Tag: featured

  • Iburasirazuba: Dore ibibazo bitegereje abayobozi b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y
    Intara y’Iburasirazuba iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bw’amatungo no kurwanya amapfa mu bice byahuye n’izuba ryinshi

    Muri iyi nkuru turibanda ku birebana cyane cyane n’Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

    Bimwe mu bibazo bikomeye bitegereje abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’abana basambanywa cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ndetse no guhangana n’izuba ryinshi rishobora gutera amapfa.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo nini mu gihugu ikaba ari na yo ifite abaturage benshi ikaba ikungahaye cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ubutaka bwayo bwera cyane.

    Kugira ubutaka bwiza bituma n’abaturage mu zindi ntara bifuza cyane kuyituramo bagamije kuyikoreramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n
    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n’amapfa yangiza imyaka

    Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kagumanye abayobozi bari basanzwe bakayobora, Akarere ka Kayonza umuyobozi w’akarere ni we mushya gusa.

    Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wakayoboraga yagumyeho ariko abamwungiriza bombi ni bashya, Akarere ka Rwamagana abayobozi bako babiri bari basanzweho uretse ushinzwe ubukungu mushya.

    Muri rusange nta Karere na kamwe mu Ntara y’Iburasirazuba kadafite umwe mu bayobozi wari usanzwemo muri manda irangiye, bivuze ko azamenyereza abandi akazi ndetse akabereka bimwe mu bibazo bazafatanya gukemura.

    Intara y’Iburasirazuba ifite imigezi n’ibiyaga byinshi mu biboneka mu Rwanda, nyamara ikibazo cya mbere gitegereje abayobozi bashya ni icy’izuba ryinshi ku buryo bashobora gutangira bahanganye n’amapfa.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya amapfa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirenge 27 kuri 95 igize intara ifite ikibazo cy’izuba ryinshi.

    Uturere dufite ikibazo cyane ni Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana. Akarere ka Ngoma konyine ni ko kadafite ikibazo cyane.

    Muri ubu bukangurambaga hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka ahegereye imigezi cyangwa ibishanga ndetse hanaterwa ubwatsi kugira ngo amatungo (cyane cyane inka) aramirwe.

    Intara y’Iburasirazuba kandi ni yo ifite inzuri nyinshi cyane mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe ariko zidakoreshwa neza kuko hamwe zahinduwe ubuhinzi nyamara itegeko ritabyemera.

    Abayobozi bashya batowe bitezweho guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze y’inzuri, aho itegeko ryemera ko urwuri rushobora gukorerwamo ubuhinzi ku kigero cya 30% ariko nanone rukaba rwahingwa hafi ya rwose mu gihe hahingwa ubwatsi bw’amatungo.

    Abayobozi bashya batowe bagiye guhangana nanone n’ikibazo cyo konesha kuko hakunze kugaragara ababikora wenda amatungo yabo yabo yabacitse, ariko hakaba hari n’abavugwaho kubikora nkana, bigateza amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi. Urugero ni inka z’umworozi mu Karere ka Kirehe wonesheje umurima w’amasaka w’umuturanyi, maze inka ze 17 zirapfa biturutse ku mpamvu itarahise imenyekana.

    Hari ikibazo kandi aborozi bakunze kugaragaza cy’uko amatungo yabo ajya kurisha ahantu bitemewe kuragiramo, amatungo yabo yafatwa bagacibwa ibihano biremereye birimo kuba ayo matungo yatezwa cyamunara, hakaba ubwo yicishwa inzara ba nyirayo bagishaka uko bayagomboza, abandi ugasanga bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga rimwe na rimwe aruta n’agaciro k’iryo tungo.

    Abayobozi b’uturere kandi bategerejweho gukemura ikibazo cy’amazi adahagije y’amatungo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kugira ngo amatungo yaho agume mu nzuri.

    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y
    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y’ifu

    By’umwihariko abayobozi bashya mu karere ka Nyagatare bafite umuhigo ukomeye wo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rurimo kubakwa ruzuzura mu mwaka wa 2022 rukazajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu bihe byiza by’imvura umukamo utari wagera kuri litiro 150,000 ku munsi.

    Inka nyinshi zirahari ariko umukamo wazo usa nk’aho ari ntawo bitewe n’uko izitanga umukamo zitari zagera kuri 60% by’inka zose zihari.

    Abaturage bagerwaho n’amazi meza na bo baracyari bake kuko batari bagera ku kigero cya 80%, ikibazo kikaba kigaragara cyane mu turere twahoze igice kinini ari pariki y’Akagera nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Abaturage kandi bakeneye umuriro w’amashanyarazi na wo ugera kuri bake mu Ntara y’Iburasirazuba nyamara byaramaze kugaragara ko aho wageze urubyiruko ruwubyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.

    Abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba kandi bafite umukoro wo kubonera abaturage imihanda igeza umusaruro w’abaturage ku isoko kuko iyo imvura yabonetse neza umusaruro w’ibigori, ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibitoki uba mwinshi cyane.

    Mu mibereho myiza y’abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze menshi ku buryo hari uturere buri kagari gafite ivuriro ry’ibanze ariko akora neza ni mbarwa kubera ba rwiyemezamirimo bamwe bahagera babona umubare w’abivuza ari muke bakigendera cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo umurenge wa Rwimbogo n’akarere ka Kayonza.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba haracyagaragara abaturage batita ku bikorewa remezo begerezwa bikangirika nyamara aribo bifitiye akamaro.

    Urugero ni valley dams aborozi bashoramo inka zabo nyamara hari ibibumbiro byabugenewe ndetse n’amavomo ya nayikondo amwe yibweho imirasire y’izuba abaturage bakaba batakibona amazi meza.

    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams
    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ na bo ngo bagiye guhagurukirwa kuko inka zigomba kunywera mu bibumbiro bityo ntizangize ibidendezi by’amazi bitunganyije biba bibitse amazi yifashishwa no mu bindi nk’ubuhinzi

    Abayobozi bashya cyane uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe bafite umukoro ukomeye wo guhangana n’ikibazo cy’abana basambanywa, ababigizemo uruhare ntibafatwe ngo bahanwe.

    Intara y’Iburasirazuba ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda, Tanzania n’u Burundi, bigatuma hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka, harimo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, magendu ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga n’urumogi.

    source : https://ift.tt/3nQMUrc

  • #COVID19: Abanduye bashya 22 babonetse mu bipimo 12,786 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3xscSEr

  • Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’itsinda ry’abashoramari bagera kuri 17 bari mu Rwanda baturutse muri Angola, aho bagiriye urugendo rw’icyumweru mu Rwanda rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari. Uru rugendo rwasojwe ku wa 20 Ugushyingo 2021.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko babonye amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda mu nzego zinyuranye, zirimo ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.

    Yavuze ko ku ikubitiro basinye amaserano n’uruganda rukora telefoni mu Rwanda rwa Mara phones agamije kugurisha ibikoresho byatunganyijwe n’urwo ruganda muri Angola.

    Yagize ati “Nibyo twasinye amazezerano na Mara Phones, twishimiye gukorana imishinga y’iterambere n’u Rwanda kubera ko intambwe Perezida Kagame akomeje gutera ari nziza. Dushimishijwe n’iterambere u Rwanda rwagezeho kandi twifuza ko twabigeza no muri Angola.”

    Izi telefoni zari zisanzwe zicuruzwa muri Afurika y’Epfo.

    Perezida Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yagaragaje ko urugendo rw’iminsi umunani aba bashoramari bagiriye mu Rwanda ruzabyara inyungu nyinshi.

    Mu minsi igera ku munani bamaze mu Rwanda, abo bashoramari beretswe amahirwe atandukanye y’ishoramari, basura aho basuye inganda nka Volkswagen na Mara Phones.
    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yavuze ko gusinyana amaserano na Mara Phones bigiye gufungura amarembo no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

    Ati “Amasezerano bagiranye na Mara Phones agamije gucuruza ibicuruzwa byayo muri Angola, noneho bakazanashinga nk’icyo twakwita ishami kugira ngo bazajye bacuruza telefoni zayo. Twumva ari igikorwa cyiza cyo kugira ngo twagure ibikorwa byacu mu mahanga.”

    Urwego rw’Igihugu rw’iterambere mu Rwanda narwo rubinyujije kuri Twitter rwashimangiye ko Mara Phones yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo muri Angola yitwa MISALE company igamije kuzajya icuruza ibicuruzwa byayo muri icyo gihugu.

    Mara Phones zigiye gucuruzwa muri Angola

    source : https://ift.tt/3DP0gcZ

  • Abakozi ba Skol Brewery bashyiriweho buruse z’abana babo – #rwanda #RwOT

    Iyi buruse yitezweho kugabanyiriza ababyeyi umutwaro bari bafite wo kwishyurira abana amashuri, kubagurira impuzankano, ibitabo n’amafaranga y’urugendo.

    Impamvu nyamukuru yo gushyiraho gahunda ya buruse ni uko Skol igamije kubakira ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abana b’abakozi bayo binyuze mu kugira uruhare mu burezi.

    Ibisabwa kugira ngo umukozi wa Skol Brewery yemererwe inguzanyo y’umwana we ni uko agaragaza icyemezo cy’uko umwana we yandikishijwe mu ishuri runaka ryo mu Rwanda ariko ritari mpuzamahanga, ndetse no kugaragaza urupapuro ruriho ibyo umunyeshuri asabwa ku ishuri.

    Abakozi babyifuza bashobora kuzuza inyandiko y’ubusabe bwabo bukazasuzumwa nyuma buruse zigatangwa hagendewe ku bujuje ibisabwa.

    Imwe mu ntego za Skol Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y’abakozi bayo n’imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
    Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa mbere, Skol Brewery yazatangirana no kwishyurira nibura abana 50 mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro.


    source : https://ift.tt/3nMyqII

  • Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabibasabye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ubwo yatangizaga amahugurwa ahuriwemo n’abajyanama 459 baherutse gutorerwa kwinjira mu nama njyanama z’uturere, buri Karere hakaba haratowe abajyanama 17 bavuyemo komite nyobozi z’uturere na biro ziyobora njyanama.

    Aya mahugurwa ari kubera mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana bikaba biteganyijwe ko azasozwa tariki ya 29 Ugushyingo.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo aba bayobozi basobanurirwe imiyoborere y’u Rwanda ndetse buri umwe asobanurirwe inshingano ze kugira ngo atangire akazi azizi neza.

    Yakomeje agira ati “Intego y’imiyoborere tugenderaho ni ugushyira umuturage ku isonga, kugira ngo tubashe kumuteza imbere. Twahuriye hano mu mahugurwa kugira ngo mubashe kumva neza inshingano mwatorewe.”

    Yakomeje abasaba kwereka abaturage urukundo n’icyizere, ati ” Turifuza ko muba abayobozi bafite urukundo; urukundo rwubaka icyizere, nacyo kikubaka ubufatanye, ubufatanye bugafasha kugera ku ntego.”

    Biteganyijwe ko aba bayobozi bazigishwa amasomo atandukanye arimo amateka y’u Rwanda n’imiyoborere yimitswe, amasomo ajyanye n’uburyo bugenda bwubakwa mu miyoborere na demokarasi, imikorere n’imikoranire y’inzego, imiyoborere n’imicungire y’umutungo, ndetse no kurebera hamwe uburyo imiyoborere yagiye yegerezwa abaturage.

    Muri aya mahugurwa hazifashishwa abayobozi b’uturere bacyuye igihe mu gusobanurira abashya ubunararibonye bakuye mu nzego z’ibanze, ndetse hakazanifashishwa abandi bayobozi batandukanye n’abafite ubunararibonye mu miyoborere y’u Rwanda.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko amahugurwa nk’aya azakomeza kubaho mu rwego rwo gufasha abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bashyira umuturage ku isonga.

    Minisitiri Gatabazi yahanuye abayobozi baherutse gutorwa

    source : https://ift.tt/3nJGppY

  • Abagera ku 1000 bakoze ibizamini bya leta ntibanyuzwe; basabye kubarirwa amanota bundi bushya – #rwanda #RwOT

    Amanota yatangajwe ku wa 15 Ugushyingo 2021, arimo ay’abanyeshuri basoje Umwaka wa Gatandatu w’ayisumbuye (S6), uwa Gatatu w’Inderabarezi (TTC) n’uwa gatanu w’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (L5).

    Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu y’ubumenyi rusange abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 85,3%, naho 14,7% ntibagira amanota fatizo.

    Mu mashuri Nderabarezi hakoze 2.988, hatsinda 99,9%. Ni mu gihe mu y’Imyuga n’Ubumenyingiro hakoze 22.523, hagatsinda 95,7% naho 4,3% ntibageze ku manota fatizo.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko kuva ku wa 16 Ugushyingo 2021 (nyuma y’umunsi amanota atangajwe), hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota.

    Barimo 533 basoje S6, 376 barangije muri TVET na 18 barangije muri TTC.

    Muri abo bose, abagera kuri 470 bamaze gusubizwa kandi “nta kibazo na kimwe cyagaragayemo”.
    Dr Bahati yakomeje ati “Ni gake cyane dusubiramo tugasanga amanota y’umunyeshuri afite ikibazo. Kugeza ubu muri abo bose mvuze nta kibazo kiragaragara.”

    Kugeza mu 2008, Ibizamini bya Leta byakosorwaga ikayi y’umunyeshuri irebwamo n’umwarimu umwe. Nyuma y’uwo mwaka, hashyizweho uburyo bushya, ahakoreshwaga umwe hashyirwa abari hagati ya batanu n’umunani.

    Ni ukuvuga ko buri kayi y’ibisubizo y’umunyeshuri umwe, ikosorwa n’umwarimu akayiha mugenzi we akareba ko ntaho yibeshye, bakayihererekanya kugeza ku wa karindwi.

    Mbere y’ikosora, baba barateguwe binyuze mu bizamini bakoreshwa kugeza aho bose basa n’abageze ku rwego rumwe kuko ntibakosora ibyo batabasha gutsinda.

    Dr Bahati yavuze ko iyo hari abagize amanota make bakomeza gukoreshwa ibizamini kugeza bose bagize angana 99%, hanabamo ikinyuranyo kikaba gito cyane.

    Hiyongeraho kandi ko guha abo barimu icyagereranywa no “kumenyereza abakosozi” aho bitoreza ku makayi y’ibizamini byarangiye kera.

    Ibyo bituma iyo bakosora abanyeshuri batanyuranya ku manota bagenera ibisubizo byabo hanirindwa ko habaho amarangamutima yaganisha ku kubogama.

    Kuri iyo ngingo ho binagirwamo uruhare no kuba kugeza igihe ikosora rirangirira amazina y’umunyeshuri aba agipfukiranye abarimu batayabona.

    Ikosora rirangiye, haba hari itsinda ry’abagenzuzi rishinzwe kureba ko amanota yemejwe bwa nyuma ari yo koko.

    Dr Bahati yavuze ko nyuma y’iryo genzura ari bwo amazina y’umunyeshuri agaragazwa kuko amanota aba agiye kwandikwa ku mafishi.

    Akurwa kuri ayo mafishi ashyirwa muri mudasobwa, akaba ariho ashyirirwa mu byiciro (grades) hifashishijwe inyuguti (A, B, C,D,E,F na S).

    Ibyo iyo birangiye amanota asohorwa ku mpapuro “abantu bakongera gusubiramo bakareba ko nta kibazo kirimo”.

    Iyo amaze kwemeranywaho, ni bwo hakorwa “aggregates”.

    Dr Bahati yagize ati “Urwo rugendo binyuramo rwose ruduha icyizere ko ikosora dukora ryizewe kandi rinyura mu mucyo ku buryo n’iyo ryasubirwamo nta mpinduka [nini] zaba.”

    Ibyo kwereka abanyeshuri amakayi y’ibisubizo yabiteye utwatsi…

    Ashingiye ku ruhererekane binyuramo kuva ikayi y’umunyeshuri itangira gukosorwa kugeza yandikiwe amanota, Dr Bahati yavuze ko icyo kuba abanyeshuri bifuza gusubirishamo amanota batekereza kwerekwa amakayi y’ibisubizo yabo “kidashoboka”.

    Ati “Uramutse ubonye amanota wagize mu isomo runaka n’ubundi nta gisubizo byaguha ku manota ya nyuma kuko ntuba usobanukiwe inzira byanyuzemo kugira ngo aya nyuma aboneke.”

    “Ikindi abakosora ni itsinda rigari. Nitwereka umunyeshuri ikayi, ashobora kuvuga ati ‘ese hano ko mbona ari byo [mukaba mutarahampereya amanota]’. Icyo gihe byasaba ko tujya kuzana rya tsinda ryamukosoye ngo rimusobanurire.”

    Yashimangiye ko abanyeshuri bose bazatanga ubusabe buzakirwa ariko hakongera gusuzumwa ko amanota yanditswe ku mafishi ahura n’ayo muri système ya mudasobwa gusa.

    Yemeje ko muri uyu mwaka ari bwo hakiwe ubusabe bwa benshi bashaka gusubirishamo amanota yabo.

    Akeka ko byatewe no kuba ibizamini byarakuwe mu bigo bitandukanye bigahurizwa muri kimwe no kuba Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ariko n’amakuru ku nzira ikosora rinyuramo akaba ataramenyekana.

    Yasabye ababyeyi,abarezi n’abanyeshuri kwirinda igitutu icyo ari cyo cyose kuko kugira amanota make cyangwa atakunyuze bidasobanuye gukosorwa nabi.

    Gusaba kongera kubarirwa amanota binyuzwa mu busabe bwoherezwa kuri email ya [email protected] cyangwa ugasura Icyicaro cya NESA.

    Kuva mu 2008 bikorerwa ubuntu mu gihe mbere umunyeshuri yasabwaga kwishyura 5.000 Frw kugira ngo ahabwe iyo serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota

    source : https://ift.tt/30XQeYO

  • Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Papa Francis – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nibwo Papa Francis yakiriye Mushikiwabo i Vatican. Ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku buryo habaho ubufatanye mu gufasha abaturage ba Haiti na Liban.

    Ibi bihugu bisanzwe ari ibinyamuryango bya OIF muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage na Politiki.

    Abinyujije kuri Twitter, Louise Mushikiwabo yashimiye Papa Francis wamuhaye umwanya wo kuganira, avuga ko ari umugabo urangwa n’ubumuntu ndetse amusabira umugisha ku Mana.

    Je suis infiniment reconnaissante au Saint-Père pour le temps précieux qu’il m’a accordé; un homme d’une générosité et d’une simplicité désarmantes. Que Dieu continue de le bénir abondamment!! https://t.co/0iEXOBaAEU

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) November 23, 2021

    Si ubwa mbere Louise Mushikiwabo agiriye uruzinduko i Vatican ndetse akakirwa na Papa Francis kuko mu 2017 yari mu bagize itsinda ryaherekeje Perezida Paul Kagame, ubwo yagiranaga ibiganiro n’uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Icyo gihe Louise Mushikiwabo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

    Papa Francis yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo

    Louise Mushikiwabo ubwo yakirirwaga i Vatican

    source : https://ift.tt/3cH3enS

  • Ifoto y’umunsi: Minisitiri Gatabazi n’abandi bayobozi mu mwambaro wa Polisi y’Igihugu – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi kimwe n’abandi 459 baherutse gutorwa, bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda bitewe n’uko aya mahugurwa ari kubera mu Kigo cya Polisi, bityo bikaba byari ngombwa kugira umwambaro uhuriweho Polisi isanzwe ikoresha mu gutanga amahugurwa.

    Ibi kandi bisa nk’uko byari byagenze ubwo uyu mwiherero uheruka kubaho, kuko icyo gihe abayobozi bari bambaye impuzankano yambarwa n’igisirikare cy’u Rwanda, bitewe n’uko uwo mwiherero wari wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

    Abayobozi bari gutorezwa mu Kigo cya Gishari, bari kwigira hamwe Gahunda zirimo kumenya imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, kugira ngo mu gihe batangiye inshingano batorewe, bazabe bazi imikoranire n’izindi nzego.

    Bari kuganira kandi ku buryo aba bayobozi bazajya bakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzamura imibereho y’umuturage, ndetse no kurebera hamwe umurongo wa politike igihugu kigenderaho n’inshingano za buri umwe n’uburyo zuzuzanya n’iza mugenzi we.

    Aba bayobozi kandi bazerekwa uko urugamba rwo Kubohora Igihugu rwagenze n’uburyo hakurikiyeho urugamba rwo guteza imbere umuturage, ari narwo rugamba aba bayobozi batorewe kurwanamo.

    Abitabiriye aya mahugurwa bose bambitswe impuzankano ya Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, anatanga ikiganiro

    Aya mahugurwa agamije gufasha abayobozi baherutse gutorwa, kumenya inshingano zibategereje

    Minisitiri Gatabazi ari kumwe na ba Guverineri ndetse na Meya w’Umujyi wa Kigali, bose bitabiriye aya mahugurwa

    Minisitiri Gatabazi yakurikiye aya mahugurwa yambaye impuzankano ya Polisi y’u Rwanda

    Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe bazaba bafite manda y’imyaka itanu

    Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu turere 27 two mu ntara zose z’igihugu

    Minisitiri Uwizeye ni umwe mu batumirwa benshi batanze ibiganiro muri aya mahugurwa

    Guverineri Gasana Emmanuel w’Intara y’Iburasirazuba na Guverineri Habitegeko François w’Iburengerazuba bitabiriye aya mahugurwa

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko abayobozi bakwiye kwegera abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bafite, bityo babishakire ibisubizo

    Abayobozi bari mu mahugurwa bazasobanurirwa uburyo bagomba kuzashyira mu bikorwa inshingano zabo kugira ngo bagere ku iterambere rikenewe mu turere bayobora

    Abari mu mahugurwa baturuka mu turere 27, buri kose gahagarariwe n’abantu 17

    Ubwo Minisitiri Gatabazi yageraga mu Kigo cya Gishari cyabereyemo aya mahugurwa

    source : https://ift.tt/3nKAXmM

  • I Kigali hateraniye inama y’Abaperezida b’Inteko zo mu bihugu bya Commonwealth muri Afurika (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitabiriwe n’abaperezida 12 b’Inteko Zishinga Amategeko, iteraniye muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 17 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2021.

    Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagize Guverinoma n’abandi.

    Iyi nama irafungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame; ifite insanganyamatsiko igaruka ku kamaro k’Inteko Zishinga Amategeko za Afurika mu kinyejana cya 21.

    Biteganyijwe ko aba bayobozi baganira ku buryo bukwiye bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko, kureba ubudahangarwa bw’inteko n’uburyo bwo kuzifasha gukora binyuze mu mucyo.

    Abahagarariye Inteko Zishinga Amategeko mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bafatwa nk’abafite umukoro ukomeye wo gushishikariza guverinoma zabo gushyira umukono ku masezerano agamije gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ibiganiro biyitangirwamo biribanda ku ruhare rw’inteko mu iterambere rya sosiyete, ububasha bw’Inteko n’icyo ubudahangarwa bwazo buvuze, uburyo zafashwa kuzuza inshingano zazo, uko zahindura imikorere bitewe n’ingaruka za Covid-19 n’ibindi.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, aheruka kuvuga ko kwakira bagenzi babo bo mu Nteko z’Ibihugu bya Afurika, biri mu Ihuriro ry’Inteko zo muri Commonwealth ari amahirwe akomeye ku Nteko y’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

    Ati “Twiteze umusaruro mu biganiro biteganyijwe, tuzungurana ibitekerezo na bagenzi bacu muri Afurika ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’abaturage bacu no kugira uruhare mu gutuma inzozi zabo ziba impamo.”

    Ibihugu byayitabiriye birimo Botswana, Cameroun, Ghana, Kenya, Mozambique, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

    Abadepite n’abasenateri bagera kuri 800 ni bo bitabiriye iyi nama muri Kigali Convention Centre mu gihe abandi bari kuyikurikirana bifashishije ikoranabuhanga.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, ni bwo bamwe mu badepite bitabiriye iyi nama basuye Icyanya cyihariye cyahariwe Inganda kiri Masoro mu Karere ka Gasabo berekwa iterambere ry’inganda mu Rwanda.

    Today, some MPs, who are in Rwanda to attend #CSPOC17Rwanda, had a guided tour in Kigali Special Economic Zone to observe the industrial development in #Rwanda. pic.twitter.com/jrfvHkQKm1

    — Chamber of Deputies | Rwanda (@RwandaCDeputies) November 23, 2021

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3oTXxbX

  • Umwe mu basambanyijwe na R Kelly agiye gusohora igitabo avugamo ibyamubayeho – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo cyiswe ‘The Pursuit of Porsha: How I Grew Into My Power and Purpose’ kizajya hanze ku wa 30 Ugushyingo 2021.

    Variety yatangaje ko uyu mugore wagaragaye muri filime “The Real Housewives of Atlanta”, mu gitabo cye agaragaza ko R Kelly yatumye ahungabana akamugusha mu mutego wo kumujyana mu gitanda bagasambana. Porsha ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, yamenyanye n’uyu muhanzi ubwo yari afite imyaka 25.

    Hari aho yagize ati “Nari nishyize muri uyu mwanya. Mvuga nti iki nicyo ugomba gukora. Ugomba kubikora. Nari mfite ibyo nkora byanjye, mfite aho mba. Ni imyumvire nari narashyizwemo n’abagabo yo kumva ko banduta. Nkumva ko mfite agaciro mu gihe babivuze. Ntekereza ko njye kugira iyo myumvire byatumye amfatirana.”

    Akomeza avuga ko atafashwe ku ngufu na R Kelly kubera ko ari icyamamare ahubwo buri mugabo yari kumufatirana kubera ibihe yari arimo.

    Agaragaza ko igihe cya nyuma yasuye uyu muririmbyi yari afite ibirori birimo abakobwa benshi bahateraniye.

    Ati “Ku munsi wa nyuma nasuye R Kelly abakobwa 20 cyangwa 30 bari bitabiriye ibirori yari yakoresheje. Bamwe bari bahamaze ibyumweru.”

    Akomeza avuga ko icyo gihe yumvise abakobwa barira bari gukubitirwa mu rugo rw’uyu mugabo agasaba gutaha. Nyuma yagiye asabwa na R Kelly kumusura ariko akabyanga kubera ibyo yari yahabonye.

    Ati “Ubwo nageraga mu rugo nasanze nikubise ku rukuta. Nari nahungabanye. Mfite gushidikanya ku mpamvu ibyabaye byambagaho kandi ndi umukobwa mukuru.”

    Yavuze ko yongeye guhura na R Kelly mu kiganiro yakoranaga n’undi muntu cyitwa “Dish Nation” . Icyo gihe nabwo uyu muhanzi yashatse kongera kumuguyaguya ariko undi amubera ibamba.

    Ati “Icyo gihe byari bitangaje kuba yaragerageje kongera kuvugana nanjye na none. Naratekereje nti nagiriye ibihe bibi iwawe turi kumwe, biri mu byabaye mu buzima bwanjye ntazibagirwa none ntabwo unyibuka? Ibi byabaye kenshi none ntuzi ko ndi umuntu umwe.”

    Porsha Williams avuga ko ubwo R Kelly yari akurikiranyweho guhohotera abagore ari umwe mu bavuganye na Polisi.

    Muri Nzeri R. Kelly yahamijwe ibyaha byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

    Biteganyijwe ko hazatangazwa imyanzuro y’urukiko ku wa 4 Gicurasi 2022 ashobora gufungwa imyaka myinshi cyangwa agakatirwa burundu. R.Kelly agiye kujya kuburana urundi rubanza muri Chicago mu minsi iri imbere.

    Porsha Williams uri mu bagore basambanyijwe na R Kelly yavuze ibihe yanyuzemo bikomeye

    R. Kelly yahamijwe ibyaha birimo ibyo gufata ku ngufu abagore

    source : https://ift.tt/3xnc4R9