Tag: featured

  • Manzi Thierry wakiniraga APR FC yerekeje mu ikipe yo muri Georgia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka ibiri akinira ikipe ya APR FC aho yayigiyemo avuye muri Rayon Sports, ubu Manzi Thierry yamaze gusezera bagenzi be aho nyuma yo gusoza amasezerano azerekeza mu cyiciro cya mbere muri Georgia.

    Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia
    Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC yerekeje muri Georgia

    Manzi Thierry yamaze kwerekeza mu ikipe yitwa FC Dila Gori ndetse yamaze no kumwandika mu bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, iyi kipe ikaba yarasoje shampiyona iheruka iri ku mwanya wa kane.

    Manzi Thierry ku rutonde rw
    Manzi Thierry ku rutonde rw’abakinnyi ba FC DILA GORI


  • AS Kigali yasinyishije abakinnyi batatu nyuma yo gutandukana na Hakizimana Muhadjili #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu Rwanda igikomeje kuvugwa ari isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu gihe shampiyona yamaze gusozwa, amakipe atandukanye akomeje gusinyisha abakinnyi bashya ndetse no kongerera amasezerano abo isanganywe.

    Ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona ndetse ikaba izanasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, ni imwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko ndetse ikomeje no kurwana no kugumana bamwe mu bakinnyi beza yari ifite.

    Kuri uyu wa Gatatu, iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yongereye amasezerano Kalisa Rachid usanzwe uyikinira mu kibuga hagati, aho yamuhaye andi masezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023.

    Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune
    Kalisa Rachid uyu mwaka ntiyabashije gukina shampiyona kubera imvune

    Iyi kipe kandi yanatangaje ko yamaze gusinyisha Saba Robert usanzwe akinira ikipe ya Kiyovu Sports, uyu rutahizamu wayigiyemo avuye muri Bugesera, akaba yarasoje shampiyona atsinze ibitego 10, akabinganya na Shabban Hussein Tchabalala nawe ukinira AS Kigali.

    Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali
    Kalisa Rachid yongereye amasezerano muri AS Kigali

    AS Kigali kandi iheruka gusezera Hakizimana Muhadjili werekeje mu ikipe ya Police FC, yanasinyishije Uwimana Guillain wakiniraga Etincelles FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe kugeza ubu kandi ntirabasha kumvikana na Nsabimana Eric Zidane bivugwa ko yifuzwa na APR FC.


  • Abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu Karere k’Ibiyaga Bigari bemeranyije guhashya iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye ku nshuro yayo ya Kane, yibanze ku nsanganyamatsiko yo “Kurwanyiriza hamwe imitwe yitwaje intwaro”; yitabiriwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mashariki TV yatangaje ko abayitabiriye bashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura umutekano mu Karere, bashimangira ko icyabahuje ari ukurushaho kuwubungabunga barwanya imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Uburasirazuba bwa RDC bufatwa nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, dore ko habarurwa irenga 120 mu mashyamba y’ako gace. Iyo irimo irwanya Leta y’u Rwanda, iya RDC, iy’u Burundi, iya Uganda n’iya RDC.

    Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Burundi, Habarurema Ildephonse, yatangaje ko iyo nama yize ku bufatanye bw’ibihugu mu guhashya iyo mitwe kandi abayitabiriye babyemeranyijeho.

    Ati “Iyi nama ibaye ku nshuro ya Kane yashyizweho kugira ngo ahanini ishobore gukurikirana no gukora ibikorwa bitari ibya gisirikari kugira ngo ibikorwa nyir’izina byo kurwanya iyo mitwe bishoboke; [..] abashinzwe inzego z’ubutasi n’iperereza mu gisirikari no mu gihugu bashobore kwemeza icyo nakwita nk’urupapuro ngenderwaho rw’ibizakorwa mu kurwanya iyo mitwe; n’ibizakurikiraho kugira ngo bashobore kuyica muri aka Karere.”

    Muri iyo nama hemejwe gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere, hakazakurikiraho ishyirwaho ry’itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa nyir’izina byo guhashya iyo mitwe rizakorera mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda rwitabiriye inama y’inzego z’ubutasi n’iperereza igamije kurwanya iterabwoba mu Karere k’Ibiyaga Bigari

  • Biduha imbaraga zo gukora cyane: Imbamutima z’abavutse ku ya 4 Nyakanga nyuma ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Kuri uwo mwana kandi, niba yarubatse urugo afite imyaka 21 nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, ubu afite umwana utari munsi y’imyaka itanu.

    Urubyiruko nk’urwo ni rumwe muri 60 % by’abagize u Rwanda bafite munsi y’imyaka 31. Bivuze ko u Rwanda bazi neza ari urwa nyuma ya Jenoside, ruhabanye n’urwa mbere yaho rwaranzwe n’amacakubiri, politiki mbi, ivangura n’ibindi.

    Abana bavutse muri icyo gihe u Rwanda rwari rumaze kubohorwa n’abakuze muri ibyi bihe, bavuga ko ari umugisha n’amahirwe akomeye bagize kuko iyo hatabaho Inkotanyi ngo zibohore u Rwanda bashoboraga gupfa bataravuka, abandi bagapfa ari ibitambambuga, abahonotse bakabaho nabi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE haba abavutse ku ya 4 Nyakanga na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko kuvukira no gukurira mu gihugu cyiza bibatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane ngo barusheho guteza imbere igihugu cyabo.

    Mutsinzi Jean Jules, yavutse ku ya 4 Nyakanga 1994. Umubyeyi we yari mu bahigwaga muri Jenoside igihe yari amutwite. Yamwise Mutsinzi kuko yamubyaye Inkotanyi zamaze gufata Kigali.

    Mutsinzi avuga ko kuba yaravutse igihugu cyabohowe ari ikintu gikomeye. Yagize ati “Navutse ku munsi wo kwibohora u Rwanda rwabohowe uwo munsi. Biranshimisha cyane kuko wenda nari kuvuka rukiri mu bibazo simbashe kubaho ariko navutse rwabohowe uwo munsi, ni ibintu bikomeye kuri njye.”

    “Mama yari antwite ari no guhigwa. Yari afite umutima uhagaze ariko kuba yarabyaye u Rwanda ruri mu maboko meza byatumye atuza. Ntekereza ko ari cyo cyatumye anyita Mutsinzi.”

    Mutsinzi kuri ubu yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gucunga imari muri kaminuza yo mu Bushinwa. Kuri ubu akorana ubucuruzi n’umubyeyi we.

    Uyu musore w’imyaka 27 avuga ko ibyo yagezeho byose yabigezeho kuko u Rwanda rwabohowe bityo na we agomba gukora cyane.

    Ati “Bintera imbaraga zikomeye cyane kuko mba numva ababohoye iki gihugu mbafitiye umwenda, ibyo mfite byose nabigezeho kubera u Rwanda rubohowe. Iyo mvuka kera sinari kwiga wenda hari kuza ibyo kuba nari Umututsi ariko narize njya no hanze kwiga kubera ko u Rwanda rwabohowe.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ashishikajwe no gukora cyane kugira ngo atange umusanzu ku gihugu cye, yasabye urubyiruko bagenzi be kurinda ibyagezweho.

    Ati “Kuko hari ababohoye u Rwanda kubera iyo mpamvu ngomba kugira icyo nzakora kizatanga umusanzu ku gihugu cyanjye, kuko navutse hari abatanze umusanzu nkawukuriramo.”

    “Urubyiruko rero dukwiye gukora cyane turi mu gihugu kiduha amahirwe n’ibyo dukeneye byose. Kuri ubu umuntu utazatera imbere nta rwitwazo afite. Dukore cyane.”

    Mu Banyarwanda bariho uyu munsi, 60 % ni urubyiruko

    Uwacu Lizerie wavutse ku ya 4 Nyakanga 1999, ni umwe mu bakobwa bake batunganya amashusho mu Rwanda. Yavuze ko kuba yaravutse ku munsi wo kwibohora abifata nk’bidasanzwe kuko n’uwo munsi udasanzwe.

    Ati “Ni by’agaciro gakomeye kuvuka ku munsi wo kwibohora kuko ni umunsi usobanuye ibintu byinshi ku buzima bwanjye. Nakabaye naravutse hari ibibazo ariko navutse hari iterambere, ni ibintu byiza cyane.”

    Uwacu akora akazi kiganjemo abagabo avuga ko ari amahirwe akomora ku kuba u Rwanda rwaribohoye, kuko nyuma yo kwibohora n’umugore yahawe ijambo bituma na we abasha gukora akazi akunda.

    Ati “Kuvuka nyuma ya Jenoside byatumye mbasha gukora akazi nakundaga ubu gafite aho kangejeje kandi hashimishije. Kera nta mugore wakoraga akazi k’abagabo ariko ubu abagore n’abari na bo bahawe ijambo; kuba twarahawe ijambo ni ikintu gikomeye kandi tugomba gusigasira.”

    Yakomeje avuga ko mu gushimira ababohoye u Rwanda bagaha amahirwe urubyiruko yo kuvukira no gukurira mu gihugu cyiza, abavutse nyuma ya Jenoside bakwiye guharanira iterambere.

    Ati “Dukwiye gusigasira ibyo twahawe mu gihe cyashize hari ibyo tubona ubungubu tutari kubona icyo gihe. Ndasaba urubyiruko n’abantu muri rusange gusigasira iterambere ababohoye u Rwanda batugezejejeho ndetse tunarikomeze.”

    “Mbona ko gukora cyane ari bwo buryo bwiza bwo gushimira Inkotanyi zatanze ubuzima bwabo kugira ngo u Rwanda rube rumeze gutya aka kanya. U Rwanda rwiza, rw’amahoro, ruha buri muntu wese uburenganzira. Rero dusigasire ibyo twahawe. Kandi ndashimira cyane abatanze ubuzima bwabo kugira ngo babohore igihugu ubu ndimo ntekanye kandi nkora ibyo nshaka bituma nkomeza guteza imbere igihugu cyanjye.”

    Ibi abihuje na Iradukunda Yves wamamaye mu kuvanga umuziki nka Dj Yvezz. Yavutse ku ya 4 Nyakanga 1995 hashize umwaka umwe u Rwanda rubohowe.

    Yavuze ko kuvuka ku munsi wo kwibora bituma yumva ari umuntu udasanzwe.

    Ati” Birangora cyane kuvuga uko mba niyumva kuba naravutse uriya munsi. Ku isabukuru yanjye mba numva nishimye kuko navutse kuri uriya munsi.”

    Iradukunda yakomeje avuga ko kuba yaravutse u Rwanda rwarabohowe ari byo byatumye abasha kugera ku byo yagezeho byose.

    Ati “Kuvuka nyuma ya Jenoside u Rwanda rwarabohowe bintera imbaraga kuko urumva navutse igihe cyiza hari amahirwe yo gukora no kwiga, bitandukanye na mbere aho abantu batabonaga ayo mahirwe.”

    “Maze imyaka icyenda nkora umwuga wo kuvanga umuziki, ni amahirwe twagize kuba turi mu gihugu cyiza kirimo umutekano. Usibye Covid-19 yatumye ibintu bigenda nabi ahandi ibintu bimeze neza.”

    Yavuze ko umukoro urubyiruko rufite ari ukwigana ubutwari bw’ababohoye igihugu.

    Ati “Bikatwigisha n’ubutwari kuko bariya bantu baduhaye urugero rwiza bakitangira igihugu bakamena amaraso, natwe biramutse bibaye ngombwa twazatera ikirenge mu cyabo.”

    Kugeza ubu 60 % by’abanyarwanda ni urubyiruko rutanga icyizere cy’ejo hazaza cyo kugeza u Rwanda ku gihugu gikize bitarenze mu 2050.

    Uwacu Lizerie avuga ko yanejejwe no kuba yaravutse ku munsi wo kwibohora bimuha imbaraga zo gukora cyane

    Iradukunda Yves azwi nka Dj Yvezz avuga ko kuvuka ku ya 4 Nyakanga bimugira umuntu udasanzwe

    Kuvuka ku munsi wo kwibohora abifata nk’itsinzi kuriwe bikamutera gukora cyane

  • Zimbabwe yasohoye inote nshya nini ifite agaciro katageze ku idolari 1 rya Amerika – #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2019 ni bwo Guverinoma y’iki gihugu yahagaritse gukoresha amafaranga y’amanyamahanga mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu isubukura ikoreshwa ry’amadolari yayo yari amaze imyaka 10 adakoreshwa nyuma yo guta agaciro ku buryo bukabije.

    Iyi noti nshya y’amadolari 50 ya Zimbabwe yatangiye gukoreshwa, ifite agaciro kangana n’amadolari ya Amerika 0.60 ikaba n’ubundi itabasha kwishyura umugati umwe umenyerewe ku izina rya Pain Coupé, ibintu byongeye kubyutsa amarangamutima y’abaturage ku ngaruka z’imanuka ry’ubukungu baciyemo mu myaka isaga 10 ishize.

    Daily Nation yatangaje ko Umunyamakuru Hopewell Chin’ono yanenze cyane guverinoma kuba yashyizeho iyo noti aho avuga ko ku masoko y’ivunjisha atemewe izajya iba ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 0.35 gusa, bivuze ko ubukungu bwabo bukiri hasi.

    Iyi noti y’amadolari 50 ni yo nini Banki Nkuru ya Zimbabwe isohoye kuva muri 2019 bakemeza gusubukura ikoreshwa ry’amafaranga yabo aho gukomeza gukoresha ay’abanyamahanga.

    Ishyirwaho ry’iyi note ryazamuye ubwoba ko ifaranga rya Zimbabwe rigiye kongera gutakaza agaciro cyane nyuma y’aho byarimo bigenda bigabanuka kuko ubu Banki Nkuru y’icyo gihugu yatangazaga ko bamaze kugabanya iryo takazagaciro rikagera ku kigero cya 106.64 % rivuye ku kigero kirenga 800 % .

    Kuva ku wa 24 Kamena, 2019, amafaranga y’amahanga muri Zimbabwe yemewe gusa mu bijyanye na Serivisi z’ibigo mpuzamahanga bikora serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

    Iyi noti nshya ya Zimbabwe niyo nini igihugu kigize nyuma yo gusubukura gukoresha amafaranga yacyo mu 2019

    [email protected]


  • Ruhango: Mudugudu arashinjwa gushaka gufata ku ngufu umugore ngo yemererwe gucuruza – #rwanda #RwOT

    Byabaye ubwo uyu mugore usanzwe acuruza yumvaga atameze neza, agahamagaza abajyanama b’ubuzima ngo bamusuzume niba nta ndwara afite.

    Haje abajyanama b’ubuzima babiri barimo umugabo n’umugore, baramusuzuma. Hashize umwanya muto n’umukuru w’umudugudu wa Nyamagana yahise aza arahabasanga. Mu gihe abajyanama b’ubuzima bakorakoraga uyu mugore bumva ko nta kibazo afite, ngo na mudugudu yaramukorakoye ariko birangirira aho.

    Mu gihe abajyanama b’ubuzima bari batashye, uyu mugore yabwiye TV1 ko na Mudugudu yatashye ariko asiga acometse telefone mu rugo rwe, amubwira ko agaruka kuyitwara.

    Nkuko yabimusezeranyije, ntiyatinze kuko yasubiyeyo ariko ahagera yahinduye imvugo amubwira ko agomba kwemera bakaryamana kugira ngo ajye amwemerera gucuruza akabari nubwo bitemewe muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19.

    Uwo mugore yavuze ko yabyanze, bakagundagurana kugeza ubwo Mudugudu bimunaniye, akirangirizaho.

    Ubwo TV1 yasuraga uyu mugore, yayeretse ibimenyetso bigaragaza uburyo uyu Mukuru w’Umudugudu yashatse kumufata birimo n’aho yasohoreye ndetse n’inkari yanyaye nyuma y’uko yanze ko basambana.

    Yagize ati “Yarambwiye ngo icyo nshaka ni ukuguha gahunda y’ukuntu uzajya ucuruza utihishahisha kubera ko ninjye ufite uburenganzira mu mudugudu wanjye, ndakurangurira case y’inzoga nyikuzanire ariko umpe iyo ruswa. Ndamubwira ngo ntayo nguha. Yahise ashyiramo intege aramfata arangundira ndamwiyaka ndasohoka.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gusohoka yahuye n’umuturanyi we w’umumotari amutekerereza ibimubayeho aramubwira ngo ubwo ari umuyobozi amugenze gake ngo arahita yivumbura ndetse ngo namunanira amutabaze.

    Mu gihe yasubiraga kureba uwo muturanyi ngo amutabaze, ngo yasanze yasinziriye.

    Ati “Uwo mugabo yarakomeje arantoteza ndamunanira, arangije arangiriza mu ruganiriro ananyara mu nguni.”

    Umwe mu batuye muri aka gace yemeje ko bahasanze ibimenyetso bigaragaza ko uwo Mukuru w’Umudugudu yashatse gufata ku ngufu uwo mugore.

    Yagize ati “Twahasanze amasohoro n’inkari bitose rwose, bigaragara wagira ngo hakorewe imibonano mpuzabitsina.”

    Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Nyamagana, Ndangijimana Pierre Fraterne, yavuze ko Mudugudu bajyanye kuri uwo mugore akahasiga telefone ariko ibyakurikiyeho nyuma atabizi.

    Ati “Twebwe twaratashye tumaze gutaha n’umuyobozi w’umudugudu araduherekeza ariko asigayo telefone yari yasharije avuga ko agaruka kuyitora hari saa Tatu y’ijoro.”

    Umuyobozi w’Umudugudu yarahamagawe kuri telefone kugira ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyacamo bikekwa ko yatorotse cyangwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’uko rumuhamagaje.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye TV1 ko nta byinshi yatangaza kuri iyo nkuru kuko iperereza rigikorwa.

    Uyu mugore yavuze ko mudugudu yari agiye kumufata ku ngufu akihagararaho

  • Musanze: Yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’iminsi arwaye – #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Habonimana Joseph yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2021. Ni nyuma y’uko Munyaneza Benjamin, nyir’inzu yari acumbitsemo ahamagaye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano avuga ko iwe mu rugo havutse ikibazo cy’umugabo uhakodesha wakererewe kubyuka nk’uko byari bisanzwe kandi yaragaragaweho ubwandu bwa Covid-19.

    Nyuma yo kuhagera kw’izo nzego byabaye ngombwa ko bamena ikirahure cy’idirishya ry’icyumba araramo bakuyeho irido babona aryamye agaramye.

    Byasabye ko bitabaza abaganga bakurikirana abarwayi ba Covid-19 bica urugi bagezemo basanga yapfuye.

    Inshuro zose IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, ku murongo wa telefoni ye igendanwa ntiyayitabye.

    Umukozi ushinzwe kwakira abagana ibi bitaro, Mukanoheri M. Josée, yatubwiye ko uyu nyakwigendera yari asanzwe akurikiranwa n’itsinda ry’abaganga bashinzwe ibya Covid-19 kandi ko bakeka ko yaba ariyo yamuhitanye.

    Yagize ati “Uyu Joseph yari asanzwe akurikiranwa n’itsinda rishinzwe kwita ku bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19. Yibanaga mu nzu kandi nta yindi ndwara twari tuzi afite, dukeka ko yaba yahitanywe na Covid-19. Ubusanzwe tugira ikipe ikurikirana ababa barwariye mu ngo kandi iyo bagize ikibazo hari uburyo bwashyizweho bagomba guhamagara bakitabwaho.”

    Nyakwigendera yahise ajyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri. Habonimana Joseph yavukaga mu Karere ka Nyaruguru. Yari Umucungamutungo mu Kigo cy’Amashuri cya Virunga Victory Association (VVA).

    Habonimana Joseph yasanzwe yapfuye nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 mu rugo

  • Kayonza: Nyuma y’inshuro ebyiri agerageza kwiyahura agatabarwa, iya gatatu yamuhitanye – #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga 2021; yaguye mu Mudugudu wa Rusera mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo nyina wabo w’uyu musore yajyaga gufata amajerekani mu nzu yabagamo hafi y’iwabo agasanga urugi rufungiyemo imbere yakomanga ntihagire umufungurira.

    Ati “Bahise bica urugi basanga byarangiye yapfuye, ni ko guhita baduhamagara njyanayo na RIB na Polisi hahita hanaza abashinzwe gupima ibimenyetso muri RIB. Bapimye basanga afite icupa ry’umuti wa Rava batera mu nyanya basanze yaritoboye yanyweyeho.”

    Yakomeje avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umunyonzi ngo mu minsi ishize bamwibye igare asa n’ubura icyo akora akajya agenda abwira abantu ko ababyeyi be bamwanga.

    Gitifu Kagabo yavuze ko ngo ababyeyi be bababwiye ko yigeze kugerageza kwiyahura izindi nshuro ebyiri agatabarwa n’abantu.

    Ati “Yigeze no kujya Rwinkwavu mu mugezi witwa Kibaya yinagamo umuntu wahingaga hafi aho amukuramo, umusore akagenda avuga ko uko byagenda kose azabarushya. Mu minsi ishize nabwo yagerageje kwiyahura mu Murenge wa Nyamirama mu Mugezi wa Gashaka nabwo abantu baramutabara ni ibintu rero yari agambiriye.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu musore wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa. Si ubwa mbere mu Murenge wa Kabarondo hagaragaye umuntu wiyahuye muri aya mezi, mu minsi ishize nabwo hagaragaye umwana w’umusore wacishijweho akanyafu n’ababyeyi bituma yiyahura.

    Ifoto igaragaza kamwe mu duce tw’i Kayonza aho uyu musore yiyahuriye

  • U Rwanda rugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwemejwe nk’icyicaro gikuru cy’iki kigo muri Afurika mu gihe Ethiopia yagizwe icyicaro gikuru cy’icyo gihugu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Africa E-Trade Group ni ikigo cyatangijwe ndetse kikanayoborwa na Mulualem Syoum, kikaba gifite andi mashami mu Bwami bwa Eswatini ndetse no muri Afurika y’Amajyepfo na Repubulika ya Guinea muri Afurika y’Uburengerazuba.

    Iki kigo gikorana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gifite intego yo kongera umutekano mu by’ikoranabuhanga, kongera imikoranire hagati y’ibigo bitumiza bikanohereza ibicuruzwa hanze ya Afurika, guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya ku Mugabane wa Afurika, koroshya ihererekanya ry’amafaranga n’ibindi.

    Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko mu 2023, buzaba bumaze guhanga imirimo 12.000, mu gihe 50% byayo izahabwa abagore.

    Umujyi wa Kigali ugiye kwakira icyicaro gikuru cya Africa E-Trade Group

  • Ngoga Thierry yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Me Ngoga ni umunyamategeko w’umwuga akaba amaze imyaka irenga 14 akorana n’ibigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda ndetse yanabaye Umwanditsi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC).

    Ni inzobere mu bijyanye n’ubutabera bwifashisha ubukemurampaka, akaba yarakunze gukora cyane mu bijyanye n’ubukemurampaka mu rwego rw’ubucuruzi no gushyiraho politiki igena uburyo bukorwamo mu Rwanda no muri Afurika.

    Me Ngoga kandi yabaye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse akaba yaragiye akora mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta.

    Yanabaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, Ihuriro ry’Abanditsi n’ibindi.

    ICC ni urugaga ruhuza ibigo birenga miliyoni 45 byo mu bihugu birenga 100 ku Isi. Abanyamuryango barwo barimo sosiyete nyinshi zikomeye, imishinga mito n’iciriritse, amashyirahamwe y’ubucuruzi n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikomeye.

    Uru rugaga rufite ububasha n’ubushobozi bwo guhuza inzego za leta n’abikorera hagamijwe ko abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga.

    Ngoga Gakuba Thierry yabaye Umunyarwanda wa mbere wagizwe umucamanza mu Rukiko Nkemurampaka rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi, ICC, rumaze imyaka isaga 100 rushinzwe