Tag: featured

  • U Bushinwa bwamurikiye u Rwanda inyubako zo muri IPRC Musanze zatwaye Miliyari 16 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ashyikiriza Madame Irere Claudette urufunguzo rw’inyubako zatwaye miliyoni zisaga 16 z’Amadolari ya Amerika

    Izi nyubako zigizwe n’ibyumba by’amashuri, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri, ibiro by’ubuyobozi bw’iri shuri, zikiyongeraho n’ibikoresho byose nkenerwa. Ziyongereye ku zindi zari zihasanzwe na zo zubatswe ku nkunga y’u Bushinwa mu mwaka wa 2015.

    Mu muhango wo kuzimurikira Leta y’u Rwanda wabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimangiye ko umubano mwiza w’ibihugu byombi ufite inkomoko ku bayobozi babyo, ari bo Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Xi Jimping ku ruhande rw’u Bushinwa; hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimangiye ubufatanye n’ubushake ibihugu byombi bihuriyeho mu gushyigikira ireme ry’uburezi

    Yagize ati: “Mu bintu byinshi ibihugu byombi bihuriyeho kandi duha agaciro gakomeye, harimo uburezi n’ibikorwa byose bibushamikiyeho. Tuzi neza ko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare, ukaba n’inkingi ya mwamba mu gushyigikira ibikorwa bya buri munsi by’iterambere ry’igihugu. Izi nyubako nshya dushyikirije iri shuri uyu munsi, ni inkomoko y’ubwo bufatanye. Tuzitezeho umusaruro w’impinduka nziza, uzanatuma umubare w’abanyamwuga babereye igihugu wiyongera, barusheho kukigirira akamaro”.

    Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, mu mwaka wa 2015 ryatangiranye abanyeshuri 170 bagiye biyongera ku buryo mu myaka ibiri yakurikiyeho, ryari rimaze kuzuza umubare w’abo ryari rifitiye ubushobozi bwo kwakira.

    Kuba ryiyongereyeho izi nyubako, bizafasha kongera umubare w’abaryigamo na Porogaramu ryigisha; binorohereze abanyeshuri kwiga bisanzuye.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere hamwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei mu muhango wo kumurikira u Rwanda izo nyubako nshya

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro yagize ati: “Kuba abanyeshuri biga muri iri shuri bagiye kuva ku 1200 rifite ubu, bakagera ku 2500 tubibonamo igisubizo gikomeye mu gutegura no kongera ku bwinshi umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Ikindi ni uko mu kwiyongera kwa porogaramu ryigisha, zigiye kuva kuri zirindwi zikagera kuri porogaramu 12 na byo tubibonamo intambwe nziza ije gushyigikira gahunda Leta y’u Rwanda ifite, yo kongera umubare wa porogaramu zigishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bigaha imbaraga n’ubushobozi abarangiza ayo masomo, biteguye kuba abasubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo”.

    Izi nyubako zirimo n’ibikoresho bigezweho ndetse n’imashini kabuhariwe zigenewe kwigisha abanyeshuri bigendanye n’ibyiciro by’amasomo biga; ibishyira iri shuri ku rwego rw’amashuri meza u Rwanda rufite, yigisha imyuga n’ubumenyingiro nk’uko Irere Claudette yakomeje abivuga.

    Yagize ati: “Navuga ko iri shuri rigiye guhinduka rimwe mu mashuri meza dufite mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro. Abenshi bamenyereye cyane IPRC Kigali, kubera ko na yo ifite ibikoresho, ahantu hagutse kandi ryakira abantu benshi, bijya kuba ku rwego rumwe n’iri shuri. Kuba n’aha i Musanzwe twahagira inyubako nk’iyingiyi ifite ibikoresho bihagije, bigezweho kandi bifasha muri ya myigire y’abanyeshuri badategereje iby’ahandi, bivuze ko n’ireme ry’uburezi buhatangirwa buzaba buri ku rwego rurenze urwo twari dusanzwe turimenyereyeho.

    Abayobozi bombi n
    Abayobozi bombi n’amatsinda bari kumwe batambagijwe izo nyubako banasobanurirwa ibyo zizakorerwamo

    Zuzuye zitwaye miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda. Abanyeshuri bahiga bishimiye ko kuba ryongewemo ibikorwa remezo bigezweho, bigiye kubunganira mu masomo yabo ya buri munsi.

    Nyirimpuhwe Jean Paul, umwe mu biga muri IPRC Musanze, yagize ati: “Twari dufite amashuri make, bigatuma twiga ducucitse. Muri iki gihe cya Covid-19 bwo byadusabaga kwiga dusimburana, bamwe bakiga uyu munsi abandi ejo, ukabona ari ibintu bitubangamiye. Twajyaga dukenera kwifashisha laboratwari, bikadusaba gutega tujya gukoresha izo mu zindi kaminuza za kure, ugasanga ni ibintu bitudindiza mu myigire. Kuba twungutse izi nyubako zifite n’ibikoresho byose, biradushimishije cyane kuko noneho tuzajya twiga twisanzuye, kandi dufite ibyangombwa byose nkenerwa hafi, bizoroshya imyigire yacu”.

    Muri porogaramu zigiye kwiyongera ku zari zisanzwe, harimo ijyanye no kubaka imihanda, kwita ku buziranenge bw’amazi, ikoranabuhanga. Umuyobozi w’Ishuri IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, avuga ko nibura icyumba cy’ishuri kimwe kizajya cyakira abanyeshuri batarenze 30, ku buryo bizorohereza na mwalimu gukurikirana imyigire yabo.

    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n
    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro zashyizwe muri izi nyubako nshya ngo bifashe kongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze

    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry
    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze


    source : https://ift.tt/3DTkjqz

  • Suède: Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Uwizeye yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Ugushyingo, aho ari mu ba mbere bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we dore ko bari bamaze igihe umubano wabo urimo igitotsi, ndetse Ingabire Diane akaba yari yaraganirije umuryango avukamo ku bibazo yari afitanye n’umugabo we, byarimo kumucunaguza no kumuhoza ku nkeke, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

    Umunsi umwe mbere y’uko yicwa, Ingabire yabanje kuganiriza inshuti ye yatanze ubuhamya, agamije kuyibwira ibibazo afitanye n’umugabo we. Ingabire ngo yabwiye inshuti ye ko afite impungenge z’imyitwarire y’umugabo we bivugwa ko yari yarahindutse cyane.

    Nyuma yo kumva ibibazo byari mu rugo rwa Ingabire, inshuti ye yamugiriye inama yo kugana inzego zirimo Polisi yo muri icyo gihugu kugira ngo itangire gukurikirana ibibazo by’aba bombi, bityo bivugutirwe umuti amazi atararenga inkombe.

    Uburemere bw’ibi bibazo kandi bwari buhangayikishije Ingabire cyane ku buryo yari yarateguye urugendo yari kuzagirira mu Rwanda mu kwezi gutaha (Ukuboza), kugira aze kugisha inama abo mu muryango we ku cyo yakora.

    Mu kiganiro na IGIHE, Amb Diane Gashumba yihanganishije umuryango wa Ingabire ndetse n’inshuti ze ziganjemo Abanyarwanda batuye muri Suède, ashimangira ko Ambasade iri gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukurikirana iki kibazo, yaba izo mu Rwanda no muri Suède.

    Amb Gashumba yirinze kugira byinshi avuga ku ntandaro y’urupfu rwa Ingabire, avuga ko ‘abantu bakwiye gutegereza ikizaba mu iperereza riri gukorwa n’inzego zitandukanye.’

    Icyakora Amb Gashumba abajijwe icyo avuga kuri aya makuru, ndetse n’inama atanga, yavuze ko “nta muntu ukwiye kuvutsa mugenzi we ubuzima,” ndetse avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bakwiye gukaza ingamba zo gukumira ibyaha nk’ibi byo mu miryango bitaraba.

    Yashimangiye ko mu gihe ubana n’umuntu uguhoza ku nkeke, ari ngombwa “Kuganira n’uwo wizeye ndetse n’inzego zikwegereye kandi zifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha. Uganirijwe [kuri icyo kibazo ntakwiye] kubyihererana, akwiriye kubimenyesha inzego zishobora gufasha mu gukumira no kujya inama ziboneye.”

    Izo nzego zirimo nka ambasade z’u Rwanda mu bindi bihugu, Polisi zo muri ibyo bihugu mu gihe abari mu Rwanda nabo bashobora gukoresha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isange One Stop Center n’izindi nzego zitandukanye.

    Yashimangiye ko kandi ko mu gihe imiryango ifitanye amakimbirane, ari ngombwa kwitabira ibiganiro bitangwa n’inzobere mu mitekerereze n’ihungabana.

    Amb Gashumba yasobanuye ko atari byiza kwihererana ibibazo umuntu afite, asaba abantu kugira umuco wo gusangiza abandi ibibazo bafite, bagacika ku mvugo zirimo ‘ihangane ni ko zubakwa,’ ’ihangane wikwishyira hanze,’ ’witandukana n’uwo mwashakanye utadukoza isoni’ n’izindi zica intege abagize umuryango bifuza kwerekana ibibazo byabo.

    Kuri iyi ngingo, yavuze ko ari byiza gufata umwanzuro urengera ubuzima bw’abagize umuryango ndetse n’abana babo mu gihe kumvikana no kubana byananiranye.

    Yagarutse ku rubyiruko, abasaba ko mu gihe bitegura kubaka imiryango, ari ngombwa kwitoza kugira umuco wo kuganira ku bibazo n’abo bitegura kurwubaka, asobanura ko nubwo icyifuzo cy’ababyeyi ndetse n’abagiye kubana ari ukugira ukubakana neza urugo rukaramba, iyo byananiranye, ’umuti atari ukurwana no guhozanya ku nkeke bigera aho umwe yica undi.’

    Abana ba Ingabire bari maboko ya ’service sociale’ za Leta ya Suède, aho Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize umuryango wa Ingabire bajye muri icyo gihugu kwegera aba bana, mu rwego rwo kubarinda ihungabana, dore ko bakiri bato cyane.

    Amb Gashumba yavuze ko Ingabire yari umuntu ufite akamaro mu muryango Nyarwanda uri muri Suède, aho yitabiraga ibikorwa byose bijyanye n’umuco Nyarwanda, n’ibindi byose bihesha isura nziza u Rwanda muri Suède no mu bindi bihugu bya Scandinavia, aboneraho kuvuga ko Ambasade ayoboye ndetse na Leta y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango wa Ingabire Diane.

    Ingabire Diane yitabye Imana bikekwa ko yishwe n’umugabo we

    Ingabire Diane yari yaragerageje kwegera inshuti n’umuryango ababwira ku bibazo yari afitanye n’umugabo we

    source : https://ift.tt/32xWjeX

  • Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa muri uyu Muryango, ndetse n’uburyo impande zombi zishobora gukorera hamwe mu guteza imbere ibjyanye n’indimi.

    Mushikiwabo kandi yishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bukuru bwa EAC, cyo kongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa n’uwo Muryango, aho cyiyongereye ku Giswahili n’Icyongereza zari zisanzwe zikoreshwa nk’indimi zemewe mu bihugu bigize uwo Muryango.

    Ibi bisobanuye ko uru rurimi rushobora kwigishwa nk’isomo mu mashuri ari mu bihugu bigize uwo muryango, aho ubusanzwe rwakoreshwaga cyane mu gihugu cy’u Burundi, nubwo ibihugu nk’u Rwanda birufite mu Itegeko Nshinga nk’ururimi rwemewe.

    Ibi kandi binajyanye n’intego za Mushikiwabo muri OIF, wiyemeje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo no kurushaho guteza imbere ndetse no kongera umubare w’abantu bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

    La SG de la #Francophonie @LMushikiwabo a reçu M. Christophe Bazivamo, Secrétaire général adjoint de @jumuiya.
    La SG a salué l’inclusion de la #languefrançaise comme langue officielle et ils ont abordé des pistes de coopération et d’un partenariat autour du #multilinguisme. pic.twitter.com/KGKj1iuT5k

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) November 24, 2021

    Umunyamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku guteza imbere uruhare rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

    source : https://ift.tt/3DM9NRY

  • Nyamirambo: Umugabo wacucuwe ibihumbi 200 Frw ashaka kugaruza ibyo yibwe ari kurira ayo kwarika – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’abana bane, yibwe ibikoresho birimo telefoni, televiziyo n’ibihumbi 200 Frw, byose hamwe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 Frw.

    Ubu bujura bwababaje cyane Habimana warahiye akirenga akavuga ko yifuza kumenya uwahemukiye bene ako kageni, kera kabaye aza kubiganiza umuturanyi we, wamusabye kutajya kure kuko hari uburyo bworoshye bwo kumenya uwo muhemu, ndetse akanabasha kumwaka ibyo yamwibye.

    Uyu muturanyi yamubwiye ko agomba kwegera umwe mu bantu bazwi nka ‘Aba-Masai’, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya no kumwereka uwamwibye. Aba bantu bazwi cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakunze kugaragara bambaye ibishura n’inkweto zizwi zabitiriwe zizwi nka masai, bagakunda kugenda bacuruza ibintu bitandukanye. Ubusanzwe bakomoka mu bwoko bwa Masai buboneka muri Kenya na Tanzania.

    Habimana wari wazabiranyijwe n’uburakari acyumva iby’abo bantu bafite ubushobozi bwo kumugaruriza umutungo, yahise anyaruka ajya kubashakira i Gikondo ahazwi nka Juwa Kali, maze koko ahasanga Umu-Masai yatekerereje ibyamubaye undi akamusaba gutuza, akamubwira ko icyo kibazo cyoreshye cyane ndetse kiri buze gukemuka mu kanya nk’ako guhumbya, apfa gusa kuza kwemera kwishyura ibihumbi 200 Frw.

    Habimana yateye imibare asanga kwishyura ibihumbi 200 Frw ukagaruza ibihumbi 600 Frw nta gihombo kinini kirimo, niko kwemerera uwo Mu-Masai ko amafaranga yayabona, ndetse ahita yisaka yishyura ibihumbi 100 Frw yari asigaranye kuri konti ya mobile money, arananyaruka yegera inshuti ye ayiguza ibindi bihumbi 100 Frw, ubwo icyo kwishyura kiba kirarangiye.

    Uretse amafaranga, uyu Mu-Masai yamusabye kwitwararika mu bundi buryo no kubahiriza imigenzo imwe n’imwe, yisiga imiti yahawe mu buryo yategetswe.

    Mu gahinda kenshi yagize ati “Namuhaye ibihumbi 100 Frw nari mfite kuri konti ya mobile money, andi ibihumbi 100 Frw nagiye kuyaguza inshuti yanjye ndayamuha, ndetse nkurikiza ibintu byose yari yambwiye, birimo kwisiga amavuta yari yampaye n’akantu kameze nk’akabuye yari yampaye ngo ngashyire munsi y’ururimi kugira ngo uwanyibye ahite yizana. Byarangiye uwo muntu ataje, ibyo nibwe ndabibura n’amafaranga namuhaye yose agenderamo uko.”

    Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azishyura ibihumbi 100 Frw yagujije, kuko iby’igihombo cye yamaze kubyakira, aboneraho gusaba abantu kujya birinda kwizera ibijyanye n’imbaraga z’ubupfumu n’izindi zishobora kubafasha kugera ku bintu bataruhiye.


    source : https://ift.tt/2ZoI3Ea

  • Miss Jolly Mutesi yatangaje undi muhanzi uzaririmba muri Miss East Africa – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byitezwe ko bizaba tariki 17 Ukuboza 2021 bikazabera muri Tanzania, kwinjira bikazaba ari amashiringi ibihumbi 50 mu myanya isanzwe, ibihumbi 100 muri VIP na 200 muri VVIP.

    Uzegukana ikamba rya Miss East Africa riri gutegurwa na Jolly Mutesi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500Usd arenga 1 500 000 Frw.

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 Usd, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

    Umuhanzi Mbosso azaririmba mu Irushanwa rya Miss East Africa

    Miss Mutesi Jolly ari gutegura Irushanwa rya Miss East Africa

    source : https://ift.tt/2ZoHZnU

  • Iburasirazuba: Dore ibibazo bitegereje abayobozi b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y
    Intara y’Iburasirazuba iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bw’amatungo no kurwanya amapfa mu bice byahuye n’izuba ryinshi

    Muri iyi nkuru turibanda ku birebana cyane cyane n’Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

    Bimwe mu bibazo bikomeye bitegereje abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’abana basambanywa cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ndetse no guhangana n’izuba ryinshi rishobora gutera amapfa.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo nini mu gihugu ikaba ari na yo ifite abaturage benshi ikaba ikungahaye cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ubutaka bwayo bwera cyane.

    Kugira ubutaka bwiza bituma n’abaturage mu zindi ntara bifuza cyane kuyituramo bagamije kuyikoreramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n
    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n’amapfa yangiza imyaka

    Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kagumanye abayobozi bari basanzwe bakayobora, Akarere ka Kayonza umuyobozi w’akarere ni we mushya gusa.

    Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wakayoboraga yagumyeho ariko abamwungiriza bombi ni bashya, Akarere ka Rwamagana abayobozi bako babiri bari basanzweho uretse ushinzwe ubukungu mushya.

    Muri rusange nta Karere na kamwe mu Ntara y’Iburasirazuba kadafite umwe mu bayobozi wari usanzwemo muri manda irangiye, bivuze ko azamenyereza abandi akazi ndetse akabereka bimwe mu bibazo bazafatanya gukemura.

    Intara y’Iburasirazuba ifite imigezi n’ibiyaga byinshi mu biboneka mu Rwanda, nyamara ikibazo cya mbere gitegereje abayobozi bashya ni icy’izuba ryinshi ku buryo bashobora gutangira bahanganye n’amapfa.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya amapfa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirenge 27 kuri 95 igize intara ifite ikibazo cy’izuba ryinshi.

    Uturere dufite ikibazo cyane ni Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana. Akarere ka Ngoma konyine ni ko kadafite ikibazo cyane.

    Muri ubu bukangurambaga hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka ahegereye imigezi cyangwa ibishanga ndetse hanaterwa ubwatsi kugira ngo amatungo (cyane cyane inka) aramirwe.

    Intara y’Iburasirazuba kandi ni yo ifite inzuri nyinshi cyane mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe ariko zidakoreshwa neza kuko hamwe zahinduwe ubuhinzi nyamara itegeko ritabyemera.

    Abayobozi bashya batowe bitezweho guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze y’inzuri, aho itegeko ryemera ko urwuri rushobora gukorerwamo ubuhinzi ku kigero cya 30% ariko nanone rukaba rwahingwa hafi ya rwose mu gihe hahingwa ubwatsi bw’amatungo.

    Abayobozi bashya batowe bagiye guhangana nanone n’ikibazo cyo konesha kuko hakunze kugaragara ababikora wenda amatungo yabo yabo yabacitse, ariko hakaba hari n’abavugwaho kubikora nkana, bigateza amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi. Urugero ni inka z’umworozi mu Karere ka Kirehe wonesheje umurima w’amasaka w’umuturanyi, maze inka ze 17 zirapfa biturutse ku mpamvu itarahise imenyekana.

    Hari ikibazo kandi aborozi bakunze kugaragaza cy’uko amatungo yabo ajya kurisha ahantu bitemewe kuragiramo, amatungo yabo yafatwa bagacibwa ibihano biremereye birimo kuba ayo matungo yatezwa cyamunara, hakaba ubwo yicishwa inzara ba nyirayo bagishaka uko bayagomboza, abandi ugasanga bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga rimwe na rimwe aruta n’agaciro k’iryo tungo.

    Abayobozi b’uturere kandi bategerejweho gukemura ikibazo cy’amazi adahagije y’amatungo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kugira ngo amatungo yaho agume mu nzuri.

    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y
    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y’ifu

    By’umwihariko abayobozi bashya mu karere ka Nyagatare bafite umuhigo ukomeye wo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rurimo kubakwa ruzuzura mu mwaka wa 2022 rukazajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu bihe byiza by’imvura umukamo utari wagera kuri litiro 150,000 ku munsi.

    Inka nyinshi zirahari ariko umukamo wazo usa nk’aho ari ntawo bitewe n’uko izitanga umukamo zitari zagera kuri 60% by’inka zose zihari.

    Abaturage bagerwaho n’amazi meza na bo baracyari bake kuko batari bagera ku kigero cya 80%, ikibazo kikaba kigaragara cyane mu turere twahoze igice kinini ari pariki y’Akagera nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Abaturage kandi bakeneye umuriro w’amashanyarazi na wo ugera kuri bake mu Ntara y’Iburasirazuba nyamara byaramaze kugaragara ko aho wageze urubyiruko ruwubyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.

    Abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba kandi bafite umukoro wo kubonera abaturage imihanda igeza umusaruro w’abaturage ku isoko kuko iyo imvura yabonetse neza umusaruro w’ibigori, ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibitoki uba mwinshi cyane.

    Mu mibereho myiza y’abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze menshi ku buryo hari uturere buri kagari gafite ivuriro ry’ibanze ariko akora neza ni mbarwa kubera ba rwiyemezamirimo bamwe bahagera babona umubare w’abivuza ari muke bakigendera cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo umurenge wa Rwimbogo n’akarere ka Kayonza.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba haracyagaragara abaturage batita ku bikorewa remezo begerezwa bikangirika nyamara aribo bifitiye akamaro.

    Urugero ni valley dams aborozi bashoramo inka zabo nyamara hari ibibumbiro byabugenewe ndetse n’amavomo ya nayikondo amwe yibweho imirasire y’izuba abaturage bakaba batakibona amazi meza.

    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams
    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ na bo ngo bagiye guhagurukirwa kuko inka zigomba kunywera mu bibumbiro bityo ntizangize ibidendezi by’amazi bitunganyije biba bibitse amazi yifashishwa no mu bindi nk’ubuhinzi

    Abayobozi bashya cyane uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe bafite umukoro ukomeye wo guhangana n’ikibazo cy’abana basambanywa, ababigizemo uruhare ntibafatwe ngo bahanwe.

    Intara y’Iburasirazuba ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda, Tanzania n’u Burundi, bigatuma hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka, harimo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, magendu ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga n’urumogi.

    source : https://ift.tt/3nQMUrc

  • #COVID19: Abanduye bashya 22 babonetse mu bipimo 12,786 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3xscSEr

  • Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 17 bari mu Rwanda baturutse muri Angola, aho bagiriye urugendo rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari. Uru rugendo rwasojwe ku wa 20 Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.

    Yavuze ko ku ikubitiro basinye amaserano n’uruganda rukora telefoni mu Rwanda rwa Mara phones agamije kugurisha ibikoresho byatunganyijwe n’urwo ruganda muri Angola.

    Yagize ati “Nibyo twasinye amazezerano na Mara Phones, twishimiye gukorana imishinga y’iterambere n’u Rwanda kubera ko intambwe Perezida Kagame akomeje gutera ari nziza. Dushimishijwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho kandi twifuza ko twabigeza no muri Angola.”

    Izi telefoni zari zisanzwe zicuruzwa muri Afurika y’Epfo.

    Perezida Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yagaragaje ko urugendo rw’iminsi umunani aba bashoramari bagiriye mu Rwanda ruzabyara inyungu nyinshi.

    Mu minsi igera ku munani bamaze mu Rwanda, abo bashoramari beretswe amahirwe atandukanye y’ishoramari, basura aho basuye inganda nka Volkswagen na Mara Phones.
    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yavuze ko gusinyana amaserano na Mara Phones bigiye gufungura amarembo no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

    Ati “Amasezerano bagiranye na Mara Phones agamije gucuruza ibicuruzwa byayo muri Angola, noneho bakazanashinga nk’icyo twakwita ishami kugira ngo bazajye bacuruza telefoni zayo. Twumva ari igikorwa cyiza cyo kugira ngo twagure ibikorwa byacu mu mahanga.”

    Urwego rw’Igihugu rw’iterambere mu Rwanda narwo rubinyujije kuri Twitter rwashimangiye ko Mara Phones yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Angola yitwa MISALE company igamije kuzajya icuruza ibicuruzwa byayo muri icyo gihugu.

    Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola

    source : https://ift.tt/3DP0gcZ

  • Abakozi ba Skol Brewery bashyiriweho buruse z’abana babo – #rwanda #RwOT

    Iyi buruse yitezweho kugabanyiriza ababyeyi umutwaro bari bafite wo kwishyurira abana amashuri, kubagurira impuzankano, ibitabo n’amafaranga y’urugendo.

    Impamvu nyamukuru yo gushyiraho gahunda ya buruse ni uko Skol igamije kubakira ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abana b’abakozi bayo binyuze mu kugira uruhare mu burezi.

    Ibisabwa kugira ngo umukozi wa Skol Brewery yemererwe inguzanyo y’umwana we ni uko agaragaza icyemezo cy’uko umwana we yandikishijwe mu ishuri runaka ryo mu Rwanda ariko ritari mpuzamahanga, ndetse no kugaragaza urupapuro ruriho ibyo umunyeshuri asabwa ku ishuri.

    Abakozi babyifuza bashobora kuzuza inyandiko y’ubusabe bwabo bukazasuzumwa nyuma buruse zigatangwa hagendewe ku bujuje ibisabwa.

    Imwe mu ntego za Skol Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y’abakozi bayo n’imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa mbere, Skol Brewery yazatangirana no kwishyurira nibura abana 50 mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro.


    source : https://ift.tt/3nMyqII

  • Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459 baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere, buri Karere hakaba haratowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama.

    Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira ngo atangire akazi azizi neza.

    Yakomeje agira ati “Intego y’imiyoborere tugenderaho ni ugushyira umuturage ku isonga, kugira ngo tubashe kumuteza imbere. Twahuriye hano mu mahugurwa kugira ngo mubashe kumva neza inshingano mwatorewe.”

    Yakomeje abasaba kwereka abaturage urukundo n’icyizere, ati ” Turifuza ko muba abayobozi bafite urukundo; urukundo rwubaka icyizere, nacyo kikubaka ubufatanye, ubufatanye bugafasha kugera ku ntego.”

    Biteganyijwe ko aba bayobozi bazigishwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu miyoborere na demokarasi, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo, ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere yagiye yegerezwa abaturage.

    Muri aya mahugurwa hazifashishwa abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abashya ubunararibonye bakuye mu nzego z’ibanze, ndetse hakazanifashishwa abandi bayobozi batandukanye n’abafite ubunararibonye mu miyoborere y’u Rwanda.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bashyira umuturage ku isonga.

    Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3nJGppY