Tag: featured

  • Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byashyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Uturere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Abatuye muri utwo duce cyo kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange basabwe kugabanya mu buryo bushoboka impamvu zatuma bakora ingendo. Muri utwo turere umunani n’Umujyi wa Kigali, gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    Ni mu gihe kandi ibikorwa bya siporo ikorewe hanze bibujijwe cyo kimwe n’ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Gusa imodoka zitwara abakozi bagiye mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, zo zizajya zigenda.

    Ku rundi ruhande, moto n’amagare ntabwo byemerewe gutwara abantu ariko zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    Inama y’Abaminisitiri yagennye kandi ko ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera bigomba gufungwa “kereka abatanga serivisi z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera”.

    Abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe bazakomeza gukora ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza gukora bizajya bifunga saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ku rundi ruhande, amashuri yose harimo na za Kaminuza arafunze mu gihe ku banyeshuri bazakora ibizamini bya leta hagomba gutangazwa amabwiriza yihariye abareba.

    Mu bindi bice bitari muri Guma mu Rugo, ho ingendo zirabujijwe guhera saa kumi kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021 pic.twitter.com/5ewpFJGtz2

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 14, 2021

    pic.twitter.com/i2WT6W5aqd

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 14, 2021


  • Jali: Umurambo w’umugabo wabonetse umanitse mu giti cy’avoka – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo w’abana batanu wagaragaye uri mu mugozi mu giti cy’avoka mu Kagari ka Nkusi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Ndanga Patrice, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo nta makimbirane bari bamuziho.

    Ati “Yari umuturage wo muri aka gace ahatuye, afite umugore n’abana batanu akaba yari umukozi wa Compassion ishami rya Rubingo mu Itorerero ry’aba-Methodiste Libre.”

    Umurambo wa nyakwihendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hagaragazwe icyamuhitanye.

    Nyakwigendera Mpamira Marcel ntabwo haramenyekana icyamuhitanye

  • RIB yasabye ibyamamare muri muzika kugira uruhare mu gukumira ibyaha – #rwanda #RwOT

    Politiki iyoboye Isi ariko igice kinini cy’ubuzima kigizwe n’umuziki kuko ubabaye abigaragariza mu ndirimbo yumva cyangwa aririmba, uwishimye, usaba, uwicuza n’uwifuza bose ni ho babinyuza.

    Umuziki wabaye ingeri y’ubuvanganzo ikunzwe bigeza aho abahanga mu by’ubumenyi bwa muntu bemeza ko ari “ingenzi” mu mibereho ye. N’abo banyepolitiki barawifashisha ngo bumvishe rubanda ubutumwa bwabo.

    Nk’urugero abanyepolitiki benshi bakunze umuziki wa Lucky Dube wo muri Afurika y’Epfo, kuko yagaragazaga akarengane abazungu bakorera abirabura mu gihugu cyabo abinyujije mu nganzo kandi abyina. Rubanda rwacishagamo rukidagadura, ubundi akababaro kabo bakanakagaragariza Isi.

    Kwa kuba warabaye igice cy’ubuzima, bituma abawukunda barenga kureba ya miririmbire, imyandikire n’imibyinire ya nyir’ukuwukora ahubwo bakareba imyitwarire n’imigirire ye, bakumva na byo bakeneye kubigenderaho.

    Umuco wo kwambara amapantalo amanuka kandi magari abenshi mu Banyamerika b’Abirabura badukanye cyane mu Kinyejana cya 20, bawukuye ku banyamuziki barimo umuraperi 2 Pac Shakur na Notorious B.I.G bari bagezweho mu njyana ya Hip hop yari ikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu myaka ya 2010 ubwo injyana ya Drill music yadukaga i Chicago muri Amerika, bitewe n’uko urubyiruko rwayikunze kandi amagambo abayikora baririmbaga n’uko bitwara biganisha ku bwicanyi n’ihohoterwa, byatumye ibyo byaha byiyongera cyane mu rubyiruko.

    Nyamara iyo umunyamuziki yitwaye neza ndetse agatera intambwe ikomeye mu kurwanya ibyaha yihereyeho we ubwe, aba asa na mwarimu uri kubwira imbaga ati “mugenze uku”.

    Ni yo mpamvu abashaka kwamamaza babifashisha. Umukunzi wa muzika ubonye umuhanzi afana yambaye inkweto cyangwa imyenda runaka ahita ashaka kuyigura, niba ari telefoni akayifuza kimwe n’uko yaba ari n’inyogosho na we yifuza kogoshwa atyo.

    Ibyo bigaragaza ko mu gihe umunyamuziki yafata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha byatanga umusanzu ufatika muri rubanda.

    Nubwo habaho amategeko abihana bamwe akaba ari yo batinya aho gutinya ibyaha, hari ubwo igihe kigera bakabikora bihishe.

    Gusa uwo abantu bafatiraho urugero abahinduye bakareka imyitwarire n’imigirire idahwitse, ntibabikorera mu bwihisho ahubwo bakwiyumvamo ko nta mpamvu yo kubikora kuko abo babona bafite aho bigejeje na bo babyirinze.

    - Abahanzi Nyarwanda bahagaze bate muri uwo murongo?

    Hashize iminsi 14 yonyine Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje itabwa muri yombi rya Nsengiyumva François uzwi mu muziki nka “Igisupusupu”, rusobanura ko akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse no kumukoresha imirimo ivunanye kuko yari umukozi we.

    Iyo dosiye yaje ikurikira iya Icyishaka David (Davis D) na Ngabo Richard (Kevin Kade) batawe muri yombi ku wa 21 na 24 Mata 2021; bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Bari bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe uzwi mu bufotozi.

    Icyakora ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abo bahanzi barekurwa by’agateganyo.

    Bigaragara ko ya sura nziza abakunzi ba muzika by’umwihariko urubyiruko rukunda imyidagaduro akaba ari na rwo mubare munini w’Abanyarwanda itari kuboneka, mu gihe icyaha cyo gusambanya abana kiri mu biri gufata indi ntera.

    Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849 mu 2016, mu 2017 haboneka 17.337, bagera ku 19.832 mu 2018, naho hagati ya Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

    Mu bana bavutse mu 2020, hagaragazwa ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19.

    Uretse abavuzwe haruguru, hari abandi benshi biganjemo abaraperi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bamwe bakagezwa no mu nkiko, abandi bakajyanwa i Iwawa no kwa Kabuga bashinjwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

    Abo barimo Uwimana Françis uzwi nka Fireman, Hakizimana Umurerwa Amani (P Fla), Rukundo Elie (Green P), Dushime Antoine (Young Tone), Ngoga Lwanga Edison (Pacson), Gisa James (Gisa cy’Inganzo), Neg G The General, Semana Kevin (Ish Kevin), Producer Feezy, Shyaka Olivier (Producer HolyBeat), Tuyishime Joshua (Jay Polly), Hagenimana Jean Paul (Bushali), Nizeyimana Slum (Slum Drip) n’abandi.

    Ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije urubyiruko rw’u Rwanda kuko hirya no hino mu bigo ngororamuco hari ababarirwa mu bihumbi, hakaba n’abajyanwa Iwawa bamara kugororwa bakigishwa n’imyuga izabafasha basubiye mu buzima busanzwe.

    Kurwanya no gukumira ikoreshwa ryabyo ku banyamuziki, ishobora kuba imwe mu nzira nziza zarinda urwo rubyiruko kurohama.

    Jay Polly uri i Mageragere kandi yanafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ibyo abandi babifatiwemo ni Byukusenge Esther Brianna (Dj Brianne), Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie), Mugwaneza Lambert (Social Mula) wafatanywe n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené n’abandi.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aheruka gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko urubyiruko ari rwo ruza imbere mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus; haba mu bafatirwa mu tubari, mu birori byo mu ngo n’isabukuru z’amavuko.

    Mu 2015, Abayizera Marie Grace (Young Grace) na we yatawe muri yombi akurikiranweho gutanga sheki itazigamiye, na ho Uzaramba Karasira Aimable (Professor Nigga) ari mu nkiko aho akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bitari bikwiye ko ab’ibyamamare bagombye kubera benshi urugero haba mu migirire n’imyitwarire, ari bo bagaragara mu byaha.

    Ati “Turasaba ko nk’ibyamamare, abantu bazi ko ubutumwa bwabo n’imyitwarire bikurikirwa na benshi, ibyo bintu babigendera kure bakamamara mu byiza ntibamenyekane mu bibi. […]Twabasaba ko bakoresha impano zabo neza ndetse mu gukumira ibyaha no kubirwanya.”

    Dr Murangira yasobanuye ko gusambanya abana no kunywa ibiyobyabwenge ari ibyaha bibangamiye umuryango Nyarwanda; RIB ikaba yahagurukiye kubirwanya inasaba ko buri wese yagaragaza uruhare rwe mu kubikumira.

    Yakomeje ati “Hari abahanzi bagaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha. RIB irasaba n’abo bake babigaragaramo kubivamo. Iyo uri icyamamare hari benshi bagukurikira bagufata nk’icyitegererezo; ni byiza ko babizirikana bakirinda ikintu cyose cyatuma bagaragara nabi. Umusanzu wabo ni ingirakamaro mu kurwanya ibyaha.”

    Inyigo yakozwe mu 1997 n’Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire w’Umunyamerika, Mark Schaller, yerekanye ko uko umunyamuziki agenda amenyekana ari ko agenda arushaho kwiyumvamo ugukomera, aho nk’umuhanzi ajya kwandika indirimbo akayijyanira muri ngenga ya mbere ari na ko agenda yiyongera amazina.

    Yagaragaje ko kwiyongera k’ubwamamare bishobora gutuma umuntu atangira gukoresha ibisindisha, akaba yakora n’ibimwangiririza ubuzima kandi abizi neza ko ari bibi.

    Jay Polly ari mu nkiko aho akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

    Professor Nigga ari mu nkiko akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi

    Social Mula ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Young Grace yatawe muri yombi mu 2015 ashinjwa gutanga sheki itazigamiye

  • Musenyeri Ntihinyurwa wabaye Umwepisikopi akiri muto, arizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée
    Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

    Ubundi muri rusange abatorerwa kuba Abepisikopi baba bafite hejuru y’imyaka 45, mu gihe mu itorwa rya Musenyeri Ntihinyurwa Thadée ryihuse kuko yatorewe kuyobora Diyosezi nshya ya Cyangugu tariki 14 Ugushyingo 1981 afite imyaka 39 gusa.

    Ni mu gihe mugenzi we Musenyeri Servilien Nzakamwita baherewe Ubupadiri umunsi umwe tariki 11 Nyakanga 1971, yatorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba mu 1996 afite imyaka 53.

    Musenyeri Ntihinyurwa umaze imyaka ine ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavukiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza.

    Amashuri yisumbuye yayakomereje mu Iseminari nto ya Kabgayi ayarangiriza i Kansi aho yahise akomereza amasomo ye mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971.

    Nyuma y’igihe gito ahawe Ubusaseridoti, yagiye gukomereza amashuri mu Bubiligi muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve, aho yavanye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya.

    Akiva i Burayi mu 1975, yagizwe igisonga cya Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare, nyuma y’imyaka itarenze ine ahawe ubusaseridoti.

    Uwo mushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yatorewe kuba Umwepisikopi wa Diyosezi yari imaze gushingwa ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981, yimikwa ku mugaragaro tariki ya 24 Mutarama 1982.

    Musenyeri Ntihinyurwa wamaze imyaka 16 ari umushumba wa Diosezi ya Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 ni ho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali, aho ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru akaba yizihiza Yubire y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti, aho ku itariki 11 Nyakanga 2021 yizihije iyo Yubile nyirizina.

    Ni Yubile yizihiza afatanyije na Musenyeri Servilien Nzakamwita Umwepikopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, ndetse na Musenyeri Andereya Havugimana bose bahawe Ubusaseridoti tariki 11 Nyakanga 1971.

    Kugeza ubu, abo bashumba, Musenyeri Ntihinyurwa Thadée na Musenyeri Servilien Nzakamwita bombi batangiye ikiruhuko cy’izabukuru, n’ubwo Musenyeri Servilien Nzakamwita we akiri mu nshingano mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi ataratora umusimbura.

  • Muhanga: Hari abavuga ko barenganiye mu mabwiriza yihariye yo kurwanya Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bemerewe gufungura buri munsi ni abagize urugaga rw’abikorera (PSF) bayobora amazone y’ubucuruzi, nyamara amabwiriza bishyiriyeho ateganya ko imiryango yegeranye umwe ufungura uyu munsi undi ukazafungura ejo bagasimburana, hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abaza gushaka serivisi.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) baratangaza ko ibyemezo byo gufungira bamwe abandi bafunguye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bigiye gusubirwamo.

    Ibyo bitangajwe nyuma y’ibyumweru bibiri abikorera bamenyeshejwe ko bagomba gukora 50% by’iminsi bakoragaho mu kwezi kugira ngo babashe kugabanya ubucucike bw’abaza kwaka serivisi n’abazitanga, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19.

    Nyuma y’ibyumweru bibiri ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Muhanga bwaragabanutse buva ku mubare w’abagera ku bantu 100 ku munsi bugera munsi ya 50 bandura ku munsi nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima itangazwa buri munsi.

    Zimwe mu ngamba zafashwe ziyongera ku mabwiriza asanzwe atangazwa n’Inama y’Abaminisitiri, mu Mujyi wa Muhanga kwari ugufunga insengero no kugabanya abakozi bakorera ahahurira abantu benshi nko ku maduka imiryango imwe igafunga indi ikazafunga umunsi ukurikiyeho.

    Ibyo ni na byo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aheraho avuga ko izo ngamba zatanze umusaruro, ariko hari n’abagaragaje ko batazishimiye kuko batakira abakiriya mu buryo buhoraho kandi nta yandi mahirwe nko koroherezwa imisoro bagenerwa.

    Agira ati “Mu by’ukuri ingamba twishyiriyeho dufatanyije n’abikorera zatanze umusaruro kuko ubwiyongere bw’ubwandu bwagabanyije umuduko n’ubwo bukigaragara henshi, kuko nibura twabona abantu 100 ku munsi ariko ubu turabona abantu 40-50 gutyo”.

    Yongeraho ati, “Icyakora hari ibitaragenze neza abantu batishimiye byo gukinga, kuko birumvikana umuntu usabwa gusora akinze kandi abandi bakoze urumva ko bitamushimisha ariko ikigamijwe ni ukwirinda hanyuma tukarwanya icyorezo tugakora twisanzuye”.

    Abayobozi b’abandi bakora iminsi yose bigateza umwuka mubi ku bafungiwe

    Nyuma y’uko urwego rw’abikorera rufatanyije n’akarere rwemeje ko basimburana gufungura imiryango bakoreramo 50%, hari bamwe bakomeje gufungura kubera impamvu zitandukanye nk’ahacururizwa ibyo kurya na za Alimantasiyo, ahacururizwa amavuta n’ibikoresho by’imodoka n’amagaraji ndetse n’amabanki, ariko bagasabwa kugabanya abakozi hagakora 50%.

    Nyamara hari imiryango yakomeje gukora yenda itanatanga izo serivisi kuko ngo ari abayobozi b’amazone y’ubucuruzi kukira ngo babone uko bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza mashya, ku rundi ruhande bikagaragara nko gukoresha ububasha mu nyungu z’umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi wa PSF mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko impamvu abayobozi b’abacuruzi bemerewe gufungura buri munsi ari ukubaha uburyo bwo kuza kugenzura buri munsi, kuko uwikorera atava iwe ngo aze kugenzura kandi atakoze, kandi nta kindi gihembo ategereje.

    Agira ati “Twumvikanye ko abayobozi b’amazone bajya bafungura buri munsi kugira ngo babone uko bagenzura buri munsi ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ariko bigaragaye ko bibangamye ibyo na byo twakwicara tukabyigaho bigakosorwa”.

    Ku kijyanye n’amagaraji afunga umunsi umwe agafungura undi, Kimonyo avuga ko nka’amagaraji yose yemerewe gufungura ariko akagabanya abakozi ku buryo abafite icyo kibazo bagishyikiriza PSF ikagikemura.

    Kayitare avuga ko amabwiriza yihariye mu mujyi wa Muhanga bayafashe igihe inama n’abikorera yabaga, ariko hakazajya humvikana abatabyishimiye, ari na yo mpamvu bagomba kongera kuganira ku bitagenda bigakosorwa, ariko abantu bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abikorera bamwe kandi bavuga ko abayobozi b’amazone y’ubucuruzi bashobora kuba baragiye baka ruswa kugira ngo ibibazo bya bagenzi babo byumvikane neza ko bagomba gukora kubera impamvu bagaragaje zitanafatika, cyangwa abari basanzwe bafitanye utubazo bakaba barabonye umwanya wo gukanda bagenzi babo.

    Kugeza ubu mu Karere ka Muhanga habarurwa abarwayi ba Covid-19 basaga 300 barwayiye mu ngo, benshi ni abo mu mujyi wa Muhanga n’inkengero zawo, abahitanwa na yo kandi na bo bakomeje kugaragara muri ako karere.

  • Musanze: Ubworozi bw’inkoko mu mudugudu wa Kinigi buzajya bubinjiriza miliyoni 60 buri mezi atatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu
    Inkoko ngo zizajya zibinjiriza agera kuri miliyoni 60 mu mezi atatu

    Ni mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, Andrew Rucyahanampuhwe, wavuze ko abo baturage bamaze gushinga Koperative ishinzwe gukusanya umusaruro w’amagi y’izo nkoko.

    Yavuze ko izo nkoko ibihumbi umunazi, zose zabonetse aho zimwe zaje zitera amagi, ubu bakaba baramaze kugurisha amagi agera ku bihumbi 27.

    Ati “Inkoko ibihumbi umunani zarabonetse, kandi zaje zitera, umusaruro wazo uragenda uzamuka, ndetse ku munsi w’ejo Koperative yabo bagurishije amagi agera ku bihumbi 27, kandi bakomeje kwishyira hamwe aho barimo gufashwa na Reserve force mu gucunga umushinga ifatanyije na RAB ndetse n’akarere, mu rwego rwo kubamenyereza uburyo borora n’uburyo bwo gukurikirana uwo mushinga, ukazabegurirwa mu mezi atatu ariko akarere kazakomeza kubaba hafi”.

    Ni koperative yitwa “Ubumwe Jyambere Kinigi”, ihagarariwe n’abakuriye umudugudu bagera ku 144, bahagarariye imiryango 144 yatujwe muri uwo mudugudu.

    Zatangiye gutanga umusaruro
    Zatangiye gutanga umusaruro

    Kugeza ubu iyo Koperative yamaze gufunguza Konte muri Banki ya Kigali (BK), izabafasha kuzigama amafaranga y’uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko, aho abo baturage bashimira Leta yabatekerereje uwo mushinga, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

    Nyiranzayisenga Palusi ati “Aya ni amahirwe Leta yatwihereye utapfa kubona, izi nkoko tuzishyizeho umutima wacu wose, kuko tubona ari ubukungu dutunze”.

    Mugenzi we ati “Izi nkoko zizadufasha kuzamura imirire yacu, zinaduteze imbere mu bundi buryo, kuko niba aka kanya habonetse amagi asaga ibihumbi 20, murumva ko ni tumara umwaka tuzaba tugeze kure mu bukungu”.

    Abaturage bishimiye uwo mushinga w
    Abaturage bishimiye uwo mushinga w’ubworozi bw’inkoko

    Visi Meya Rucyahanampuhwe, yagaragaje uburyo ubwo bworozi bw’inkoko bugiye kujya bwinjiriza abo baturage akayabo mu gihe gito.

    Yagize ati “Mu gihe uriya mushinga wafatwa neza ugacungwa neza, nko mu mezi atatu, byoroshye cyane bashobora kuba bafite miliyoni 60 kuri konti yabo, ni umushinga ushobora kubyarira koperative ibindi bikorwa, ukaguka bakagura indi mirima bagakora n’ubundi bucuruzi, ni Koperative ishobora kwaguka ikagirira bariya baturage akamaro kanini cyane”.

    Uwo muyobozi, avuga ko muri izo nkoko ibihumbi umunani boroye, bagiye kongererwaho izindi zigera mu bihumbi bitanu nto, zizororwa zigasimbura izikuze zirimo gutera amagi, hakaba hashyizwe imbaraga mu kuba hafi ubuyobozi bw’iyo koperative, mu kubafasha kugira ubumenyi bwisumbuye mu bworozi bw’inkoko.

    Uretse ubworozi bw’inkoko kandi, muri uwo mudugudu abaturage bubakiwe n’ibiraro bororeramo inka zabo, nk’uko Visi Meya Andrew akomeza abivuga.

    Ati “Abaturage bubakiwe aho kororera inka zabo, kandi byarabashimishije, barafashijwe ku buryo bazahabwa n’ubwatsi mu gihe cy’amezi abiri bwumishijwe, ku buryo birimo kubafasha kandi ubundi bajyaga baragira mu buryo butatanye, ariko ubu bahurije hamwe imbaraga ku buryo birimo kubafasha cyane”.

    Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe
    Visi Meya Andrew Rucyahanampuhwe

    Ni umudugudu uherutse gufungurwa ku mugaragaro ku itariki 04 Nyakanga 2021, mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo Kwibohora, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV ndetse na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.


  • Bimwe mu bihugu by’i Burayi birateganya kwirukana mu kazi abatemera gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19
    Hari abashobora kwirukanwa mu kazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19

    Icyo cyemezo kije mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi bikomeje gukaza ingamba zirimo no kunaniza abantu mu rwego rwo gutuma benshi bitabira guhabwa urukingo, nyuma y’umwaduko w’amoko atandukanye ya virusi ya Corona yihinduranyije, ikomeye ikaba ari iyitwa Delta.

    Urubuga rwa Televiziyo y’Abanyamerika, CNN dukesha iyi nkuru, rwakoze icyegeranyo cy’ingamba zirimo gufatwa n’abakuru b’ibihugu by’i Burayi, rukavuga ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yategetse abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bakozi bashinzwe kwita ku bantu benshi, kuba bakingiwe bitarenze tariki 15 Nzeri uyu mwaka.

    Ubwo busabe bwa Perezida Macron bwahise bukurikirwa n’itangazo rya Minisitiri w’Ubuzima w’u Bufaransa, Olivier Veran, rivuga ko abakozi b’inzego z’ubuzima batazemera gukingirwa bazahagarikwa mu kazi kandi ntibongere guhembwa nyuma y’iriya tariki.

    Perezida Macron kandi avuga ko urukingo rugomba guhabwa abaturage bose b’u Bufaransa mu gihe icyorezo Covid-19 cyakomeza kongera ubukana.

    Agira ati “Dushingiye ku miterere y’ikibazo, ntabwo dushidikanya ko tuzagera aho gutegeka Abafaransa bose kwikingiza, ndasaba abantu bacu batarikingiza kwihutira kubikora vuba bishoboka”.

    Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis, na we yatangaje kuri wa mbere w’iki cyumweru, ko abashinzwe kwita ku barwayi bose (kugera no ku bari mu ngo) batarikingiza, ngo bazahita birukanwa mu kazi tariki 16 Kanama 2021.

    Avuga kandi ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, abashinzwe kwita ku buzima bose (mu mavuriro ya Leta n’ayigenga) bagomba kuba bikingiwe Covid-19.

    Mitsotakis yakomeje avuga ko guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru kugera mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kanama, abaturage bakingiwe ari bo bonyine bazaba bemerewe kwinjira mu nyubako z’ubucuruzi nk’ahabera imikino n’imyidagaduro cyangwa mu tubari.

    Mitsotakis agira ati “Ntabwo igihugu cyakongera kwifungirana kubera imyumvire ya bamwe, ntabwo ari u Bugereki bufite ikibazo ahubwo ni Abagereki batakingiwe”.

    Umukuru w’u Budage, Angela Merkel we yatangaje ku wa kabiri ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kudategeka abantu kwikingiza, ariko ko kizagumishaho ingamba zituma abantu bikingiza ari benshi, kandi inzego zigakomeza gukora ubukangurambaga n’inkingo zihagije.

    Uretse igihugu cy’u Bwongereza kivuga ko kitazategeka abantu kwikingiza, ibindi bihugu i Burayi birimo gushyiraho amabwiriza abuza abantu ibikorwa n’ingendo zimwe na zimwe, mu rwego rwo kubakangurira gufata urukingo rwa Covid-19.

    Icyakora u Bwongereza ntabwo bworohewe n’igitutu cy’imiryango irimo Ishyirahamwe ry’abakora mu by’Ubuvuzi ryitwa British Medical Association ndetse n’Ihuriro ry’inzobere mu by’Ubuvuzi, bakaba barimo gushinja Leta uburangare mu gihe icyorezo kirimo kwica benshi ku isi.

    Abo ariko bahanganye n’andi mashyirahamwe y’abantu mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’i Burayi, bishyize hamwe kugira ngo bamagane guhabwa urukingo rwa Covid-19 ku mbaraga.


  • Rwamagana: Uwamennye inzoga kuri Gitifu yarafashwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi
    Ubwo uyu muyobozi yamenwagaho inzoga ari mu kazi

    Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude, yakorewe urugomo amenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

    Habineza yamenweho urwagwa ubwo yajyaga mu rugo rw’umwe mu baturage nyuma y’amakuru yari yahawe n’abaturage ko arimo gucuruza inzoga mu gihe byari bibujijwe kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gishari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Muhoza Theogene, avuga ko ku wa 25 Kamena 2021, uwo mugabo yagarutse yishyikiriza ubuyobozi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB Musha.

    Ati “Bakimara guhohotera gitifu, umugabo yahungiye mu Karere ka Gatsibo anyuze muri Muhazi ariko ku itariki 25 Kamena 2021 nimugoroba yahise agaruka, yishyikiriza ubuyobozi ubu arafunze ndetse n’umugore we ni uko”.

    Uwo muryango ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta gihanwa n’ingingo ya 234 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe Umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka (5).


  • Karangazi: Bafite impungenge zo kurwara inzoka kubera gusangira amazi n’amatungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Habimana Desire wo mu mudugudu wa Nkoma ya mbere Akagari ka Nyamirama, avuga ko basanzwe bakoresha amazi yo mu idamu ya Nyagashanga bahuriraho n’abatuye mu kagari ka Nyagashanga.

    Avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko amazi yayo bakoresha aborozi bayashoramo inka zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwamo boga, akaba afite impungenge ko bashobora kuzarwara inzoka kubera gukoresha amazi mabi.

    Agira ati “N’ubu ni ho ndi nagiye kuvoma harimo abana barenga 20 barimo kogeramo, mu kanya aborozi na bo barazana inka bakandagize zitemo n’amase kandi ni yo mazi dukoresha nta yandi. Urumva ko hatagize igikorwa mu maguru mashya inzoka zizatumerera nabi.”

    Habimana yifuza ko ubuyobozi bwabafasha abarozi bakagira ubwato buhiriraho inka ntizikomeze gukandagira mu idamu ndetse hagashyirwaho n’uburyo abana batakomeza kogera mu mazi.

    Ati “Twifuzaga ko hashyirwaho ubuyobozi bucunga iyi damu yacu ku buryo aborozi bashyiraho ibibumbiro bashoraho amatungo ntasubiremo, n’abana bakirukanwamo ntibakomeze kuyogeramo, mu gihe tugitegereje ko batwegereza amazi meza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew avuga ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise ariko agiye kugikurikirana ku buryo aborozi badakomeza gukandagiza inka mu idamu dore ko no mu busanzwe ngo bitemewe.

    Ati “Tugomba kuhakoresha inama tukabwira aborozi bagashaka ibibumbiro biriya byimukanwa kuko ugiye gutegereza ibyo Leta ikora byatinda. Gukandagiza ni umuco mubi ntibyemewe ahubwo ngiye kwihutira kureba uko cyakemuka kuko sinari nkizi.”

    Mu kagari ka Nyamirama amazi meza ngo yabonekaga mu mudugudu wa Nkoma ya kabiri ahitwa Shimwaporo ariko ngo nayikondo yahashyizwe ikoreshwa n’imirasire y’izuba nayo yarapfuye ku buryo na bo bayobotse amazi y’idamu ya Nyagashanga.

    Igice kinini cy’Umurenge wa Karangazi nta bikorwa remezo byinshi by’amazi meza biwurimo uretse aturuka mu butaka bita aya Nayikondo, zagiye zishyirwa ahantu hatandukanye mu gihe hataragera umuyoboro wa WASAC.

    Aho bategereye izo nayikondo abaturage bakoresha ayo mu bidendezi bita Valley dams bahuriraho n’amatungo.

  • Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM baburiwe – #rwanda #RwOT

    Imashini za EBM zatangiye gukoreshwa mu 2013 nk’uburyo bwaje busimbura ubwo gutanga inyemezabuguzi yandikwaga n’intoki, kuko butari bwizewe ndetse bikaba bigoye kubara umusoro ku nyungu.

    Izi mashini zunganiwe n’ubundi buryo bwashyizweho muri Mata 2018 ubwo RRA yatangizaga uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabuguzi (EBM Version 2).

    Ni porogaramu ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi, akabasha kwandikamo ibyo yacuruje, ndetse ayo makuru RRA igahita iyabona mu bubiko bwayo. Yunganira imashini zakoreshwaga ku ikubitiro mu gutanga izi nyemezabuguzi.

    Ibi byose byashyizweho kugira ngo abacuruzi boroherezwe kugendana n’ikoranabuhanga ndetse kumenya umusoro nyawo umucuruzi akwiye gutanga bibashe kumenyekana neza.

    Nubwo byaje ari igisubizo hari abacuruzi batabyumvise aho usanga hari abadatanga inyemezabuguzi ba EBM n’uyitanze akaba yatanga idahuye n’ibyo umukiliya yaguze.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na RRA, yavuze ko abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya hababwa ibihano by’uwakoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iki cyaha gihanwa n’ingingo za 81-87 z’itegeko No 026/2019, rigena uburyo bw’isoreshwa mu Rwanda ziteganya icyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi yakozwe na EBM ndetse no kunyereza umusoro.

    Uwamaze guhamwa na cyo ahabwa ibihano birimo gukubirwa umusoro wanyerejwe cyangwa wari ugiye kunyerezwa inshuro 20 ndetse n’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

    RRA yaburiye abacuruzi bose ko abadatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya bahabwa ibihano nk’abanyereje umutungo