Tag: featured

  • Larry Rudolph wari ‘manager’ wa Britney Spears batandukanye nyuma y’imyaka 25 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

     Britney Spears ari kumwe na Larry Rudolph bagikorana
    Britney Spears ari kumwe na Larry Rudolph bagikorana

    Icyo cyemezo Rudolph yafashe yakimenyesheje Jamie Spears, umuvandimwe wa Britney Spears ndetse n’umunyamategeko, Jodi Montgomery, abo bombi bakaba bashinzwe kureberera icyo cyamamare muri Muzika, Britney Spears.

    Mu ibaruwa isezera yanditswe na Larry Rudolph, igasohorwa mu kinyamakuru kitwa ‘Deadline’, yavuze ko hashize imyaka ibiri n’igice, we n’umuhanzi Britney baganiriye ngo akamubwira ko yifuza kuba ahagaritse umuziki mu gihe kitazwi.

    Yagize ati “Uyu munsi numvise ko umuhanzi Britney ashaka kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku mugaragaro. Sinigeze ngira uruhare mu bijyanye no kumureberera haba mu bikorwa bye bimwerekeyeho, ni ukuvuga ko nta byinshi nzi kuri ibyo byatangajwe, nahawe akazi na Britney kugira ngo mufashe mu buhanzi bwe. Kandi nka ‘manager’, ntekereza ko kuba neguye ku mirimo yanjye biri mu nyungu za Britney kuko serivisi zanjye zitari zigikenewe. Mwakire iyi baruwa y’ubwegure bwanjye”.

    Rudolph yongeyeho ati “Nzahora nishimira umurimo nakoze mu myaka yacu 25 twari tumaze dukorana. Britney ndamwifuriza ibyiza byose bibaho ku isi. Ndahari igihe cyose azongera kunkenera nzamwitaba”.


  • Ethiopia: Leta itangaza ko kuvana ingabo muri Tigray bitavuze ko yatsinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, avuga ko kuvana ingabo n’abayobozi ba Leta bari boherejwe mu ntambara mu karere ka Tigray gaherereye mu Majyaruguru, bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyerekana ko uruhande rwa Guverinoma rwatsinzwe intambara.

    Yavuze ko amakimbirane, intambara n’imvururu byamaze amezi umunani barwanya inyeshyamba za Tigray kandi ko yabaciye intege.

    Ministri Ahmed yemeza ko ingabo z’igihugu zigifite ubushobozi bwo kurwana ariko ashimangira ko hakenewe amahoro kugira ngo Ethiopia itere imbere. Akomeza avuga ko nyuma y’inama zitandukanye yagiranye n’abafatanyabikorwa banyuranye n’abashoramari ngo bamweretse impungenge n’ibyago bituruka ku ntambara.

    Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, ntiyigeze asubiza ku rutonde rw’ibyo Guverinoma yemeje bigomba gukurikizwa n’inyeshyamba za TPLF kugira ngo habeho guhagarika imirwano ku mpande zombi.

    Ibihumbi n’ibihumbi by’abasivili muri Tigray bafite ibibazo n’inzara, uburwayi bwiganjemo icyorezo cya covid-19, biturutse ku makimbirane kandi inzego z’ubutabazi zigarasaba ko zakoroherezwa kugeza imfashanyo ku bagizweho ingaruka n’intambara badafite ubutabazi.

    Leta ya Ethiopia yavuze ko itangazo rihagarika imirwano ari akanya kuri buri wese ko gutekereza no kwigira ku byabereye muri Tigray.

  • Nyarugenge: Imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y
    Iyi nzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 260

    Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu bagize imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Karere ka Nyarugenge batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugendabari mu Kagari ka Nkuba mu Murenge wa Mageragere.

    Ubwo yashyikirizwaga inzu yo guturamo irimo ibisabwa byose, umusaza Rwigema Etienne, wari usanzwe atuye ahazwi nko mu Cyahafi, yavuze ko ubuzima bw’ubukode yari abayemo butari bumworoheye ku buryo asanga igikorwa yakorewe
    kirenze kwibohora.

    Ati “Birenze kwibohora, ukuntu ari na byiza ni uko iyi tariki ya 04 nibwo bwa mbere nari ngeze hanze kuva Jenoside itangiye nibwo nari ndebye hanze, nanone nkaba mbonye n’inzu kuri izi tariki ni ho nayinjiyemo nkaba nishimye cyane”.

    Mukaremera Delphine na we ni umwe mu miryango umunani yatujwe. Avuga ko mbere y’uko ahabwa inzu yararaga hanze.

    Ati “Mbere y’uko mbona iyi nzu naraye hanze kuko nari mfite utuntu twose mu nzu, aho ntishyuye inzu bakatujyana, nari nsigaye nta kintu na kimwe ngira, n’ibi mureba hano ni ubuyobozi bwabimpaye”.

    Bamwe mu baturage basanzwe batuye mu Kagari ka Nkuba bavuga ko bishimiye kuba barimo kugenda babona abaturanyi kandi biteguye kubana na bo neza kandi ko n’uzabakeneraho ubufasha biteguye kubumuha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, avuga ko Kwibohora nyako ari ugufata ibyari ikibazo bikabyazwamo ibizima cyangwa ibyiza.

    Ati “Uyu munsi wa none turimo guhangana n’ikibazo cy’ubukene cyangwa se imibereho mibi aho nibura twakwishimira ko nk’Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko abaturage bari hejuru y’umurongo w’ubukene bamaze kugera kuri 83%, abari munsi y’umurongo w’ubukene ariko mu bukene busa nk’aho bukabije batarenze 4.6%”.

    Abatujwe bahawe inzu irimo ibisabwa byose igizwe n’ibyumba bibiri, igikoni cya kijyambere kirimo buri kimwe ndetse n’ubwiherero hamwe n’ubwogero byose biri imbere mu nzu.

    Inzu yatujwemo imiryango umunani yubatswe mu buryo bwa 8 in 1, ikaba yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 261 harimo ayatanzwe n’ikigega cyita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG n’andi yaturutse mu bafatanyabikorwa.

    Iyi miryango umunani ikaba ije isanga indi miryango mirongo inani na yo yari yaratujwe mu bihe bitandukanye muri uyu mudugudu wa Rugendabari.


  • Ruhango: Abitwaga abana b’inkware babaye abana b’Imana babikesha kwibohora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Batashye ibiro by
    Batashye ibiro by’umudugudu biyubakiye

    Abo baturage bari bazwi ku izina ry’abana b’inkware kubera kwihisha inzego z’ubuyobozi, bemeza ko ubu babaye abana b’Imana bagashyira hamwe bakaba bageze ku rwego rwo kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo no kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Bisambu, Nyabyenda Jevenal, avuga ko umudugudu ayobora wacitse ku bujura n’ibiyobyabwenge ubu bakaba birinda amakimbirane kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Agira ati “Mbere twitwaga abana b’inkware kuko umuyobozi yazaga hano ngo atuganirize abaturage bakigendera. Gukoresha ibiyobyabwenge ni byo byatumaga abaturage batumvira Leta ugasanga barwana, bakubita abagore ni bwo biswe abana b’inkare kuko zizi kwihisha cyane”.

    Yongeraho ati “Ubu iwacu ni Bisambu ikeye, twaribohoye ibiyobyabwenge biracika ku bufatanye n’abaturage, nta makimbirane twese twashyize hamwe turakora kandi turwanya ibyaha na gahunda za Leta zigamije iterambere turazitabira. Twaribohoye kuko iyo tutibohora tuba tucyitwa abana b’inkware”.

    Nyabyenda abuga ko abari abana b
    Nyabyenda abuga ko abari abana b’inkware babaye abana b’Imana

    Abaturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko nyuma yo kwegerwa n’inzego zose byatumye babasha kwisubiraho ubu bakaba banamaze kwiyubakira ibiro by’umudugudu wabo watwaye miliyoni ebyi n’igice ari na byo bashingiraho bavuga ko bibohoye kuko bahindutse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurerma Valens, avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage byatangiye hashyirwaho ibigamije guteza imbere imidugudu ifite ibibazo kurusha iyindi maze biza kugaragara ko Bisambu nawo ufite ibibazo.

    Gahunda zo gushingira iterambere ku mudugudu n’amasibo yatumye Bisambu itangira kwegerwa, harwanywa ibyaha, guta amashuri kugira isuku mu ngo no kwiteza imbere kandi kwegera umuturage ngo nibyo bituma biteza imbere.

    Inzego z
    Inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’iz’umutekano zishimiye uburyo hashyizwe imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage

    Avuga kandi ko imihigo y’akarere isigaye ishingiye ku rugo kuko byagaragaye ko urugo ari rwo shingiro ry’iterambere.

    Agira ati “Tuzabikomeza nuri buri muryango, umudugudu n’akagari hashyirwe imbaraga kugira ngo twese imihigo bikozwe nk’umuco kandi byose bigamije kwegerezwa abaturage”.

    Umudugudu wa Bisambu ni umwe mu midugudu yarangwaga n’ibyaha ubu ukaba ugeze ku rwego rwo kwishyira hamwe kandi abaturage bagafatanyiriza hamwe kubaka igihugu.

    Ibiro by
    Ibiro by’Umudugudu wa Bisambu

    Ku bufatanye n’abaturage mu kwibohora ubukene kandi, Akarere ka Ruhango kubakiye abatishoboye inzu zisaga 110, amashanyarazi akaba yarageze ku ngo zisaga 4200, kugeza amazi meza ku baturage byose bigamije guteza imbere umuturage akarushaho kwibohora yiyubakira ubushobozi bwo Kwigira.


  • Kubura inkingo za Covid-19 bizahombya ubukerarugendo – UNCTAD #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raporo UNCTAD yatangaje mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, ivuga ko ba mukerarugendo barimo gutinya kujya gusura ibihugu, cyane cyane ibiri mu nzira y’Amajyambere bitarakingira abaturage babyo Covid-19.

    UNCTAD hamwe n’Ishami rya LONI rishinzwe ubukerarugendo UNWTO, bivuga ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere (harimo n’u Rwanda), bizibasirwa n’igihombo cy’Amadolari ya Amerika arenga miliyari 1,400 muri 2021, kuko ba mukerarugendo batinya kwandura virusi nshya ya Corona yitwa DELTA.

    Icyo gihombo kizaba kingana na 60% by’amafaranga ibihugu byakuraga mu bukerarugendo kugeza mu mwaka wa 2019, kandi ko kugira ngo bizongere kuziba icyo cyuho hazashira nibura imyaka itatu (kugera muri 2024).

    Muri iyi myaka ibiri Covid-19 imaze yadutse ku isi yateje igihombo kingana n’Amadolari ya Amerika miliyari 4,800 yari kuba yaratanzwe na ba mukerarugendo basura amahoteli n’ahantu nyaburanga, by’umwihariko ibihugu bikennye cyane ngo bizahomba agera kuri miliyari 2,900 muri 2020-2021.

    Ubusesenguzi bw’iyo raporo bugaragaza ko abazahomba cyane ari inganda n’ibigo byatangaga ibiribwa n’ibinyobwa, abacumbikira abantu hamwe n’abashinzwe kubafasha mu ngendo bakora, kandi nta gisubizo cyihuse kirimo kuboneka.

    Ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere birazira ko nta nkingo zihagije za Covid-19 birimo kubasha kwibonera kugira ngo bibashe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19.

    Kugeza ubu abatuye umugabane wa Afurika bamaze gukingirwa ntabwo bararenga 1.2% by’abagomba gukingirwa bose, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

    By’umwihariko mu Rwanda kugeza kuri uyu wa mbere tariki 05 Nyakanga 2021, abamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Covid-19 bangana na 251,719 mu barenga miliyoni zirindwi barukeneye.

    Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ku Isukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rufite gahunda yo gushinga uruganda mu gihugu rukora inkingo (zirimo urwa Covid-19).

    Kugeza ubu ibihugu bya Afurika bimaze kugira umugambi wo gukora inkingo za Covid-19 harimo Afurika y’epfo, u Rwanda Senegal na Tanzania.

    UNCTAD ivuga ko igihombo mu rwego rw’ubukerarugendo ku isi kizatuma imirimo itanditswe igera kuri miliyoni 120 ihagarikwa, abayikoraga biganjemo urubyiruko n’abagore bakaba abashomeri.

    Umunyamabanga Mukuru w’ishami rya LONI rishinzwe Ubukerarugendo, Zurab Pololikashvili, yagize icyo avuga kuri iyo raporo ya UNCTAD ati “Ubukerarugendo ni umurongo wo kubaho kwa za miliyoni z’abaturage, kubakingira mu rwego rwo kubarinda ndetse no gufasha ubukerarugendo kongera kwiyubaka, ni ngombwa cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere”.

    Raporo ya UNCTAD ivuga ko uretse ikibazo cyo kutabona inkingo zihagije mu bihugu bikennye, ubukerarugendo n’amahoteli kandi bibangamiwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    UNCTAD ikavuga ko kugira ngo abantu bongere gusubirizwaho ingendo nk’uko byahoze, ibihugu bigomba kumvikana uko byahuza uburyo bwo gupima Covid-19, buhendutse kandi bwizewe, kandi bikaba bigomba gutanga ibyemezo biteye kimwe by’abantu bapimwe.

  • Ruhango: Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yahawe inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatujwe mu Mudugudu wa Buhoro bavuga ko bishimiye ubuzima bagiyemo
    Abatujwe mu Mudugudu wa Buhoro bavuga ko bishimiye ubuzima bagiyemo

    Abahawe inzu bavuga ko byari bigoranye gutura mu nzu bakodesha imyaka 27 yose ishize, bakaba bavuga ko bagiye kurushaho kwiteza imbere kuko ibyo batangaga mu bukode bazabishakamo ibindi bakeneye.

    Umuryango wa Uwimana Abdul Karim wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ugizwe n’abantu batanu, abana batatu n’umugore hamwe na we ubwe.

    Uwimana avuga ko yari amaze imyaka 14 akodesha inzu we n’umuryango we baturamo mu mujyi wa Ruhango, ubundi agacumbikirwa n’abagiraneza ku buryo byari bimugoye mu kwiyubaka igihe nta hantu afite ho kuba.

    Agira ati “Ba nyiri inzu bahoraga bantera hejuru ugasanga niba uyu munsi nabuze ay’ubukode ba nyirayo baransohoye najya ahandi ngo imuka imuka, kubona ubukode byansabaga guca inshuro n’umugore agaca inshuro ku buryo hari n’igihe najyana nibaza icyatumye ncika ku icumu”.

    Imiryango yahawe inzu zirimo ibikoresho binyuranye, inahabwa ibiribwa
    Imiryango yahawe inzu zirimo ibikoresho binyuranye, inahabwa ibiribwa

    Umubyeyi washakanye na Uwimana avuga ko yibazaga ukuntu imibereho ye izaba imeze n’abana be igihe bakomeje gukura kandi ariko banakeneye ibyo kubitaho ku ishuri ngo agashenguka umutima, ariko akiyumanganya.

    Agira ati “Najyaga nibaza ukuntu nzajya nimukana n’abasore n’inkumi ngashenguka umutima, ubundi twakoreraga inda ku buryo nta bushobozi bwo kubaka twari dufite, ariko ubu abana banjye na bo barishimye kuko na bo bafite iwabo”.

    Ashimira ubuyobozi bwakoze ibishoboka kugira ngo babone icumbi kuko nibura bagiye gukomeza urugendo rwo kwiyubaka.

    Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, Vuganeza Aron, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyamuryango n’abaturage muri rusange byabaye ngombwa ko bakusanya ubushobozi ngo aba bacitse ku icumu bafashwe kubona amacumbi.

    Umuryango wa Uwimana ni umwe mu batujwe wari ufite ikibazo cy
    Umuryango wa Uwimana ni umwe mu batujwe wari ufite ikibazo cy’icumbi

    Ashimira kandi Abaturage muri rusange biyumvamo bagenzi babo bacitse ku icumu bakemera gufatanyiriza hamwe ngo batange umusanzu wabo mu kubabonera aho baba no kubafasha mu bindi bakeneye hakurikijwe ubushobozi buhari.

    Vuganeza avuga ko intego nyamukuru y’Umuryango RPF Inkotanyi ari uguharanira ko ubuzima bw’umuturage bugira agaciro kandi bukarushaho kuba bwiza, ari na yo mpamvu yo kubakira abo baturage amacumbi meza.

    Agira ati “Umuturage wacu agomba kubaho mu buzima bwiza kandi yishimye, ntabwo wakwishima urara ahantu hatameze neza. Turishimira ko nibura aba baturage babonye amacumbi meza tunashimira abaturage bacu bashyize hamwe ngo bafatanye kubabonera ibyo kubafasha”.

    Vuganeza avuga ko Umuryango RPF Inkotanyi wifuza ko buri Munyarwanda gira imibereho myiza
    Vuganeza avuga ko Umuryango RPF Inkotanyi wifuza ko buri Munyarwanda gira imibereho myiza

    Mu rwego rw’ibikorwa byo Kwibohora ku nshuro ya 27, abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango bashyikirije kandi abaturage inkunga z’ibiribwa mu mirenge ya Kinihira na Bweramana, ndetse banagabira inka umuryango wa Gatare Innocent wo mu Murenge wa Mbuye wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.


  • Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse umwana mu bitaro n’abakozi babyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’Abayobozi ba Police ndetse n’Abayobozi b’ibyo bitaro, hagabwe ibitero bibiri icyarimwe, kimwe kuri ibyo bitaro, ikindi kuri Polisi ikorera hafi yabyo, bikaba byabereye muri Leta ya Kaduna mu Mujyaruguru ya Nigeria.

    Igitero cyagabwe kuri ibyo bitaro nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wabyo, Maryam Abdulrazaq, aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, cyabaye ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo, kimara nibura isaha imwe.

    Uwo muvugizi w’ibitaro yavuze ko mu bashimuswe harimo abaturage batandatu, abaforomokazi babiri harimo umwe bajyananye n’umwana we ufite umwaka umwe, umukozi wo muri Laboratwari, ushinzwe gucunga umutekano aho ku bitaro ‘security guard’ n’undi mukozi umwe w’ibitaro.

    Polisi yatangaje ko abashimuswe muri rusange ari abantu umunani. Kugeza ubu abo babashimuse ntibaratangira gusaba ingurane y’amafaranga cyangwa ikindi bashaka kugira ngo babarekure, nk’uko umuvugizi w’ibyo bitaro abivuga.

    Abdulrazaq ati “Kugeza ubu, nta mafaranga turasabwa gutanga ngo barekurwe. Nta kintu na kimwe turumva gitangazwa n’ayo mabandi kuva yabajyana”.

    Mu itangazo Polisi yasohoye, umuvugizi wayo i Kaduna witwa Muhammed Jalige yagize ati “Umubare munini w’abantu bitwaje intwaro baturutse muri iryo tsinda, bateye ku cyicaro cy’ishami rya Polisi ku masaha amwe n’ayo batereye ku bitaro, bagamije kuvanaho abapolisi bari ku kazi muri ayo Masaha”.

    Jalige yavuze ko muri abo bantu bitwaje intwaro harimo abakomerekeye muri iyo mirwano na Polisi mu gihe yarimo ishaka gutabara abari bashimuswe ku bitaro.

    Abantu bitwaje intwaro ngo baturuka mu mutwe uzwi ku izina rya ‘bandits’, bibasira cyane ibice by’Amajyaruguru no hagati mu gihugu cya Nigeria. Batera mu giturage, bakiba amatungo bagashimuta n’abantu cyane cyane abanyeshuri kugira ngo basabe amafaranga y’umurengera, babone kubarekura.

    Guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, ngo abanyeshuri basaga 800 barashimuswe, 150 muri bo bakaba n’ubu baraburiwe irengero.

  • Gitifu n’abo bafatanyije gukorera umumotari urugomo bari mu maboko ya RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushyambirane bwabaye hagati y’uwo mumotari n’abari mu kazi ko kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bwavutse ubwo yafatirwaga mu Murenge wa Muhondo ashaka kurenga imbibi z’Akarere ka Gakenke agana mu Karere ka Rulindo kandi muri iki gihe bitemewe kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19.

    Mu mashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa mbere, agaragaza uwo mumotari aparitse moto hafi y’ikiraro avugana n’abari bamuhagaritse, nyuma akaza kuyivaho agashyamirana na bo kugeza ubwo bamurushije imbaraga, bakamukubita kugeza ubwo banifashishije umugozi bagerageza kumuniga.

    Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, ikoresheje urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    RIB yaboneyeho kwibutsa ko nta muntu uwo ari we wese, wemerewe gukubita undi n’iyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

    Abafashwe ubu bafungiye kuri station ya RIB ya Rushashi na Gakenke, mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

  • Ni ngombwa ko imyambarire ijyana n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki Edouard
    Minisitiri Bamporiki Edouard

    Ni mu mpanuro yatangiye ku Isibo TV, ku mugoroba wo ku itariki 04 Nyakanga 2021, ubwo yari umutumirwa mu kiganiro kijyanye n’umunsi wo kwibohora asobanura umuco w’u Rwanda, by’umwihariko ujyanye n’imyambarire.

    Minisitiri Bamporiki, abajijwe ku muco ujyanye n’imyambarire mu Rwanda, yavuze ko akenshi byakunze kugaragara ko mu Rwanda hari abambara ibirangaza abantu, bitewe no kutajijukirwa cyangwa ngo bajyanishe imyambaro n’ibikorwa barimo n’aho bikorerwa.

    Yatanze urugero rw’abambarira mu rugo imyambaro yo muri pisine kandi kugera kuri iyo pisine bakora urugendo rubasaba gutega bisi, hakaba n’abambara imyambaro yo mu kabyiniro kandi bagomba kubanza kujya mu isoko guhaha. Ni ho ahera avuga ko mu gihe umuntu yambaye umwambaro ajyanisha n’aho ari, bidashobora guteza ikibazo cyo kwica umuco w’igihugu.

    Ati “Niba ugiye kwambara, ambara ibijyanye n’aho uri cyangwa ugiye, buriya ni cyo njye mvuga, niba ugiye muri pisine, urambara umwenda wo muri pisine kuva mu rugo uri bujye muri bisi, urabanza guteza ibibazo muri bisi. Urajya mu isoko kugura inyanya, wa mwambaro ujyanye guhaha ni na wo ujyana no kubyina, umwenda wo mu kabyiniro ntabwo ari uwo mu isoko”.

    Arongera ati “Niba wiyubaha, ambara umwenda ujyanye n’aho ugiye nta kibazo”.

    Yavuze no ku mbuga nkoranyambaga zikomeje gutiza umurindi iyo myambarire idakwiye zisakazwaho amafoto y’urukozasoni, avuga ko imbuga nkoranyambaga, zakabaye izo kubaka abantu aho kubayobya.

    Agira ati “Urubuga rukwiye kuba rujyaho ibifitiye abantu akamaro, niba ushyira ikintu ku mbuga kitari buvuge aho wari uri, kitari busobanure icyo ushaka kuvuga uragishiriraho iki? Uyu munsi ushobora gusanga umwana ashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ejo wazajya kumwamamaza ngo abe Meya, abantu ugasanga baravuga bati ariko uriya muntu yambara ubusa ntabwo akwiye kutuyobora, ibyo bikaba nk’ibimwangije”.

    Arongera ati “Ariko uramutse ubonye umuntu ari Meya, ejo ukabona ifoto kera akiri muto yicaye muri pisine, nta wabigira urubanza, ariko niba ifoto itari busobanure aho wari uri izaguteza ingorane no mu gihe utazi, nta mpamvu rero yo gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’imbunda twiyerekejeho twirasa, kandi ugomba kumenya icyo urasa n’aho ukirasira”.

    Aragira inama abantu kumenya gukoresha izo mbuga nkoranyambaga mu kubaka abaturage no kubabanisha, aho kubateranya.

    Ati “Abantu bagira igihe cyo kwambara bakagira n’igihe cyo kwiyambura, ntawe urara yambaye, ntawe ujya muri pisine yambaye ikoti, ibi bintu kubipfa ni nko kudutwara umwanya w’ubusa, umuntu ajye yambara umwenda umuhesheje ishema ujyanye n’aho agiye”.


  • Nyuma y’imyaka itatu arenzwa ingohe, Aristide Mugabe yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gutegura igikombe cya Afurika “FIBA Afrobasket Rwanda 2021” izabera mu Rwanda kuva tariki 24/08 kugeza tariki 05/09/2021, abakinnyi 17 batangiye imyitozo igamije kubongerera imbaraga no kumenyerana n’umutoza mushya.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Sheikh Sarr ukomoka muri Senegal, yahamagaye abakinnyi 27 ndetse banatangiye imyitozo, aho izina ryagaritsweho cyane ari Kapiteni wa Patriots Mugabe Aristide.

    Arstide Mugabe aheruka guhamagarwa muri Nyakanga 2018
    Arstide Mugabe aheruka guhamagarwa muri Nyakanga 2018

    Mugabe Aristide yaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball muri Nyakanga 2018 ubwo hashakwagwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2019,ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda mu ijonjora ry’ibanze.

    Nyuma yaho uyu mukinnyi ntiyongeye guhamagarwa n’umutoza Vladimir Bosnjak, aho abatoza bavugaga ko impamvu ari ukuba bashaka guhamagara abakinnyi bakiri bato, n’ubwo benshi bakurikirana umukino wa Basketball bavugaga impamvu zitandukanye n’izatanzwe n’abatoza.

    Mugabe Arstide yongeye kwerekana ko agishoboye mu marushanwa ya BAL yabereye muri Kigali Arena
    Mugabe Arstide yongeye kwerekana ko agishoboye mu marushanwa ya BAL yabereye muri Kigali Arena

    Urutonde rw’abakinnyi 17 bahamagawe

    1.Ntore Habimana (Tiger BBC)
    2.Aristide Mugabe (Patriots)
    3.Sagamba Sedar (Patriots)
    4.Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC)
    5.Hagumintwari Steven (Patriots BBC)
    6.Sangwe Armel (APR BBC)
    7.Rutazigwa Gitore (Shoot for the Stars)
    8.Mpoyo Olenga Axel (APR BBC)
    9.Kazeneza Emile Gallois (APR BBC)
    10.Honore Niyongira (APR BBC)
    11.Nkusi Arnaud (APR BBC)
    12.Kaje Elie (REG BBC)
    13.Ndizeye Ndayisaba Dieudonné
    14.Shyaka Olivier (REG BBC)
    15.Ntwari Marius Tresor (APR BBC)
    16.Ngoga Elias (UGB)
    17.William Robeyns (Lige Basketball)

    Muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, amakipe 14 muri 16 ni yo aheruka gushyirwa mu matsinda, mu gihe amakipe 2 asigaye azamenyekana muri Nyakanga 2021 nyuma y’imikino yo mu itsinda E yasubitswe.

    Uko amatsinda ahagaze

    Group A: Rwanda, Angola, DR Congo and 3GR.E
    Group B: Tunisia, Egypt, Central Africa Republic and Guinea
    Group C: Nigeria, Cote d’Ivoire, Mali and Kenya
    Group D: Senegal, Cameroon, South Sudan and 2GR.E