Tag: featured

  • Huye: Hari abanyeshuri 97 batitabiriye gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasibye urebye ngo ni abatari iwabo ku bw’impamvu zitandukanye, cyane ko nyuma yo kubona ko hari abana batari bitabiriye gufata imyanya ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, abakuru b’imidugudu bari batumwe kubashaka, ku buryo abari bahari bo uyu munsi bitabiriye gukora ibizamini.

    Ubundi mu Karere ka Huye, abana bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri rusange ni 6,875 harimo abahungu 3,117 n’abakobwa 3,758 bagombaga gukorera ku masite 32.

    Ariko hitabiriye abahungu 3,075 n’abakobwa 3,703. Abitabiriye bose hamwe ni 6,778 bangana na 98.6%

    Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw
    Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangirije ibizamini bya Leta

    Ubwo yatangizaga ibi bizamini, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye abana gusoma ibibazo bitonze, bagasubiza neza kugira ngo bazabashe kubona amanota meza.

    Yanabibukije ko bari gukora ibizamini mu bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, maze abasaba kwambara neza agapfukamunwa, bakanirinda guhererekanya amakaramu, ari na yo mpamvu buri mwana yari yasabwe kwitwaza abiri, kugira ngo igihe imwe ipfuye abashe kubona indi akoresha, atarinze gutira.

  • AfroBasket: U Rwanda ruratangira rucakirana na Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imyitozo ya nyuma yakorewe ku Cyumweru muri Kigali Arena ari na ho iyi mikino ibera
    Imyitozo ya nyuma yakorewe ku Cyumweru muri Kigali Arena ari na ho iyi mikino ibera

    Ni irushanwa ritangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 kugeza ku itariki ya 17 Nyakanga 2021 muri Kigali Arena aho ibihugu bine ari byo bigomba kwitabira imikino. Ibyo ni u Rwanda , Kenya, South Sudan na Misiri.

    Ikipe y’u Rwanda imaze iminsi yitegura irushanwa aho umutoza wayo, Dr Cheick Sarr, yahamagaye abakinnyi b’abanyarwandakazi beza bose bakina hanze barimo Ineza Sifa Joyeuse, Butera Hope, Murekatete Bella n’abandi. Abandi bakinnyi bitezwe ku ruhande rw’u Rwanda harimo abakina imbere mu gihugu barimo Micomyiza Rosine bakunda kwita Cisse , Urwibutso Nicole na Imanizabayo Rosine.

    Minisitiri wa Siporo Madame Aurore Mimosa Munyangaju yasuye ikipe ku Cyumweru anakurikirana imyitozo yayo mu rwego rwo kubashyigikira no kubatera imbaraga mbere y’uko bakina umukino wa mbere.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe mu myitozo ku Cyumweru
    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye ikipe mu myitozo ku Cyumweru

    Gahunda yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021

    - 15:00: Sudani y’Epfo irakina na Misiri
    - 18:00: U Rwanda rurakina na Kenya

    Ikipe y
    Ikipe y’abagore y’u Rwanda yiteguye neza imikino y’Akarere ka Gatanu

  • Abanyeshuri barwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bubafasha gukora ikizamini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini
    I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini

    Abanyeshuri barwaye bakoreye kuri GS Munyinya, GS Saint-Etienne, na GS Kivumu. Abo bana bose ni ababonetse mu Mujyi wa Muhanga.

    Inzego zibishinzwe zitangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha aba bana gukora neza kuko batarembye cyane ariko hanashyizweho uburyo bwo kubafasha igihe haboneka undi mwana wagaragaraho ikibazo.

    Aho abana barwaye bakoreye hari umwarimu ushinzwe kugenzura niba nta kindi kibazo bagira, uburiri n’icyumba cyo kuruhukiramo n’umuganga uri hafi ku buryo umunyeshuri agize ikibazo yahita yitabwaho. Abanyeshuri bashobora kugaragaraho ubwandu bushya na bo bashyiriweho uko bahita bafashwa batoherejwe mu ngo, bagakomeza gukora ibizamini.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko muri rusange abana biteguye neza kandi bishimiye gukora ibizamini kugira ngo bazibe icyuho cy’umwaka ushize batakoze.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangije ibizamini kuri GS Gitarama


  • APR FC yatangaje abakinnyi bashya, abongerewe amasezerano ndetse n’abasezerewe (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na bamwe mu bakinnyi barimo Byiringiro Lague wabonye ikipe mu Busuwisi, ndetse Manzi Thierry werekeje muri Georgia, APR FC yamaze gutangaza abakinnyi bongereye amasezerano barimo Manishimwe Djabel wasinye imyaka ine.

    Iyi kipe kandi yatangaje abandi bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije barimo Mugisha Gilbert wari umaze imyaka itandatu muri Rayon Sports, na Nsabimana Aimable wigeze gukinira iyi kipe akaba ayigarutsemo avuye muri Police FC.

    Urutonde rw’abakinnyi bongereye amasezerano

    Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3

    Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4

    Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2

    Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2

    Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2

    Abakinnyi bashya APR FC yasinyishije

    Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports

    Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC

    Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC

    Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya HEROES FC)

    Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC

    Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC
    Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC

    Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports ,bose bakaba barasinye imyaka 2.

    Abakinnyi APR FC yasezereye

    Usengimana Danny
    Mushimiyimana Mohammed
    Rwabugiri Umar

  • Mbere ya 1994 ubuhinzi bwafatwaga nk’amaramuko gusa – Minisitiri Ngabitsinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kera ubuhinzi bwafatwaga nk
    Kera ubuhinzi bwafatwaga nk’amaramuko gusa

    Yabitangaje wa Gatandatu atariki 10 Nyakanga 2021, ubwo yari mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda.

    Eng Ngabitsinze avuga ko kera ubuhinzi abantu babufataga nk’amaramuko, abahinzi bagahinga bakarya bakagaburira n’abandi mu gihugu, nyamara ubu ababukora baba bagamije gukuramo amafaranga.

    Ati “Kera ubuhinzi bwafatwaga nk’amaramuko tugahinga tukarya tukagaburira n’abandi mu gihugu ariko ubu abantu barahinga ndetse bakohereza no mu mahanga, ku buryo amadolari aturuka mu buhinzi ari menshi utakeka ko yaturutse muri cya gihugu gitoya”.

    Akomeza agira ati “Ufashe nka Congo yonyine buri cyumweru aho ushobora kujyanayo ibintu by’asaga miliyoni zishobora kugera no mu 100 z’Amadolari mu bintu bitandukanye, ubu ni uko hajemo Covid-19, aho rero uhita wumva ko guhinga si ubunini ahubwo ni ubumenyi, ikibazo cy’igihugu ntabwo ari ubuto ahubwo ni ubumenyi n’imiyoborere”.

    Eng Ngabitsinze avuga ko mbere ya 1994, ngo 90% by’abaturage bari abahinzi bakaba barahingaga ngo baramuke, 70% byabo ngo bakaba bari abakene ndetse banafite imirire mibi.

    Ubuhinzi bwakorwaga mu buryo bwo gushaka amaramuko no gutunga umuryango aho gutekereza ku isoko.

    Kuri ubu ngo abahinzi bahinga batagamije kwihaza gusa ahubwo banabikora bagamije ubukire.

    Uwo muyobozi akomeza avuga ko ubu ubuhinzi buri ku mwanya wa kabiri ku mafaranga yinjira mu kigega cya Leta nyuma ya Serivisi.

    Inkindi ngo amafaranga yashowe mu buhinzi bwa Kawa n’Icyayi yikubye inshuro zirenze 20 ugereranyije n’ayashorwagamo mbere y’umwaka wa 1994.

    Avuga ko ubuhinzi bwateye imbere muri rusange, kuko umusaruro ugenda wiyongera ugereranyije na mbere.

    Ati “Kera ibigori byashoboraga kwera hasi ya Toni imwe kuri hegitari ariko ubungubu n’ubwo tugishakisha kugira ngo tubone imbuto nziza, ubu agacye ushobora kubona toni eshatu, enye noneho uhinze neza akagera kuri toni zirindwi”.

    Mbere y’umwaka wa 1994, kuhira imyaka bisa nk’aho bitakorwaga nyamara ngo ubu hari abahinzi bahinga igihembwe cy’ihinga C, kubera gukora ibyanya byinshi byuhirwa.

    Eng Ngabitsinze avuga ko ubu hari ibihingwa bisigaye bifite isoko rikomeye ku migabane y’isi kandi bikunzwe.

    Agira ati “Ikawa kera yabaga muri OCIR Café itanatunganyije neza, ariko ubu iragenda ikagera muri Amelika, mu Buyapani, mu Busuwisi, mu Butaliyani na Dubai”.

    Avuga ko kera ubuhinzi 90% by’ababukoraga bari abagore, nyamara ubu ngo urubyiruko rwinshi rurifuza kubujyamo kimwe n’abagore kubera ingamba nziza Leta yashyizeho zatuma babukora kandi bukabatunga.

    Eng Ngabitsinze avuga ko agaciro igihugu gifite mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kibikesha Politiki nziza yagiyeho kuva 1994 kugeza ubu, ariko ngo ntabwo buragera ahagomba ku buryo hari intumbero ko mu mwaka wa 2035, uri mu buhinzi azaba ashobora kwinjiza nibura amadorari 1200.

    Uyu munsi ubuhinzi ni ishoramari nk
    Uyu munsi ubuhinzi ni ishoramari nk’irindi ryose

    Mu mwaka wa 2050 ngo barifuza ko nibura umuntu ukora ubuhinzi azaba yinjiza nibura 12,000 by’Amadorari ya Amerika ku mwaka.

    Yongeraho ko kugira ngo bigerweho hamaze gukorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, aho ubuhinzi bugomba kuzagaburira Abanyarwanda bikubye inshuro eshatu ugereranyije n’abatuye igihugu mu bijyanye n’imirire.

    Eng Ngabitsinze avuga ko bisaba ko hifashishwa ikoranabuhanga mu buhinzi ku buryo hahingwa ahantu hatoya ariko hakava umusaruro mwinshi.

    Kuri ubu ngo mu ngengo y’imari ya Leta hiyongereyeho n’amafaranga y’abaterankunga ngo u Rwanda rugeze ku 09% by’amafaranga yose y’ingengo y’imari y’igihugu.

    Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ubu ngo hegitari hagati y’ibihumbi 48 na 50 zihingwa zuhirwa ariko na none ngo hari intumbero ko mu myaka iri imbere ubuso bwuhirwa buziyongera cyane n’ubwo hari imbogamizi y’ibikoresho bihenze.


  • Haracyarebwa niba abahawe doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 batakongera gukingirwa – Impuguke #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mutesa waganiriye n’Umunyamakuru wa Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, avuga ko abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bafite ubudahangarwa bugera kuri 94%, ariko ko bashobora kumara igihe kibarirwa hagati y’amezi 8-12 bagakenera kongera gukingirwa.

    Dr Mutesa yagize ati “Ubushakashatsi burerekana ko iyi virusi igenda yihinduranya, mwabonye ubwoko buriho bwa Delta n’ubundi burimo kuvugwa muri ino minsi busa n’ubuteye impungenge, biragaragara y’uko abantu bahawe doze ebyiri babona ubudahangarwa buhagije ari uko babakoreye indi doze, turacyarimo kubikurikirana”.

    Hari abarimo guhabwa inkingo ebyiri zitandukanye, birafasha ariko ni ibyo kwitondera

    Dr Mutesa yakomeje asobanura ko abantu bahawe doze ya mbere ya AstraZeneca nyuma bagahabwa iya Pfizer-BionTech (kuko babuze iya AstraZeneca) ngo birimo gufasha, ariko bikaba ibyo kwitondera.

    Yavuze ko guhabwa inkingo ebyiri zo mu bwoko butandukanye bitarigwaho neza ngo hamenyekane ingaruka z’igihe kirekire byazagira ku mubiri w’umuntu, cyane ko ‘urukingo rwinjira mu tunyabuzima ndangasano, mu maraso n’ahandi mu biranga ubuzima bw’umuntu’.

    Ati “Icyo gihe rero gushyiramo urundi rukingo rukozwe mu bundi bwoko, ni ho tutaba tuzi yenda ingaruka zishobora kuzaba z’igihe kirekire, ariko ku makuru yahise agaragazwa ni uko abantu babasha gukora ubudahangarwa burwanya virusi kandi bikihuta nk’aho babonye doze ya kabiri ya rwa rukingo bari bakeneye”.

    Dr Mutesa avuga ko icyagaragajwe n’ubushakashatsi ari uko ubudahangarwa ku muntu wahawe inkingo ebyiri za Covid-19 zo mu bwoko bumwe cyangwa izo mu bwoko butandukanye buba busa (buteye kimwe).

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu Rwanda ari iyitwa Delta, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu moko ya virusi ya Corona yihinduranyije ateye impungenge zikomeye, iya Delta iza ku isonga.

    Ubundi bwoko bw’iyi virusi bumaze kwigaragaza hirya no hino ku isi nk’uko WHO ibivuga, ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yo muri Afurika y’Epfo, Delta yo mu Buhinde, Gamma yo muri Brazil na Epsilon yo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • Haracyarebwa niba abahawe doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 batakongera gukingirwa – Impugucye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Mutesa waganiriye n’Umunyamakuru wa Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, avuga ko abamaze guhabwa doze ebyiri z’inkingo za Covid-19 bafite ubudahangarwa bugera kuri 94%, ariko ko bashobora kumara igihe kibarirwa hagati y’amezi 8-12 bagakenera kongera gukingirwa.

    Dr Mutesa yagize ati “Ubushakashatsi burerekana ko iyi virusi igenda yihinduranya, mwabonye ubwoko buriho bwa Delta n’ubundi burimo kuvugwa muri ino minsi busa n’ubuteye impungenge, biragaragara y’uko abantu bahawe doze ebyiri babona ubudahangarwa buhagije ari uko babakoreye indi doze, turacyarimo kubikurikirana”.

    Hari abarimo guhabwa inkingo ebyiri zitandukanye, birafasha ariko ni ibyo kwitondera

    Dr Mutesa yakomeje asobanura ko abantu bahawe doze ya mbere ya AstraZeneca nyuma bagahabwa iya Pfizer-BionTech (kuko babuze iya AstraZeneca) ngo birimo gufasha, ariko bikaba ibyo kwitondera.

    Yavuze ko guhabwa inkingo ebyiri zo mu bwoko butandukanye bitarigwaho neza ngo hamenyekane ingaruka z’igihe kirekire byazagira ku mubiri w’umuntu, cyane ko ‘urukingo rwinjira mu tunyabuzima ndangasano, mu maraso n’ahandi mu biranga ubuzima bw’umuntu’.

    Ati “Icyo gihe rero gushyiramo urundi rukingo rukozwe mu bundi bwoko, ni ho tutaba tuzi yenda ingaruka zishobora kuzaba z’igihe kirekire, ariko ku makuru yahise agaragazwa ni uko abantu babasha gukora ubudahangarwa burwanya virusi kandi bikihuta nk’aho babonye doze ya kabiri ya rwa rukingo bari bakeneye”.

    Dr Mutesa avuga ko icyagaragajwe n’ubushakashatsi ari uko ubudahangarwa ku muntu wahawe inkingo ebyiri za Covid-19 zo mu bwoko bumwe cyangwa izo mu bwoko butandukanye buba busa (buteye kimwe).

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi ya Corona yihinduranyije imaze kugaragara mu Rwanda ari iyitwa Delta, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rivuga ko mu moko ya virusi ya Corona yihinduranyije ateye impungenge zikomeye, iya Delta iza ku isonga.

    Ubundi bwoko bw’iyi virusi bumaze kwigaragaza hirya no hino ku isi nk’uko WHO ibivuga, ni Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza, Beta yo muri Afurika y’Epfo, Delta yo mu Buhinde, Gamma yo muri Brazil na Epsilon yo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

  • Nyuma ya Perezida Kagame, Tshisekedi arahura na Ndayishimiye w’u Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w
    Ubwo Perezida Tshidekedi yakiraga Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Amb Albert Shingiro, i Goma

    Ibyumweru bibiri birashize akanyamuneza ari kose hagati y’abaturage b’u Rwanda n’aba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kubera uruzinduko rw’amateka rwakozwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu mijyi y’impaga ya Goma na Gisenyi, tariki ya 25 na 26 Kamena 2021.

    Kwari ugusurana hagati y’abakuru b’igihugu byombi bareba ibyangijwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ariko baganira ku mubano n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi byasojwe n’amasezerano yasinywe mu korohereza ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame akaba yarijeje abaturage ba RDC n’ubuyobozi inkunga iyo ari yo yose mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma rwakurikiwe n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Goma, Ambasaderi Albert Shingiro, yakirwa na Perezida Tshidekedi amuzaniye ubutumwa bwa Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye.

    Aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, ikimugenza kireba umuhano hagati y’ibihugu byombi.

    Tariki ya 1 Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje mu mujyi wa Bujumbura Minisitiri w’Intebe mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu bamaranye imyaka 59, nabwo abaturanyi b’ibihugu byombi, “u Rwanda n’u Burundi” bongera kwishimira ko hari ibica amarenga ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza.

    Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’u Burundi rivuga ko Umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayashimiye, azasura RDC kuva ku wa mbere tariki 12 Nyakanga kugeza ku wa Gatatu tariki 14Nyakanga 2021.

    Ni uruzinduko rugamije gushyira mu bikorwa ubushake bw’Abakuru b’ibihugu byombi mu gushimangira umubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’ abaturage ba RDC n’ab’u Burundi.

    Muri Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira ubutumire bwa Perezida Tshisekedi mu mujyi wa Goma mu nama yagombaga guhuza abakuru b’igihugu by’Akarere, bikaza kurangira ibereye ku ikoranabuhanga.

    Yari inama yagombaga kwitabirwa na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, João Lourenço wa Angola na Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, bakiga ku bibazo by’Akarere harimo umubano w’u Rwanda na Uganda ndetse n’u Burundi.

    Kuba Perezida Ndayishimiye agiye guhura na Perezida Tshidekedi hari amahirwe ko baganira ku bibazo byo mu Karere birimo umutekano, ubuhahirane bw’ibihugu byombi harimo n’ibihugu by’umuryango wa CEPGL uyobowe na RDC kuva wakongera gutangira gukora mu 2007, ariko ukaba utakigaragaza ibikorwa bihuza abakuru b’ibihugu na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga kubera umubano utarabaye mwiza hagati y’ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda kuva muri 2015.

    Umwaka wa 2021 ushobora gusiga umubano mu bihugu byo mu Karere wongeye kuba mwiza, ndetse imishinga yo guteza imbere urujya n’uruza mu muryango wa CEPGL ikongera gutangira, cyane ko igihugu cya RDC gishaka gusanga u Rwanda n’u Burundi mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.


  • Abanyeshuri barwaye COVID-19 bateguriwe uburyo bazakora ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, habura amasaha make ngo ibyo bizamini bitangire gukorwa mu gitondo cyo ku wa 12 Nyakanga 2021.

    Dr Uwamariya yasobanuye ko hashyizweho ahantu hihariye abatarembye muri abo barwaye bazakorera.

    Ati “Hari abana bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 kandi ari abakandida bagomba gukora ibizamini. […] Ntawe uri mu bitaro ni cyo cyiza, bose barwariye mu ngo. Ikindi cyiyongeraho, mu mibare dufite uyu munsi nta mwana urembye.”

    “Abo bana [barwaye] rero ejo bazajya ku mashuri nabo, bateganyirizwe icyumba cyihariye, habe hari umuntu wo kwa muganga, ku buryo nta mwana uzacikanwa.”

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko mbere yo gutangira ibizamini nta gikorwa cyo gupima Coronavirus giteganyijwe nk’uko byagenze mbere y’uko abanyeshuri bava ku bigo.

    Mu bipimo 6.300 byari byafashwe icyo gihe hagaragayemo abanduye 73.

    Abanyeshuri bazindukira mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 254.678.

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko aho bazakorera hateguwe kandi ibyumba bakoreramo byongerewe kugira ngo byorohe kubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko kuri buri shuri rizakorerwaho ibizamini bisoza abanza, ryateguweho icyumba cyihariye abana barwaye COVID-19 bazakoreramo