Tag: featured

  • Minisante yasabwe kugaragaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu bana – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi atatu yo kuba yagaragaje umurongo ufatika w’uburyo izakora ubukangurambaga ku ngaruka mbi z’itabi no kuribuza abakiri bato.
    Iyi Minisiteri kandi isabwa kugaragaza doze z’itabi zemewe mu gihugu hagamijwe kugabanya ingaruka rigira ku barinywa nk’uko inkuru dukesha New Times ibivuga.

    Uyu mwanzuro ni umwe mu myanzuro yavuye mu isesengura rya raporo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugenzura ikoreshwa ry’itabi mu gihugu, abadepite bashyikirijwe, Odette Uwamariya, ku wa 15 Nyakanga 2021.

    Mu gihe abarengeje imyaka 18 ari bo bemerewe kunywa itabi, Uwamariya yabwiye abadepite ko ubushakashatsi bugaragaza ko hari n’abari mu kigero cy’imyaka 15 barinywa.

    Uwamariya yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abantu banywera itabi mu ruhame nyamara umwotsi waryo ugira ingaruka no ku rinyoye igihe awuhumetse.

    Uwamariya yagize atiu“Hari abantu banywa itabi batitaye ku kuba begereye abagore batwite cyangwa abana.”

    Depite Germaine Mukabalisa yavuze ko kuba abana babona abanywera itabi iruhande rwabo mu tubari na butiki byongeye bakabona abacuruzi barifite mu bindi bicuruzwa bituma bakura bazi ko ari ibintu bisanzwe kurinywa haba ku bato n’abakuru.

    Yavuze ko nk’umuti, guverinoma ikwiye gukemura ikibazo cy’iyamamazwa ry’itabi ku mbuga nkoranyambaga aho ubutumwa buhacishwa bugira ubukana ku bana.

    Uwamariya yavuze ko itabi ryashyiriweho imisoro iremereye ku baryinjiza mu gihugu, bikaba byaragabanyije ingano y’iryinjira nubwo atagaragaje uko imibare iteye.

    Itegeko ryasohotse mu igazeti ya leta muri Nzeri 2019 ryerekeye ibicuruzwa biva hanze n’ibikoreshwa mu Rwanda, ryavugaga ko ipaki y’itabi rimo amasigara 20 izajya isora 36%. Bikaba byaratumye ipaki imwe yiyongeraho 130 Frw.

    Kugeza ubu mu Rwanda amatabi ahacuruzwa agemurwa n’ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) burimo Intore, Dunhill, Impala na SM.

    Raporo ya Tobacco Atlas ya 2019 igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hapfa abantu barenga 2000 bazize indwara ziterwa no kunywa itabi, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rikagaragaza ko buri mwaka ku Isi hapfa abantu miliyoni 8 bazize itabi.

    Mu bindi leta isabwa harimo gushyiraho ahantu hagenewe kunywera itabi mu buryo bwa rusange.


  • Nyanza: Umunyeshuri yafashwe n’inda ari mu kizamini cya leta – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 16, ibizamini bibanza yari yabikoze, ku munsi wa kabiri nibwo yafashwe n’inda ajyanwa kwa muganga bukeye arabyara.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uyu mwana yatewe inda ariko akomeza kwiga akaba yari yitabiriye ibizamini byakozwe mbere akabyara ageze ku bya nyuma.

    Yagize ati “Uyu munyeshuri yari yaratewe inda akomeza kwiga aza no gukora ibizamini. Ibizamini bibanza yarabikoze, arangije icy’umunsi wa kabiri yafashwe n’inda bahita bamujyana kwa muganga bukeye arabyara.”

    Gutwita mu byatumye abana batitabira ibizamini

    Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, hari bamwe mu banyeshuri batabashije kubyitabira ku buryo mu Ntara zose z’igihugu habarurwa abagera ku 4000 batabyitabiriye kandi bari bariyandikishije.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Radio Rwanda ko abana batitabiriye ibizamini abenshi babujijwe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba baratwaye inda.

    Yagize ati “Icyo twagiye tubona ni uko usanga abo mu mijyi usanga ari bo batitabira. Twabonye impamvu zitandukanye aho usanga abana ntacyo bibabwiye n’ababyeyi ntibabishyiremo imbaraga.”

    Yongeyeho ko indi mpamvu yatumye abana batitabira ibizamini ari uko hari abatewe inda ntibabashe gukomeza amashuri.

    Ati “Harimo na ba bandi batwaye inda zitateganyijwe ndetse hari n’aho twagize ibyago umwana abyara akiri mu kizamini, yaraje gukora ku munsi wa mbere atwite ku munsi wa kabiri niba harajemo n’umunaniro ahita abyara.”

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abana batabashije kwitabira ibizamini bazategereza undi mwaka akaba ari bwo bazabyitabira.

    Abanyeshuri bagera ku 254.678 ni bo biyandikishije mu bagombaga gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Abanyeshuri barangije amashuri abanza ubwo bari bari mu bizamini bisoza iki cyiciro

  • Kayonza: Umuturage yishe mugenzi we amurashishije umwambi – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryakeye ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Matahiro mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare, Akarere ka Kayonza.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba baturage baguze inzoga bakajya kuyisangirira mu rugo rumwe, nyuma ngo baje gushwana bapfa agacupa kamwe batumvikanaga ku buryo kishyurwa biba ngombwa ko umwe ajya kuzana umuheto n’umwambi yari atunze, arasa mu jisho umwe mu bari baje kubakiza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Leo, yabwiye IGIHE ko aba baturage kugira ngo bashwane bigere n’aho kwicana byatewe n’inzoga izwi nka Super Gin bari baguze ntibumvikana uburyo bwo kuyishyura.

    Ati “Bapfuye agacupa batari bishyuye bari bari gusangira noneho umusore umwe akebesha urwembe umwe mu bashyamiranaga ahita ajya iwe kuzana umuheto. Uwo bashwanaga ngo yahise atwarwa na murumuna we, mu gihe bazamukaga bahura n’uwagiye kuzana umuheto arafora arasa umwe wari uje gutabara amuhamya umwambi mu jisho.”

    Karuranga yavuze ko bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nasho babona ameze nabi cyane bamwohereza ku Bitaro bya Kirehe, agezeyo ahagana mu rukerera ahita yitaba Imana.

    Yongeyeho ko abo baturage batari bari mu kabari ahubwo baguze inzoga bafata urugo rumwe muri eshatu zegeranye bakaba ari rwo basangiriramo. Ubuyobozi bwafatanyije n’abaturage gushyingura umurambo biakba byari biteganyijwe ko nyuma buhuza impande zombi bukaziganiriza kugira ngo hatabaho kwihorera.

    Yavuze ko kuri ubu uwishe uwo muturage akoresheje umwambi n’umuheto yahise atoroka akaba ari gushakishwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.


  • Ibibazo by’ingutu mu marimbi no gushyingura mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2013 nibwo hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi mu Rwanda. Ryari rigamije gutanga umurongo no guca akajagari kagaragaraga mu mikoreshereze y’amarimbi ndetse no kugira uburyo buzwi bujyanye no gushyingura.

    Komisiyo y’abadepite ishinzwe imibereho myiza yari imaze iminsi isesengura iryo tegeko ari nako igirana ibiganiro n’inzego bireba ku ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi, hagamijwe kumenya no kugenzura niba rifasha gusubiza ibibazo byatumye rijyaho.

    Ubwo iyo Komisiyo yagezaga ku nteko rusange raporo y’ibyo yabonye kuri uyu wa Kane, hagaragajwe ko hari bimwe mu bigize iryo tegeko bitubahirizwa nubwo byashyizweho ngo bigabanye ibibazo byajyaga biboneka mu bijyanye n’amarimbi.

    Byatumye inteko rusange ifata umwanzuro wo gutumiza Minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ngo izaze gutanga ibisobanuro birambuye.

    Bimwe mu bibazo abadepite babonye bikeneye ibisobanuro harimo kuba hari ahakigaragara amarimbi adafite ibitabo byandikwamo abashyinguwe mu irimbi, nyamara itegeko rivuga ko buri rimbi rigomba kugira igitabo cyandikwamo uwarishyinguwemo na nomero y’imva ye.

    Minaloc kandi izasobanura impamvu ibipimo by’imva byemejwe n’itegeko bitubahirizwa. Iryo tegeko rivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice , ubugari butarengeje santimetero mirongo inani n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri.

    Abadepite bagize Komisiyo bagaragaje ko ahenshi ibyo bipimo bitubahirizwa kuko hari aho bashyingura mu bujyakuzimu butageze kuri metero ebyiri cyangwa ubugari bukarenga.

    Ibyo bifite ingaruka zikomeye kuko mu gihe hashyinguwe ku bugari burenze, ubutaka bukoreshwa buba bwinshi amarimbi akuzura vuba.

    Itegeko rigenga amarimbi kandi risaba ko amarimbi yose azitirwa ariko hari aho bidakorwa.

    Kuva itegeko ryajyaho mu 2013, ntabwo gushyingura ahatari mu irimbi rusange nko mu masambu byemewe mu gihe nta cyangombwa cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha. Icyakora, abadepite bagaragaje ko hari abantu bakomeza gushyingura mu masambu yabo nta cyemezo bahawe cyo gushyingura ahatari irimbi.

    Minaloc kandi yasabwe kugaragaza aho gahunda yo gutwika imirambo nk’uburyo bwo gushyingura igeze ishyirwa mu bikorwa.

    Ubu ni uburyo bwemejwe mu Rwanda ariko budakunze gukoreshwa kubera ahanini umuco n’imyemerere y’abanyarwanda. Urugero, mu 2018 IGIHE yatangaje inkuru y’uburyo kugeza icyo gihe imirambo icumi ariyo yari imaze gutwikwa mu Rwanda mu ifuru Abahinde bashyize mu Bugesera.

    Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.

    Abadepite bavuze ko hari amarimbi atubahiriza ibipimo byashyizweho, atazitiye n’ibindi

  • Ikipe y’abanyarwandakazi yari yageze muri 1/8 imaze gusezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu hakomeje kubera irushanwa mpuzamahanga rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, aho ibihugu 39 byaturutse ku mpande zitandukanye z’Isi ari byo byitabiriye.

    Ku munsi w’ejo ni bwo ikipe imwe y’Abanyarwanda mu bagabo yari igizwe na Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick yasezerewe muri mikino ya 1/8 , aho yatsinzwe Brinck na Thomsen bo muri Danmark.

    U Rwanda rwasezerewe n
    U Rwanda rwasezerewe n’ikipe y’abavandimwe bakomoka muri Ukraine

    Kuri uyu munsi hari hatahiwe ikipe ya Nzayisenga Charlotte na Munezero nayo yari yabashije kubona itike ya 1/8, aho yaje gusezererwa n’iya Ukaraine igizwe n’abavandimwe Inna Makhno ndetse na Iryna Makhno.

    Iyi kipe yo muri Ukraine yaje gutsinda abanyarwandakazi mu buryo butayigoye iyitsinze amaseti 2-0, iya mbere yayitsinze amanota 21 kuri 7, naho iya kabiri iyitsindira ku manota 21 ku 9.

    Nyuma y’iyi mikino hakomeje imikino ya ¼ ku makipe yabashije gukomeza, naho ku munsi w’ejo hakazakinwa imikino ya ½ cy’irangiza ndetse n’umukino, ari nawo munsi amarushanwa azasozwa.

  • Guma mu Rugo ni Guma mu Rugo, nta bintu by’imikino – CP Kabera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y
    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Polisi y’u Rwanda nka rumwe mu nzego zikurikirana iyubahirizwa ry’iyi gahunda, iraburira abarebwa na Guma mu Rugo ndetse na Guma mu Karere ko batagomba kuyizanamo ibintu by’imikino ahubwo ko bagomba kubahiriza ingamba zose nk’uko babisabwa.

    Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ubwo haburaga amasaha macye ngo Guma mu Rugo itangire.

    CP Kabera yagize ati “Turagira ngo tubabwire ko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, Guma mu Karere ni Guma mu Karere nta mikino. Tumaze iminsi tubivuga abantu bakwiye kuba babyiteguye kuko twarabateguje kandi n’amabwiriza baba bayahawe igihe kirekire yo kwitegura”.

    CP Kabera kandi aburira abantu bahawe impushya z’ingendo mbere ya tariki 17 Nyakanga ko izo mpushya zataye agaciro abashaka gukora ingendo bakaba bagomba gusaba izindi mpushya.

    Ati “Turagira ngo tubibabwire kuko turabizi hari benshi bafite izo mpushya. Bamenye rero ko kuva iri joro saa sita z’ijoro izo mpushya zataye agaciro abazashaka kongera kugenda aho biri ngombwa bagomba gusaba izindi mpushya”.

    Ikindi ni uko abari muri gahunda ya Guma mu Rugo babujijwe gukorera sports hanze y’urugo, abazakenera kuyikora bakazajya bayikorera mu ngo zabo.

    Polisi yanihanangirije abantu bagiye bagaragara muri Guma mu Rugo zitandukanye bagaragaza ko bagiye gukora ibintu byemewe kandi babeshya harimo abatizanyaga amakarita y’akazi, gutizanya imodoka zemerewe kugenda, abitwazaga ibiryo bakuye mu ngo zabo bagera kuri polisi bakavuga ko bagiye guhaha, ngo uzagerageza kubikora azafatwa kandi azahanwa.


  • Meya Richard Mutabazi yababajwe na mushiki we wishwe na COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwimbabazi Nadège
    Uwimbabazi Nadège

    Kimwe mu byababaje Mutabazi ni uburyo Uwimbabazi yabayeho mu bihe bigoranye kuva igihe nyina witwa Alivera Mukabaranga yendaga kumubyara muri Kamena 1989. Ubwo yendaga kumubyara, yerekeje kwa muganga ariko mu nzira ahagarikwa n’Abajandarume, inda imufatira aho kuri bariyeri abyarira hafi aho abifashijwemo n’ababyeyi bagenzi be.

    Uwo mwana wavutse muri ubwo buryo bugoranye, ndetse akaza no kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo bigoranye, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 nk’uko Meya Mutabazi yabivuze muri ubwo butumwa.

    THREAD…
    Ma sœur #Uwimbabazi Nadège⚘.

    Il est Juin 1989, tante Alivera Mukabaranga est au terme de sa grossesse. En essayant de se rendre dans un hôpital pour y recevoir les soins d’un accouchement assisté, un groupe de gendarmes l’en empêche et …(1/12)⚘ pic.twitter.com/wByBei6SLW

    — Richard Mutabazi (@MutabaziRich) July 16, 2021


  • Imyiteguro ku munsi ubanziriza Guma mu Rugo yari ishyushye (Amafoto + Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Gare ya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ni hamwe mu habonetse abagenzi benshi bashakaga kwerekeza mu Ntara kugira ngo Guma mu Rugo izabasangane n’imiryango yabo. Muri iyi gare kubona imodoka ntibyari byoroshye ndetse kugeza ku masaha y’umugoroba hakaba hari hakiri abagenzi batangiye gutakaza icyizere cyo kugera aho bashakaga kujya.

    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z
    Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ingendo z’aberekezaga mu bice bitandukanye by’aho bashaka ko Guma mu Rugo ibasanga

    Zimwe mu mpamvu zatumye bashaka kuva muri Kigali ngo ni uko akazi bakoraga kahagaze kandi abenshi muri bo bakaba baryaga ari uko bakoze bityo bagasanga gusigara muri Kigali mu gihe cya Guma mu Rugo ubuzima bwarushaho kubakomerera kurusha uko baba bari kumwe n’imiryango yabo.

    Guhera ku wa Kane tariki 15 Nyakanga inzego zitandukanye za Leta zagiye zifasha abashaka kujya mu Ntara babasha kugera aho bagiye bityo bituma hari n’abagenda babimenya nyuma, ari byo byatumye kugeza ku munsi wa nyuma w’ingendo rusange habonetse abagenzi benshi bashakaga uko bagera iwabo.

    Muri abo bagenzi harimo n’abavugaga ko bashaka kwerekeza mu turere tutari muri Guma mu Rugo kugira ngo babe bahakomereza akazi, bityo babashe kubona imibereho.

    Umwe muri bo wari werekeje mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko kubera ko arya ari uko yakoze asanga kuguma muri Kigali bitamworohera.

    Ati “Erega iminsi 10 ku muntu iba ari myinshi cyane cyane ko hariya mu gace k’iwacu ntabwo ho hafunze, wenda umuntu yakora n’indi mirimo isanzwe. Ubwo rero kwicara waramenyereye gukora biba ari ikibazo tukaba tugira ngo tugende turebe indi mirimo yo mu rugo kuko iyo ugezeyo ugakomeza indi mirimo birakorohera”.

    Nubwo muri Gare ya Nyabugogo hagaragaraga abantu benshi mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’inzego zitandukanye za Leta burimo Polisi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ndetse n’Umujyi wa Kigali, bwabizezaga ko bari butahe kuko abarimo bari bamaze kwandikwa amazina n’aho bagiye kugira ngo bakomeze bashakirwe imodoka zibageza iyo berekeje.

    Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga muri Gare ya Nyabugogo mu masaha ya saa munani z’amanywa, yahasanze abagenzi babarirwa hagati ya 500 na 700 bavugaga ko berekeje mu Ntara zitandukanye.

    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa
    Abahaha bibandaga cyane cyane ku biribwa

    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali
    Kuri uyu munsi ibinyabiziga na byo byagaragaye ku bwinshi bikora ingendo hirya no hino mu mihanda ya Kigali

    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n
    Hari abagenzi muri Kigali basanze kubona imodoka aho zitegerwa bitaza kuborohera bahitamo kwigendera n’amaguru

    Reba uko umunsi ubanziriza Guma mu Rugo wari umeze muri iyi Video

    Amafoto: Abdul Tarib, Simon Kamuzinzi na Eric Ruzindana