Tag: featured

  • Minisitiri Biruta na Mbabazi bahanuye urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; baganirije urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga.

    Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 nibwo itsinda ry’urubyiruko rutuye mu mahanga rumaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda ryagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

    Iri tsinda rigezwe n’abagera kuri 60 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku Mugabane w’u Burayi nk’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Budage.

    Uretse abakomoka ku babyeyi bose b’Abanyarwanda, iri tsinda ririmo n’abavanze. Ni ukuvuga abafite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda.

    Mu minsi bamaze mu Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Nyuma yo gusura aha hantu hatandukanye, babonanye n’abayobozi bakuru b’igihugu kugira ngo babaganirize ku cyerekezo cy’u Rwanda.

    Minisitiri Biruta yabagaragarije ko nyuma y’ibibazo u Rwanda rwanyuzemo ubu ruri mu bihugu biri kwitwara neza mu bintu bitandukanye birimo korohereza ubucuruzi.

    Yabasabye gukomeza kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda aho baba hose kandi bagahangana n’abakomeje guharabika igihugu bavuga ibitari byo.

    Yabasabye ko iki gikorwa batangiye cyo kugaruka bagasura igihugu cyabo cyazakomeza kandi bakarushaho kongera umubare w’abacyitabira.

    Minisitiri Rosemary Mbabazi we yagaragarije uru rubyiruko bimwe mu bigize umuco w’u Rwanda. Yababwiye ko mu gihe kinini cyashize Abanyarwanda bibonaga mu moko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa yemeza ko ariko ubu bose bibona nk’Abanyarwanda binyuze muri Ndi Umunyarwanda.


  • Ntimukwiye gutegereza guhamagarwa ngo murwanire igihugu cyanyu- Gen James Kabarebe – #rwanda #RwOT

    Ibi Gen. James Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021, ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’abahungu n’abakobwa baba mu bihugu bitandukanye ariko bakaba bamaze iminsi mu Rwanda, aho bari gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.

    Gen Kabarebe yavuze ko ikibazo u Rwanda ruri guhura na cyo cy’abaruharabika n’abagoreka amateka yarwo cyari cyitezwe kuko ngo nyuma yo gukora Jenoside abayikoze bakurikizaho kuyihakana.

    Yavuze ko buri cyiciro cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyagiye kigira imbogamizi, yemeza ko abaharabika u Rwanda na bo ari imbogamizi mu cyiciro u Rwanda rugezemo rwibohora.

    Yavuze ko uru rubyiruko rufite ibyo rusabwa byose kugira ngo ruvuguruze amakuru atangwa n’abaharabika igihugu, anabibutsa ko kugira ngo babikore badakwiye gutegereza kubisabwa ko ahubwo bakwiye kubifata nk’inshingano.

    Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko guhangana n’abavuga ibinyoma ku gihugu cyabo

    Uru rubyiruko rwasabwe kumva ko rufite inshingano zo kuvuguruza abaharabika igihugu

    Inkuru irambuye mukanya


  • Ngoma: Umuyobozi akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 1 Frw yo kwishyura mituweli – #rwanda #RwOT

    IGIHE yamenye ko uyu muyobozi w’imyaka 31 yatawe muri yombi ku wa 7 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo muyobozi yafashwe ndetse iperereza riri gukorwa.

    Yakomeje ati “Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Yavuze ko abakora ibyaha byo kunyereza umutungo ufitiye inyungu rubanda batazihanganirwa.

    Yakomeje ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite. Abantu bakwiye kumenya ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa iteganya ko uhamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    Umuyobozi ushinzwe Iterambere, Imibereho Myiza n’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza 1.006.000 Frw yari agenewe kwishyura mituweli y’umwaka wa 2021

  • U Rwanda rugiye kohereza abasirikare 1000 muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cabo Delgado ni intara iri mu Majyaruguru ya Mozambique, ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri bari ku buso bwa kilometero kare 82.625. Iri ku mupaka wa Tanzania ndetse ituwe n’abaturage bo mu bwoko bw’aba- Makonde, Makua na Mwani.

    Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu bije nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata.

    Kuva icyo gihe bivugwa ko u Rwanda rwahise rutangira kugenzura neza uko ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba gihagaze muri ako gace. Hari amakuru avuga ko rwahise rwoherezayo itsinda rigamije kureba uko byifashe.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko izi ngabo zizoherezwayo zizakorana n’iza Mozambique cyo kimwe n’iz’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC.

    Riti “Uku kohereza ingabo gushingiye ku mubano mwiza hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique, nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye atandukanye hagati y’ibihugu byombi mu 2018 kandi rishingiye ku bushake bw’u Rwanda ku mahame yo kurinda (R2P) n’amasezerano yo mu 2015 ya Kigali yo kurinda abasivile.”

    Izi ngabo zigiye muri Mozambique nyuma y’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi. Muri Mata uyu mwaka, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhashya iterabwoba.

    Ntabwo hatangajwe byinshi ku biganiro abakuru b’ibihugu byombi baganiriye, icyakora Perezida Nyusi yaje mu Rwanda mu gihe Mozambique yari imaze iminsi yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba bigabwa n’umutwe ushamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS ugendera ku mahame akaze ya kisilamu.

    Nubwo ingabo za Leta zikomeje gutsinsura uwo mutwe mu Mujyi wa Palma mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, hari amagana y’abaturage bahitanwe n’ibitero mu gihe abandi bavuye mu byabo.

    Aka gace uwo mutwe ugabamo ibitero gakungahaye kuri gaz ndetse sosiyete y’Abafaransa, Total yashoye miliyari 20 z’amadolari mu kubaka uruganda rwo gucukura iyo gaz. Gusa nyuma y’ibitero, iyo sosiyete yatangaje ko ibaye ihagaritse uwo mushinga.

    Mu bishwe muri ako gace harimo abanyamahanga ndetse ibikorwaremezo nk’amabanki, amahoteli n’ibindi na byo byarangiritse, bikaba byaratumye benshi bahagrika ibikorwa bahakoreraga.

    Umujyi wa Palma wagabweho ibitero utuyemo abanyamahanga basaga 1000 bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’icukurwa rya gaz.

    Guhera mu 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 3000 mu gihe ibihumbi by’abaturage byahunze.

    Mu kwezi gushize abakuru b’ibihugu bigize umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), bahuriye i Maputo muri Mozambique baganira ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

    Bemeje koherezayo umutwe wa SADC w’ingabo zishinzwe kurwana aho rukomeye ngo zifashe mu guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera muri Cabo Delgado ishobora no gukwirakwira mu bindi bihugu byo mu karere idahagaritswe.

    Inzira igejeje Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

    • Mu Ukwakira 2017, abagizi ba nabi bafitanye isano n’umutwe wa Islamic State wo muri Iraq n’uwitwa Levant (ISIL) batangiye kugaba ibitero mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique.
    • Rimwe na rimwe, abo barwanyi biyita al-Shabaab, nubwo nta sano na rito bafitanye na al-Shabaab yo muri Somalia.
    • Ingabo za Mozambique zimaze igihe zihangana n’abo barwanyi gusa byatumye abasivili benshi bahunga iyo mirwano.
    • Abo barwanyi bagabye ibitero muri Kanama 2020 bafata Umujyi wa Mocimboa da Praia.
    • Muri Mata 2020, abantu barenga 50 bishwe baciwe imitwe ndetse abagera kuri uwo mubare nanone bishwe muri ubwo buryo mu Ugushyingo 2020.
    • Muri Nzeri 2020, abarwanyi ba ISIL bagabye igitero ku kirwa cya Vamizi kiri ku Nyanja y’Abahinde.
    • Ku wa 24 Werurwe 2021, aba barwanyi bafashe Umujyi wa Palma, bica n’abaturage mu gihe abarenga 35.000 by’abaturage 75.000 bawutuyemo bavuye mu byabo.

    Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko igiye kohereza abasirikare 1000 muri Mozambique

  • Haringingo Francis wasinyiye Kiyovu Sports yavuze ko agiye kugarurira ibyishimo abayovu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Haringingo Francis uheruka gusezererwa n’ikipe ya Police FC, yamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports, ni nyuma y’uko iyi kipe nayo itabashije kugumana n’umutoza Etienne Ndayiragije wayitoje mu gihe cy’amezi abiri.

    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano
    Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports nyuma yo gusinya amasezerano

    Nyuma yo gusinya amasezerano, uyu mutoza yavuze ko agomba kugarurira ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports badaheruka igikombe, avuga ko ari umwe mu mishinga yumvikanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe

    Yagize ati “Ni ikipe ifite gahunda ndende, ifite umushinga mwiza cyane, mu yaka iza ndumva tuzakora umushinga mwiza, nasinye amasezerano bijyanye n’imishinga bafite, tuzanye ubunararibonye, intego ituzanye ni iyo gusubiza Kiyovu mu myanya myiza yo gutwara ibikombe, ni ikipe y’abafana dushaka gusubiza ibyishimo”

    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports
    Haringingo Francis yavuze ko ashaka gusubiza ibyishimo abafana ba Kiyovu Sports

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yongeye gushimangira ko intego ya mbere bafite ari gikombe nk’uko yari yabitangaje yiyamamariza kuyobora iyi kipe, akaba yavuze ko n’umutoza mushya bazanye ari yo ntego bamuhaye ndetse kandi babimwitezeho.

    Mvukiyehe kandi nyuma yo kwisegura ku bafana ba Kiyovu Sports kubera batitwaye neza muri shampiyona ishize,

    “Turaza gukora ikintu gikomeye kitigeze gikorwa, muraza kukibona mu minsi iri imbere ariko turacecetse kandi kuba ducecetse si uko tudashaka kugura abakinnyi, turaza kugura abakinnyi bakora ikinyuranyo”

    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere
    Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yijeje abafana kubakorera ikintu kidasanzwe mu minsi iri imbere


  • U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo na Polisi muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by
    U Rwanda rusanzwe rwitabazwa hirya no hino mu bikorwa by’umutekano

    Ingabo z’u Rwanda na Polisi bizakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) mu nshingano zitandukanye zizahabwa.

    Itsinda ry’u Rwanda rifite inshingano zo gushyigikira ubuyobozi buriho Mozambique, kurwanya abahungabanya umutekano w’icyo gihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    U Rwanda rwohereje ingabo mu gihugu cya Mozambique kubera imibanire myiza y’ibihugu byombi hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Mozambique ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018.

    Ikibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zifitanye isano na Leta ya Kisilamu zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.

    Abo barwanyi rimwe na rimwe biyita al-Shabaab, n’ubwo isano bafitanye na al-Shabaab yo muri Somaliya itazwi.

    Ingabo z’igihugu cya Mozambique zimaze igihe mu ntambara n’izi intagondwa muri aka gace karimo imishinga ibarirwa akayabo k’amadolari menshi, ndetse imirwano ikaba yaratumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga.

    Abo barwanyi bakomeje kugaragaza ingufu mu bitero byabo, ndetse muri Kanama 2020 babasha gufata umujyi wa Mocimboa da Praia uri ku cyambu bisubiza inyuma ubucuruzi. Abantu barenga mirongo itanu baciwe imitwe n’izi ntagondwa muri iyo Ntara muri Mata 2020 ndetse ibikorwa nk’ibi byari byabaye mu Gushyingo 2020.

    Muri Nzeri 2020, inyeshyamba za Leta ya Kislamu zafashe ikirwa cya Vamizi mu nyanja y’u Buhinde, naho tariki ya 24 Werurwe 2021, intagondwa zafashe Palma, bica abasivili benshi, bimura abaturage barenga ibihumbi 35 mu baturage ibihumbi 75 bituye muri uwo mujyi.


  • Dr Biruta, Rosemary Mbabazi na Gen Kabarebe bakiriye Urubyiruko ruvuye i Burayi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda urwo rubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi i Burayi ruvuga ko rwihaye (nta wabibasabye), mu rwego rwo kuzajya kugaragaza amateka n’Iterambere u Rwanda rugezeho, hanze aho biga cyangwa bakorera.

    Umukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Bubiligi (Chairman), Eric Ngabo, waje ayoboye urwo rubyiruko avuga ko baje kwirebera ukuri kw’ibivugwa ku Rwanda, aho ‘kubwirwa ibinyoma n’abajenosideri’.

    Ngabo yagize ati “Mu Bubiligi ni ho dufite rya shyirahamwe Jambo rigizwe n’abana b’abajenosideri bavuga ko Jenoside yabaye ariko n’Abahutu ngo bapfuye, urwo ni urujijo batera mu bantu rukagera no mu bana bacu bazima”.

    Ngabo avuga ko urubyiruko rwaje mu Rwanda ruzajya guhindura abagize Jambo ASBL kugira ngo ubutaha na bo bazaze mu Rwanda kwirebera ukuri, ‘aho kubeshywa n’ababyeyi babo’.

    Urwo rubyiruko rwahuriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho rugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, Ministiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi hamwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe nk’uko byatangarijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET).

    Benshi muri urwo rubyiruko baturutse i Burayi, cyane cyane mu gihugu cy’u Bubiligi, bakaba bazamara iminsi 10 mu Rwanda basura banaganira n’inzego zitandukanye zirimo urushinzwe Iterambere RDB.

    Bagomba no gusura zimwe mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda, za pariki z’Igihugu n’ahandi hantu nyaburanga.

    Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta yahaye ikaze urwo rubyiruko avuga ko basanga Igihugu cyabo cyariyubatse kurusha byinshi mu bihugu bya Afurika byabayemo Intambara ariko ko nabo bafite uruhare mu gukomeza kubaka Igihugu cyabo aho kwifatanya n’abagoreka amateka cyangwa basebya Ubuyobozi.

    Dr Biruta ati “Murabizi ko ku mbuga nkoranyambaga hari abagoreka amateka y’iki gihugu bagasebya n’Ubuyobozi bwacyo, ariko nk’Abanyarwanda mugomba gusigasira indangagaciro mugahangana n’abo bantu”.

    Kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko, urwo rubyiruko rwasuye Ingoro y’Amateka yo Kubohora Igihugu iri ku Nteko Ishinga Amategeko mbere yo kuganira n’Abayobozi bakuru.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru(wari umunsi wa mbere w’uruzinduko rwabo), urwo rubyiruko rwari rwasuye ahatangirijwe urugamba rwo kubohora Igihugu ku Murindi mu Karere ka Gicumbi, ejo bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

  • MINISANTE: Hari impamvu ebyiri zatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko ari ubwa mbere u Rwanda rugize abandura Covid-19 babarirwa hejuru ya 700 – 800 ku munsi, kuva icyorezo cyagera mu gihugu muri Werurwe 2020. Bivuze ko virusi yakwiriye mu baturage no mu byiciro byose by’imyaka.

    Dr Mpunga yagize ati “Ibigo bivurirwamo Covid-19 byari byafunzwe mu gihe Virusi yari yagabanutse, byongeye gufungurwa kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19. Ubu byose biruzuye, kandi abarwayi benshi bararembye ndetse n’umubare w’abapfa bishwe n’icyo cyorezo wariyongereye. Iki ni igihe kigoye , kandi gisaba buri wese gushyiramo imbaraga zidasanzwe kugira ngo tuzashobore gusubira mu buzima busanzwe”.

    Ati “Mu kwezi gushize, abantu benshi baturuka mu bihugu duturanye bambutse umupaka baza mu Rwanda mu gihe ikirunga cyarukaga, bari benshi cyane bituma no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 bigabanuka, kuko bari abantu benshi cyane bateraniye ahantu, nta mabwiriza yo kwirinda bubahirije ”.

    Yongeyeho ati “Mu kindi gihugu duturanye cya Uganda, bari muri Guma mu Rugo kubera imibare myinshi bafite y’abarwaye Covid-19, ariko hari Abanyarwanda bataha buri munsi baturutse muri Uganda, bamwe muri bo bakaba baramaze kwandura icyo cyorezo, ibyo byose biri mu bizamura ikwirakwira ry’icyorezo, bikazamura n’umubare w’abacyandura. Gusa, hari no kudohoka ku ngamba zo kwirinda no mu gihugu, abantu bari batangiye kujya bitabira ibirori bakanica amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda .”

    Ku itariki 6 Nyakanga 2021, ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda, Dr Mpunga yasobanuye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, aho yavuze ko Virusi yihinduranyije noneho hakaza ubwoko bwa virusi bubangamiye cyane ubuzima bw’abantu hatitawe ku byiciro by’imyaka barimo kandi iyo virusi ikaba imaze kugaragara mu bice byo hirya no hino ku isi.

    Yavuze ko uko icyorezo gikomeza gukwirakwira, abantu bakuze cyane ari bo bakomeza guhura n’ikibazo gikomeye gishobora no guhitana ubuzima bwabo kubera abantu bakomeza kubasura mu ngo zabo.

    Dr Mpunga ati “Covid-19 yagiye yihinduranya, kandi uko yihinduranya ni ko iba mbi kurushaho. Twese twagezweho n’ingaruka z’icyorezo kandi gishobora kwangiza ubuzima bwacu, imyaka twaba dufite iyo ari yo yose”.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bitarahinduka kandi ko abazamura ibiciro baba barimo kwiba abaturage.

    Kwipimisha Covid-19 ku buryo bwihuse (rapid test) ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi(Rwf10,000) naho uburyo bwa ‘CPR test’ ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (Rwf50,000).

    Dr Mpunga ati “Ibiciro byo kwipimisha birazwi, ntibirahinduka, ‘rapid test’ 10.000 Frw, naho ‘CPR test’ ni 50.000 Frw, abashobora kuba baragabanyije ibiciro ntabwo tuzi aho baba barakuye ibikoresho, naho abazamuye ibiciro bo barimo kwiba abaturage”.

    Gusa Dr. Mpunga yavuze ko ibiciro byo kwipimisha bishobora kuzagabanuka mu gihe kizaza, ariko ubu ngo ntibirahinduka.

    Dr Mpunga yagize ati “Kwirinda ni ngombwa cyane kuko imibare ikomeje kuzamuka cyane, bivuze ko niba abantu badafashe ingamba zo kwirinda nk’ikintu cy’ingenzi, bashobora no kubura ubuvuzi mu gihe babukeneye, ntibabubone byihuse nk’uko byagendaga mu minsi ishize, kuko uko abarwayi biyongera ni ko kubona ubuvuzi n’izindi serivisi z’ubuzima birushaho kugorana”.

  • Karongi: Babiri baherutse kwirukanwa mu gisirikare bafashwe bambura abaturage – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wa tariki ya 06 Nyakanga nibwo bafashwe. Bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, Umudugudu wa Bwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abaturage batanze amakuru ku nzego z’ibanze nazo zibimenyesha abapolisi.

    Bahageze saa kumi z’umugoroba bahasanga abo bantu bari mu baturage barimo kubaka amafaranga bababwira ko nibatayatanga babahamagariza abapolisi.

    Ati “Tukimara kubafata twashakishije amakuru dusanga bamaze ibyumweru bibiri birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi. Bamaze gusezererwa nyuma y’icyumweru kimwe batangiye kujya mu baturage uwo basanze akora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakamuca amafaranga bamubwira ko ari abasirikare kuko hari n’amakarita bari bafite. Amafaranga bayacaga abo basanze barimo gucuruza inzoga mu tubari.”

    CIP Karekezi yavuze ko bariya bantu bahera ku mafaranga ibihumbi 100 utayafite bagaciririkanya, uwo munsi bafashwe bamaze kwambura abantu batanu, batatu bamaze kubaha ibihumbi 55 Frw hasigaye abandi babiri bagombaga kubaha ibihumbi 40 Frw bombi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru ariko abasaba kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kuko bivugwa ko abo bantu bari bamaze icyumweru bambura abantu muri ubwo buryo. Yabasabye kujya baba maso ntihagire ubashuka kuko igihe cyose Polisi iri mu bikorwa byayo abapolisi baba bambaye umwambaro w’akazi.

    Ati “Dukangurira abaturage kujya bashishoza ku bantu biyitirira inzego, bariya bantu biyitiriraga urwego badakorera. Niyo baba abasirikare nta musirikare w’u Rwanda wagenda yaka amafaranga abaturage cyangwa agenda abatera ubwoba ngo n’utayampa ndaguhamagariza abapolisi. Iyo myitwarire yonyine yakagombye gutera impungenge abaturage.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.

    Ingingo ya 281 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 283 yo ivuga ko Umuntu wese, wahawe ububasha n’Igihugu cyangwa wahawe ubutumwa mu rwego rw’umurimo rusange w’Igihugu cyangwa wahawe inshingano ku bw’amatora, ukomeza imirimo nyuma yo kumenyeshwa ko atakiri muri iyo mirimo cyangwa nyuma yo kurangiza manda ye, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.


  • Amb. Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Amb. Nkulikiyimfura asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Qatar ari naho afite icyicaro, yatanze izi nyandiko ku wa 8 Nyakanga 2021.

    Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Qatar byatangaje kuri Twitter ko “Amb Nkurikiyimfura yashyikirije, Minisitiri w’Intebe Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah, inyandiko zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Leta ya Kuwait.”

    Umubano hagati y’u Rwanda na Kuwait watangiye mu myaka 45 ishize, aho n’Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu bw’Abarabu (Kuwait Fund for Arab Economic Development, KFAED) gifasha u Rwanda cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo, uburezi n’iterambere ry’ubuzima.

    Muri Nzeri 2019, Guverinoma ya Leta ya Kuwait na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, byasinyanye amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

    Mu 2015, Kuwait yateye inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka umuhanda wa Nyagatare-Rukomo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Kuwait ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya mu kigobe cya Perse, gifite amateka yihariye kuva ku myemerere n’imibereho y’abagituye.

    Iki gihugu gifite ubuso bwa 17.820 km², gihana imbibi na Iraq na Arabie Saoudite. Imibare yo mu 2016 igaragaza ko Kuwait ituwe n’abaturage miliyoni 4,2, muri bo miliyoni 1,3 bakomoka mu gihugu mu gihe abagera kuri miliyoni 2,9 (bagize 70% y’abaturage bose) batahavukiye.

    Mu bijyanye n’imyemerere, abaturage b’iki gihugu benshi babarizwa mu idini ya Islam n’ubwo nta mibare ifatika ihari bivugwa ko hagati ya 60-70% ari aba-Sunni mu gihe abari hagati ya 30-40% babarizwa mu ba-Shia.

    Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo Icyarabu mu gihe ama- Dinar ariyo bakoresha nk’ifaranga ryabo.

    Kuwait ifite ubukungu buri hejuru aho mu 2019 yabarirwaga umusaruro mbumbe wa miliyari 134,6$.

    Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2015 igaragaza ko umusaruro umuturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita) muri Kuwait ungana n’amadorali ya Amerika 28,975.

    Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait, Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Ambasaderi François Nkulikiyimfura yakiriwe mu biro bya Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah