Tag: featured

  • Huye: Miliyoni 98 Frw zimaze gucibwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko muri rusange abanye-Huye bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19 ariko hari abagiye bafatwa bayarenzeho, bahabwa ibihano. Bose hamwe bamaze gucibwa amande agera kuri miliyoni 98 Frw.

    Ati “Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda abarenze ku mabwiriza bamaze gucibwa amande angana n’amafaranga miliyoni 98 Frw. Ayo ni amafaranga baba bakwiye gukoresha mu bibateza imbere ariko kubera kutubahiriza amabwiriza, ibihano bigomba kubaho.”

    Sebutege yavuze ko ikigamijwe atari uguhana ahubwo ari ugukangurira abantu kwirinda icyorezo no kubibutsa ko icya mbere ari ukugira ubuzima bwiza.

    Yavuze ko kugeza kuri uyu wa Gatatu imibare igaragaza ko abafite ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Huye ari abantu 127 naho abo imaze guhitana ari 19.

    Abahanwe ni abafatiwe mu makosa arimo gufungura utubari, gucururiza inzoga muri restaurant bakazihindura utubari, gutinda gutaha ku masaha yagenwe, kwambara nabi agapfukamunwa, gukora ibirori bitemewe, guhindura ingo utubari n’andi.

    Sebutege yongeye gusaba abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo kuko ari yo ntwaro yonyine ihari muri iki gihe yo kugitsinda.

    Kuri ubu mu Karere ka Huye Abajyanama b’Ubuzima bari gusura ingo zose bareba niba hari ufite ibimenyetso bya Covid-19 kugira ngo yisuzumishe amemye uko ahagaze.

    Hafashwe umwanzuro ko urugo rubonetsemo uwanduye, abarubamo bose basabwa kwishyira mu kato kugeza igihe bisuzumishirije.

    Abarwariye mu ngo basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza bahawe na muganga, ubuyobozi bubizeza ko abafite ubushobozi budahagije bwo kubaho buzajya bubunganira.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye babwiye IGIHE ko biyemeje gufatanya n’ubuyoboz guhashya Covid-19 kuko ari icyorezo cyica kandi io hafashwe ingamba zibagiraho ingaruka mbi.

    Mukamana Chantal ati “Twabigize ibyacu kuko iki cyorezo gikomeje kwica abantu benshi. Ubu ntitugikora buri munsi kubera ingamba zafashwe kandi nkatwe ducuruuza tubihomberamo. Icyo tugomba gukora ni ugukomeza kubabiriza amabwiriza kugira ngo dutsinde Covid-19 noneho ubuzima bwongere gukomeza nk’uko byari bisanzwe mbere.”

    Kugeza ubu Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni wo ufite abanduye Covid-19 kuko mu bagera ku 127 abagera kuri 70 ari abawutuyemo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ubwo yari mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gukumira icyorezo cya Covid-19

    [email protected]


  • Polisi yahagurukiye abashoferi bambutsa abagenzi uturere – #rwanda #RwOT

    Abashoferi n’abagenzi berekanwe ni 18 bakaba barafashwe bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu turere tw’Iburasirazuba turimo Kayonza, Rwamagana na Nyagatare.

    Bamwe mu bashoferi bafashwe bavuga ko bari batse impushya bakazikoresha mu bundi buryo burimo kwambutsa abagenzi mu tundi turere ariko na bo bakabishyura akayabo k’amafaranga.

    Habarurema Joel usanzwe atwara imodoka bwite (tax voiture) mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatse uruhushya rwo gutwara umuntu umwe w’umunyamahanga i Kayonza, nyuma ni bwo uwo muntu yamubwiye ko gahunda yahindutse ahitamo gushaka abandi bantu bagera muri aka Karere akabatwara.

    Yavuze ko buri mugenzi yari kumwishyura 7000 Frw mu rugendo ubusanzwe rutwara atarenze 2000 Frw, agasaba imbabazi zo kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta.

    Ati “Inama nagira bagenzi banjye dukora umwuga umwe, ni uko twareka ibyo turimo tugakomeza tukirinda tugakora ingendo zemewe kuko Coronavirus imeze nabi.”

    Ruberintwari Gilbert utuye mu Karere ka Kayonza usanzwe ari umucuruzi, yatse uruhushya agiye gushaka icyangombwa cy’imodoka i Kigali, mu kugaruka afatwa yashyizemo abagenzi bane mu modoka kandi atabyemerewe, buri umwe akaba yari kumuha 5000 Frw.

    Ati “Ikosa nakoze ni ukubatwara ntamenye ko bemerewe kugenda kandi nanjye ntemerewe gutwara abantu, iyo nkomeza kugenda nkitahira nta kibazo nari bugire. Abantu nibareke kurenga ku mabwiriza uko bashatse, uwahawe uruhushya narukoreshe icyo yarwakiye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko aba bantu bafashwe biyongera ku bandi bafashwe berekeje i Musanze, avuga ko Polisi itazihanganira abantu bahabwa impushya bakazikoresha ibyo zitagenewe.

    Yakomeje agira ati “Hari abantu bumva ko muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 wabigiriramo inyungu, wabikoresha kugira ngo ukorere amafaranga cyangwa se ukore ibitemewe, abo bantu bagomba kumenya ko bitemewe. Ikindi ni abantu bahora batwara abantu mu bwihisho ntabwo na byo byemewe kandi abazajya babikora bikamenyekana bazajya babihanirwa.”

    Icyorezo cya Covid-19 gikomeje guca ibintu mu Rwanda kuko abantu 45.039 bamaze kwandura barimo 760 babonetse kuri uyu 7 Nyakanga. Abantu 507 bamaze kwitaba Imana barimo 16 bitabye Imana ku munsi w’ejo hashize.

    Abantu 18 bafashwe bambuka uturere mu buryo butemewe n’amategeko

  • Ubutwari bwa Muhirwa w’imyaka 17 watangije umuryango ufasha abanyeshuri b’abakene – #rwanda #RwOT

    Muhirwa avuga ko we ubwe ariwe witangirije uyu muryango, awushyira ahagaragara ku itariki 3 Ukuboza 2020, maze atangira kumenyekanisha ibyo ukora ahereye ku ishuri yigagaho rya Green Hills Academy kugira ngo benshi bawugane bafatanye gufasha abana baba mu miryango itifashije.

    Aganira na The New Times yagize ati “Abana benshi twize ku kigo kimwe ndetse n’inshuti zanjye muri rusange barifashije. Ariko nararebye nsanga abana bose turi mu kigero kimwe ntabwo twagize amahirwe angana. Nkahora nibaza impamvu ntacyo abantu bakora ngo bakore impinduka mpitamo kubyikorera ubwange ngo mpindure icyo nashakaga kubona bihinduka.”

    Uyu muryango watangiye uha abana udupfukamunwa n’ibindi bikoresho by’ibanze cyane ko watangiye mu gihe cya Covid-19, gusa ubu Muhirwa arifuza kwagura ibikorwa bya Youth for Youth, igatangira yishyurira amafaranga y’ishuri abana nibura 10 b’abahanga babuze uko biga.

    Yatanze urugero rw’abana bo ku Kigo cy’amashuri cyo ku Rusumo barangije amashuri abanza bafite amanota meza, bakabohereza kwiga mu bigo byiza ariko ntibabashe kubyigamo kubera ko ababyeyi babo badafite ubushobozi bwo kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.

    Muhirwa yagize ati “Birababaje kubura ayo mahirwe yo kwiga, atari ukubera ko utabishoboye ahubwo ari uko utabasha kwishyura amafaranga y’ishuri.”

    “Umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ni umwaka w’ingenzi, ndetse ni umwe mu myaka dushaka guheraho […] rero kugira ngo duteze imbere uburezi kandi twereke urundi rubyiruko rw’u Rwanda ko natwe abakiri bato dushobora gufasha bagenzi bacu, twafashe icyemezo cyo gufasha abana biga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kugira ngo bige neza.”

    Akomeza avuga ko ibi atari ibintu bakwifasha bonyine, akaba ari yo mpamvu ahamagararira abantu bose bafite umutima ufasha kwifatanya nabo bagahindura ubuzima bwa benshi.

    Ati “Bizaba byiza cyane nitubasha gufasha abanyeshuri barenze 10. Umuntu wese wifuza gufasha yabikorera ku mbuga nkoranyambaga. Tuzakoresha saveplus.io dutanga imfashanyo. Ifunguro wasangira n’inshuti zawe rimwe mwasohotse ryakwishyurira amafaranga y’ishuri umwana w’umukene. Ni ubwitange butagoye.”

    Uyu muryango ugitangira, abanyeshuri nibo bazanaga imfashanyo zitandukanye zaba iz’amafaranga cyangwa ibikoresho ndetse n’ababyeyi nabo bakitanga. Kugeza ubu Youth for Youth ifite amatsinda atatu, harimo abanyamuryango 40, abagize inteko nyobozi batanu ndetse n’abawuhagarariye 70.

    Elsie Ishami Muhirwa yavuze ko gufasha bisaba ubwitange butagoye ndetse ko ababyifuza baza bagafatanya kwishyurira abanyeshuri batifashije /Ifoto: The New Times

  • Abakozi ba leta bihaye ikiruhuko bihanangirijwe – #rwanda #RwOT

    Ingamba zafashwe na Guverinoma ku wa 29 Kamena 2021 zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku ya 1 Nyakanga ziyongera ku zari zisanzwe nyuma yo kubona ko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 ikomeje kwiyongera, zigena ko abakozi bo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani bakorera mu rugo.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana naho mu bindi bice by’igihugu buri rwego rwa Leta rusabwa gukoresha abakozi batarenze 15% abandi bagakorera mu rugo.

    Byagaragaye ko hari bamwe mu bakozi ba leta bakoresha umwanya bakabaye bari mu kazi mu nyungu zabo bwite nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, mu butumwa aherutse kwandikira abayobozi mu bigo bya leta bitandukanye.

    Minisitiri Rwanyindo yibukije ko gukorera mu rugo atari ikiruhuko ahubwo akazi gakomeza nk’uko bisanzwe, ko ufite impamvu ituma ava mu rugo agomba kubisabira uruhushya.

    Ati “Abakozi basabwa gukorera mu rugo bagomba kumva neza ko atari ikiruhuko bahawe. Ntabwo ari umwanya wo kujya mu byabo bwite, ni umwanya wo kuguma mu rugo bakahakorera akazi.”

    “Bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bakozi, abayobozi babo cyangwa bagenzi babo bakorana bahamagara ugasanga bakuyeho telefoni cyangwa se abatakuyeho telefoni bakavuga ko basohotse batari mu rugo, ko bongera kuvuga ku bijyanye n’akazi basubiye mu rugo, bari hafi ya computer.”

    Yakomeje yibutsa inzego za leta n’iz’abikorera gukorera mu rugo bigamije kugabanya urujya n’uruza rw’abantu bifasha mu ngamba zo kurwanya Covid-19, kutabyuhahiriza bikaba bigira ingaruka ku izamuka ry’ubwandu bw’iki cyorezo.

    Ati “Iyo abakozi batubahirije amabwiriza yo kuguma mu rugo, uretse no kunyuranya n’imyifatire isabwa ku kazi bagomba gukurikiranwaho, baba bananije ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zafashwe hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, bityo bagatuma ubwandu bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka nk’uko bigaragara muri iki gihe. Uzafatwa yarenze kuri ibi agomba guhanwa nk’undi muntu wese uteza ibyago igihugu, ikintu kitakabaye kiboneka ku mukozi wa Leta.”

    Ubuyobozi bwa buri rwego busabwe gukangurira abakozi barwo kwirinda gukora ibikorwa binyuranye n’ingamba z’Igihugu zo kurwanya Covid-19 ahubwo bakaba intangarugero aho batuye.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Musonera Gaspard, yabwiye IGIHE ko umusaruro w’umukozi muri iki gihe bakorera mu rugo ugenzurwa hagendewe ku kuba inshingano umukozi yari afite yazikoze neza kandi yazirangije ku gihe.

    Uko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera ni ko n’umubare w’abahitanwa ugenda uzamuka.Kuri ubu mu gihugu hose abamaze kwandura ni 45.039 mu bipimo 1.691.850 bimaze gufatwa. Abahitanwe na yo bamaze kuba 507 harimo 16 bapfuye kuri uyu wa Gatatu.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yibukije abakozi ba leta ko gukorera mu rugo bitandukanye n’ikiruhuko

  • Abashoferi 4 bafashwe bajyanye abagenzi mu Ntara barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imodoka zafashwe zijyanye abagenzi mu turere mu buryo butemewe
    Imodoka zafashwe zijyanye abagenzi mu turere mu buryo butemewe

    Bafatiwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire mu Kagari ka Ntunga tariki 06 Nyakanga 2021, bafatanwa abagenzi 14, berekezaga mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

    Habarurema Joel ni umwe mu bashoferi bane bafatanywe abagenzi. Avuga ko yari afite uruhushya yasabiwe na Yego Cabs ariko agatwara abagenzi badafite impushya zibemerera kuva mu Mujyi wa Kigali zibemerera kujya mu Ntara.

    Ati “Bamfatiye mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Ntunga mvuye mu Mujyi wa Kigali ngiye mu Karere ka Kayonza, nari mfite abagenzi 4 buri umwe namuciye amafaranga ibihumbi birindwi kandi bose nta n’umwe wari ufite uruhushya”.

    Uwitwa Mutoni Alexia wari muri abo bagenzi 14 bafashwe berekeza mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko yiga muri kaminuza, abonye batakirimo kwiga yigira inama yo gushaka uko yataha.

    Ati “Nabonye tutakirimo kwiga nigira inama yo gushaka uko naba nsubiye iwacu mu Karere ka Kayonza. Nta ruhushya nasabye Polisi kuko abantu bambwiye ko hafi ya gare bahasanga imodoka zifite impushya zikabatwa”.

    Abo bashoferi n’abagenzi bose bemera ko ibyo bakoze ari amakosa kandi bishobora gukwirakwiza covid-19 bakaba babisabira imbabazi bagira n’abandi inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Bemeye ko bakoze amakosa
    Bemeye ko bakoze amakosa

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko mu bafashwe harimo abafite imodoka zifite impushya zemerewe gutwara abagenzi gusa bakaba bazikoresheje mu buryo butari bwo.

    Ati “Hari imodoka zizwi nka Yego Cabs zifasha abantu gukora ingendo, ba nyirazo batanga urutonde rwazo zikaba zizwi kandi na zo zigatwara abantu bafite uruhushya, bahawe na Polisi ariko iyo ubirenzeho urafatwa”.

    Uretse abo bafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, ku mugoroba wo ku wa 03 Nyakanga 2021, undi mushoferi yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge atwaye abagenzi mu modoka yo mu bwoko bwa Coaster abajyanye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu yanyuranyije n’amabwiriza.


  • Nyagatare: Abaturage barasabwa kudahinga imyaka miremire mu bibanza byo mu mujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyaka miremire nk
    Imyaka miremire nk’imyumbati ntiyemewe mu mjyi rwagati

    Guhera mu mwaka wa 2015, Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yafashe umwanzuro wo kubuza abantu guhinga imyaka miremire mu mujyi wa Nyagatare hagamijwe kwirinda abajura.

    Icyo gihe abaturage bemerewe guhinga ibishyimbo n’ubunyobwa cyangwa ibirayi bagacika ku bigori, amasaka n’imyumbati kuko abajura bakwihishamo bwakwira bakiba. Nyamara bimwe mu bibanza mu mujyi wa Nyagatare bihinzemo ibigori n’imyumbati.

    Ingabire avuga ko n’ubwo babihinze bitemewe kandi hari n’ababihaniwe, ati “Ni byo koko birabujijwe ahubwo ubu uwo mwanzuro wo guhinga imyaka migufi waravuguruwe, hemezwa ko ahubwo hahingwa imboga n’imbuto. Hari abo twahannye ariko ibihano si byo dushyira imbere”.

    Uwamahoro Francine wo mu mudugudu wa Nyagatare ya gatatu, na we yemeza ko imyaka miremire ari indiri y’abajura bityo kuyibabuza ntacyo bitwaye, ariko na none ngo babareka bakayihinga mu nkengero z’umujyi.

    Ati “Ibigori, imyumbati n’amasaka birabangamye mu mujyi rwose, abajura bihishagamo bakatwiba. Ntibwacyaga batagize aho biba. Ubu ubujura bwaragabanutse kuva aho bihagarikiwe, ariko na none badufashije mu nkengero z’umujyi twahahinga nibura ibigori”.

    Abarebwa n’icyemezo cyo kudahinga imyaka miremire ni abatuye mu midugudu ine y’Akagari ka Nyagatare, harimo Mirama ya mbere, akagari kose ka Barija ukuyemo umudugudu wa Burumba ndetse n’umudugudu wa Nsheke akagari ka Nsheke

    Ingabire asaba abaturage kumva ko kubuzwa guhinga imyaka miremire ari bo bifitiye akamaro kuko umujura atiba utarayihinze gusa, ahubwo n’uwayihinze bimugeraho.

    Agira ati “Abaturage bakwiye kubyumva ku bw’inyungu zabo, iki gihembwe cy’ihinga gitaha tuzaganira na bo, ubukangurambaga busaba guhozaho. Icyakora n’ibihano turaza kubyongera aho gucibwa amande gusa noneho uwabihinze abuzwe no gusarura”.

    Ubundi ibihano bihabwa uwahinze imyaka miremire mu mujyi acibwa amande angana n’Amafaranga y’u Rwanda 10,000 kugera ku 20,000.


  • Jacob Zuma yijyanye gutangira igifungo cy’amezi 15 yakatiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zuma yatangiye igifungo cy
    Zuma yatangiye igifungo cy’amezi 15

    Ubutumwa abagize iyo ‘Fondation’ banyujije ku rubuga rwa ‘Twitter’ bugira buti, “Perezida Zuma yiyemeje gushyira mu bikorwa itegeko ryo gufungwa. Ubu ari mu nzira ajya kuri gereza”.

    Ibyo babitangaje hasigaye iminota mikeya ngo isaha ntarengwa yari yahawe igere, kuko Polisi yari yatangaje ko natijyana gufungwa ubwe, Polisi ijya kumwifatira saa sita z’ijoro ku wa gatatu.

    Polisi yo muri Afurika y’Epfo na yo ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’icyo gihugu ubu afunzwe.

    Jacob Zuma yakatiwe igihano cyo gufungwa tariki 29 Kamena 2021, bikozwe n’Urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu, icyo kikaba ari icyemezo kitajujiririrwa, icyemezo cy’urukiko cyavugaga ko Jacob Zuma yagombaga kuba yarijyanye gufungwa bitarenze ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, bitaba ibyo Polisi ikajya kumufata ku wa gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, saa sita z’ijoro zo muri Afurika y’Epfo, ni ukuvuga saa yine kuri GMT (22 h 00 GMT).

    Iminota mirongo mbere y’uko iyo saha igera, imodoka zigera ku icumi zagaragaye zituruka mu rugo rwa Jacob Zuma ahitwa i Nkandla.

    Urwo rukiko kuko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, rwatangaje ko ku itariki 12 Nyakanga 2021 ruzongera gusuzuma igihano Zuma yahawe. Zuma yari yasabye ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyakwigizwa nyuma y’iyo tariki ya 12 Nyakanga 2021, ariko icyemezo kizafatwa ku wa gatanu, gifashwe n’urukiko rwa Pietermaritzburg (Mu Burasirazuba).

    Jacob Zuma yavuze ko abacamanza bamuburanishije baranzwe no kubogama, bityo ko igihano yahawe cyakorerwa irindi suzuma.

    Yanavuze ko ukurikije uko ubuzima bwe butameze neza, kumukatira igihano cyo gufungwa muri iki gihe cya Covid-19 ntaho bitaniye no kumukatira igihano cyo kwicwa (cy’urupfu).

    Ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, Jacob Zuma ngo yari yabwiye abamushyigikiye ko polisi niramuka ishatse kumufata hazabaho imvururu.

    Mu byo Jacob Zuma ashinjwa, harimo kuba yarasahuye umutungo wa Leta mu myaka icyenda (9) yamaze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.


  • Ngoma: Umunyeshuri akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bisobanurwa na Mugirwanake Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, ahabereye icyo cyaha, ngo babibwiwe n’umugore wari usanze uwo mwana mu murima we w’ikawa.

    Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mwana wishwe ari uw’umukobwa wari utwite wo mu ngo zegereye aho bamusanze yapfuye.

    Nk’uko bitangazwa n’Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) “Umukobwa yiyemerera ko yabyaye umwana ahagana saa cyenda z’ijoro, nyuma akamujugunya mu murima w’ikawa, amaze kumwica”.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avugana n’Ikinyamakuru ‘The New Times’ yemeje ko ayo makuru ari yo, ariko ko iperereza rigikomeje.

    Yagize ati “Ni umukobwa ufite imyaka 18 wabyaye umwana w’umuhungu, ako kanya ahita amwica mu buryo buteye agahinda”.

    Kugeza ubu amazina y’uwo mukobwa ntiyatangajwe, arimo arimo kwitabwaho n’abaganga ku bitaro kuko yabyaye nta muntu n’umwe umufashije, nyuma agahita ajya mu mirimo isanzwe ya buri munsi kugira ngo hatagira ukeka ibyo yakoze.

    Murangira ati “Namara gukira neza, azagezwa kuri Polisi, hakurikireho gukurikiranwa mu butabera nk’uko biteganywa n’amategeko”.

    Umurambo w’uwo mwana wishwe wo wajyanywe kuri Laboratwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory” gukorerwa ibizamini.

    Uwo mukobwa ngo yigaga mu mwaka wa gatandatu kuri Groupe Scolaire de Mvumba, kandi nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Murama, yakomeje kujya ku ishuri no mu gihe cyose yari atwite, ndetse ngo yanakoze ibizamini nk’abandi. Gusa ngo ababyeyi bavuga ko batigeze bamenya ko umukobwa wabo atwite.

    Mugirwanake ati “Ababyeyi b’uwo mukobwa bavuga ko yashoboye guhisha ko atwite ntihagira ubimenya”.

    Mugirwanake yavuze ko ari ubwa mbere icyaha nk’icyo kibaye mu Murenge wa Murama, ariko ngo hari n’abandi bakobwa bagiye babyarira mu rugo nyuma bagakomeza ubuzima bwabo, ibyo rero ngo bigaragaza ko hakenewe gushyira imbaraga mu kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

  • Igipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94.7% (ubushakashatsi bwa NURC) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagaragajwe ko ubwiyunge bushyigikiwe kandi buzamurwa n’inkingi zirimo, gusobanukirwa amateka y’Igihugu no gutekereza ahazaza h’u Rwanda, kwiyumva mu bunyarwanda (Ndi Umunyarwanda), icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere, umutekano n’imibereho myiza, ubutabera, ndetse n’imibanire.

    Bikurikire muri iyi Video:

  • Huye: Batatu bafashwe bacyekwaho kwiba umuturage 300.000Frw bamaze kumusindisha #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni Mutesi Grace w’imyaka 24, Iradukunda Elyse w’imyaka 21 na Uzabintwari Jean de Dieu w’imyaka 27, bafashwe nyuma yo gucyekwaho kwiba ayo mafaranga kuri telefoni y’uwitwa Hategekimana Daniel w’imyaka 40, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bacyekwaho icyaha cy’ubujura, Polisi yabafashe biturutse ku bufatanye n’abaturage.

    Yagize ati “Tariki ya 24 Kamena 2021, Hategekimana Daniel yagiye mu kabari na ko kakoraga mu buryo butemewe kuko utubari tutemewe muri iki gihe cya Covid-19, yasanzemo bariya bakobwa babiri basanzwe bagakoramo yaka inzoga zidasembuye ariko bo bamuha inzoga yitwa Bazooka Coffee, bamubwira ko idasindisha akomeje kuyinywa aza gusinda”.

    SP Kanamugire akomeza avuga ko Hategekimana amaze gusinda abakobwa bamusabye kwishyura ababwira ko amafaranga ari kuri telefoni, mu gihe arimo kubishyura uwitwa Mutesi Grace abona umubare w’ibanga batangira kumwiba amafaranga yari ariho.

    Ati “Mutesi yabanje kumwiba telefoni kuko yari yamaze kumenya umubare w’ibanga yibyeho ibihumbi 50 ahita aha wa mubare w’ibanga mugenzi we Iradukunda nawe akuraho ibihumbi 15. Muri iryo joro haje uwitwa Uzabintwari aje kunywera muri ako kabari na we ahabwa umubare w’ibanga, yahise amwiba kuri iyo telefoni ibihumbi 160.

    Abakekwa bavuga ko amafaranga bavanye kuri telefoni ari ibihumbi 264,500 mu gihe nyirayo we avuga ko hariho ibihumbi 300”.

    SP Kanamugire yavuze ko muri iryo joro Uzabintwari yahise yimuka ajya kunywera mu kandi kabari. Nyuma mu gitondo tariki ya 25 Kamena 2021, Hategekimana akimara kubona ko yibwe amafaranga ye yahise aza gutanga amakuru kuri Polisi, ba bantu bamaze kumenya ko yabivuze bahise batoroka ariko Polisi ikomeza kubashakisha ifatanyije n’abaturage bafatwa ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaburiye abararikira iby’abandi bakabitwara bakoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.

    Ati “Abantu bazi ko bashinzwe kwakira umuntu bakamuha serivisi nk’uko bikwiye bo bagahitamo no kumwambura ibye bibwira ko ahari uwo babikoreye atabimenya, bashatse babicikaho burundu kuko ntibizabahira. Abantu bakwiye gukora bagashaka ibyabo mu mucyo batambuye cyangwa ngo bararikire iby’abandi”.

    Yanibukije kandi abantu ko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 agomba kubahirizwa na buri wese harimo no kumenya ko utubari dufunze.

    Akabari ka Nzabarushimana karafungwa acibwe n’amande kuko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu gihe abo batatu bafashwe bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Huye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.