Tag: featured

  • Sudani yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro mu bice birimo na Darfur – #rwanda #RwOT

    Ni bumwe mu butumwa yagarutseho ubwo yifatanyaga n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora, byabaye ku ya 8 Nyakanga, i Khartoum mu Murwa Mukuru wa Sudani.

    Uyu muhango wanakurikiranwe ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gufasha abari hanze ya Khartoum batabashije kwitabira imbonankubone kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Abanyarwanda batuye muri Sudani, abakozi b’urwego rushinzwe dipolomasi y’u Rwanda muri iki gihugu, abahagarariye imiryango itari iya leta yo mu Karere n’iyo ku rwego mpuzamahanga n’abacuruzi n’abandi ni bo bifatanyije muri ibi birori.

    Amb. Hassan Abdoul, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka nyuma yo gusohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba rwarabaye icyitegererezo mu kubaka umuco w’amahoro ndetse rukarenga imbibi zarwo rujya gutanga umusanzu ahandi.

    Yagize ati “U Rwanda rwagaragarije isi ko bishoboka gusohoka mu kababaro rwatewe na Jenoside rukongera kubaka ubukungu burambye birenze uko byigeze kubaho. Rwavuye mu icuraburindi ruhinduka icyitegererezo mu butabera, amahoro, ubworoherane n’ubwiyunge ku rwego rwo kubera urumuri bindi bihugu.”

    Yakomeje agira ati “Uruhare rw’u Rwanda mu kubaka amahoro rwarenze imbibi rugaragarira mu gufasha gukemura amakimbirane no kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika by’umwihariko mu karere kacu ka Darfur.”

    Umuyobozi uhagarariye u Rwanda muri Sudani, Abel Buhungu, yasobanuye ko itariki ya 4 Nyakanga ari umunsi abanyarwanda n’inshuti zabo bongera kuzirikana abagabo n’abagore bitanze mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’iminsi 100 y’icuraburindi igihugu cyari kirimo, yatangiye ku ya 7 Mata 1994.

    Yavuze ko ubwo bwitange n’ubutwari ari bwo bwatumye igihugu kimeze uko kimeze ubu aho cyateye intambwe idasubira inyuma mu nzego zitandukanye z’ubuzima kivuye mu manga, mu myaka 27 ishize.

    Buhungu yasobanuye ko impamvu yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu kwari ukurwanya urwango n’ivangura rishingiye ku moko rwakongeje ubwicanyi bwahitanye ibihumbi by’abatutsi abandi bagahunga uhereye mu 1959.

    Buhungu yavuze ko nyuma y’ubwigenge no kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni, abanyarwanda batagize amahirwe yo kugira igihugu gitekanye, cyiyunze kandi giteye imbere ahubwo cyazahajwe n’ubwicanyi bwa hato na hato n’ihezwa rishingiye ku turere n’inkomoko.

    Iyi ngo ni yo mpamvu yatumye ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu none nyuma y’imyaka 27 kikaba gifite icyerekezo kizima.

    Ati “Ni yo mpavu RPA yatangaije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990. Nyuma y’imyaka 27 igihugu kibohowe, abanyarwanda bafite icyizere cy’ahazaza heza kimwe n’abazabakomokaho.”

    Yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na Sudani ibihugu byombi bifitemo inyungu anahamagarira abacuruzi bo muri iki gihugu, gusura u Rwanda no gutata amahirwe y’ishoramari igihugu gitanga arimo umutekano, korohereza abashaka kugikoreramo ubucuruzi ku nyungu zabo bwite no ku z’ibihugu byombi.

    Abantu baturutse mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abanyarwanda mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 27, Umunsi wo kwibohora

    Abitabiriye ibi birori basobanuriwe amateka n’impamvu yatumye RPA itangiza urugamba rwo kubohora igihugu

    Mu byasusurukije ibi birori harimo n’imbyino za kinyarwanda

  • U Rwanda ruri kwitegura kwakira inkingo za Johnson & Johnson – #rwanda #RwOT

    Umwihariko w’inkingo za Johnson & Johnson ni uko umuntu aterwa urukingo rumwe gusa, mu gihe umuntu aterwa inkingo ebyiri kuri Pfizer na AstraZeneca zari zisanzwe zikoreshwa mu Rwanda.

    Ibikorwa by’ikingira byaradindiye cyane mu Rwanda bitewe n’uko rutabonye inkingo rwari rwemerewe zirimo izagomba kuva mu Buhinde ariko icyo gihugu kikazikumira nyuma yo kugira ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19.

    Ibi byatumye ubwiyongere bwa Covid-19 butumbagira cyane mu Rwanda, aho ijanisha ry’ubwandu rigeze kuri 11,3%.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro bizatuma inkingo rwamaze kugura, yaba izakozwe na Pfizer, AstraZeneca na Johnson & Johnson, zose zibonekera igihe kugira ngo ibikorwa byo gukingira bikomeze.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Ngamije yagize ati “Hari andi masezerano twashyizeho umukono yo kuzabona inkingo za Johnson and Johnson zirengaho gato miliyoni 1,2, nazo dutegereje guhabwa amatariki y’igihe zizatangirira kugera mu gihugu. Birumvikana zose ntabwo zizagera mu gihugu mbere y’ukwezi kwa Ukuboza.”

    Dr. Ngamije kandi yavuze ko Leta ikomeje ibiganiro n’ibindi bigo bikora inkingo kugira ngo zizanwe mu Rwanda ati “Nka Guverinoma y’u Rwanda, tuzabona inkingo zirengaho gato miliyoni 3.5 zakozwe na Pfizer, zizaboneka kuva uyu munsi kugera mu Ukuboza. Twatangiye kubona zimwe ariko turi mu biganiro kugira ngo n’izindi ziboneke vuba nk’uko twabyumvikanye mu masezerano.”

    U Rwanda ruri kwitegura kwakira urukingo rwa Johnson & Johnson ruterwa inshuro imwe

  • Abandi basirikare n’abapolisi berekeje muri Mozambique (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tsinda rigiye risangayo abandi bagenzi bagenzi 1000 bagiye ejo ku wa Gatanu muri iyo Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

    Kohereza abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda muri icyo gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibikoze ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kuko iyo Ntara yibasiwe bikomeye n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.

    Reba muri iyi Video uko icyo gikorwa cyagenze

  • Abagabo 3500 bamaze kwifungisha burundu – #rwanda #RwOT

    Abenshi baracyafite imyumvire y’uko gahunda yo kuboneza urubyaro ireba abagore, ibintu bituma abagabo batayitabira, cyane cyane uburyo bwo kwifungisha burundu.

    Bamwe mu baganiye na IGIHE bavuze ko impamvu batitabira gukoresha ubu buryo ari uko bagira impungenge ku buzima bwabo.

    Bimenyimana Emmanuel yagize ati “Sinakwifungisha burundu! Ubu se waba ufite umwana umwe warangiza ukajya kwifungisha? Imana yigeze se ivuga ibyo? Uzi ko kwifungisha burundu nta rubuto rwera [ubushobozi bwo kubyara] uba ugifite?”.

    Si abagabo gusa batabishyigikira kuko n’abagore bamwe ntibabyumva neza.
    Umurerwa (amazina twayahinduye) yavuze ko atakwemerera umugabo we kwifungisha burundu kereka nibura bafitanye abana batatu.

    Ati “Ubu se umwemereye ko ajya kwifungisha mufite abana babiri, ko ibyago bitera bidateguje, bapfuye mwabigira mute? Keretse dufite nk’abana batatu, uretse ko ubundi atari ngombwa kwifungisha. Mwakoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.”

    Igihozo Patrick we yabisanishije n’ingo z’ubu zitakiramba, yemeza ko hashobora kubaho kwicuza nyuma.

    Yagize ati “Ingo z’ubu ntibyoroshye, umugore umuzanye mukananiranwa bikaba ngombwa ko mutandukana, urumva utazabaho wicuza impamvu wifungishije burundu?”

    Ibyo ariko ntibabihurizaho n’umubyeyi w’abana babiri utifuje gutangazwa amazina wavuze ko kwifungisha ari uburyo bwiza bwo kwirinda.

    Yagize ati “Bombi babyemeranyije ni uburyo bwiza cyane! Njye n’umugabo wanjye ansabye ko yifungisha burundu nabyemera. kubyara abo utabasha kurera si byiza! Ubyaye abana bakandagara ku musozi, ntubashe kubarihira amashuri nta gaciro uba wihaye nk’umubyeyi.”

    Umuyobozi Ushinzwe Gahunda yo Kuboneza Urubyaro muri RBC, Serucaca Joël, yavuze ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bwizewe kandi bufasha kubyara abo ashoboye kurera.

    Ati “Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro bwa burundu ku bagabo burizewe. Urugo rwumva ko abana babyaye bahagije bakiyemeza ko baboneza urubyaro muri ubu buryo, baraza tukabafasha.”

    Yavuze ko uretse kuba aba atakibasha kubyara, umugabo akomeza gutera akabariro nk’ibisanzwe.

    Abagabo basabwe kumva uruhare rwabo mu kurera aho kubiharira abagore, bikajyana no kubyara bijyanye n’amikoro y’umuryango.

    Abagabo baboneza urubyaro bavuye ku 3.097 mu 2017, bagera ku 3.511 bangana na 0,1% mu 2021.

    Hagaragazwa ko abari hagati y’imyaka 35 na 50 ari bo bitabira iyo gahunda cyane.

    Iyo serivisi itangirwa mu bitaro byose, naho mu bigo nderabuzima ihatangirwa iyo hari abahurijwe hamwe.

    Kwifungisha burundu ni uburyo budakoreshwa n’abantu benshi mu Rwanda

  • Muhanga: Abacuruzi ntibumva uburyo bagenzi babo bakorera mu isoko rishya badakora ari 50% – #rwanda #RwOT

    Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Baraje badushyira mu byiciro, twemera ko bamwe bazajya bakora uyu munsi abandi bagakora umunsi ukurikiyeho, twe turabikora ariko mu isoko rishya bakora bose.”

    Karangwa Jean Damour ni umucuruzi ukorera mu isoko rishya rya Muhanga, aganira na IGIHE yavuze ko impamvu ishobora kuba yaratumye babareka bagakora bisanzwe, ari amafaranga ibihumbi 90 Frw by’amezi atatu bari baherutse gutanga.

    Ati “Badusabye ko twakora turi 50%, ariko hari amafaranga ibihumbi 90 Frw twishyuye mbere yo gutangira gukora, turavuga tuti aho gukora dusimburana, twe batureka tugahagarara bagafunga isoko, maze amafaranga yacu bakayihorera tuzayakomerezeho bafunguye, ntago amafaranga twatanze yagaruka dukora dusimburana, ubwo rero baraturetse dukora bisanzwe.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu aba bacuruzi babaretse bagakora ari uko iri soko rishya rifite umwanya uhagije bityo nta bucukike burimo.

    Ati “Abacuruzi twakuye mu isoko rishaje bose ntago barimuka ngo bajye mu isoko rishya, ibyumba by’iri soko ni bigari, ibindi ntibikorerwamo, ibyo byose bituma nta bucucike buhagaragara, numva ko nta mpamvu bakora 50% kandi badacucitse. Ahandi nka Ruvumera no mu Kivoka gukora basimburana birubahirizwa kuko ho hari ubucucike.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, yemeje ko kureka abakorera muri iri soko rishya bagakora ari uko bisanzwe byaganiriweho n’inzego zirimo iz’abikorera, akongeraho ko isoko ryose ridakorerwamo.

    Ati “Abacuruzi bose barakora kuko badakwirwamo kandi byaganiriweho, ingano y’isoko ibemerera gukora bose bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batararyuzura, ahandi hose twabonye ko hateza ibyago byo kwanduzanya twahagize 50%, ahatari ubucucike twarabaretse barakora.”

    Uyu muyobozi yibukije abacuruzi ko bakwiye kumva ko kwirinda Covid-19 ari inshingano zabo, yongeraho ko byose bikorwa abantu ari bazima kandi ko imibare y’ubwandu igaragara i Muhanga iteye inkeke, abasaba ko badakwiye kwinubira ko bashyirihweho gukora ari 50% kuko ari munyungu zabo zo kwirinda.

    Iri soko rishya ryubatse mu mujyi wa Muhanga, ryimuriwemo abacuruzi bakoreraga mu isoko rishaje bagera ku 1.500, ariko bose bakaba batarajya gukorera aho bimuriwe, 85% by’isoko nibyo bikorerwamo.

    Isoko rya Muhanga rikomeje gukorerwamo mu buryo bwuzuye nyamara andi akorerwamo kuri 50%

  • Haïti: Guverinoma yasabye USA na LONI kohereza ingabo muri icyo gihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ikizwi ni uko abishe Perezida Jovenel Moise, bari abantu 28 (26 b’Abanya-Colombia n’Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti), ariko impamvu zatumye bakora icyo gikorwa cy’ubwicanyi ntiziramenyekana, ziracyari urujijo.

    Polisi n’Igisirikare cyo muri Colombia bemeje ko nibura abantu 17 bahoze mu ngabo za Colombia bakekwaho kuba bari muri uwo mugambi wo kwica Perezida wa Haiti.

    Kubera impungenge z’uko ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’abaturage nk’ibyambu, ibibuga by’indege, ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peterori bishobora kwibasirwa mu rwego rwo kuyobya uburari, Guverinoma ya Haïti yasabye Amerika na LONI kohereza ingabo ziza kubafasha gucunga umutekano.

    Minisitiri Mathias Pierre ushinzwe ibijyanye n’amatora muri Haiti, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ yagize ati “Nyuma y’uko Perezida yishwe, twatekereje ko abacanshuro bashobora gusenya ibikorwaremezo bimwe na bimwe kugira ngo bateze imidugararo mu gihugu. Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ndetse na LONI, twabagejejeho ubwo busabe”.

    Umuvugizi wa ‘département’ ya Leta ya Amerika, yemeje ko Guverinoma ya Haïti “yasabye ubufasha mu by’umutekano no mu bijyanye n’iperereza”.

    Uwo muvugizi yagize ati “Turakomeza kuvugana kenshi n’Abayobozi ba Haïti kugira ngo tuganire uburyo Leta Zunze Ubumwe zabafashamo”.

    N’ubwo ntacyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku Banyamerika babiri bafashwe mu bagabye igitero cyahitanye Perezida wa Haiti, ariko zatangaje ko zigiye kohereza abayobozi ba ‘FBI’ i Port-au-Prince (Haiti) vuba bishoboka.

  • Ibihe bikomeye ku banyeshuri bakize Covid-19 bitegura ibizamini bya leta – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri kigaragagaza ko guhera ku wa 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira gukora ikizamini cya Leta, mu gihe ku wa 20 Nyakanga abari kurangiza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye nabo bazabitangira.

    Ni ibizamini bigiye gukorwa ku nshuro ya Mbere kuva Covid-19 yagera mu Rwanda kuko mu 2020 hatigeze hakorwa ibizamini bya Leta.

    N’ubwo ingengabihe yatangajwe ariko hari n’ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 kuko igihari kandi yakajije umurego.

    Mu minsi ishize, Minisitiri w’Uburezi aherutse gutangaza ko amashuri yose afungwa, abiga baba mu bigo bagahita bacyurwa hagasigara abari kwitegura ibizamini bya Leta.

    Gufungwa kw’amashuri igitaraganya byakomye mu nkokora abari kwitegura ibizamini bya leta yaba abiga bataha cyangwa ababa mu kigo kuko byahuriranye no kuba kwegerana bitemewe bityo abanyeshuri basabwa kwiga buri wese ku giti cye aho kwigira mu matsinda.

    Ku biga bataha bo ni ibindi kuko hari ubwo abanyeshuri bishyiraga hamwe bakajya gusubiramo amasomo ku bigo bibegereye, ubu ntabwo byakunda n’ugerageje kwitegura abikorera mu rugo iwabo ku giti cye.

    Umunyamakuru wa IGIHE yatembereye muri Kigali ku bigo by’amashuri, abanza n’ayisumbuye no mu ngo kureba uko abanyeshuri bari kwitegura ibizamini n’icyizere bafite cyo kwitwara neza.

    Umunyeshuri wiga muri Saint Joseph les Travailleurs witegura gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu masomo ajyanye n’Ubukerarugendo, Uwera Claudine, yabwiye IGIHE ko n’ubwo biri kumugora ariko agerageza gusubiramo amasomo kandi ko yiteguye kwitwara neza.

    Ati “Ndiguhura n’imbogamizi nyinshi kuko ndi kwiga njye nyine kandi kubera Covid-19 ntabwo mbasha guhura na bagenzi banjye ngo nigane nabo cyangwa ngo mpure n’ umwarimu abe yansobanurira. Ikibazo kirimo ntabwo ndigusobanukirwa neza ibyo ndikwiga.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri bari gufashirizwa mu ishuri bo bavuga ko n’ubwo kwigira mu matsinda bitemewe ariko bafashwa mu myiteguro yabo kandi ko biteguye kwitwara neza nk’uko Munyana Ange wiga mu cyiciro rusange yabigarutseho.

    Ati “Dushingiye ku byo ikigo cyadufashijemo n’uburyo turi gusubiramo dufite icyizere cyo gutsinda. N’ubwo tutemerewe gukorera mu matsinda usanga abana b’abahanga ari bo bajya imbere bakadusobanurira cyangwa se tugafata nk’ibibazo tutumva tukabibaza umwarimu, gusa umunyeshuri wiga ataha tumufitiye impuhwe n’impungenge ko ashobora kuba atabona ubufasha buhagije.”

    Mugenzi we wiga mu mwaka wa gatandatu Bahizi Olivier yavuze ko nta gikwiye gusubika ibizamini cyane ko bamaze igihe kitari gito bategereje gusoza uyu mwaka w’amashuri wababereye muremure.

    Ati “Ni byo turabibona ko imibare iri kwiyongera umunsi ku wundi n’abaremba bari kwiyongera ariko tucyumva ko amashuri abaye ahagaritswe twabanje kugira ubwoba nk’abakandida, bamwe muri twe baranarize. Nubwo dusigaje igihe cy’icyumweru bashobora kudufungira ariko ku ruhande rwacu mu mashuri twirinze ntihagire ababoneka bandura muri aba bitegura gukora ikizamini njyewe numva nta mpamvu yatubuza gukora ikizamini.”

    Yakomeje ati “Leta nubwo yashyiraho iyo guma mu rugo ariko mu mashuri ndumva ikizamini cya Leta tutabura kugikora uyu mwaka.”

    Ku ruhande rw’abanyeshuri biga mu mashuri abanza biteganyijwe ko ku wa 11 Nyakanga 2021 bazahurira aho bagomba gukorera ibizamini ngo bahabwe amabwiriza.

    Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kamuhoza, Nkomezi Alex, yemeje ko ibizamini bidakozwe yaba ari nk’impanuka idasanzwe.

    Umuyobozi wa Groupe scolaire Kimisagara nka hamwe mu hazakorerwa ibizamini dore ko ari nayo site nini mu Karere ka Nyarugenge kuko hazakorera abanyeshuri basaga 850 bavuye ku bigo bitanu binyuranye, Nsengimana Charles, yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko hashyizweho uburyo abanyeshuri n’abarimu bazaba bari kugenzura uko ibizamini bikorwa bazajya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Dufite ingamba zijyanye no kwirinda Covid-19, bazinjira tubapima umuriro kandi dufite ibipimo bihagije, umaze gupimwa akarabe naho mu cyumba cy’ikizamini byo umwana aba yicaye ku ntebe ari umwe, nta kintu na kimwe tubona kizabangamira ibizamini kugira ngo bitagenda neza.”

    Ubuhamya bw’abanyeshuri bakize Covid-19

    Uko imibare y’abandura icyorezo cya Covid-19 yiyongera bigenda bitera impungenge abantu bose, haba abayirwaye cyangwa abatarayirwara. Buri wese umutima uba udiha atekereza ko ashobora kuyandura.

    Ku banyeshuri bo nubwo batekereza ko kwiyongera kwayo gushobora kubabuza amahirwe yo gukomeza amasomo yabo cyane ko amashuri ari mu bikorwa bya mbere bikunze gufungwa, abayirwaye bavuga ko ari indwara batakwifuza kongera kurwara bitewe n’ububi bwayo.

    Mukamisha Olga Pamela uri gusoza amashuri mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima [Physics, Chemistry and Biology] yagarutse k’uko yiyumvaga ubwo yari ayirwaye.

    Ati “Covid-19 ni indwara ihungabanya, yantunguye cyane nyirwara. Ntabwo nari nzi ko yangeraho ariko ishobora no gutera agahinda gakabije. Bakidupima bakatubwira ngo ndayirwaye nahise ntekereza ko ngiye gupfa, kandi ko n’iyo ntapfa uyu mwaka nzongera ngasibira kuko numvaga kuyirwara utakira.”

    Akomeza avuga ko yababajwe cyane no kubona ari indwara ituma ashyirwa mu kato ka wenyine agahamagararira buri wese ko nta adakwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ryayo.

    Bamurange Vicky nawe wiga mu mwaka wa gatandatu, Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bwa Mudasobwa, [Mathematics, Physics and Computer Science) muri Lycée de Kigali yasobanuye ko benshi batekereza ko batarwara Covid-19 bibeshya kuko yandura mu buryo butunguranye.

    Ati “Ntabwo navuga ngo ni indwara yoroshye cyangwa yoroheje ahubwo ni ibintu bisaba kwitonda, ndetse akirinda kuko ibaho n’ubwo abantu benshi baba bumva ko itabaho ariko irahari cyane.”

    Bamurange yavuze ko yagaragaje ibimenyetso byayo ariko ntiyasobanukirwa koko niba ariyo ahubwo atekereza ko yaba arwaye indwara isanzwe nka Malaria, bamupimye bamusangamo Covid-19 bimutera kwiheba yumva ko ashobora kutazakora ibizamini bya Leta kuko yarwaye ku wa 14 Kamena 2021.

    Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Ibizamini mu mashuri, Dr. Alhponse Sebaganwa, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bashobora kugaragara ko barwaye Coronavirus mu bihe by’ibizamini nta mpungenge bakwiye kugira kuko bazategurirwa ibindi bizamini bamaze gukira icyorezo.

    Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678, ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizakorwa n’abanyeshuri 122.320, abasoza amashuri yisumbuye ni 52.145 mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053.

    Aba banyeshuri bizeye ko kuri iyi nshuro nta kintu na kimwe cyaburizamo ikizamini cya leta bitegura

    Abiga bataha bari mu ihurizo ryo kutabona bagenzi babo babafasha gusubiramo amasomo

    Iyo ugeze mu bigo abanyeshuri bakiri mu bigo, ubasanga mu mashuri yabo bari gusobanurirana

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video : Lizerie Uwacu


  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byagejeje umuriro w’amashanyarazi ku baturage benshi – #rwanda #RwOT

    Iyi Raporo yakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Banki y’Isi, Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibarurishamibare, UNSD, iryita ku Buzima, OMS, ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu z’imirasire, IRENA, hagamijwe kureba aho Isi igeze mu kugeza abaturage ku ntego ya 7 y’iterambere rirambye, SDG7, yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye Isi bose bitarenze 2030.

    U Rwanda rwashyizwe mu bihugu byabashije kugeza umuriro ku baturage benshi ugereranyije n’ubwiyongere bwabo buri mwaka, aho mu 2019 rwagejeje umuriro ku baturarwanda ku rugero rwa 38% ruvuye kuri 35% rwari rufite mu 2018.

    Yagize iti “Hagati ya 2010 na 2019, kimwe cya kabiri cy’ibihugu 20 bifite umuriro w’amashanyarazi muke byabashije kuwongera buri mwaka ku rugero rurenze uruba ruteganyijwe ku Isi. Naho kuva mu 2017 kugeza mu 2019, ibihugu birimo u Rwanda, Uganda Tanzania, Liberia, Guinea-Bissau na Guinea byongereye umuriro ku rugero ruruta urw’ubwiyongere bw’abaturage.”

    Kugeza ubu mu Rwanda abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 65%, muri bo 17,8% bakaba bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, buri muturarwanda azaba ashobora gukoresha amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa izindi ngufu (amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, nyiramugengeri, gaz methane iri mu Kiyaga cya Kivu n’ibindi)

    Mu kubigeraho, hashyizwe ingufu nyinshi mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kongera umuriro nubwo zagiye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Harimo ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yagutse izatuma igihugu kirushaho kwihaza mu mashyanyarazi.

    Muri yo harimo uruganda rwa Hakan Peat to Power rugiye gutangira gutanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruherereye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara aho mu cyiciro cyarwo cya mbere ruzajya rutanga Megawati 40 ndetse biteganyijwe ko nirumara kuzura neza ruzajya rutanga Megawatt 70.

    Hari kandi n’umushinga w’inganda zo ku rwego rw’Akarere zirimo urwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Burundi na Tanzania, uzatanga Megawatt 80, u Rwanda rukabonaho Megawatt 27.

    Umushinga wa Rusizi III nawo uri mu izatanga umuriro w’amashanyarazi, akaba ari umushinga u Rwanda ruhuriweho na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, ukazatanga Megawatt 200, u Rwanda rukazabonaho Megawatt 67.

    Raporo ya Energy Progress Report yerekanye ko kandi u Rwanda rufite umushinga rwatangiye mu 2019, wo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uzatwara miliyoni 45$.

    Mu 2000 abari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 2%, mu mwaka wa 2010 bageze ku 9%,muri uyu mwaka abagerwaho n’ amashanyarazi ni 65%. Uyu mwaka wa 2021 uzarangira bangana na 71%. Biteganyijwe ko bazaba ari 100% mu 2024.

    U Rwanda rufite umushinga uzatwara miliyoni 45$ wo guha abaturage umuriro w’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba

    U Rwanda rwaje mu bihugu 20 ku Isi byabashije kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage benshi kuva mu 2010 kugeza mu 2019

    Uruganda rwa Hakan Peat Power mu z’amashanyarazi zitangira gukora vuba, rukaba ruzatangira rutanga Megawatt 40 mu cyiciro cyarwo cya mbere

  • Ngoma: Umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ni icyaha cyabereye mu Murenge wa Mutenderi mu Kagari ka Kibare mu Mudugudu wa Rwakaza kuwa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021.

    Amakuru avuga ko umuturage witwa Nizeyimana yari agiye guhinga mu gishanga kigabanya Umurenge wa Mutenderi na Jarama ariwe wabonye umurambo w’uwo mwana ahuruza inzego z’umutekano.

    Mu iperereza ngo byaje kugaragara ko uwo mwana yari yirirwanye na se mu isoko rya Sake nyuma ngo baje gutungurwa no kubona umurambo w’umwana se aburirwa irengero.

    Hakurikiyeho igikorwa cyo kumushakisha maze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu afatirwa mu Mudugudu wa Iramiro mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Ndayambaje Emmanuel, yashimiye abaturage bakora irondo avuga ko aribo bamutaye muri yombi nyuma yo kwerekwa ifoto ye bagasabwa kuba maso bamubona bakamufata.

    Ati “ Kugira ngo dufate uriya mugabo, twari twabonye amakuru ko hari umugabo wishe umwana we mu Murenge wa Mutenderi duturanye kubera ko twabonye ifoto ye, twahise dutangira kuganira n’abashinzwe umutekano mu Murenge wacu hamwe n’abaturage bakora irondo cyane cyane. Kugira ngo naramuka abonetse mu Murenge wacu azafatwe.”

    Yvuze ko ejo mu gitondo aribwo abaturage barara irondo babwiye ubuyobozi ko bumufashe yambuka ava mu Murenge wa Mutenderi yakoreyemo icyaha ajya mu Murenge wa Jarama.

    Uyu mugabo ngo yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Jarama kugira ngo imushyikirize ubutabera abihanirwe niba koko yarishe umwana we.


  • Musanze: Abakozi bashya bashyizwe mu tugari bitezweho umurimo unoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy
    Meya Nuwumuremyi avuga ko ikibazo cy’abakozi badahagije mu tugari cyateraga icyuho mu mitangire ya serivisi

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko hari hashize igihe tumwe mu tugari tudafite abakozi, bigatera icyuho gikomeye ku mitangire ya serivisi, ari na yo mpamvu mu rubyiruko rw’Abakorerabushake rwo mu Karere ka Musanze, hatoranyijwemo abagera kuri 49, bashyirwa muri iyo myanya kugira ngo bazibe icyo cyuho.

    Yagize ati “Hari hashize igihe dufite icyuho cy’abakozi bo mu Tugari, nk’ahakagombye kuba hakora abantu babiri ugasanga wenda ari umuntu umwe. Byabaga bivunanye hamwe akazi ntikagende neza, n’uwabashije gukora ibyo asabwa bikamuvuna cyane, serivisi duha abaturage zikadindizwa n’uko abakozi ari bacye”.

    Yongera ati “Mu gihe tumaze dukorana n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers), bagiye bagaragaza ubwitange n’ubushake bukomeye mu nshingano zose tugenda tubaha za buri munsi. Ari na yo mpamvu twatoranyijemo bacyeya muri bo bahuje n’umubare twari dukeye, kugira ngo babe bazibye kiriya cyuho mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye, kandi twizeye ko bazahagarara neza muri izo nshingano twabahaye”.

    Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, ibijyanye n’ibizamini byanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro (Interview) ku bashyirwa muri iyo myanya, ntibyashobotse kubera ko ibikorwa bihuza abantu benshi muri iki gihe bitemewe hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

    Mayor Nuwumuremyi ati “Bisanzwe bizwi neza ko iriya myanya y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere ryatwo, ipiganirwa binyuze mu bizamini bikorwa mu buryo bwanditse n’ibikorwa mu buryo bw’ikiganiro, abitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bayegukana. Muri iki gihe rero ntabwo byashobotse ko duhuza abantu baturutse imihanda yose hirya no hino mu gihugu, ngo tubakoreshe ibyo bizamini by’akazi, kubera icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu twahisemo ko uru rubyiruko rwaba rukora ako kazi, ari na ko dukomeza gucunganwa n’uko icyorezo gicogora, ibintu byose bikabona kujya mu buryo”.

    Mu byo Ndangamira James, Umunyabanga Nshingwabikorwa mushya w’Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi agiye kwibandaho, afatanyije na bagenzi be bakorana ku rwego rw’Akagari n’Imidugudu, birimo kurushaho kwita ku bikorwa remezo bagejejweho, harimo n’Umudugudu w’icyitegererezo baherutse kwegerezwa n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

    Yagize ati “Mu byo nzibandaho, birimo kwita ku iterambere ry’Akagari nyoboye, by’umwihariko nshyira imbaraga nyinshi mu gusigasira ibikorwa remezo byinshi twegerejwe, birimo n’uriya mudugudu w’Icyitegererezo twubakiwe na Perezida wacu Paul Kagame. Ni umudugudu wubatswe mu buryo bugezweho, kandi bisaba ko dufatanya n’abawutuye kubungabunga inyubako, zikorerwa isuku mu buryo buhoraho kugira ngo ibyo bikorwa bizarambe”.

    Mu bindi abahawe inshingano zo kuyobora utugari mu rwego rw’Abanyamabanga Nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere, harimo gukomeza gufatanya n’abaturage gukumira Covid-19.

    Bazirete Clementine ushinzwe iterambere mu Kagari ka Migeshi mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Mu nshingano nyinshi twakoreraga mu rwego rwa Youth Volunteers, harimo n’ubukanguramabaga mu gukumira Covid-19. No mu nzego z’ibanze aho ntangiye imirimo mishya nashinzwe, biransaba gukora cyane no kutaba mu biro. Mu bindi Covid-19 itagomba kutwibagiza ni ugushishikariza abaturage kudacikanwa no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwita ku buhinzi n’izindi gahunda zituma iterambere ry’abaturage rirushaho kuzamuka”.

    Akarere ka Musanze kari gafite icyuho cy’Utugari 25 tutagiraga Abanyamabanga Nshingwabikorwa ndetse utugera kuri 24 ntitwagiraga abakozi bashinzwe iterambere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yibukije abahawe inshingano zo kuhayobora, kurangwa n’umurimo unoze, baha serivisi nziza ku babagana, ariko by’umwihariko bakita cyane ku gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abizeza ko urwo rugamba batazarurwana bonyine, kuko n’inzego zubakitse kuva ku Mudugudu kugera ku Ntara utwo tugari tubarizwamo; abafatanyabikorwa n’inego z’umutekano ziri. Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe iterambere mu Tugari batangiye gukora izo nshingano kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru uko ari 49, biteganyijwe ko bazazikora mu gihe cy’amezi atandatu.