


Dr Kayumba Christopher yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege rumukatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe; rwanamugize umwere ku cyaha cyo gusindira mu ruhame.
Dr Kayumba Christopher mu Ukwakira 2019, Ubushinjacyaha bwavuze ko yateje umutekano muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali aho yagiye afite urugendo rwo kujya muri Kenya akahagera yakererewe iminota 30.
Bwavuze ko umukozi uhakorera yamwakiriye, amubwira ko bitakunda ko agenda, amugira inama yo kujya guhinduza itike, akaza kujyana n’indege ya nimugoroba, we arabyanga, atangira guteza umutekano muke ashaka kwinjira mu Kibuga ku gahato, avuga n’amagambo menshi y’iterabwoba, ko ari dogiteri, ko n’icyo kibuga cy’indege yagifunga.
Uyu mugabo wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yakatiwe igifungo cy’umwaka, aragikora arakirangiza.
Dr Kayumba muri Kanama 2020 yajuririye icyemezo cy’urukiko ari muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ahabwa itariki yo kuburana ubujurire bwe yararangije igihano.
Uyu mugabo waburanye ubujurire ku wa 10 Kamena 2021 umucamanza yamuhaye umwanya ngo asobanure impamvu abushingiraho, avuga ko yajuririye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuko acyeneye ubutabera.
Yabwiye urukiko ko icyemezo yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiko cyamuhamije icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege kidakwiye kuko yaburanye ahakana icyo cyaha.
Me Ntirenganya Sefu Jean Bosco wunganira Kayumba Christopher, avuga ko urubanza rujuririrwa rugaragaza inenge zirengagijwe n’Urukiko, ko Ubushinjacyaha bwari kumva abatangabuhamya bashinja n’abashinjura, asaba urukiko kubisuzuma.
Kayumba yasabye urukiko ko niba yarateje umuteno muke ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali rwategeka hakarebwa amashusho abyerekana.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko kuzana amashusho bidakenewe, ko abatangabuhamya barimo abamwakiriye ku kibuga n’abamubonye bahagije ko kandi bavuze uko byose byagenze.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko Kayumba Christopher yakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gusinda mu ruhame n’ibyaha bikorewe ku kibuga cy’indege, busaba Urukiko kubisuzuma neza n’icyo cyaha cyo gusinda ku mugaragaro, akagihanirwa.
Kayumba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga bitahabwa agaciro, ko kuba butarajuriye ari uko bwemeye imikirize y’urubanza, ko Urukiko rudakwiye gusubira inyuma ngo rurebe ku cyaha cy’ubusinzi.
Nyuma yo kuva imyiregurire y’impande zombi no kuyisesengura, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Dr Kayumba nta shingiro bufite, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Rwategetse Kayumba kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye n’amafaranga ibihumbi 20 Frw.
Dr Kayumba Christopher nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cy’urukiko yabwiye IGIHE ko nubwo ubujurire bwe bwateshejwe agaciro, avugana n’umunyamategeko we bakongera kujurira kugeza “igihe tuzabonera ubutabera”.
Basize imiryango yabo kandi bavuga ko batita ku kubahiriza gahunda za Leta zirimo ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera.
Ni abasore n’inkumi bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 25 bavuga ko bavuye mu Mudugudu wa ‘Rimbukiro’ berekeje i ‘Siyoni’.
Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa TV1 wahuye na bo berekeza mu ishyamba riri mu Murenge wa Kabagari mu masaha y’umugoroba, bavuze ko bari mu rugendo rujya mu Ijuru kandi iby’icyorezo cya Covid-19 batabizi ndetse batabyitayeho.
Amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera bavuga ko batayakozwa kuko Imana ibasaba guterana kwera.
Umwe muri bo yabajijwe impamvu barimo kugenda nijoro, yasubije apfukamye asa nk’usenga afashe Bibiliya mu ntoki, ko Ijambo ry’Imana ribararikira guterana.
Ati “Ijambo ry’Imana riri kuturarikira guterana tukegerana. Imana irabyemera muri iki gihe, ahubwo twese tukegerana, tukaziba ibyuho, tukirinda Satani yuko yatwicaramo hagati.”
Umwe mu bakobwa bari muri iryo tsinda na we apfukamye, yavuze ibyo guhana intera hagati yabo birinda Covid-19 batabikozwa.
Ati “Ubwo rero niba Uwiteka avuze ngo nimuze ahiherereye tujye inama, urumva ntabwo wajya gusigamo metero kandi yaravuze ngo ‘mutahishe bene Data guhoberana kwera.”
Uwo mukobwa abajijwe aho yaturutse yasubije ko “Turi kuva mu Mudugudu w’Irimbukiro, twerekeza i Siyoni. Turashaka umudugudu uhoraho w’ahazaza.”
Abajijwe Umurenge atuyemo, yasubije ko badafite inkomoko ku Isi. Ati “Twebwe nta murenge Uwiteka yaduhaye hano mu Isi kuko ari kutubwira nuko nimugende, kuko dushaka gakondo y’ahazaza. Nta gakondo dufite mu Isi.”
Umwe muri abo basore yabajijwe amazina ye asubiza ko ntayo agira yo ku Isi.
Ati “Njyewe nitwa Umugenzi, nkaba naravuye mu gihugu cyitwa Rimbukiro mpamagawe n’Imana.”
Ikindi ni uko badakozwa ibyo gukoresha itumanaho, kubarurwa mu idini ndetse n’abari abanyeshuri baretse kwiga ahubwo biyemeza gukora urugendo rujya mu Ijuru n’amaguru.
Bavuga kandi ko nta myirondoro bagira nta n’agace ko ku Isi bakomokamo kandi niba hari n’amazina ababyeyi babo babise batayemera kuko batabarizwa muri iyi Si.
Umwe muri abo basore yagize ati “Uku mundeba gutya narapfuye, ahubwo hari undi wazutse muri njyewe, ari we Kirisitu urimo uravuga. Ntabwo ari njye ndimo ndavuga ibi ngibi kuko umuntu ugaragara, ibi bintu biteye isoni kubivuga ariko kuko namaze gupfa muri njye hakaba hari indi mbaraga iri kunkoresha, ni yo mpamvu mba niteguye gutanga amaraso kugira ngo hagire n’abandi babasha kumenya ubu butumwa kuko n’umuremyi wacu na we yatanze amaraso.”
Imyitwarire y’urwo rubyiruko n’ibyo bakora byanenzwe na bamwe mu babyeyi bo muri ako gace baganiriye na TV1 bavuga ko batari bakwiye gusuzugura no gukerensa amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima yo kwirinda Covid-19 cyangwa ngo abiga bate ishuri.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yabwiye IGHE ko kugeza ubu akarere ku bufatanye n’ababyeyi n’amadini n’amatorero batangiye gahunda yo kwigisha urwo rubyiruko kugira ngo ruhindure imyumvire.
Ati “Turimo kubaganiriza dufatanyije n’abapasiteri. Bamwe twababonye ariko hari abataraboneka tugishaka ngo na bo baganirizwe.”
Babiri ni bo bamaze kuboneka ndetse batangiye kuganirizwa naho abandi bane baracyashakishwa.
Yasabye abantu kujya bashishoza birinda ukwemera gushobora kubayobya basa n’abagendeye mu kigare.
Si ubwa mbere mu Karere ka Ruhango hagaragaye abantu bafite imyemerere nk’itangaje kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 mu Murenge wa Bweramana hagaragaye ababyeyi bavugaga ko abana babo badakwiye kujya mu ishuri.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’izindi nzego barabaganirije bahindura imyumvire bemera kwisubiraho barabohereza.
Iyi myemerere yigeze kugaragara ku mwarimu wigishaga mu mashuri abanza mu Karere ka Nyamasheke, wigeze kwandikira Umuyobozi w’ako karere amumenyesha ko asezeye ku kazi, kubera ko imyemerere ye imubuza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zirimo kwambara agapfukamunwa.
Ibyumweru bigiye kuba bibiri hafashwe ingamba zidasanzwe zo guhashya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gufata intera. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga amashuri mu turere 11 ndetse no gusaba abakozi ba Leta bakorera mu biro gukorera mu ngo.
Kubera ko abakozi bo mu tugari bari mu basabwe gukorera mu rugo, hari abaturage bagaragaje ko bibangamye kuko hari serivisi batari guhabwa kandi zihutirwa.
Hari uwagize ati “Njye nagize ikibazo nshaka kwifatira inguzanyo mpamagara gitifu w’akagari kugira ngo igipapuro nari mfite akinshyirireho kashe, arambwira ngo nzategereze ibyumweru bibiri.”
Hirwa Ramadhan we avuga ko hagakwiye gushyirwaho ubundi buryo kugira ngo umuturage abone serivisi akeneye
Ati “Hari ubwo umuntu aba afite amadosiye akeneye kashe y’akagari akayibura, bigatuma gahunda ze zangirika. Urabaza gitifu ngo ngusange mu rugo agakupa. Hagakwiye kubaho uburyo natwe badufasha.”
Ku mirenge ho ubu abashaka serivisi bakoresha email zisanzweho ariko utugari nta email tugira.
Ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Havugimana Curio Joseph, yabwiye IGIHE ko bagiye kureba uko bavugana n’uturere kugira ngo n’utugari tugire email.
Ati “Ubusanzwe serivisi zirimo ibice bibiri, hari izitangirwa ku irembo n’izo zisaba kashe ku kagari. Inzego zashyizeho uburyo muri iki gihe abakozi bari gukorera mu rugo bakoresha ikoranabuhanga ariko serivisi zigakomeza gutangwa. Hashyizweho email abaturage bashobora gukoresha kugira ngo bohereze cyangwa basaba ibyo bakeneye abayobozi babasubize ariko Utugari ntabwo tuzifite.”
Havugimana yavuze ko mu gihe email zitaraboneka abayobozi b’utugari bakwiriye gushaka ubundi buryo bafashamo abaturage harimo no gukoresha telefone, imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp n’ibindi, mu gihe hagishakishwa uburyo utugari tugira emails zatwo zihariye.
Kuri ubu hari abantu bane bari ku kigo cyakira inzererezi cy’Akarere ka Nyamasheke bafashwe banze kwambara agapfukamunwa kubera imyemerere yabo. Aba kandi biyongera ku bandi benshi barimo abanyeshuri n’umwarimu wasezeye ku kazi ke yanze kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nshimiye Schadrack wigishaga ku Ishuri ribanza rya Binogo mu Murenge wa Macuba yavuze ko yasezeye akazi kuko yabonaga amabwiriza yo kwirinda Covid-19 atajyanye n’imyemerere ye.
Yagize ati “Ndasezera ku kazi, ni ko bimeze [kwirinda Covid-19] bihabanye no kwemera kwanjye na Bibiliya. Gukaraba intoki ndabikora cyane, mbikora ku mudendezo wanjye nta gahato ni Bibiliya nemera”.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe, Umuryango wa Gikirisitu World Relief wagiranye n’abihayimana bo muri aka karere, bamaganye abihisha inyuma y’ijambo ry’Imana bakanga kwirinda iki cyorezo.
Pasiteri Akumuntu Félicien wo mu Itorero Methodiste Libre rikorera mu Murenge wa Ruharambuga yagize ati “Barahari cyane cyane mu Mirenge ya Mahembe bavuga ko kwambara agapfukamunwa ari ibimenyetso by’imperuka. Twebwe ntabwo ibyo tubiha agaciro kuko ni virusi bapima bakayibona.”
“Dushishikariza abakirisitu bacu kwirinda. Ibyorezo byahozeho na kera, iyo mirongo baba bayisomye nabi.”
Padiri Nshimiyana Alex wo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Nyamasheke akaba anahagarariye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Karere, yavuze ko abatubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 babigisha ariko ababirengaho bakwiriye kubihanirwa n’amategeko.
Yagize ati “Bigaragara ko ari abigumura ku madini yabo ndetse bakigumura no ku byemezo ubuyobozi bwafashe byo kurinda abaturage. Twafatanya kubigisha ndetse abadashaka kumva bakaba babihanirwa nkuko amategeko abiteganya.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bakora bashaka kwishingikiriza imirongo imwe n’imwe ya Bibiliya ariko icyagaragaye ni uko baba bayumvise nabi. Bibiliya buriya ni inyanja ngari umuntu ashobora kuyisobanura uko yishakiye akayivugisha ibyo itavuga. Ijambo ry’Imana icyo rigamije ni ukurengera ubuzima bw’abantu, ikintu rero cyarwanya ingamba zari zije zifasha abantu kurengera ubuzima urumva ko kitaba gihuye na Bibiliya.”
Imibare y’abanduye Covid-19 ikomeje kwiyongera mu bice byose by’igihugu, abaturage bakaba bashishikarizwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda.
Amabwiriza aheruka yo kwirinda Covid-19 yasabye ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitagomba kurenza 50 % by’ubushobozi bwazo.
Kubera ko mu masaha y’umugoroba mu mujyi wa Kigali ababa bashaka gutaha ari benshi, abafite imodoka bwite hari ubwo babyuriraho bagatwara abagenzi, bakishyuza.
Umwe mu bashoferi yabwiye IGIHE ko ibi babikora mu rwego rwo gufasha abagenzi baba babuze imodoka cyangwa moto kugira ngo babashe kugera mu ngo zabo kare.
Ati “ Mu by’ukuri umuntu abikora nko kubaha umusada kuko n’ubwo ubona ari benshi kugera Kuryanyuma nta n’umwe wari kuriha moto ari munsi y’amafaranga 1000 ariko njye uko ari bane buri muntu arampa 500. None se tutabeshye hari taxi Voiture umuntu yakwishyura amafaranga 500?”
Hirwa Honoré wo mu Murenge wa Kimisagara yavuze ko abo bashoferi babafasha cyane cyane muri ibi bihe abaturage basabwa gutaha kare.
Ati “ Aba bashoferi baradufasha cyane kuko nk’iyo aje akabatwara muri nka batatu buri wese akamuha make, mugererayo ku gihe mutarinze gutonda umurongo muri gare.”
Umuvugizi wa RURA, Tony Kulamba yaburiye abashoferi bahindura imodoka zabo izitwara abagenzi, avuga ko uzafatwa azabihanirwa.
Ati “Iyo vatiri utwo dufaranga yagiye gukorera umunsi umwe amande tuzamuca tukanayifunga azaba akomeye cyane. Bamwe bahuye n’ibihano barabizi ariko ni ukubabwira ngo ibihano birateganyijwe.
“Iyo modoka tuyica amande ariko kandi dushobora no kuvuga ngo kugira ngo tumuce intege atazongera, dushobora no kuba tuyifungiye kuri Polisi kandi wenda yamufashaga kuyigenderamo.”
Kugeza ubu amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ategeka ko ingendo zitemewe guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

Gen Kabarebe yabitangaje ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi ruba ku migabane y’u Burayi na Amerika, abenshi baje mu Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi.
Gen Kabarebe yaganirije urwo rubyiruko ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.
Abo bayobozi bose basabye urubyiruko ruvuye mu mahanga kujya rurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuvuguruza amakuru asebya u Rwanda.
Gen Kabarebe yavuze ko FLN ikomoka ku bajenosideri bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yari Zaïre) mu 1994, batangiye biyita ALIIR nyuma baza kwitwa FDLR.
Avuga ko batsinzwe no kudashyira hamwe kuko ngo Abakiga batumvikanaga n’Abanyenduga kuva kera, bikaza gutuma bigabanyamo ibice bibiri.
Abanyenduga bayoborwaga na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda, hamwe na Gen Wilson Irategeka wiciwe muri Congo, ni bo ngo baje gushinga umutwe wa FLN wateraga uturutse i Burundi ukagaba ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, wishingikirije ishyamba rya Nyungwe.
Gen Kabarebe avuga ko inshuro nyinshi uyu mutwe uregwa iterabwoba, wagiye ugaba ibitero ku Rwanda wishingikirije u Burundi, ariko aho bigeze ubu Ingabo z’u Burundi na zo ngo zirimo kuwurwanya.
Umwe mu banyeshuri baganirizwaga n’Abayobozi mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, yari yabajije Gen Kabarebe icyakozwe kugira ngo bakumire ibitero bya FLN muri Nyungwe.
Gen Kabarebe yamusubije agira ati “Buri gihe (FLN) bagendaga bacibwa intege (uko bagabye ibitero ku Rwanda), Ingabo z’u Burundi na zo ubu zirimo kubarwanya, bari mu bihe bya nyuma byo kubaho kwabo (mu marembera)”.
Amakuru nk’aya hamwe n’andi urwo rubyiruko ruzajya ruhabwa n’u Rwanda, ngo ni yo rugomba gutangariza abasebya igihugu nk’uko uwitwa Aline Byusa, wavuye mu Bubiligi yakomeje abisobanura.
Byusa yagize ati “Ubutumwa dufite ni ugukomereza aho ababohoye igihugu bagejeje, cyane cyane mu rugamba rwo guhangana n’abahakana Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, kwamamaza u Rwanda no kuvuguruza abaruvuga nabi kuko twabonye ko babeshya”.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yabwiye urwo rubyiruko rwaturutse i Burayi ko ibyo u Rwanda rwagezeho rwiyubaka (ibicuruzwa rukora) bashobora kubibyazamo ishoramari bakajya kubicuruza mu mahanga aho batuye.


Abafunzwe ni Nsengiyumva Alphonse, Niyonzima Paul, Micyomyiza Flugence, Karibuhungu Benjamin na Mutijima Kadahwema William, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB.
Bumwe mu buryo bakoresha muri ubwo buriganya, bareba inzu cyangwa ubutaka bugurishwa, umwe akigira nyir’inzu, abandi bakigira aba komisiyoneri bashaka abaguzi, hakaba hari n’abandi bashinzwe gucura ibyangombwa by’ibihimbano.

Iyo bamaze kuzuza umugamgi bashaka umuguzi, bakajya gusura inzu cyangwa ubutaka. Muri ako kanya igihe bari kumvikana ibiciro haza undi muntu wigize umuguzi, na we ushaka ya nzu kugira ngo bakumvishe ko agiye kuyigutwara, bityo bikaborohera kugushuka.

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yabaga kwa mukuru we, umugabo we yajyaga amusaba ko baryamana amushukishije ibintu bitandukanye, akajya amuhakanira.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yakomeje gutinya kubwira mukuru we ko umugabo we amusaba ko baryamana, gusa ngo ntibyagarukiye aho kuko uwo mugabo yigeze kumusanga mu buriri aho yari aryamye nijoro, amufata ku ngufu ari na bwo yamuteye inda.
Yagize ati “Umugabo wa mukuru wanjye yakundaga kunshuka ansaba ko turyamana ariko nkamwangira mubwira ko ntabishobora, nkiri umwana. Sinigeze mbibwira mukuru wanjye kuko yambwiraga ko nimbivuga azanyirukana. Nyuma ni bwo naryamye nijoro, numva umuntu akinguye icyumba nararagamo mbona ni wa mugabo, amfata ku ngufu ari na bwo yanteraga inda y’uyu mwana.”
Akomeza avuga ko akimara kumenya ko yamuteye inda yabibwiye uwo mugabo, ahita atoroka agaruka yaramaze kubyara, amusabye ko yamufasha ngo abone uko yita ku mwana arabyanga, ajya kumurega baramufunga.
Ibibazo yahuye na byo ngo byatumye nyina ahungabana ndetse bimuviramo uburwayi bwo mu mutwe none ubu yirirwa yiruka ku musozi yambara n’ubusa.
Kugeza ubu uyu mwana avuga ko abayeho mu buzima bumugoye aho arererwa mu miryango yo kwa nyirakuru; kubona ibitunga umwana n’imyambaro ye ngo ni ingorabahizi, ibi bikiyongeraho kuba yarataye ishuri kubera ubwo buzima ariko ngo abonye uko yiga imyuga byamufasha kubaho we n’umwana we.
Yagize ati ” Navuye mu ishuri niga mu wa Gatanu w’amashuri abanza, kubera ubuzima bubi ndimo sinabonye uko nsubira kwiga. Umwana yabuze amashereka ubu yaracutse, mbonye undihirura nkiga imyuga nko kudoda nkabona imashini, nabona ibintungana n’umwana wanjye.”
Nyirabagande Alphonsine ni umukecuru kuri ubu urera uyu mwana n’uwo yabyaye kubera isano bafitanye avuga ko ubuzima bwabo butameze neza kuko na we afite amikoro make atabasha kumwitaho nk’uko bikwiye.
Yagize ati “Uyu mwana yabyaye afite imyaka 13, uwo abyaye avuka afite amezi arindwi. Nyina yagize ibibazo byo mu mutwe, yananiwe kwakira ibyabaye ku mukobwa we. Nahise muzana iwanjye ndamurera ariko ubuzima bwabo ntibuba bumeze neza kuko nanjye ntishoboye.”
Inzobere mu by’ubuzima akaba n’umujyanama mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu no guteza imbere ubuzima HDI, Dr Mporanyi Theobald, avuga ko abagore n’abakobwa bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo n’ihungabana riterwa n’inda baba basamye batabishaka ari yo mpamvu hashyizweho itegeko risobanura ibijyanye no gukuramo inda ku muntu ubyifuza kugira ngo birinde ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga bitewe no kuzikuramo mu buryo bwa magendu.
Yagize ati “Abagore n’abakobwa bahuye n’ibibazo byo guhohoterwa bagaterwa inda, bakunze guhura n’ibibazo by’ihugabana bagaheranwa n’agahinda n’umubabaro, bakabaho bihebye, ni yo mpamvu ubu hashyizweho itegeko rivuguruye ribemerera gukuramo izo nda ntibabarweho icyaha kuko baba babikoze mu buryo bwemewe n’iri tegeko.”
Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryo ku wa 8 Nyakanga 2019 rigena ko iyo utwite ari umwana; yafashwe ku ngufu; yaragizwe umugore ku buryo bw’agahato; uwayimuteye bafitanye isano itarenze igisanira cya gatatu cyangwa abaganga b’inzobere bagaragaje ko iyo nda yamugiraho ingaruka, iyo ikuwemo nta cyaha ubikoze abarwaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko abana n’ababyeyi bahura n’ibibazo nk’ibi akarere kabafasha mu bikorwa bitandukanye byo kubateza imbere ndetse ko bashyize imbaraga mu kubaha ubutabera bwuzuye bafatanyije n’inzego bireba.
Yagize ati “Abamaze kugwirirwa n’ibyo bibazo turabaganiriza tukabagira inama, ndetse hari na gahunda nyinshi tugira zigamije kubateza imbere nko kwiga imashini n’indi myuga iciriritse, hari n’abasubizwa mu ishuri. Abo bitarabaho tubakangurira kubyirinda, bakayoboka gahunda bashyiriweho zo kuboneza urubyaro. Usamye inda atabyifuzaga itegeko ryarabyoroheje, yagana abaganga babyemerewe bakabafasha kuyikuramo ubuzima bugakomeza.”
Kuva mu kwezi kwa Karindwi 2020 kugeza ubu mu Karere ka Ngororero habarurwa abana bari munsi y’imyaka 18 babyariye iwabo bagera ku 174, mu gihe dosiye 33 zafashweho imyanzuro mu rukiko naho 56 zikaba zigikurikiranwa muri RIB.
Ikibazo cy’abangavu baterwa inda imburagihe gikomeje gufata indi ntera kuko imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abangavu 98 342 batewe inda kuva mu 2016 ibintu Leta yahagurukiye aho abazibateye bashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.
Kumva ko umuntu w’icyamamare yasagariwe n’abagizi ba nabi bakamucucura byababaje abantu cyane, Polisi y’i Chicago yakiriye ikirego yinjira muri iki kibazo itizigamye, ikora iperereza impande zose maze nyuma y’iminsi 20 gusa, amakuru yavuye mu iperereza aza ari indya nkurye.
Poliso yavuze ko umutungo yakoresheje ikurikirana ikibazo cya Smollett wapfuye ubusa kuko uyu mugabo nta kibazo cy’ubujura yari yagize, ahubwo ko ibyabaye byose byakozwe n’inshuti ze ku bushake bwe, kugira ngo uyu mugabo avugwe cyane mu itangazamakuru maze azace akayabo ba nyiri filime ya ‘Empire’ yendaga gukomeza gukinwa.
Uretse ko Smollett yakabije bikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe, ku basanzwe bakurikira ubuzima bw’ibyamamare cyane cyane mu muziki no mu gukina filime, bazi ko umuco wo kubeshya rubanda babakunda umaze kuba nk’usanzwe, bigakorwa cyane nka mbere yo gusohora indirimbo cyangwa filime, mu rwego rwo gukomeza kuvugwa cyane, bityo ibyo bashyize hanze bikabona isoko rinini.
Kimwe n’umusore ugomba kubanza kwirarira kugira ngo arongore inkumi, ibyamamare bikunze kutwereka ko ubuzima bibamo budasanzwe, ku buryo twebwe rubanda tubabona tukabubaha ndetse tukabakunda cyane, kandi ibyo nibyo bibazanira umugati.
No mu Rwanda uyu muco uraganje! Ngira ngo twese turibuka ejo bundi Davis D n’umukobwa witwa Aisha bajya aho bagashwanira kuri telefoni bya nyirarubeshwa, Twitter na Youtube zigacika ururondogoro kumbi umusore yari mu mibare yo gusohora indirimbo yitwa ‘Bon’, bisaba ko abanza “Kubyutsa izina” nk’uko bisigaye byitwa, kugira ngo iyo ndirimbo yamuhenze cyane itazapfa ubusa.
Davis D si umwihariko muri uyu muco mutindi, kuko agomba kuba yarawiye ku birenge by’abandi bahanzi bamubanjirije, bageze mu bushorishori bw’uyu muziki Nyarwanda babikesha impano iherekejwe n’ibinyoma bya hato na hato, byatumye tubakunda na nyuma yo kubavumbura ntitubange, ndetse n’uyu munsi tukaba tukibibukira ku byishimo bidasanzwe babitse mu mitima yacu.
Muri iyi nkuru tugiye kwibukiranya abahanzi badukinnye kakahava bishakira ‘hit’, bamwe bakayibona koko ariko abandi bakagibwaho n’urubwa bakiseguye na magingo aya.
Ubukwe bwa Lil G bwabaye nka ya mabati
Mu mwaka ushize, Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavuze ko yumva amaze gukura ku buryo akeneye kubaka umuryango, asaba abantu guhanagura amakoti kuko mu minsi micye iby’icyaka byari bigiye gusubirwamo, anatwereka umwari ushinguye wibera i Lyon mu Bufaransa biteguraga kwambikana impeta.
Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yavuze ko nubwo hari abamushinje kutagira ubunebwe mu gusura abakobwa batandukanye, amaze igihe kitari gito aryohewe n’urukundo rwa Sylvie biteguraga kurushinga.
Ati “Uyu mukobwa tumaze igihe dukundana. Namukundiye ko ari umukobwa w’umukozi kandi uzi gushakisha nka njye. Asanzwe aba mu Bufaransa ariko arateganya kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba.”
Ubu bukwe bwagarukiye ku muryango kuko Lil G yari yamaze kuvuga ko itariki ya 16 Mutarama uyu mwaka itari bumusige mu busiribateri, ariko avuga ko andi makuru azagenda amenyekana nyuma.
Hadaciye kabiri, Lil G yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko iby’ubukwe bwe byasubiwemo kuko hari ibyo atumvikanyeho n’umukunzi we.
Umuntu yamwifuriza kuzahirwa mu migambi ye, kuko uyu musore ntacyo ataduhaye mu bihe bye byiza, birimo inkuru zidasanzwe nk’aho mu 2012, ubwo yari akiri ingimbi y’imyaka 18 gusa, yavuze ko kuva yaca akenge yari amaze gukundana n’abakobwa 90 kugera ubwo, icyakora ntahirwe kuko ntawe bamaranaga kabiri.
Olili yigize umu-star wahitanye ubuzima bw’ikizungerezi
Olivier Habimana wamenyekanye nka Olili, mu 2011 yahimbye inkuru yakuye bamwe umutima, ubwo yavugaga ko umukobwa bakundanaga yiyahuye kubera ko uyu muhanzi yamwanze.
Kimwe na Smollett, Olili washakishirizaga ‘hit’ kubura hasi no hejuru, yahimbye konti kuri Facebook yacaga ibintu muri ibyo bihe, aragenda akurebera ifoto y’ikizungerezi cyo muri Ethiopia arakizana n’i Kigali acyita Mika Kaneza, acyandikira kuri konti yari yagihimbiye ko ‘cyiyahuye kubera ko cyakunze uyu Olili ariko ntahibe agaciro.’
Mu minsi ya mbere abantu baratangaye bakibaza uwo musore watumye umukobwa usa na bicye arambirwa ubuzima kuko yamwanze, bituma Olili avugwa koko nk’uko yabitekerezaga, ariko byabaye iby’akanya gato kuko amayeri ye yose yaje kumenyekana, iby’uyu musore birangira macuri.
Nyuma yabwo yakomeje gukanyakanya mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa, birangiye yiyemeje kuwureka burundu mu 2014 akajya gukora ibindi ashoboye.
Davis D; umusirimu ubivanga n’amarere
Zimwe mu mpinduka zikomeye twabonye mu muziki w’u Rwanda kuva twamenya Davis D, ni uburyo uyu musore azi kwitwara neza cyane muri video z’indirimbo ze, ziri mu za mbere ziba zisa neza mu Rwanda.
Davis D ni umusirimu cyane, akaba umusore wambara akaberwa, akamenya kwambara ibigezweho ku buryo hari abakubwira ko aho wamufotorera hose ntacyo wakwicuza bitewe n’uburyo ahorana imicyo, bikiyongeraho ko n’ibyo kwifotoza bitajya bimutonda habe na gato.
Uretse gushashagirana imbere ya camera, Davis D anakora uko ashoboye ku buryo ibyo atwereka mu ndirimbo ze, tubona ko ari nabwo buryo busanzwe abayemo, na cyane ko bamwe mu batamwera bakunze kuvuga ko ibyo yigira imbere ya camera atabyigira imbere y’icupa, bitewe n’amikoro macye amuranga mu buzima busanzwe.
Byaba ari ukuri cyangwa ibinyoma, icyo tuzi ni uko Icyishaka David tuzi nka Davis D ari umwe mu basore bakora uko bashoboye bagakora video zikeye cyane kandi zihenze, zirimo iyitwa ‘Bon’ yakoreye i Dubai, ikamutwara arenga miliyoni 30 Frw.
Mbere y’uko ayishyira hanze, Davis D yabanje guca igikuba mu majwi yumvikanye ashwana n’umukobwa witwa Aisha, ariko amakuru akaza kuvugwa ko ibi byose byari mu rwego rwo gutuma izina Davis D rigaruka mu binyamakuru, ubundi indirimbo ikabona ikajya hanze ibintu byabanje gucika.
Iby’amarere no kwirarira si ubwa mbere Davis D yari abivuzweho kuko no mu 2018, Davis D yari yaciye igikuba mu itangazamakuru, icyo gihe yazengurukije umunyamakuru wa ‘Kigalihits’ inzu ya Se umubyara ayita urugo rwe rushya.
Kuri YouTube naho uzahura nawe, aho yigeze kugaragara avuga ko yatanze imodoka zihenze n’akayabo k’amafaranga mu bihe bitandukanye abiha Asinah.
Umugeni wa Sean Paul i Kigali
Hambere aha Umulisa Divine twamenye nka Tete Roca, yaciye igikuba abwira abantu ko kabuhariwe mu njyana Dancehall na Reggae, Ryan Francis Henriques, Umunya-Jamaica twamenye nka Sean Paul, yamwihebeye ndetse aba bombi bari mu rukundo.
Mu by’ukuri Tete Roca afite uburanga bwari no gukurura ibyo byamamare byo ku rwego rw’Isi, dore ko mu bihe bye nawe atari yoroshye cyane ku bijyanye n’imyambaro itari imenyerewe mu bakobwa bakora umuziki icyo gihe, ariko iby’uru rukundo byari inkuru y’ikinyoma cyambaye ubusa.
Tete Roca yabajijwe n’isinzi ry’abantu uburyo umugabo ufite umutungo urenga miliyoni 25$ yarebye mu beza bose Isi ifite akanyurwa n’umwari w’i Kigali, we agasobanura ko yakuze amukunda kugeza ubwo bahujwe na mubyara we wabaga muri Jamaica, wasabye Sean Paul kubonana na Tete Roca mu rugendo rw’amateka uyu mugabo yakorewe i Kigali mu 2009.
Teta Roca waririmbye izirimo ‘Ndabaza’ yaje kuva mu muziki yashinjaga kubamo ruswa y’igitsina cyane, yerekeza mu bundi buhanzi bw’ibitabo ndetse aherutse gushyira hanze icyitwa ’Barefoot in Germany’ gikebura abibwira ko mu Burayi ari Paradizo, nyamara hari abagerayo ubuzima bukababihira kurusha uko bari bamaze muri Afurika.
Amashuri ya Meddy na The Ben azarangira ryari?
Kuwa 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyiswe ‘Urugwiro Conference’, birangira abasore bikundiye iraha rya Amerika ntibagaruka i Kigali.
Aba bahanzi barabuze biteza urujijo cyane, ariko nyuma baza kuboneka, amakuru akavuga ko batangiye ubuzima bushya ndetse bagannye ishuri, aho bavugaga ko biga muri ‘Tarrant College’ iri muri Leta ya Texas, The Ben akavuga ko yiga mu Ishami rya ‘Public Health’ muri iyo kaminuza.
Kuva icyo gihe kugera n’ubu, ntituramenya akanunu k’ayo mashuri, niba yararangiye cyangwa agikomeza, ibituma ibihuha by’uko aba basore batigeze banakandagira mu ishuri byizerwa na benshi.
Mico The Best na Phiona Mbabazi bakundanye ’urwo gusaza abantu’
Mu ntangiriro za Mata 2016, nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Mico The Best na Mbabazi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Mico akabihamirisha imbuga nkoranyambaga ze, akerekana ko Mbabazi yamutwaye uruhu n’uruhande.
Mu kiganiro na IGIHE mu 2018, Mbabazi yavuze ko iby’urwo rukundo ari inkuru ubwabo bahimbye kugira ngo itangazamakuru ribahange amaso, na cyane aba bombi bari bamaze igihe kinini ‘barazimye’ kuko nta bikorwa by’umuziki bifatika bari bafite mu 2016 na 2017.
Mbabazi yaragize ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo. Mu 2017 nta gikorwa na kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira nti ‘reka dukore ibyo bintu.’”
Amafaranga ya Rugagi yatumye Bahati yiyambika urubwa
Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya ‘Just Family’, Bahati wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe ryayoborwaga na Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya bw’uko we n’itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro.
Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye.
Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufiteye, undi yumvikana atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja atayazi.
Young Grace yambariye ubusa; dipolome iritakwanwa ku manywa y’ihangu
Nuvuga Young Grace, abakunzi b’umuziki tuzumva Hip Hop iyunguruye. Kuva mu 2011, Abayizera Marie Grace twamenye nka Young Grace ntiyadusondetse, kuko yabaye umwe mu bakobwa bacye cyane baduhaye injyana zikakaye za Hip Hop imwe ku yindi, kuva kuri ‘Like a Boy’ mu 2013, kugera kuri ‘Zip It’ aheruka.
Icyakora mu 2015, nawe yaguye mu mutego nk’uw’abandi bose, ashaka kutwereka ko nubwo tumufata nk’umuntu urenze cyane, ariko noneho biri ku rwego rwo hejuru kuko yanasoje amashuri muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), icyo gihe yitwaga TRUC.
Kugira ngo hataza no kugira uwibaza byinshi, Young Grace yakoze nk’iby’abandi barangije kaminuza bakora, yambara ya makanzu manini ndetse anafata igitabo mu ntoki arifotoza, ntiyibagirwa no gushima Imana yamufashije muri urwo rugendo rutari rumworoheye kuko yarufatanyaga n’akandi kazi k’umuziki.
Abari babishoboye bamushimiye ubwitange yagize mu rugendo rwe rw’amashuri, ariko kera kabaye, ubuyobozi bwa kaminuza yari yavuze ko yigaho, bwibaza uburyo uwo munyeshuri w’icyamamare yize imyaka yose muri kaminuza yabo batabizi.
Ubwo iperereza ryaratangiye, amadosiye aruburwa mu biro byose izina Abayizera Marie Grace ribura mu rutonde rw’abanyeshuri rw’iyo kaminuza, ubuyobozi bwayo bwihutira kujya hanze buvuguruza ayo makuru ndetse buvuga ko inkiko ari zo zizakiranura impande zombi, ibyari iby’ibyishimo kwa Young Grace bihinduka ibisusa.
Young Grace ntiyaciye ku ruhande yahise avuga ko yakoze ari amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi, avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga akamuhoza ku nkeke amubaza iby’amasomo ye, undi nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye, akamwereka amafoto yemeza ko yasoje kaminuza anafite igitabo agaragiwe n’inshuti ze.
Ku bw’amahirwe, uyu mubyeyi wari ukiri umukobwa muto yaje kubabarirwa n’ubuyobozi bwa kaminuza.