Tag: featured

  • Barasabwa kureka amakimbirane yo mu ngo kuko abangamira ireme ry’uburezi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof. Dr. Vincent Sezibera
    Prof. Dr. Vincent Sezibera

    Yabigarutseho mu biganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kimwe n’abayobozi ba komite z’ababyeyi mu Murenge wa Tumba, mu nama bagiranye tariki 20 Ugushyingo 2021.

    Hari mu rwego rwo kurebera hamwe icyatuma uburezi burushaho kugenda neza, muri uyu murenge urimo ibigo by’amashuri byitwaye neza kurusha ibindi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2020 -2021.

    Yasobanuye ko uburezi bufite ireme butareberwa ku kuba umuntu azi imibare, ikoranabuhanga n’indimi gusa, ahubwo mu bushobozi afite ndetse no kugaragaza ikinyabupfura, bityo n’umuryango utekanye ukaba ubigiramo uruhare.

    Yagize ati “Niba mu rugo hahora amakimbirane, umwana ntabwo aba atekanye. Ntaryama ngo asinzire, hanyuma azabashe kujya kwiga afite imbaraga. Kandi igihe ababyeyi bakimbirana ntabwo bahahira urugo, bituma n’imirire y’umwana isubira inyuma, bityo ubwonko bwe ntibubashe gukanguka.”

    Yanavuze ko amakimbirane yo mu ngo atera ubukene butuma umwana atabasha kubona ibikoresho by’ishuri, nyamara umwana abyifashisha kugira ngo abashe kwiga neza.

    Yunzemo ati “Rero amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye, kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo akaba yatozwa ingeso mbi, akiga ubugwanabi aho kwiga ubugwaneza.”

    Ibyo avuga bishimangirwa na Donatha Akayezu uyobora ikigo cy’amashuri GS Cyarwa.
    Agira ati “Hari igihe umwana agera mu ishuri ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere. Urabona niba abantu bagiye mu kabari, cyane ko kuri iki gihe yaba umugabo yaba umugore bakajyamo, iyo batashye mu masaa sita, umwana akajya kubakingurira, kongera gusinzira biramugora. Cyangwa se ababyeyi barwana. Hari n’ababa batariye.”

    Akayezu anavuga ko kuba harashyizweho kurya ku ishuri ku bana bose hari icyo biri gufasha, kuko byibura nta mwana ukinanirwa kwiga kuko atariye.

    Ku bw’ibingibi, ababyeyi basabwa kwirinda gukimbirana, kuko uretse kuba bibaviramo ubukene, binagira ingaruka ku bana, haba mu myigire ndetse no mu mibereho yabo mu gihe kizaza.

    Prof. Sezibera abisobanura yifashishije icyegeranyo cyakozwe na RIB, cyatangajwe mu nama yabaye mu kwezi kwa Nzeri 2021, kigaragaza ko muri 2019 na 2020 hiyahuye abantu 579 bose, mu Rwanda.

    Ati “Tunibukiranye ko iyo umuntu yiyahuye aba yaragize urugendo rurerure rwo kwiheba bigera aho atekereza ko ikiruta ari uko yapfa, kugira ngo areke gukomeza kubabara anaremerera abandi, akagira igihe abigerageza, akagira n’igihe abigeraho.”

    Yongeraho ko 44% bya bariya 579 biyahuye ku bw’impamvu zitazwi ariko umuntu yakurikirana akamenya kuko habaho n’indwara zo mu mutwe zaba imvano yabyo, ariko ko 21% bo biyahuye biturutse ku makimbirane aba mu muryango.

    Anavuga ko iriya mibare ari myinshi cyane ko atekereza ko abiyahuye ari bakeya ugereranyije n’abandi baba bakirwana n’umutima, bakireba icyerekezo cy’ubuzima.

    source : https://ift.tt/3HRClvI

  • Banki y’Isi yishimiye imikoreshereze y’inkunga yahaye u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Mr. Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, aherekejwe n’itsinda riturutse muri Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, basuraga Urwunge rw’Amashuri ya Kiruri mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo, uwo muyobozi yishimiye uburyo inyubako zubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi zifashwe neza kandi ziri gufasha uburezi.

    Ni uruzinduko yatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021, aho rugamije kugenzura, niba koko ibikorwa remezo Banki y’Isi iteramo inkunga u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rulindo aho urwo ruzinduko rwatangiriye hari impinduka biri gutanga mu burezi bw’u Rwanda.

    Banki y
    Banki y’Isi yishimiye uburyo amashuri yubatswe neza

    Asura iryo shuri, yatambagijwe ikigo, areba uburyo abana bagaburirwa ku ishuri n’uburyo aho bafatira amafunguro hameze (School Feeding), atambagizwa ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Clasrooms) n’icyumba cy’abakobwa (Girls room), yishimira uburyo ibyumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi byubatswe neza n’uburyo byitaweho.

    Yishimiye na none uburyo ibyo bikorwa remezo bikomeje kwifashishwa mu myigire myiza y’abana, ashima n’umusaruro biri gutanga mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko mu iterambere ry’uburezi, birimo gufasha abana kwiga badakoze ingendo ndende, kandi bakiga neza badacucitse.

    Ibyumba by
    Ibyumba by’amashuri byubatswe byagabanyije ubucucike mu mashuri

    Ni ibikorwa byubatswe binyuze mu mushinga wiswe Rwanda Quality Basic Education for Human Capital Development (RQBE), umushinga ufashwa na Banki y’isi.

    Uwo mushinga w’iterambere wiswe RQBE ukaba ufite intego yo kuzamurira ubumenyi umwarimu, abanyeshuri no guteza imbere ireme ry’uburezi mu burezi bw’ibanze, aho binyuze muri uwo mushinga (RQBE), hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 11,004 hagamijwe korohereza abana bajyaga bakora ingendo ndende bajya ku ishuri.

    Mr. Keith Hansen yasuye abana mu mashuri yishimira uburyo biga neza
    Mr. Keith Hansen yasuye abana mu mashuri yishimira uburyo biga neza

    Mr.Keith Hansen uhagarariye Banki y
    Mr.Keith Hansen uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda afatanyije n’abakozi muri MINEDUC bakoze umuganda mu mirima y’igikoni
    Mr. Keith Hansen yishimiye umuco w
    Mr. Keith Hansen yishimiye umuco w’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3FLU1Hr

  • Imwe mu mikino ya shampiyona yimuwe kubera uwa APR FC na RS Berkane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 28/11/2021 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa Playoff uzahuza ikipe ya APR FC na RS Berkane guhera i Saa Cyenda, aho kuri iki kibuga hari hasanzwe hateganyijwe kubera imikino ya shampiyona.

    APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru
    APR FC izakira RS Berkane kuri iki Cyumweru

    Kuri uyu wa Gatandatu, iyi Stade yagombaga kuberaho imikino ibiri irimo uwagombaga guhuza APR FC na Gasogi United, uyu wo ukaba warasubitswe, mu gihe undi mukino wari guhuza Kiyovu na Musanze kuri uyu wa Gatandatu, ukaba wo wimuriwe ku Cyumweru kuri Stade Amahoro.

    RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa
    RS Berkane izakina na APR FC kuri iki Cyumweru, byatumye imwe mu mikino yimurwa

    Ku Cyumweru ho hari hateganijwe imikino irimo uwagombaga guhuza Rayon Sports na Etoile de l’Est Saa Sita n’igice, ugakurikirwa n’uwa AS Kigali na Police FC Saa Cyenda zuzuye, iyi nayo ikaba yimuwe.

    Gahunda nshya y’imikino yimuwe

    Ku wa Gatandatu tariki 27/11 /2021

    12h30: Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Amahoro)
    15h30: Rayon Sports vs Etoile de l’Est (Stade Amahoro)
    18h00: AS Kigali vs Police (Stade ya Kigali)


    source : https://ift.tt/30RYeKZ

  • Huye: Bifuza kwegerezwa irimbi bashyinguramo ababo bitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mukanyakayiro Marie Thérèse ni umwe mu bavuga ko ahashyizwe amarimbi hababera kure.

    Agira ati “Urabona uko ngana uku, ndi umukecuru mfite imyaka 63. Abacu iyo bashyingurwa, ntitubaherekeza kubera ko irimbi ritubera kure. Dushyingura za Kinazi kure cyangwa za Rusatira. Hatubera kure, muzadusabire irimbi, tujye tubasha guherekeza abacu.”

    Yunganirwa na Marie Mukamana na we baturanye ugira ati “Urabona n’iyo batubwira ngo twegeranye amafaranga, ariko tukagira aho tugura, tukabona irimbi hafi.”

    N’ubwo baherutse kugwirwa n’ibiza, bamwe mu baturanyi babo bakitaba Imana, ngo ntibabashije kubaherekeza kandi ntibabyishimiye.

    Mukanyakayiro ati “Babajyanye za Gafumba, ntabwo twe twabaherekeje kuko ari kure. Ubwo rero nk’uko nguko iyo bagiye tutabaherekeje, dusigarana agahinda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Jacqueline Uwamariya, avuga ko mu Murenge wa Kinazi hari irimbi mu Kagari ka Sazange. Kandi ngo aho abantu bategekewe kutongera gushyingura mu ngo, abantu baba bashaka ko buri kagari kagira irimbi ryako, kandi ko bitakunda.

    Ati “Ntabwo buri kagari kagira irimbi ryako. Uzi ko ahantu hashyingurwa bisaba imyaka iri hejuru ya 20 kugira ngo ubutaka bwaho buzabashe kwifashishwa. Biragoye ko bakwemererwa irimbi, ariko biri kwigwaho, buriya mu minsi itaha nitumara gusuzuma iby’urugendo bakora tuzabona igisubizo.”

    Anavuga ko kuri ubu mu tugari bashyizeho ibimina bya dutabarane, kugira ngo igihe umuntu apfuye, umurambo ubashe kugezwa ku irimbi.

    source : https://ift.tt/3l6XsAH

  • U Bushinwa bwamurikiye u Rwanda inyubako zo muri IPRC Musanze zatwaye Miliyari 16 FRW #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei ashyikiriza Madame Irere Claudette urufunguzo rw’inyubako zatwaye miliyoni zisaga 16 z’Amadolari ya Amerika

    Izi nyubako zigizwe n’ibyumba by’amashuri, za laboratwari, amacumbi y’abanyeshuri, ibiro by’ubuyobozi bw’iri shuri, zikiyongeraho n’ibikoresho byose nkenerwa. Ziyongereye ku zindi zari zihasanzwe na zo zubatswe ku nkunga y’u Bushinwa mu mwaka wa 2015.

    Mu muhango wo kuzimurikira Leta y’u Rwanda wabereye aho iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yashimangiye ko umubano mwiza w’ibihugu byombi ufite inkomoko ku bayobozi babyo, ari bo Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Xi Jimping ku ruhande rw’u Bushinwa; hagamijwe guteza imbere ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda yashimangiye ubufatanye n’ubushake ibihugu byombi bihuriyeho mu gushyigikira ireme ry’uburezi

    Yagize ati: “Mu bintu byinshi ibihugu byombi bihuriyeho kandi duha agaciro gakomeye, harimo uburezi n’ibikorwa byose bibushamikiyeho. Tuzi neza ko umusaruro ubukomokaho ugira uruhare, ukaba n’inkingi ya mwamba mu gushyigikira ibikorwa bya buri munsi by’iterambere ry’igihugu. Izi nyubako nshya dushyikirije iri shuri uyu munsi, ni inkomoko y’ubwo bufatanye. Tuzitezeho umusaruro w’impinduka nziza, uzanatuma umubare w’abanyamwuga babereye igihugu wiyongera, barusheho kukigirira akamaro”.

    Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, mu mwaka wa 2015 ryatangiranye abanyeshuri 170 bagiye biyongera ku buryo mu myaka ibiri yakurikiyeho, ryari rimaze kuzuza umubare w’abo ryari rifitiye ubushobozi bwo kwakira.

    Kuba ryiyongereyeho izi nyubako, bizafasha kongera umubare w’abaryigamo na Porogaramu ryigisha; binorohereze abanyeshuri kwiga bisanzuye.

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Claudette Irere hamwe na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei mu muhango wo kumurikira u Rwanda izo nyubako nshya

    Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro yagize ati: “Kuba abanyeshuri biga muri iri shuri bagiye kuva ku 1200 rifite ubu, bakagera ku 2500 tubibonamo igisubizo gikomeye mu gutegura no kongera ku bwinshi umubare w’abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro. Ikindi ni uko mu kwiyongera kwa porogaramu ryigisha, zigiye kuva kuri zirindwi zikagera kuri porogaramu 12 na byo tubibonamo intambwe nziza ije gushyigikira gahunda Leta y’u Rwanda ifite, yo kongera umubare wa porogaramu zigishwa mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bigaha imbaraga n’ubushobozi abarangiza ayo masomo, biteguye kuba abasubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo”.

    Izi nyubako zirimo n’ibikoresho bigezweho ndetse n’imashini kabuhariwe zigenewe kwigisha abanyeshuri bigendanye n’ibyiciro by’amasomo biga; ibishyira iri shuri ku rwego rw’amashuri meza u Rwanda rufite, yigisha imyuga n’ubumenyingiro nk’uko Irere Claudette yakomeje abivuga.

    Yagize ati: “Navuga ko iri shuri rigiye guhinduka rimwe mu mashuri meza dufite mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro. Abenshi bamenyereye cyane IPRC Kigali, kubera ko na yo ifite ibikoresho, ahantu hagutse kandi ryakira abantu benshi, bijya kuba ku rwego rumwe n’iri shuri. Kuba n’aha i Musanzwe twahagira inyubako nk’iyingiyi ifite ibikoresho bihagije, bigezweho kandi bifasha muri ya myigire y’abanyeshuri badategereje iby’ahandi, bivuze ko n’ireme ry’uburezi buhatangirwa buzaba buri ku rwego rurenze urwo twari dusanzwe turimenyereyeho.

    Abayobozi bombi n
    Abayobozi bombi n’amatsinda bari kumwe batambagijwe izo nyubako banasobanurirwa ibyo zizakorerwamo

    Zuzuye zitwaye miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda. Abanyeshuri bahiga bishimiye ko kuba ryongewemo ibikorwa remezo bigezweho, bigiye kubunganira mu masomo yabo ya buri munsi.

    Nyirimpuhwe Jean Paul, umwe mu biga muri IPRC Musanze, yagize ati: “Twari dufite amashuri make, bigatuma twiga ducucitse. Muri iki gihe cya Covid-19 bwo byadusabaga kwiga dusimburana, bamwe bakiga uyu munsi abandi ejo, ukabona ari ibintu bitubangamiye. Twajyaga dukenera kwifashisha laboratwari, bikadusaba gutega tujya gukoresha izo mu zindi kaminuza za kure, ugasanga ni ibintu bitudindiza mu myigire. Kuba twungutse izi nyubako zifite n’ibikoresho byose, biradushimishije cyane kuko noneho tuzajya twiga twisanzuye, kandi dufite ibyangombwa byose nkenerwa hafi, bizoroshya imyigire yacu”.

    Muri porogaramu zigiye kwiyongera ku zari zisanzwe, harimo ijyanye no kubaka imihanda, kwita ku buziranenge bw’amazi, ikoranabuhanga. Umuyobozi w’Ishuri IPRC Musanze, Eng. Emile Abayisenga, avuga ko nibura icyumba cy’ishuri kimwe kizajya cyakira abanyeshuri batarenze 30, ku buryo bizorohereza na mwalimu gukurikirana imyigire yabo.

    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n
    Zimwe mu mashini kabuhariwe mu kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro zashyizwe muri izi nyubako nshya ngo bifashe kongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze

    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry
    Bishimiye iyi nyubako kuko izongera ireme ry’uburezi butangirwa muri IPRC Musanze


    source : https://ift.tt/3DTkjqz

  • Suède: Umunyarwanda yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we – #rwanda #RwOT

    Uwizeye yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Ugushyingo, aho ari mu ba mbere bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we dore ko bari bamaze igihe umubano wabo urimo igitotsi, ndetse Ingabire Diane akaba yari yaraganirije umuryango avukamo ku bibazo yari afitanye n’umugabo we, byarimo kumucunaguza no kumuhoza ku nkeke, nk’uko abo mu muryango we babyemeza.

    Umunsi umwe mbere y’uko yicwa, Ingabire yabanje kuganiriza inshuti ye yatanze ubuhamya, agamije kuyibwira ibibazo afitanye n’umugabo we. Ingabire ngo yabwiye inshuti ye ko afite impungenge z’imyitwarire y’umugabo we bivugwa ko yari yarahindutse cyane.

    Nyuma yo kumva ibibazo byari mu rugo rwa Ingabire, inshuti ye yamugiriye inama yo kugana inzego zirimo Polisi yo muri icyo gihugu kugira ngo itangire gukurikirana ibibazo by’aba bombi, bityo bivugutirwe umuti amazi atararenga inkombe.

    Uburemere bw’ibi bibazo kandi bwari buhangayikishije Ingabire cyane ku buryo yari yarateguye urugendo yari kuzagirira mu Rwanda mu kwezi gutaha (Ukuboza), kugira aze kugisha inama abo mu muryango we ku cyo yakora.

    Mu kiganiro na IGIHE, Amb Diane Gashumba yihanganishije umuryango wa Ingabire ndetse n’inshuti ze ziganjemo Abanyarwanda batuye muri Suède, ashimangira ko Ambasade iri gufatanya n’inzego zitandukanye mu gukurikirana iki kibazo, yaba izo mu Rwanda no muri Suède.

    Amb Gashumba yirinze kugira byinshi avuga ku ntandaro y’urupfu rwa Ingabire, avuga ko ‘abantu bakwiye gutegereza ikizaba mu iperereza riri gukorwa n’inzego zitandukanye.’

    Icyakora Amb Gashumba abajijwe icyo avuga kuri aya makuru, ndetse n’inama atanga, yavuze ko “nta muntu ukwiye kuvutsa mugenzi we ubuzima,” ndetse avuga ko ari ngombwa ko Abanyarwanda bakwiye gukaza ingamba zo gukumira ibyaha nk’ibi byo mu miryango bitaraba.

    Yashimangiye ko mu gihe ubana n’umuntu uguhoza ku nkeke, ari ngombwa “Kuganira n’uwo wizeye ndetse n’inzego zikwegereye kandi zifite ubushobozi bwo gukumira ibyaha. Uganirijwe [kuri icyo kibazo ntakwiye] kubyihererana, akwiriye kubimenyesha inzego zishobora gufasha mu gukumira no kujya inama ziboneye.”

    Izo nzego zirimo nka ambasade z’u Rwanda mu bindi bihugu, Polisi zo muri ibyo bihugu mu gihe abari mu Rwanda nabo bashobora gukoresha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isange One Stop Center n’izindi nzego zitandukanye.

    Yashimangiye ko kandi ko mu gihe imiryango ifitanye amakimbirane, ari ngombwa kwitabira ibiganiro bitangwa n’inzobere mu mitekerereze n’ihungabana.

    Amb Gashumba yasobanuye ko atari byiza kwihererana ibibazo umuntu afite, asaba abantu kugira umuco wo gusangiza abandi ibibazo bafite, bagacika ku mvugo zirimo ‘ihangane ni ko zubakwa,’ ’ihangane wikwishyira hanze,’ ’witandukana n’uwo mwashakanye utadukoza isoni’ n’izindi zica intege abagize umuryango bifuza kwerekana ibibazo byabo.

    Kuri iyi ngingo, yavuze ko ari byiza gufata umwanzuro urengera ubuzima bw’abagize umuryango ndetse n’abana babo mu gihe kumvikana no kubana byananiranye.

    Yagarutse ku rubyiruko, abasaba ko mu gihe bitegura kubaka imiryango, ari ngombwa kwitoza kugira umuco wo kuganira ku bibazo n’abo bitegura kurwubaka, asobanura ko nubwo icyifuzo cy’ababyeyi ndetse n’abagiye kubana ari ukugira ukubakana neza urugo rukaramba, iyo byananiranye, ’umuti atari ukurwana no guhozanya ku nkeke bigera aho umwe yica undi.’

    Abana ba Ingabire bari maboko ya ’service sociale’ za Leta ya Suède, aho Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize umuryango wa Ingabire bajye muri icyo gihugu kwegera aba bana, mu rwego rwo kubarinda ihungabana, dore ko bakiri bato cyane.

    Amb Gashumba yavuze ko Ingabire yari umuntu ufite akamaro mu muryango Nyarwanda uri muri Suède, aho yitabiraga ibikorwa byose bijyanye n’umuco Nyarwanda, n’ibindi byose bihesha isura nziza u Rwanda muri Suède no mu bindi bihugu bya Scandinavia, aboneraho kuvuga ko Ambasade ayoboye ndetse na Leta y’u Rwanda yifatanyije n’umuryango wa Ingabire Diane.

    Ingabire Diane yitabye Imana bikekwa ko yishwe n’umugabo we

    Ingabire Diane yari yaragerageje kwegera inshuti n’umuryango ababwira ku bibazo yari afitanye n’umugabo we

    source : https://ift.tt/32xWjeX

  • Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse ku guteza imbere ururimi rw’Igifaransa muri uyu Muryango, ndetse n’uburyo impande zombi zishobora gukorera hamwe mu guteza imbere ibjyanye n’indimi.

    Mushikiwabo kandi yishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bukuru bwa EAC, cyo kongera Igifaransa mu ndimi zikoreshwa n’uwo Muryango, aho cyiyongereye ku Giswahili n’Icyongereza zari zisanzwe zikoreshwa nk’indimi zemewe mu bihugu bigize uwo Muryango.

    Ibi bisobanuye ko uru rurimi rushobora kwigishwa nk’isomo mu mashuri ari mu bihugu bigize uwo muryango, aho ubusanzwe rwakoreshwaga cyane mu gihugu cy’u Burundi, nubwo ibihugu nk’u Rwanda birufite mu Itegeko Nshinga nk’ururimi rwemewe.

    Ibi kandi binajyanye n’intego za Mushikiwabo muri OIF, wiyemeje ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo no kurushaho guteza imbere ndetse no kongera umubare w’abantu bakoresha ururimi rw’Igifaransa.

    La SG de la #Francophonie @LMushikiwabo a reçu M. Christophe Bazivamo, Secrétaire général adjoint de @jumuiya.
    La SG a salué l’inclusion de la #languefrançaise comme langue officielle et ils ont abordé des pistes de coopération et d’un partenariat autour du #multilinguisme. pic.twitter.com/KGKj1iuT5k

    — La Francophonie (@OIFrancophonie) November 24, 2021

    Umunyamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yakiriwe n’Ubunyamahanga bukuru bwa EAC

    Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku guteza imbere uruhare rw’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

    source : https://ift.tt/3DM9NRY

  • Nyamirambo: Umugabo wacucuwe ibihumbi 200 Frw ashaka kugaruza ibyo yibwe ari kurira ayo kwarika – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’abana bane, yibwe ibikoresho birimo telefoni, televiziyo n’ibihumbi 200 Frw, byose hamwe bifite agaciro karenga ibihumbi 600 Frw.

    Ubu bujura bwababaje cyane Habimana warahiye akirenga akavuga ko yifuza kumenya uwahemukiye bene ako kageni, kera kabaye aza kubiganiza umuturanyi we, wamusabye kutajya kure kuko hari uburyo bworoshye bwo kumenya uwo muhemu, ndetse akanabasha kumwaka ibyo yamwibye.

    Uyu muturanyi yamubwiye ko agomba kwegera umwe mu bantu bazwi nka ‘Aba-Masai’, kuko bafite ubushobozi bwo kumenya no kumwereka uwamwibye. Aba bantu bazwi cyane mu Mujyi wa Kigali aho bakunze kugaragara bambaye ibishura n’inkweto zizwi zabitiriwe zizwi nka masai, bagakunda kugenda bacuruza ibintu bitandukanye. Ubusanzwe bakomoka mu bwoko bwa Masai buboneka muri Kenya na Tanzania.

    Habimana wari wazabiranyijwe n’uburakari acyumva iby’abo bantu bafite ubushobozi bwo kumugaruriza umutungo, yahise anyaruka ajya kubashakira i Gikondo ahazwi nka Juwa Kali, maze koko ahasanga Umu-Masai yatekerereje ibyamubaye undi akamusaba gutuza, akamubwira ko icyo kibazo cyoreshye cyane ndetse kiri buze gukemuka mu kanya nk’ako guhumbya, apfa gusa kuza kwemera kwishyura ibihumbi 200 Frw.

    Habimana yateye imibare asanga kwishyura ibihumbi 200 Frw ukagaruza ibihumbi 600 Frw nta gihombo kinini kirimo, niko kwemerera uwo Mu-Masai ko amafaranga yayabona, ndetse ahita yisaka yishyura ibihumbi 100 Frw yari asigaranye kuri konti ya mobile money, arananyaruka yegera inshuti ye ayiguza ibindi bihumbi 100 Frw, ubwo icyo kwishyura kiba kirarangiye.

    Uretse amafaranga, uyu Mu-Masai yamusabye kwitwararika mu bundi buryo no kubahiriza imigenzo imwe n’imwe, yisiga imiti yahawe mu buryo yategetswe.

    Mu gahinda kenshi yagize ati “Namuhaye ibihumbi 100 Frw nari mfite kuri konti ya mobile money, andi ibihumbi 100 Frw nagiye kuyaguza inshuti yanjye ndayamuha, ndetse nkurikiza ibintu byose yari yambwiye, birimo kwisiga amavuta yari yampaye n’akantu kameze nk’akabuye yari yampaye ngo ngashyire munsi y’ururimi kugira ngo uwanyibye ahite yizana. Byarangiye uwo muntu ataje, ibyo nibwe ndabibura n’amafaranga namuhaye yose agenderamo uko.”

    Akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uburyo azishyura ibihumbi 100 Frw yagujije, kuko iby’igihombo cye yamaze kubyakira, aboneraho gusaba abantu kujya birinda kwizera ibijyanye n’imbaraga z’ubupfumu n’izindi zishobora kubafasha kugera ku bintu bataruhiye.


    source : https://ift.tt/2ZoI3Ea

  • Miss Jolly Mutesi yatangaje undi muhanzi uzaririmba muri Miss East Africa – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byitezwe ko bizaba tariki 17 Ukuboza 2021 bikazabera muri Tanzania, kwinjira bikazaba ari amashiringi ibihumbi 50 mu myanya isanzwe, ibihumbi 100 muri VIP na 200 muri VVIP.

    Uzegukana ikamba rya Miss East Africa riri gutegurwa na Jolly Mutesi azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya ubusanzwe igura ibihumbi 44 by’amadorari ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500Usd arenga 1 500 000 Frw.

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 Usd, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

    Umuhanzi Mbosso azaririmba mu Irushanwa rya Miss East Africa

    Miss Mutesi Jolly ari gutegura Irushanwa rya Miss East Africa

    source : https://ift.tt/2ZoHZnU

  • Iburasirazuba: Dore ibibazo bitegereje abayobozi b’uturere batowe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Intara y
    Intara y’Iburasirazuba iherutse gutangiza ubukangurambaga bwo gutera ubwatsi bw’amatungo no kurwanya amapfa mu bice byahuye n’izuba ryinshi

    Muri iyi nkuru turibanda ku birebana cyane cyane n’Intara y’Iburasirazuba igizwe n’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Ngoma na Kirehe.

    Bimwe mu bibazo bikomeye bitegereje abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba harimo ikibazo cy’abana basambanywa cyane cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ndetse no guhangana n’izuba ryinshi rishobora gutera amapfa.

    Intara y’Iburasirazuba ni yo nini mu gihugu ikaba ari na yo ifite abaturage benshi ikaba ikungahaye cyane ku buhinzi n’ubworozi kuko ubutaka bwayo bwera cyane.

    Kugira ubutaka bwiza bituma n’abaturage mu zindi ntara bifuza cyane kuyituramo bagamije kuyikoreramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n
    Kuhira imyaka ni bumwe mu buryo buzabafasha no guhangana n’amapfa yangiza imyaka

    Mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera kagumanye abayobozi bari basanzwe bakayobora, Akarere ka Kayonza umuyobozi w’akarere ni we mushya gusa.

    Akarere ka Gatsibo Gasana Richard wakayoboraga yagumyeho ariko abamwungiriza bombi ni bashya, Akarere ka Rwamagana abayobozi bako babiri bari basanzweho uretse ushinzwe ubukungu mushya.

    Muri rusange nta Karere na kamwe mu Ntara y’Iburasirazuba kadafite umwe mu bayobozi wari usanzwemo muri manda irangiye, bivuze ko azamenyereza abandi akazi ndetse akabereka bimwe mu bibazo bazafatanya gukemura.

    Intara y’Iburasirazuba ifite imigezi n’ibiyaga byinshi mu biboneka mu Rwanda, nyamara ikibazo cya mbere gitegereje abayobozi bashya ni icy’izuba ryinshi ku buryo bashobora gutangira bahanganye n’amapfa.

    Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya amapfa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko imirenge 27 kuri 95 igize intara ifite ikibazo cy’izuba ryinshi.

    Uturere dufite ikibazo cyane ni Bugesera, Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Rwamagana. Akarere ka Ngoma konyine ni ko kadafite ikibazo cyane.

    Muri ubu bukangurambaga hatangijwe gahunda yo kuhira imyaka ahegereye imigezi cyangwa ibishanga ndetse hanaterwa ubwatsi kugira ngo amatungo (cyane cyane inka) aramirwe.

    Intara y’Iburasirazuba kandi ni yo ifite inzuri nyinshi cyane mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Gatsibo na Kirehe ariko zidakoreshwa neza kuko hamwe zahinduwe ubuhinzi nyamara itegeko ritabyemera.

    Abayobozi bashya batowe bitezweho guhangana n’ikibazo cy’imikoreshereze y’inzuri, aho itegeko ryemera ko urwuri rushobora gukorerwamo ubuhinzi ku kigero cya 30% ariko nanone rukaba rwahingwa hafi ya rwose mu gihe hahingwa ubwatsi bw’amatungo.

    Abayobozi bashya batowe bagiye guhangana nanone n’ikibazo cyo konesha kuko hakunze kugaragara ababikora wenda amatungo yabo yabo yabacitse, ariko hakaba hari n’abavugwaho kubikora nkana, bigateza amakimbirane hagati y’abahinzi n’aborozi. Urugero ni inka z’umworozi mu Karere ka Kirehe wonesheje umurima w’amasaka w’umuturanyi, maze inka ze 17 zirapfa biturutse ku mpamvu itarahise imenyekana.

    Hari ikibazo kandi aborozi bakunze kugaragaza cy’uko amatungo yabo ajya kurisha ahantu bitemewe kuragiramo, amatungo yabo yafatwa bagacibwa ibihano biremereye birimo kuba ayo matungo yatezwa cyamunara, hakaba ubwo yicishwa inzara ba nyirayo bagishaka uko bayagomboza, abandi ugasanga bavuga ko basabwa kwishyura amafaranga rimwe na rimwe aruta n’agaciro k’iryo tungo.

    Abayobozi b’uturere kandi bategerejweho gukemura ikibazo cy’amazi adahagije y’amatungo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza kugira ngo amatungo yaho agume mu nzuri.

    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y
    Barasabwa kwita kuu guteza imbere ubworozi kugira ngo babone umukamo uhagije wo kugemura ku ruganda rukora amata y’ifu

    By’umwihariko abayobozi bashya mu karere ka Nyagatare bafite umuhigo ukomeye wo guhaza uruganda rw’amata y’ifu rurimo kubakwa ruzuzura mu mwaka wa 2022 rukazajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara mu bihe byiza by’imvura umukamo utari wagera kuri litiro 150,000 ku munsi.

    Inka nyinshi zirahari ariko umukamo wazo usa nk’aho ari ntawo bitewe n’uko izitanga umukamo zitari zagera kuri 60% by’inka zose zihari.

    Abaturage bagerwaho n’amazi meza na bo baracyari bake kuko batari bagera ku kigero cya 80%, ikibazo kikaba kigaragara cyane mu turere twahoze igice kinini ari pariki y’Akagera nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Abaturage kandi bakeneye umuriro w’amashanyarazi na wo ugera kuri bake mu Ntara y’Iburasirazuba nyamara byaramaze kugaragara ko aho wageze urubyiruko ruwubyaza umusaruro mu kwihangira imirimo.

    Abayobozi bashya mu Ntara y’Iburasirazuba kandi bafite umukoro wo kubonera abaturage imihanda igeza umusaruro w’abaturage ku isoko kuko iyo imvura yabonetse neza umusaruro w’ibigori, ibishyimbo, umuceri ndetse n’ibitoki uba mwinshi cyane.

    Mu mibereho myiza y’abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze menshi ku buryo hari uturere buri kagari gafite ivuriro ry’ibanze ariko akora neza ni mbarwa kubera ba rwiyemezamirimo bamwe bahagera babona umubare w’abivuza ari muke bakigendera cyane mu turere twa Nyagatare, Gatsibo umurenge wa Rwimbogo n’akarere ka Kayonza.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba haracyagaragara abaturage batita ku bikorewa remezo begerezwa bikangirika nyamara aribo bifitiye akamaro.

    Urugero ni valley dams aborozi bashoramo inka zabo nyamara hari ibibumbiro byabugenewe ndetse n’amavomo ya nayikondo amwe yibweho imirasire y’izuba abaturage bakaba batakibona amazi meza.

    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams
    Aborozi bakandagiza inka muri za ‘Valley dams’ na bo ngo bagiye guhagurukirwa kuko inka zigomba kunywera mu bibumbiro bityo ntizangize ibidendezi by’amazi bitunganyije biba bibitse amazi yifashishwa no mu bindi nk’ubuhinzi

    Abayobozi bashya cyane uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe bafite umukoro ukomeye wo guhangana n’ikibazo cy’abana basambanywa, ababigizemo uruhare ntibafatwe ngo bahanwe.

    Intara y’Iburasirazuba ihana imbibi n’ibihugu bya Uganda, Tanzania n’u Burundi, bigatuma hakunze kugaragara ibyaha byambukiranya imipaka, harimo kwambuka umupaka mu buryo butemewe, magendu ndetse n’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga n’urumogi.

    source : https://ift.tt/3nQMUrc