Tag: featured

  • Ukwicuza no gusaba imbabazi ku bareganwa na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, Urukiko rwahaye umwanya abaregwa bakomeza kugenda bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

    Shabani Emmanuel ni we wari ugezweho, ahawe umwanya abwira Urukiko ko kugira ngo ajye muri FLN yabitewe n’ubushishozi buke yagize akemera gushukwa azi ko agiye gukorera amafaranga yagombaga guhindura ubuzima bwe n’imibereho yari afite.

    Shabani yabwiye urukiko ko yemera icyaha yakoze akacyicuza akanagisabira imbabazi imbere y’urukiko, u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

    Ati “Uruhare rwanjye ntirungira umwere ku byaha ndegwa, ndabasaba mu bushishozi bwanyu ko nabiryozwa nkaba mbyicuza kandi mbisabira imbabazi mwebwe ubwanyu, urukiko n’abanyarwanda muri rusange.”

    Shabani yasabye ko yahabwa imbabazi mu bushishozi bw’urukiko, kubera ko yakomeje gusaba no kuzisaba abanyarwanda kuko amaze kugororoka atazongera gutatira igihango cya Ndi Umunyarwanda kandi ko yiteguye kugendera ku ndanganagaciro za Ndi Umunyarwanda.

    Yasabye kugabanyirizwa ibihano maze akanabisubikirwa.

    Ati “Sinasoza ntabashimiye umwanya mwampaye ngo ngaragaze uruhare rwanjye mu bikorwa bya MRCD-FLN, igihe maze muri gereza nasubije amaso inyuma mbasha kwisubiraho nsanga hari byinshi namaze gusobanukirwa.”

    Matakamba Jean Berchmans we yavuze ko yemera icyaha ndetse no mu ibazwa mu bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko atigeze agihakana.

    Yabwiye Urukiko ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi n’amahanga abureberaho ari na yo mpamvu nk’uko yabisobanuye mbere yemeye uruhare rwe mu cyaha ashinjwa, bityo akaba yiteze guhabwa imbabazi akagabanyirizwa ibihano.

    Matakamba yavuze ko mu kwemera icyaha kwe yagaragaje ukuri kose, avuga n’abo bakoranye ndetse n’uburyo bagiye bakoranamo by’umwihariko mu gitero cyo muri Nyakarenzo.

    Yavuze ko icyo yari ashinzwe nk’umuntu wakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamuhaga ibikoresho birimo za gerenade akabizanira abari abarwanyi ba MRDC-FLN. Ikindi yahishuriye urukiko ni uko hari amadorali 100 bahaga umuntu wagiye mu bitero, na we akaba yarahembewe ibitero bibiri yagiyemo.

    Matakamba yavuze ko ibyaha yakoze abyemera bityo asaba urukiko kumugabanyiriza ibihano kandi rukanabisubika.

    Nshimiyimana yasabye kujyanwa i Mutobo kwigishwa amateka y’igihugu

    Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko kwinjira mu mitwe ya MRCD-FLN byabaye ashimuswe akuwe mu ishuri nk’uko yabisobanuye mu iburanisha.

    Yavuze ko ari inyeshyamba zabavanye mu ishuri zibajyana zibaziritse amaboko, bahita bajya mu bikorwa by’iterabwoba. Ati “Najyanywe mu gisirikare nshimuswe, ntabwo nakinjiyemo ku bushake bwanjye.”

    Nshimiyimana yavuze ko yatangiye amashuri abanza mu 2001, ajyanwa mu mahugurwa ya gisirikare akuwe mu ishuri ubwo yigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2009.

    Yavuze ko bari barabwiwe ko umuntu wese utashye leta y’u Rwanda ihita imwica ari na yo mpamvu ubwo yageragezaga gutoroka igisirikare, atigeze atorokera mu Rwanda ahubwo yagiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko iriya mitwe y’iterabwoba yari ifite uburyo itanga amafaranga mu ngabo za Congo ku buryo yagerageje gutoroka mu 2018, agiye muri Monusco ariko agatangirwa ruswa, afatwa n’ingabo za Congo zimusubiza inyuma.

    Yavuze ko adakwiye kuryozwa ibyaha byo kuba muri iyi mitwe ya MRDC-FLN kuko yinjijwemo ku ngufu, ku gahato bityo akwiye gufatwa nk’uwagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na MRCD-FLN.

    Ati “Ndasanga ibihano bidakwiye kuri njye, ahubwo icyo nari nkwiye ni uko nakwigishwa amateka y’igihugu nanjye ngafatwa kimwe n’abandi twafatanywe bari i Mutobo, harimo abana twiganaga, harimo abayobozi bari bakomeye ndetse banyijije muri iriya mitwe”

    Yakomeje agira ati “Abo bose bari i Mutobo, nanjye nkaba nsaba aho kugira ngo mpabwe ibyo bihano nahabwa ayo mahirwe yo kwigishwa amateka y’igihugu nkavanwa mu mwijima twari twarashyizwemo n’iriya mitwe.”

    Uwunganira Nshimiyimana yavuze ko umukiliya we yafashwe bunyago nk’uko hari abandi bana bafatanywe bagiye binjizwa muri iyi mitwe ku ngufu, bityo nk’uko biteganywa n’amategeko akaba akwiye kurekurwa kuko yinjijwe mu bikorwa bibi ku gahato.

    Iyamuremye Emmanuel wari wasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko nta bushake yigeze agira bwo kwinjira mu kitwe y’iterabwoba ahubwo yagiye ashiduka yayinjijwemo ndetse ngo kuyivamo ntabwo byabaga ari ibintu byamushobokera kuko uwafatwaga yatorotse yabaga ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

    Yavuze ko ibikorwa by’ibitero byagabwe n’iyi mitwe nta ruhare yabigizemo kuko nta bujyanama yatangaga mu kubitegura cyangwa kubiyobora.

    Avuga ko atigeze yumvikana n’ubuyobozi ubwo bwamusabaga kuyobora ibitero byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Iyamuremye yanabwiye Urukiko ko nta bitero yigeze ategura cyangwa ngo abiyobore ari nayo mpamvu yafatiwe ku mupaka n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ubwo yari aje mu Rwanda arimo gusohoka muri iyi mitwe y’iterabwoba.

    Yakomeje agira ati “Nanjye nkaba nasabaga ko nk’uko abo twabanye banyujijwe i Mutobo bari kwigishwa Uburere Mboneragihugu […] nanjye ari uko byangendekera nkajyanwa i Mutobo nkigishwa uburere mbonera gihugu ngasubizwa mu buzima busanzwe.”

    Yavuze ko kuri ubu amaze gusobanukirwa ko igihe bamaze bari muri iriya mitwe itemewe batakaje byinshi cyane nabo bakabaye barimo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Iyamuremye yavuze ko mu gihe yaba atajyanwe i Mutobo, urukiko rwazakoresha ubushishozi bwarwo bityo akanahabwa ibihano akaba yabisubikirwa akabona amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Ati “Narangiza nsaba imbabazi, imbere y’urukiko n’Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero, ababuze ababo n’abakuwe mu byabo. Nkaba nizeza ko ngize amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe nafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

    Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara yaganiraga n’umwunganira mu mategeko mbere y’uko iburanisha ritangira

    Matakamba Jean Berchmas yabwiye urukiko ko mu iburanisha yagiye yemera icyaha akanagaragaza ukuri kose bityo akwiye gukurirwaho ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse

    Nsabimana Callixte nawe yari yitabye Urukiko n’ubwo we yamaze kugaragaza icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25

    Mu Rukiko, abaregwa baba bahuze bari gusoma dosiye zabo kugira ngo babe biga ku byo baza kwireguza

    Mukandutiye Angelina niwe mugore rukumbi ureganwa na Paul Rusesabagina

    Matakamba yatakambiye urukiko asaba guhabwa imbabazi

    Niyirora Marcel yatakambiye urukiko arusaba kugabanyirizwa ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse

    Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko ko yifuza kurekurwa akajyanwa i Mutobo kwigishwa Uburere Mboneragihugu

    Shabani Emmanuel yavuze ko asaba imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari
    Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari

    Ibyo byatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye za Leta zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’ingamba zaraye zifashwe n’Inama y’Abaminisitiri.

    Ukwezi kwa Nyakanga ngo kwaranzwe no kwiyongera kw’imibare y’abandura Covid-19 mu turere dutandukanye, ariko by’umwihariko muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi umunani.

    MINISANTE ivuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwafashe indi ntera mu minsi 45 ishize kuko nko mu kwezi kwa Kamena gutangira hari abantu 30 bagaragaraho ubwandu bushya, gusa ngo uko iminsi yashiraga ni ko imibare yagiye izamuka kugeza aho muri Nyakanga abagaragayeho ubwandu bushya ku munsi bageze kuri 800, ndetse hakaba hari n’igihe barenze 900.

    Iyo mibare kandi ngo yagiye igaragaramo abarwayi barembye ku buryo byatumye bimwe mu bitaro n’amavuriro yari asanzwe yita ku barwayi ba Covid-19, yari yarafunze yongeye gufungurwa kugira ngo akomeze kwakira no kwita ku barwayi kubera ko hakirirwaga abarwayi bakeneye kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

    Ibyo byose byanatumye imibare y’abahitanwa na kino cyorezo yiyongera kuko hari n’igihe hapfuye abantu 22 ku munsi umwe.

    Ngo ingamba zari zarafashwe ntizabashije guhindura imibare mu buryo babyifuzaga, ariko kandi ngo zatumye ibintu bitazamba kurushaho kuko n’ubwo imibare yatumbagiye cyane mu turere 11 ariko ishusho y’igihugu cyose muri rusange itameze nabi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu gushyira mu bikorwa Guma mu Rugo bizajyana no gusuzuma abantu mu tugari.

    Ati “Mu gushyira mu bikorwa Guma Rugo turaza gusuzuma by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twavuga ko ubwandu bwiyongereye cyane, turaza gusuzuma abantu mu kagari aho batuye. Turabasanga mu kagari byibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari, aho abantu bazajya kwisuzumishirizamo Covid-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze”.

    Minisitiri Ngamije avuga ko muri uko gusuzuma uzajya asanganwa ibimenyetso bigaragaza kuremba, azajya ahabwa imiti kuko hari izwi igabanya ubukana bw’iyo virus ariko kandi ngo bizaba bibaye n’umwanya mwiza wo kugira ngo arusheho gukurikiranirwa hafi, bareba n’imihumekere ye kugira ngo arusheho gufashwa no kwitabwaho.

    Biteganyijwe ko gahunda ya Guma mu Rugo mu turere 11 harimo n’Umujyi wa Kigali, izatangira kuri uyu wa Gatandatu, ari na bwo gahunda yo gusuzuma Covid-19 mu tugari izatangizwa.


  • RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’intebe afungishijwe ijisho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutabera bushinja uwo mugabo, kuba ngo yarishyuye Miliyoni 110 z’Amadolari ya Amerika kuri konti z’abantu batabaho, bagizweho ingaruka na politiki ya ‘zaïrianisation’ ku bigo by’abanyamahanga mu gihe yari muri Guverinoma.

    Umunyamategeko wa Matata witwa Me Laurent Onyemba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati “Iyi dosiye ishingiye kuri politiki. Turateganya gusaba ko urukiko rumuhamagaza kuko ubundi ntacyo yakoze”.

    Me Onyemba ati “Harimo ibintu bitari ukuri. Twazanye urutonde rw’abishyuwe, inyandiko zisobanura amadeni yakomotse kuri ‘zaïrianisation’, muri make amadosiye yose yateguwe imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Guverinoma”.

    ‘Zaïrianisation’ ni uburyo bwo kwimura Abashoramari b’abanyamahanga nta ndishyi bahawe, ibyo bikaba byaremejwe guhera mu 1973, bikozwe na Mobutu Sese Seko wabaye Perezida wa Zaire (RDC ubu).

    Matata Ponyo ubu uri ku mwanya wa Senateri, yabaye Minisitiri w’imari mu 2010 – 2012, aba Minisitiri w’intebe guhera mu 2012 kugeza mu 2016, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.

    Mbere bigitangira Abasenateri ba Congo-Kinshasa bamaganye ikurikiranwa rya Matata, ariko ku itariki 5 Nyakanga 2021, batandatu mu bagize ‘Sénat’, mu gihe inteko yari yateranye bisabwe n’Umushinjacyaha wo ku rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, bemeje ko Senateri Matata Ponyo, akurwaho ubudahangarwa yahabwaga n’uko ari mu nteko ishinga amategeko.

    RDC urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ni rwo ruburanisha Perezida na Minisitiri w’intebe ku byaha bakoze mu gihe bari bakiri muri iyo myanya.

  • Abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 barasabwa kutava mu ngo zabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo
    Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo

    Ibyo biravugwa mu gihe hari nk’umuryango urimo uwahahiraga urugo ariko akaba atagisohoka kuko yanduye Covid-19, ariko bikaba ngombwa kw’abandi bo muri uwo muryango basohoka bakajya gushaka ibitunga urugo, ari ko bahura n’abandi bantu.

    Urugero ni umugabo wanduye Covid-19 wo mu mudugudu wa Byimana ya mbere Akagari ka Byimana, Umurenge wa Matimba, afite impungenge ko umuryango we ushobora kwanduza abandi bantu mu gihe bamwe mu bagize uwo muryango basohoka gushaka amazi n’ibindi bigomba kubatunga.

    Aganira na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, yavuze ko amaze icyumweru yipimishije bamusangana Covid-19 ndetse guhera ubwo yishyira mu kato.

    Avuga ko kugira ngo ubuzima bukomeze umugore we ari we usohoka mu rugo akajya gushaka amazi ndetse no guhaha ibiribwa kuko bifungiranye bose batashobora kubaho.

    Ati “Imbogamizi ihari urumva kuba naranduye mfite impungenge ko n’umuryango wanjye ushobora kuba waranduye, ariko turamutse twanduye twese tukaguma hano mu nzu twabaho gute, ni kwa gupfa na none”.

    Akomeza agira ati “Uyu ni umunsi wa karindwi ndyamye mu rugo mu gihe ari jye wazindukaga nkafata akagare nkabona icyo kurya urumva ni ikibazo gikomeye, badushyira muri Guma mu Nzu urumva twabaho gute? Urumva basanga twarapfuye.”

    Avuga ko habonetse iby’ingenzi byabafasha nk’ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’amazi nta muntu wakongera gusohoka mu rugo kuko afite impungenge z’uko umuryango we ushobora kwanduza abandi baturage.

    Ati “Maze kwipimisha basanze nanduye nashatse gupimisha umuryango wose ariko mbona byadushyira mu kaga, none se ni nde waduha amazi. Niba nararwaye mfite yenda 5,000 frw, ariko se twese badupimye bagasanga twanduye ni nde wajya kuduhahira? Umudamu ni we ujya gushaka ibyo dukeneye kugira ngo turamuke.”

    Avuga ko hari n’abandi bashobora kuba bafite ikibazo nk’icye batinya kujya kwipimisha kugira ngo batabura uko babaho.

    Ubundi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko umuntu wagaragayeho ubwandu bwa Covid-19, yishyira mu kato ndetse n’umuryango ukajya mu kato ntusohoke mu rugo guhura n’abandi bantu.

    Ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa ku bafite amikoro macye ndetse n’amazi, inzego z’ibanze zikabafasha kugira ngo ubuzima bukomeze.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021 ku ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa guhera kuwa 17 Nyakanga 2021, cyane ku turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, Minisitiri Gatabazi, yasabye ko imiryango irimo abarwayi inzego z’ibanze zayifasha kugira ngo idasohoka kwanduza abandi.

    Yagize ati “Abarwayi bagomba kuguma mu rugo ndetse tukaba tunasaba ko abari muri urwo rugo rurimo abarwayi umwe cyangwa babiri, baba bakwiye kutagenda kuko haba hari ibyago by’uko bashobora kugenda na bo yenda banduye, ariko bataripimisha ngo bamenye uko bahagaze.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba abarwaye ko baguma mu ngo zabo, tugasaba abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze gusura abo baturage bafite rimwe na rimwe ibibazo by’imibereho kugira ngo babafashe nk’umuryango nyarwanda. Abaturanyi babo bababonere ibyo barya n’aho bidashobotse Leta ikaba yagira uruhare mu gufasha abo bantu basabwa kuguma mu ngo kubera ibyago byo kwandura Covid-19.”

    Minisitiri Gatabazi avuga ko byafasha ko abarwaye badasohoka bajya gushakisha imibereho, kuko bakwirakwiza ubwandu.


  • Menya igishingirwaho mu gukatirwa ifunga n’ifungura by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese bitangwa byagenze gute? Urugero icyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo cyafashwe ku bujurire nticyongera kujuririrwa. Muri iyi nkuru twateguriye abasomyi mu rwego rwo kubafasha kumenya byinshi mu mategeko, urungukiramo n’ibindi utari uzi ku ifunga n’ifungura by’agateganyo (provisional detention and provisional release).

    Iyo Ubushinjacyaha busanze ukekwaho icyaha agomba gukurikiranwa afunzwe, butegura dosiye ishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

    Iyo ikirego kigeze imbere y’urukiko, habanza kubaho kuburana ku ifungwa ry’agateganyo cyangwa irekurwa, uregwa akajya yitaba urukiko avuye hanze.

    Aha buri ruhande rutanga impamvu zarwo. Ubushinjacyaha bushobora kuburana bugaragaza ko uregwa arekuwe urugero ashobora guhohotera uwo yakoreye icyaha, gusibanganya ibimenyetso cyangwa gutoroka ubutabera naho ukekwaho icyaha cyangwa abamwunganira na bo bashobora kugaragaza ko uregwa adakwiriye gufungwa by’agateganyo igihe cy’iminsi 30 kubera uburwayi afite, imico ye isanzwe ari myiza, uburyo yafashije ubutabera cyangwa inshingano afite mu muryango (urugero ari nk’umugore wonsa).

    Mu mategeko igihe cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kiba gishobora kongerwa.

    Urukiko ruburanisha ikirego ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) y’akazi.

    Urukiko rufata icyemezo ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi iburanisha ripfundikiwe.

    Umucamanza asuzuma impamvu akagena niba ifungwa ry’agateganyo rikwiriye cyangwa ridakwiriye.

    Ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ibi bikurikira:

    1° kuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera;

    2° kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza;

    3 kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki;

    kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe;

    5° kwitaba igihe abitegetswe;

    6° gutanga ingwate;

    7° kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga;

    8° gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.

    Icyemezo cy’umucamanza kigomba kugaragaza impamvu yashingiyeho arekura by’agateganyo ukurikiranyweho icyaha.

    Ubushinjacyaha bugenzura ko ibyategetswe n’Urukiko byubahirijwe, byaba bitarakozwe bugasaba ko ukurikiranywe afungwa by’agateganyo.

    Itegeko riteganya ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe by’agateganyo kimara iminsi mirongo itatu .

    Iyo hari uruhande rutishimiye imikirize y’urubanza ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo habaho kujurira.

    Icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze kijuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye.

    Umuburanyi utishimiye icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ashobora kukijuririra mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) ibarwa uhereye igihe yamenyesherejweho isomwa ryacyo.

    Kujuririra icyemezo cyerekeranye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo ntibibuza isuzumwa ry’urubanza mu mizi.

    Mu gihe cyagenewe ubujurire no mu gihe urukiko rwamaze kujuririrwa rutaraca urubanza, icyemezo cy’urukiko cyafatiwe ukurikiranyweho icyaha kigumaho mu gihe cyose hatarafatwa ikindi cyemezo kikivuguruza ku rwego rw’ubujurire.

    Urukiko rwajuririwe ku bijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rusuzuma mu bujurire icyo kibazo nubwo urukiko rwaba rwararegewe urubanza mu mizi.

    Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.

    Nyuma y’ ifungurwa ry’agateganyo cyangwa ifungwa ry’agateganyo iburanishwa ry’urubanza mu mizi ni ryo rigena igihano uwakoze icyaha ahabwa. Aha ni ukuvuga igifungo cyangwa kugirwa umwere.

    Mu gihe hatabayeho kuburanisha urubanza mu mizi ngo umuntu akatirwe, ntabwo abarwaho ubusembwa (criminal records ). N’iyo wamara umwaka ufunze bikiri mu ifungwa ry’agateganyo (provisional detention) urubanza rutaraburanishwa mu mizi nta busembwa mu mategeko uba ufite kuko uba ukiri umwere kuko uba utarigeze ukatirwa.

    Inkuru bijyanye:

    Bigenda bite kugira ngo ifungwa ry’agateganyo rirenge iminsi 30?

  • Rubavu: Gusana ibyangijwe n’imitingito bizatwara asaga miliyari 91Frw #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo raporo isohotse nyuma y’amezi hafi abiri imitingito n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo byibasiye imijyi ya Goma na Gisenyi, byangiza ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyari 36 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Iyo raporo yakozwe n’itsinda ry’abantu 42, rigizwe n’abahanga, abayobozi ba Leta n’abahagarariye za kaminuza, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta igaragaza ko imitingito yibasiye inyubako 2,990 zirimo inzu yo guturamo, iza ya Leta, iz’ubucuruzi, amashuri, ibigo nderabuzima, n’amatorero.

    Ibindi byangijwe harimo ibikorwa remezo rusange, nk’imiyoboro y’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibitaro bya Gisenyi.

    Raporo y’impuguke igaragaza ko gusana neza ibyangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki 22 Gicurasi 2021, bizatwara inshuro zirenga ebyiri agaciro k’ibyangiritse muri Rubavu, igiciro cyose cy’ibyangiritse kirabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda 36,650,606,000.

    Habarwa agera muri miliyari 23 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bidukikije by’umutungo byangijwe n’amahindura yatwikiriye ubutaka mu Murenge wa Cyanzarwe, n’ubutaka bwacitse mu mujyi wa Gisenyi na Rubavu, hamwe n’ibindi byangiritse. Hari kandi miliyari 10.5 z’Amafaranga y’u Rwanda ku bikorwa remezo by’amazu.

    Mu nzu zose zituwemo 2,654 zahungabanijwe n’umutingito, 1.920 zaraguye, ndetse imiryango 351 irimurwa iracumbikirwa.

    Amashuri arindwi (7) yahungabanyijwe n’imitingito agomba kwimurirwa mu tundi turere nyuma yo gufatwa nk’aho adashobora gusanwa.

    Imihanda ine minini ya kaburimbo mu mujyi wa Gisenyi yacitsemo ibice, ibitaro by’Akarere ka Rubavu byahagaritse serivisi ndetse birazimura kubera kwangirika kw’inyubako, n’ubwo byongeye gukorerwamo bidasanwe ariko ngo byarashegeshwe.

    Iyo raporo igaragaza ko nta buzima bwatakaye bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe ku baturage bwo kubahiriza ingamba z’umutekano, ariko byahungabanyije ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage kuko imiryango 4.349 yari ikeneye ubufasha bw’imibereho, cyane cyane ibiribwa n’ ibiryamirwa n’ibyo kwambara.

    Impuguke zigaragaza ko mu gusana ibyangiritse hazakenerwa nibura Amafaranga y’u Rwanda 91.430.692.000, ayo mafaranga akubiyemo ibikenewe kugira ngo umuntu ashobore gusubira uko yahoze ndetse ashobore guhangana n’ibizaba mu gihe kizaza.

    Zimwe mu nama itsinda ritanga harimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu.

    Hazakenerwa kuvugurura inyubako zasenyutse no kubaka cyangwa kwimura inzu zo guturamo, bishobora kuzatwara Amafaranga y’u Rwanda miliyari zisaga 47.

    Kuvugurura imihanda n’ibiraro byangiritse bizatwara miliyari 19.7 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe miliyari 15.8 azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo by’amazi.

    Hazakenerwa miliyari 1.9 arenga mu bikorwa by’ ubuzima, harimo ibitaro by’Akarere ka Rubavu bikeneye kwimurirwa mu birometero bitanu uvuye aho biri ubu, nk’igisubizo kirambye.

    Zimwe mu mpungenge zigaragaza uburyo abaturage batangiye gusana amazu yabo nta bujyanama mu birebana n’ubwubatsi butanzwe, ndetse bamwe basibye umututu waciwe n’imitingito.

    N’ubwo impuguke zitanga umuburo udasanzwe wo kwirinda kuzamura inyubako iyo ari yo yose muri zone itukura ikunze kwibasirwa n’imitingito, abaturage bo barangije gusana inzu zabo.

    Abatuye Akarere ka Rubavu n’ubwo imitingito yibasiye yabibasiye yarangiye, ntibaribagirwa igihombo yabateje kirimo inyubako zasenyutse, imihanda yangiritse, serivisi zapfuye n’ihungabana ku buzima bwa benshi.

    N’ubwo ubuzima bwongeye gusubirana mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zaho, ibisigisigi by’imitingito biracyigaragaza mu mihanda yo mu mujyi wa Gisenyi, mu nyubako ndende ndetse n’umututu wacitse kuva mu kiyaga cya Kivu kugera kuri Nyiragongo wakomeje kwiyongera.

  • Agahinda k’umubyeyi umaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be – #rwanda #RwOT

    Kuva Abatutsi batangira kwicwa no gutwikirwa mu 1959 kugeza mu 1994, bamwe bagiye bahungira mu bihugu byo hirya no hino ariko cyane ibituranye n’u Rwanda ari byo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mukabagire n’umuryango we ni bamwe muri abo Banyarwanda babashije guhungira mu bihugu by’ibituranyi.

    Mu buhamya bwe avuga ko iwabo hari ku Gikongoro, ubu ni muri Nyamagabe, akaba yarabanaga n’ababyeyi be bombi na Murumuna we witwaga Mukankundiye Margaret mu myaka ya 1950. Nyuma y’igihe gito se witwaga Sehene André aza kwitaba Imana mama we witwa Merekoriya abarera bakiri bato.

    Nyuma y’imyaka irindwi se apfuye, mama we yagiye gushaka undi mugabo, maze umwana umwe mukuru ari we Mukabagire amujyana iwabo i Nyanza kubana na nyirakuru uwari muto aramujyana mu rugo rwa kabiri yari agiye gushakamo.

    Mukagabagire avuga ko mama we yashakanye n’umugabo witwa Gahuma Kalipofori i Butare [Huye y’ubu] ahitwa mu Busanza, ahabyara umuhungu witwa Gasangwa.

    Akomeza agira ati “Intambara ya 1959 ibaye, twebwe [We na Nyirakuru] twahungiye i Burundi, na ho mama we, umugabo we, umwana wabo Gasangwa na Murumuna wanjye Mukankundiye bo bahungira muri Uganda kuko tutari turi kumwe, bajya ahitwa i Cyagwe muri Mukono, anahabyarira undi mwana w’umukobwa witwa Nabuyara.”

    Kuva ubwo Mukabagire yahise aburana na mama we n’abavandimwe be kuko ubuzima bw’ubuhunzi icyo gihe bwari bukomeye, kandi nta n’itumanaho ryabagaho ku buryo umuntu yari kumenya aho abavandimwe baherereye.

    Yongeye kubonana na mama we nyuma y’imyaka 25

    Mukabagire yabaye i Burundi na nyirakuru, anahashakira umugabo ari na ko akomeza gushakisha mama we n’abavandimwe be kuko yahoraga ahangayitse iteka kuko atari azi niba bariho cyangwa barapfuye.

    Ku bw’amahirwe, mama we ni we wamenye aho ari mbere. Yagize ati “I Burundi nahoraga nshakisha, gusa mama yaje kumenya aho ndi ashaka ibyangombwa aza kundeba[…]Mama twabonanye nyuma y’imyaka 25 mbyaye gatanu.”

    Nyuma yo kubonana na mama we yamutekerereje ubuzima bwose banyuzemo mu buhungiro, aho yanamubwiye ko yatandukanye n’umugabo we, akamusigira abana be babiri Gasangwa na Nabuyara ubundi akajyana Mukankundiye [murumuna wa Mukabagire] mu kandi gace ko muri Uganda ahitwa i Masaka.

    Kuva ubwo mama we [Merekoriya] ntiyongeye kubona abo bana Gasangwa na Nabuyara ndetse na Mukabagire aheruka Gasangwa akiri muto cyane batarahungira muri Uganda.

    Nubwo amaze imyaka 62 atarabona abavandimwe be yizera ko bakiriho

    Mukabagire avuga ko nyuma yo gukora ibishoboka byose akabura abavandimwe be yizera ko bakiriho cyangwa se hari ababakomotseho.

    Yagize ati “Nyuma mama yansanze i Burundi turabana, ntanga amatangazo kuri radiyo nshakisha murumuna wanjye unkurikira n’abo bavandimwe banjye babiri [Gasangwa na Nabuyara] turababura. Rero kubera ubuzima, abana batanu, amazu, ubushomeri bw’i Bujumbura sinari kubasha kujya muri Uganda kubashaka.”

    “Dutashye rero mu 1994 twigira inama yo kujyana na mama, dushakisha ibyangombwa by’inzira biratungana haza ibintu by’imisoro byo gusora kabiri mu mwaka amafaranga ibihumbi 90 Frw, biba birapfuye turabihagarika.”

    Akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 12 ari bwo bongeye kujya gushaka abo bavandimwe, agenda wenyine kuko mama we yari amaze gusaza kandi atakinahibuka neza, gusa aramurangira ku buryo na we atigeze ajijinganya.

    Ati “Nagezeyo nsanga murumuna wanjye Mukankundiye yarapfuye ariko abana be yasize turabonana, ba bavandimwe babiri bambwira ko bari hakurya y’ikiyaga cya Victoria, ariko ndavuga nti amafaranga ni makeya sinabasha kugerayo.”

    Mukabagire avuga ko yagarutse mu Rwanda atababonye, ariko abana ba murumuna we yabonanye na bo bamwizeza ko bazakomeza gushakisha abo bavandimwe, ariko kugeza ubu nta makuru mashya arabona yabo kuko nimero za telefone z’abo bana ba murumuna we yazibuze.

    Yavuze ko icyo yifuza ari ukubona abavandimwe be. Ati “ Nziko abantu baganira, n’impamvu nagiye mbona umuryango ni ukubera kuganira, nifuza rero ko uwamenya abo bavandimwe Gasangwa na Nabuyara yabibamenyesha.”

    Mukabagire amaze imyaka 62 atabona abavandimwe be, ntabwo azi niba baratahutse mu Rwanda cyangwa baragumye muri Uganda.

    Marie Mukaagire avuga ko yizeye ko abavandimwe bakiriho nyuma y’imyaka 62 atarababona

  • Mineduc yahawe Umunyamabanga Uhoraho; abandi bayobozi bashya bashyizwe mu myanya – #rwanda #RwOT

    Karakye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu gihe Ningabire yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, ikurikirana n’isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Abandi bayobozi bashyizweho kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu barimo Alexis Kabayiza wagizwe Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Mukeshimana Claire wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye muri iyo Minisiteri.

    Muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

    Abandi bayobozi bashyizweho barimo Mulindwa Prosper wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuri ubu akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, ikurikiranabikorwa n’isuzuma muri Minaloc.

    Muri iyi Minisiteri kandi hashyizweho abandi bayobozi barimo Monique Huss wagizwe Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’icyaro n’imibereho myiza y’abaturage, aho yasimbuye Sheikh Bahame Hassan, wahise uhindurirwa inshingano akagirwa Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata.

    Richard Kubana yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukangurambaga mu baturage no guhuza ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

    Bob Gakire wari umaze igihe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere no kwegereza ubuyobozi abaturage.

    Semwaga Angelo yongeye kugirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Peacemaker Mbungiramihigo wari Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru [yamaze guseswa] yagizwe Umuyobozi muri Minaloc ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.

    Parfait Busabizwa wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyefo.

    Mu Nama Nkuru y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga naho hashyizweho abayobozi bashya barimo Dr Didacienne Mukanyiligira wagizwe ushinzwe ikoranabuhanga, guhanga udushya n’isesengura ry’umutungo mu by’ubwenge.

    Felly Migambi Kalisa yagizwe ushinzwe ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, Dr Marie Chantal Cyulinyana agirwa ushizwe ubumenyi, ikoranabuhanga, Kayumba Théogène yagizwe umugenzuzi mu by’ubucukuzi, Dr Japhet Niyobuhungiro agirwa ushinzwe ubushakashatsi n’iterambere.

    Ikigega Agaciro Development Fund cyahawe abagize Inama y’Ubuyobozi bayobowe na Scott T. Ford; Visi Perezida Dr Thierry Kalisa Mihigo n’abandi barimo Aime Ngarukiyintwali, Alysia Silberg, Jeanne F. Mubiligi, Andrew Rozanov na Doreen Karake.


  • Abaririmbye Jerusalema bashobora kuruhukira mu nkiko bapfa amafaranga – #rwanda #RwOT

    Zikode w’imyaka 35 yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko ikigo kireberera inyungu ze (label) cya ‘ Open Mic Productions’, ari nacyo iyi ndirimbo yakorewemo cyanze kumwishyura bityo ko agiye kwitabaza inkiko.

    Ati “Ijwi ryanjye n’amagambo agize indirimbo byakwiriye Isi yose, ariko ndacyategereje icyo abo twakoranye indirimbo bangomba. Ntabwo nigeze nishyurwa nubwo indirimbo yakunzwe ku Isi yose[…] urukundo no kunshyigikira byaturutse ku bafana ba ‘Jerusalema’ ni byo byankomeje biranyobora muri ibi bihe bikomeye kuri njye. Ikibazo ubu kiri mu maboko y’abanyamategeko banjye.”

    Iyi ndirimbo yayikoranye na ‘DJ Master KG’ ndetse yabaye imwe mu zakunzwe cyane ku Isi yose mu 2020, aho yabaye nk’ikirango cy’ibihe bya Guma mu Rugo hirya no hino ku Isi.

    Yabaye iya mbere mu ndirimbo zikunzwe mu Bubiligi, muri Romanie, mu Buholandi, Afurika y’Epfo n’u Busuwisi. Yabaye iya kane kuri Billboard mu gice cya ‘Billboard’s world digital’ ndetse ikundwa mu bindi bihugu birimo u Butaliyani na Espagne.

    Kuri Youtube indirimbo yakozwe bwa mbere mu Ukuboza 2019, ubu ifite abamaze kuyireba basaga miliyoni 421, mu gihe indi yasubiwemo ku bufatanye na ‘Burna Boy’ yagiye hanze muri Kamena 2020, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 21.

    Iyi ndirimbo kandi yahesheje ‘Master KG’ ibihembo bitandukanye ku rwego rw’Isi.

    ‘Master KG’ w’imyaka 25 yanditse kuri Twitter avuga ko Zikode yabihindutse agashaka guhindura ibyo yari yemeye, ati “Twari twumvikanye ko buri wese azatwara 50%. Ariko Zikode we ashaka gutwara 70% njye nkatwara 30%.”

    Zikode ntabwo ari kuvuga rumwe na Open Mic Productions ari nayo yamwifashishije mu ndirimbo ndetse iyi nzu ifasha abahanzi iheruka gusinyisha undi witwa Zanda Zakuza kugira ngo asimbure mugenzi we mu bikorwa bijyanye n’iyi ndirimbo birimo kuzenguruka ku Isi yose.

    Mu itangazo Open Mic Productions yakoze iyi ndirimbo yashyize hanze, yavuze Zikode atari yishyurwa amafaranga bemeranyijwe mu masezerano kubera ko habayeho ubwumvikane bucye.

    Riti “Mu gukora indirimbo, Master KG ari nawe nyirayo ndetse na Zikode wifashishijwe, bemeranyijwe kugabana buri wese agahabwa kimwe cya kabiri. Aya masezerano abahanzi bose bari bayemeranyije umwaka ushize mu Ugushyingo, ariko abanyamategeko ba Zikode basubiyemo amasezerano bashaka ko twabaha ijanisha riri hejuru.”

    Itangazo rikomeza rivuga ko icyatumye Zikode atishyurwa ari uko we n’abanyamategeko be bashaka ko amasezerano ahindurwa, ariko rikavuga ko bakiri mu biganiro ku buryo mu gihe ibintu bizaba byakemutse abantu bazabimenyeshwa.

    Master KG yavuze ko umwaka ushize Zikode yakoze icyo yari yise ‘Jerusalema tour’ akazenguruka ahantu hatandukanye akora ibitaramo, ariko akaba yatangajwe n’uko mu gihe nawe abikoze, uyu muhanzi yaravuze ko yanze ko, babijyanamo.

    Nomcebo Zikode na Producer Master KG baririmbye Jerusalema ntibari kumvikana ku kugabana inyungu yavuye muri iyo ndirimbo

  • Abarwariye Covid-19 mu ngo barishimira uko abajyanama b’ubuzima babitaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abajyanama b
    Abajyanama b’ubuzima barashimirwa uko bita ku barwariye Covid-19 mu ngo

    Mu gihe icyorezo cya covid-19 cyongeye gufata indi ntera kubera kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda bigatuma imibare y’abicwa ndetse n’abandura yongera kuzamuka, kuri ubu imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima ikaba yerekana ko abarenga ibihumbi 15 ari bo barwariye mu ngo zabo.

    Bimwe mu byo abajyanama b’ubuzima bafasha abarwariye Covid-19 mu rugo harimo gupima bakamenya imihumekere y’umurwayi, kubaha amabwiriza yo kudasohoka mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo, gushishikariza umurwayi kwiha akato ku buryo atanduza abo abana na bo.

    Mu gihe kandi basanze uwarwaye ari we witaga ku muryango bamukorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe akagezwaho ibibatunga kugira ngo bimufashe kudasohoka ngo akwirakwize icyorezo.

    Umwe mu barwariye mu rugo mu Karere ka Kicukiro witwa Alfred, avuga ko igikorwa abajyanama b’ubuzima barimo gukora cyo kubasanga aho barwariye kibafasha ariko kandi ngo abantu ntibakwiye gukomeza gukerensa Covid-19.

    Ati “Ikibazo n’imyumvire y’abatarayirwara ariko mu by’ukuri nagira ngo mbabwire ko Covid-19 iriho, n’ukuri yaranshwanyaguje kuko yarabanje irankubita iranshwanyaguza ikajya imvana ku isi ikandererembesha ahantu ntazi. N’ukuri iragukubita ukababara umutwe, igituza, ukababara umubiri wose n’amaguru”.

    Claudine na we urwariye mu Karere ka Kicukiro akaba amaze no koroherwa, avuga ko gukurikiza inama z’abajyanama b’ubuzima byamufashije.

    Ati “Icyabimfashijemo cya mbere n’ugukurikiza inama z’abajyanama bansuraga, nagerageje kubahiriza ibyo bambwiye nkarya neza, ndya imbuto nkanywa amazi menshi ndanaryama nkaruhuka nta kindi kidasanzwe naba narakoze”.

    Kanyamugenga Phenias n’umuhuzabikorwa w’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Gikondo, avuga ko abantu bamaze kubisobanukirwa ku buryo n’uwo batamenye abihamagarira.

    Ati “Icyiza kiriho ni uko n’iyo avuye gupimwa tutaramumenya aratwihamagarira nk’abajyanama akavuga ati bansanze bimeze bitya mungereho nanjye kugira ngo munkurikirane, usanga ari ikintu cyiza gituma n’abantu bakira mu buryo bwiza, nko muri Gikondo abenshi barimo baragenda bakira kandi nta n’ikibazo kirimo”.

    Ubundi ngo kugira ngo umurwayi wa Covid-19 abe arenze ubushobozi bw’abajyanama b’ubuzima Ni uko bamushyiraho igipimo bagasanga afite imihumekere iri munsi ya 80, aho bahita batanga raporo ku kigo nderabuzima ubundi bagahamagaza imbangukiragutabara ikaza ikamujyana.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence avuga ko inzego zose zahagurukiye iki gikorwa.

    Ati “Twamanutse kugira ngo tugere mu bice bitandukanye by’Umujyi tuzi hari ikibazo yaba mu isoko yaba muri za gare ariko noneho mu ngo zacu ushobora gusanga hari urugo rufite umuntu urwaye akeneye ko yashyirwa ahantu mu kato kugeza akize. Hari aho bakeneye ko hari umuntu uri bumugereho amubwire uko ari bwitware cyangwa natangira kugira ikibazo cyo guhumeka abe yafashwa kugera kwa muganga byihuse”.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda muri werurwe 2020 kimaze gutwara ubuzima bw’abantu 609 na ho abanduye bose ni 50.742 mu gihe abamaze gukira ari 35.582.

    Inzego z’ubuzima zitangaza ko mu gihugu hose habarirwa abajyanama b’ubuzima ibihumbi bigera kuri 58.