Tag: featured

  • U Rwanda rwabonye miliyari 30 Frw yo kuzahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hashyizwe umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 30 z’ama-euro yatanzwe na EIB na BRD. EIB yatanze inguzanyo ya miliyoni 15 z’ama-euro hanyuma na BRD igomba kongeraho andi nk’ayo.

    Byitezwe ko abacuruzi bato n’abaciriritse aribo bazungukira kuri iki kigega ku ikubitiro cyane cyane ko inguzanyo zabo ziba ziri hagati ya miliyoni 300 Frw na miliyoni 500 Frw.

    Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Thomas Östros, yatangaje ko izo miliyoni 30 z’ama-euro zizacungwa na Banki y’Igihugu y’Iterambere, zizafasha u Rwanda muri gahunda yarwo yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

    Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

    Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

    Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

    Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

    Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

    Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Abitabiriye umuhango wo gusinya amazezerano beretswe ko hari amahirwe kuko inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko ubufatanye bwa Banki ayoboye n’u Rwanda bumaze igihe kirekire

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko ubufatanye bw’amabanki yombi buzatanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko hakenewe ishoramari rishya mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Hagaragajwe ko EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda mu mishinga inyuranye

    Inguzanyo u Rwanda rwahawe izafasha abifuza gukora imishinga mito n’iciriritse mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Itsinda ryaturutse muri Banki y’Ishoramari y’u Burayi ryakurikiranye uko amasezerano ashyirwaho umukono

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/30Sd4Bc

  • Iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane, ishoramari …, Umusaruro w’imyaka 15 u Rwanda rufunguye Ambasade mu Buholandi – #rwanda #RwOT

    U Buholandi ni igihugu giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi. Cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda mu 1995 nyuma y’umwaka umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uyu munsi umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uracyakomeje.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuva Jenoside ikirangira iki gihugu cyafashije u Rwanda guhangana n’ingaruka zayo.

    Ati “U Buholandi bwadufashije mu bintu bitandukanye ariko ikintu gikomeye ni mu butabera, aho badufashije mu kongera kubaka no gusana inkiko, kwigisha no guhugura abacamanza, abashinjacyaha n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubutabera.”

    “Ikindi ni ugukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi kuko u Buholandi bumaze kuburanisha abakekwaho Jenoside babiri bahamijwe icyaha bakanakatirwa, hari n’abandi batatu bwaperereje busanga bafite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi maze boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, abandi baracyakorwaho iperereza.”

    Mu bamaze kuburanishwa n’inzego z’ubutabera z’u Buholandi harimo Yozefu Mpambara wakatiwe burundu mu 2011 na Yvonne Basebya wakatiwe imyaka itandatu n’amezi umunani mu 2013.

    Mu bafashwe bakoherezwa mu Rwanda harimo Jean Baptiste Mugimba, Jean Claude Iyamuremye na Venant Rutunga.

    Amb Nduhungire akomeza avuga ko iki gihugu ubu kiri gufasha u Rwanda mu bikorwa biganisha ku iterambere mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari.

    Ati “Hari imishinga myinshi u Buholandi bukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi [RAB], mwabonye ko hari n’ibihingwa bishya byagiye bizanwa birimo inkeri ku bufatanye n’ubutwererane bw’u Rwanda n’u Buholandi.”

    Amb Nduhungirehe yasobanuye ko umubano w’ibihugu byombi uri kurushaho kugana mu bucuruzi, aho kuba imfashanyo, bijyanye n’uko u Rwanda ruri gutera imbere ari na ko urwego rwarwo rw’ibyo rushobora gucuruza rwiyongera.

    Ati “Ubu rero turimo turagana mu gusimbura buhoro buhoro imfashanyo tukayisimbuza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Niho tugana tuzakomeza kubiharanira dufatanyije n’izindi nzego zo mu Rwanda ndetse n’abacuruzi n’abashoramari bo mu gihugu cyacu.”

    Nko mu 2014 u Buholandi bwateye u Rwanda inkunga ya miliyoni 5 z’Amayero yari agenewe gushyigikira imishinga yo gukwirakwiza amashyanyarazi muri gahunda yiswe “Energy Access and Roll out Program (EARP3)”.

    Muri ubu bufatanye mu mishinga y’amashanyarazi byari biteganyijwe ko buzarangira mu 2017 u Buholandi bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 239 z’amayero.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w’ibihugu byombi

    Mu myaka itanu, ubucuruzi hagati y’ibihumbi byombi bwinjirije u Rwanda arenga miliyari 10 Frw

    Abaholandi bashora imari mu Rwanda mu bintu binyuranye. Nka Heineken yashoye imari muri Bralirwa, indege ya KLM iza mu Rwanda, Sosiyete yitwa Unilever yashoye imari mu cyayi, hari Royal DSM yashoye imari muri sosiyete yitwa African Improved Food.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu muhanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko mu myaka itanu ishize iki kigo gitangiye gukorana na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto bwiyongereye cyane.

    Ati “Twabonye abakiliya bashya b’ibicuruzwa twoherezayo, umubare w’ikawa twoherezayo wariyongereye bigaragara aho zinjirije u Rwanda arenga miliyari 2.2 Frw. Ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga n’imbuto na byo byariyongereye cyane, bikaba byarinjirije u Rwanda arenga miliyari 9 Frw.”

    Bizimana uyobora NAEB mu butumwa bwe kuri iyi sabukuru y’imyaka 15, yashimiye cyane iyi ambasade uruhare igira mu guhuza Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa mu Buholandi ndetse n’abakiliya babyo, akavuga ko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza kwiyongera hagamijwe guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

    Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, Claude Ndabarasa, na we yashimye iyi ambasade uburyo iba y’Abanyarwanda ireberera.

    Ati “Mu bihe bya Covid-19 igitangira, Abanyarwanda bo mu Buholandi bakusanyije inkunga yafashije abari mu kaga mu Rwanda. Icyo gikorwa kikaba cyaragenze neza kubera ubufatanye bwa diaspora na ambasade yacu. Muri macye umubano wa diaspora na ambasade ni mwiza kandi twifuza ko wakomeza.”

    Amb. Nduhungirehe yavuze ko iyi ambasade izakomeza gufatanya na diaspora guteza igihugu imbere, ndetse ko iri gutegura gushyiraho umushinga wo gusaba ko habaho Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Buholandi, ku bufatanye na Ibuka-Hollande.

    Uru rwibutso rwaza rwiyongera ku zindi ziri mu Bufaransa, u Butaliyani, u Busuwisi ndetse na Canada byamaze kugira ahantu hari inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yakomeje agira ati “Nagira ngo nifurize Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buholandi isabukuru nziza y’imyaka 15 kuko yatanze umusaruro mu guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubutwererane, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda hano mu Buholandi.”

    Ambasaderi Nduhungirehe kandi yasobanuye ko akazi kabo kanajyana no gusobanura imigambi y’igihugu, cyane cyane iyo hagaragajwe impungenge kuri gahunda za Leta nk’uko byagenze ku bufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain.

    Ati “Hari ibihugu bimwe na bimwe byumva ko turi mu bihugu bya Afuruka bikiri mu nzira y’amajyambere tugomba gukomeza gufashwa kubera inyungu zabo, ugasanga ntibabyimva, ugasanga mu nteko zimwe na zimwe, abadepite babo babaza ngo kuki u Rwanda rukoresha amafaranga y’imfashanyo mu guteza imbere ubukerarugendo? Aha rero ugasanga ari ikibazo cy’imyumvire, ari naho akazi kacu muri dipolomasi tugomba gukomeza gusobanura ingamba z’igihugu cyacu n’icyerekezo dushaka kuganamo.’’

    Amb. Nduhungirehe amaze umwaka agizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, akaba anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Estonia, Lithuania ndetse na Latvia.

    Anahagarariye u Rwanda mu muryango mpuzamahanga ushinzwe kurandura intwaro kirimbuzi, OPCW, mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ, ndetse no mu rwego rushinzwe kurangiza imanza z’Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.

    Ambasaderi Nduhungirehe ubwo yashyikirizaga Umwami w’u Buholandi inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda

    Unilever yashoye imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda

    KLM ni Sosiyete y’Abaholandi ikorera mu Rwanda

    Mu bafatanyabikorwa ba Africa Improved Foods, harimo n’ishoramari ry’Abaholandi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3l3RArI

  • Abafana 15 bari ku mukino wa Rayon Sports na APR FC batawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Kabera avuga ko abafashwe batarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 gusa ahubwo bakoze n’ibyaha.

    Yavuze ko bafite amakuru ko hari abantu bahimba ubutumwa ko bikingije bakanipisha COVID-19 kugira ngo babone uko bitabira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi, bityo ababiteganya bakaba bazabigiriramo ibibazo ndetse bakagezwa imbere y’amategeko.

    Yasabye abantu kwirinda kurenga ku mabwiriza aba yarashyizweho n’inzego zibishinzwe agamije kubafasha kuko abazajya bayarengaho bazajya babibazwa.

    Ati “Kuri aba babihisemo barabibazwa, ku babiteganya bazabibazwa kandi bazafatwa, abantu turabagira inama yo kubivamo bakabireka.”

    CP Kabera avuga ko guhimba ubutumwa bugufi, kubwitwaza kugira ngo ubone ibyo utari ukwiye kubona ari inyandiko mpimbano kubera ko ari umugambi uba wacuze.

    Yabwiye Radio Rwanda ko bagiye kuvugana n’abo bakorana harebwe uko hakwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura ko ibyangombwa abantu berekana kuri sitade ari byo koko atari ibihimbano.

    source : https://ift.tt/3l1Qv3S

  • MINALOC yatangiye guhugura Abayobozi bose batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ku rwego rw’Intara/Umujyi wa Kigali hamwe n’Abayobora uturere, kuri ubu bari mu Kigo cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho bazamara iminsi itandatu bahugurwa kuri gahunda za Leta hamwe no gufatanya n’inzego zikorera mu turere bazayobora.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko ibi bizafasha Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe gutangira imirimo badahuzagurika, ndetse bigashimangira n’umuco wo gukorera hamwe no kumenya inshingano za buri wese.

    Asobanura iby’iyi gahunda kuri Radio y’Igihugu, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Dusaba Abayobozi gushyira hamwe nk’abayobozi, gushyira hamwe n’abatekinisiye, ndetse no gushyira hamwe n’abaturage, ku buryo uwashaka kubatatanya yaba ari we barwanya, ababohoye u Rwanda ni bwo buryo bakoresheje, ni cyo gituma Igihugu cyacu kikiriho”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b
    Minisitiri Gatabazi avuga ko Abayobozi b’inzego baherutse gutorwa bose bazahabwa amahugurwa yo kubamenyereza imirimo binjiyemo

    Minisitiri Gatabazi avuga ko hari aho yabonye Abayobozi b’Akarere (Meya na Visi Meya) batumvikana ku buryo ngo ntawasuhuzaga mugenzi we, akibaza icyo Akarere kari kugeraho abantu babanye batyo bikamuyobera.

    Ku bijyanye no kumenya inshingano, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko aba bayobozi bari mu mahugurwa bazahura n’abo ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ab’inzego zose zikorera mu Karere bagiye kuyobora, bose bagomba kubizeza imikoranire banabereka uko bakora.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko abarimo guhugurwa bazatozwa kumenya ko umuturage yemerewe kubaza Leta no kuyisaba icyo akeneye kandi akagihabwa, ariko na we akamenya gufata neza ibyo yagenewe kugira ngo bimufashe guhindura imibereho ye.

    Iyi gahunda igamije kumenyereza abatowe (induction courses) ibijyanye n’ibyerekezo Leta yihaye, birimo Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2018-2024).

    MINALOC izahugurira abatowe kumenya inshingano binjiyemo mu gihe cy’imyaka itanu ihereye ku bayobozi b’Intara n’Uturere kugeza ku batorewe kuyobora imidugudu bose mu Gihugu.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na Minisitiri Gatabazi mu mpuzankano ya Polisi y’Igihugu aho bari mu mahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana


    source : https://ift.tt/3DO6gT3

  • Menya impamvu Banki igusaba inyungu y’ikirenga ku nguzanyo wahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wabajije icyo kibazo Guverineri wa BNR, John Rwangombwa mu cyumweru gishize, ubwo yari amaze gusobanura ibijyanye n’imiterere y’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo Covid-19.

    Guverineri Rwangombwa yavuze ko BNR yahaye uburenganzira amabanki, bwo kuvugurura inguzanyo zatanzwe ku bakiriya bayo bitewe n’uko icyorezo Covid-19 ngo cyatumye bahomba, bamwe bakananirwa kwishyura neza.

    BNR ivuga ko mu mwaka wa 2020/2021 amabanki yatanze inguzanyo yiyongera ku myenda yanganaga n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 776, kugira ngo abasabye inguzanyo bongere ibyo bakora banabashe kwishyura ayo bari barananiwe, ngo yanganaga na 5.7% by’inguzanyo bari bahawe.

    Guverineri Rwangombwa yagize ati “Kubera icyorezo twabonaga ko abantu badashoboye kwishyura neza imyenda yabo, ubusanzwe umuntu yemerewe kuvugurura umwenda (guhabwa umwenda wiyongera ku wo yari asanzwe yarafashe) bitarenze inshuro ebyiri, ariko twemereye amabanki ko bavugurura imyenda bikagera byibura ku nshuro enye bitewe n’ubwumvikane bafitanye n’abakiriya babo”.

    Ubusanzwe iyo umuntu asabye umwenda wiyongera ku wo yari yarafashe, yongererwa imyaka yari kuzamara yishyura uwo mwenda buri kwezi ndetse n’inyungu azishyuriraho.

    Ibi byatumye amabanki arushaho kunguka kuko inyungu yari yabonye muri 2019 yanganaga n’amafaranga miliyari 33 yaje kugera kuri miliyari 56 muri 2020/2021.

    Abadepite babajije Guverineri Rwangombwa impamvu ibiciro by’ibintu bitandukanye bikomeje gutumbagira ndetse n’amabanki akaba asaba abakiriya bayo inyungu y’ikirenga igera kuri 18%, nyamara BNR yo iba yayahaye amafaranga azishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 5% gusa.

    Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka twaganiriye atanga ibisobanuro birambuye kuri ibyo bibazo byombi, aho ibijyanye no kwiyongera kw’inguzanyo ngo bitavuze ko ibiciro bigomba kugabanywa, ahubwo ngo bivuze ko ibikorwa by’abasabye inguzanyo byiyongera, bigatuma haboneka imirimo myinshi.

    Ku kijyanye n’inyungu y’ikirenga amabanki asaba abakiriya bayo bahawe inguzanyo, Teddy Kaberuka avuga ko biterwa n’impamvu zigera kuri eshanu cyangwa zirenga.

    Yagize ati “Inguzanyo uzayishyura banki hiyongereyeho ya nyungu ya 5% ya BNR, hakiyongeraho ko ifaranga ry’u Rwanda rizaba ryataye agaciro ku rugero rwa 5.8% mu myaka nk’itatu, hakiyongeraho ay’ibyago by’uko ushobora kutishyura, hakiyongeraho ayo(imifuragiro) banki iha umukozi wakoze kuri iyo dosiye, ndetse n’umusoro ku nyongeragaciro(TVA) kuko abasabye inguzanyo bawishyura”.

    Teddy Kaberuka avuga ko umuntu ashyize hamwe izo mpamvu zose ari bwo abona ya nyungu ya 18% yiyongera ku nguzanyo umuntu aba yahawe.

    Icyakora ngo hakenewe gahunda isobanura impamvu banki zitanga inguzanyo ku nyungu zitandukanye, aho zimwe zisaba kongererwaho 16% by’ayo zihaye umukiriya, izindi zikongeraho 17%, izindi 18%, ndetse ibigo by’imari byo bikaba bigeza no kuri 24%.

    source : https://ift.tt/30UUjgc

  • Iburasirazuba: Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri barizezwa kwishyurwa vuba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by
    Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ariko hari bamwe mu babyubatse bagaragaza ko batarishyurwa

    Kubwimana Paul yakoze imirimo y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

    Avuga ko igihe cyageze bagasimbuzwa abandi bakozi badahembwe, babajije babwirwa ko bajya gushaka uwabakoreshaga, kugeza uyu munsi akaba atarahabwa amafaranga ye 75,000.

    Ati “Twari abantu 25 turishyuza arenga 600,000 ariko twabajije ku murenge baratubwira ngo tujye kubaza uwadukoreshaga kandi ntituzi iyo ari. Ku bwanjye ndishyuza 75,000 ariko mu by’ukuri nabuze aho mbariza.”

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere Byukusenge Madeleine avuga ko n’ubwo atazi umubare w’abishyuza n’amafaranga bishyuza ariko bahari.

    Avuga ko impamvu hakiri abishyuza ari uko amafaranga yari ahari yashize ndetse bakaba baramenyesheje Minisiteri y’Uburezi.

    Agira ati “Hakozwe ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura abo bantu batishyuwe ndetse n’ibikoresho bimwe ababitanze batarishyurwa hari n’inama yakozwe mu cyumweru gishize habaho kwibutsa ko amafaranga yashakishwa kugira ngo abantu bishyurwe ariko batwizeza ko bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

    Mu mwaka wa 2020, mu gihugu cyose hubatswe ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byarangiye muri Nzeri mbere y’uko amashuri afungura.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba hubatswe ibyumba birenga 6,000 cyane mu turere tutari dufite amashuri menshi ku buryo hagaragaraga ubucucike bwinshi.


    source : https://ift.tt/3DO3tcT

  • Kigali: Baramagana abiba ibyapa bakangiza n’ibindi bikorwa remezo ku mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri
    Aho hasigaye icyapa kimwe kiranga imihanda yo muri karitsiye mu gihe byari bibiri

    Abaturage bavuga ko iyo begerejwe ibikorwa bibafitiye akamaro bikangizwa, bibagiraho ingaruka, kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye, ari na ho bahera basaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo bidakomeza kwangizwa.

    Uwitwa Innocent Ndikumana, avuga ko iki ari ikibazo gihari kuko abantu bakunze kwiba ibyapa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, akaba asanga bihangayikishije.

    Ati “Muri iyi minsi hari aho nzi mu muhanda wa Kabuye nigeze kuhasiga icyapa ngarutse nsanga nta gihari, twumva biduhangayikishije, kuko akenshi byibwa nijoro, ahubwo icyo twasaba ubuyobozi ni ugukurikirana kuko ibyo bikorwa biba byaje ari inyungu z’umuturage ku gihugu cye. Icyo twasaba ni ukugira ngo bikomeze bibungabungwe nta kindi”.

    Vincent Rutayisire wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko aho atuye mu mezi abiri ashize bahibye ibyapa bibiri biranga imihanda yo muri karitsiye.

    Ati “Ibyapa barabyiba, insinga barazica, hano kuri Merez ntibajya babitwara se, hariya hirya hari hari ibyapa babikuraho, imbere y’ipoto hari icyapa kimeze nka biriya biranga imihanda sinibuka neza ariko banza cyari cyanditseho 550, simbizi neza, hari n’ikindi cyari aha iruhande byose barabitwaye haciyemo amezi nk’abiri babitwaye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru, avuga ko na bo bahangayikishijwe n’iki kibazo kuko bafite umubare munini w’abaturage bakeneye kugerwaho n’ibikorwa remezo.

    Ati “Ariko birababaje cyane kuba hari aho, dushyira ibikorwa remezo mu gihe na rwiyemezamirimo aba atararangiza imirimo ngo tubyakire, ugasanga byagiye byibwa, ahanini ugasanga biribwa n’abantu babifitemo ubumenyi, uba usanga, ahanini bigaragara ko hari aho bafitanye isano no kuba barabikozemo, ikindi na none ugasanga, uruhare rw’umuturage mu gucunga ibyo bikorwa remezo aba yahawe ukabona ntiruri kugaragara neza, aho bigaragara ko umuturage iyo abonye igikorwa remezo, akabona ejo kirangiritse yongera agahamagara Leta”.

    Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gucunga ibikorwa by’iterambere bibagezwaho bakaba ijisho ryabyo nk’uko Dr. Mpabwanamaguru akomeza abisobanura.

    Agira ati “Turifuza ko abantu bafite aho bahurira n’ibikorwa remezo, igihe bari mu kazi bambara imyenda y’akazi, kandi na none turashaka ko umuturage agira uruhare mu gucunga ubusugire bw’ibikorwa remezo agezwaho, akaba ijisho ryabyo, ntihagire uwemera ko abona umuhanda wa kaburimbo yagejejweho wangizwa n’umuntu atabifitiye uburenganzira ngo amureke”.

    Mu Mujyi wa Kigali, hamaze kubarurwa ibilometero 8.6 by’insinga z’amashanyarazi zibwe, ibyapa 16 byibwe ku mihanda, ndetse n’ibipfundikizo cyangwa ibisima bipfundikira imiyoboro y’amazi byagiye byibwa ibindi bikangizwa.

    Ikibazo cy’ibikoresho byibwa gitizwa umurindi n’ababigura na bo bakabikoresha cyangwa bakabikoramo ibindi bikoresho.


    source : https://ift.tt/3DReM3K

  • Nyakabanda: Barasaba ko amafaranga bacibwa ku ivomero rusange yagabanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze
    Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze

    Ni ibyavugiwe mu nteko rusange iba buri wa kabiri, yateraniye mu kagari ka Munanira II, ku wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, aho abaturage bavugira ibibazo bitandukanye bafite ndetse n’ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.

    Nsabiyumva Leonie ni umwe mu baturage bitabiriye inteko rusange by’umwihariko uvomera ku ivomero rusange cyangwa se ku kazu k’amazi ka Kigabiro. Yaganiriye na Kigali Today asobanura ikibazo bafite ati: “Mu by’ukuri ivomero rusange ryagenewe abaturage kugira ngo babashe kuvoma amazi meza kandi ku mafaranga make by’umwihariko ku bantu badafite robine mu ngo zabo. Aha mpamaze amezi icyenda navomye amazi meza rimwe gusa, ubundi tuvoma ayo mu kigega aturuka ku mazi y’imvura”.

    Yongeraho ko kandi bacibwa amafaranga menshi rimwe bacibwa amafaranga 50 ubundi bagacibwa 100.

    Avuga ko rimwe na rimwe yabaga azi ko abana be atuma kuvoma bamubeshya ariko na we iyo yigiriyeyo ni yo bamuca, akongeraho ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi ngo bugikemure.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda Ntakontagize Florence, yasubije icyo kibazo avuga ko bakizi kandi ko bakigikurikirana ndetse ko babwiye umuntu washinze iryo vomero rusange kugabanya amafaranga aca abaturage kandi akabaha amazi meza.

    Ati: “Ubu tugiye kugikurikirana cyane ndetse turebe uko bishyirwa mu bikorwa umuturage ajye acibwa amafaranga make”.

    Yongeraho ko ivomero rusange umuturage aba akwiye gucibwa amafaranga makumyabiri (20) ko kubaca amafaranga arenze ayo atari byo.


    source : https://ift.tt/3FJWlig

  • Rubavu: Yafatanywe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 7 yari yibwe umucuruzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Manzi byaturutse ku makuru y’abaturage bari bamaze kumubona asohoka mu iduka rya Ruvumba baramucyeka.

    Yagize ati “Ruvumba yasohotse mu muryango umwe ubamo amafalini aranguza ajya mu wundi muryango, yasize yibagiwe gukinga noneho Manzi yinjiramo. Mu kanya abantu bari hafi aho babonye Manzi asohoka yihuta bagira amacyenga babwira Ruvumba ajya kugenzura aho abika amafara. Agezeyo yasanze akabati gafunze ariko akomeje kwitegereza abona munsi hari ahantu bagapfumuye, arebye asanga amafaranga yose yibwe.”

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko ibyo byabaye ku isaha ya saa Munani z’amanywa, abapolisi banyuze aho hantu basanga abaturage bashungereye Manzi, yahise anyonyomba arabacika ariko abapolisi bamwirukaho baramufata. Bamaze kumufata basanze koko mu myenda y’imbere yambariyeho amafaranga y’u Rwanda 7,953,500.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko Manzi yahise yemera ko ayo mafaranga yari amaze kuyiba mu iduka rya Ruvumba ,ndetse yemera no kuyamusubiza. CIP Karekezi yashimiye abaturage babonye Manzi bakamugirira amacyenga ndetse bakihutira gutanga amakuru.

    Ati “Turashimira abaturage bagize uruhare mu gutuma uriya ucyekwaho ubujura afatwa, bagize uruhare mu kuburizamo icyaha cy’ubujura. Ariko turanakangurira abacuruzi n’abandi baturage kujya baking amazu igihe hari aho bagiye mu rwego rwo kwima icyuho abashobora kubiba.”

    Ruvumba yashimiye abaturage na Polisi y’u Rwanda bamufashije gufata uwari umwibye amafaranga bakayamwaka yose uko yakabaye.

    Manzi yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source : https://ift.tt/30Y95TB

  • Kigali: Abafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 batangiye gukingirwa #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ireba abana bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 18 ikaba yatangiriye ku bigo bya GS Gahanga I, GS Kagugu hamwe na Collège Saint André, biri mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko hagomba kurara hakingiwe abana 1400, bikazakomereza no mu bindi bigo mu minsi iri imbere.

    Kugira ngo umwana akingirwe bisaba kuba umubyeyi we yabyemeye binyuze mu rupapuro rwa minisiteri y’ubuzima abanza gusinya bityo umwana akabona guhabwa urukingo rwa covid-19.

    Mbere y’uko abakingiwe ku munsi wa mbere bahabwa urukingo babanje kugaburirwa kuko n’ubusanzwe bino bigo byatangirijweho iyi gahunda bisanzwe bigaburira abanyeshuri babyo muri gahunda ya Leta isanzwe yo kugaburira abana ku ishuri.

    Bamwe mu banyeshuri bakingiwe bavuga ko inkingo za covid-19 bahawe zije bazikeneye kuko ari icyorezo cyagize ingaruka ku batuye isi muri rusange ariko by’umwihariko bikaba byarakoze cyane ku banyeshuri bagiye bahagarika amasomo yabo mu bihe bitandukanye.

    Shemusa Uzamukunda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, avuga ko gahunda yo gukingirwa bayakiriye neza kuko izabafasha gutuma biga neza ntacyo bikanga bitewe n’uko hari abari bamaze iminsi bandura covid bikababuza amasomo yabo.

    Ati “Bigiye kudufasha kwiga neza ntacyo twikanga, umubare w’abana banduraga ugiye kugabanuka hanyuma nyine dukine n’abana twisanzuye nta kibazo, bigiye no kudufasha kuzajya tugira inama bagenzi bacu, yo kwikingiza mu gihe batarikingiza, kuko urushinge ntabwo rubabaza bakwinjizamo gusa nyuma bagakuramo urushinge”.

    Laurent Hodari nawe n’umunyeshuri wakingiwe, avuga ko yashimishijwe no guhabwa urukingo kuko hari byinshi bajyagamo ntibemererwe kubera ko batarikingiza.

    Ati “Ikigero cy’abana barwaraga muri iki kigo cyari kiri hejuru cyane, ariko kuba twakingiwe n’ishimwe rikomeye cyane twashimira kuko akenshi cyane cyane hari nibyo twabuzwaga, ariko kuba tutadohokaga ku mabwiriza ya Leta tukambara agapfukamunwa neza, tukibuka gukaraba kenshi gashoboka, mu gihe tutarakingirwa, niyo mpamvu rero kuba twakingiwe ntabwo bivuze y’uko tugiye kudohoka, ahubwo tugiye kongera tubishishikarize n’abandi bikingize urukingo ntabwo ruryana”.

    Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, avuga ko gukingirwa kw’abangavu n’ingimbi hari icyo bizafasha amashuri kubera ko ari mu bice byazahajwe cyane na covid-19.

    Ati “Uburezi bwagize ibibazo bikomeye cyane kubera covid-19, aho twafunze amashuri inshuro nyinshi cyane, ndetse byadusubije inyuma cyane, ubu rero kuva abana b’imyaka 12 gusubira hejuru nabo batangiye kubona urukingo, turizera ko ariyo nzira nziza yo kugira ngo tutazongera kugira ibibazo nkibyo ngibyo, byo kuba twafunga amashuri kubera ko abana ndetse n’abarimu baba bafite ibyago byo kwandura cyangwa bakazahazwa na covid-19”.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nubwo hari ubwoko bwinshi bw’inkingo zikoreshwa ku bindi byiciro ariko kuri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi hazakoreshwa gusa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer.

    Ngo nta mpungenge z’uko hari ababyeyi bashobora kwanga gusinyira abana kugira ngo bakingirwe kuko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% bafite imyaka 18 kuzamura bamaze guhabwa byibuze urukingo rwa mbere cyangwa zombi.

    Imibare itangazwa na Minisante ivuga ishusho rusange y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose ari 22%, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose.

    source : https://ift.tt/3FL8bZ9