Tag: featured

  • Abagize GAERG basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira ubuyobozi bubumva – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyakozwe na GAERG kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Igisobanuro cyo kwibohora kuri twe n’uruhare tugira ku gaciro k’igihugu cyacu.” Cyari cyateguwe mu kuzirikana Kwibohora ku nshuro ya 27.

    Mugesera yabwiye abagize GAERG ko kuba bafite ubuyobozi bubumva kandi bukabafasha ari amahirwe bagombye kubyaza umusaruro.

    Ati “Ni mwe mfura zize dufite, ni mwe mfura z’Abarokotse Jenoside dufite bize b’abayobozi bakuru bari mu nzego zose. Mugira n’amahirwe mufite abantu babakuriye babafasha, babemera.[…] ariya mahirwe mwagize ntimwagombye kuyapfusha ubusa. Ni ukuyabyaza umusaruro haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.”

    Yabagaragarije ko bakwiye kumva neza gahunda ihari yo kubigisha nabo bakihangira imirimo bijyanye n’ubumenyi bakuye mu mashuri,aho gutegereza ngo Leta izabaha akazi.

    Mu gihe haba hari abihuje bafite imishinga runaka yabateza imbere bakabura igishoro, Mugesera yavuze ko GAERG n’indi miryango bahuriramo yagombye kubakorera ubuvugizi bagafashwa kukibona.

    Yabasabye kwegera bagenzi babo batana bakabafasha babagira inama yo kuzibukira bakajya mu murongo ukwiye, kuko bamwe muri bo “baba bashutswe n’abandi babifitemo inyungu zabo, bo bakabijyamo batajijukiwe”.

    Udahemuka Arlette wari mu bitabiriye icyo kiganiro, yasobanuye ko ibyinshi mu byifuzo Abanyarwanda bari bafite birimo umutekano n’ukwishyira ukizana kwa buri wese byagezweho.

    Yakomeje ati “Abantu batana babiterwa no kugira imyumvire idahinduka. Ni abantu bikunda, ni abantu bagwingiye mu ntekerezo no mu ntumbero. Ubundi kugira ngo igihugu cyacu kigere aho kigeze, haba kwigomwa ndetse ibintu bigakorwa mu bihe bitandukanye. Buri kintu kigira umwanya wacyo,kwihangana bikaba ubupfura.”

    Udahemuka yasabye abagize GAERG kureba kure bagashishoza kandi bakumva inama bagirwa, birinda kugendana n’abari mu murongo udakwiye.

    Mugesera Antoine yasabye abagize GAERG kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kugira abantu babumva bukanabafasha

  • Gisozi: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku musozi witwa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ibaruwa umuryango we.

    Ati “Yiyahuriye mu ishyamba ejo mu gitondo abaturage bahanyuze babona umuntu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu, ubwo rero inzego z’umutekano na RIB zirahagera zimukuramo, umurambo ziwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.”

    Yongeyeho ko imbere y’uyu murambo hagaragaye impamyabumenyi ye ndetse ko muri iyo baruwa yari yanditse yavugaga ko ubuzima bwari bumugoye.

    Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye mu mugozi w’inzitiramibi

  • Abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

    Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

    Ati “Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y’aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.”

    Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Imana tunasaba n’ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by’ibizamini bikaba byatuma bitarangira.”

    Muri rusange ahantu hazakorerwa ibizamini hiyongereye by’umwihariko nko mu mashuri abanza, ahazakorerwa [sites] ari 1021 mu gihe mu 2019, hari ahantu hagera kuri 980.

    Ibi byatewe no kuba hari ibyumba by’amashuri bishya byubatswe ndetse binajyana no kuba hagomba kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abanyeshuri bahana intera.

    Abanyeshuri binjira aho bakorera ikizamini cya leta babanje gupimwa umuriro

    Abanyeshuri biteguye gutangira ikizamini gisoza amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi

  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri bari gusoza amashuri abanza baratangira gukora ikizamini cya Leta kibategura kwerekeza mu mashuri yisumbuye.

    Ni ikizami gitegerejwe igihe kirekire kuko mu 2020 COVID-19 yavuzaga ubuhuha bigatuma amashuri yose afungwa hafi amezi umunani, ari nako amatariki y’ikizamini cya Leta yigizwa inyuma.

    Minisitiri Gatabazi abinyujije kuri Twitter yasabye inzego z’ubuyobozi gufasha abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta kugira ngo hatagira uvutswa amahirwe yo kubikora.

    Yagize ati “Tuributsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mwana ugomba kugisiba cyangwa kuvutswa amahirwe ye, n’abarwaye bashyiriweho gahunda ibafasha.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yifurije aba banyeshuri intsinzi mu bizamini bagiye gukora ndetse anabibutsa ko Minisiteri y’Uburezi izabafasha mu kunoza imigendekere yacyo.

    Ati “Tunejejwe no kwifuriza abana bagiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kuzagikora neza bagatsinda cyane, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.”

    Minisitiri y’Uburezi Dr Uwamariya Valantine ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga yabwiye itangazamakuru ko nta munyeshuri ushobora kuvutswa amahirwe yo gukora ibizamini cyane ko n’ababa barwaye COVID-19 bashyiriweho uburyo bwihariye bwo gukora aho guhezwa.

    Abanyeshuru basoza amashuri abanza bagiye gukora ikizamini ni 254.678. biteganyije ko bazabikora mu minsi itatu bahereye ku Mibare bakazasoreza ku Cyongereza ku wa 14 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta

  • U Rwanda rwaguze imashini nshya zitunganya umwuka – #rwanda #RwOT

    Izi mashini zatwaye akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zageze ku kibuga cy’indege kuwa kane tariki 8 Nyakanga 2021, aho zatumijwe kugira ngo zunganire zirindwi zari zisanzwe mu gihugu hose.

    Mu butumwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyanyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko imashini za mbere zoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus.

    RBC yagize iti “Muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda ifite yo kongera umwuka utunganywa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima na RBC byabonye imashini zitunganya umwuka ndetse iza mbere zamaze gushyirwa mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko izindi zizashyirwa mu bitaro bitandukanye vuba.”

    In @RwandaGov‘s effort to increase oxygen production and distribution in Hospitals, @RwandaHealth and @RBCRwanda are procuring several oxygen plants, first batch already installed like here @HospitNyarugeng.
    More plants are planned to be installed in different hospitals asap. pic.twitter.com/CBguxhjiNm

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) July 11, 2021

    Bimwe mu bindi bitaro bizajyanwamo izi mashini, harimo Ibitaro bikuru bya Kibungo, Ibitaro bya Nyagatare, ibya Rwamagana, n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Imashini zari zisanzwe, zari zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka ya litiro 50 agera kuri 230 ku munsi mu gihe mu kwezi hatunganywaga agera ku 7000. Ubwo izi mashini zongerewe, umwuka watunganywaga uziyongera bityo ntihazabe icyuho mu barwayi bakenera umwuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 32.523 harimo indembe 64 zikenera umwuka cyane ko mu bice bya mbere iyi virus yibasira ari ibihaha.

    Imashini za mbere zagejejwe mu bitaro bya Nyarugenge

    Guverinoma y’u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 4 Frw kugira ngo itumize izi mashini zitunganya umwuka

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera imashini zitunganya umwuka mu bitaro bitandukanye mu gihugu

    Biteganyijwe ko izi mashini zongerewe mu gihugu zizatuma umwuka wakorwaga ku munsi wiyongera

    Imashini zirindwi zari zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka agera kuri 230 ku munsi

  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo.

    Bafatiwe mu rugo rw’umuturage ari abantu 52 naho mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi hafatiwe abantu 20, nabo bari mu rugo.

    Aba bantu bose bafashwe ku manywa hagati ya saa tanu na saa sita, bose bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abantu 52 bafatiwe mu Murenge wa Mururu Abapolisi babasanze mu nzu y’umuyobozi w’isibo abandi 20 bafatirwa mu rugo rw’umuturage usanzwe wo mu Murenge wa Giheke.

    CIP Karekezi yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kukirinda. Yavuze ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko nabo bujuje ibisabwa.

    Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko inzego z’ubuzima zivuga ko ubushyuhe bw ’ahantu hahuriye abantu begeranye hatiza umurindi COVID-19.”

    Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, avuga ko Polisi itazahwema gukurikirana bariya bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yasabye abaturage bose kubigira ibyabo ntibabikore kuko babonye Polisi cyangwa izindi nzego.

    Abafashwe bose uko ari 72 baganirijwe ku bukana bwa COVID-19 bibutswa amabwiriza yo kuyirinda, nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n’abafatiwe mu rugo rw’umuyobozi

  • Abana 23 bafunzwe batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Aba bana bose basanzwe bari kugororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare, batangiye ibizamini nk’uko abandi bose barangije amashuri abanza mu gihugu babitangite kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa RCS, SSP. Uwera Gakwaya Pelly, yabwiye IGIHE ko biteze ko aba bana bazatsinda kuko bo babonye umwanya uhagije wo kwitegura cyane ko ubwo abandi bari bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Covid-19, bo bakomeje amasomo.

    Ati “Navuga ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura, murabizi ko nko muri gereza ya Nyagatare nta Covid-19 yigeze igeramo, rero bakomeje kwiga igihe abandi bari bari mu rugo, ni umwanya mwiza babonye wo kwitegura ari nayo mpamvu twiteguye ko bazatsinda.”

    SSP Uwera yavuze kandi ko kuva mu 2016, ubwo hatangizwaga ubu buryo bwo gutuma abana bari kugororerwa muri gereza na bo bakora ibizamini, akenshi batsinda kuko baba bafite ishyaka ry’uko abatsinze bahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bagafungurwa bakajya gukomereza amasomo hanze.

    Yakomeje agira ati “Ikindi twarabaganirije, tubategura neza, urabizi ko baba bafite ishyaka kuko bazi ko iyo batsinze Umukuru w’Igihugu abaha imbabazi, rero na bo icyo kintu bakigenderaho ugasanga bashyiramo umwete kugira ngo bazatsinde bahabwe izo mbabazi.”

    RCS yatangaje ko abatangiye ibizamini ari abahungu gusa.

    Imibare itangwa na RCS, igaragaza ko mu 2016, abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 11, barimo abahungu icyenda n’abakobwa babiri. Ni mu gihe mu 2017, abakoze bari 16 barimo abahungu 15 n’umukobwa umwe.

    Bigeze mu 2018, hakoze 12 barimo 10 b’abahungu na babiri b’abakobwa mu gihe abaherukaga gukora mu 2019 bari 13 barimo abahungu 11 n’abakobwa babiri.

    Abamaze gukora bose ushyizemo n’abatangiye ibizamini kuri uyu wa 12 Nyakanga, bose hamwe bamaze kugera kuri 75.

    Muri rusange mu gihugu hose, imibare y’abanyeshuri bateganyijwe gutangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ni 254 678.

    Abana bari kugororerwa muri Gereza ya Nyagatare na bo batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

    Babanje guhabwa amabwiriza agenga ikizamini mbere yo gutangira

    Aba bana bose hamwe ni 23, bari kugororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare

  • RIB yakiriye ibirego 6.680 bya ruswa mu myaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko impamvu iza ku isonga mu gutuma abantu batanga ruswa ari ukugira ngo gahunda zabo zihutishwe, aho 48.6% by’abayitanze ari cyo bifuzaga, mu gihe 33% bayitanga kubera ko ari bwo buryo bwonyine bwo kugera kuri serivise bakeneye.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, mu kiganiro cya RBA cyagarukaga ku buryo bwo gukumira ibyaha muri ibi bihe bya Covid-19, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Nabahire Anastase, yavuze ko urwego rw’ubutabera rutazareka gukomeza gukurikirana icyaha cya ruswa na cyane ko kidasaza.

    Ati “Ruswa ni ishyano kuko iri mu byaha bimunga igihugu, icyaha cyayo ntigisaza, wagenda ukihisha ariko ibimenyetso byazaboneka ukabiryozwa. Abanyarwanda duhumuke turebe aho igihugu kigeze mu iterambere, tubikesha imisoro y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zikora neza zigahashya ruswa. Hari ibihugu byo gusengerwa kubera kumungwa na ruswa”.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ruswa idindiza ibikorwa by’iterambere, ariyo mpamvu iki cyaha kidakwiye gusaza.
    Ati “Ruswa yahawe umwihariko kubera ko ituma ibyakagombye gukorwa bidakorwa, hari abantu dukurikirana muri iyi minsi bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri, ukora ibi ateza ingaruka z’igihe kirekire kuko bya byumba by’amashuri bitazubakwa, ibi bikazateza ubujiji mu bana b’u Rwanda.”

    Uyu Muvugizi yagaragaje ko hari ubwo ruswa itiza umurindi ubahohotera abana bakabatera inda.

    Ati “Hari abatera abana inda bafite amafaranga barangiza bagatanga ruswa ku babyeyi babo ngo baceceke, bavuga ko bazabarihira amashuri n’ibindi. Ibi bitwereka impamvu icyaha cya ruswa kigomba guhabwa umwihariko, iyi ruswa ituma abakaryojwe ibyaha batabibazwa, abantu badufashe batange amakuru.”

    Mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, bugaragaza ko urwego rw’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari zo ziri hejuru mu kwaka ruswa ababagana.

    Mu 2020, impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa yaragaanutse agera ku 97.529 Frw, avuye ku 121.567 Frw mu 2019.

    Kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego bya ruswa 6.680, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwakiriye ibirego 926.

    Icyaha cya ruswa gihanwa n’itegeko ryo mu 2018, riteganya ko umuntu uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’icyaha cya ruswa

  • Burera: Umuturage yubakiye umuturanyi we utishoboye amugabira n’inka – #rwanda #RwOT

    Umuturage wubakiwe inzu ni Maniragaba Félicien wo mu Mudugudu wa Kindoyi mu Kagari ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, akaba afite umuryango ugizwe n’abantu 10 bari babayeho nabi nk’uko babyivugira mu buhamya bwabo.

    Maniragaba wubakiwe inzu akagabirwa n’inka yagize ati “Twari tubayeho nabi rwose kuko twari abakene cyane, twabaga mu nzu nto cyane, abantu bajyaga bibaza niba inyamaswa zitazadukurura amaguru, iyo nzu na yo yaje kugwa. Nibwo Imana yadufashije haza uyu muturanyi aratwubakira, ubu turi mu nzu nziza. Turishimye cyane ku buryo tutabona uko tubivugamo, turashima uyu mugabo watwubakiye.”

    Nshimiyimana Adrien wubakiye uyu muryango, avuga ko yabitewe no kwifuza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda, akavuga ko uwo muco wo kuremera abandi baturanyi awuvoma kuri Perezida Paul Kagame uhora yifuza icyazamura Abanyarwanda.

    Yagize ati ” Iki gitekerezo nagikuye ku rukundo nkunda Perezida wacu Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda yayoboye zigahagarika Jenoside zikabohora Abanyarwanda. Icyo mukundira, ni ibyiza byinshi yatugejejeho, si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda, akanga abantu bariganya.”

    Yavuze ko azakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bitewe n’amikoro azagenda abona, ati “Mu bushobozi buke Imana yampaye ntibyambuza gufasha. Turasaba abandi bantu bafite ubushobozi kujya bafasha abatishoboye kuko igihugu cyacu kizubakwa natwe ntawe dukwiye gutegereza ngo azabidukorere kandi Perezida wacu arabidutoza buri munsi.”

    Iyi nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

    Iyi nzu niyo Maniragaba Félicien yubakiwe na Nshimiyimana Adrien akazayituramo n’umuryango we

  • Ibyo tuzi ku bijyanye n’ikiguzi cy’ibikorwa bya RDF na RNP muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kimwe n’izindi z’Umuryango w’Ibihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bari bwinjire mu rugamba rutoroshye n’uyu mutwe w’iterabwoba umaze amezi ane warafashe bugwate Umujyi wa Mocimboa da Praia.

    Uyu mutwe kandi wari unaherutse kwica bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose iri mu Ntara ya Cabo Delgado imaze imyaka itanu ari isibaniro ry’imirwano itoroshye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta, imirwano yahitanye abarenga 3 000, abandi barenga ibihumbi 800 bava mu byabo.

    Ibi byose ni byo byatumye muri Mata uyu mwaka, Perezida Filipe Nyusi agirira uruzindiko mu Rwanda abonana na Perezida Kagame baganira kuri iki kibazo.

    Mu 2018, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo iz’umutekano, ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

    Habanje itsinda ry’abasirikare 35

    Amakuru avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi i Kigali, u Rwanda rwohereje abasirikare 35 bakuru muri Mozambique, ari nabo bakoze inyigo yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano mucye gihari ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zishobora kugira mu kugikemura.

    Nyuma y’aya makuru, binajyanye n’amasezerano y’imikoranire ari hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique.

    Ikiguzi gikenewe muri ibi bikorwa kizatangwa na nde?

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko u Rwanda ruzishyura ikiguzi cyose cy’ibizakenerwa n’ingabo zarwo muri Mozambique nubwo rutazi igihe izamara.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abafite ikibazo ku kiguzi kizakenerwa muri iyi ntambara, avuga ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha.

    Ati “Intambara zirahenda, ariko umutekano mucye uhenda kurushaho, twizera ko
    gucyemura kiriya kibazo cyo muri Mozambique kikiri mu mizi yacyo, bizakemura ibibazo by’umutekano mucye byashoboraga kuzagikomokaho bigakwira mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo yose. Mbere yo kureba ku giciro kizakoreshwa mu kubungabunga umutekano, banza urebe ku gihombo giterwa n’umutekano mucye.

    Col Rwivanga kandi yasobanuye ko igihe iyi ntambara izamara kitaramenyekana.

    Ati “Uru rugamba ruzagenwa n’uko ibintu bizagenda, ntabwo rufite igihe ruzarangirira ubwarwo. Inshingano dufite zirazwi neza, nituzigeraho tuzataha.”

    Afurika itangiye kwishakira ibisubizo

    Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchana, yavuze ko Afurika ikwiye gucuka igatangira kwishakira ibisubizo ku bibazo biyikomereye, birimo iby’umutekano bimaze imyaka irenga 60 biyogoza uyu Mugabane.

    Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aherutse gutanga kigaruka ku cyemezo giherutse gufatwa n’igihugu cye cyo kugabanya ingabo mu gace ka Sahel, yavuze ko atari umuhamagaro w’u Bufaransa kurindira umutekano mu ibihugu bya Afurika, ingingo Dr. Buchana asanga ikwiye kubera isomo Abanyafurika.

    Ati “Igihe kirageze Afurika igatangira kwiga kwikemurira ibibazo ifite mu nzego zose itibagiwe umutekano, kuko ntabwo ibindi bihugu ari byo bifite inshingano yo kurinda Afurika. Dukwiye kumva ko niba dushaka iterambere, dukwiye no kurikorera tukubaka inzego z’umutekano zizatuma turigeraho.”

    Iyi mpuguke yavuze ko “Afurika ifite ubushobozi bwo kwirindira umutekano, ariko bizasaba ubufatanye n’ibindi bihugu kuko akenshi usanga ibibazo by’umutekano ari ndengamupaka, ari nayo mpamvu Afurika yari yashyizeho gahunda yo gufatanyiriza hamwe mu kurangiza intambara kuri uyu Mugabane mu mwaka ushize (silencing the guns), nubwo bitagezweho neza, ariko ubona ko hari intambwe ikomeye yatewe mu kugabanya amakimbirane.”

    Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Global Terrorism Index, gikurikirana ibikorwa by’iterabwoba ku rwego rw’Isi, cyatangaje ko imitwe y’iterabwoba iri kwimurira ibirindiro byayo muri Afurika bitewe n’ikibazo cy’uko usanzwe ufite umutekano mucye kandi ukaba ukungahaye ku mutungo kamere watunga iyo mitwe.

    Mu 2019, ubwicanyi bwakozwe na ISIS muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwiyongereye ku kigero cya 67% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse 41% by’ubwicanyi bw’uyu mutwe mu 2019 bwarabereye muri Afurika.

    Ibihugu birindwi mu 10 byakorewemo ibikorwa by’iterabwoba byinshi bya ISIS biri muri Afurika, ari byo Burkina Faso, Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali, Niger, Cameroon na Ethiopia, byiyongera ku bindi bisanganywe amakimbirane birimo Somalia, Sudan y’Epfo, Centrafrique, Tchad n’ibindi.

    Ku rundi ruhande, 20% by’intwaro nto zicuruzwa ku Isi zicuruzwa ku Mugabane wa Afurika, zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe uruhare rwa Afurika mu bucuruzi busanzwe bw’Isi rungana na 2% gusa.

    Dr. Buchana yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro u Rwanda ruri gukora muri Centrafrique na Mozambique ari urugero rwiza rwereka n’ibindi bihugu bya Afurika ko bishobora gukoresha ubushobozi bifite mu gucyemura ibibazo byugarije uyu Mugabane.

    Yagize ati “Ntabwo wavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gikomeye muri Afurika mu buryo bw’igisirikare cyangwa ubukungu, ariko kuba ruri gufata iya mbere mu gucyemura ibibazo byugarije Afurika, ni urugero rwiza ruri gutanga no ku bindi bihugu.”

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga, nawe yashimangiye ko iki gikorwa cy’u Rwanda cyerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

    Ati “Iyi misiyo irimo amasomo menshi, cyane cyane iryo kwigira nk’Abanyafurika. Ibi birerekana ko nk’Abanyafurika dufite ubushobozi bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bya Afurika, urabona ko iki gisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique kiri gucyemurwa natwe Abanyafurika, iki ni ikintu cyiza. Twagakoreshe uru rugero mu kwerekana ibyo dushobora kugeraho no mu zindi nzego z’ubuzima, dukeneye gufashanya nk’Abanyafurika mu gucyemura ibibazo byacu.”

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini w’abarinda umutekano, barimo abasirikare n’abapolisi, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura umutekano hirya no hino ku Isi, aho rufite abacunga umutekano bagera kuri 6.322.

    U Rwanda ruzishyura ikiguzi cy’intambara rugiyemo muri Mozambique