Tag: featured

  • Abarwayi ba COVID-19 dukurikiranira mu ngo bameze neza – Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w
    Dr Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, asaba abantu kutadohoka mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    Uwo muyobozi yabivuze nyuma y’uko mu turere twibasiwe na COVID-19 Akarere ka Musanze kugarijwe cyane, aho imibare ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ibyo bikaba bitari gushoboka ko abo barwayi bose bakurikiranirirwa mu bitaro, avuga ko abari mu bitaro ari abagaragaza ibimenyetso kandi barembye.

    Yagize ati “Gahunda yo kurwariza abarwayi ba COVID-19 mu rugo yatanze umusaruro, ubu turi mu nkubiri ya COVID-19 ya gatatu, aho irimo imibare myinshi ku buryo abarwayi badashobora kubona ibitaro barwariramo kuko serivise zisanzwe z’ibitaro zigomba gukomeza, abo dufite ni umubare munini ugereranyije no mu bihe bitambutse, kubakurikiranira mu rugo biradufasha kandi bameze neza”.

    Arongera ati “Navuga ko kuva duhawe uburyo bwo gupima tukamanuka hasi, bwatumye tubona abarwayi benshi kuko no kubabona na byo burya bitanga umusaruro, ntabwo ari byiza kubarekera mu bandi ngo bakomeze barwarireyo, ariko n’iyo babonetse uburyo bwo gukurikiranirirwa mu rugo buduha icyizere cy’uko ufite ibimenyetso byoroheje atari mu bagana ivuriro, ni gahunda yatanze umusaruro kuva aho abajyanama b’ubuzima baherewe ubumenyi, aho bafashwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze”.

    Yavuze ko abo barwayi bo mu Karere ka Musanze bagera ku 1099, barimo abarwariye mu bitaro 22, bose banduye mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, aho avuga ko ubwo bwiyongere buteye impungenge.

    Ati “Mu Karere ka Musanze tugeze ku barwayi 1077 bakurikiranirwa mu rugo, ni umubare munini cyane kandi buri munsi navuga ko uba ari umunsi mushya mu mibare myinshi, abo dukurikiranira mu bitaro barembye ni 22, ni benshi kandi ni na bo barwayi benshi twagize mu bitaro, murabona muri Musanze buri munsi turabona abarwayi 95 ibintu bitigeze bibaho mu mezi yahise”.

    Dr Muhire yavuze ko n’ubwo abakurikiranirwa mu rugo bakomeje gutanga icyizere cyo gukira, ibitaro na byo bikomeje kongera ubushobozi bwo kwakira abarwayi uko imibare izamuka. Avuga ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 barembye batararenza ubushobozi bw’ibitaro, aho kugeza ubu bishobora kwakira abarenga 30.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwirinda COVID-19 kandi birinda kwirara mu gihe babonye ko abarwariye mu rugo bagenda bakira, avuga ko mu kwezi kumwe Akarere ka Musanze kapfushije abantu barindwi.

    Ati “Abapfa barahari ni yo mpamvu abantu bagomba kumva ko iki cyorezo gihari kandi gifite ubukana, umuntu kitarageraho ni utararwaza uwe ngo abibone, utarabona umurwayi ashobora kutabyumva ngo abyemere, abo 1077 barwariye mu rugo buri munsi baraduhamagara ngo hari urembye tukamufasha, abantu bajye batekereza ko indembe aho ziri haba harimo n’impfu, imibare y’abitaba Imana iragenda izamuka, mu Karere ka Musanze kuva mu kwezi kwa gatandatu tumaze gupfusha barindwi, bamwe bapfiriye hano mu bitaro byacu, abandi bapfira mu ma centres yo ku rwego rw’igihugu”.

    Dr Muhire yasabye abarwariye mu rugo kwitwararika bagakurikiza inama bagirwa, dore ko hari abarenga ku mabwiriza bamwe bakumva basohoka kandi bibujijwe, ibyo bikaba byatera ubwandu mu bantu benshi, ndetse n’uwo murwayi bikaba byamugiraho ingaruka zatuma aremba akaba yanapfa.


  • Abapolisi 30 batangiye guhugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’iy’u Butaliyani. Ari kubera mu Ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Nyakanga 2021.

    Abahugurwa barimo kwigishwa ibijyanye no gutwara moto bagendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye n’uko wagenzura ikinyabiziga cyangwa wagishaka ukakigeraho byihuse.

    Yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, General Stefano Dragani uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi barimo Lt Col. Rocco T Ruda, Lt Marco Esposito, Lt Cosimo Guarnieri na Sgt Stefano Falappa.

    Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi no kubahugura neza kuko ari kimwe mu bisabwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zikumirwe.

    Yagize ati “Mfashe uyu mwanya mu izina ry’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, nshimira umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Butaliyani kuba yarohereje abarimu n’ubwo turi mu bihe ingendo zibujijwe biturutse ku cyorezo cya Covid-19.”

    CP Niyonshuti yakomeje agaragaza ko za moto ari ibikoresho by ’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

    Ati “Amapikipiki ni ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka no mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w’abayobozi mu gihe cy’ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda.”

    Brig. General Stefano Dragani uhagarariye Polisi y’u Butaliyani mu Rwanda yavuze ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo.

    Yagize ati “Aya mahagurwa ni bimwe mu masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo, amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye.”

    Brig. Gen Dragani yashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, avuga ko bifuza ko ubu bufatanye bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n’umutekano.

    Mu cyegeranyo cyakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu 2018, kivuga ko impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n’izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.

    Naho mu Rwanda kuva muri Mutarama 2020, Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryavuze ko habaye impanuka zo mu muhanda 8.025 zaguyemo abantu 939 hakomereka 3.887.

    Mu byitezwe muri aya mahugurwa harimo kuzafasha abapolisi b’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda. Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya Gatatu ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani.

    Abapolisi bo mu Butaliyani mbere yo gutangiza aya mahugurwa babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

    Umuyobozi wa PTS Gishali, CP Robert Niyonshuti, ni we watangije aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu

    Brig. General Stefano Dragani yashimangiye ko aya mahugurwa ari ingirakamaro mu kazi abapolisi batwara amapikipiki bakora kuko abongerera ubumenyi

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi bakora mu mashami atandukanye

    Abapolisi 30 batangiye guhugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Mbere yo gutangira amahugurwa, abapolisi bo mu Butaliyani babanje kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside baruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola – #rwanda #RwOT

    António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

    Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

    Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

    Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

    Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

    Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

    Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

    Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

    Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

    João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020 mu nama ya Kane yo gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro

  • Uburyarya bwa HRW ku Rwanda bukomeje kwigaragaza – #rwanda #RwOT

    Iyi nyandiko ya Mudge ishimangira ibirego u Rwanda rurega HRW, by’uko uwo Muryango utarajwe ishinga no kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ahubwo ugamije izindi nyungu zituma ukomeza guharabika u Rwanda kabone nubwo nta bimenyetso waba ufite ku byo unenga.

    Iyi nyandiko kandi ishimangira ukuri kwa Richard Johnson, wigeze kuba umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, wavuze mu 2013 ko ibirego bya HRW ku Rwanda “byuzuyemo ibinyoma kuva mu buryo bikorwa ndetse n’uko biteye.”

    Bimaze kumenyerwa ko inyandiko nyinshi za HRW zivuga ku Rwanda, zikunze kugaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo ibivugwa ntaho byaba bihuriye, ari nayo mpamvu mu nyandiko ya Mudge iheruka, atari kubura kuyigarukaho.

    Nko muri iyi nyandiko iheruka, Mudge wari wayihariye ingingo y’ubutabera, yanakoresheje uwo mwanya mu gushyigikira abahakana Jenoside, avuga ko “Intandaro y’amakimbirane [hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa] ifite imizi kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’abahezanguni b’Abahutu bari mu gisirikare n’inzego za Leta, bafite umugambo wo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi. [Iyo Jenoside yaguyemo abantu 500.000].”

    Nk’uko byasobanuwe na Johnson, kuvuga ko Jenoside yaguyemo igice cya miliyoni y’Abatutsi (500.000) bishingiye ku mibare ya HRW ivuga ko ko harokotse Abatutsi 150.000, iyi mibare nayo igashingira ku yari yatanzwe na Leta ya Habyarimana mu 1991, igaragaza ko umubare w’Abatutsi wari 657.000 mu gihugu hose.

    Iyi mibare yose ariko yari ishingiye ku binyoma, nk’uko Johnson abisobanura, kuko ”Uretse abakozi ba Leta ya Habyarimana, bigoye cyane ko abandi bantu bakwizera ubuziranenge bw’iyo mibare” kubera impamvu zitandukanye.

    Icya mbere, Johnson agaragaza ko bigoye cyane kwizera ko ibarura ry’Abatutsi ryakozwe icyo gihe ryari rishingiye ku kuri, bitewe n’uko kubera uburyo Abatutsi batotezwaga, benshi muri bo batashatse kwemera ubwoko bwabo mu rwego rwo kwirinda ko bamenyekana byoroshye, bityo bakarushaho gutotezwa.

    Indi mpamvu ni uko na Leta ya Habyarimana yari ifite inyungu zumvikana zo kugabanya umubare w’Abatutsi mu buryo bushoboka bwose, kuko byari bijyanye na politiki yayo yo kubaheza mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ndetse no mu myanya y’akazi ka Leta.

    Johnson yavuze ko nubwo ubu bushakashatsi bwagaragajwe nk’ubutuzuye, ndetse budashingiye ku makuru ashidikanywaho, HRW yakomeje kubukoresha mu guha urwaho abapfobya Jenoside, nyamara yaranze kwemera imibare yashyizwe hanze na Leta y’u Rwanda mu 2002, [igaragaza abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi]. Ibi bigaragaza ukubogama gukomeye kwa Mudge na HRW, bahisemo kwizera ibyakozwe na Leta yashyize mu bikorwa Jenoside, aho kwizera ibyakozwe na Leta yayihagaritse.

    Indi mpamvu yatumye Leta y’u Rwanda icana umubano na HRW, ni uburyo uyu Muryango usa nk’utumva impamvu Leta ishyiraho ingamba zo kurwanya abahakana Jenoside, abayipfobya n’abayiha ishingiro, bikiyongeraho uburyo Leta yahagurukiye guca amacakubiri, byose bigasa nk’ibirya mu matwi HRW, kuko itekereza ko ibyo Abanyarwanda bakwiriye ari ibindi bitari ibyo, byitirirwa ko bikowa mu ishusho y’uburenganzira bwa buri muntu.

    Nyamara nubwo HRW yamagana amategeko y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira Jenoside, ivuga ko abangamira uburenganzira bwa muntu bwo kuvuga icyo atekereza, ntacyo uyu Muryango uvuga ku mategeko y’u Budage ajya gusa nk’ay’u Rwanda, nayo yamagana ikwirakwizwa ry’imvugo z’urwango no guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).

    Kuri iyi ngingo, HRW ivuga ko u Budage bwatoye ayo mategeko kubera “Amateka y’icyo gihugu yatumye ayo mategeko atorwa”, nyamara byagera ku Rwanda, narwo rwashyizeho ayo mategeko bishingiye ku mateka y’igihugu, HRW ikabitesha agaciro.

    Ibi kandi bigaragarira mu buryo HRW ikunze kwitiranya ibirego bizanwa mu nkiko z’u Rwanda, aho isa nk’ifite umurongo ukurikizwa ku byaha yita ko bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ikagaragaza ko ibyaha byo guhakana Jenoside, kuyishyigikira no kuyitesha agaciro ari ibyaha bya politiki byo kutavuga rumwe na Leta, bityo bitagakwiye kwitwa ibyaha mu Rwanda ry’uyu munsi.

    Urugero rw’aho uku kwitiranya ibintu kubaho ni kuri Aimable Karasira, aho mu nyandiko ya Mudge, yagarutse ku mvugo ze z’uko “Abasirikare ba FPR bishe abantu benshi bo mu muryango we nyuma ya Jenoside”, nyamara ibyo Karasira yavugaga ntaho bihuriye n’ibyo ari kuregwa, [hakibazwa impamvu aho gusuzuma imiterere y’ibirego bya Karasira, hagarukwa ku magambo yavuze adafite aho ahuriye n’ibyo aregwa]

    Ku birego nk’ibi kandi, niho Mudge ahera agaruka kuri ‘Mapping Report’ indi ngingo ikunze kugarukwaho cyane na HRW. Uyu Muryango usobanura iyi raporo nk’ikwiriye kwizerwa kuko ifite amakuru ahagije ku ‘ruhare ibihugu n’amashyaka mvamahanga byagize’ mu mateka yiganjemo intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Leta y’u Rwanda yagaragaje ko iyi raporo idakwiye kwizerwa kuko itagaragaza uburyo ayo makuru yabonetse n’abayatanze, ntisobanure abakoze ubushakashatsi abo ari bo, mu gihe ivuga ko hari abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa by’intambara ariko ntigaragaze abo ari bo, ku buryo iyo uyitegereje neza, ubona ko kuyihuza n’u Rwanda ari umugambi wo guharabika FPR.

    Mu gusobanura uruhande rw’u Rwanda, Mudge avuga ko kuba u Rwanda rutemeranya n’iyi raporo bigaragaza ’ubushake bucye mu gufatanya n’umuryango mpuzamahanga mu gutanga ubutabera ku byaha byabereye muri Congo’, akirengagiza ko u Rwanda rwasabye ko hashyirwaho ’Urwego rwihariye rwazagaragaza uruhare rw’impande zose mu mateka yabereye muri Congo’.

    Ibi nibyo Johnson aheraho anenga HRW yakomeje gusaba ko hashyirwaho uburyo bwo kuburanisha ibyaha byabereye muri Congo, mu gihe n’abashinjwa bataramenyekana, nyamara igahindukira ikarwanya ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo buzwi, bagezwa imbere y’ubutabera.

    Nk’ubu turebye mu myaka irenga 20 ishize, nta na rimwe HRW yigeze yifatanya n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu Bufaransa ndetse n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kugira ngo hagaragazwe uruhare rwagizwe n’abayobozi b’u Bufaransa muri Jenoside, kandi nabyo ari kimwe mu bigize ubutabera ku barokotse Jenoside.

    Uyu Muryango kandi wakunze gusaba ko abayobozi b’u Rwanda ushinja uruhare muri Jenoside, bagezwa imbere y’ubutabera, nyamara inshuro nyinshi wakomeje kwirengagiza kugaruka ku bayobozi b’u Bufaransa, nyamara bizwi neza ko bateye inkunga Leta yashyize mu bikorwa Jenoside.

    Kuba HRW ikomeza kugaruka cyane kuri ’Mapping Report’ itaremejwe n’Akanama k’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye, ni ibishimangira ko uyu Muryango unarajwe ishinga no kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze mu gukomeza kugaragaza ‘Mapping Report’ nk’ikibazo gikomereye umubano w’ibihugu byombi.

    Ni kimwe kandi n’uko uyu Muryango utigeze utunga urutoki Leta ya Vatikani kandi bizwi ko uru rwego rwahishiriye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    HRW kandi yanashyize imbaraga mu bikorwa bigamije gukumira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha mu mahanga boherezwa imbere y’ubutabera mu Rwanda, barimo batanu bakidegembya mu Bwongereza, kubera ubuvugizi bukomeye bakorewe na HRW.

    Ibi byose bishimangira ibitekerezo bya Richard Johnson wavuze ko uburyo ‘HRW isobanura u Rwanda ari imbogamizi ku gihugu ndetse no ku mahoro n’umutekano muri Afurika yo Hagati…uburyo HRW yigaragaza nk’Umuryango ufitiye Isi akamaro bituma abantu badatekereza ku migambi n’ibikorwa byawo, ndetse n’uburyo ugenzurwa ntabwo bisobanutse. Uku kugira imbaraga zidasanzwe bishobora kugira ingaruka mbi, ari nako byagenze ku Rwanda [aho uwo Muryango wakoresheje imbaraga zawo, no kuba utagenzurwa mu buryo bunoze, ugaharabika u Rwanda kandi ntibigire inkurikizi].”

    Ibi Johnson yabivuze mbere y’uko Umuyobozi wa HRW, Kenneth Roth, afatirwa mu bikorwa byo ruswa kugira ngo akingire ikibaba umwe mu bacuruzi bo muri Arabie Saoudite, wamusabaga ko ibyaha byo kubangamira uburenganzira bwa muntu yashinjwaga biburizwemo. Igikwiye kwibazwa na buri wese ni igihe ibi binyoma bya HRW bizamara bitaratahurwa na benshi.


  • Uruganda rwa Nyiramugengeri rw’i Gisagara rugiye gutangira gutanga amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira ari nabwo ruzaba rutanga megawati 80 nk’uko biteganyijwe, ariko ku itariki 09 Kamena 2021 rwatangiye kugeragezwa rugatanga amashanyarazi angana na megawati 40 mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa.

    Umuyobozi Mukuru ukuriye imirimo yo kubaka uruganda rw’amashanyarazi rwa Hakan, Dominique Gubbini, yavuze ko imirimo yo kubaka uru ruganda izasozwa rutwaye amadolari asaga miliyoni magana ane (400,000,000 $). Ni hafi miliyari 400 Frw.

    Gubbini yavuze ko ubusanzwe uru ruganda ruba rwaratangiye gutanga amashanyarazi uhereye muri Mutarama 2021, ariko byagiye bitinda bitewe n’ibibazo byatewe n’ingaruka za Covid-19, aho rimwe na rimwe ibikoresho byo kurwubaka byageraga mu Rwanda bitinze.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uru ruganda nirurangira rwose rugashyirwa ku muyoboro mugari bishobora gutuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanuka kuko amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri adahenze cyane ugereranyije n’amashanyarazi akomoka ku mazi cyangwa akoresha mazutu.

    Yongeraho ko Nyiramugengeri iri mu gishanga cy’i Mamba ihagije, ku buryo yazifashishwa mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri 26 cyangwa irenga.

    Ibi kandi biherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete, ubwo yasuraga uru ruganda umwaka ushize wa 2020, aho yemeje ko nirwuzura ruzagabanya ikiguzi cy’amashanyarazi kubera ko akomoka kuri nyiramungeri kuyabyaza umusaruro bihendutse ugereranyije n’atangwa aturutse mu kubyaza umusaruro amazi.

    Uru ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi anyuzwe muri sitasiyo ya Mamba ndetse no kuri sitasiyo ya Rwabusoro mu Karere ka Nyanza na Rilima muri Bugesera abone kugezwa mu muyoboro rusange.

    Usibye gutanga amashanyarazi uru ruganda rwatanze akazi ku batuye mu Karere ka Gisagara, aho rwatangiye rukoresha abakozi basaga 2000 ariko ubu imirimo iri gusozwa rukaba ruri gukoresha abakozi basaga 500.

    Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Aha niho haba amazi ashyushywa na Nyiramugengeri agatanga ingufu zibyazwamo amashanyarazi

    Ibikoresho by’imbere mu ruganda byamaze gushyirwamo no gutunganywa

    Uru ruganda ururebeye ahantu hitaruye ni uku ruba rugaragara

    Uru ruganda ruri mu igeragezwa harebwa ko rushobora gutanga MW 40

    Iruhande rw’uruganda hari sitasiyo yakira amashanyarazi aruvuyemo ikayashyira ku bipimo bikenewe

  • Gakenke: Gitifu wa Muhondo yagaragaye ahondagura umumotari – #rwanda #RwOT

    Muri aya mashusho Gitifu agaragara akubita uwo mumotari imigeri n’ibipfunsi bidasanzwe ndetse akanamuzirikisha imigozi akamwicaza hasi.

    Bivugwa ko hashize iminsi micye iki gikorwa kibaye, intandaro yo gukubita uyu mumotari ikaba ari uko yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Gakenke yinjira mu Karere ka Rulindo, aho yari atwaye urusenda kuri moto.

    Bikekwa ko mu gushaka kumuhagarika hajemo ukutumvikana, ubwo ibyo kumuhohotera bitangira ubwo, dore ko atari na Gitifu wenyine ugaragara amukubita, ahubwo n’abandi bantu bari bamukikije bakaba baramukubise mbere y’uko ajyanwa na Gitifu gufungwa aziritse amaboko n’amaguru, nubwo atari ameze neza.

    Hakuzimana Valens uvugwaho gukubita no gufungisha uyu mumotari yemereye IGIHE ko ibi byabaye, ubwo barimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Byabayeho, usibye ko nabonye video yarahindutse (edited). Twakoze inama ngo dukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, byabaye ngombwa ko hariya tuhashyira urubyiruko rw’abakorerabushake kuko ni hasi ku kiraro gihuza Rulindo na Gakenke, kugira ngo uwo babona afite uburenganzira cyangwa impamvu bamureke atambuke. Abamotari akenshi kubagonga, nka saa cyenda nibwo bampamagaye bati ‘rero muyobozi aha hantu barahatugongera, nahageze nka saa kumi n’iminota itanu.”

    Uyu muyobozi yasobanuye uburyo uyu mumotari ari we wabaye intandaro y’aya makimbirane, ati “Yarahageze ashyamirana n’abo bana, ndamwegera mushyira ku ruhande, tumusaba uruhushya rutangwa na Polisi, ubwo umwana aca inyuma ngo afotore ikirango cya moto ye (pulaki) kuko babonaga afite amahane, akijya gufotora, motari ahita atangira kubakubita nanjye nibwo yansumiye ashaka kunta mu kiraro.”

    Muri iki gihe nibwo abantu batangiye kwegera no guhosha iyo mirwano, abantu batabara Gitifu wari ugeramiwe.

    Yabisobanuye agira ati “Abari aho nibo bamunkuyeho, hashize akanya nibwo yatuje atangira gusaba imbabazi, mubwira ko narangije gutanga raporo ku nzego zinkuriye tumujyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rushashi n’ubu niho ari kubarizwa.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri gukurikirana iki kibazo.

    Yagize ati “Natwe twabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Twasabye RIB ngo ikurikirane, nonese ibintu bigaragara ku mashusho twabivugaho iki? Dusanzwe tubaganiriza, ubundi hari uburyo umuturage yitabwaho.”

    RIB yataye muri yombi Hakuzimana Valens

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Valens n’abandi bari kumwe nawe mu mashusho yakwirakwiriye bakubita umumotari wari utwaye imizigo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya Guma mu Rugo.

    RIB ivuga ko abafunzwe bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, no gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Abafunzwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke, Hakuzimana Valens w’imyaka 43, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Muhondo, Nzamuramabaho Anastase w’imyaka 28 n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahama, Bizimana Dieudonné w’imyaka 34. RIB ikaba iri gushakisha n’abandi babigizemo uruhare ngo bakurikiranwe.

    Ku cyaha cyo Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gihanwa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.

    Ku cyaha cy’Iyicarubozo, gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igihano cyo gufungwa igihe kitari munsi imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    RIB iributsa ko nta muntu uwo ari we wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa, kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

    RIB yafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka #Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari wari utwaye imizigo i Kigali binyuranyije n’amabwiriza ya guma mu Karere mu rwego… https://t.co/z3IE5YbByu

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 6, 2021

    Gitifu yagaragaye akubita umumotari anamuzirika amaguru n’amaboko

  • Ngoma: Urupfu rw’amayobera ku mwarimu wari wiriwe akosora ibizamini – #rwanda #RwOT

    Ni urupfu rwamenyekanye ejo mu gitondo tariki ya 5 Nyakanga 2021 nyuma y’uko hari umwarimu wagiye kumureba agasanga yashizemo umwuka mu nzu yibanagamo.

    Umwe mu barimu bigishanyaga nawe kuri G.S Jarama utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu amaze iminsi ari muzima atarwaye ndetse ngo yakosoraga impapuro z’ibizamini nk’abandi bose nta kibazo afite.

    Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa G.S Jarama, Girukwayo Diogene, yabwiye IGIHE ko uyu mwarimu yibanaga mu nzu batahita bamenya icyamwishe.

    Uyu muyobozi yavuze ko icyo kuvuga ko ari umunaniro bishobora kuba atari byo ngo kuko impapuro yakosoraga arizo asanzwe akosora, ikindi ngo ntabwo babakaga amanota mu buryo bwihutirwa kuko abana batazabona indangamanota vuba, yavuze ko yakosoraga gake gake nk’abandi kuburyo ngo bitamunaniza.

    Ushinzwe uburezi mu Karere ka Ngoma, Hakizimana Alphonse, we yavuze ko kuri ubu umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa, yavuze ko abaganga aribo bazatangaza ikishe uyu mwarimu.

    Mu cyumweru gishize mu Karere ka Muhanga naho habonetse umwarimu wapfuye bikekwa ko yishwe n’umunaniro.


  • Kwibohora 27: Imiryango umunani y’abarokotse Jenoside yatujwe mu nzu zigezweho i Mageragere (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, aho iyi miryango yahawe izi nzu zigezweho zigizwe n’igorofa ryubatswemo inzu umunani.

    Mukaremero Adelphine wapfakajwe na Jenoside, akaba ari umwe mu bahawe izi nzu, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwamutekerejeho.

    Ati “Ubuzima ntibwari bworoshye, sinagiraga aho kuba, nari mbayeho ncumbika hamwe banyirukana kubera kubura ubukode, ariko nyuma y’imyaka 27 u Rwanda rubohowe, ubu nanjye mbohowe ubukode, sinabona uko nshimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wacu Paul Kagame, ubu nanjye ngiye kugira iwanjye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yashimangiye ko bazakomeza gufasha iyi miryango yatujwe muri iyi nzu, ashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema guteza imbere abatishoboye.

    Ati “Abaturage batujwe aha bagera kuri 300 ushyizemo aba biyongeyemo uyu munsi, tuzakomeza kubafasha uko dushoboye cyane cyane ab’intege nke bakeneye ubufasha bwihariye, turashima ubuyobozi bw’Akarere budahwema kuzirikana aba baturage, by’umwihariko inzu yo kororeramo inkoko bemerewe ubu yarahageze kandi mu minsi micye izi nkoko zihamaze zimwe zatangiye gutera amagi.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimangiye ko kubakira abatishoboye biri muri gahunda y’Akarere yo kubonera amacumbi abatishoboye.

    Ati “Kwibohora nyakuri ni ugukora ibishoboka byose ufata ibyari ibibazo ukabigira bizima, turi guhangana n’ikibazo cy’imibereho mibi y’abaturage bacu, gutuza imiryango nk’iyi ni mu rwego rwo kuyifasha gutera intambwe, dufite intego yo gushakira amacumbi arambye abatayafite kugira ngo bahindure imibereho babayemo, aba babonye aho kuba ntibazongera kugira ikibazo cy’amacumbi.”

    Izi nzu zubatswe ku nkunga y’Ikigega Gitera Inkunga Abacitse ku icumu rya Jenoside, FARG, n’abandi bafatanyabikorwa, yuzura itwaye agera kuri miliyoni 261 Frw.

    Uyu Mudugudu w’ikitegererezo wa Rugendabari, utuyemo imiryango 88, harimo 80 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi umunani y’abamugariye ku rugamba.

    Uyu mudugudu ufite ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro w’amashanyarazi, urugo mbonezamikurire, inzu yororerwamo inkoko zigera kuri 500, n’ivuriro ry’ibanze (Poste de santé).

    Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzagezwamo umuhanda wa kaburimbo, inzu y’imyidagaduro, isoko n’ibindi bikorwaremezo.

    Mu Karere ka Nyarugenge, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batarabonerwa amacumbi ni batandatu, ariko bakazubakirwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye batujwe mu nzu zigezweho mu Murenge wa Mageragere

    Abatujwe muri iyi nyubako basabwe kuyibungabunga

    Inzu zatanzwe zifite ibyangombwa byose

    Ubwiherero bw’izi nzu bwubatse imbere

    Iyi miryango uko ari umunani yatujwe mu nzu imwe igeretse, irimo inzu umunani

    Iyi nyubako irimo ibyangombwa byose nkenerwa nk’intebe n’ibindi bikenewe

    Iyi nyubako yuzuye ku bufatanye na FARG n’abandi bafatanyabikorwa

    Iyi nzu yashyizwemo uburiri bugezweho

    Mukaremero Adelphine arashima Perezida Kagame wabohoye u Rwanda none akaba amubohoye amuha icumbi

    Iyi nyubako yubatswe mu buryo bugezweho

    Rwigema Etienne watujwe muri iyi nzu yavuze ko yishimira kuva mu bukode

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yatashye inzu yatujwemo imiryango umunani itishoboye

  • Igihugu gitanga amahirwe angana ntabwo gitanga amafaranga angana- Dr Sezibera – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 5 Nyakanga 2021, mu biganiro byateguwe n’urubyiruko rwibumbuye mu muryango Patriotism Rwanda ku bufatanye na Rwanda We Want, hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse n’urugamba rwo kubaka igihugu rwahise rutangira rukaba rugikomeje.

    Dr Sezibera yavuze ko u Rwanda rwahoze ari igihugu gishinze imizi ariko Abakoloni baje baragisenya, bacamo ibice abanyarwanda, basenya ubuyobozi, imambo z’intekerezo z’abanyarwanda ndetse bagera no ku rwego rwo gusenya uko Abanyarwanda bibonagamo u Rwanda.

    Yavuze ko kuba mu myaka 27 ishize igihugu kibohowe na FPR Inkotanyi, ubumwe bwahoze buranga u Rwanda bwarongeye kugaruka ari amahirwe abakiri bato uyu munsi bakwiye kubyaza umusaruro bagakora, bakirinda ibibasubiza inyuma.

    Yakomeje agira ati “Twebwe dutangira urugamba rwo kubohora igihugu, twari urubyiruko rwumva ko u Rwanda rugomba kuyoborwa n’Abanyarwanda kandi baruyoborera Abanyarwanda kandi n’ubuyobozi bugatangwa n’Abanyarwanda. Impamvu uyu munsi tuvuga ko Abanyarwanda bibohoye, ni uko bose bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu cyabo.”

    Dr Sezibera yavuze ko kuri ubu igihugu kiri kugana mu cyerekezo 2050, aho ubukungu bw’Abanyarwanda buzaba bwarateye imbere, ibintu avuga ko basabwa kubikorera babyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo.

    Ati “Muri icyo cyerekezo, turashaka ko mu 2050, umunyarwanda azaba afite ubukungu mbumbe burenze amadorali ibihumbi 12,[ ubu ari kuri $800 ku mwaka], ni ukuvuga ngo turashaka ko Abanyarwanda mu bukungu bwabo baguka, buri munyarwanda agomba kubigiramo ubushake nawe.”

    Yakomeje agira ati “Kuko iki gihugu cyacu gitanga amahirwe angana, ntabwo gitanga amafaranga angana, oya. Igihugu gitanga amahirwe kuri buri muntu wese, kugira ngo uzagere kuri ya mafaranga tuvuge, ibyo bihumbi $12, ni umuntu ku giti cye ubiharanira.”

    Dr Sezibera yavuze kandi ko buri munyarwanda akwiye kugira intekerezo zo kwaguka no gukura mu bukungu, akumva ko niba uyu munsi atuye mu ihema, yakora cyane aharanira kurivamo, abafite ubumenyi bagaharanira guhora babwongera.

    Ati “Niba uyu munsi ufite ubumenyi runaka shakisha uko ejo wagira ubumenyi burenzeho, ejo bundi ugire uburenzeho. Abasenye iki gihugu bo bumvaga ari kinini cyane bumva gikwiye kugira abantu bacye.”

    Yakomeje agira ati “Bamwe bati icyatuma u Rwanda ruba rwiza ni uko rwayoborwa n’abaturuka mu karere runaka. Ibyo ntabwo ari intekerezo Nyarwanda ni mvamahanga, intekerezo Nyarwanda ni uko ahubwo wagura ugashaka n’abandi musangira ibyiza by’u Rwanda.”

    Fiona Kamikazi uri mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, yavuze ko abakiri bato bakwiye kurangwa n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda zirimo gukunda igihugu, bakumva ko ababohoye igihugu bagikunze bakiyemeza guhagarika akarengane.

    Ati “Natwe nk’urubyiruko ruriho ubu, gukunda igihugu nibyo bitazatuma twicara ngo turebere, hari umuntu ushaka kugihungabanya, icyo nicyo cya mbere ukavuga uti ibibazo biri mu gihugu cyanjye ni njye bireba, ni njye ugomba kugiteza imbere. Indi navuga ni ugukunda umurimo, aho tugeze ntabwo tukiri mu rugamba rw’amasasu ariko ubu hakurikiyeho kubaka igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Igihugu kizubakwa natwe urubyiruko, nitwe benshi mu gihugu, turi mu gihugu gitekanye, kiduha amahirwe, kidukunda, rero ni iki tugomba gukora kugira ngo urwo Rwanda twifuza turugereho? Ni ugukora cyane tukiteza imbere tugateza n’igihugu imbere.”

    Patriotism Organization Rwanda, ni Umuryango ugamije guteza imbere umuco wo gukunda igihugu mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko.

    Umuyobozi w’uyu muryango, Muvunyi Kayumba, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwimakaza indangagaciro zo kwihobora no gufasha urubyiruko kugira amateka y’umwimerere y’igihugu cyane cyane agendanye n’urugendo rwo kubohora igihugu.

    Ati “Tukaba twizera ko impanuro urubyiruko rwahawe zizarubera impamba ndetse n’intwaro ikomeye izarufasha guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi twifuza ko urubyiruko uyu munsi rukwiye gufatira urugero ku Ngabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda, bafata iya mbere mu kurwanya byimazeyo icyorezo cya Covid-19.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yavuze ko abakiri bato bakwiye kwishimira ko bafite igihugu ndetse bagahora baharanira kwimana u Rwanda nk’uko biri mu muco w’abakurambere.

    Amb Dr Sezibera Richard yavuze ko urubyiruko rwabohoye u Rwanda rwaharaniraga ko igihugu kiba icya buri wese

    Kamikazi Fiona yavuze ko abakiri bato nta rundi rwitwazo bafite rwatuma badaharanira iterambere ry’igihugu cyabo