Tag: featured

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

    Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

    Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    Umwe muri bo witwa Niyibizi Daniel w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Malawi gushaka imibereho anyuze ku mupaka wa Rusumo mu mwaka wa 2016 muri Nyakanga.

    Muri Gicurasi 2021, yahisemo kugaruka mu Rwanda, aca muri Tanzaniya akomereza muri Uganda kugira ngo azanyure ku mupaka wa Kagitumba.

    Ageze ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda ahitwa Bugango, yarafashwe we n’umugore we bafungirwa mu kigo cya gisirikare cya Bugango iminsi ibiri.

    Nyuma ngo yagiye gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu Karere ka Mbarara aho yamaze iminsi itanu nyuma ajyanwa muri CMI Mbuya aho yakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye.

    Yagize ati “Muri gereza za gisirikare nabayeho nkubitwa gusa ngo nemere ko ndi maneko w’u Rwanda. Muri CMI ho narinzi ko ntazahava nkiri muzima kubera inkoni zaho z’insinga.”

    Avuga ko avuye muri CMI, yagiye gufungirwa i Kireka aho yamaze amezi ane, nta rukiko rutegetse icyo gifungo.

    Yongeye kuvanwa i Kireka agarurwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke ku wa 17 Ukwakira 2021.

    Ku wa 03 Ugushyingo 2021, nibwo yoherejwe muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavanywe azanwa mu Rwanda.

    Avuga ko mu kigo cya gisirikare cya Makenke yahamburiwe ibyangombwa by’inzira, indangamuntu na telefone bye ku giti cye ndetse n’iby’umugore we.

    Uko ari 30 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba, bamwe bakorewe iyicarubozo ndetse bakaba barafunzwe kuva ku munsi umwe kugera ku mezi atandatu, igifungo batakatiwe n’urukiko.

    Umunani muri bo basanganywe COVID-19, bakaba bagomba kujyanwa mu kigo kwitabwaho naho abandi bakaba bacumbikiwe mu ishuri rya IPRC-Nyagatare mu gihe bategereje kugezwa mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3cOCYb4

  • Igitaramo cya Koffi Olomide mu Rwanda cyakuruye impaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide
    Koffi Olomide

    Bimwe muri ibyo byaha abishinjwa n’abagore yahoze akoresha mu kuririmba no kubyina aho bamushinga kubafata ku ngufu no kubahohotera abakubita.
    Hari ibindi bivugwa ko yagiye akorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure, nyamara we akaba ngo atari azi ko batayujuje.

    Mu kwezi gushize, Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko yasabiwe n’abamushinja gufungwa imyaka umunani mu rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris.

    Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore yasabye ko iki gitaramo cyasubikwa kuko nk’u Rwanda ruha ijambo abagore rudakwiye no guha ijambo uwabahohoteye.

    Yagize ati “Kumwemerera gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nk’aho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa…ni nk’aho tuba tuvuze tuti ntitubyitayeho.”

    Undi yagize ati “Niba yarahamijwe n’inkiko icyo cyaha, igihugu cyacu kikaba kivuga ko kiri mu birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntabwo bitanga isura nziza kuri twe!”

    Ku rundi ruhande, abashyigikiye igitaramo cya Koffi Olomide bahise basubiza abadashaka ko Koffi yakorera igitaramo i Kigali, bavuga ko atarahamwa n’ibyaha kandi ko atanabikoreye mu Rwanda ndetse bamwe bakavuga ko ari n’ishyari.

    Hari uwagize ati “None se niba yarajuriye kuki hari abari kumushinja icyaha urubanza rwa burundu rutarashira!? Ese ubu mwibagiwe DMX, jackson n’abandi ibihimbano bagiye baregwa!? Yewe na Bruce Melody hari uwigeze kwiyitirira kubyarana nawe, na Davis D ejo bundi ahita aririmba itara. Ni iki mutazi?”

    Undi yagize ati “Tugira amatiku ni yo mpamvu tudatera imbere nk’abandi! Aho kwibaza ngo twe abahanzi bacu bazataramira i Kinshasa bate nk’uko Koffi abigenje i Kigali?”

    Hari abandi babona iki gitaramo nka kimwe mu bikomeje kugaragaza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho uyu muhanzi akomoka. Ni igitaramo kandi bamwe babona ko kije cyiyongera ku bindi bimaze iminsi bibera mu Rwanda ndetse bigatumirwamo ibyamamare mpuzamahanga bikaza gususurutsa Kigali, guteza imbere imyidagaduro n’ubukerarugendo, dore ko ari bimwe mu byazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

    Kugeza ubu abateguye iki gitaramo ntacyo baratangaza ku bitekerezo byakivuzweho, igitaramo cyo kikaba gikomeje gutegurwa.

    source : https://ift.tt/3DZiXuv

  • Kigali: Uruganda rukora amarangi rwafashwe n’inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo umuriro watangiraga kwibasira urwo ruganda, bamwe mu bakozi barwo bagerageje kuwuzimya bifashishije za kizimyamoto ariko kubera uburyo umuriro wari mwinshi, ntacyo byatanze ahubwo bahitamo gukiza ubuzima bwabo barahunga.

    Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bakorera mu zindi nganda zegeranye n’urwa Iyaga Plus rwahiye ndetse n’aturuka mu bakozi barwo bwite avuga ko hahiriyemo ibintu byinshi bikoreshwa mu kazi ka buri munsi k’uruganda hamwe n’ibikoresho by’abakozi ndetse n’imodoka.

    N’ubwo icyateye iyo nkongi y’umuriro kitahise kimenyekana, ariko ngo ikizwi ni uko yaturutsemo imbere mu ruganda rw’amarangi ndetse ikaba yanakongeje uruganda byegerenye rw’amasafuriya.

    Agaciro k’ibyangijwe n’iyo nkongi ntikahise kamenyekana kuko ibyinshi byahiye bigakongoka, gusa hari amakuru avuga ko hashobora kuba hahiriyemo ibintu bifite agaciro kari hejuru ya Miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ibindi kuri iyi nkuru turacyabikurikirana…

    source : https://ift.tt/3D0KRFm

  • Abayobozi batowe barakora iki ngo bagabanye igwingira mu bana? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare y’Akarere ka Burera iheruka gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ijanisha rya 41,6% ry’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira.

    Ni imibare Umuyobozi w’aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iri hejuru cyane, ibibaha umukoro wo kurushaho kongera ubukangurambaga bwegereye abaturage, kugira ngo bahindure imyumvire ku birebana no gutegura indyo yuzuye igaburirwa umwana, umubyeyi utwite na we akarushaho gusobanukirwa ko ari inshingano ze kwibanda ku mafunguro agizwe n’indyo yuzuye mu rwego rwo kurinda umwana kuzavukana ibibazo by’imirire mibi.

    Yagize ati: “Nka Komite nyobozi nshya, tugiye gukomeza gufatanya duhurize hamwe imbaraga mu kwigisha abaturage bacu binyuze muri gahunda y’Igikoni cy’umudugudu n’izindi zarushaho kubafasha kubijijukirwa. By’umwihariko abafashwa muri gahunda zigamije kubakura mu bukene nka VUP, aborozwa inka, abahabwa akazi muri mirimo igenda ihangwa ku mupaka n’izindi gahunda zinyuranye zifasha abaturage kubona amafaranga; tuzajya dukurikirana tubafashe kuyifashisha bibanda ku kwihaza mu biribwa bigizwe n’indyo yuzuye igaburirwa abana bibarinde kugwingira”.

    Mu bindi uyu muyobozi avuga byafasha kugabanya ikibazo cy’igwingira, harimo no gushishikariza abaturage kutamarira umusaruro ku masoko ngo biyibagirwe cyane ko aka Karere kari mu turere tweza umusaruro mwinshi.

    Hari kandi kongera uturima tw’igikoni, duterwamo ubwoko butandukanye bw’imboga no gutera ibiti by’imbuto kuri buri rugo, kugira ngo bifashe imiryango kwihaza ku mafunguro agizwe n’indyo yuzuye.

    Hari abavuga ko Amarerero y’abana bato aramutse yongerewe yagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikibazo cy’igwingira mu bana

    Mukakarangwa Fabiola, ni umwe mu baturage bavuga ko kuba nta marerero ahagije muri aka Karere, biri mu bigira uruhare mu gutuma abana babura aho birirwa, mu gihe ababyeyi babo baba bagiye gushakisha imibereho.

    Yagize ati: “Murazi ukuntu imibereho y’iki gihe isaba abantu gukora cyane kugira ngo babone ibitunga ingo. Hari nk’igihe ababyeyi bajya nko mu biraka by’ubwubatsi, n’indi mirimo y’ubucancuro bashakisha udufaranga, ku bw’amaburakindi bagahitamo gusiga abana mu ngo, batanafite icyo barya cyangwa ubundi buryo bwo kubitaho, bikaba intandaro yo kugwingira”.

    Ati: “Kuba nta marerero ahari atwegereye twajya dusigamo abana bacu, biri mu byo mbona bidindiza abana bacu mu mikurire kuko n’ayo bagiye bashyiraho mu ngo z’abaturage usanga henshi atujuje ibyangombwa byorohereza umwana kuba yahirirwa. Ku bwanjye mbona ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kutwubakira amarerero tukajya tuhasiga abana aho bashobora kwitabwaho babonerwa indyo yuzuye, isuku kandi bitaweho n’ababihugukiwe, bikaba byadufasha mu mikurire yabo izira kugwingira”.

    Mu ntego Akarere ka Burera gafite harimo kongera umubare w’amarerero mu Midugudu yose igize aka Karere uko ari 571, ku buryo nibura buri mudugudu wagira amarerero atatu, mu rwego rwo korohereza abana. Kugeza ubu mu Karere hose hakaba baharirwa amarerero asaga 400.

    Mayor Uwanyirigira, na we asanga mu gihe yaba yiyongereye, hari uruhare yagira mu kugabanya ikibazo cy’igwingira. Ati: “Turi kugerageza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Burera dufatanyije n’ababyeyi, kugirango amarerero dufite ubu tubashe kuyakurikirana mu buryo bwimbitse ariko kandi tunareba uko twongera andi mashyashya yujuje ibisabwa byose kandi akora mu buryo busubiza ikibazo mu by’ukuri. Ni ikibazo dukomeje gukurikirana kugira ngo bidufashe kugabanya ibipimo by’igwingira mu bana bacu”.

    Ikindi ngo ni ugufasha abaturage guhindura imyumvire ku gutegura indyo yuzuye kuko hari abo usanga bihagije mu biribwa ariko badasobanukiwe kubitegura mu buryo buboneye kandi bufitiye umubiri akamaro.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2024, ikigero cy’igwingira mu bana, kizaba cyagabanutse kugera kuri 19% kivuye kuri 35% kiriho ubu.

    source : https://ift.tt/3l8Zikm

  • Barateganya kureba uko abahabwa telefone z’ubuntu bazibyaza umusaruro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Paula Ingabire ashyikiriza umwe mu baturage telefone igezweho mu Karere ka Muhanga
    Minisitiri Paula Ingabire ashyikiriza umwe mu baturage telefone igezweho mu Karere ka Muhanga

    Ibyo bivuzwe mu gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kongera gutanga telefone zigezweho ku muturage umwe muri buri mudugudu, ahateganyijwe gutangwa nibura izisaga ibihumbi 40 mu gihugu hose.

    Bimwe mu byo abahabwa telefone zigezweho bagaragaza ko bakeneye harimo interineti yihuta, ihuzanzira (network) ridacikagurika, na porogaramu zishobora gufasha abanyeshuri n’abakora imirimo itandukanye nk’ubuhinzi kugira ngo bakure ubumenyi kuri izo telefone.

    Harerimana Alexis, umwe mu bazihawe ku wa 22 Ukwakira 2021 mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga atangaza ko telefone zigezweho (smartphones) zikwiye kuba zibafasha kongera ubumeyi ku ikoranabuhanga kandi zikorohereza abanyeshuri kwiga amasomo ubundi asanzwe yigwa n’abanyamujyi.

    Agira ati “Nk’ubu mu gihe cya COVID-19 abandi bana bigiraga ku ikoranabuhanga ariko twebwe byaratugoye kuko abanyeshuri bacu ntabwo babonye uko bakoresha iryo koranabuhanga ariko ubu izi telefone zigiye gutuma tujya tubona uko tubafasha”.

    Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza abaturage telefone zigezweho
    Meya wa Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza abaturage telefone zigezweho

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga Paula Ingabire avuga ko akamaro ka telefone zigezweho atari ako guhanahana amakuru gusa, kuko zikeneye gushyirwamo ubushobozi bwo kugira ngo uyitunze akore byinshi.

    Avuga ko iyo telefone ishobora gufasha umuturage guhererekanya amafaranga mu buryo bwagutse, kubona amakuru y’ubuhinzi, aho abahinzi bazajya bahuzwa n’abantu bari mu ruhererekane nyongeragaciro ku buhinzi bakabona imbuto, n’izindi nyongeramusaruro no kunoza amasoko.

    Agira ati “Turashishikariza ba rwiyemezamirimo kubaka za sisiteme zashyirwa mu matelefone ngo zifashe abaturage kubona amakuru bakeneye, hari na gahunda ya ‘Byikorere’ igiye gushyirwa muri sisiteme y’Irembo ku buryo umuturage azajya yisabira serivisi bitamusabye ko yimuka ngo akore urugendo rwo kujya kuzishaka kure”.

    Ihuzanzira na ryo rizavugururwa

    Ku kijyanye no kuba ibikorwa remezo by’ihuzanzira za telefone bikiri bike aho usanga hamwe mu cyaro rikora nabi cyangwa nta n’irihari burundu, Minisitiri Ingabire avuga ko uko telefone zigezweho ziyongera ari na ko ibikorwa remezo bizakomeza gushyirwaho.

    Imiryango 331 yo mu Karere ka Muhanga imaze guhabwa telefone zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda
    Imiryango 331 yo mu Karere ka Muhanga imaze guhabwa telefone zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda

    Agira ati “Turacyafite ahantu hari ingufu nke mu ihuzanzira aho interineti itagenda neza, ariko tuzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye ku buryo iminara idafite ubushobozi buzongerwa, guhugura abaturage ku ikoranabuhanga ahazongerwa ibyumba mpahabwenge, kandi tuhashyire n’intore mu ikoranabuhanga zizajya zifasha abaturage mu mahugurwa ya buri munsi mu kugira ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga”.

    Minisitiri Musoni Paula avuga ko impano za telefone zigera ku bihumbi 44 zimaze kuboneka zikiri nkeya ugereranyije n’abasaga miliyoni ebyiri bazikeneye mu Gihugu hose, akaba ashishikariza n’abafite ubushobozi kuba bakwigurira telefone igezweho kuko igihe zizaba zikoreshwa neza bizoroshya ko babona serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.

    Yibutsa kandi ko hari no gutekerezwa ibijyanye no kugabanya ibiciro bya interineti bikiri hejuru, ibyo byose bikaba biri mu bigomba gushakirwa ibisubizo kugira ngo izo telefone zizabashe kugira akamaro ku bazihawe.


    source : https://ift.tt/3CT8oaU

  • Ruhango: Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2021 aho ubuyobozi bw’urwo ruganda bwashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, ari kumwe na bamwe mu baturage bahagarariye abandi, sheki iriho amafaranga y’uwo musanzu.

    Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n’Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant, yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora, batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga mu bikorwa by’iterambere.

    Ati “Muri gahunda ndende z’uruganda, usibye gukora no kubona inyungu, tunatekereza no ku baturage duturanye, tukavuga ngo ni iki twabafasha muri rusange kugira ngo tugire uruhare mu guteza imbere imibereho yabo.”

    Yakomeje avuga ko basanzwe bagirana ubufatanye n’umurenge wa Kinazi, bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye maze bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli ku miryango itishoboye.

    Ati “Twishyuriye imiryango 28 igizwe n’abanyamuryango 151, twatanze amafaranga ibihumbi 453 Frw.”

    Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi.

    Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira, ariko ubu bushobozi bukaba bwarakendereye nyuma y’uko umugabo we.

    Ati “Umugabo wanjye yaraguye avunika amaboko n’amaguru tujya kumuvuza i Butare [CHUB] ariko kumubaga birananirana kubera kubura ubushobozi. Yari agowe no kwivuza ariko ubwo abonye mituweli ndahita mujyana kwa muganga bamuvure kuko imvune yamuryaga akavuga ngo iyo ngira mituweli mba nsubiye kwa muganga.”

    Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w’abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi. Yavuze ko yatangiye gukoresha uburyo bw’ibimina kugira ngo na we ajye abasha kugira abo yishyurira mu muryango we.

    Ati “Mu mudugudu wacu twashyizeho ibimina bya mituweli, ntanga imigabane itatu buri cyumweru ihwanye n’amafaranga 600 Frw kugira ngo nanjye nzabashe kwishyura mituweli uko nshoboye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nsanzabandi Pascal, yashimiye uruhare Kinazi Cassava Plant ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Dusanzwe dukorana cyane na Kinazi Cassava Plant mu bikorwa byinshi, uyu munsi rero turishimye kuko twari twabagejejeho ubusabe bw’abaturage badafite ubushobozi bwo kubasha kwiyishyurira mituweli bitewe n’ibibazo bagiye bahura nabyo birimo n’ingaruka za Covid-19, none twishimye ko ubusabe twabagejejeho babuhaye agaciro.”

    Yavuze ko kugeza ubu mu murenge hose bageze ku kigereranyo cya 92% mu kwitabira kwishyura mituweli.

    Yasabye abahawe ubufasha gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa inkunga, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

    Abahawe ubufasha basabwe gukora cyane baharanira kwiteza imbere kugira ngo bave mu cyiciro cy’abatishoboye bahabwa inkunga

    Abakozi b’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant bitabiriye igikorwa cyo gutangira mituweli abaturage batishoboye

    Bamwe mu baturage batangiwe mituweli bagaragaje ibyishimo bavuga ko bari bagowe no kwivuza badafite ubwishingizi

    Kinazi Cassava Plant yagobotse abarenga 150 bari bagowe no kwishyura mituweli

    Nirere Valerie yavuze ko mbere bari bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ariko umugabo we yamugaye bituma bakena

    Nzigiyimana Ezechiel na we yavuze ko afite umuryango w’abantu umunani kandi kwishyura mituweli bimugora kuko ari benshi

    Nzirabatinya Samuel ukuriye Imari n’Ubuyobozi muri Kinazi Cassava Plant yavuze ko usibye akazi ko mu ruganda bakora batekereza no ku baturage baturanye narwo bakabatera inkunga

    Nzirabatinya yavuze ko basanzwe bagirana ubufatanye n’umurenge wa Kinazi bityo kuri iyi nshuro bakaba baraganiriye bemeranya ko bawufasha kwishyurira mituweli imiryango itishoboye

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Nsanzabandi Pascal yashimiye Kinazi Cassava Plant uruhare ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati Kinazi Cassava Plant ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango

    source : https://ift.tt/3nSZEgR

  • Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka – #rwanda #RwOT

    Aba basirikare n’abofisiye bato basoje imyitozo mu bijyanye n’imirwanire yo ku butaka, aho bahawe ubumenyi bugezweho mu bijyanye na tekiniki zo kurwanira ku butaka, kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.

    Ibirori byo gusoza iyi myitozo byitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

    Gen Kazura yashimye abasirikare n’abofisiye bato barangije aya mahugurwa ku bwitange baragaraje, umurava ndetse n’imyitwarire myiza yabaranze. Yashimye kandi abatoza babafashije muri aya mezi atandatu bari bamaze mu myitozo.

    Abitabiriye iyi myitozo bagize umwanya uhagije wo kuganirizwa n’abasirikare bakuru

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yari yitabiriye umuhango wo gusoza iyi myitozo

    Abasirikare hafi 1000 ba RDF basoje imyitozo yo kurwanira ku butaka

    Iyi myitozo yanabereye mu mazi

    source : https://ift.tt/3cR0xjA

  • Karongi: Abagabo basabwe gutinyuka bakagaragaza ihohoterwa bakorerwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n’Umukozi Ushinzwe Imiyoborere myiza muri Karongi, Munyanziza Placide, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Uyu muyobozi yavuze ko guhishira ihohoterwa bikomeza kuritiza umurindi, ati “Turasaba abaturage kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko gukurikirana ibibazo bijyanye n’ihohoterwa bisaba ibimenyetso. Iyo amakuru adatanzwe, cyangwa agatangwa ibimenyetso byarasibanganye, uwahohotewe ntabona ubutabera.”

    Mukantagara Therese, umaze imyaka itatu akorera mu cyumba cy’ubujyanama ku bahohotewe mu murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi, yavuze ko n’abagabo bakwiye gushishikarizwa kudahishira ihohoterwa, ati “Abagabo batatu bonyine nibo baje kumbwira ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, barimo ufite umugore wajyaga gusambana. Iyo tuvuze gahunda nka ‘Wiceceka’, n’abagabo bagomba kumva ko ibareba.”

    Mu karere ka Karongi habarurwa abana 417 batewe inda bahohotewe, batarageza imyaka y’ubukure. Aka karere kandi gafite imiryango 400 ikurikiranwa n’ubuyobozi kuko yigeze kubamo amakimbirane arimo n’ashingiye ku ihohoterwa.

    urubyiruko rwasabwe kudahishira abarukorera ihohoterwa

    source : https://ift.tt/32z1fQN

  • Urukiko rwategetse ko abagabo bakekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafungwa iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye mu kwezi gushize, Urukiko rukaba rwarasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa iri mu bwoko bw’inyamaswa bukomye.

    Mu kwiregura Murokozi Desire uri mu baregwa ahakana icyaha aregwa, agasobanura ko Kaburaburyo Cyriaque nawe bareganwa, yamubwiye ikibazo cy’umuntu ushaka ko bakorana ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu akamuhakanira ko atabijyamo, kubera ko akazi akora katabimwemerera.

    Icyakoze yemera ko yahuriye muri hoteli na Imanishimwe Gedeo ari kumwe na Kaburaburyo, bakamusobanurira neza iby’ubwo bucuruzi bw’amahembe y’inzovu, ariko ntiyabyumva.

    Nyuma aba bagabo baje gupanga gukomeza guhurira i Kigali aho bahuriye inshuro enye, kandi ibiganiro byabo buri gihe bikaba byaribandaga ku bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

    Ku ruhande rwa Kaburaburyo, yahakanye ibyo aregwa, ndetse avuga ko ibyo yaba yaravugiye mu itangazamakuru bidakwiye guhabwa agaciro kuko ntacyo yemera mu byo yarezwe.

    Ibi byashimangiwe n’umwunganizi we, Me Ngendakuriyo Celestin, wavuze ko umukiliya we yaje i Kigali atazanywe no gucuruza amahembe kuko nta kintu na kimwe kibigaragaza.

    Ku ruhande rwa Bagabo Bahimuzi Nicodeme nawe uri mu baregwa, yahakanye icyaha ashinjwa kuko atigeze akora ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu yewe akaba nta huriro afitanye n’amahembe y’inzovu yafashwe.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwirengure bw’aba bagabo burimo kwivuguruza, busaba ko bafungwa mu gihe cy’iminsi 30.

    Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye kandi zihagije zagezweho mu iperereza ryakozwe zituma aba bagabo bose bakekwaho icyaha cyo guhiga, kugurisha, gukomeretsa cyangwa kwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye, bityo rutegeka ko bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yari aherutse kuvuga ko aba bagabo bafashwe mu bihe bitandukanye, aho bakoresheje u Rwanda nk’inzira yo gukomeza ubucuruzi bwabo.

    Icyo gihe yaragize ati “Bafashwe mu bihe bitandukanye bakaba barafashwe bakurikiranyweho kugeza mu Rwanda ibiro bigera kuri 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kubigurisha. Yafatiwe mu modoka y’umudipolomate yakoreshwaga n’umukozi wayo wa SINELAC, u Rwanda barukoresha nk’inzira kuko siho bayagurisha cyangwa bayakura.”

    Dr Murangira, yongeyeho ko ifatwa ry’aba bagabo ari umuburo ugaragaza ko umuntu wese ushaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ubucuruzi butemewe nta mahirwe afite kuko Rwanda rutazamera kuba icyambu cy’abanyabyaha.

    Biteganyijwe ko urukiko nibahamwa n’iki cyaha bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 Frw na 7 Frw.

    Abagabo bacuruza amahembe y’inzovu bafashwe mu bihe bitandukanye mu Ukwakira

    ba bagabo bafatanywe ibiro 45 by’amahembe y’inzovu

    source : https://ift.tt/3DT9wN3

  • Ifoto y’umunsi: Kigali Convention Center yacanwe mu ibara rya Orange mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, iyi nyubako yari yacanwe Orange ari nabwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku Isi yose.

    Kuri uyu munsi hifashishwa ibara rya Orange mu kwamagana abakorera abandi ihohotera rishingiye ku gitsina, ku mbuga nkoranyambaga haragaragara amafoto yo mu bihugu bitandukanye aho abantu benshi bagiye bagaragaza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiriye gucika.

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangiza iyi minsi aho ku rwego rw’igihugu ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Mpondwa, mbere yo gutangiza ibirori habanje urugendo rwakozwe n’amaguru mu Mujyi wa Kabarore rugamije kwamagana ihohoterwa.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribamo amoko ane ariyo ihohoterwa ribabaza umubiri, irikorewe ku gitsina nko gufatwa ku ngufu. Ribamo kandi kubuza umuntu uburenganzira ku mutungo ndetse n’irikorwa umuntu abwira undi amagambo amukomeretsa.

    Inyubako ya Kigali Convention Center yacanwe mu ibara rya Orange mu rwego rwo kwifatanya n’Isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    source : https://ift.tt/3cR0x34