Tag: featured

  • Afurika y’Epfo: Meya w’Umujyi wa Johannesburg yishwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Geoff Makhubo witabye Imana
    Meya Geoff Makhubo witabye Imana

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Eunice Magcina, Umuyobozi w’agateganyo w’Ujyi wa Johannesburg yagize ati “Makhubo yapfuye mu gitondo cyo ku itariki 9 Nyakanga, nyuma y’igihe yari amaze mu bitaro”.

    Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Makhubo, yongeraho ko urupfu rw’uwo muyobozi ari “impuruza yibutsa ko hari icyorezo gikomeye cyica kandi kitwugarije twese”.

    Afurika y’Epfo ni igihugu gituwe n’abaturage hafi Miliyoni 60, ubu kikaba ari igihugu kirimo kwibasirwa cyane na Coronavirus yihinduranyije yitwa ‘Delta’.

    Umujyi wa Pretoria n’uwa Johannesburg ni yo yibasiwe cyane n’iyo virusi kuko 2/3 by’abanduye iyo virusi nshya ya Corona ari ho baherereye, ibitaro n’amavuriro bikaba byuzuye abarwayi.

    Mu bantu bagera kuri miliyoni 2.1 bapimwe bagasanga baranduye iyo virusi ya Delta, Afurika y’Epfo ifite 37% by’abanduye bose ku Mugabane wa Afurika, igakurikira na Maroc ifite 9% ndetse na Tunisie ifite 8 %, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo ku Mugabane wa Afurika.

    Guverinoma ya Afurika y’Epfo yakunze kunengwa kuba igenda gacye cyane mu gukingira abaturage Covid-19, kuko ubu ngo 6% by’abaturage ba Afurika y’Epfo ni bo bamaze kubona urukingo rwo Coronavirus rumwe cyangwa ururenze rumwe.

    Guverinoma yatangaje ko izatangira gukingira abafite munsi y’imyaka 50 mu byumweru biri imbere, ngo bakajya bakingira nibura abantu 300,000 ku munsi guhera batangiye kugeza muri Kanama 2021.

    Afurika y’Epfo irakingira abaturage bayo ikoresheje inkingo za ‘Sinovac’ na ‘Sinopharm’ zakorewe mu Bushinwa, zikiyongera ku za Pfizer-BioNTech na Johnson & Johnson na zo zirimo gukoreshwa muri icyo gihugu.


  • Nyanza: Abantu 19 bafashwe bashinze akabari mu ishyamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga 2021, bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B, naho abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.

    Yagize ati “Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa”.

    SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga zindi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko, nk’uko abaturage babivuga.

    Uwo Mukamana ngo ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa, abo 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga 2021, bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri abo bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza yandi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    SP Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese, ko atari ukubikora kubera ubonye Polisi.

    Yagize ati “Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura Covid-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Coronavirus yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza ayo mabwiriza yose uko yakabaye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.

    Ati “Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare y’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa”.

    Abafashwe bajyanywe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

  • Impanuro za DIGP Namuhoranye ku bapolisi b’u Rwanda bagiye muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Nyakanga. DIGP Namuhoranye yabwiye aba bapolisi ko bagiye mu Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique yitwa Cabo Delgado. Ni Intara irimo abanzi bashaka kwigarurira Mozambique. Yabagaragarije ko akazi bagiyemo kari mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo gutabara ahari ikibazo cy’umutekano.

    Yagize ati “Kuva mu 2017 muri kiriya gihugu bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’ibikorwa by’iterabwoba. Iriya Ntara ifite uturere 17 ariko tubiri muri two twibasiwe cyane n’umwanzi ahungabanya umutekano w’abaturage. Icyerekezo cy’u Rwanda ni ugutabara ahantu hari ikibazo cy’umutekano igihe badutabaje.”

    Yakomeje asaba aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga aho bari hose.

    Ati “Muzabe abanyamwuga cyane nk’uko bisanzwe bibaranga, muzirikane ko mugiye mwambaye ibendera ry’u Rwanda. Muzirikane ko umwanzi aba atishimiye ibikorwa dukora, aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro hose bavayo bitwaye neza.”

    Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Silas Karekezi, bazaba ari amatsinda abiri rimwe riba ahitwa i Mweda irindi riba ahitwa Afuji. Aba bapolisi batangiye kujya muri Mozambique kuri uyu Gatanu aho hagiye 40 iki gikorwa kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga.


  • Huye: Abaturage bazajya bavoma amazi bifashishije ikarita imeze nka Tap & Go – #rwanda #RwOT

    Iryo koranabuhanga ryo kuvoma amazi rikoresha imashini zitwa ‘AQtap Water Dispenser Machine’, ryamaze kugeza mu Mudugudu wa Sekera mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma.

    Abaturage bagera kuri 564 bo muri uwo mudugudu bose bafite ikarita yo kuvoma. Iyo karita iba iriho amafaranga noneho nyirayo akayirambika ahabugenewe ku mashini, agakanda amazi akaza, icyo avomesha cyamara kuzura akongera gukanda kugira ngo amazi ahagarare.

    Iyo karita buri muturage ayihabwa ku buntu agashyirirwaho amafaranga ashaka bijyanye n’ubushobozi bwe. Litiro imwe igura 0,4 Frw naho ijerekani ya litiro 20 igura 8 Frw.

    Umuyobozi w’umudugudu wa Sekera, Butorano Wellars, yabwiye IGIHE ko ari we ufasha abaturage gushyira amafaranga ku makarita yabo bavomeraho.

    Ati “Umuturage aba afite agakarita ke akaza isaha ku isaha agashyira mu mashini ikaka, agakanda ahabugenewe amazi akaza akavoma. Amazi ashaka iyo amaze kugeramo, arongera agakanda akarekera aho kuza. Iyo amafaranga ashize ku ikarita, araza tukamwongereraho andi kuko dufite ikarita yindi iyabashyiriraho.”

    Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu bishimira ko begerejwe amazi meza kandi bahabwa n’ikoranabuhanga ryo kuyavoma igihe bashakiye badategereje ubavomera, nk’uko bigenda ku yandi mavomo.

    Mukamuvara ati “Bataratwegereza amazi nari mfite ikibazo cyane kuko ntari ngifite intege zizamuka kuri Nyamugari ku iriba riri mu kabande. Mbere nanduranyaga n’abana mbabaza impamvu batagiye kuzana amazi ariko ubu igihe cyose dushakiye turaza tukavoma kuko ari hafi yacu.”

    Imashini itanga ayo mazi ikoresha amashanyarazi. Kuri ubu bifashisha amashanyarazi akomoka ku zuba kuko akomoka ku muyoboro mugari atarahagezwa.

    Abo baturage bishimira ko kuvoma bakoresheje ikarita bibafasha no guteganya hakiri kare amafaranga bazakoresha kugira ngo babone amazi.

    Sibomana Aphrodis ati “Mu bintu byari bitugoye ni ukubona amazi meza hafi yacu. Ubu buri wese abasha guteganya amafaranga azakoresha mu kuvoma amazi meza hakiri kare, ni ibintu twishimira kandi n’igiciro baduheraho ni cyiza kuko ijerekani imwe tuyishyura 8 Frw.”

    Bemeza kandi ko isuku mu ngo zabo yiyongereye kuko bafite amazi, bitandukanye na mbere ubwo bajyaga kuyavoma mu kabande bakoresheje igihe kigera ku isaha imwe.

    Niyonsaba Francine ati “Mu rugo tugira isuku kuko amazi tuyafite hafi. No muri ibi bihe bya Covid-19, tugira isuku cyane cyane dukaraba intoki kugira ngo hatagira uwanduza abandi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwatangiriye mu Murenge wa Kigoma ariko bateganya no kubugeza ahandi.

    Ati “Iki ni icyiciro cy’ibanze, turakomeza gukurikirana uko bifasha abaturage, nyuma bikazagenda bigezwa n’ahandi.”

    Yashimiye abaturage uruhare bagize mu kugira ngo ayo mazi abagereho kuko batanze umuganda mu gucukura aho umuyoboro uzanyura, abasaba kuyafata neza.
    Ati “Abaturage turabashimira uruhare rwabo mu kubaka umuyoboro. Turabasaba kuwufata neza, bakirinda icyatuma cyose iki gikorwa kitaramba, bakarangwa kandi n’isuku kuko ni isoko y’ubuzima bwiza.”

    Iryo koranabuhanga mu kuvoma amazi ryashyizweho mu mushinga mugari w’umuyoboro w’amazi wa kilometero 19,7 watwaye arenga miliyoni 205 Frw.
    Akarere ka Huye katanze arenga miliyoni 143 Frw naho umufatanyabikorwa wako atanga miliyoni 61 Frw.

    Uwo muyoboro ugeza amazi ku baturage 7.943 babarizwa mu midugudu 19 no ku bigo bitatu by’amashuri.

    Uwo muyoboro w’amazi ni kimwe mu bikorwa abaturage bavuga ko bishimiye mu kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora k’u Rwanda.

    Abafite intege nke bishimiye kwegerezwa amazi bazajya bavoma mu buryo bworoshye

    Abana ntibazongera gukora ingendo ndende bajya kuvoma amazi mu kabande

    Iri vomo ryuzuye ritwaye miliyoni 205 Frw

  • Gen Kabarebe yahishuye uko Kagame atumvikanye n’abasirikare bakuru ba RPA ku gutera i Byumba no ku Mulindi – #rwanda #RwOT

    Ntakunze kugaruka kuri bimwe bitazwi ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu gusa ahubwo ananyuzamo akavuga byinshi abantu batari bazi ku buzima bwe, ngira ngo na none muribuka ubwo yavugaga uko yagemuriye Ex-FAR ‘ubuto’ aho kwishyurwa agakubitwa cyangwa Uko yarwanye n’Intare.

    Muri make Gen Kabarebe afite uburyo avugamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu akorohera buri wese kuyumva kandi agasobanukirwa neza n’akazi gakomeye RPA yahuye na ko kugira ngo u Rwanda rube ruri aho ruri uyu munsi.

    Kuri uyu wa 9 Nyakanga ubwo yaganiraga n’urubyiruko ruba mu mahanga yongeye kuvuga ibisa nk’aho ari bishya ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu birimo n’uko Perezida Kagame atumvikanye n’abasirikare bakuru ku cyemezo cyo gutera i Byumba no ku Mulindi.

    Gen Kabarebe yavuze ko mu cyumweru cya mbere RPA itangije intambara yo kubohora igihugu itorohewe na gato kuko yahise ipfusha abasirikare bakuru, ikanakubitana n’ikibatsi cy’amasasu y’ingabo z’amahanga zari zatabaye Habyarimana.

    Ati “Icyiciro cya mbere cy’urugamba rwo kubohora igihugu kwari ukongera kwisuganya hari harabayeho ugutera Kagitumba mu 1990 muri icyo cyumweru habayeho ugusubira inyuma cyane no kubura abayobozi bakomeye b’Ingabo barimo na Nyakwigendera Fred Rwigema n’abandi benshi.”

    “Kubera ko igihe RPA yateraga ku wa 1 Ukwakira mu 1990 ku wa 4 Ukwakira hoherejwe abasirikare b’Abafaransa, hoherejwe ingabo zo mu mutwe udasanzwe ziturutse muri Centrafrique muri Bangui ziza gufasha Ingabo za Habyarimana.”

    Yavuze ko byageze n’aho RPA isa n’iyatsinzwe neza neza, ibintu biza gusubira mu buryo ubwo Paul Kagame yavaga muri Amerika aho yigaga akiyemeza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu.

    Ati “Ku wa 5 Ukwakira 1990 Mobutu yohereje abasirikare na bo baza gufasha Ingabo za Habyarimana. Byahurirana n’ibibazo twagize, RPA yari yatsinzwe ndetse iva no ku murongo kugeza igihe nyakubahwa( Paul Kagame ) yazaga mu cyumweru cya kabiri asubiza ingabo ku murongo dutangira urugamba bundi bushya kuko mbere twari twatsinzwe.”

    Gen Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame icyo gihe wari Gen Majoro yihutiye gukura ingabo mu bice by’uburasirazuba azijyana mu Birunga.

    Indake zaragakoze

    Mu 1991 ngo nibwo Gen Maj Paul Kagame yafashe umwanzuro wo gushyira ibirindiro bye bikuru muri Gikoba aho yanacukuye indake, yari uburyo bushya bwo kurwana muri RPA.

    Ati “Icyiciro cya mbere cy’urugamba rwe kwari ukwimurira ingabo mu birunga. kuva mu Birunga hagati mu 1991 yatangije ibirindiro bye bikuru muri Gikoba muri iki gihe yatangije urugamba rwo kwigarurira ibice.”

    Aha ngo urugamba rwahise ruhindura isura RPA itangira kurwana igamije gufata ibice aho kurwana yiruka. Ngo Perezida Kagame yategetse abasirikare bose gucukura indake.

    Ati “Kari agace gato cyane gakikije n’ingabo za Guverinoma zabaga zihanganye na RPA amanywa n’ijoro kugira ngo ziyikure mu birindiro. Nyakubahwa yategetse abayobozi bose b’ingabo n’abasirikare bose gucukura indake, yubatse iye, yayindi mwabonye azana abasirikare bose bakuru arayibereka ubundi bose abategeka gucukurira abasirikare bose indake. Byari bivuze ko nta musirikare uzongera kwiruka kubera amasasu y’umwanzi, ahubwo bazaguma mu ndake zabo bakarasa umwanzi.”

    Gen Kabarebe yavuze ko Gikoba ifite amateka yihariye kuko ngo yagaragaje ukudatsimburwa mu birindiro kugeza ingabo za Habyarimana zinaniwe.

    Yavuze ko Ingabo za Habyarimana zakoze ibishoboka byose ngo zitsimbure RPA ariko biba ay’ubusa.

    Ati “Hariya hantu hafite umwihariko waho kubera ko ingabo za leta zagabye ibitero byinshi zigamije gukura RPF hariya hantu ariko zirananirwa. Kimwe muri ibyo bitero ni icyiswe opération de ratissage. Cyatangiye muri Kanama 1991 kugeza mu Ukuboza 1993. Mu gihe cy’amezi atatu hari imirwano umunsi ku munsi nta kuruhuka kugeza igihe bananirwaga gukura RPF muri kariya gace mwabonye.”

    “Muri Gicurasi 1992 Ingabo za Leta zari zaramaze kuyamanika ku bijyanye no gutera RPA kuko igihe cyose babigeragezaga bahombaga byose, bagatsindwa urugamba, bagapfusha abantu, bakabura n’ibikoresho, RPA yagize ubunararibonye bwisumbuyeho, ibona ibikoresho byinshi.”

    Gen Maj Paul Kagame ntiyumvikanye n’abandi ku gutera Byumba

    Gen James Kabarebe yavuze ko muri aka gace ka Gikoba ariho habereye inama yo kunorezamo umugambi wo gutera Byumba na Mulindi.

    Ati “Iriya ndake mwabonye ni yo yabereyemo inama yo gutegura ibitero kuri Byumba na Mulindi yabereye. Nyakubahwa yahamagaje abasirikare bose bakuru abaha amabwiriza ajyanye n’uko RPA izava mu bice bitandukanye bya Gikoba ikajya gutera Byumba.”

    Yavuze ko muri iyi nama harimo abasirikare bakuru muri RPA batumvikanye na Kagame kuri iki cyemezo ngo kuko bumvaga gishobora gutuma babura byose nk’ingata imennye.

    Ati “Icyo nibuka neza ni uko abasirikare benshi bakuru batabishakaga ntibari banyuzwe na byo kubera ko bavugaga bati ‘Nyakubahwa, twagumye muri aka gace gato twaragafashe nituramuka tukavuyemo tukajya gutera Byumba dushobora kukabura kandi tukabura na Byumba bigatuma twongera kutagira aho tubarizwa’.”

    Iki gihe ngo Kagame mu kubasubiza yababajije niba bariyemeje kujya mu rugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo bigumire muri aka gace.

    Ati “ Yarababwiye ati ‘mwatangije iyi ntambara kugira ngo muze mugume muri aka gace, nicyo murwanira ? Nicyo mwarwaniye ? Mwararwanye kugira ngo muze mugume aha ?”

    Indi ngingo Kagame yumvishaga aba basirikare ngo ni uko nibaramuka bagabye igitero kuri Byumba, abasirikare ba Leta bazava muri Gikoba bakajya kurwanira muri Byumba.

    Gen Kabarebe yavuze ko Kagame yaje kumvisha aba basirikare bakuru ibijyanye n’iki cyemezo n’abari bafite impungenge zirashira.

    Ibyo Kagame yavugaga ngo ni ko byaje kugenda kuko ubwo RPA yateraga Byumba Ingabo za Leta zahise zigabanya imbaraga zashyiraga muri Gikoba na Nyagatare muri rusange.

    Gen Kabarebe yahishuye uko Kagame atumvikanye n’abasirikare bakuru ba RPA ku gutera Byumba na Mulindi

  • Covid-19 yakerereje iyubakwa ry’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19
    Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri rwatinze kuzura kubera Covid-19

    Ubundi byari biteganyijwe ko muri Gicurasi 2021 imirimo yo kubaka igice gisigaye cy’urwo ruganda (Icya mbere cyarangiye muri Werurwe) izarangira, hanyuma kikageragezwa, ku buryo muri Kamena 2021 amashanyarazi gitanga (megawati 80) yari gutangira kwifashishwa.

    Ibi ariko ngo ntibyagenze uko byari byitezwe kubera indwara ya Coronavirus, nk’uko bisobanurwa na DG Dominique Gubbini.

    Agira ati “Twakererejwe n’imyuzure yabaye mu gishanga ducukuramo nyiramugengeri, ariko na none tunakererezwa n’uko abatekinisiye bagombaga guturuka mu Buhinde, mu Burayi no muri Bresil bagombaga kugira uruhare mu gutuma uru ruganda rurangira, babuze aho banyura ngo batugereho”.

    Icyakora ngo muri iki cyumweru babashije kuza, ku buryo abayoboye imirimo yo kubaka urwo ruganda bateganya, hatagize igihinduka, ko hagati mu kwezi kwa Kanama 2021 ruzagerageragezwa, hanyuma mu kwezi k’Ukwakira 2021, megawati 80 ruzajya rutanga zigatangira kwifashishwa.

    Gubbini ati “Icyo gihe ni bwo tuzabasha kugirana amasezerano na REG, hanyuma amashanyarazi y’uruganda rwacu atangire kwifashishwa. Kugeza ubu igice cyarangiye kirakora, ariko ntikirabasha kubyazwa amashanyarazi ngo yifashishwe”.

    Kubaka urwo ruganda byatangijwe muri Gicurasi 2017, hashyirwa ibuye ry’ifatizo aho rugomba kubakwa. Byari biteganyijwe ko ruzarangira muri Mutarama 2020, ariko icyo gihe cyageze rutaruzura ngo kubera ibikoresho bimwe na bimwe bituruka hanze y’u Rwanda batari babashije kubonera igihe.

    Icyo gihe abarwubaka biyemeje ko ruzatahwa muri Kamena 2020, ariko icyorezo cya Coronavirus gikerereza imirimo, byatumye igice cya mbere cyarwo cyuzura muri Werurwe 2021 hizewe ko igisigaye kizuzura muri Kamena 2021, none ubu harateganywa ko kizuzura muri Kanama 2021, kigatangira kubyazwa amashanyarazi ashobora gutangira kwifashishwa mu kwezi k’Ukwakira 2021.


  • Burera: Ibitaro bya Butaro byashyikirijwe imbangukiragutabara nshya izabifasha kunoza serivisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbangukiragutabara nshya ibitaro bya Butaro byashyikirijwe izihutisha serivisi z
    Imbangukiragutabara nshya ibitaro bya Butaro byashyikirijwe izihutisha serivisi z’ubuvuzi

    Ni imbangukiragutabara ifite agaciro ka Miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibyo bitaro byashyikirijwe na Manirafasha Jean de la Paix, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage wari uhagarariye Akarere muri icyo gikorwa.

    Aganira na Kigali Today, Manirafasha yatangaje ko uko ibikorwa remezo by’inyubako z’ibigo nderabuzima, ibitaro na za Poste de santé bigenda byiyongera, ari na ko hakomeza kongerwa ibikorwa remezo by’imodoka zabugenewe zifasha abakenera serivisi z’ubuvuzi kugera aho zitangirwa mu buryo buboroheye.

    Yagize ati “Duteganya ko mu rugendo turimo rwo kongera amavuriro ari na ko hazongerwa imbangukiragutabara zifasha abarwayi kugera kwa muganga mu buryo bwihuse, ku buryo tuzagera ku ntego yo kuba mu gihe kizaza, nibura ibigo nderabuzima bibiri, bizaba biri ku rwego rwo gusaranganya imbangukiragutabara imwe. Ni urugendo rurerure tugikomeje gukora mu mikoro macye Akarere kaba gafite, ariko tunashimira Leta yacu ko idahwema kudutera inkunga ituma tuzabigeraho”.

    Mu Karere ka Burera habarizwa ibitaro bya Butaro, byiyongeraho ibigo nderabuzima 19, Amavuriro aciriritse 57 n’andi atatu ari ku rwego ruri hafi kwegereza urw’ibigo nderabuzima. Yose yifashisha imbangukiragutabara eshanu zonyine.

    Kuba hiyongereyeho iyo nshya, hari byinshi izakemura nk’uko Manirafasha akomeza abivuga.

    Ati “Byatinzaga serivisi bitewe n’urugendo rw’amaguru kandi rurerure abarwayi bakoraga bajya kwivuza. By’umwihariko ku babyeyi bajya kubyara cyangwa bashaka izindi serivisi, byasabaga izindi mbaraga zirenze izisanzweho. Iyi mbangukiragutabara ije korohereza abarwayi kugera kwa muganga kuko n’ubwo ibi bitaro hari izo byari bisanganwe, ntizari zihagije ari na cyo cyatumye nk’Akarere twiyemeza ko mu mihigo ya buri mwaka twajya tubigenera imbangukiragutabara nibura imwe”.

    Iyo mbangukiragutabara yatanzwe n’ibyangombwa byayo, ikozwe ku buryo harimo n’ibikoresho byose nkenerwa byo kwita ku murwayi mu gihe ayirimo ajyanywe kwa muganga, ikaba yashyikirijwe umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro, Maj. Dr Kayitare Emmanuel.

    Abaturage basabwa kuyibyaza umusaruro ari na ko bitabira serivisi z’ubwisungane mu kwivuza kuko bibafasha guhabwa ubuvuzi n’ubutabazi bw’ibanze mu gihe cyose barwaye kandi bitabagoye.