Tag: featured

  • #COVID19: Abarwayi bashya 1,391 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri rusange aba bantu 1,997 basanzemo Coronavirus babonetse mu bipimo 50,880, iyi mibare ku mpande zombi ikaba ishobora kuba yazamuwe na gahunda yakozwe muri Kigali yo gupima abantu benshi bikorewe ku rwego rw’Akagari.

    Abitabye Imana ni abagore batandatu b’imyaka 81 (Bugesera), 66, 35, 28 (Kigali), 63 (Karongi) na 57 (Rulindo) n’abagabo batandatu b’imyaka 83 (Rutsiro), 81 (Karongi) 76, 72, 72 (Kigali) na 65 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 638 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 15,725.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Abazunguzayi bafite impungenge z’imibereho mu gihe cya Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba hashize iminsi irenga 40 imibare y’abasangwamo kino cyorezo ku munsi yiyongera cyane ndetse Umujyi wa Kigali ukaba ukomeje kuza kw’isonga y’abafite ubwandu bwinshi, nibyo abawutuye bashingiraho bemeza ko ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri bizatangira gushyira mu bikorwa guhera kuwa 17/Nyakanga byari bikwiye kugirango hakomeze gukumirwa ubwandu bushya

    Bavuga bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 kugirango iminsi igera ku 10 ya Guma mu Rugo izarangire bavayo aho kugirango bazongezwe iyindi kubera kutabyubahiriza.

    Mushyimiyimana Joseline utuye mu karere ka Nyarugenge n’umuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko byari bikwiye ko bagumishwa mu Rugo kuko bari batewe impungenge no kwiyongera ku bwandu bushya.

    Ati “n’ukuri birakwiye kuko byari bikabije, hamwe natwe twagendaga tukumva ubwoba buratwishe, noneho nkatwe duhetse abana baba batambaye udupfukamunwa n’ikibazo. Ubu rero twiteguye kubahiriza amabwiriza tuguma mu Rugo, twajya guhaha wenda twabonye icyo tugura tukambara agapfukamunwa, dusigamo intera ya metero, dukaraba intoki twubahirize amabwiriza yose”.

    Nyirandayambaje Janette wo mu murenge wa Kimisagara, avuga ko Leta ikwiye kureba uko ibitaho kuko batazoroherwa n’imibereho.

    Ati “Nta kundi byagenda ariko bashake ikintu baduha, nkatwe twazunguzaga hano urabona inzara igiye kutwica, abana, amazu y’abandi bagiye guteramo ubwo rero ibintu birakomeye cyane ku buryo twumva badufasha wenda bakaduha ibyo kurya tukubahiriza gahunda za leta ariko bafite icyo baduhaye kuko nk’udufaranga twakoreraga ntatwo turi bube tukibona”.

    Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr. Mpunga Tharcise asaba abantu gukomeza kwitararika kuko virus nshya ikwirakwira mu buryo bworoshye.
    Ati “mu bipimo turimo gukora muri iyi minsi birimo biragaragara ko 60% y’abandura bafite iyi virus nshya shya ya Delta ari nayo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, n’abapfa bakiyongera, n’abajya kwa muganga.

    Abantu baragirwa inama yo kugabanya ingendo, bakagabanya ibintu bibahuza n’abandi kuko aribyo bituma bandura ukaba ariwo muti wonyine watuma iyi virus ireka gukwirakwira bikazafasha guhangana niyi ndwara no gusubira mu buzima busanzwe.

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko leta ifite inshingano ku baturage bayo ku buryo nta wakwicwa n’inzara kubera ko bafite ikibazo cya Covid-19.

    Mu rwego rwo kwita ku bafite ibibazo by’imibereho, inzego z’ibanze zo mu masibo, mu tugari no mu mirenge zahawe inshingano yo gufasha abo baturage kandi bakabikora mu buryo bwa nyabwo.

  • Uwayoboye ibitero bya Rusizi yasabye imbabazi yifashishije ivanjili #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bizimana Cassien
    Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien yari umusirikare wa MRCD-FLN ari umuganga w’abayobozi bakuru ba FLN ukwizerwa kwe gutuma ahabwa inshingano yo kuyobora ibitero mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Rusizi.

    Mu iburana rye, Bizimana Cassien yaburanye yemera ibyaha byose bitandatu aregwa ndetse abisabira n’imbabazi ku banyarwanda, umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.

    Mu gusabirwa ibihano ariko ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 25 kubera ko ukwemera ibyaha kwe kutemewe dore ko ngo yemeye ibikorwa ariko agahakana uburyozwa cyaha.

    Ahawe umwanya n’urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga ndetse n’ibyambukiranya imipaka, kugira ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’ubushinjacyaha, ku bihano yasabiwe ndetse n’indishyi kuri uyu wa 16 Nyakanga 2021, Bizimana Cassien yatangiye asaba guhabwa amahirwe ahabwa abahoze mu mitwe irwanira muri Congo agasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yifashishije ingero za bamwe bari abayobozi be bari I Mutobo bari kwigishwa uburere mboneragihugu kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe, yavuze bitumvikana ukuntu bamwe mu bayobozi be bahawe amahirwe yo gusubizwa mu busanzwe we ntamugereho.

    Ariko nanone yavuze ko gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe atari uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha ku byaha yakoze kuko ari gatozi, akaba yasabye urukiko kuzaha agaciro ukwemera ibyaha kwe maze akagabanyirizwa ibihano.

    Ati “N’ubwo nsaba kujyanwa mu ngando nkasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abo twari kumwe, si uburyo bwo guhunga uburyozwa cyaha kuko ari gatozi.”

    Akomeza agira ati “Ariko nanone nasabaga ko mugihe muzaba mwiherereye mufata umwanzuro ku bihano ubwemera cyaha bwanjye bwazahabwa agaciro ndetse bumviremo ko mungenera ibihano mwazampa ibyoroshye kandi bisubitswe bityo ubutabera buzaba bwubahirijwe.”

    Naho ku bijyanye n’indishyi, Bizimana Cassien avuga ko atabona aho ahera kuko nta mutungo afite yaheraho ariko yicuza ibikorwa yakoze kandi akabisabira imbabazi.

    Agira ati “Nta ruhare ruziguye n’urutaziguye mu bitero bya Nyabimata na Kitabi n’ahandi ariko kuri ibi by’I Rusizi ndi gatozi kuri byo ariko nta kintu na kimwe kera kirabura muri iki gihugu, ba bosi banjye ni babiri, ni igihugu cy’u Rwanda natorotse nkorera mu gisirikare undi bosi ni FLN, undi mutungo ni umugore n’abana batandatu bari i Rusizi.”

    Akomeza agira ati “Undi mutungo mfite ni jye ubwanjye kuba nkiri muzima, igihe bosi wanjye wa mbere nakoreye ndi umusirikare mbere ya 1994, kitandihiye kikandekura, uruhare nagira kuri biriya bikorwa by’I Rusizi, nemera kandi ndi gatozi kuri byo nakora buke buke nkishyura.”

    Bizimana Cassien yanasabye urukiko kumugereza ubutumwa ku mukuru w’Igihugu ko yahemukiye igihugu kubera ubuyobe bityo akaba asaba imbabazi Leta y’u Rwanda, abanyarwanda n’umuryango nyarwanda.

    Imbabazi za Bizimana Cassien kandi yazisabye ashingiye ku ivangiri rya Luka 15:11-22 aho umwana w’ikigoryi yagarutse ku mubyeyi gusaba imbabazi.

    Ati “Nkaba nsaba imbabazi nk’uko umwana w’ikirara nawe yagarutse iwabo asaba umubyeyi we imbabazi, nkuko bigaragara mu ivangiri ya Luka umutwe wa 15:11-22. Nkaba mbizeza nkanabasezeranya ko nyuma y’ubuyobe nabayemo ubu nasobanukiwe.”

    Yavuze ko mugihe yaba ahawe imbabazi agasubizwa mu muryango nyarwanda, azakurikiza amategeko n’amabwiriza y’ubuyobozi ku kigero gisumbye kure icyo bazaba bamukeneyeho.


  • Yagiye kwipimisha ku Kagari bamusangamo COVID-19. Dore ubutumwa atanga (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Daniel Barakengera wo mu Gatenga muri Kigali ni umwe mu bapimwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 bamusangamo COVID-19.

    Muri iki kiganiro arasobanura uko yabyakiriye n’icyo agiye gukora

  • Ruhango: Abasaga 230 bafashwe basengera mu ishyamba rya Kanyarira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu ishyamba rya Kanyarira mu karere ka Ruhango basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Aba bantu biganjemo abagore n’abagabo n’urubyiruko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 baza gusenga, mu gihe uturere twose turi muri gahunda ya guma mu karere, utundi turi muri guma mu rugo.

    Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ruhango yabwiye abafashwe ko butabujijwe gusenga ariko abantu basabwa gusengera mu ngo kugira ngo badahura bakanduzanya Covid-19.

    Yababwiye ko gusengera i Kanyarira bitemewe mu gihe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abasaba gutegereza icyorezo kikagabanuka.

    Abafashwe bemera ko bakoze icyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya Leta kandi baje gusenga Imana, bakavuga ko basaba imbabazi ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko bacibwa amande bakabareka bagasubira mu ngo.

    Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bahanwa hakurikijwe amakosa bakoze bitewe n’uko basuzuguye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepho SP Theobald Kanamugire avuga ko abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwambuka uturere nta ruhushya bafite, kandi bakaba banarenze nkana ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Avuga ko inzego z’umutekano zikomeza gukaza ingamba zigafata abarenze ku mabwiriza kandi abantu basabwa kwibuka ko kwirinda ari byo byiza kurusha gucengera mu nzira zitemewe.

    Agira ati, “Inzego z’umutekano turakaza ingamba kandi buri wese ushashaka kurenga ku mabwiriza ava mu karere ajya mu kandi ntibyemewe twafatiyemo n’abavuye muri Kamonyi kandi bari muri gahunda ya guma mu rugo urumva ko bashobora gukwirakwiza ubwandu”.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi
    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango yabagejejeho ubutumwa bwo kwirinda kuza gusengera kuri uyu musozi

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari harimo abari basanzwe baza gusengera Kanyarira kandi bitemewe kuko hatarashyirwa ibya ngombwa bifasha abaza gusenga.

    Avuga ko abafashwe bacibwa amande y’ibihumbi 10frw ahanishwa abanyuranyije n’amabwiriza ya Leta, abatayabona bakaba barara mu kigo cy’imyuga cya MPANDA TVET School bigishwa.

    Akarere ka Ruhango kamaze gupfusha abantu 17 bahitanywe na Covid-19, abarwayi na bo bakomeje kwiyongera kuko bashobora kubona abarenze batanu ku munsi.


  • Uko byifashe mu mujyi wa Musanze ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo mujyi ndetse no mu ma karitsiye awukikije hagaragaraga umuturage umwe umwe mu muhanda na we wabaga afite impamvu zifatika zirimo nko kujya kwivuza, abagemurira abarwayi, abajya guhaha ariko bagaragaje impamvu zifatika bagiyeyo n’abandi bafite impamvu zihariye.

    Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, bakomeje gukora akazi gakomeye, bayobora abaturage batabahutaza, ahubwo babaganiriza banabereka ububi bw’icyorezo cya COVID-19.

    Inzu hafi ya zose mu mujyi wa Musanze zirafunze, uretse Farumasi, amaduka make acuruza ibiribwa, Banki na Station za Essence.

    Icyagaragaye ni uko abacuruza ibiribwa babuze abaguzi aho bafite impungenge z’uko byangirika dore ko kubera gahunda yo guhana intera hagakora 30%, uwakoze nko ku itariki 17 azagaruka ku itariki 21, bakagira impungenge ko bazajya basanga ibiribwa byabo birimo inyanya n’ibindi bibora bizaba byaramaze kwangirika.

  • Uduce tw’Umujyi wa Kigali tuzagaragaramo Covid-19 nyinshi tuzafatirwa ingamba zihariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y
    Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima 15% by’abatuye buri Kagari ko mu Mujyi wa Kigali

    Gahunda yo gupima Covid-19 abaturage b’Umujyi wa Kigali bangana na 15% by’abatuye buri kagari, yatangiye gukorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

    Lt Col Dr Mpunga yabwiye Kigali Today ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukumenya uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, abatarembye cyane bagakurikiranwa bari mu ngo iwabo.

    Dr Mpunga yakomeje agira ati “Agace dusanga karimo ubwandu buri hejuru ugereranyije n’ahandi turashyiraho ingamba zihariye zo kugira ngo na bo tubafashe ubwandu bugabanuke, abandi mu gihe bazaba bagiye mu kazi, bo bazaba baretse kugira ngo badateza indwara”.

    Yavuze ko barimo gupima umuntu umwe urengeje imyaka 18 mu muryango, ariko ko uwo biza kugaragara ko yanduye, bahita bajya gupima n’abandi bose bo muri urwo rugo.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yasabye abantu batatoranyirijwe kujya kwipimisha Covid-19, kwirinda kujyayo bitumiye kugira ngo bidateza akavuyo katari ngombwa cyangwa bikica imibare yateganyijwe, akabizeza ko bazagenerwa gahunda yabo mu gihe kizaza.

    Dr Mpunga yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abajya kwipimisha Covid-19 ari ubwo gutombora, nta muntu watoranyijwe kubera ko hari ikintu azwiho cyihariye.

    Umuturage witwa Mugabo Bernard utuye mu Mudugudu wa Amajyambere mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko mu minsi itatu ishize hapfuye umubyeyi wabo wari utuye mu marembo y’urugo rwe, umuhungu babanaga na we akaba icyo gihe yari arwariye mu bitaro, bose bazira Covid-19.

    Mugabo yagize ati “Uwo mukecuru wapfuye ku wa Gatanu yishwe na Covid-19 twaramushyinguye, kandi ubwo umuhungu we na we yari yaraye mu bitaro bya Covid-19. Jye ni amahirwe ngize yo kuza kwipimisha ku buntu kuko nateguraga n’ubundi kuzatanga amafaranga”.

    Mugabo avuga ko abakerensa Covid-19 bavuga ko idahari ngo ari ukubera ko batarahura n’ibyago byo gupfusha uwabo uzize icyo cyorezo.

    Mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi aho Mugabo yisuzumishirije Covid-19 harapimirwa abaturage bagera ku 1,928 muri iyi minsi ibiri kuva kuri uyu wa Gatandatu.

  • Gen Kazura mu ruzinduko mu Bugereki (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, Gen Konstantinos Floros, wavuze ko uruzinduko rwa Gen Kazura rufungura amarembo mashya mu bufatanye bw’igihugu cye na Afurika mu bya gisirikare.

    Yavuze ko u Bugereki n’u Rwanda bigira uruhare rukomeye mu kwimakaza amahoro n’ituze muri Afurika yo hagati ndetse ko umusanzu wabyo urenze imbibi zabyo.

    Uruzinduko rwa Gen Kazura rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’impande zombi

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bugereki

  • Umwihariko ku manza zizakomeza kuburanishwa mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza agena ko muri rusange imirimo y’inkiko izafungwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, icyakora imanza zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse n’imanza ziregwamo uwafatiwe mu cyuho, usa n’uwafatiwe mu cyuho cyangwa uwemeye icyaha ku buryo budashidikanywa zo zizaburanishwa.

    Izindi manza zizakomeza kuburanishwa ni iz’ibirego byihutirwa ndetse n’iz’ibirego bishingiye ku nyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe n’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’ababuranyi bombi.

    Amabwiriza agena ko imanza zizakomeza kuburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icyakora aho bidashoboka, abaregwa mu manza zirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse n’imanza ziregwamo uwafatiwe mu cyuho, usa n’ufatiwe mu cyuho cyangwa uwemeye icyaha ku buryo budashidikanywa, bazazanwa ku rukiko ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Naho ku birebana n’imanza z’ibirego byihutirwa ndetse n’iz’ibirego bishingiye ku nyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe n’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’ababuranyi bombi, mu gihe ababuranyi babisabye kandi bagaragaza ko babyumvikanyeho bose, umucamanza ashobora gufata icyemezo ashingiye ku myanzuro ababuranyi bashyikirije urukiko banyuze mu ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu butabera bw’u Rwanda. Ubwo busabe n’ubwumvikane bigomba kugaragazwa mu nyandikomvugo y’iburanisha no muri kopi y’urubanza.

    Iryo tangaza rivuga ko muri rusange ibikorwa by’iburanishwa bizahagarara, riti “Muri rusange ibikorwa by’iburanisha ry’imanza byari biteganyijwe guhera ku wa 17/07/2021 kugeza ku 26/07/2021 birasubitswe mu nkiko zo mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Buri rukiko ruzamenyesha ababuranyi amatariki imanza zabo zimuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu nkiko.”

    Inkiko zikorera mu turere dusigaye zizakomeza gukora uko bisanzwe hubahirizwa ihame ry’uko kuri buri rukiko abakozi bakorera mu biro batagomba kurenga 15% by’abakozi bose, kandi hakaburanishwa imanza zirimo ababuranyi babarizwa mu Karere izo nkiko zikoreramo, keretse mu gihe kwifashisha ikoranabuhanga bishoboka.

    Ku rundi ruhande, Ibikorwa byo gusoma imanza bizakomeza. Mu nkiko zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, ababuranyi ntibazaza ku cyicaro cy’inkiko ahubwo imanza zizasomwa hashyirwa kopi zazo mu ikoranabuhanga rya IECMS ku munsi bamenyeshejwe ko zizasomerwaho. Mu tundi turere dusigaye imanza zizasomwa uko bisanzwe.

    Abakozi b’inkiko batazakorera mu biro bazakomeza gukorera mu rugo. Abayobozi b’inkiko bagomba gukurikiranira hafi imikorere y’abo bakozi kugira ngo batange umusaruro.

    Hasohotse amabwiriza agenga imikorere y’inkiko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo

  • Imyaka 27 y’igihirahiro nyuma yo kuburana n’umuvandimwe n’umwana we muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane.

    Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we.

    Mu bo yaburanye na bo harimo umuvandimwe we bitaga Nyamvura Jacqueline wari mu kigero cy’imyaka 35 ndetse n’umwana we w’umuhungu bitaga Kimanuka Théophile.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umukobwa w’uyu mubyeyi witwa Mukamazimpaka Théodose, yasobanuye uko byagenze.

    Yagize ati “Twari dutuye muri Kicukiro, ubwo Jenoside yabaga twahungiye muri ETO-Kicukiro nk’abandi, twari turi kumwe na mama wacu witwaga Kakuze Laurence bamuha gasaza kanjye gato ngo agaheke, kakaba kari gafite umwaka umwe n’amezi ane kitwa Kimanuka Théophile.Tugera muri ETO abantu bagiye batatana bitewe n’ubwicanyi bwari buri kubaha, kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo turongera kubabona.”

    Yakomeje avuga ko uyu mwana w’umuhungu bakiri muri ETO yari yakomeretse ku mutwe ku buryo ubu niba akiriho yaba afite inkovu inyuma ku mutwe.

    Hagize uwaba azi umwe muri aba bantu cyangwa bombi yahamagara kuri 0788383047, akabasha kubahuza n’umuryango wabo.

    Nyamvura yatanze itangazo rirangisha abo mu muryango we yaburanye na bo muri Jenoside yakorewe Abatutsi