Tag: featured

  • Abantu 711 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Majyaruguru – #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere wo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amabwiriza mashya yo kwirinda Covid-19 kuri uyu wa 17 Nyakanga 2021 arimo Guma mu karere muri Gakenke na Rulindo na Guma mu Rugo mu Turere twa Burera, Gicumbi na Musanze, Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ivuga ko yafashe abantu 711.

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga yavuze ko muri rusange kubahiriza amabwiriza yatanzwe byagenze neza ariko ko hari abayarenzeho.

    Yagize ati” Turashimira abaturage bubahirije amabwiriza ya Guma mu Rugo ariko tukanenga na bamwe muri bo bishe amabwiriza bakora ingendo zitari ngombwa.Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza nkana harimo n’abagerageza gukoresha amayeri adakwiye bagamije gukora ingendo zitari ngombwa ko abo bose baza gufatwa bagahanwa.”

    “ Polisi ifatanije n’inzego z’ibanze bari hose mu kugenzura abarenga ku mabwiriza, abaturage bakwiye kumva ko Guma mu Rugo itandukanye na Guma mu karere bagume mu rugo nta kudohoka”

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14 Nyakanga 2021 yashyize Umujyi wa Kigali n’uturere umunani tugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 muri gahunda ya Guma mu Rugo igomba gutangira kubahirizwa kuva kuwa 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

    Mu Turere umunani twiyongera ku Mujyi wa Kigali twashyizwe muri Guma mu Rugo ni Burera, Gicumbi, Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru, Kamonyi, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza Kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose bagiye aho bashobora guhura n’abandi, gukaraba kenshi intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera byibuze ya metero hagati y’umuntu n’undi no kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhurira hamwe ari benshi no gushyira mu bikorwa ingamba zose ziba zafashwe hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baganirijwe banacibwa amande

    Abaturage bibukijwe ko kubahiriza amabwiriza yashyizweho aribwo buryo bwo guhangana n’icyorezo

  • Bugesera: Abagorozi 38 bafatiwe kuri Mbyo basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakristu bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa Mayange.

    Amakuru agera ku IGIHE ni uko aba bakristu 38 bafashwe ngo abenshi batanemera ibijyanye na COVID-19 nubwo bari bambaye udupfukamunwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yabwiye IGIHE ko aba baturage bo mu idini ry’Abagorozi bagiye gusengera ahantu ku musozi amakuru akamenyekana, bagafatwa.

    Ati “ Amakosa bakoze icya mbere ni ugusengera ahatemewe ku musozi, gusengera ahantu hatari urusengero kuko mu nsengero basaba uburenganzira tukagenzura ko bashobora kubahiriza amabwiriza ya COVID-19, ejo twarabaganirije baraye muri stade mu kanya turongera tubaganirize.”

    Gitifu Sebarundi yavuze ko bagiye kubaca amande angana 10 000 Frw kuri buri umwe bakabagira inama bakabarekura.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gukerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abibutsa ko ihari kandi yica.

    Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco kuri uyu wa Gatandatu yifashishije Bibiliya, asaba abasenga kwirinda iki cyorezo kugira ngo igihe Umwami azagarukira azabone abo atwara.

    Yagize ati “ Mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko ngo Umwami azagaruka gutwara Itorero ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza kino cyorezo cya Covid-19.”

    Yavuze ko abasenga bakwiriye kubikorera mu ngo zabo buri wese ku giti cye, kuko kujya gusengera mu misozi bitemewe.


  • Kinigi: Inyubako zatwaye arenga miliyoni 280 Frw zishobora kwangirika zidakoreshejwe – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka inyubako igezweho yari gukorerwamo n’Umurenge wa Kinigi yatangiye muri Werurwe 2019 igomba kurangira muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 Frw. Imirimo yaje guhagarara muri Werurwe 2020 igeze ku kigero cya 86% bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu Rwanda kigahungabanya ubukungu bwa Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola yari yiyemeje kuyubaka.

    Iyi nyubako yari igeretse rimwe yari imaze gutwara amafaranga arenga miliyoni 280 Frw.

    Nyuma yo kubona ko Sacola itagifite ubushobozi bwo kuba yayisoza, bandikiye Akarere ka Musanze basaba ko kakomeza imirimo ingana na 14% yari isigaye ariko umwaka urarenze nta kirakorwa.

    Umuyobozi wa Sacola, Nsengiyumva Pierre Célestin yagize ati ” Twari twawubatse ngo abaturage bacu babone aho bahererwa serivisi heza. Kubera ko natwe ubushobozi twabukuraga kuri hoteli yacu kandi icyo gihe ubukerarugendo bwasaga nk’ubwahagaze, byatumye natwe tubura ubushobozi, bigeze nyuma tuza kubivuganaho n’Akarere nako katwemerera ko imirimo isigaye kazayikomeza”.

    Yakomeje avuga ko n’ubwo inyubako basize ituzuye igikomeye “hari impungenge ko itaramiwe vuba ishobora kwangirika. Twifuza ko yakuzura igakoreshwa icyo yari igenewe”.

    Umuyobozi wa Best Realisers Company Ltd yari ifite isoko ryo kubaka iyi nyubako izakorerwamo n’Umurenge wa Kinigi, Kwitonda Emeritha na we avuga ko hari impungenge ko iyi nyubako ishobora kwangirika mu gihe cyose imirimo yo kuyirangiza yaba itihutishijwe.

    Yagize ati ” Twe twasabye Sacola ngo itwishyure itubwira ko nta mafaranga ifitee. Nari narahashyize amadirishya n’ibindi bikoresho byinshi byaribwe kuko nayarindishije igihe kirenga umwaka, nsaba Sacola ngo ihashyire umuzamu ntiyabikora, nsaba umurenge nawo ntiwabikora”.

    “Birumvikana ko iriya nyubako ikomeje kuriya yakwangirika kuko n’inzugi batangiye kuzikuramo. Twe nibaduhe amafaranga baturimo agera kuri miliyoni 68 noneho batubwire niba dushobora no gukomeza tugasoza imirimo yose yateganyijwe”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko imirimo yo kurangiza inyubako z’Umurenge wa Kinigi yateganyijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, icyo bategereje ari ugutanga isoko.

    Yagize ati ” Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2021/2022 twateganyije ko tugomba kuwuzuza ubu turi gushaka uzabidukorera kuko nawe agomba kujya kureba imirimo isigaye n’ibyo azadukorera, ubundi iriya mirimo tukayirangiza”.

    Byari biteganyijwe ko inyubako y’Umurenge wa Kinigi izuzura muri Nyakanga 2020 igatwara miliyoni 330 yari kuba ibaye iya kabiri yubatswe na Sacola kuko muri 2017 nabwo yari yujuje inyubako y’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze yatwaye miliyoni 60.

    Inyubako y’Umurenge wa Kinigi yadindiye imaze gutwara arenga miliyoni 280 Frw

    Aho Umurenge wa Kinigi ukorera kuri ubu ni hato kandi ni mu nyubako zishaje cyane

  • Abantu icumi mu bafashwe bagiye gusengera i Kanyarira basanganywe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    RBC yatangaje ko muri aba bafashwe hari harimo n’abakiri bato ndetse mu basanganywe icyorezo cya Covid-19, hari harimo abanyeshuri batatu bitegura gukora ikizamini cya Leta.

    Uyu musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, wamamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

    Nko mu bawufatiweho kuri uyu wa 17 Nyakanga, uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

    Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, basobanurirwa impamvu bakwiye kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ari nabwo inzego zishinzwe ubuzima zatahuyemo abanduye.

    Dr Sabin Nsanzimana uyobora RBC yabwiye IGIHE ko mu bantu 10 banduye, batanu ari abo mu Karere ka Ruhango barimo abanyeshuri batatu bazakora ikizamini cya leta n’abandi bo mu Karere ka Muhanga.

    Yatangaje ko muri iki gihe, abitabira amasengesho atemewe aribo akenshi bari kugaragara bahuriye ahantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, kandi bakumvikana mu mvugo zerekana ko iki cyorezo kitabaho.

    Ati “Ubutumwa burimo ni uko abantu iyo bahuye ari benshi batazi uko bahagaze biba ari ugukwirakwiza uburwayi ku bwende, umuntu usenga yagakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda gukora ibyaha.”

    Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko akenshi abantu basenga baba bakoranaho, bavuga mu majwi yo hejuru ku buryo bakuramo udupfukamunwa, ibintu byorohera ubwandu kuba bwakwirakwira.

    Ati “Abantu basenga baba bakoranaho, bagwirirana, bavuga mu majwi yo hejuru agapfukamunwa bagakuyemo. Ni ryo tsinda twavuga ko ritangiye gusa n’irinanirana mu buryo bufatika, hari n’abakubwira ngo agapfukamunwa ni aka Satani, ngo Covid-19 ni impimbano.”

    Yasobanuye ko ikibazo gikomeye kiri muri iki cyiciro ari uko akenshi abakuru bigisha abato, bakabashyiramo iyo myumvire yo kumva ko Covid-19 ari igihuha, itabaho.

    Ati “Ikibazo bari no kwigisha abato, abo batatu bafite ibizamini bari bazanye n’ababyeyi babo, baba babazanye kubigisha ijambo ry’Imana ariko bakababwira ko iyo ndwara itabaho.”

    Yavuze ko muri iyi minsi hari n’ahagaragaye abantu bagiye mu rugo rw’umuntu urwaye Covid-19 bagiye kumusengera, bumva ko iyi ndwara ikizwa n’amasengesho.

    Uwitwa Niyigaba Nathan, wari waturutse mu Murenge wa Mbuye, ni umwe mu bafatiwe kuri uyu musozi yagiye gusenga, yabwiye itangazamakuru ko yari yagiye gusengera umuvandimwe we urwariye Covid-19 i Kigali.

    Ati “Nari nazindutse nje gusengera umuvandimwe wanjye uri i Kigali urwaye, nakoze amakosa ndenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndasaba imbabazi ko bitazongera kuko ntiwakubaha Imana utubashye abayobozi kuko ni yo ibashyiraho.”

    Uwababyeyi Rosine waturutse mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, yasabye abantu gusengera mu ngo aho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Nari naje nje gusengera igihugu cyacu ngo iki cyorezo kigabanuke, abantu bareke twubahe abayobozi two kurenga ku mabwiriza yashyizweho. Abantu nibasengere mu rugo kuko iki cyorezo gikomeje kwiyongera, naje ntazi ko mpahurira n’abantu bangana gutya ariyo mpamvu nsaba imbabazi”.

    Abanyarwanda n’abakirisitu bagiriwe inama yo gusengera mu ngo zabo, bakirinda kujya mu ruhame kuko bashobora guteza abandi ibyago.

    Dr Nsanzimana yagaragaje impungenge z’uko hari n’abashobora kuba bafite ibimenyetso bya Coronavirus ariko bakarenga bakajya ahari abantu benshi.

    Ati “Umuntu ashobora gusengera aho ari atagiye guteza abandi ibibazo cyangwa ngo ajye gutera ibibazo umuryango we.”

    Muri iki gihe, abantu benshi bahinduye amashyamba n’ahandi hantu hari ibihuru aho bashobora kujya gusengera. Bivugwa ko no muri Kigali bene aho hantu hahari mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, aho usanga nk’ifamu ikoreshwa mu bworozi isigaye yifashishwa n’abashaka kujya mu masengesho.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye gukurikiza amabwiriza uko yashyizweho kuko abereyeho kurengera ubuzima bwabo.

    Ati “Abantu bakurikize amabwiriza, ibyemewe babikore, ibitemewe babireke. Polisi irihanangiriza buri wese uyarengaho.”

    Ku wa Gatandatu kandi abandi bakirisitu 38 bo mu Idini ry’Abagorozi rigizwe n’abiyomoye ku Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe ku musozi wa Mbyo basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Aba bose babanje gucibwa amande ya 10.000 Frw buri wese, banagirwa inama yo kwirinda mbere yo gusubira mu miryango yabo.

    Izindi nkuru: Ruhango: Abantu 239 bafatiwe mu masengesho i Kanyarira; buri wese yari afite icyifuzo cyihariye ashyiriye Imana

    Bugesera: Abagorozi 38 bafatiwe kuri Mbyo basenga barenze ku mabwiriza ya COVID-19

    Mu bafatiwe Kanyarira bagiye gusengerayo, icumi basanganywe Covid-19

  • Ni agahomamunwa- Kayumba Bernard avuga ku byaha Abafaransa bakoreye mu Bisesero byirengagijwe – #rwanda #RwOT

    Ni ikirego kimaze imyaka isaga 16, aho umuryango IBUKA, na bamwe mu barokokeye mu Bisesero bagaragaje ko abasirikare bari muri opération Turquoise bamaze iminsi itatu barataye ibihumbi by’Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero, bakabashumuriza Interahamwe ngo zibice.

    Kuba ubushinjacyaha bw’u Bufaransa buvuga ko nta bimenyetso simusiga bwabonye ku bakekwa, bivuze ko abaregwa batagikurikiranywe n’amategeko y’icyo gihugu.

    IBUKA yavuze ko nta bimenyetso ubushinjacya bwashatse ngo kuko iyo bushaka ibimenyetso butari kubibura.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero akaba n’umwe muri batandatu batanze iki kirego mu nkiko z’u Bufaransa, yavuze ko kuba ubushinjacyaha bwo mu bufaransa bwaravuze ko ikirego cyabo nta shingiro gifite bitumvikana kuko ibyabaye yabyiboneye n’amaso ye.

    Ati “Imyaka 16 irashize ikirego gitanzwe inkiko ntacyo zakoze. Murumva ko nabyo ubwabyo ari kibazo. Abasirikare b’Abafaransa baradutereranye biha icyuho abatwicaga. Ibyo tuvuga ntabwo ari inkuru twumvise, ni ibyo twiboneye amaso ku maso.”

    “Baraje badukura mu myobo n’imikoki twari twihishemo batumurikira interahamwe, barangije baraduta abicanyi batwiraramo. Bagarutse nyuma y’iminsi itatu hamaze gupfa imbaga irenga ibihumbi 50, ubwo bari baje gukora iki?”

    Kayumba wari ufite imyaka 24, avuga ko nk’umwe mu batanze ikirego kuva muri 2005, inkiko z’u Bufaransa zirengagije ikirego cyabo .

    Yavuze ko iyo Abafaransa babishaka mu Bisesero nta Mututsi wari kwicwa n’interahamwe kuko bari bafite ubushobozi bwose bwahagarika Jenoside.

    Kayumba yavuze ko kuba ikirego batanze mu nkiko z’u Bufaransa, ubushinjacyaha buvuga ko nta shingiro gifite abigeraranya no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Nemera ubutabera uko bukora n’ubwigenge bwabyo ariko kwirengagiza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni agahomamunwa kuko Abafaransa bari bafite ubushobozi bwo kuturengera ariko siko byagenze.”

    Bisesero iri mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ikora ku mirenge ine yo mu Karere ka Karongi ari yo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba ikaba yari ituwe n’abatutsi bagera ku bihumbi 60 mbere ya Jenoside.

    Uretse abari bahatuye, hari n’abahahungiye Jenoside itangiye baturutse mu makomini yari agize Perefegitura za Kibuye nka Mabanza, Rutsiro, Rwamatamu, Gisovu, Gishyita, Gitesi na Muko ya Gikongoro. Bari bizeye ko nibishyira hamwe bazarwanya ibitero byabagabwagaho bakabitsinda kandi ni ko byabanje kugenda kuko byagejeje mu ntangiriro za Gicurasi 1994 nta nzu n’imwe iratwikwa cyangwa ngo hagire umutungo usahurwa.

    Ntabwo ariko byaje gukomeza kuko hagabwe ibitero by’Interahamwe biturutse mu mpande zinyuranye nka Nyamasheke, Rusizi, Rubavu n’ahandi kugeza ubwo imbaraga zo kwirwanaho zicogora.

    Kayumba Bernard warokokeye mu Bisesero yavuze ko u Bushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwarirengagije ikirego cyabo ari agahomamunwa

  • Kudohoka cyangwa Delta? Intandaro y’ubukana bwa COVID-19 buteye inkeke mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kugeza tariki 16 Nyakanga 2021, mbere y’amasaha make ngo abaturage bo mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twavuzwe haruguru bajye muri gahunda ya Guma mu Rugo, imibare yagaragazaga ko nibura abantu 626 bari bamaze guhitanwa na Covid-19.

    Mbere y’uko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga iterana, bisa n’aho benshi mu batuye by’umwihariko Umujyi wa Kigali bari baramaze kwitegura amabwiriza akakaye kuko ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo by’umwihariko muri uyu mujyi bwari buteye inkeke kandi n’uyu munsi niko bikimeze.

    Muri rusange kugeza ku wa 16 Nyakanga mu gihugu hose hari hamaze gufatwa ibipimo 1.762.774, abanduye bose hamwe ari 52,552 barimo abakirwaye 14.716 mu gihe abamaze gukira ari 37.220.

    Umujyi wa Kigali wonyine kuva Covid-19, yagera mu Rwanda, wihariye umubare munini w’abandura kuko kugeza ku wa 16 Nyakanga bari 19.293. Ni mu gihe abamaze kwicwa na Covid-19 bari 327.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko abaturutse hanze bafite iki cyorezo ari 1,298, bivuze ko 51,254 basigaye bose ari abacyanduriye imbere mu gihugu.

    Abahanga bagaragaza ko umuti w’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, ari ukubahiriza ingamba n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima kugira ngo arinde cyangwa agabanye ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe kurwanya Covid-19, Dr Nkeshimana Menelas yavuze ko ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa n’icyorezo buterwa no kudohoka ariko hakaba n’ubukana bwa Virusi nshya ya Delta.

    Ati “Abaturage icyo dusabwa ntabwo kigoye, ibyo twakoraga byiza byo kwitwararika, kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki n’amazi n’isabune kandi kenshi. Noneho bitewe n’uko virusi igenda yihinduranya akabikuba inshuro nyinshi.”

    Guverinoma itangaza ko gushyiraho gahunda ya guma mu rugo ahanini bifasha mu kugabanya urujya n’uruza rw’abantu [ibi bituma abafite ubwandu badakomeza kubuhererekanya n’abandi], hakabaho gufata ibipimo byinshi abaturage bari mu ngo zabo kugira ngo harebwe imitere ya Covid-19.

    Icyo imibare igaragaza

    Muri rusange nk’uko tubikesha imibare itangazwa buri munsi na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, umwaka wose wa 2020, warangiye Covid-19 imaze guhitana abantu 92. Ni mu gihe nyamara mu minsi 16 ibanza y’ukwezi kwa Nyakanga, hamaze kubarurwa abishwe n’iki cyorezo bagera ku 188.

    Kamena ijya gutangira ibintu byari bifite uruhengekero n’ubwo ku 1 Kamena, abantu bane bose bahitanywe na Covid-19, ariko nibura uwo munsi hakize abandi 167 mu gihe abari banduye kuri iyo tariki bari 60 mu bipimo 8.127.

    Ibintu byahindutse tariki 8 Kamena 2021, ubwo abandura bari bamaze iminsi batarenga 60, kuri uwo munsi bahise bagera ku 127.

    Iminsi yakurikiyeho yarushijeho kuba mibi cyane ko abandura batongeye kujya munsi y’abantu 100 mu masaha 24, ndetse nibwo twatangiye kubona inkuru zivuga ko bwa mbere handuye abantu benshi kuva Covid-19 yagera mu Rwanda.

    Imibare y’abari bamaze kwandura kugeza tariki 16 Nyakanga 2021, irerekana ko abagore 24.439 bangana na 46,5% aribo bamaze kwandura Covid-19 ni mu gihe 28.113 bangana na 53,5% basigaye ari abagabo.

    Bigaragara kandi ko abakiri bato biganje mu myaka iri hagati ya 30-39 aribo benshi kuko ubu bageze kuri 14.266, hagakurikiraho urubyiruko ruri mu myaka 20-29 bangana na 13.352.

    Kugeza icyo gihe abagabo 368 bari bamaze guhitanwa na Covid-19, naho abagore bo bakaba bari 258. Ni ukuvuga ko abagabo ari bo benshi bahitanwa n’iki cyorezo kuko ari 58,79%.

    Mu turere twashyizwe muri guma mu rugo; Nyarugenge niyo iza imbere mu bwandu bwinshi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda kuko kugeza ubu abamaze kwandura bo muri aka karere ari 7.001.

    Akarere ka Gasabo ni 6.876, Kicukiro ni 5.416, Rubavu niyo ikurikiraho ifite abanduye 2738, igakurikirwa na Musanze ifite 2364, Gicumbi ikagira 2067, Huye ni 2005.

    Muri rusange uretse uturere dufite ubwandu bukabije, utundi twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ni Burera, Nyagatare na Gicumbi dufite aho duhurira n’imipaka by’umwihariko iya Uganda ahagaragaye virusi yihinduranya ya Delta.

    Kugeza tariki 16 Nyakanga 2021, ni uko imibare yari ihagaze

    Nyarugenge iri mu turere twugarijwe

    Ni iki kiri gutera uku gutumbagira mu mibare?

    Abahanga bagaragaza ko nta gushidikanya ko ukwiyongera kw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, buri kugirwamo uruhare n’ibintu bibiri by’ingenzi aribyo ukudohoka kw’abaturage n’ubukana bw’ubwoko bushya bwa coronavirus bwa Delta.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’Umushakashatsi wibanda ku bijyanye n’Imiterere y’Uturemangingo tw’Umuntu, Prof Dr Léon Mutesa, yavuze ko virusi ya Delta ifite ubukana buhambaye.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi virusi ifite ubukana bukubye inshuro 1000 izisanzwe. Ubundi kuri virusi zari zisanzwe umuntu yashoboraga kwandura akamara nibura ibyumweru bibiri ataragaragaza ibimenyetso, bitandukanye na Delta kuko ubu ibimenyetso bigaragara mu minsi ibiri cyangwa n’umwe.

    Ikindi Delta [Yitwa iyihinduranya ndetse ikaba ifite inkomoko mu Buhinde kuko ariho yagaragaye bwa mbere], irihuta mu kwandura kuko nk’umuntu umwe ashobora kwanduza abantu bagera mu munani cyangwa 10 ku munsi umwe, mu gihe virusi zabanje zo umuntu umwe yabaga ashobora kwanduza abandi batatu cyangwa bane.

    Ikindi gikomeye kuri Delta ni ibimenyetso byihariye abantu batari bazi birimo kurwara umutwe w’igikatu, gucika intege cyane, gucibwamo cyangwa kuruka kandi ikica ku kigero cya 30% ugereranyije n’izayibanjirije.

    Prof Dr Mutesa ati “Umuturage icyo yakora ni uko yakwitabira inkingo. Kuko byaragaragaye ko ababonye inkingo n’iyo bayanduye byibura ntabwo bazahara, igabanya nibura 60% kuba wagira ibimenyetso bikomeye ikagabanya ibyago byo kujya mu bitaro hafi 90%.”

    Yakomeje agira ati “Abaturage rero baba ababonye inkingo n’abatarazibona, kuko ababonye inkingo nabo bararwara n’ubwo bagira amahirwe bakaba batazahara ariko banduza abandi batarakingirwa bigatuma noneho icyorezo gikwirakwira. Nta kindi kintu abantu basabwa uretse kubahiriza ariya mabwiriza yashyizweho yo kwambara agapfukamunwa no kwirinda guhura n’abantu ari benshi.”

    Kugeza ubu ubwandu 60 % by’abarwayi bashya mu Rwanda baba bafite iyi virusi ya Delta.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nga,ije Daniel yijeje ko igihugu gifite ubushobozi bwo gupima Virusi yihinduranyije, asaba ko muri gahunda yo gupima igiye kubaho ingo zizaba zatombojwe, abazigize bujuje imyaka 18 bose basabwa kwitabira kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ati “Ubushobozi bwo gusuzuma ubwoko bwihinduranya, turabufite. No muri iyi minsi nituza gusuzuma abantu mu midugudu tuzafata ibipimo ku bantu banduye n’ibindi ku ruhande ngo tumenye ngo afite ubuhe bwoko bwa Covid-19.”

    Hakorwe iki?

    Abahanga bagaragaza ko kugeza uyu munsi virusi yihunduranya [Delta Variant] itandukanye cyane n’izo abantu bari baramenye mbere bavuga ko zihitana abasanzwe bafite ibibazo birimo izabukuru, indwara zidakira n’ibindi ariko kuri ubu biratandukanye.

    Ni ibintu baheraho basaba Abanyarwanda mu ngeri zose kwirinda kuko ubukana bw’iyi virusi budakangwa n’ibyo byose ahubwo ihitana bose kuko uwayanduye wese aba afite ibyago byo kuremba cyangwa kwicwa nayo.

    Dr Nkeshimana ati “Umuturage, inama agirwa, ibyo yakoraga byiza abikomeza ari ukwambara agapfukamunwa, guhana intera, kwirinda ibishobora kumuhuza na mugenzi we ariko noneho uko virusi igenda yihinduranya na we akabikuba inshuro nyinshi. Ni uguhora turi maso kuko guhumbya gato ukabikora nabi ni ugushyira ubuzima bwawe mu kaga”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukwitabira inkingo kuko, arizo zizaturokora, si no mu Rwanda gusa n’ahandi iyo urebye uburyo imibare ya Covid-19, yagiye izamuka ubona ko bikomeye.”

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 Minisiteri y’Ubuzima yatangaza ko ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye umuntu ufite ibimenyetso bya Covid-19, kugeza ku wa 17 Nyakanga 2021, hamaze gufatwa ibipimo 1.813.654.

    Abanduye bose hamwe kugeza ubu ni 54.549 mu gihe abakize ari 38.186 naho abakirwaye ni 15.725 barimo 76 barembye cyane. Ibikorwa byo gukingira nabyo birakomeje kuko kuri ubu hamaze gukingirwa 406.004. Iki cyorezo kimaze guhitana 683.

    Uretse amabwiriza yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani, muri rusange Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

    Umubare w’abandura n’abicwa na COVID-19 mu Rwanda ukomeje gutumbagira

    Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo Leta y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage bayo ihereye ku bakuze

    Abageze mu zabukuru bari mu bahereweho hatangwa inkingo za Covid-19 mu Rwanda

  • Kugira abana biga mu yisumbuye na kaminuza ntibyamubujije kuba we yiga mu mashuri abanza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mutembayire Aline w
    Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko arangije amashuri abanza

    Ku ishuri ribanza rya New Vision yizeho umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ho, ngo yajyanagayo n’umwana we w’umukobwa wigaga mu wa gatanu, kuko abandi batoya bo bigaga ku ishuri rya Autonome.

    Abo yanyuragaho yambaye umwenda w’ishuri agiye kwiga bamwe basigaraga bibaza ibyo arimo, ariko umwe mu baturanyi be utuye mu Mudugudu wa Ngoma B, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, agira ati “Njyewe namubonyemo ubutwari. Bigaragara ko yari azi icyo ashaka, kandi ntekereza ko azakomeza no mu yisumbuye ndetse no muri kaminuza.”

    Uyu muturanyi anavuga ko ibyo Mutembayire yakoze bisaba ubutwari, ariko bigasaba n’ubushobozi kuko ngo hari n’abangana na we cyangwa bato kuri we byabaye ngombwa ko bata ishuri, ariko n’ubwo baba bifuza kurisubiramo ntibibashobokere kuko baba bagomba gukora kugira ngo babeho, banabesheho imiryango yabo.

    Agira ati “Yari abifitiye uburyo. Umugabo we ni pasitoro, kandi bafite imibereho. Ndamwifuriza kuziga akageza aho yumva yifuza. Kwiga ntabwo bijya birangira.”

    Mutembayire uyu, yatangarije Igihe.com ko Jenoside yabaye afite imyaka 13. Yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Ababyeyi be barishwe, asigarana na murumuna we wari utaruzuza umwaka ndetse na musaza we wari ufite imyaka 8.

    Byabaye ngombwa ko adasubira ku ishuri kuko yagombaga kubarera, hanyuma muri 2003 ashaka umugabo, bityo kwita ku rugo no ku bana na we yabyaye bituma atabasha gusubira ku ishuri n’ubwo yabyifuzaga. N’ikimenyimenyi ngo yarabigerageje muri 2007 ariko abona bitakunda, aba abiretse.

    Aho aboneye ko abana batangiye gukura, kuko umutoya yiga mu ishuri ry’incuke, yemeranyijwe n’umugabo we ko asubira ku ishuri, maze asubira kwiyandikisha aho yigaga kuri Ste Famille muri 2020. Icyakora Coronavirus yaramurogoye.

    Mu mwaka wa 2020 umugabo we w’umupasitoro muri restauration church yahawe ubutumwa bwo gukorera i Huye, maze aho amashuri atangiriye mu Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha ku ishuri ribanza New Vision.

    Mbere y’uko asubira kurangiza amashuri ye yacikirije ngo yize guteka, yiga n’indimi na mudasobwa, ariko ngo yumvaga atanyuzwe kuko atari yarigeze arangiza amashuri abanza.


  • Igitekerezo: Umunyarwandakazi uri mu irushanwa yambaye ikariso nk’abandi byakwangiza iki ku muco? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi ni impaka zagiye zigarukwaho kenshi mu bihe bitandukanye, yaba ba Nyampinga batandukanye bagiye bagaragara baserukiye u Rwanda, yaba abakinnyi mu mikino itandukanye cyane cyane abakobwa, aho bamwe bagaragaza ko bambara bakurikije umuco nyarwanda, abandi bati Abanyarwanda basigaye inyuma ntibisanisha n’igihe,… Ariko aha bintera kwibaza ngo ubundi imyambaro yo mu myidagaduro ijyanye n’umuco nyarwanda twayita ko ari iyihe?

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw
    Miss Uwase Hirwa Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine mu marushanwa ya Miss Earth 2017

    Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amaboko ukinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) waberaga mu Rwanda wongeye gukurura izi mpaka, aho Abanyarwandakazi bagaragaye bambaye imyenda miremire, nyamara bagenzi babo bakinanaga bo bambaye amakariso n’utwenda dufashe amabere. Bamwe bati Abanyarwandakazi bari bambaye neza bakurikije umuco, abandi bati ntakigenda cyabo ntabwo ibyo bari bambaye bijyanye n’umukino bakinaga n’aho bakiniraga,…Ariko njyewe bintera kwibaza koko n’iyo bahitamo kwambara ikariso n’utuntu dufashe amabere umuco bari kuba bishe, cyane ko turi mu bihe by’ubushyuhe ahubwo byabafasha gukina neza bisanzuye.

    Ubundi iyo abantu bavuga kwica umuco, bintera kwibaza aho bahera kuko kera kose mu muco nyarwanda umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro ikagenda itandukana bitewe n’ikigero umuntu agezemo. Imyambaro yari ikozwe mu biti ndetse n’impu z’inyamaswa. Abangavu bambaraga inshabure ndetse n’imyambaro bitaga indengera, abagore bo bakambara inkanda n’ibicirane, ariko iyi myambaro wabonaga ari iyo guhisha ubwambure gusa kuko ibice binini by’umubiri byasigaraga bigaragara. Aha bintera kwibaza aho byaba bitandukaniye n’uwaba yambaye ikariso agahisha ubwambure n’amabere ubundi agakina yisanzuye.

    Iyi myambaro kandi si mu Rwanda ikunda kugarukwaho gusa, kuko hari n’abandi bantu bakunda kubijyaho impaka bibaza impamvu umukobwa yajya gukina igice cye kinini kitambaye. Abenshi biterwa n’umuco cyangwa n’idini baherereyemo. Ariko ku bwanjye mbona bitewe n’impamvu yo kugira ngo umukinnyi yiyumve ko yisanzuye bimufasha gukina neza abohotse, kwambara iyo myenda ntacyo byaba bitwaye ndetse nta n’umuco aba yishe.

    Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye
    Hari abavuga ko kwambara muri ubu buryo bituma abakinnyi birekura cyane ko baba bari no ku mucanga ahantu hashyushye

    Mu Rwanda tugira amahirwe tugira ahantu hitwa ku mucanga abantu bajya kuruhukira cyane cyane mu bihe nk’ibi by’izuba, ariko buri wese iyo ari kwitegura kujya ku mucanga, ategura utwenda tworohereye cyane, akenshi duhisha ubwambure gusa n’amadarubindi y’izuba kugira ngo agere ku ntego ze, zo kuruhuka yota n’ako kazuba ko ku musenyi. Ibyo kandi byo tubyita ubusirimu. Kuki rero umukobwa we uri no mu irushanwa unakeneye ibihembo n’intsinzi yambaye ibimuha amahoro ngo atsinde byo tutabyita ubusirimu?

    Sindi bushimangire kuri njyewe ngo kwambara imyenda minini ni byo byiza cyangwa kwambara ayo makariso ni byo byiza. Gusa ku bwanjye mbona icyo bahitamo kwambara bitewe n’ibyo bumva byabafasha kugera ku ntego zabo, nta muco nyarwanda baba bishe. Wenda byabanza gutonda bamwe kuko bitamenyerewe, ariko nyuma byamenyerwa.

    Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco
    Hari abavuga ko abakobwa bo hambere bambaraga gutya kandi bakagira umuco

    Wowe ubyumva ute ? Tubwire hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo


  • Barishimira ko gupimwa Covid-19 byabegerejwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu tugari tugize Umujyi wa Kigali ku wa Gatandatu hatangijwe igikorwa cy’iminsi ibiri cyo gupima Covid-19, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y’abarwaye.

    Harapimwa 15% by’abatuye mu Kagari aho muri buri Mudugudu hagomba gupimwa abantu babarirwa muri 70 by’abawutuye kandi hagapimwa abafite kuva ku myaka 15 kuzamura.

    Ikigamijwe muri iyi gahunda ni ukumenya uko ubwandu buhagaze muri utu turere umunani hamwe n’Umujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, naho abatarembye cyane bagakurikiranirwa mu ngo iwabo.

    Kigali Today yasanze bamwe mu batuye mu mirenge ya Gikondo na Kigarama mu Karere ka Kicukiro aho barimo gupimirwa, bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuko hari n’abangaga kujya kwipimisha bitewe n’uko ubusanzwe bisaba amafaranga.

    Mukeshimana Betty wo mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Gikondo, avuga ko kuba Covid-19 yarakwiriye hose, byamuteraga impungenge z’uko na we yaba yaranduye, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo afite, akaba abwira abantu ko badakwiye gukomeza gukerensa iki cyorezo.

    Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15
    Uwapimwaga yategerezaga igisubizo akagihabwa mu minota 15

    Ati “Abatemera ni uko batarabona aho abantu bagagaye, Covid-19 ibaho twabanje kujya tubipinga ariko ubu ngubu usigaye ubona umuturanyi ukabona yapfuye, ukabona umuvandimwe wawe yapfuye kandi ari yo azize nu kuri Covid-19 ibaho”.

    Uwitwa Rutayisire w’imyaka 58 avuga ko yari yarakingiwe ariko ngo kuba uwakingiywe bitamubuza kwandura Covid-19 yashimishijwe n’amahirwe yagize yo gupimwa agasanga ari muzima.

    Ati “Mbyakiriye neza ukurikije n’imyaka mfite, ubu ngiye gukomeza gukora akazi kanjye nk’uko bisanzwe kandi nkirinda kurushaho nkaraba neza intoki n’aho ngenda ngasiga intera badusaba ndetse no mu muryango wanjye mbashishikarize kutagira aho bajya kugira ngo batagira aho bahurira n’ubwandu”.

    Biteganyijwe ko kuri site eshatu zirimo gupimirwaho Covid-19 mu Murenge wa Gikondo muri iki gihe cy’iminsi ibiri hapimwa abaturage 1059 batoranyijwe mu tugari dutatu.

    Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije
    Igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari ku munsi wa mbere wacyo kitabiriwe mu buryo bushimishije


  • Huye: Icyizere ku rubyiruko rwigishijwe gutunganya imihanda mu buryo bwihariye – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwo gutunganya imihanda hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Do-nou’ aho bafata imifuka bagashyiramo itaka mu buryo bungana bagatsindagira ku buryo umuhanda usigara ukomeye utapfa kwangirika.

    Bari kongererwa ubumenyi n’umushinga wo mu Buyapani witwa CORE (Community Road Empowerment). Urwo rubyiruko rusanzwe rukora ibikorwa byo gutunganya imihanda ariko nta bumenyi buhagije bari bafite.

    Uwiragiye Claude ati “Nari nsanzwe nkora ibintu byo gufata neza imihanda. Iyi tekinike ya Do-nou ntabwo nari nsanzwe nyizi ariko ubu narayimenye. Icyo bizamarira ni uko ngiye gukoresha ubwo bumenyi mu buzima busanzwe igihe nzaba nabonye ikiraka mu gukora umuhanda.”

    Yakomeje asaba ubuyobozi gukomeza kubaba hafi bubaha akazi n’ibiraka kugira ngo ibyo bize bitazabapfira ubusa.

    Ati “Nasaba ko mu bufatanye bw’Akarere ka Huye ndetse n’abashinzwe iby’imihanda bajya badutekerezaho igihe hari imihanda igiye gukorwa bakaduha akazi kuko dufite ubumenyi n’imbaraga.”

    Iradukunda Yvette w’imyaka 22 na we avuga ko mu minsi 10 bamaze bigishwa gukora imihanda y’igitaka, hari byinshi yamenye bityo agiye kubikoresha mu guteza imbere kampani ye.

    Ati “Hari kampani mfite ikora ibyo gutunganya imihanda, ngiye guhugura abantu banjye bamenye iyo tekinike nshya. Akarere nagasaba gukomeza kutuba hafi kakaduha akazi kuko twiteguye.”

    Umukozi ushinzwe amahugurwa muri CORE, Ntakirutimana Obed, yavuze ko mu gihe cy’iminsi 10 bamaranye n’urwo rubyiruko, baruhaye ubumenyi bw’ibanze.

    Ati “Twabasabye ko buri wese ajya iwabo mu murenge bagasura imihanda bafite, noneho buri wese agaragaze ikibazo abona gihari kibangamiye iyo mihanda, babigeze ku bagomba kubafasha babihe umurongo w’uko yakorwa.”

    Yasabye uturere kujya dukoresha urwo rubyiruko rwahuguwe kugira ngo babyaze umusaruro ubumenyi bafite ntibubapfire ubusa.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko hari imihanda myinshi bafite bakeneye gukora bafatanyije n’urwo rubyiruko rwongerewe ubumenyi.

    Ati “Icyo twabonye ni uko dushobora no kwishakamo ibisubizo n’ubwo ingengo y’imari yaba ari ntoya. Ariko hari imihanda ubona cyane cyane muri iki gihe cy’imvura yagiye yangirika, ubona ko ikeneye ino tekinike kugira ngo ishobore kuba yasanwa.”

    Kuva mu 2018 ni bwo hirya no hino mu turere tw’u Rwanda hatangiye ibikorwa byo guhugura urubyiruko kuri tekinike nshyashya ya Do-nou aho muri buri karere hahugurwa abageze kuri 50. Kugeza ubu hamaze guhugurwa abo mu turere 13.

    Abayobozi basuye aho urwo rubyiruko rwigira gutunganya imihanda

    Bafite icyizere ko tekinike nshya yo gutunganya imihanda bigishijwe izabagirira akamaro

    Bimwe mu bukoresho bifashisha mu gutunganya umuhanda

    Bize no gukora amateme ndetse no kuyobora amazi

    Ubuyobozi bwabijeje kubaba hafi

    Umuhanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu watashywe ku mugaragaro

    Umwe mu mihanda batunganyije mu murenge wa Gishamvu

    [email protected]