Tag: featured

  • Abasaga 3700 ntibitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu ntara enye z’igihugu – #rwanda #RwOT

    Impamvu nyamukuru ikekwa kuba bamwe bataritabiriye ni icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bw’igihugu kubera ko muri ibi bihe umubare w’abandura uri gutumbagira kandi ingamba zafashwe zo kugikumira zikaba zikomeje kugira ingaruka ku batari bake.

    Mu Burasirazuba abanyeshuri 891 ni bo batakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ku munsi wa mbere.

    Mu banyeshuri 65.918 bari bateganyijwe gukora ibizami bya Leta muri iyo ntara yose, abagera ku 65.027 ni bo babikoze bangana na 98.7% mu gihe abandi 891 bo batabyitabiriye.

    Akarere ka Kirehe ni ko gafite umubare munini w’abanyeshuri batitabiriye mu Burasirazuba kuko bangana na 213, Bugesera yo ifite 95, Gatsibo 126, Kayonza 167, Ngoma 71, Nyagatare 91 mu gihe Rwamagana ari 128.

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora Ishami ry’Uburezi, Batamuriza Edith, yabwiye IGIHE ko ku munsi wa mbere bakibona ko bafite abana benshi bataje gukora ibizami bya Leta bahise bajya kubashakisha iwabo babona 30 bamwe baza gukora ibizamini ikigoroba.

    Ati “Twararanye 91 kuko ejo nimugoroba hari abaje gukora ibizamini bataje mu gitondo, ubu rero dusigaranye 61, abo baje nyuma yaho dufatanyije n’inzego z’ibanze tukabashakisha iwabo tukabazana gukora ibizamini, abataje uyu munsi rero ikizamini kimwe gisigaye ntacyo cyabamarira.”

    Muri iyi ntara, abanyeshuri bane ni bo bari gukora ibizamini barwaye Covid-19 barimo batatu bari mu Karere ka Bugesera n’undi umwe uri mu ka Rwamagana.

    Mu Ntara y’Amajyepfo ubwitabire bw’umunsi wa mbere w’ikizamini cya Leta buri kuri 98,2% kuko mu banyeshuri basoje amashuri abanza 61,111 bagombaga gukora abagera 1099 ntabwo babonetse.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho no guhuza Inzego mu Ntara y’Amajyepfo, Olivier Maurice Mutuyimana, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri bangana na 1,8% mu bagombaga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza batitabiriye ku munsi wa mbere.

    Ati “Abangana na 1,8% mu bagera ku 61,111 ni bo bataje. Haracyashakishwa amakuru y’umwe ku wundi hakorwa n’isesengura kugira ngo hamenyekane impamvu yatumye batitabira.”

    Mu Ntara y’Amajyaruguru abanyeshuri 628 mu 35.656 biyandikije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ntibitabiriye ku munsi wa mbere.

    Ntiharamenyekana neza impamvu yatumye batitabira ariko ikekwa cyane ni uko hari abimutse bakajya ahandi kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.

    Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.

    Yagize ati ‘‘Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”

    Mu Ntara y’Uburengerazuba abanyeshuri 1.138 ni bo batitabiriye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko abo 1138 batitabiriye bangana 1,95% kuko abiyandikishije gukora bose ari 58.392.

    Mu Karere ka Karongi abatarabonetse ni 134, Ngororero ni 199, Nyabihu 166, Nyamasheke 150, Rubavu 201, Rusizi 113 naho muri Rutsiro ni 175.

    Mu Burengerazuba naho hari gukorwa igenzura kugira ngo hamenyekanae impamvu abo banyeshuri batabonetse mu bizamini.

    Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.

    Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254.678 ni bo biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.

    Abanyeshuri basaga ibihumbi 254 ni bo batangiye ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza

  • Nyarugenge: Ubuzima buteye inkeke bw’abakobwa b’aba-marine babyariye ku muhanda – #rwanda #RwOT

    Bamwe muri aba bana bazwi nk’aba-marine, batunzwe no kwiba ndetse n’urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n’ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.

    Umunyamakuru wa IGIHE yasuye aba bana aho batuye mu mateme, asanga batuye mu bice byegeranye, ku buryo abahungu n’abakobwa bakunze kuba bari kumwe, bikavamo ibishuko by’uko baryamana, dore ko baba banageze mu myaka itoroshye, kandi badapfa kubona umubyeyi cyangwa undi mujyanama wababwira uko bitwara muri icyo gice cy’ubuzima bwabo.

    Bamwe mu bakobwa twahasanze, barimo ababyaye, basobanura ko bemera kuryamana na bo kugira ngo abo bahungu batazabahohotera nubwo baba babizi ko bashobora gutwara inda kuko nta buryo bwo kwirinda bakoresha.

    Umwe yagize ati “Hari ubwo wemera ukaryamana na we kugira ngo atagukubita cyangwa akakugirira nabi.”

    Amakuru IGIHE yahawe n’Umuyobozi w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, avuga ko muri abana batuye muri ibi bice ari 16, barimo abakobwa bane babyaye.

    Abo bakobwa bane babyaye, bose bari munsi y’imyaka 18, babiri muri bo batewe inda n’abahungu babana aho mu muhanda, kandi na bo bari munsi y’imyaka 18. Abandi bakobwa babiri babyaye, batewe inda n’abandi bantu batazwi.

    Ndirima yagize ati “Mu bakobwa 16, bane barabyaye, babiri muri bo babyaranye na bagenzi babo, abandi babyarana n’abantu batazwi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko iyo bafashe aba bana bakabasubiza iwabo, bamwe muri bo bongera bakagaruka ku muhanda, anashimangira ko imbaraga zose bari kuzishyira mu guhangana n’iki kibazo.

    Ati “Harimo abana twigeze gufata muri Gicurasi umwaka ushize, tubajyana kubagorora, bavayo turabacyura mu miryango yabo, ariko barongera baragaruka. Ubu turi mu bikorwa byo kongera kubafata tukabasubiza mu miryango.”

    Yongeyeho ko bari gukoresha uburyo bazabahuza bakabasubiza iwabo ndetse bakanareba uko batera inkunga abazaba bemeye kuva mu muhanda.

    Abana b’abakobwa babyariye mu muhanda, bahangayikishijwe n’uko nta byangombwa by’irangamimerere abana babo bafite

    Aba bana baba bafite ibiyobyabwenge bari kubinywa ntawe bikanga

    Aba bana bakunze kuba bari mu kibanza kiri munsi ya Down Town

    Uhagarariye DASSO mu Karere ka Nyarugenge ari kuganira n’aba bana abashishikariza kureka ibiyobyabwenge

    Aba bana bakiri bato baba bari kunywa ibiyobyabwenge

  • RIB yasubije Umunya-Turikiya ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 19 Frw yari yibwe – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru abasore batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’Umunya-Turikiya babifashijwemo n’umwe muri bo wabicungaga muri Kicukiro.

    Umwe muri aba bafatanywe ibi bikoresho ukomoka mu Karere ka Karongi, akaba n’umuzamu wari ushinzwe kurinda ibi bikoresho, ari nawe wacuze umugambi wo kubyiba, avuga ko icyabimuteye ari uko yari amaze igihe adahembwa.

    Ati “Amezi yari abaye abiri atarampemba, aho nafataga ibiryo narimo ideni ry’ibihumbi 48 Frw, inzara yari igiye kunyica, udufaranga duke nari mfite natugujije umukobwa we wampaye ibihumbi 20.000 Frw. Naravuze nti nta keza ke reka nange njyane ibi nzihembe. Ndagira inama abantu ko nta keza ko kwiba kuko nanjye ubu uko meze simbyishimiye.”

    Uyu musore yibye ibi bikoresho afatanyije n’abandi babiri, aho babanje kugurisha frigo bagahabwa 150.000 Frw, bagakodeshamo imodoka yo kubitwara. Bafatiwe mu cyuho bakigurisha ibindi bikoresho harimo nk’intebe bari bamaze kubaha 300.000 Frw.

    Umushoramari ukomoka muri Turikiya, Ismail Kanabadi, usanzwe akora ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda, yavuze ko ari agatangaza kuba yabonye ibikoresho bye byari byibwe, ashima imikorere myiza ya RIB.

    Ati “Twahagaze kubaka kubera Covid-19, naje kuza guhemba abakozi ku itariki ya 15 Kamena 2021 nsanga hakinze, nyuma umwe mu bazamu yaje kumpamagara ko itara rimaze igihe ryaka, nje nsanga ibikoresho byibwe. Ni bwo nahise nitabaza RIB. Natunguwe no kumva bavuga ko ntabahembaga. Ndashimira RIB kuba bangaruriye ibikoresho, iki gihugu ni cyiza cyane kubera umutekano gifite.”

    Yavuze ko ibyabaye bimuhaye isomo ko atazongera gukoresha abakozi badafite amasezerano, ndetse ko agiye gukaza umutekano w’ibikorwa bye, kandi ko atazongera kwirara ko igihugu gitekanye ngo nawe ajenjeke.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitwaza impamvu zose ngo bijandike mu bujura, asaba abantu kurushaho kwicungira umutekano.

    Ati “Abantu bakwiye kurushaho kwirindira umutekano, kuko benshi ibikoresho nk’ibi bifite agaciro bibatera umutima wo guhemuka. Nta muntu ukwiye kwitwaza ko adahembwa kandi hari inzego yakegera akarenganurwa aho kwijandika mu bujura.”

    Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda kugura ibyo bita imari ishyushye kuko bazisanga baguze ibijurano, bikabaviramo gukora icyaha.

    Ibikoresho byari byibwe birimo imashini itsindagira ikoreshwa n’intoki, frigo, intebe, amatapi n’ibindi. Byasubijwe nyirabyo, bifite agaciro ka miliyoni 19 n’ibihumbi 200 Frw.

    Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, ubuhemu n’icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha. Mu gihe baramuka bagihamijwe bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kitarengeje imyaka itanu.

    Uko ari batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’umushoramari ukomoka muri Turikiya bifite agaciro ka miliyoni 19 Frw

    Ismail Kanabadi yashimye RIB yamufashije kugarura ibikoresho bye byari byibwe

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutagura ibyo bita imari ishyushye kuko byabaviramo gukora ibyaha

    Byinshi muri byo byiganjemo ibikoresho byo mu nzu

    Ibi bikoresho byibwe birimo intebe, firigo, amatapi n’ibindi

    Ibikoresho byose uko byibwe bikaba byasubijwe nyirabyo nta kibuzemo

  • Abanyeshuri batakoze ikizamini cya Leta cy’umunsi wa mbere bemerewe gukora ibikurikiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini
    Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini

    Abana basaga 110 babarirwa ku ijanisha rya 2% nibo basibye ikizamini cy’umunsi wa mbere hakaba haramenyekanye babiri basibye kubera uburwayi, hagakekwa ko haba hari n’abimukiye mu tundi turere baba barakoreye aho bimukiye.

    Habyarimana avuga ko abanyeshuri basaga ibihumbi 82 byari biteganyijwe gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2020-2021, bitabiriwe ku gipimo cya 98%, abana batatu bari barwaye COVID-19 bitabiriye ikizamini ku munsi wa mbere bakaba bakoze bakarangiza kandi banitabiriye umunsi wa kabiri.

    Kugeza mu masaha ya saa sita kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, hari hataratangazwa imibare ntakuka y’abitabiriye ku munsi wa kabiri ariko Habyarimana yabwiye K Today ko abana bakoze ibizamnini nta zindi mpinduka zigaragara usibye nk’abashobora kuba bataritabiriye ku munsi wa mbere bakiriwe ku munsi wa kabiri.

    Agira ati, “Birumvikana ibizamini by’umunsi wa mbere ntabwo babikoze ariko abari basibye uwo munsi bemerewe gukora ibikurikiraho ni nabyo bizabarwa kuko ibya mbere byari bya,meneyekanye abandi babikoze ntabwo babihabwa ngo babikore”.

    Habyarimana avuga ko nta mwana mushya wagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19 yaba ku munsi wa mbere w’ibizamini n’umunsi wa kabiri kugeza saa sita z’amajywa, naho ku kijyanye n’umwana wari wanze kuza gukora ibizamnini akazanwa n’ubuyobozi ngo yameneyereye ari gukorana n’abandi nta kibazo.

    Asaba abayeyi gukomeza kuba hafi y’abana muri iki gihe hari gukorwa ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabaha ibikenewe byose kugira ngo bakore bisanzuye, biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza 2020-2021 bisozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, mu gihugu hise hakaba hari gukora abana basaga ibihumbi 200.


  • Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Uburyo bwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19, ni ubwa Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR), ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

    Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

    Bugaruka ku gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5, kimwe kigurwa $1.50 – ni ukuvuga amafaranga atarenze 1500 Frw.

    Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibimyira byo mu mazuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko ubu buryo bufasha umuntu kwipima ku giti cye bugiye korohereza benshi kumenya uko bahagaze kuri COVID-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kandi buhendutse kurushaho.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Laboratwari ya RBC irimo kugenzura umubare munini w’ibi bipimo, mu gihe cya vuba bizashyirwa ahagaragara.”

    Dr Nsanzimana aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

    Kugeza ubu igipimo gitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10 000 Frw na ho igitanga igisubizo cya PCR kikishyurwa 50 000 Frw ari na cyo cyizewe kurusha ibindi.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 14 Werurwe 2020 abamaze kwandura COVID-19, ari 49.016, mu bipimo 1.730.439 bimaze gufatwa.

    Magingo aya abamaze gukira icyorezo ni 33.356, naho abakirwaye ni 15.078 barimo 70 barembye. Abagera ku 395.919 ni bo bakingiwe.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    Mu Rwanda hagiye gutangizwa uburyo buzafasha abantu kwipima Covid-19

  • Batandatu bakekwaho gusagarira umucamanza i Rusizi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2021, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

    Kuwa 9 Nyakanga 2021 saa Sita z’amanywa nibwo bivugwa ko abo bantu basagariya umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kamembe, nyuma y’uko umwe mu baturage bashinjaga kubambura amafaranga mu kimina agizwe umwere.

    Aho gukoresha inzira zemewe ngo bajurire, abo baturage bakekwa ngo basagariye umucamanza bashaka kwihanira.

    RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB i Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha. Uru rwego rwibukije Abanyarwanda ko utishimiye imyanzuro y’urukiko habaho kujurira nk’uko amategeko abiteganya.

    RIB yafunze abantu batandatu (06) bakurikiranweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mugihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) July 13, 2021

    RIB yatangaje ko kuvogera urukiko cyangwa kugirira urugomo urwo ari rwo rwose umucamanza cyangwa undi muyobozi mu gihe akora umurimo ashinzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ingingo ya 234 ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu. Iyo urwo rugomo rwakozwe byagambiriwe cyangwa byategewe igico, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.


  • Abanyarwanda barakabakaba miliyoni 13; igihombo cyangwa umugisha ku gihugu? – #rwanda #RwOT

    Ku mpuzandengo ya 2020, umugore wo mu Rwanda abyara abana 3.9, umubare uri hejuru cyane y’impuzandengo yo ku rwego rw’Isi, aho umugore abyara abana 2.4, uretse ko nanone u Rwanda rwateye intambwe ifatika kuko bahoze ari abana 4.1 mu 2017 na 4.5 mu 2010.

    Kuri ibi hiyongeraho ko impuzandengo y’imyaka y’Abanyarwanda ari 20 gusa, bivuze ko abakiri bato bakeneye kuzabyara mu bihe biri imbere ari benshi, ku buryo kwitega ko umubare w’abana bavuka mu Rwanda uzagabanuka mu gihe cya vuba, byaba ari ukwigiza nkana.

    Kubera iyo mpamvu, Abanyarwanda tuzakomeza kwiyongera, aho tuzaba turi miliyoni 14 mu 2025, tugere kuri miliyoni 16 mu 2030 ndetse na miliyoni 22 mu 2050.

    Twakwiyongera twagira, hari amahirwe menshi y’uko ubuso bw’ubutaka dutuyeho buzakomeza kuba 26.338 km2, byumvikanisha ko ikibazo cy’ubucucike bw’abaturage dufite uyu munsi ntaho cyenda kujya ndetse uwavuga ko turi mu mwanya mwiza wo kwiga kubana na cyo ntiyaba akabije.

    Ubu bucucike si inkuru mbarirano kuko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubucucike bukabije ku Isi, aho kuri kilometero kare imwe, tuhatuye turi 525 (525/1km2), agahigo twihariye muri Afurika kuko nta kindi gihugu gituwe cyane gutyo, ukuyemo ibirwa.

    Kugira ngo ubyumve neza, wibaze ko u Rwanda rutuwe kurusha u Bushinwa bufite abaturage miliyari 1.4, ariko bukagira kilometero kare 9.388.211, bituma ubucucike bw’abaturage buba 153/1km2.

    Uretse u Bushinwa, u Rwanda rutuwe kurusha u Buhinde bwa kabiri mu kugira abaturage benshi ku Isi, bangana na miliyari 1.3. Iki gihugu gituwe n’abaturage 463/km2 kuko gifite kilometero kare 2.973.190.

    Impuzandengo y’abaturage b’Isi kuri km2 ni abantu 58.7/km2, mu gihe muri Afurika ari abantu 43/km2, ibipimo u Rwanda ruheruka kera cyane mbere ya 1960, nabwo icyo gihe kilometero kare imwe yari ituyeho abantu 119 (119/km2).

    Tuzabona ibidukwiriye?

    Mu Isi y’inyamaswa, buri kimwe cyose kigerwaho binyuze mu ikoreshwa ry’imbaraga. Iyo intare y’ingabo imaze kugimbuka igeze ku myaka itatu, iva mu muryango yavukiyemo ikajya kwibeshaho. Kugira ngo ireme umuryango wayo bwite, bisaba ko irwana n’indi ntare isanzwe iwufite, yayitsimbura ikawugumana, yakubitwa inshuro igakomeza ikajya kurwariza ahandi.

    Ku bantu siko bigenda kuko bagira amategeko agena uko babona umutungo, ariko kimwe no mu Isi y’inyamaswa, buri gihe cyose ikintu runaka kibaye iyanga kandi gikenewe na benshi, ihangana riratangira ku buryo kibona umugabo kigasiba undi, nk’uko biri kugenda muri iyi minsi ku nkingo za Covid-19.

    Nubwo ikibazo cy’ubwinshi bw’abaturage kitaza mu by’ibanze bihangayikishije u Rwanda, hari ababona ko gifite umwihariko kuko Abanyarwanda barenga 80% batuye mu cyaro, bityo bagashingira ubuzima bwabo ku buhinzi butunze abarenga 70%, na cyane ko ubutaka bw’u Rwanda budafite umutungo kamere uhagije, ndetse n’abaturage benshi bakaba badafite ubumenyi bwabatunga badashingiye ku butaka.

    Ikibazo ni uko no muri ubwo buhinzi, bacye cyane babukora kinyamwuga kuko badafite ubutaka buhagije bwo guhingaho, bigatuma n’ubundi budatanga umusaruro ufatika nubwo bwitwa ko bukorwa n’Abanyarwanda benshi.

    Ku rundi ruhande, ubuto bw’ubutaka bw’u Rwanda bukenewe na benshi butuma igiciro cyabwo gitumbagira, aho Raporo yo mu 2019 yakozwe n’Urugaga rw’Abakora Umwuga w’Igenagaciro k’Imitungo Itimukanwa mu Rwanda (Institute of Real Property Valuers in Rwanda, IRPV), yagaragaje ko igiciro cy’ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kimironko kuri metero kare imwe, ari ibihumbi 169 Frw.

    Bivuze ko nk’umuntu wahaguze ikibanza cya metero kare 300 cyo kubakamo inzu yo guturamo nk’uko amategeko agena ibipimo by’ibibanza abiteganya, yishyuye miliyoni 50.7 Frw, amafaranga atari macye mu gihugu gifite umuturage winjiza impuzandengo 819$ (ibihumbi 821 Frw) ku mwaka (2020).

    Uretse kuba ubutaka bwo mu Rwanda buhenze, buri no mu bitera amakimbirane mu muryango Nyarwanda kuko Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yo mu 2019/2020, yagaragaje ko ibibazo by’ubutaka bigize 32.4% by’ibibazo by’akarengane uru Rwego rwakiriye muri uwo mwaka, ari na cyo cyiciro cyatanzwemo ibirego byinshi.

    Uru ruhurirane rw’ibibazo rwatumye mu 2010, ubwo yarimo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Dr. Jean Damascène Ntawukuriryayo wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima, avuga ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage ari imbogamizi ikomeye cyane, ati “Turi igihugu gito, ubwiyongere bw’abaturage nibukomeza gutya, tuzagira ikibazo kinini cyane”.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umugishwanama mu bijyanye n’ubukungu n’imari, Habyarimana Straton, yavuze ko kwiyongera kw’abaturage ari umukoro ku bukungu bw’igihugu, kuko buba bugomba kuzamuka ku muvuduko wo hejuru kugira ngo bukwire ababukeneye bose.

    Yagize ati “Iyo abantu ari benshi cyane kurusha ubushobozi bw’igihugu bwo kubaha imirimo, biba ari imbogamizi kuko ba baturage badakora babeshwaho n’inkunga za Leta, ugasanga birahenze, kandi abo bantu bakabaye binjiza imisoro. Ibyo rero iyo bikomeje igihe kirekire, abaturage bashobora kwigumura bikabyara ibindi bibazo birimo umutekano mucye n’ibindi byinshi.”

    Kuki Leta itashyiraho umubare w’abana ntarengwa ku muryango?

    Mu 1980, Leta y’u Bushinwa yashyizeho itegeko rivuga ko umuryango ugomba kugira umwana umwe, bitewe n’ubwiyongere budasanzwe bw’abaturage bwariho muri ibyo bihe, aho umugore umwe yabyaraga abana 2.6.

    Iyi gahunda yafashije kugabanya umuvuduko w’abaturage mu Bushinwa, ndetse binatuma abagore babona umwanya munini wo gukora bakiteza imbere, bigira ingaruka nziza ku bukungu muri rusange.

    Mu baturage twaganiriye mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage giteye inkeke, ariko bidakwiye ko Leta igena umubare w’abana umuryango umwe utagomba kurenza.

    Rukundo (amazina twayahinduye) yagize ati “Uko abaturage tuba benshi, niko birushaho kugora Leta kuko buri gihe izahora yongera ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro. Ariko nanone Leta ntiyategeka abantu kutarenza umubare runaka w’abana kuko nubwo byakunze mu Bushinwa, biragoye ko byakunda mu Rwanda kuko dufite imico itandukanye cyane. Umuco wacu utwereka ko abana ari amaboko y’umuryango.”

    Abitabira serivisi zifasha mu kubyara abana bake ntibaraba benshi cyane

    Iki gitekerezo cyo kubyara umwana umwe cyigeze kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko yari yatumije Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente mu 2018, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, wari umudepite icyo gihe, avuga ko kuba Abanyarwanda bashishikarizwa kubyara umwana umwe atari ’ikinegu’.

    Icyo gihe yagize ati “Ntabwo Abanyarwanda bayobewe kurera abana babo ariko n’imibare ubwayo irivugira. Kuva ku bana 5.6 ukagera kuri 4.3 mu myaka hafi 20, ni ukuvuga ngo tuzagera ku bana babiri nk’uko abantu babyifuzaga mu gihe cy’imyaka nka 60. Ntabwo dukwiye kubwira umuntu ko kubyara umwana umwe ari ikinegu.”

    Kuri Mukama Abbas wari Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ubu akaba ari Umuvunyi Wungirije, yavuze ko ubuyobozi budakwiye gutinya kuvuga kuri iki kibazo.

    Ati “Twagombye gutekereza uru Rwanda abo tuzarusigira. None se nidukomeza gutya amafaranga y’igihugu aho kugira ngo ajye mu iterambere akajya muri izo gahunda zindi bizarangira bite? Iyi gahunda yo kuringaniza imbyaro nibiba ngombwa hazafatwa icyemezo gikomeye ariko turengere igihugu cyacu […] Nibiba ngombwa hakaba n’ibihano bikorwe. Nidutinya ni twe tuzabibazwa.”

    Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rutabuza abantu kubyara abana bifuza, ati “Umuntu ubyaye yagombye kurera, nubwo Leta ifasha ariko umuntu urera wa mbere ni umubyeyi. Ababyeyi rero kurera bisobanuye ko bagira ubushobozi bugomba kugendana n’abana umuntu abyaye […] Twe nka Leta ntabwo tuvuga umubare w’abana umuntu abyara ariko twumvisha abantu ko bagomba kubyara abana bazarerwa kandi bakavamo abanyarwanda beza.

    Kuri Habyarimana, kuba Leta yabuza abaturage kubyara abana barenze umwe biragoye, bitewe n’imiterere y’ubuyobozi bw’u Rwanda itandukanye n’iy’u Bushinwa kuko ishingiye kuri demokarasi, bityo abaturage bakaba bafite ubwisanzure bwisumbuye.

    Yagize ati “Mu Rwanda abaturage bafite ubwigenge, kubabuza kubyara byagorana cyane bitewe n’umuco, amadini n’ibindi nk’ibyo, icyakora Leta ishobora gushyiraho ingamba zituma abaturage batabyara abana benshi binyuze mu kubigisha no guteza imbere uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore.”

    Muri rusange, umwaka wa 2019 warangiye Abanyarwanda 1.570.783 barimo abagabo 3.506 bifungishije burundu, bakoresha uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro. Mu bagore bubatse, 64% bakoresha bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro.

    Habyarimana yangoyeho ko “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw’abaturage, ibyo nibigerwaho abaturage nta kibazo bazagira kandi ubona ko biri mu nzira nziza.”

    Leta izahangana ite n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage?

    Ikibazo kibazwa kuri iyi ngingo y’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ni uburyo Leta iri kwitegura kuzahanga n’iki kibazo mu bihe biri imbere, ku buryo aba baturage bazayibera amaboko aho kuyibera umutwaro.

    Habyarimana yavuze ko “Iyo urebye imyitwarire n’ibikorwa bya Leta, ubona ko iki kibazo cyamaze gutekerezwaho kandi kiri gushyirirwaho umurongo mu buryo burambye.”

    Uyu mugabo abishingira ku ishoramari Leta iri gushyira mu rwego rw’uburezi, avuga ko ari rwo ruzatanga umwanzuro ku ngaruka z’ubwiyongere bw’abaturage.

    Yagize ati “Leta iri guteza imbere uburezi kandi urebye neza ni yo nzira izatuma abaturage bagira ubushobozi bwo kwiteza imbere, bakubaka ubukungu budashingiye ku butaka, ku buryo n’umuntu utabufite atazirirwa arwana no kubugura, kuko azaba afite ubundi buryo bwinshi bwo kumutunga akoresheje ubumenyi bwe.”

    Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka (hashingiwe ku mushinga wayo), urwego rw’uburezi rwagenewe miliyari zirenga 180.5 Frw. Leta kandi imaze igihe muri gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri 22.500 azatuma ikibazo cy’umubyigano mu mashuri abanza n’ayisumbuye gicika burundu.

    Habyarimana avuga ko nyuma yo gufasha abanyeshuri bose kubona uburyo bwo kwiga, “Leta ikwiye no gusuzuma ikibazo cy’ireme ry’uburezi, kuko abanyeshuri nibarangiza badafite ubushobozi bwo kwihangira umurimo cyangwa bwo gukora imirimo runaka igahabwa abanyamahanga n’ubundi nta musaruro urambye tuzabona.”

    Iki kibazo na cyo kiri kuvugutirwa umuti kuko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, umushinga wo kuzamura ireme ry’uburezi bw’Ibanze hagamijwe kongera abakozi bafite ubumenyi kandi bashoboye wagenewe miliyari 25.1 Frw.

    Habyarimana kandi yavuze ko kuba Leta iri kuzamura inzego zirimo ubukerarugendo n’inganda zizatanga akazi ku bantu benshi, ari indi ntambwe mu gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage, by’umwihariko ibi byanya by’inganda bikaba biri kujyanwa mu mijyi yunganira Kigali, ibizatuma abaturage bava mu buhinzi bagakora indi mirimo.

    Ku rundi ruhande, Leta yamaze gutunganya igishushanyo mbonera cy’imikoreshereje y’ubutaka kigenewe kuzatuma abaturage miliyoni 22 babona aho kuba mu 2050.

    Iki gishushanyo kigena ko ubuhinzi n’ubworozi buzakorerwa kuri kilometero kare 12.433, bingana na 51,5% by’ubutaka. Amashyamba yahariwe kilometero kare 7.725, bingana na 32% naho imiturire n’ibikorwaremezo bigenerwa kilometero kare 3.980 (15,1%). Amazi n’ibishanga bikomye n’imbago zabyo byihariye kilometero kare 2.200( 8,5 %).

    Ubwiyongere bw’abantu n’uburyo bakoresha umutungo w’Isi, bizatuma ku itariki ya 29 Nyakanga, tuzaba tumaze gukoresha umutungo w’Isi twakabaye dukoresha mu mwaka wose, ibizwi nka ‘Earth Overshoot Day’.

    Ubu bwiyongere bw’abantu n’ibyo bakenera, butuma kuri ubu Isi itakibasha kuduhaza, ku buryo ikeneye ubuso buyikubye inshuro 1.7 kugira ngo ikomeze kuduhaza. Ku ruhande rw’u Rwanda, rukeneye ubuso burukubye 1.8, kugira ngo rukomeze guhaza abarutuye nk’uko bigaragazwa na Raporo y’Ikigo cya Global Footprint Network.

    Ubwiyongere bw’abaturage buracyari hejuru mu Rwanda nyamara ubutaka bukenewe na benshi ntibwiyongera, hakenewe indi mirimo idashingiye ku butaka

  • Batatu bakurikiranyweho ubujura bw’ibikoresho bifite agaciro k’asaga miliyoni 19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakurikiranyweho ibyaha by
    Bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura

    Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ni bwo Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abasore batatu bafashwe bakurikiranyweho kwiba ibikoresho bitandukanye by’Umunyaturukiya.

    Ibikoresho bakurikiranyweho kwiba birimo intebe, amatapi, frigo, icyuma gishyushya ibyo kurya, hamwe n’imashini itsindagira umuhanda byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 19,200,000.

    Abafashwe ni Uwimana Jean Paul, Nsengimana Damascène na Ndatimana Anaclet bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiba, ubuhemu ndetse n’icyaha cyo guhishira ibintu bikomoka ku cyaha, bikaba bihanishwa ibihano bitandukanye, igito muri byo gihanishwa igifungo cy’umwaka mu gihe ikinini gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

    Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by
    Abo basore bakekwaho kwiba ibintu by’asaga miliyoni 19 Frw

    Uwimana Jean Paul wakoreraga Umunyaturukiya akazi k’izamu, avuga ko sebuja yari amaze igihe kigera ku mezi abiri atamuhemba bityo agahitamo kumutwarira ibikoresho kuko yabonaga nta keza ke.

    Ati “Kwiba si byiza ariko icyabinteye n’umukire wanjye nakoreraga, jye yanyicishije inzara ndavuga nti nta keza ke n’ubundi sinteze kuzakira, kuko yarazaga uko aje akansigira ibihumbi 10 uko aje akansigira bitanu nyuma najya kumwishyuza akambwira ati yose yateranye umbwire amafaranga, ngasanga nayamazemo”.

    Uwimana ngo akazi k’ubuzamu yagakoreraga i Nyarutarama ari naho avuga ko yahamagaje imodoka pagapakira ibintu bakabijyana mu Murenge wa Kinyinya, nyuma bakaza kubihakura babijyana mu Karere ka Kicukiro ari na ho baje gufatirwa nyuma y’uko umukoresha we atanze ikirego.

    Izi ntebe ziri mu byari byibwe
    Izi ntebe ziri mu byari byibwe

    Ismaël, Umunyaturukiya ukora akazi k’ubwubatsi ndetse no kugurishya ibikoresho bitandukanye, avuga ko nyuma yo kwishyura umuzamu we umunsi wakurikiyeho, yakiriye telefone y’abaturanyi bamubwira ko amatara arimo kwaka ko bishoboka ko umuzamu yagiye.

    Ati “Twaraje n’umushoferi wanjye turinjira dusanga adahari, dufungura urugi rwo mu bubiko turinjira dusanga byinshi mu bikoresho byibwe, ni bwo twagiye kuri Station ya RIB ya Kinyinya tugatanga ikirego, hari ku ya 07 Nyakanga 2021, nyuma y’amasaha 24 batubwira ko bamufashe kandi bagaruje n’ibyibwe”.

    Ismaël avuga ko bakuyemo isomo ryo kujya bakoresha abantu bazwi kandi bizewe kuko gufata ibintu by’agaciro ukabibitsa umuntu ubonye wese ari amakosa bakoze.

    Ismaël arashimira cyane inzego z
    Ismaël arashimira cyane inzego z’umutekano mu Rwanda kuko atarabona ahandi bihutisha gukurikirana ikirengo

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko nta gisobanura na kimwe umuntu yagira yitwaza ko cyatumye yishora mu cyaha kuko aba agomba kukiryozwa ariko kandi ngo abantu barasabwa kwirinda kugura ibyo batazi inkomoko yabyo.

    Ati “turasaba abaturarwanda ko bagomba kwirinda kugura ibintu batazi inkomoko zabyo kuko iyo bije gutahurwa ko ari ibijurano bibagiraho ingaruka. Hari ibintu hano mu Mujyi usanga abantu bavuga ngo n’imari ishyushye, iyo mari ishobora kuba yibwe ikaba yakujyana nawe mu nzira zo gukurikiranwa”.

    Uwibwe yahise asubizwa ibye
    Uwibwe yahise asubizwa ibye

    Iperereza kuri icyo kibazo ngo rikaba rigikomeje, kuko hari abavugwa muri uwo mugambi batarafatwa.


  • Perezida wa Mozambique yasubije abamunenze kwakira ingabo z’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi
    Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi

    Tariki ya 10 Nyakanga 2021 Minisitiri w’Ingabo muri Afurika yepfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula, yanenze icyemezo cyo kohereza Ingabo za RDF muri Mozambique mbere y’iza SADC, avuga ko “bibabaje” kuba ukuza kw’Ingabo z’u Rwanda “kwabaye mbere y’uko SADC yohereza Ingabo zayo”.

    Filipe Nyusi ari mu bikorwa byo gusura ingabo mu Ntara ya Sofala kuva tariki ya 12 Nyakanga 2021, yagize ati “turi igihugu cyigenga kandi SADC irabyubaha”.

    Nyusi yongeyeho ko SADC yemeye ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gushaka izindi nkunga mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, kandi yizeza imikoranire myiza.

    Ati “Tuzakorana n’abavandimwe bacu mu Rwanda na SADC”. Perezida Nyisi yongeye gushimangira ko abazayobora urugamba rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Cabo Delgado ari Abanya Mozambike, bazi neza ahabera imirwano.

    Biteganyijwe ko ingabo zihuriye mu mutwe wa SADC zizagera muri Mozambike ku itariki 15 Nyakanga 2021, mu gihe ibikorwa byo kugeza Ingabo z’u Rwanda mu birindiro muri Mozambike bigeze kure.

    U Rwanda rutaba muri SADC, rumaze kohereza ingabo mu bihugu bya Mozambique na Santrafurika mu gushyigikira ubutegetsi buriho mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.


  • Mu Rwanda abantu bagiye kujya bipima Covid-19 hifashishijwe amacandwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Kigali Today ko abazakoresha ubwo buryo ari bo bazajya bipima Covid-19.

    Gupima Covid-19 byatangiye gukorwa hifashishijwe gufata ibipimo bitanga ibisubizo bicukumbuye bizwi nka Polymerase Chain Reaction (PCR), hagashira iminsi cyangwa amasaha menshi kugira ngo bibashe kugaragaza niba umuntu yaranduye cyangwa ataranduye Covid-19.

    Dr Nsanzimana avuga ko uburyo bwo gufata ibipimo bya Covid-19 burimo kugenda buhindagurika byihuse kuko ubu bigeze aho gufata ibipimo bitanga ibisubizo mu gihe kitarenze iminota 15, bizwi nka Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

    Ubu buryo bwombi hari ababunenga ko bubangamye kandi buhenze cyane, kuko ikiguzi cya PCR ari amadolari ya Amerika 50 cyangwa Amanyarwanda ibihumbi 50, gupima RDTs na byo bikaba bitwara Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19 bizahabwa abantu mu minsi ya vuba (atavuze igihe), bakazajya bamenya uko bahagaze mu gihe cyihuse kandi bitabahenze.

    Dr Nsanzimana yagize ati “Turimo gusuzuma uburyo bwo kwipima Covid bwazanwa mu Rwanda kunganira ubusanzwe. Mu burimo gukorerwaho isuzuma hari n’ubukoresha amacandwe n’ubufata ibipimo mu mazuru”.

    Ikinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences “ cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko icyo gipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD) gitanga ibisubizo nyuma y’iminota itandatu n’amasegonda 30, kigatwara idolari 1.5 cyangwa Amafaranga y’u Rwanda atarenze 1,500.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hagati aho ikomeje gahunda yo gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo busanzwe, aho kuri uyu wa Kabiri hafatwa ibipimo bibarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’icumi.