Tag: featured

  • Kenya: Abantu 13 bapfuye bazize ikamyo itwaye lisansi yakoze impanuka igahita ishya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, impanuka ikimara kuba, abantu bahise bahururana amajerekani baza kuvoma lisansi yari muri iyo kamyo yari imaze gukora impanuka, ari byo yahise ifatwa n’inkongi.

    Polisi ya Kenya ikorera muri ako gace kabereyemo impanuka, itangaza ko abantu bagera kuri 24 ubu bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa cyane na lisansi, ikongeraho ko mu bakomeretse harimo n’abana.

    Abashinzwe iperereza barimo gushakisha ahabereye impanuka kugira ngo barebe niba hari abantu bahiye bagakongoka ku buryo imibiri yabo itakigaragara, ibyo ngo bikaba bivuze ko imibare y’abahitanywe n’iyo mpanuka ishobora kwiyongera.

    Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Charles Chacha yagize ati “Dukeneye kubanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo hamenyekane niba hari abantu bahiriye ahabereye impanuka bagakongoka burundu, kuko hari amagufa yahabonetse”.

    Byafashe amasaha abiri kugira ngo abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bagere ahabereye impanuka hafi y’Umujyi wa Malanga, uherereye mu birometero 320 mu majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nairobi, Umurwa mukuru wa Kenya.

    Ikamyo itwaye amata yari mu kindi cyerekezo cy’umuhanda, ngo ni yo yagonganye n’iyo kamyo itwaye lisansi nk’uko ababibonye bari hafi aho babivuze.

    Umwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka witwa Wycliffe Otieno, yabwiye ibiro ntaramakuru ‘AFP’ ukuntu we n’abandi baje bazanye amajerekani yo kuvoma lisansi nyuma yo kumva iyo mpanuka y’ikamyo, n’ukuntu we yagize amahirwe akarokoka mu gihe hari abahasize ubuzima.

    Otieno, aganira n’icyo gitangazamakuru aho aryamye mu bitaro yagize ati “Nashoboye kwiruka ndahunga, Sinzi uko nagize ayo mahirwe kuko numvise ko hari abandi bantu mu bo twari kumwe batashoboye kurokoka “.

    Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko muri Kenya hakunze kubaho impanuka zo muhanda zitejwe n’amakamyo afite umuvuduko mwinshi agongana n’ibindi binyabiziga.

    Muri Kenya kandi, ngo abantu bagera hafi ku 3.000 bapfa baguye mu mpanuka zo mu muhanda buri mwaka.

  • Nyagatare: Yiyahuye amaze iminsi asezera ku nshuti n’abaturanyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Katabagemu, Karengera Katabogama Alex, avuga ko Rukundo ngo yageze iwe ava mu nshuti ze afite icupa rya essence mu ntoki yinjira mu nzu.

    Ngo umugore yari mu gikoni atetse, nyuma ngo yinjiye mu nzu yumva iranukamo essence abajije umugabo aramwihorera ndetse ngo anamubaza iby’ikibiriti amubonana, nabwo akomeza guceceka.

    Ati “Umugore yari atetse ariko yinjiye mu nzu agiye gutunganya uburiri kugira ngo basoze kurya baryama, yumva haranukamo essence na ho umugabo yari yamaze kuyisiga umubiri wose ndetse yayinyanyagije mu bintu bimwegereye”.

    Akomeza agira ati “Umugore yaramubajije undi araceceka ahubwo mu gihe akimubaza undi aba arashe ikibiriti, umugore akurura umwana wari mu muryango arasohoka, umugabo asubizaho urugi atangira gushya”.

    Karengera avuga ko ngo umugore yavugije induru ariko abaturanyi baje bazibiranywa n’ikibatsi cy’umuriro bategereza ko inzu ikongoka basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Rukundo ngo yari amaze iminsi anyura mu baturanyi n’inshuti ababwira ko ashaka kuvugana na bo ndetse ashaka kubasezeraho bwa nyuma, nk’uko Gitifu Karengera akomeza abivuga.

    Agira ati “Mbere y’uko agera iwe yari yagiye anyura mu baturanyi ababwira ko ashaka kuvugana nabo kuko ngo ibyo arimo gutegura bishoboka ko batazongera kubonana bityo bamusezeraho, kandi yari amaze iminsi abivuga ariko atababwira aho ajya”.

    Rukundo ubusanzwe ngo nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we babyaranye umwana umwe, uretse ko ngo yagendaga yivugira ko ashobora kuzikura ku isi.

    Gitifu Karengera avuga kandi ko ubuzima bw’umuntu butarangirira mu biganza bye, bityo ko akwiye kubuha agaciro ntabwiyambure.

    Kuri Rukundo by’umwihariko haranakekwa ko kwiyahura kwe ari umuvumo w’umuryango dore ko ngo na se yapfuye yiyahuye.

    Ati “Uretse nk’uyu ibyo abaturage bavuga bishobora kuba ari nk’umuvumo uri mu muryango, kwiyahura si umuco mwiza no mu muco nyarwanda ubundi kirazira, kuko ni umuvumo ku muryango”.

    Asaba abaturage kudatekereza kwiyahura kuko uretse kuba ari ikizira mu muco nyarwanda, ari n’umuvumo ku muryango.

    Karengera akomeza asaba abaturage kwegera ubuyobozi mu gihe bafite ibibazo bukabafasha kubikemura aho kwifatira umwanzuro.

    Rukundo Emmanuel asize umugore n’umwana umwe.

  • Dore uburyo ikigo gifasha abahohotewe gikoramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rangira Anicet
    Rangira Anicet

    Ni yo mpamvu Kigali today yegereye Umuyobozi w’ikigo Isange One Stop Center, maze adusobanurira ihohoterwa icyo ari cyo ndetse n’uburyo bakira ababagana.

    Umuyobozi wa Isange one stop center, akaba n’umugenzacyaha ushinzwse ubukangurambaga mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Rangira Anicet, asobanura ko icyo kigo cyakira abantu bafite ibibazo bitandukanye, by’umwihariko abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.

    Ihohoterwa ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe ku mubiri kandi ku gahato, ndetse kikanagaragara ko kizagira ingaruka mu gihe kizaza.

    Asobanura ibimenyetso biranga uwahohotewe by’umwihariko mu bijyanye n’ihungabana, avuga ko ibimenyetso bigaragara bitewe n’imiterere y’umuntu kuko buri wese afite uko ateye, ati “hari uza afite ibimenyetso bigaragara hari n’uwo biba byihishe utahita ubibona ariko bitabujije ko abifite”.

    Ihohoterwa rishyirwa mu byiciro bine nk’uko uyu muyobozi wa Isange one stop center abisobanura.

    Ati “Irya mbere n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu, umuntu agasambanywa ku gahato, ihohoterwa rishingiye ku mubibi aho umuntu akubitwa, ihohoterwa rishingiye ku itotezwa ryo ku mitungo, ihohoterwa rishingiye ku mutima, aho usanga umuntu ahora atotezwa cyangwa n’ibindi bintu bikora ku mutima w’umuntu”.

    Avuga ko iyo umuntu yahuye n’ihohoterwa runaka bwa mbere, abagomba kubanza kunyura kuri RIB ikamwohereza kuri Isange. Ariko na none akenshi urwo rwego rwa Isange rushobora kwakira uwasambanyijwe ku gahato kugira ngo ibimenyetso bidasibangana, agahura n’abagenzacyaha bahakorera ku buryo izo serivisi zose azifashwa akabasha no kubona ubutabera.

    Ati “Hari ihungabana rishobora kugaragaza ibimenyetso ako kanya, hakaba n’irindi ritabigaragaza ako kanya. N’ubwo buri wese bitamugaragaraho, nkatwe twakira abantu benshi hano twemeza neza ko bahura n’ikibazo cy’ihungabana. Akenshi uje yahohotewe akunze kuza yibaza ku muntu wamuhohoteye niba yamwanduje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abenshi bagira ubwoba, kwishinja n’ibindi”.

    Urugero iyo umukobwa asuye umuhungu akamufata ku ngufu buri gihe umukobwa yishinja ko yijyanye, akagira ubwoba, yewe akaba yagira n’isoni kuko hari isoni ziterwa n’ihungabana.

    Umwana w’umukobwa w’umwangavu iyo asambanyijwe ku gahato, akenshi agira isoni kuko iyo ajyanywe gusobanura uko byagenze kuri RIB baramubaza, na we agasubiza uko byagenze. Ahanini biba byarabaye mu ibanga, nyuma iyo ajyanywe kwa muganga benshi babyibazaho, iwabo mu rusisiro na ho bakabimenya bityo bigatuma yishinja ndetse akagira n’isoni z’ibyamubayeho.

    Rangira asobanura ku ihohoterwa ryo gukubitwa ku baturutse mu ngo zabo, avuga ko akenshi abafata icyemezo cyo kuregana babikora byamaze kurenga ubushobozi bwabo bwo kwiyunga cyangwa kwikemurira ikibazo, bararembye cyangwa bakazanwa ku gahato, rimwe na rimwe bahabwa imiti ibafasha muri iryo hungabana.

    Ati “Akenshi usanga iyo imiryango igiranye amakimbirane, hari abafata ibiyobyabwenge kugira ngo biyibagize ibyo bibazo biri mu rugo cyangwa babashe gusinzira. Icyo gihe twebwe nka Isange One Stop Center tubohereza ku bitaro bidukuriye ku rwego rwa santé mental, bagakurikiranwa nko kuri Caraes Ndera”.

    Icyo gihe ariko iyo wafashe ibiyobyabwenge bikomeye hari ibitaro bikuru bikomeye byomu kigo cya Reabilitation center ya Huye bigufasha.

    Ibyo bitaro baragusuzuma ku buryo bashobora kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge wafashe, uko bingana n’uburyo wafashwamo mu gihe basanze bikomeye, birimo ibiterwa mu nshinge, Urumogi n’ibindi, nk’uko Rangira akomeza abivuga.

    Rangira avuga kandi ko n’ibitaro biherereye ku Kacyiru bifasha cyane ndetse ko babona umusaruro wabyo.

    Ati “Ukurikije ibibazo baba bafite cyangwa ibyo twakira hano, abenshi bava hano bakize. Iyo ufashije umuntu ukamwereka ko utameze nka wa wundi wamuhohoteye arishima agakira. Ikindi kandi dukurikije imiterere y’ibibazo by’ihohoterwa twakira hano, iyo dufite umurwayi tumuha imiti ishobora kumufasha ndetse tukamuha rendez-vous akagaruka guhura na muganga ku buryo akurikirana ihungabana rye kugeza akize”.

    Avuga ko hari abarwayi bamwe na bamwe bakira, kabone n’ubwo yaba yaranyoye imiti agakira ariko bafata umwanzuro wo kujya bamusura aho ataha cyangwa atuye, ndetse bakifashisha n’inzego zibanze kugira ngo atazongera akagira ihungabana bitewe n’ihohoterwa yakorewe rishobora kugaruka mu gihe runaka.

    Avuga kandi ko ku bijyanye n’ihohoterwa ryo mu muryango, akenshi umwana wahohotewe avurwa ari kumwe n’ababyeyi kuko umwana hari igihe ashinja nyina ko yaba yaragize uruhare mu ihohoterwa yakorewe, kabone n’ubwo uwarimukoreye yaba afunzwe. Icyo gihe ngo bavura umubyeyi n’umwana bakoresheje ‘approche systemique’ ifasha abantu bafite ihohoterwa ryo mu muryango.

    Kuva 2009 ubwo Ikigo Isange One Stop Center cyatangiraga kwakira umurwayi wa mbere waje abagana, kugeza 2021 ubwo Kigali Today yagiranaga ikiganiro n’umuyobozi wa Isange, bari ku mubare wa 25,931 ariko ukomeza kwiyongera uko bakiriye umurwayi mushya.


  • Kigali: Polisi yafashe abari bagiye kwambura umuturage miliyoni 15 bamushutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w
    Niyonsaba na Mbarushimana baracyekwaho guhuza umugambi wo gukora ibyangombwa bihimbano ngo bagurishe umutungo w’umuturage

    Uwari ugiye kugura iyo mitungo ni Kimenyi Vincent wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, akavuga ko mu cyumweru gishize yari agiye kwamburwa n’abo bagabo babiri bamushuka ko bafite ikibanza kirimo inzu bashaka kugurisha, nyuma Polisi ibafata batarangije umugambi wabo.

    Yagize ati “Tariki ya 13 Nyakanga 2021 umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko azi ahantu hagurishwa ikibanza cya make, byahuriranye ko nagishakaga. Yambwiye ko agiye kumpuza n’umuntu witwa Ndori utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango, ari na ho hari icyo kibanza”.

    Kimenyi akomeza avuga ko yagiyeyo ndetse n’ikibanza arakibona aragishima, hanyuma uwo Ndori amuca Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15, ariko kuko we yari umukomisiyoneri yamubwiye ko agiye kumuha nimero ya telefoni y’uwitwa Ngarambe Antoine, ari na we bita nyiri ikibanza.

    Ati “Amaze kumpa iyo nimero koko nasanze yanditse kuri Ngarambe Antoine ari na we bitaga nyiri ikibanza. Twemeranyije ko muri Miliyoni 15 mbanza nkamuha Miliyoni 13 andi nkazayamuha tumaze kurangiza ibijyanye no guhererekanya ubutaka (Mutation), Polisi yabafashe turi kwa noteri wigenga, turi mu nzira zo gukora Mutation”.

    Niyonsaba aremera ko koko yari mu mugambi wo kugurisha ikibanza cy’umuturage witwa Ngarambe Antoine, akaba ari umugambi yafatanyije na Mbarushimana Emmanuel ari na we wamufashije guhindura nimero ya telefoni (Sim Swap) ya Ngarambe ndetse anahimba icyangombwa cy’ubutaka cya Ngarambe.

    Niyonsaba yagize ati “Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nafashwe na Polisi ndi mu Murenge wa Muhima mu Kiyovu, nafashwe turi mu mugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyacu. Tariki 15 Nyakanga nahamagawe na Mbarushimana Emmanuel n’umugore witwa Claudette bambwira ko bafite ikibanza bashaka kugurisha, njyewe nkitwa umugabo w’uwo mugore banyita Ngarambe. Nari mbizi ko icyo kibanza atari icyabo, bari bambwiye ko bazampemba ariko ntibambwiye amafaranga nzahembwa”.

    Niyonsaba avuga ko mbere yo gucura uwo mugambi yari asanzwe aziranye na Mbarushimana kuko bigeze guturana ku Gisozi. Muri uwo mugambi yari kuba yitwa nyiri ikibanza, Claudette akamubera umugore we.

    Ati “Claudette yari afite icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano njyewe mfite nimero ya telefoni bahinduye ya nyiri ikibanza ari we Ngarambe. Twageze kwa noteri wigenga adusaba indangamuntu zacu dusohoka nk’abagiye kuzizana dusiga aho uwo twari tugiye kugurishaho ikibanza. Nkimara gusohoka ngeze hanze ni bwo nagiye kubona mbona abapolisi baramfashe”.

    Mbarushimana Emmanuel aremera ko yagize uruhare mu guhindura nimero ya telefoni yakoreshwaga muri ubwo bwambuzi, bari bamwemereye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nyuma yo kugurisha ikibanza.

    Ati “Nimero twayambuye umuturage witwa Ngarambe Antoine tuyiha Niyonsaba Marcel atangira kuyikoresha mu izina rya Ngarambe Antoine mu bikorwa byo kugurisha imitungo y’uwo Ngarambe Antoine”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP), John Bosco Kabera, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari ahari ko barimo gushaka kugurisha imitungo y’umuturage, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwitondera kugura ibintu ibyo ari byo byose batabanje gushishoza ngo bamenye ko uwo bagiye kugura ari nyirabyo koko.

    Ati “Ubwambuzi nk’ubu buriho, aho abantu bafata nimero ya telefoni y’umuntu bashaka kwiba imitungo bakayimwambura bakajya bayikoresha (Sim Swap), bakanahimba ibindi byangombwa bye nk’indangamuntu cyangwa icyangombwa cy’uwo mutongo bashaka kugurisha. Abantu bitondere abababwira ko bagiye kubagurisha imari ishyushye, bajye babanza bashishoze, babaze abantu batandukanye, barebe inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abantu nk’ikigo cy’ubutaka cyangwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bamurebere ko uwo bagiye kugura ari we nyiri umutungo ugurishwa koko”.

    Mbarushimana na Niyonsaba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15
    Kimenyi wari ugiye kwamburwa miliyoni 15

    Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya ‘Euromoney Awards for Excellence’ byatangiye gutangwa mu 1992, bikaba ari bimwe mu bihembo bikomeye mu rwego rw’amabanki. Ibyo bihembo bihabwa ibigo by’imari byageze ku bikorwa by’indashyikirwa, bigahanga udushya, ndetse bikagaragaza imikorere myiza mu gihe cy’amezi 12 ashize.

    Kugira ngo ikigo cy’imari gihabwe icyo gihembo, itsinda ry’inzobere risuzuma urwunguko, ubushobozi bwo kuzamuka / gukura kw’ikigo cy’imari, ndetse n’ubushobozi bwo kugendana n’impinduka ziri ku isoko.

    N’ubwo hari ibibazo byinshi byazanywe n’icyorezo cya COVID-19, Amafaranga Banki ya Kigali yabikijwe yariyongereye, n’inguzanyo itanga ku bakiriya yarazamutse kurenza ikigereranyo cy’isoko muri 2020. Yahaye serivisi abakiriya 356,299 bakoresha konti zabo ku giti cyabo mu buryo busanzwe hamwe n’abakiriya 26,054 b’ibigo bito n’ibiciriritse by’ubucuruzi. Muri uwo mwaka kandi, Banki ya Kigali yagize inyungu ya miliyari 38.4Frw.

    Zimwe muri serivisi yakomeje gutanga mu korohereza abakiliya muri 2020, ni serivisi y”IKOFI igenewe abahinzi, ubwo abahinzi barenga 258,000 bakoresheje iyi serivisi ndetse abarenga 1,800 b’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakomeza kugeza serivisi ku abahinzi bifashishije IKOFI.

    Mu gihe ubukungu bwahunganyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, BK yafashije abakiriya bayo mu buryo butandukanye, harimo kubaha inguzanyo mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo bwakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ndetse inorohereza abakiliya bayo batari bashoboye kwishyura inguzanyo bafite.

    Mu mwaka wa 2020 kandi iyi banki yashyize ku mugaragaro serivisi ya Zamuka Mugore, serivisi yageneye abagore bari mu bucuruzi bakabasha guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane bityo bagateza imbere imishinga yabo.

    Kubera imbaraga Banki ya Kigali yashyize mu kurushaho kurinda ibyahungabanya umutekano w’amakuru arebana na banki, BK yahawe icyemezo cya ISO/IEC 27001:2013 Standard for Information Security Management System (ISMS), Banki ya Kigali ikaba yarahawe icyo cyemezo nk’ikimenyetso ko uburyo ikoresha mu kurinda umutekano w’amakuru bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Undi mushinga BK yashyize mu bikorwa muri 2020 mu rwego rwo gufasha sosiyete Nyarwanda kwiteza imbere, harimo umushinga wa “BK Urumuri Initiative” wabaye ku nshuro ya kane, ukaba ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bityo bagahabwa amahugurwa yimbitse k’uburyo bateza imishinga yabo imbere ndetse bagahabwa inguzanyo zitagira inyungu na Banki ya Kigali. Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo barenga 100 banyuze muri iyi gahunda kandi bahabwa arenga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda atishyurirwa inyungu.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yishimiye icyo gihembo bahawe. Yagize ati “Muri Banki ya Kigali, dukora ubudacogora kugira ngo tugere ku byo abakiriya badutegerejeho ndetse tunarenzeho. Dushimishijwe no kubona igihembo cya ‘Euromoney’ nka Banki nziza ya mbere mu Rwanda. Iki ni igihamya intego twiyemeje yo guha abakiriya batugana serivisi yo ku rwego rwo hejuru.”

    Muri uyu mwaka, Euromoney yakiriye ubusabe bwinshi bw’abahataniraga ibihembo, haba mu bihembo bihabwa amabanki ku rwego rw’Akarere ndetse n’ibihabwa amabanki ku rwego rw’Igihugu. Hakaba haratanzwe ibihembo 100 bihabwa amabanki yitwaye neza mu bihugu aherereyemo.

  • CHUB yaremeye abarokotse Jenoside barimo n’abahombye kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro
    Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro

    Abaremewe ni abo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Tumba. Bashimye cyane abakozi ba CHUB babatekerejeho, kuko ngo bagaragaje umutima wo kutikubira, ahubwo wo gutekereza ku bakeneye ubufasha.

    Vianney Kabera w’imyaka 65 ubundi uzwi ku izina rya Mwalimu kuko yigisha ijambo ry’Imana, ni umwe mu bahawe inkunga y’amafaranga. Ubusanzwe yakoraga amasambusa y’ibirayi, hanyuma Guma mu Rugo ituma arya igishoro.

    Yagize ati “Ijambo ry’Imana, muri Timoteyo wa kabiri igice cya gatatu haravuga ngo muri iyo minsi hazaba ari mu bihe birushya. Aba bantu batugobotse mu bihe biruhije. Kandi iryo jambo riravuga ngo muri icyo gihe abantu bazaba bikunda. Mu by’ukuri aba na bo ntabwo bikunze, ahubwo badukunze.”

    Muri kiriya gice cya bibiliya kandi ngo haravuga ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bakunda amafaranga. Kabera ati “Ariko bo ntibakunze amafaranga ahubwo batanze amafaranga. Imana izabagirire neza, izabahe umugisha.”

    Uwamurera Laetitia w’imyaka 42, n’ikiniga, yagize ati “Inka nayiherukaga mu rugo iwacu. Zari zihari mu muryango navukiyemo, ariko zajyanye na bo. Ubu mfite ibyishimo byinshi, kuko mu muryango wacu hagarutsemo inka.”

    Uwamurera kandi nk’umuntu ukunda gusenga, ngo yari yarasabye Imana ko yabimufashamo kuko mu bushobozi bwe yari yarayibuze. Kuri we inka yahawe ngo ni igisubizo cy’Imana, ibicishije ku bakozi ba CHUB. Ngo yabiboneye ku kuba imibare y’iherena ry’inka yatomboye iherwa na 1979, ari na wo mwaka yavutsemo.

    Charles Rwigema wigeze gutunga inka hanyuma muri 2008 eshanu yari amaze kugira zigahitanwa n’ubushita zose, yishimiye ko yongeye gucanirwa, kandi ngo noneho ntabwo zizongera kumupfana.

    Yagize ati “Buriya narize. Nirwara nzajya mpita nyitaho, ntatinze, kugira ngo ntazongera kugira igihombo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yashimye abakozi ba CHUB, ku bw’urukundo bagaragariza abarokotse Jenoside, kuko bagira abo baremera buri mwaka.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye CHUB kuko uretse kuvura, bagaragaje ko bifuriza abaturage bose ubuzima bwiza

    Yagize ati “Turabashimira ko abangaba mwongeye kubagarurira ubuzima, mwongeye kubavura, kandi mwongeye no kwerekana ko uretse no kuvura, mwifuza ko abaturage bose bagira ubuzima bwiza.”

    Igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, CHUB yagitangiye mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 igize Akarere ka Huye.

    Mbere batangaga inka gusa ku bo baremeraga bahawe n’imirenge. Muri uyu mwaka wa 2021 ni bwo bwa mbere baremeye n’abacuruzaga, nk’uko bivugwa na Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru wa CHUB.

    Ati “Twaje gusanga hari n’abakoraga udukorwa dutandukanye Covid-19 yagizeho ingaruka, noneho turavuga tuti reka tubafashe bongere bigiremo icyizere.”

    Vianney Kabera w
    Vianney Kabera w’imyaka 65 yashimiye ababagobotse muri ibi bihe biruhije

    Uretse kandi abarokotse Jenoside bagenda bahabwa n’imirenge itahiwe kuremerwa, inkunga zegeranywa na CHUB zinifashishwa mu kuremera abarokotse Jenoside bafitanye isano n’abahakoraga cyangwa n’abahiciwe bazizwa ko ari Abatutsi.

    Ni muri urwo rwego ubu hanatanzwe miliyoni ku bantu babiri bari bafite imishinga yo kwiteza imbere. Buri wese yahawe ibihumbi 500. Iki gikorwa cyatangiye muri 2014, ubu kimaze gutera inkunga abantu 34, bose hamwe bahawe miliyoni 14.


  • Kigali: Babiri bafashwe bagurisha ikibanza kitari icyabo kuri miliyoni 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda i Remera, ni bwo Niyonsaba Marcel utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro na Mbarushimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, beretswe itangazamakuru.

    Bafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ubwo bari kwa noteri wikorera, mu Murenge wa Muhima bahinduza inyandiko kugira ngo babone uko bagurisha iki kibanza.

    Kimenyi Vincent utuye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, wari muri gahunda zo kugura iki kibanza, yasobanuye uburyo yahamagawe n’aba bagabo.

    Ati “Nari narasabye umukomisiyoneri kunshakira ikibanza, tariki ya 13 Nyakanga 2021, nza guhamagarwa n’umugabo ambwira ko afite ikibanza ku Gisozi, nagiye kukireba ngezeyo komisiyoneri wari wandangiye icyo kibanza ambwira ko ataboneka. Yampaye nimero z’uwitwa Ndoli, ajya kunyereka icyo kibanza, yambwiye ko cyanditse ku witwa Antoine Ngarambe, ariwe turavugana igiciro.”

    “Bampaye nimero ye ndamuhamagara ambwira ko aba hanze kandi ashaka gusubirayo ariyo mpamvu adashaka ibintu bitinda, ansaba ko muha miliyoni 15 Frw, mubwira ko muha 14, twemeranya ko muha miliyoni 13 indi imwe nkazayimuha tumaze gukora mitasiyo.”

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo bagiye kwa noteri guhinduza ibyangombwa, ubwo bari kwa noteri Niyonsaba wiyitaga nyir’ikibanza yavuze ko umugore we ariwe ufite ibyangombwa byacyo kandi ari kwa muganga, ari butinde. Uyu mugore avuga ngo ni uwitwa Claudette nubwo bajye kuvumburwa ko ngo atari umugore we.

    Niyonsaba Marcel wari wigize nyir’ikibanza, avuga uburyo yisanze muri izi gahunda z’ubuhemu, n’impamvu yatumye asohoka kwa noteri agahunga abeshya ko yibagiwe indangamuntu.

    Ati “Njye ndi umushoferi wa Taxi, Claudette twari duhuye nka kabiri, ariko Emmanuel we twari duturanye ku Gisozi. Tariki ya 16 Nyakanga 2021, bampamagaye bambwira ko hari ikibanza bafite bashaka kugurisha kiri ku Gisozi, mpageze bansaba ko mba nyiracyo mfatanyije na Claudette wari ufite ibyangombwa bwacyo by’ibihimbano, ariko bari bambwiye ko atari icyabo.”

    Niyonsaba Marcel avuga ko icyamuteye guhunga ava kwa noteri nta byangombwa by’iki kibanza bimwanditseho bari bafite, ubwo yumvaga noteri abasaba amarangamuntu byamuteye kwibaza, ahitamo kubeshya ko ntayo afite arahunga, ariko aza gufatwa na Polisi ubwo yarimo acika. Yasabye imbabazi kuba yaremeye kujya mu mugambi w’ubuhemu kandi abizi, agasaba n’undi wese utekereza kwishora mu byaha nk’ibi kubireka.

    Uwiyitaga umukomisiyoneri, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko yari yemerewe 300.000 Frw yo guhindura nimero ya telefoni bakoresheje mu kugurisha icyo kibanza.

    Ati “Njyewe bari banyemereye ko bazampa ibihumbi magana atatu nyuma yo kugurisha ikibanza, nimero narayihinduye tuyiha Niyonsaba Marcel ayikoresha yiyita Ngarambe Antoine kuko ariwe yari yanditseho. Ndasaba imbabazi kuba narishoye mu buhemu, nkanagira inama undi wese ushaka kubijyama kubireka.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye n’undi wese ushaka kurya iby’abandi atavunitse, asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe bagwiriye.

    Ati “Abantu badukanye ubutekamutwe bwo kugurisha iby’abandi nk’ibibanza, inzu n’ibindi, aba twabafatiye mu cyuho bashaka kugurisha ikibanza kitari icyabo, turi urwego rw’umutekano kandi turiho ngo dukurikirane abanyabyaha n’imikorere yabo.”

    “Abantu barye bari menge, niba ushaka kugurishwa ikintu witonde ubaze inzego zibishinzwe. Amayeri mwayabonye, bafite inyandiko zigaragaza ko ikibanza ari icyabo, ntimukihutire kugura imari ishyushye kuko byabaviramo ibihombo.”

    Iki kibanza aba bagabo barimo bakigurisha miliyoni 14 Frw. Bafatiwe mu cyuho amafaranga batarayahabwa.

    Aba bagabo uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaha bitatu, kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uko ari babiri bakurikiranyweho gushaka kugurisha ikibanza kitari icyabo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwigengesera igihe bafite icyo bagiye kugura

  • Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Minisitiri Uwamariya avuga ku myitwarire mibi mu banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abanyeshuri bagaragaza imico idasanzwe ku buryo abantu batandukanye, batangiye kwibaza ku burezi buhabwa abana bari mu mashuri.

    Hari ingero z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragayeho imyitwarire idahwitse irimo nko gukubita abarezi babo ndetse n’indi mico idakwiye kuranga umunyeshuri mwiza.

    Urugero ni mu Karere ka Rutsiro aho ku wa 15 Kamena 2021, umunyeshuri yahiritse umwarimu wari utwite, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga. Hari kandi abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bagaragayeho imico y’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.

    Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abanyeshuri biga mu Karere ka Ruhango aho bari bari kubyina nk’abari gusambana, bakaba bari bari kwishimira ko umuyobozi wabo yirukanywe.

    Izi ngero n’izindi zigaragara mu mashuri ni zo zituma abantu bibaza niba mu mirerere y’abanyeshuri hatarimo ikibazo.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange imyitwarire y’urubyiruko yahindutse.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba urubyiruko imyitwarire muri rusange harimo icyahindutse […] Hari ukuntu urubyiruko rwibeshya ngo twakuze, cyane abarangiza amashuri yisumbuye basa n’aho bigaragaza nk’abavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi ariko bakabyitwaramo nabi.”

    Yakomeje avuga ko kuba uru rubyiruko rufite imyitwarire idasanzwe usanga harabayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abarezi.

    Ati “Iriya myaka iba igoye ku buryo aba yumva yakora icyo ashaka cyose ariko hakaba no kudohoka muri rusange mu bijyanye n’imyitwarire. Ibi ndabisubiramo kugira ngo inzego zose zumve ko dukwiye gufatanya. Buriya umwana unanirana ku ishuri no mu rugo ntabwo aba ari umwana ufite gahunda. Biba byaratangiye gupfa mbere.”

    Yakomeje agira ati “Mu muryango niho umwana atorezwa kubaha. Kera twatinyaga mwarimu n’aho atambutse ukaba wumva ko ugomba kumuha icyubahiro akwiye ariko iyo umwana yubahuka mwarimu nk’aho twabonye babakomeretsa, ibyo biza mu burere. Si ukwikuraho inshingano nka Minisiteri ariko iyo ababyeyi bafatanyije n’ishuri babasha gukemura icyo kibazo kuko si bwo uwo munyeshuri aba yitwaye gutyo.”

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi n’amashuri gukorana bakamenya uko imyitwarire y’abana ihagaze.

    Ati “Hari amashuri atubwira ngo duhana umwana umubyeyi akaza kutumerera nabi, ni byiza ko ababyeyi n’amashuri bakorana umunsi ku munsi bakamenya ngo umwana yitwara ate, abayeho ate?”

    “Kera tukiri mu mashuri wajyaga kubona ukabona umubyeyi aje kureba uko umwana yitwara cyangwa umurezi agatumaho umubyeyi ngo ngwino tuganire ku kibazo cy’umwana. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri bongere gukorana umunsi ku munsi kugira ngo barere umwana ufite ubumenyi n’uburere.”

    Kugeza ubu 60 % by’Abanyarwanda ni urubyiruko benshi bari mu mashuri, ibi bikaba bitanga umukoro ku babyeyi n’abarezi wo kubaha uburere bwiza kuko aribo bazagira uhurare mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

    Inkuru bijyanye:

    Imvano y’amashusho y’abanyeshuri bo mu Ruhango bagaragaye babyina nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina

    Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo

    Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu

    Dr Uwamariya Valentine yavuze ko imyitwarire mibi y’abanyeshuri iterwa n’idohoka ry’ababyeyi n’abarezi