Tag: featured

  • AfroBasket: U Rwanda rurahura na Kenya muri ½ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu muri Kigali Arena haraye hasojwe imikino y’amajonjora aho buri kipe mu makipe ane yahuraga n’indi, imikino ikipe ya Misiri yasoje iri ku mwanya wa mbere.

    U Rwanda rurahura na Kenya muri 1/2
    U Rwanda rurahura na Kenya muri 1/2

    Umukino wabanje wahuje ikipe ya Misiri na Kenya, umukino waje gusozwa ikipe ya Misiri yari itangiye itsindwa, yigaranzuye Kenya iyitsinda ku manota 107 ku 106.

    Umukino wa kabiri waje guhuza u Rwanda n’ikipe ya Sudani y’Amajyepfo, umukino warangiye u Rwanda rutsinze Sudani y’Amajyepfo ku manota 65 kuri 52, aho Henderson Tiera Monayari w’u Rwanda ari we watsinze amanota menshi (21).

    Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)
    Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)

    Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

  • Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze yambitswe indangabubasha ‘Pallium’ – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki 14 Nyakanga 2019, imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu baturutse imihanda yose bahuriye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo ni bwo Cardinal Kambanda yambitswe indangabubasha ‘Pallium’ n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz wari kumwe na Cardinal Peter Turkson.

    Iyo ndangabubasha yayihawe na Papa Francis ku wa 29 Kamena 2019, i Vatican ku munsi Mukuru w’Intumwa Nkuru, Petero na Pawulo. Kuri uyu wa Gatatu nib wo imyaka ibiri yuzuye ibyo birori byo kwambika Cardinal Indangabubasha bibaye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari ibyishimo kwizihiza iyi myaka ibiri ishize, ibi birori mbonekarimwe bibereye muri Paruwasi [imwe mu zigize Arkidiyosezi ya Kigali] iherereye muri aka karere.

    Indangabubasha yambitswe Cardinal Kambanda ni ikimenyetso cya Liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya mu Rwanda, akaba yarayambitswe ku ntugu.

    Abandi ba Arkiyepiskopi u Rwanda rwagize bambikiwe Indangabubasha i Roma, ariko kuva mu 2015 ubwo Papa Francis yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa Indangabubasha na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe.

    Ubwo yari amaze kwambikwa Indangabubasha, Cardinal Kambanda yibukije ijambo rya Papa Francis yababwiye ubwo bajyaga guhabwa indangabubasha, asaba buri wese kurizirikana no kurikurikiza.

    Ati “Yadutumye kuba abahamya ba Kirisitu aho turi hose, ubuzima bukaba ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo rw’ivanjiri, icya gatatu tukaba abahamya b’impuhwe n’imbabazi”.

    Ibyo wamenye kuri ‘Pallium’

    Ijambo pallium [Indangabubasha], rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini bigasobanura ‘akitero k’ubwoya’. Ni umwambaro cyangwa umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba na Arkiyepiskopi mukuru, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.

    Kuri iyo pallium y’ubwoya bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kirisitu, Ntama w’Imana wabambwe ku musaraba.

    Pallium igereranywa rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza ayitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye”.

    Pallium rero ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye. Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura kimenyerewe muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara.

    Umurimo wa liturujiya wa pallium wakomotse ku mwenda bisangiye izina wambarwaga n’abami b’abami b’Iburasirazuba, nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi. Kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo I, kuyambika Papa byasimbuye burundu ikamba ry’icyubahiro.

    Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza.

    Pallium yambarwa na ba Arkiyepiskopi bayobora Diyosezi Nkuru (ari yo yitwa Arkidiyosezi). Arkidiyosezi koko ni Diyosezi nkuru mu madiyosezi agize Intara y’ubutumwa bwa Kiliziya iyi n’iyi (Province ecclésiastique).

    U Rwanda rufite Intara imwe, mu gihe ahandi ushobora kuhasanga Intara ebyiri (nk’i Burundi) cyangwa nyinshi. Pallium rero ni indangabubasha yambarwa na Arkiyepiskopi, ikaba ari ikimenyetso cy’ubumwe na Papa n’ubukuru mu bandi bepiskopi bo mu Ntara imwe, igashimangira ubutumwa n’ubwitange bumuranga.

    Ni ikimenyetso cy’ubushumba ku Mwepiskopi ushinzwe iyo Intara. Cardinal Kambanda, ni we mukuru mu Bepiskopi bayobora Amadiyosezi ari mu Ntara y’u Rwanda.

    Musenyeri Andrzej Józwowicz yambika Cardinal Kambanda Indangabubasha

    Aha Musenyeri Andrzej Józwowicz yerekanaga Indangabubasha yari igiye kwambikwa Cardinal Kambanda

    Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze yambitswe indangabubasha

  • Major General Mutayoba yagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Makanzo yasimbuye Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda guhera mu 2018.

    Major General Richard Mutayoba Makanzo yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi.

    U Rwanda nk’igihugu, rufite Tanzania nk’umuturanyi wo mu Burasirazuba bwarwo ariko by’umwihariko ibihugu byombi bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

    Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda kuko ari inzira inyuramo ibicuruzwa birenga 70% by’ibyinjira ndetse n’ibirusohokamo. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda byinjira cyangwa byoherezwa.

    Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ariko by’umwihariko ukazagabanya igihe cyakoreshwaga n’abacuruzi b’Abanyarwanda mu gihe bari kohereza cyangwa kuvana ibicuruzwa hanze.

    Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

    Mu 2018, ni bwo ibihugu byombi byasubukuye uwo mushinga mugari wa Gari ya Moshi wari waratangiye kuganirwaho muri za 2000 ariko abari abayobozi ba Tanzania barakomeje kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Major General Richard Mutayoba Makanzo wagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi

  • Kigali: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera, itangazamakuru ryeretswe umugabo wafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, aho yibaga abantu amafaranga kuri telefone kuri Mobile Money, aho babeshyaga abantu ko MTN yabageneye impano cyangwa bagiye kubakuraho nimero zibabaruyeho batazi.

    Uyu mugabo wageze i Kigali ari umuyede, yavuze ko ubu bujura yabutangiye mu 2017 abyinjijwemo n’abasore babanaga mu gipangu kimwe mu Murenge wa Gatsata.

    Ati “Tugitangira twakohererezaga ubutumwa bugufi bw’ibihumbi 75.000 Frw, tukakubwira ko ari impano wagenewe na MTN, tukakubwira imibare ukanda, wayikanda amafaranga ufiteho tukayatwara. MTN yahinduye uburyo kuko mbere amagambo yazaga nyuma yo kugukandisha imibare yabaga ari mu Cyongereza, ni bwo twashatse nimero icuruza Mobile Money tuyiguze n’umumotari, twarebaga amafaranga ufiteho tukaguhamagara, tukayagutwara utazi ibyo aribyo kubera imibare twakubwiye ukanda. Ntibyatinze kuko iyo MTN yabimenyaga bahitaga bafunga sim card. Twari tumaze kwiba batatu.”

    Yavuze ko hahindurwaga uburyo bwo kubikuza na bo bahinduraga amayeri yo gukoresha.

    Yakomeje ati “Nyuma twababwiraga ko tugiye kubakuraho nimero zibabaruyeho, uwabaga afite nimero zirenze ebyiri zimubaruyeho twamubwiraga imibare akanda ngo tumusubirizeho serivisi ze zavuyeho. Twamusabaga gukanda *182*1*1* nimero tumubeshya ko agiye gukurwaho* amafaranga dushaka* na PIN tumushuka, tukamusaba gukanda akego (#) ubundi amafaranga twashyizeho yaba ariho tukayatwara.”

    Nyuma iyo nzira na yo imaze kumenyekana, bahisemo kwiyitirira Urwego Ngenzuramikorere, RURA ari nayo yafashwe akiyitirira.

    Uyu mugabo w’imyaka 41 yasabye abantu kwirinda kurya ibyo batavunikiye kuko iminsi y’umujura ari 40, kuko ntacyo yungutse uretse kuba agiye gufungwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda ababashuka bitwaje inzego, abasaba gushishoza.

    Ati “Kuki umuntu ashukwa no guhabwa amafaranga y’ubuntu, kuki bagushuka ngo bahe umubare wawe w’ibanga ukawutanga kandi ubizi ko ari ibanga? Abanyarwanda ntibagakangwe n’amazina y’ibigo bikomeye babashukisha, abantu nibajijuke, bashishoze kandi basobanuze neza ibyo babwira n’abatekamutwe. Nibamenye amayeri akoreshwa ngo babibe, nibareba kure bazadufasha no gutahura abo biyitirira ibigo runaka.”

    CP Kabera yibukije ko uzatekereza gukora ibyaha ibyo aribyo byose azafatwa kandi akabiryozwa, kuko polisi itazihanganira ukora ikibangamiye Umunyarwanda aho ari hose.

    Yavuze ko bakomeje gushakisha uwo bakoranaga kugira ngo aryozwe ibyo yakoze, uwafashwe na we agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, agakorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Uwafashwe yavuze ko ubujura yabutangiye mu 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abantu barindwi ariko bari basigaye bakorana ari babiri. Yavuze ko amafaranga menshi bibye icyarimwe ari ibihumbi 800 Frw mu gihe abo yambuye ashutse bagera ku 150. Yafatanywe telefoni ebyiri na sim card yakoreshaga muri ibyo bikorwa.

    Itegeko riteganya ko uwafashwe ahamijwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Uyu mugabo w’imyaka 41 yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money

    Kuva mu 2017 kugeza ubu yibaga abantu kuri Mobile Money yiyita umukozi wa MTN na RURA

    Mu byo yafatanywe harimo sim card na telefoni ebyiri yakoreshaga muri ubu bujura

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kudashamadukira amafaranga ngo bamburwe n’utwo bari bafite

  • Irene Zirimwabagabo yasimbuye Col Karuretwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2013 ni bwo Col Karuretwa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu minsi ishize, yavuye kuri izi nshingano agahabwa indi mirimo mu nzego za gisirikare.

    Irene Zirimwabagabo n’ubundi yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ni we wahawe uyu mwanya aramusimbura. Yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’itangazamakuru nyuma yo kurangiza muri Kaminuza ya Notre Dame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Indiana.

    Nko mu 2008 yari umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere Abagore, UNIFEM.

    Kuri uyu mwanya yahawe, azaba yungirijwe na Keuria Sangwa wakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu myaka ya 2010.

    Stephanie Nyombayire wari usanzwe mu mirimo ifitanye isano n’itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yahawe undi mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Umwanya mushya mu yashyizweho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ni uw’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika aho izo nshingano zahawe Lt Col Régis Rwagasana Sankara. Mu 2019 ni bwo yazamuwe mu ntera avanywe ku ipeti rya Major.

    Icyo gihe hari hashize iminsi mike abaye umunyeshuri wahize abandi mu masomo yasojwe muri uwo mwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze.

    Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.

    Bisa n’aho izi nshingano yahawe zari zisanzwe zikorwa na Col Karuretwa ariko kuva uwahawe umwanya yariho ari umuntu utari umusirikare, byabaye ngombwa ko hashyirwaho undi mwanya uhabwa n’umuntu w’umusirikare nk’ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

    Undi wahawe umwanya ni Juliana Muganza wagizwe umuhuzabikorwa wa gahunda za leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu gihe Vivianne Mukakizima we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Aba bantu bose uko ari batandatu, bari basanzwe bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu myanya itandukanye n’iyo bariho uyu munsi. Bamwe bakoraga inshingano zijya gusa n’izo bahawe, mu gihe abandi bazikoraga ariko ku rwego rutandukanye n’urwo bashyizweho.

    Col Patrick Karuretwa yari amaze imyaka irindwi ari Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Kagame

    Lt Col Régis Rwagasana Sankara [aha yari akiri Major], ubwo yahembwaga nk’umunyeshuri wahize abandi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze

  • Hashyizweho Minisiteri ishinzwe Ubumwe n’Uburere mboneragihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Yitwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ikazajya yitwa Minisitry of National Unity and Civic Engagement mu rurimi rw’Icyongereza.

    Mu nzego zari zisanzwe zifite inshingano zo kwita ku Bumwe, kubungabunga umurage w’amateka ndetse no gutoza uburere mboneragihugu, harimo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage ndetse na Komisiyo ishinzwe Itorero ry’Igihugu.

    Inama y’Abaminisitiri yafashe kandi umwanzuro wo gushyira Umujyi wa Kigali na tumwe mu turere muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ guhera ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku itariki 26 z’uku kwezi, ‘kubera ubwiyongere budasanzwe bwa Covid-19′.

    Utwo turere ni Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uturere dusigaye na two tuzakomeza kugendera ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kuba abantu bageze mu ngo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa kumi z’igitondo.


  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya za COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu buryo butari buherutse, abagize guverinoma kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Umukuru w’Igihugu yari ari mu Biro bye, Village Urugwiro n’abandi ba Minisitiri bake, abandi bakaba bayitabiriye mu buryo bwa ‘Online’.

    Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 29 Kamena 2021 ari nayo yatangarijwemo amabwiriza mashya agena ko ingamba nshya zashyiriweho ibice bitandukanye by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

    Icyo gihe kandi muri ibyo bice hashyizweho amabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba.

    Muri ibyo bice kandi kuva ku wa 1 Nyakanga 2021, amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe, ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze.

    Guverinoma yari yategetse ko abakozi bagomba gukorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera, inama zose zirabujijwe, amashuri yose harimo na za Kaminuza yahise afungwa n’andi mabwiriza atandukanye.

    Imibare y’abandura iteye inkeke

    Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 29 Kamena 2021, ahasobanuwe ingamba nshya zari zimaze gushyirwaho na Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko bitewe n’ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, byashobokaga ko hashyirwaho guma mu rugo.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ko kuba hatashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu guhangana n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, atari uko bitashobokaga ahubwo bashyize ku munzani hakarebwa ikitabangamiye cyane imibereho y’abaturage.

    Icyo gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko kugeza ku wa 28 Kamena 2021, mu Rwanda abantu bari bamaze kwandura Coronavirus bari 37.384, mu gihe 427 yari imaze kubahitana.

    Ni mu gihe kuri ubu [kugeza ku wa 13 Nyakanga 2021] abayanduye bamaze kuba 49.808 naho abamaze guhitanwa na Covid-19 ari 598. Ni ukuvuga ko mu byumweru bibiri bishize Inama y’Abaminisitiri iteranye, abanduye biyongereyeho 12.424 naho abo cyahitanye biyongereyeho 171.

    Iyi mibare y’aba iy’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo, irerekana ko ubukana gifite muri iyi minsi butigeze bubaho kuva muri Werurwe 2020, ubwo cyageraga mu Rwanda.

    Ubwiyongere bw’abandura Covid-19, no kuba amabwiriza yayo mashya by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali agenga ko inama zihuza abantu zibujijwe, ni imwe mu mpamvu yatumye kuri uyu wa Gatatu abagize guverinoma baterana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    AMAFOTO: Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19. pic.twitter.com/7UWfX0wZum

    — IGIHE (@IGIHE) July 14, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezweho ingamba nshya za COVID-19

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Uhereye ibumoso: Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Inès Mpambara; Gatabazi Jean Marie Vianney ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Vincent Biruta w’Ububanyi n’Amahanga mu bitabiriye iyi nama bari muri Village Urugwiro

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Rusizi: Guverineri Habitegeko yanenze abayobozi birindiriza inshingano zibategereje – #rwanda #RwOT

    Ubwo yamurikirwaga imihigo y’umwaka wa 2021/2022, Akarere ka Rusizi kifuza kugenderaho, Guverineri Habitegeko yanenze ubuyobozi buhiga imihigo mike kandi ibibazo by’abaturage ari byinshi.

    Aganira n’abanyamakuru, Habitegeko François yavuze ko kwiha intego nto ari uburyo bwo kwiyorohereza imirimo kandi bisa nko kwirindiriza ibyo uzakora, asaba ubuyobozi kwihutira gukosora ibitaritaweho mu ikorwa ry’imihigo bigashyirwamo imbaraga.

    Yagize Ati “Kwiha intego nto, uba ukemura ibibazo kandi urindirije ibindi, ntawe ubirindirije. Nta kuntu abaturage baba badafite aho baba ngo njyewe ntegure imihigo mvuge ngo hari uwo nsize uko baba bangana kose.”

    “Icyo gikorwa nagiterurira rimwe, ahubwo ngatabaza inzego zose kuko utekereza umuntu utagira aho akinga umusaya, itumba rikaza rikamuhitiraho umuhindo ukaza ukamuhitiraho, izuba ryava rikamucanaho uwo muntu afite ikibazo. Udahereye kuri icyo ugikemura, ntabwo byaba ari byiza.”

    Habitegeko yasabye ubuyobozi gukosora bimwe mu byuho bigaragara mu mihigo yabo bihaye no kongeraho imihigo y’ibanze batari bashyizemo kandi iri mu nyungu z’umuturage.

    Ati “Kugirwa Umujyi wunganira Kigali hari icyo bivuze, hari ibyangombwa bigomba kuba byagezemo bibazwa Leta ariko hari n’ibibazwa abaturage batuye uyu Mujyi, nko kuwuvugurura, gukora amasuku n’imyubakire ikurikije igishushanyo mbonera, uwo ni umuhigo utagomba kuburamo.”

    Yavuze ko kandi hari n’ibijyanye n’icyaro cya Rusizi, ahari igice cyakwera imbuto cyane kandi hari amahirwe y’umushinga wazafasha mu kuvugurura ubuhinzi bw’imbuto kandi abaturage bakuramo imari zikomeye cyane.

    Ati “Icyo nacyo ntacyo nabonyemo ariko twari twumvikanye ko cyaganirwaho tukareba uko twabishyira mu mihigo kugira ngo dufatanye kubikurikirana.”

    Ibindi Guverineri yagaragaje by’ingenzi bitagarara ni ibijyanye no kurwanya isuri ahari imisozi ihanamye, nko mu cyogogo cya Rubyiro no guteza imbere ubworozi cyane cyane bw’amatungo magufi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, na we yahise avuga ko inama bahawe bagiye kuzikurikiza bagasubira mu mihigo bari bihaye ndetse n’ibyari byirengajijwe bigashyirwa mu bizitabwaho muri uyu mwaka.

    Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Kankindi Léoncie, yabwiye IGIHE ko imihigo yari yarakozwe yashingiraga ku bushobozi bw’Akarere.

    Yagize ati “Ntabwo twavuga ko hari ibyo twari twirengagije ahubwo twagenderaga ku bushobozi bw’akarere ariko yatugiriye inama y’uko twazareba no ku zindi nzego.”

    Yakomeje agira ati “Ni byo imihigo yose ni ingenzi ariko muri uyu mwaka tuzibanda cyane ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kuko n’imihigo myinshi iri muri icyo cyiciro.”

    Yavuze ko biteguye kwesa imihigo cyane ko aka Karere gasigaye kagorwa no kubona amanota meza mu kwesa imihigo. Umwaka ushize ni ko kabaye aka nyuma mu mihigo.

    Rusizi iri mu mijyi yunganira uwa Kigali

  • Huye: Umugore w’imyaka 41 umaze igihe yiga mu mashuri abanza yakoze ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana barindwi amaze igihe yiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya New Vision Primary School giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye aho yatangiye amasomo mu mwaka wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

    Yabwiye IGIHE ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugizeho ingaruka zikomeye kuko yiciwe ababyeyi asigarana n’abavandimwe be babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatandatu kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.

    Jenoside ikimara guhagarikwa afite imyaka 13 y’amavuko yaretse kwiga ahubwo arera murumuna we wari hafi kugira umwaka umwe w’amavuko na musaza we wari ufite imyaka umunani.

    Ati “Jenoside yabaye niga kuri St Famille ariko naho nari mpaje mvuye i Remera. Mama baramwishe asiga umwana uri hafi kugira umwaka, ubwo Jenoside ihagaritswe nasigaye murerana na musaza wanjye narushaga imyaka itanu, sinabasha gusubira ku ishuri.”

    Mu 2003 yashatse umugabo babana mu Mujyi wa Kigali ariko agakomeza gutekereza gusubira mu ishuri kugira ngo yige arangize.

    Mu 2007 yashatse gusubirayo ariko ntibyamukundira arabireka kugira ngo azabikore abana be bamaze gukura.

    Yakomeje avuga ko yagiye yiga imyuga itandukanye ariko akumva atanyuzwe kuko atari yararangije kwiga amashuri abanza yiyemeza gusubira kwiga.

    Ati “Ngerageza kwiga ibintu by’imyuga niga guteka. Nize n’indimi niga n’ibintu bya mudasobwa bikiza, ariko nkumva ntanyuzwe kuko ntarangije amashuri abanza.”

    Amaze kubona ko abana be batangiye gukura yaganiriye n’umugabo we, bemeranya ko asubira mu ishuri kwiga kugira ngo asoze amashuri abanza.

    Yasubiye kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020 atangira kwiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ariko aza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko kikigera mu Rwanda muri Werurwe uwo mwaka amashuri yahise afungwa.

    Nyuma yaho bimukiye mu Karere ka Huye kubera impamvu z’akazi k’umugabo we, amashuri afunguye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha kuri New Vision Primary School asubukura amasomo ye.

    Ati “Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.”

    Yishimira ko yabashije gukora ibizamini bya Leta akabirangiza, akaba yiteguye gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

    Avuga ko icyamuteye umuhate wo kwiga ari imiyoborere myiza iri mu gihugu muri iki gihe, kuko mbere ya Jenoside atigaga neza bitewe n’uko Abatutsi batotezwaga mu mashuri n’aho batuye bakabuzwa amahwemo.

    Atanga urugero rw’uko mbere ya Jenoside yigaga ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Remera Catholique muri Kigali, ariko nyuma aza kwimukira kuri St Famille kuko ababyeyi be bari bimukiye hafi yaho bahunze ihohoterwa bakorerwaga.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yakunze kwibanda ku gushimira Umukuru w’Igihugu Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame kuko impanuro zabo zamufashije kwiyubaka no kumva agomba kwihesha agaciro.

    Ati “Nshimira Leta yacu y’ubumwe cyane cyane Umukuru w’Igihugu n’umufasha we ku bw’inama badahwema kugira Abanyarwanda. Nanjye nagiye nterwa imbaraga cyane no kumva imbwirwaruhame z’Umukuru w’Igihugu avuga ko umuntu agomba guharanira kwigira no kwihesha agaciro n’izindi mpanuro nyinshi njya numva mu biganiro bye byinshi ziturinda gucika intege. Nibyo byatumye nanjye nigarurira icyo cyizere numva ko bishoboka.”

    Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo kubera kwiga akuze ni uko hari bamwe bashakaga kumuca intege.

    Ati “Imbogamizi nahuye na zo ni nk’abantu bambazaga cyane, urazi ko iyo uri mu bintu nk’ibi abantu ntibaba babyumva kimwe na we. Nacahago ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.”

    Avuga ko icyamuteraga umwete wo gukomeza amasomo ari uko umugabo we yamubaye hafi akanamuherekeza buri gitondo.

    Ati “Yambaye hafi cyane akamperekeza ku ishuri mu gitondo ndetse no muri iki gihe cy’ibizamini bya Leta yamperekezaga.”

    Mutembayire Aline n’umugabo we bafite abana barindwi babyaranye (abahungu batandatu n’umukobwa umwe) babana mu Kagari ka Ngoma Mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

    Umuyobozi wa New Vision Primary School, Mugwaneza Edouard, yabwiye IGIHE ko bashima ubutwari bwa Mutembayire kandi bizeye ko azatsinda agakomeza kugera ku ntego yiyemeje.

    Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko amaze igihe yiga mu mashuri abanza none yakoze ikizamini cya Leta

    Ku ishuri iyo ari kumwe n’abana bigana baba bishimye

    Hano Mutembayire yari kumwe na bamwe mu bana bigana kuri New Vision Primary School

    [email protected]