ko kwihutira serivisi z’ubuvuzi mu gihe bazikeneye, kuko bazihabwa ku kiguzi kiri hasi cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, ashimangira ko kugira ngo u Rwanda rugere ku bikorwa nk’ibi, byasabye kwigomwa no gukora cyane kw’abitangiye igihugu kandi basigasira umutekano wacyo, bigizwemo uruhare n’ingabo za RPF Inkotanyi zafatanyije n’abanyarwanda.

    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo
    Abatuye mu Murenge wa Nyange na bo begerejwe Ikigo nderabuzima hafi, bikemura ikibazo cyo kurembera mu ngo

    Yagize ati “Ibikorwa byose twishimira ubu, byatwaye igihe kinini cyo gutekereza no kudufasha kureba kure, bigizwemo uruhare na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abamufasha mu miyoborere y’igihugu, tubigeraho. Ni ibintu duha agaciro, kandi mboneraho no gusaba abanyamusanze kubyubakiraho, babibungabunga, kandi bakarushaho kunoza imikorere n’imitekerereze, hanyuma dukomeze gukataze mu iterambere twiyemeje”.


  • Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ari yo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

    Ndori Eric w’imyaka 30 ari na we muyobozi (Manager) wa Mojo Palace Motel, yemeye ko barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta maze abisabira imbabazi.

    Yagize ati “Twakiriye abantu kandi amabwiriza ya Leta abibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aba bantu twabakiriye n’ubwo tutigeze tubandika. Twarenze ku mabwiriza, ni yo mpamvu mbisabira imbabazi nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda gushaka inyungu barenze ku mabwiriza ya Leta.”

    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w
    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yafunze Mojo Palace Motel

    Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yakanguriye abaturage ko bareka gukina n’iki cyorezo cyica bakubahiriza amabwiriza.

    Yagize ati “Abantu 12 bicaye muri Motel bari hamwe banywa bazi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 abibuza. Iyi Motel irafungwa, abayifatiwemo n’umuyobozi wayo bacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.”

    Yongeyeho ati “Amabwiriza arasobanutse ndetse n’ingaruka z’iki cyorezo zirazwi. Icyo dusaba abaturarwanda ni ugufungura amaso bakareba bakitwara uko bikwiye. Abantu barapfa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe birafunze. Tugomba twese gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo uwo tubonye arenga ku mabwiriza tukabimenyesha ababishinzwe.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

    Yagize ati “Abaturage batuye mu Murenge wa Kanombe aho Mojo Palace Motel iherereye baduhaye amakuru ko hari abantu bari kunyweramo inzoga. Polisi yahise ijyayo isangamo abantu 12 bicaye mu cyumba gifunganye bari kunywa nta n’umwe wambaye agapfukamunwa.”

    CP Kabera yongeyeho ati “Polisi ntizigera yihanganira abarenga ku mabwiriza, izabafata kandi ibereke itangazamakuru kubera ko barenze ku mabwiriza nkana kandi bazi ko bitemewe. Icyo dusaba abaturarwanda ni uko bakubahiriza amabwiriza ijana ku ijana. Utubari turafunze, niba ushaka kunywa yigure ugende uyinywere iwawe ariko udashyize ubuzima bw’abandi mu kaga utaretse n’ubwawe.”

    Umuvugizi wa Polisi yibukije abihisha cyangwa bikingirana mu tubari cyangwa mu byumba bya Motel n’ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, ko bibeshya kuko bazafatwa ku bufatanye n’abaturage.

    CP Kabera yibukije abanyeshuri baje mu biruhuko ko bagomba kuba mu miryango yabo bakirinda bakarinda n’abandi icyorezo cya Koronavirusi.

    Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro ngo bapimwe COVID-19 banacibwe n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.


  • Rwamagana: Inkoramutima za APR FC zafashije abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu byo bafashishijwe harimo toni y’ifu ya Kawunga, ibiro 400 by’umuceri, ibiro 500 by’isukari n’amakarito 10 y’isabune ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.

    Umuyobozi w’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC, Friend Sam avuga ko batekereje iki gikorwa bagamije kwifatanya na bo mu munsi mukuru wo kwibohora no kuzirikana ubutwari bagize.

    Ati “Twashatse kwifatanya na bo muri uyu munsi wo kwibohora ariko tunabagaragariza ko tuzirikana ubutwari bwabo mu rugamba rwo kwibohora. Gusa neza no kubaho neza kw’igihugu cyacu ni bo tubikesha.”

    Akomeza agira ati “Iyo umuntu acitse amaboko, amaguru n’ubuzima aba yatakaje. Hari abatakiriho batakaje ubuzima bwabo kugira ngo tugire imibereho myiza, tugire igihugu cyiza nk’iki. Ni bo tubikesha.”

    Friend Sam avuga ko bashatse kugaragariza abamugariye ku rugamba urukundo ndetse banazirikana uruhare rwabo bagize mu mibereho myiza yabo ( Inkoramutima za APR FC), bityo kugira icyo bigomwa mu byo bakora ntacyo byaba bitwaye.

    Avuga ko bahisemo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza kuko ubuzima ari bwo ngombwa ndetse bashyiraho n’ibiribwa bitewe n’ibihe bya COVID-19 kugira ngo bizabunganire mu gihe indwara ya COVID-19 ikomeje hakaba hasubiraho Guma mu Rugo.

    Mu Murenge wa Muyumbu, abakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 124 ni bo bafashijwe naho mu Murenge wa Karenge hafashwa 56.

    Inkunga yose yatanzwe ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,760,000 yakusanyijwe n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC bitwa Inkoramutima za APR FC.

    Gufasha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’abacitse ku icumu ni ibikorwa bisanzwe bikorwa na Fan Clubs za APR FC.

  • Si inzu zo kugurisha- Minisitiri Gatabazi yahanuye abahabwa inzu zigezweho n’abashaka kuzirongoreramo – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by’abaturage bahabwa inzu mu midugudu y’ibyitegererezo bakazifata nabi cyangwa bakazigurisha byagiye bikunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

    Uretse ibi hari n’abagiye bumvikana bavuga ko badahabwa uburenganzira busesuye kuri izi nzu mu gihe nyamara baba bazihawe bivugwa ko ari izabo.

    Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2021, ubwo habaga umuhango wo gutaha Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144 itishoboye, Minisitiri Gatabazi yabajijwe n’itangazamakuru aho uburenganzira abaturage bafite kuri izi nzu buhera n’aho bugarukira, niba bashobora kuzigurisha cyangwa se kuzitangamo ingwate muri banki.

    Mu gusubiza Minisitiri Gatabazi yavuze ko izi nzu ari umutungo wabo bwite ngo ndetse banahabwa ibyangombwa byazo.

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutya, badakwiye kumva ko bafite uburenganzira bwo kuzigurisha uko biboneye kuko ari umutungo w’umuryango.

    Ati “Ubundi abaturage inzu ni izabo, bagomba guhabwa ibyangombwa by’inzu zabo, icya kabiri ubundi umuturage iyo wamuhaye inzu dufite inshingano ikomeye nk’abayobozi yo gusobanurira abaturage akamaro k’umutungo w’umuryango.”

    “Ntabwo ari inzu uhawe kugira ngo ejo uyigurishe. Ni inzu ariko ushobora gutangaho ingwate kugira ngo ushobore kuba wabona inguzanyo kuko nanone hari uwari ufite inzu ye ashobora kujyana muri banki bakamuha amafaranga rero umuvanye muri iyo nzu ye yatangaga muri banki ukamushyira mu nzu ntumuhe uburenganzira bwo kuba yayitangaho ingwate nanone waba wangije uburenganzira bwe.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari aho byagiye biba abaturage bagahabwa inzu ariko bakaza kuzigurisha ku mafaranga make cyane ugereranyije n’ayo byatwaye bazubaka.

    Ati “Bumve ko inzu ari izabo, bazahabwa ibyangombwa byabo nk’umutungo wabo bwite ariko tunabasaba kutagira umuco wo kuzigurisha. Impamvu ibyo byose binabazwa hari Abanyarwanda benshi bagiye bubakirwa inzu hirya no hino mu gihugu yamara gutahamo, nyuma y’ukwezi kumwe umuntu akaza akamuha miliyoni imwe, inzu yubatswe na miliyoni 10 Frw akayigurisha kuri miliyoni ebyiri, enye cyangwa eshanu, ibyo rero ntabwo ari umuco mwiza.”

    Yakebuye abasore bashaka kuzirongoreramo

    Minisitiri Gatabazi yagarutse no ku kibazo cy’abasore baturuka muri iyi miryango ihabwa inzu ariko nyuma bakagerageza kuzishakiramo abagore.

    Asubiza ikibazo yabajijwe kijyanye n’uko bigenda igihe havutse ikibazo nk’iki, Minisitiri Gatabazi yavuze ko aba basore izi nzu bakwiye kuzifata nk’iz’ababyeyi babo ahubwo igihe bagiye gushaka bakareba ubundi buryo bazabaho nk’uko bigenda iyo ababyeyi babo baba mu nzu batahawe.

    Ati “Hari n’abatubwiraga ngo nibaramuka bashatse bazashakira he? Inzu dutanga tuba tuyihaye umuryango. Umuryango uyituyemo ni umugabo, umugore n’abana ku bakibafite. Ni umugabo n’abana cyangwa se, umupfakazi n’abana ariko ni inzu y’umuryango.”

    “Inzu y’umuryango rero kuyituramo iyo uri umwana ugakura ugakenera gushaka, uba wararezwe, warigishijwe, uba warafashijwe, uba nawe ufite ubushobozi bwo gushaka inzu yawe kuko inzu ni iy’ababyeyi. Ababyeyi baramutse bashaje bazayiraga abana babo ariko umusore urimo ushaka kubaka urugo afite inshingano yo gushaka inzu ye cyangwa yazagira amahirwe agahura n’indi midugudu iri kubakwa nawe akaba yayibonamo ariko nabo bagomba gushaka ubushobozi bwabo.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu igenzura Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yakoze yasanze hari abaturage bahabwa izi nzu bakazifata nabi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubumenyi buke.

    Yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hashyizweho uburyo abatuzwa muri iyi midugudu igezweho bazajya bamenyerezwa mu gihe cy’umwaka kandi bagafashwa no kwiyubaka mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo igihe izi nzu zizajya zangirika bajye babasha kuzisanira batagombye gutegereza Leta.

    Gutuza abaturage mu midugudu, ni imwe muri gahunda zashyizwemo imbaraga na Leta y’u Rwanda hagamijwe kubakura mu manegeka, kubagezaho ibikorwa remezo mu buryo bworoshye, gukoresha neza ubutaka ndetse no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abahabwa inzu kutazigurisha nubwo bazifiteho uburenganzira

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira baganira n’umwe mu miryango yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Imiryango ituzwa muri iyi midugudu ihabwa ibyangombwa byose ikenera mu buzima bwa buri munsi

    Iyi miryango ifashwa gutangira imishinga mito kugira ngo ibone ubushobozi bwo kwisanira amazu

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Ntitwari tuzi ko ibyo dukora tuzabishimirwa: Akari ku mutima w’abarinzi b’igihango borojwe na ADEPR – #rwanda #RwOT

    Aba barinzi babiri borojwe ni Mukankundiye Suzana na Ntapfurayishyari Silas basanzwe ari abakirisitu ba ADEPR, bakaba baragize uruhare mu kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

    Iki gikorwa cyabaye ubwo iri torero ryasozaga iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ku wa 7 Mata hakaba harabayemo ibikorwa byinshi bijyanye no kwibuka.

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga.

    Ati “Uyu munsi mu gusoza twifuje gushimira cyane abarinzi b’igihango aho muri hose hirya no hino mu gihugu, abo Imana yakoresheje kugira ngo uyu munsi tube dushima ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    “Twateguye guha impano bamwe muri mwebwe, twatoranyijemo babiri ariko aho muri hose mwumve ko tubashimiye kurinda igihango cy’Abanyarwanda. Turashimira ko n’abakirisitu barinze ukuri k’ubutumwa bwiza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, witabiriye uyu muhango yavuze ko iki gikorwa ari cyiza kuko gituma abantu bakomeza kwizerana.

    Ati “Birakwiye kuzitanga [inka] kugira ngo abantu bakomeze kubana mu bwizerane, abayobozi mu miryango ishingiye ku myemerere ni abayobozi b’abantu, uwo aba akwiriye kuba intangarugero.”

    Yasabye abanyamadini kwitandukanya n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Uwo mu myemerere uhakana Jenoside aba agifite ingengabitekerezo kandi aba ashaka kuyikomeza. Uwo rero ntabwo wavuga ko ari umushumba ataritandukanya n’umugambi wo kunyuranya n’umugambi w’Imana wo gutanga ubuzima kandi Jenoside ni ukwica, uwo ntabwo ari mu mwanya we.”

    Ku ruhande rw’abarinzi b’igihango bashimiye ubuyobozi bwa ADEPR bwaboroje, bavuga ko bigaragaza ko ibikorwa bakoze bihabwa agaciro.

    Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akanarokora abantu afite imyaka 25, yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora bizagera ubwo babishimirwa.

    Ati “Ndashimira ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR kuba baturemeye nk’abarinzi b’igihango. Iki gikorwa kinkora ku mutima kuko ubwo Jenoside yakorwaga ntabwo natekerezaga ko igikorwa twakoze cyo kurwana ku buzima bw’Abatutsi hazabaho ibikorwa nk’ibi.”

    Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no korozwa inka, avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi.

    Yagize ati “Ndumva nishimye byandenze, ndashima Imana cyane yatangiye umurimo kuva mu 1994 ikaba igejeje uyu munsi. Nakiriye impano itorero ryaduhaye, ndabashimiye cyane.”

    Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 itorero ADEPR ryatanze inka 15, rinasanira inzu imiryango itandatu y’abarokotse yabaga mu nzu zangiritse.

    Ubuyobozi bw’itorero ADEPR bworoje abarinzi b’igihango babiri bubashimira ubwitange bagize mu kurokora Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle ni we washyikirije abarinzi b’igihango inka borojwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle, yasabye abanyamadini kwitandukanya n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abarinzi b’igihango ubutwari bagize bwo kurokora Abatutsi bahigwaga

    Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, na we yari yitabiriye iki gikorwa

    Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle; Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin n’Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaïe

    Mukankundiye Suzana warokoye Abatutsi umunani yavuze ko yanejejwe no kuba yorojwe iyi nka avuga ko ari Imana yamushoboje kugira ngo abashe kurokora Abatutsi

    Ntapfurayishyari Silas warokoye abantu 20 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko icyo gihe atari aziko ibikorwa ari gukora azabishimirwa

    Pasiteri Muganza Clément ni we wayoboye iki gikorwa