Tag: featured

  • RIB iri gushakisha Habyarimana ukekwaho kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Nyakanga 2021 ni bwo bikekwa ko Habyarimana yiciye umugore we mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Ruhanga, Umudugudu wa Nyagacyamo, amuteye icyuma ubwo uyu mugore yari ari kwimukira ahantu yasabye icumbi kubera gutotezwa n’umugabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, Nkurunziza Munyangaju Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari yaragiye asiga umugore mu nzu ariko agarutse atangira kumutoteza.

    Yagize ati “Umugabo yaje kugenda ariko aho agarukiye, umugore amubwira ko niba yari yaragiye adakwiye kongera kuza kumutesha umutwe kubera ko yaje abwira umugore we ngo namuhe telefoni abagabo bajyaga bamutereteraho adahari. Umugore abonye ari kumutesha umutwe ajya gucumbika mu baturanyi.”

    Yavuze ko umugore yaje gufata icyemezo cyo gushaka icumbi mu wundi mudugudu wa Nyagacyamo ari nawo icyaha cyabereyemo dore ko yari asanzwe atuye mu Kagari ka Kinyana mu Mudugudu wa Bushenyi.

    Yagize ati “Ku wa 7 Nyakanga yagiye gushaka icumbi ku muturage wo mu Mudugudu wa Nyagacyamo araribona. Mu gihe cya 18:30 ari kwimuka ngo ajye kuba aho barimwemereye, asanga umugabo mu nzira yari ari kunyuramo abura metero 100 ngo ahagere ari kumwe n’abana. Umugabo ava aho yari yihishe amusanga mu nzira amutera icyuma aratabaza ariko uwaje kumutabara yasanze yaguye hasi ahita apfa.”

    Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Musanze ngo yari asanzwe atoteza uyu mugore dore ko bimukiye i Kigali biturutse guhunga umuryango w’umugabo kandi ngo hari n’ikindi gihe yigeze kumutema ku itako.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gushaka uyu mugabo w’imyaka 43 rwasabye ko uwamubona yatanga amakuru ku biro bya RIB cyangwa ibya Polisi bimwegereye, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 166 ya RIB n’iya polisi ari yo 112.

    RIB iri gushakisha Habyarimana Viateur ukekwaho kwica umugore we

  • Urushundura ruroba udufi duto ntawe utarukoresha: Ingabire agaruka ku ifatwa ry’abarya ruswa nini – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’Imiryango yo mu Karere ishingiye ku Bukungu mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imiryango yunze ubumwe yo kurwanya ruswa, cyatambukijwe ku Isango Star na Radiyo z’abaturage, kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021.

    Ingabire yavuze ko impamvu usanga abantu barya ruswa z’amafaranga menshi badakunze gufatwa ari uko byorohera aboroheje kurusha abakomeye.

    Yagize ati “Ni ikibazo gihari ariko cyumvikana. Udufi duto nitwo tworoshye gufata, kuko urushundura ruroba udufi duto buri muntu wese yarukoresha. Umaze se kumva abarobyi bangahe bakubwira ko barobye baleine (ubwoko bw’ifi nini zikunze kuba mu Nyanja).”

    Inzego z’ubutabera zatunzwe agatoki

    Mu rwego rwo kurwanya no kurandura ruswa mu Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yavuze inzego z’ubutabera nazo zikwiye gufata ingamba zo kumva uburemere bw’ibyaha bya ruswa.

    Ati “Ntabwo ubutabera bwacu burafata ingamba zihamye zo guhashya ruswa, baracyayifata nk’icyaha cyoroshye. Bakakubwira ko ibimenyetso bidahagije kandi bihagije ubibona. Dufite imanza nyinshi cyane wicara nawe ugasoma ukagira ubwoba, ukibaza uti ariko se uyu mucamanza waruciye, ko yize amategeko ko hari n’izindi asanzwe aca neza, ubu habaye iki? Bigatuma rero utekereza ko hari ikintu kibyihishe inyuma.”

    Yavuze ko kandi gufata ruswa no gutanga amakuru ari ibintu bitoroshye ariko ko hari uburyo bworoshye ku bashobora kuyatanga n’ubwo butitabirwa cyane n’Abanyarwanda.

    Ati “Kugira ngo ufate ruswa biragoye cyane. Njya mbwira abantu ngo icyaha cya ruswa kimeze nk’ubusambanyi. Ni ibintu bakora ari abantu babiri gusa kandi babyumvikanyeho, kandi buri wese akumva hari icyo yungukiyemo, iyo rero mwembi mwumva hari icyo mwungukiyemo ntawe uzajya kubivuga.”

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko mu rwego rwo kurandura burundu ruswa muri sosiyete, hashyizweho ingamba nyinshi zitandukanye zirimo no kuba yaragizwe icyaha kidasaza.

    Ati “Hari ingamba nyinshi, amategeko menshi yashyiriweho, twari twasabye ko inzego zose yaba imiryango itari iya Leta, gufatanya urugamba rwo kurwanya ruswa. Tukareba n’ishyirwa mu bikorwa by’izo ngamba. Ruswa ntikwiye guhabwa icyuho mu gihugu. Ingufu nyinshi zirashyirwa mu gukumira kugira ngo abana bavuka bazakure bumva ko kizira mu Rwanda kwakira ruswa. Si ruswa yonyine, hari no gukoresha umutungo w’igihugu nabi n’ihezandonke kuko nabyo biri mu cyaha cya ruswa.

    Yavuze ko hari gahunda yo gutangatanga kugira ngo abarya ruswa aho bazajya hose bazajye batabwa muri yombi bakurikiranwe n’inkiko binyuze mu mikoranire n’inzego zitandukanye.

    Raporo ya Transparency International Rwanda igaragaza ko mu 2020 mu Rwanda 52.8% babonaga ko ruswa iri ku kigero cyo hasi, 20,5 % bo babona ko iri ku cyo hejuru.

    Mukama Abbas yavuze ko hari ingamba zitandukanye zo kurandura burundu ruswa mu gihugu

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo abarya ruswa nyinshi bafatwe

  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu masengesho mu ngo bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yabafatiye mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo A, mu rugo rwa Bavakure Antoine ari abantu 52.

    Abandi 20 bafatiwe mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi mu rugo rwa Bwanakweri Simon. Abafashwe bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, ashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kugaragaza abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki”.

    Nyiri urugo rwafatiwemo abasenga bivugwa ko atari ubwambere iwe hafatiwe abantu bari mu masengesho.

    Abaturage bahaye amakuru ubuyobozi bwa polisi bavuga ko Bavakure afite icyumba cy’amasangesho gihoraho.

    CIP Karekezi avuga ko nk ‘umuyobozi w’isibo yagombye gutanga urugero rwiza mu baturage ariko ni we wica amabwiriza yo kurwanya Covid-19 nkana. Yongeraho ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kucyirinda.

    Yavuze kandi ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko na bo bujuje ibisabwa.

    Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko hatiza umurindi Covid-19”.

    Imibare y’abarwaye Covid-19 mu Ntara y’Iburasirazuba ikomeje kwiyongera, gusa igenda ihindagurika umunsi ku wundi, abaturage bagasabwa kumva neza akamaro ko kwirinda Covid-19 kuko imaze gutwara ubuzima bw’abarenga 50 muri iyo Ntara.

  • Umuhanzi Mazimpaka Cadet yisunze Gahongayire mu ndirimbo nshya yise “Ndi amahoro” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mazimpaka Cadet
    Umuhanzi Mazimpaka Cadet

    Mazimpaka Cadet utuye mu Mujyi wa Québec muri Canada, nyuma y’igihe yari amaze asa n’ucecetse mu muziki, yafatanyije na Gahongayire mu ndirimbo nshya.

    Amwe mu magambo ayigize, aba bahanzi baba bavuga amagambo yisubiramo agira ati “Gendana nanjye, dore ijoro rirakuze, gendana nanjye”.

    Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda atanu, yaririmbwe mu Kinyarwanda ariko isobanuye mu Cyongereza mu kwamamaza ubutumwa mu buryo bwagutse.

    Mazimpaka yabwiye itangazamakuru ko indirimbo “Ndi amahoro”, yubakiye ku nkuru mpamo y’ubuzima abatuye isi barimo kunyuramo muri ibi bihe.

    Yakomeje ati ‘‘Umuntu ashobora kuyifata nk’ivuga ubuzima bwite bw’umuntu, kimwe n’uko wayibonera mu mboni z’ubuzima rusange tubaho nk’abantu. Ni indirimbo ijyanye neza n’ibihe isi irimo, aho usanga hari byinshi biduhagaritse imitima, ibibazo byinshi tudafitiye ibisubizo n’ubwoba mu mitima ya benshi”.

    Yasobanuye ko iyo ndirimbo yakozwe mu buryo bwo guhumuriza abafite imitima ihagaze.

    Ati “Dutekereza gukora iyi ndirimbo, twumvaga twifuza ubutumwa butanga ibyiringiro mu mitima, tubwira abantu natwe twibwira ko mu Mana ariho dukura gutuza no gutekana n’iyo twaba dukikijwe n’ingorane zitandukanye. Ni iby’ingenzi kuyiragiza ngo ituyobore”.

    Mazimpaka yahisemo gukorana na Gahongayire nyuma yo guhuzwa na we n’inshuti ye.

    Ati “Igitekerezo cyo gukorana na Aline cyaturutse ku nshuti n’umuvandimwe wanjye, yamenye ko ngiye kuza mu Rwanda, ambwira ko ashaka ko nkora collabo na Aline tukayikorera kwa Producer Clément. Twagiye muri studio ku wa 25 Mata 2021 tudafite indirimbo ariko dufite gusa igitekerezo cy’indirimbo twifuza gukora. Muri make indirimbo yavutse tugeze muri studio”.

    “Ndi amahoro” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Ishimwe Clément wa KINA Music mu gihe video yakozwe na Medy Saleh.

    Mazimpaka avuga ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora ateganya gutegura igitaramo mu Rwanda azahuriramo n’abandi bahanzi. Aranateganya gukora amashusho y’indirimbo zikubiye muri album ebyiri yasohoye mu mpera za 2017.

    Uyu muhanzi yongeye kugaruka mu muziki nyuma y’uko mu bihe byatambutse yigeze kumara igihe kirenze imyaka 10 adasohora indirimbo nshya, bitewe ahanini na gahunda zitandukanye z’umuryango, akazi n’imirimo ashinzwe mu itorero.

    Gahongayire Aline
    Gahongayire Aline

    Mazimpaka yatangiye gucuranga guitar afite imyaka 15, icyo gihe yabaga i Bujumbura aho umuryango we wari utuye.

    Nyuma y’imyaka hafi itatu amaze kwakira Yesu, mu 2000 yinjiye mu itsinda ryo guhimbaza ryo mu Itorero Eglise Vivante i Kigali. Aha ni ho umuhamagaro wo guhimbaza no kuramya watangiriye.

    Mu 2002 yimukiye muri Canada, akomeza umurimo wo guhimbaza Imana. Mu 2005 yasohoye album ya mbere yise “Namenye ukuri” yakoranye na Producer Aron Nitunga. Indirimbo yamenyekanye cyane kuri iyo album ni “Ndagushimira nte” n’izindi.

    Nyuma y’imyaka 12, yasohoye album ebyiri icya rimwe mu 2017, zirimo iy’Ikinyarwanda yise ‘‘Birashoboka” n’indi y’Igifaransa n’Icyongereza yise “Faithful God / Dieu Fidèle”.

    Mazimpaka ni umugabo wubatse, afite abana batatu. Ni umukozi wa Leta ubifatanya n’umurimo wo kuyobora Église Héritage de Hull yo mu Mujyi wa Gatineau mu Ntara ya Québec.

  • Amagare Umujyi wa Kigali wazanye aratangira gukoreshwa mu byumweru bibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya magare ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose
    Aya magare ariho akuma ka GPS kazajya gatuma ashobora gukurikiranwa aho ari hose

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko natangira gukoreshwa hazabaho amezi atatu yo kuyakoresha nta kiguzi kuri buri muntu, nyuma yayo mezi akazajya yishyurwa uhereye ku mafaranga 100 kuzamura bitewe n’urugendo umuntu azaba yifuza gukora.

    Ngo si ngombwa ko aho warikuye urihasubiza kuko mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo kurangira imirimo yo kubaka aho azajya aparikwa, aho muri Nyarugenge hari ahantu 11, muri Gasabo hakaba hamaze kubaka ahantu habiri (2) bityo uwarifashe akazajya ariparika mu gace ako ari ko kose yagiyemo.

    Abatuye Kigali bavuga ko ubusanzwe bahendwaga na moto cyangwa bagatinda ku murongo bategereje imodoka, bityo bagasanga uretse kuba azaborohereza mu ngendo ngo ntibazongera no guhendwa nk’uko byabagendekeraga bateze imodoka cyangwa moto.

    Nsabimana Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Kimironko, avuga ko hari byinshi aya magare azakemura kuko hari igiye ukenera kugenda ntuhite ubona imodoka cyangwa moto.

    Ati “Icya mbere azakemura n’uko ushobora gushaka kujya nk’ahantu wabuze moto cyangwa imodoka rikagufasha, icya kabiri n’uko yihuta kandi akaba akora neza”.

    Iradukunda Pacifique atuye i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ayo magare agiye kubafasha kujya bagera aho bashaka kujya mu buryo bworoshye kandi bitabahenze.

    Ati “Iyo ndebye nk’aya magare yaje nsanga agiye gufasha buri Munyarwanda wese kuzajya ajya ahantu byoroshye, nk’urugero nka moto dufite ntabwo zihaza abanyakigali kandi n’imodoka ni uko, ariko kubera haje aya magare kandi ibiciro byayo bidahanitse buri muntu azabasha kurikodesha abashe kugenda byoroshye”.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umutoni Nadine, avuga ko ariya magare ari mu gishyushyanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyo muri 2020.

    Ati “Ariya magare ni gahunda iri muri master plan y’Umujyi yasohotse muri 2020 bijyanye no korohereza abagenda Umujyi kuba bakora ingendo kandi zitangiza ikirere, ni muri ubwo buryo ariya magare yatekerejwe kuko mu rwego rwo gukomeza kurinda ibidukikije no kurinda ikirere muri master plan yacu harimo guteza imbere cyane transport idakoreshejwe moteri. Ikindi ni no gushishikariza Abanyarwanda kubasha kuyatwara bikabafasha gukora ka sports bagire ubuzima bwiza”.

    Mu rwego rwo kurushaho kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid 19, harimo kwigishwa abakorerabushake bazajya bafasha abifuza kuyagendaho gukaraba cyangwa kwisiga imiti mbere yuko bayatwara.

    Biteganyijwe ko ayo magare azatangira gukoreshwa hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri bitewe n’uko abakorerabushake bazaba bamaze kwigishwa, kw’ikubitiro hakazatangizwa amagare 100 mu gihe hategerejwe andi 100 azatangwa ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu by’Umwe by”uburayi.


  • Ingabo za RDC zirishimira aho zigeze zirwanya ADF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sokola 1 bubitangaje mu kwishimira ibikorwa barimo kugeraho mu guhashya inyeshyamba za ADF zikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage.

    Lieutenant Anthony Mwalushayi, umuvugizi wa Sokola1, ntagaragaza igihombo ku ruhande rw’ingabo za Leta, ariko akavuga ko abarwanyi bishwe barenze abo bavuga kuko hari abo ADF yahishe bo batabara.

    Ati “Kuva Komanda w’Ikirenga yatangaza ishyirwaho ry’ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru no mu karere ka Beni, uyu munsi tumaze kubara imirambo y’abarwayi 45 b’umutwe wa ADF tudashyizemo abo umwanzi yabonaga ko ari ingenzi mu nkambi yabo bakabashyingura”.

    Lieutenant Mwalushayi ahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’ingabo n’umutekano mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cya ADF n’abakorana nayo mu karere.

    Ati “Twakuyeho intwaro icumi z’umwanzi z’ubwoko butandukanye kandi twongeye kugarura imodoka icumi umwanzi yari yarahaye abo bakorana kugira ngo abakorere, tutibagiwe na moto 14 twafashe mu nkambi y’umwanzi”.

    Lieutenant Mwalushayi avuga ko abantu 94 bakorana na ADF bafashwe barimo gutanga amakuru ku mikorere y’uyu mutwe ufatwa nk’iterabwoba.

  • Ingabo za RDC zirishimira ho zigeze zirwanya ADF #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Sokola 1 bubitangaje mu kwishimira ibikorwa barimo kugeraho mu guhashya inyeshyamba za ADF zikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage.

    Lieutenant Anthony Mwalushayi, umuvugizi wa Sokola1, ntagaragaza igihombo ku ruhande rw’ingabo za Leta, ariko akavuga ko abarwanyi bishwe barenze abo bavuga kuko hari abo ADF yahishe bo batabara.

    Ati “Kuva Komanda w’Ikirenga yatangaza ishyirwaho ry’ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru no mu karere ka Beni, uyu munsi tumaze kubara imirambo y’abarwayi 45 b’umutwe wa ADF tudashyizemo abo umwanzi yabonaga ko ari ingenzi mu nkambi yabo bakabashyingura”.

    Lieutenant Mwalushayi ahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’ingabo n’umutekano mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cya ADF n’abakorana nayo mu karere.

    Ati “Twakuyeho intwaro icumi z’umwanzi z’ubwoko butandukanye kandi twongeye kugarura imodoka icumi umwanzi yari yarahaye abo bakorana kugira ngo abakorere, tutibagiwe na moto 14 twafashe mu nkambi y’umwanzi”.

    Lieutenant Mwalushayi avuga ko abantu 94 bakorana na ADF bafashwe barimo gutanga amakuru ku mikorere y’uyu mutwe ufatwa nk’iterabwoba.

  • Igitekerezo: Ese abakobwa ni bo bababwiye ko bakunda guteretwa mu Cyongereza ku buryo n’utakizi agikoresha? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubona ibi bigenda bimenyerwa gukoreshwa n’abantu benshi, ku buryo bamwe iyo agihura n’umukobwa yumva afite gahunda yo kumutereta ahita amubwira mu Cyongereza, ku buryo hari n’abo ubanza gukeka ko nta Kinyarwanda yari azi. Nyuma ukaza gusanga ni mugenzi wawe, unazi Ikinyarwanda cyinshi.

    Ibi kandi bigaragara nabi cyane, ubwo usanga hari utangiza ibyo biganiro n’Icyongereza atakizi ari amagambo make azi nk’ayo gusuhuzanya, cyangwa kubwira umukobwa ko wamukunze unamusaba ko mwaba inshuti, cyangwa mwazasohokana gusangira, ku buryo uwo musore agize ibyago uwo mukobwa akaba azi Icyongereza cyinshi nyamusore atakara ntanamenye ibyo amubwira.

    Ibi byanteye kwibaza cyane, impamvu abasore bahisemo kujya bakoresha Icyongereza mu gihe batereta, atanabanje kubaza uwo agiye gutereta niba Icyongereza akizi.

    Ubundi ururimi wabwira umukobwa w’Umunyarwandakazi ukaba ufite nibura icyizere 98% ko ari bukumve ni Ikinyarwanda. Kuki utabanza gutereta mu Kinyarwanda noneho mukabanza mukamenyana neza ukamenya n’indimi azi, cyangwa akunda gukoresha, mbere yo guhita umusomamo ko byanze bikunze yaba azi Icyongereza?

    Simvuze ngo kuvuga indimi ni bibi, oya ni byiza kuko buri muntu anagize amahirwe yamenya inyinshi zishoboka. Ariko kwifata ukumva ko buri mukobwa w’Umunyarwandakazi kandi uri mu Rwanda agomba kuba azi icyongereza, byo numva ntabibonera ubusobanuro.

    Mu Rwanda hari indimi enye (4) zemerewe gukoreshwa, bivuze ko rero wasanga wenda ku Kinyarwanda hari n’urundi rurimi azi ariko atari icyo Cyongereza. Hari n’igihe numva hirya bavuga ngo hari indimi ziryoshya urukundo, yego reka na byo tunabyemere ko bishoboka, ariko se umuntu yaryoherwa n’ibyo atumva!

    Numva ku bwanjye nagira inama umuntu ugiye gutereta wahera nibura ku rurimi waba wizeye neza ko uwo muntu ari bwumve, kuko ushobora no kumutera ipfunwe utangiye kumuvugisha icyo cyongereza ugasanga ntacyo azi, kimwe nawe ko ushobora kwitera ipfunwe utangizanye ikiganiro ya magambo yawe angahe wafashe mu mutwe yo gutereta, ugasanga umukobwa azi cyinshi ku buryo uhita wibura.

    Nibwira ko mu Kinyarwanda hari amagambo meza aryoheye amatwi, umuntu yaheraho atereta umukobwa w’Umunyarwandakazi, ubundi mwazamenyana mugasanga mukunze gukoresha izo ndimi zindi mwese mubyumvikanyeho, mukajya muzikoresha uko mubishaka.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

  • Umurenge wo muri Gisagara wabaye uwa mbere wamaze kwishyura mituweli ya 2021/22 – #rwanda #RwOT

    Uwo murenge ni wo wabaye uwa mbere mu gihugu mu kurangiza kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ugukora ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

    Ati “Twarangije kwishyura 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021. Uburyo dukoresha mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare.”

    “Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

    Yakomeje avuga ko ikindi gituma barangiza kwishyura mbere ari uko abaturage bo mu Murenge wa Kansi bigishijwe basobanukirwa neza ibyiza bya mituweli.
    Ati “Abaturage bo mu Murenge wa Kansi ntabwo bakize kurusha abandi, ahubwo ni uko bamaze gusobanukirwa ibyiza bya mituweli kuko ibafasha kwivuza neza badahenzwe kandi ntihagire n’umwe urembera mu rugo.”

    Umurenge wa Kansi utuwe n’abaturage 21307 batuye mu midugudu 29 ibarizwa mu tugari tune.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamure, Bizimana Joseph, avuga yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

    Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamure mu Murenge wa Kansi, Barihuta Jean Mari Vianney, yabwiye IGIHE ko muri Mata 2021 abaturage bose bagize umudugudu we bari barangije gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Abaturage bacu bamaze kumva ko mituweli atari umuhigo ahubwo ari inshingano. Batangira kwizigama hakiri kare kugira ngo bishyure noneho bajye mu bindi bikorwa by’iterambere bazi neza ko ubuzima bwabo bufite ubwishingizi.”

    Kugeza ubu Akarere ka Gisagara Umurenge wa Kansi ubarizwamo ni ko kari imbere y’utundi mu gihugu mu kwitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kageza kuri 75.6%

    Akarere kaza ku mwanya wa kabiri ni aka Nyaruguru ku ijanisha rya 72.4 naho aka gatatu ni Ruhango kuri 66.6%. Nyarugenge ni yo iri inyuma y’utundi turere na 25.2% ikabanziririzwa na Kicukiro igeza kuri 25.3%.

    Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2021/22 Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, Rwanda Social Security Board (RSSB) cyawutangirije ku mugaragaro mu Karere ka Gisagara mu rwego rwo kugashimira ko kaje ku isonga imbere y’uturere twose mu kugira abaturage bitabiriye kuwutanga ku kigero cya 100% mu mwaka ushize wa 2020/21.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko baje gushimira Akarere ka Gisagara imiyoborere myiza kimakaje yo gukangurira abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakabyumva neza, kugatera umurava no kugira ngo utundi turere tugafatireho urugero rwiza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, yashimye Akarere ka Gisagara uburyo gakomeje kwimakaza imiyoborere myiza no kuba kari imbere y’utundi mu kubahiriza gahunda nziza za Leta by’umwihariko mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kare.

    Yasabye utundi turere kwigisha abaturage no kubasobanurira ibyiza by’ubwisungane no kwivuza kugira bitabire gutanga umusanzu ku bushake bwabo kandi babikunze ntawe uhutajwe.

    Mu 2019/20 umurenge wa Kansi wagize umudugudu wa Kaburanjwiri wahize indi mu kuba icyitegererezo mu Ntara y’Amajyepfo kubera ibikorwa by’indashyikirwa biwuranga kandi uka utarangwamo icyaha.

    Abayobora imidugudu yo mu Murenge wa Kansi bavuga ko biyemeje kuba ku isonga mu byiza

    [email protected]