Tag: featured

  • Huye: Abantu 12 bafatiwe muri butike bayihinduye akabari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri butike y’uwitwa Birori Christante w’imyaka 28, iyo butike ikaba iherereye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Agasengasenge, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu uko ari 12 bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Uriya muturage yafashe icyari butike ayigira akabari, ubwaho harafunganye bari bicaye begeranye cyane. Nta gapfukamunwa bari bambaye, nta kandagirukarabe ihari. Ikigeretse kuri ibyo bari barengeje amasaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha kuko Akarere ka Huye kimwe n’ahandi bagomba gufunga ibikorwa by’ubucuruzi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ingendo zigahagarara guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba”.

    Yakomeje avuga ko mu bafatiwe muri iriya butike yahinduwe akabari harimo urubyiruko rw’abanyeshuri batanu biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, akaba yaboneyeho kongera gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kwirinda icyo cyorezo kandi babitoze n’abandi.

    Ati “Nka bariya basobanukiwe neza ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 bagombye gufasha n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda. Bagombye gutekereza uko byagenda baramutse bavanye icyorezo hariya bakajya kugikwiza mu bandi banyeshuri. Iki cyorezo ntikigitoranya umuto n’umukuru nk’uko mbere hari abari bafite iyo myumvire”.

    SP Kanamugire yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abo mu Ntara y’Amajyepfo, ko imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kikiriho kandi gikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

    Yabasabye kurushaho kubahiriza amabwiriza kugira ngo bitazaba ngombwa ko Intara y’Amajyepfo yazashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abafashwe baganirijwe bibutswa ubukana bw’icyo cyorezo n’ingaruka zacyo, ndetse bapimwa Covid-19 ku kiguzi cyabo. Inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza, butike yo yahise ifungwa nyirayo acibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

  • Israël Mbonyi agiye gususurutsa ab’i Bujumbura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Israël Mbonyi
    Israël Mbonyi

    Israël Mbonyi yamaze kubyemeza abicishije kuri Twitter, ndetse ateguza abatuye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, kwitegura kwishimana na we mu ndirimbo zihimbaza Imana.

    Yagize ati “Muraho neza Burundi, ndabasuhuza mu izina rya Yesu. Ndashaka kubabwira ko vuba aha, ndabaririmbira imbonankubone kuva ku itariki 13-15 Kanama 2021. Mu minsi iri imbere ndabagezaho amakuru arambuye y’ibitaramo banjye”.

    Israël Mbonyi izaba ari inshuro ye ya mbere agiye kuririmbira muri icyo gihugu akunzwemo, ndetse azanaririmba indirimbo ze nshya nk’iyitwa “urwandiko”.

    Israël Mbonyi yatumiwe kenshi kujya gutaramira abatuye umujyi wa Bujumbura ariko ntibishoboke, icyakora ubu hari ikizere ko bizakunda, abatuye umujyi wa Bujumbura bakamwumva bamureba.

    Uwo muhanzi amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera injyana ye ibyinitse kandi ibohora umutima mu indirimbo zihimbaza Imana.

    Yahawe ibihembo bitandukanye mu Rwanda bitewe na album ye “Mbwira”, amaze gusohora indirimbo zirenga 20 ariko ntawe ushobora kuzivuga nabi kubera uburyo zikozemo.

    Indirimbo nka Naho, urwandiko, umukunzi, karame, nzaririmba, imuhira, zimaze kurebwa na benshi kandi bagenda bazisubiramo.

    Israël Mbonyi afite umwihariko wo kuririmba injyana ze, zumvikana nk’iziri mu gitaramo, bigatera abazumva kubakumbuza no kubashyira mu mwanya wo kwishima no guhimbaza Imana.

  • Nyagatare: Gupima Covid-19 mu midugudu bizagera ku basaga ibihumbi 32 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19
    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19

    Muri ako karere iyo gahunda yatangiye ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, igakorerwa nibura mu tugari tubiri muri buri murenge muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Kamanzi Elia, avuga ko ku munsi wa mbere hapimwe abantu 5,029 kandi byagaragaye ko abantu babishakaga ari benshi, ahubwo igihe kibabana gito.

    Kamazni Elia avuga ko iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu minsi itatu ikagera ku baturage 32,616 ni kuvuga abantu 302 muri buri mudugudu.

    Ati “Ejo twatangiye amasaha agiye kubera n’imyiteguro ariko wabonaga abantu benshi bashaka kwisuzumisha. Buri mudugudu nibura hazapimwa abantu 302 hano muri Nyagatare, kandi si urugo ku rundi ahubwo dushobora gufata ingo runaka haruguru, izindi hepfo. Hari ingo zishobora kurengwa ariko gusa iyo mu muryango hagaragayemo uwanduye tuwusuzuma wose kugera ku ruhinja”.

    Kamanzi avuga ko iki gikorwa kireba abantu kuva ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, hagamijwe kureba uko bahagaze.

    Imibare y’ubwandu bwa Covid-19, ni yo izagena niba akarere kugarijwe cyane cyangwa bidakabije ku buryo hashobora gufatwa ingamba zirenze, cyangwa zoroheje ku zari zisanzweho za Guma mu Rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gutangaza ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu karere ayobora ntaho buhuriye no kuba igihugu cya Uganda bihana imbibi hariyo ubwandu bwinshi, kuko abandura benshi atari abegereye umupaka wa Uganda.

    Yavuze ko ubwiyongere bwatewe no kudogoka kwa bamwe mu baturage, ntibakomeza gukurikiza ingamba zijyanye no kwirinda.


  • Nyagatare: Hari abinubira ko ibiribwa byagenewe abakene birimo guhabwa abishoboye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiribwa ngo hari aho birimo guhabwa abifashije
    Ibiribwa ngo hari aho birimo guhabwa abifashije

    Ku wa 19 Nyakanga 2021, ni bwo mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 yatangiye guhabwa ibiribwa, kubera kugirwaho ingaruka na Covid-19.

    Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo byahawe abishoboye, nyamara hari abandi bari basanganywe imibereho itari myiza batunzwe no guca inshuro bitagezeho.

    Uwo mubyeyi atanga urugero ko ibiribwa mu Kagari kabo ka Kabare, byahawe abacuruzi ndetse n’abamotari abandi babwirwa ko bajya gushaka ibyate kuko ibikorwa by’ubuhinzi byemewe.

    Ati “Hari umugabo witwa Phocas ni umucuruzi ni we duhahiraho, hari Kazungu ni umucuruzi ibintu byose ni ho tubihahira, urugo rwa Casmir babiri mu muryango we barafashe. Nyamara hari umugore uherutse gupfusha umugabo yasigaranye abana adashoboye no gutungira mu ikode barabimwimye. Ngo ubuhinzi buremewe tujye gushaka ibyate, twese twari dutunzwe n’umujyi wa Nyagatare none ntitujyayo, kuki batatumenya?”

    Umujyamana mu nama Njyanama y’Akagari ka Kabare, Musoni Soteri, avuga ko batunguwe n’urutonde beretswe rw’abagomba guhabwa ibiribwa.

    Avuga ko n’ubwo ngo ibiribwa byagenewe ibyiciro runaka by’abantu, ariko na none hari icyo birengagije kuko hari uwagira ikibazo ubucuruzi bwe bugahagarara ariko afite ahandi akura.

    Ati “Twaratunguwe tukibona urwo rutonde, twararwanze ariko nta kundi byakagenze. Ariko twiyemeje ko ubutaha tutazongera kwemera urwo rutonde kuko niba umucuruzi ibikorwa bye byarahagaze, afite ahandi akura, umumotari afite ahandi, ariko hari abaturage tuzi bafite ibibazo kandi na bo bagizweho ingaruka na COVID-19”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko mu itangwa ry’ibyo biribwa hashobora kubamo amakosa bityo ufite ikibazo akwiye gushaka uko yamenyesha ubuyobozi. Avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo kugira ngo gihabwe umurongo.

    Yizeza abatabashije kubona ibyo biribwa ko ikiciro gikurikiraho amakosa ashobora kuba arimo azaba yakosowe ku buryo bizabageraho.

    Agira ati “Burya umuntu ajya gutaka ababaye kandi yashatse ibiryo yabibuze, baba bakwiye kumureba bakabimuha kuko abantu bose ntibari ku rutonde, ariko mu gihe habonetse undi ubikeneye akaba ataragaragaye ku rutonde, aba akwiye kwandikwa kuko n’ubundi tuzakomeza ubutaha tukabimuha”.

    Mu Karere ka Nyagatare imiryango 7,190 ni yo yahawe inkunga ya mbere y’ibiribwa bigizwe na Kawunga, Umuceri ndetse n’Ibishyimbo.

    Icyakora na mbere y’uko ibiribwa bitangwa, ubuyobozi bwari bwizeje ko abazacikanwa n’ikiciro cya mbere nabo bizabageraho.

    Ubundi abagomba kugerwaho n’iyi nkunga ni abarwaye Covid-19 ndetse n’abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, Akarere ka Nyagatare katangiye ku wa 17 Nyakanga 2021 ikazamara iminsi 10.


  • Kubaza Amavubi intsinzi ni ugukora amahano, twagombye kuyabaza umutsindo – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard

    Yabivugiye kuri Radio Rwanda, mu kiganiro Urubuga rw’imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, aho yagaragaje itandukaniro hagati y’inyito intsinzi n’umutsindo, abantu bakunze kwitiranya kandi bitandukanye.

    Yavuze ko intsinzi itegura umutsindo, yibaza impamvu Abanyarwanda bakomeje kubaza abakinnyi b’amavubi Intsinzi kandi ibyabo ari ugushaka umutsindo.

    Agira ati “Mu murimo wose, iyo intekerezo y’Abakurambere ipfuye, kugera ku musaruro biravuna. Urabona nk’ubu tumaze imyaka, ngira ngo nzi ubwenge numva abantu nk’iyo tugiye gukina kuri sitade bavuga ngo turabona intsinzi, kandi intsinzi burya tuba twayishyize inyuma nk’imyaka ibiri”.

    Arongera ati “Ni ukuvuga ngo, ubu Minisiteri ya Siporo ndabizi neza barimo gukora Politiki, barimo gutekereza gushaka ibibuga, gushaka abana bato, ibyo barimo gukora ni yo ntsinzi, ibyo tuzageraho ni wo mutsindo”.

    Uwo muyobozi kandi yavuze ko abakora Politiki ya siporo bakwiye kubazwa intsinzi, umutsindo ukabazwa amavubi, avuga ko intsinzi ari inzira igera ku mutsindo, ni ho ahera avuga ko Amavubi abazwa ibyo adakwiye kubazwa.

    Ati “Kwitiranya intsinzi n’umutsindo ni ishyano, kuko iyo ubyitiranyije habura umuntu ubibazwa, ni ukuvuga ngo uyu munsi twe abakora Politiki icyo dukwiye kubazwa ni intsinzi, icyo tugomba kubaza amavubi ni umutsindo. Icyo gihe rero iyo wafashe intsinzi ukajya kuyibaza amavubi uba urimo gukora amahano, uba wakoze ibidakorwa”.

    Arongera ati “Instinzi ni inzira ikugeza ku mutsindo, ibyo ukora kugira ngo utazatsindwa n’igihugu icyo ari cyo cyose, uko witegura, uko ukora ubutasi, uko umenya imbaraga zabo, uko umenya intege nke zawe, uko umenya aho ushyira imbaraga, uko umenya indangagaciro utoza, uko umenya ibyo barya, uko umenya ibyo baziririza, ibyo bintu byose ni yo ntsinzi akaba ari inzira ikugeza ku mutsindo”.

    Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi
    Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi

    Minisitiri Bamporiki aratunga agatoki ababyeyi bakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’umwana, kudateza imbere impano zabo, akavuga ko iterambere ry’impano y’umwana rikwiye guhera mu muryango aho kubiharira Leta, kuko aho mu midugudu ari bo baba bazi neza impano y’umwana.

    Ati “Kugira ngo Siporo mu Rwanda ibe umuco harimo abafatanya bikorwa benshi, ni ibintu bigomba guhera mu muryango, njyewe niba mfite abana mbona bafite mpano ki, ko nabatanze kubona izuba, iyo mbarebye mbabonamo iki? Hanyuma se iyo maze kukibabonamo mbajyana he? Ni ukuvuga ngo noneho ngomba kubasohora iwanjye nkabajyana mu isibo, abantu bakabona ko abana banjye bafite impano”.

    Arongera ati “Aho muri karitsiye Leta itarazamo, abantu baturanye baba bazi ngo abana bo kwa Bamporiki, abana bo kwa runaka bafite impano, uyu afite iyi, uyu akagira iyi. Ubwo Leta ntabwo irazamo biracyari iby’abantu basanzwe, aho niba tutarahumva tuzajya tuvuga ngo turashaka kubaza Leta ibyo yakoze, twikuremo kandi natwe turimo”.


  • Salima Mukansanga abaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere w’imikno Olempike mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu bagore, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino
    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino

    Mukansanga Salima wigeze no gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike

  • Abayobora amadini ntibavuga rumwe n’abarenga ku mabwiriza ya Covid-19 bitwaje gusenga – #rwanda #RwOT

    Mu buryo buteye impungenge, abantu 239, baturutse mu Karere ka Ruhango, Muhanga n’ahandi nka Nyagatare, basanzwe ku musozi wa Kanyarira bari gusengera hamwe, begeranye, abandi batambaye udupfukamunwa.

    Hari n’abandi 38 bo mu Idini ry’Abagorozi bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe ku musozi wa Mbyo ndetse n’abandi 26 bo mu Karere ka Kirehe basengera muri ADEPR, bafatiwe mu rusengero basenga bakavuga ko bashutswe na Pasiteri wabo.

    Igiteye inkeke ni uko mu bafatiwe i Kanyarira, harimo abagera ku 10 bapimwe bagasanganwa Covid-19, bivuze ko bari bari kumwe n’abo bandi byoroshye kuyibasigira na bo bakagishyira abandi.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza impungenge z’uko hari n’abashobora kuba bafite ibimenyetso bya Coronavirus ariko bakarenga bakajya ahari abantu benshi.

    Ni ukuyobagurika!

    Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda ubwo yari mu gitambo cya Misa cyo ku Cyumwer, yavuze ko nk’uko byagenze mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, Abakirisitu basabwa gukomeza gusengera mu ngo zabo.

    Yavuze ko abakirisitu badakwiye gufatirwa mu bikorwa bijyanye no kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Bayobozi b’imbaga y’Imana, abantu bacu basonzeye umukiro w’Imana. Umuntu wese uvuze Imana baramukurikira, murabona bariya bantu bacu bajya gushakishiriza Imana mu buvumo, za Kanyarira n’ahandi bumva ko ari ho basengera bakabona umukiro.”

    “Babarangira ko ari ho bahurira n’Imana, muri ubwo buyobe bagakoreshwa ibidakwiye nko muri ibi bihe byo kwirinda kwandura iki cyorezo no kwigabiza urupfu bakahakura izo ndwara kuko nta mabwiriza baba bakurikiza. Yezu araduhamagarira kwigisha abantu bacu inzira y’umukiro, ijambo ry’Imana, amasakaramentu no kujijukirwa ukwemera kwacu.”

    Abakristo bakwiriye kumenya impamvu yo kwirinda

    Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko abantu bakwiye kumenya impamvu ituma aya mabwiriza ashyirwaho bakumva ko ari ukugira ngo ubuzima bwabo burindwe icyorezo cya Covid-19, gishobora kubahitana.

    Ati “Ibihe bya Guma mu Rugo, ubwabyo ntabwo ari ibihe byiza kuko bisaba ko abantu bahagarika ibintu byose bakoraga, bakwiye kumenya impamvu yabyo, ko ari impamvu yo kurinda ubuzima, kurinda ikwirakwira rya Covid-19.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abagize umuryango bakwiye gukoresha ibi bihe bya Guma mu Rugo basenga, basengera bagenzi babo, bagasengera igihugu muri rusange.

    Ati “Ni umwanya mwiza wo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana, kugenda ntibyemewe ariko birashoboka bifashishije ikoranabuhanga bakamenya amakuru y’abandi. Ikindi ni uko uko abantu bumvira, kumvira ni umutima wa gikirisitu, ni umutima w’abantu b’Imana, rero uko bumvira ndizera ko bizatuviramo gutsinda iki cyorezo.”

    Ku bijyanye n’abafatirwa mu butayu cyangwa ahandi hantu basenga barenze ku mabwiriza, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko bakwiye kumenya ko Imana iba ahantu hose.

    Ati “Bakwiye kumenya ko Imana basengera Kanyarira iri no mu ngo zabo. Iri mu ngo zabo kandi irabumva, bakwiye kumenya ko kujya gukora ibintu, bakabikora mu buryo butari bwo ni cyo cyaha.”

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe, abitabira amasengesho atemewe ari bo akenshi bari kugaragara bahuriye ahantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, kandi bakumvikana mu mvugo zerekana ko iki cyorezo kitabaho.

    Ati “Ubutumwa burimo ni uko abantu iyo bahuye ari benshi batazi uko bahagaze biba ari ugukwirakwiza uburwayi ku bwende, umuntu usenga yagakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda gukora ibyaha.”

    Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko akenshi abantu basenga baba bakoranaho, bavuga mu majwi yo hejuru ku buryo bakuramo udupfukamunwa, ibintu byorohera ubwandu kuba bwakwirakwira.

    Ati “Abantu basenga baba bakoranaho, bagwirirana, bavuga mu majwi yo hejuru agapfukamunwa bagakuyemo. Ni ryo tsinda twavuga ko ritangiye gusa n’irinanirana mu buryo bufatika, hari n’abakubwira ngo agapfukamunwa ni aka satani, ngo Covid-19 ni impimbano.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye gukurikiza amabwiriza uko yashyizweho kuko abereyeho kurengera ubuzima bwabo.

    Mu bafatiwe Kanyarira bagiye gusengerayo, icumi basanganywe Covid-19