Tag: featured

  • Navukiye mu mitwe y’iterabwoba nyikuriramo nta yandi mahitamo – Umuhungu wa Gen Irategeka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndagimana aregwa ibyaha bibiri birimo kujya mu mutwe utemewe no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Yisobanura ku byavuzwe n’ubushinjacyaha ku bwiregure bwe ndetse no ku bihano n’indishyi, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, imbere y’Urukiko rukuru Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye mu mitwe y’iterabwoba ku bushake bwe, ndetse ko n’iyo abishaka yashoboraga guhunga iyo mitwe akaguma muri Congo cyangwa agataha mu Rwanda, dore ko yajyaga agera i Goma hafi n’u Rwanda.

    Yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso ko atashyizweho agahato n’igitutu na se Gen Irategeka Wilson mu kwinjira muri iyo mitwe y’iterabwoba.

    Yavuze ko yinjiye mu gisirikare kubera ko se umubyara yashakaga kwereka abandi bantu ko na we ubwe umwana we akigiyemo, bityo na bo bakwiye kohereza abana babo.

    Yagize ati “Urubyiruko guhera ku myaka 18 rwashishikarizwaga kujya mu gisirikare, ni uko nanjye nisanzemo Papa ashaka gutanga urugero ko n’uwe yagiyeyo, bityo n’abandi babyeyi bagomba kohereza abana babo”.

    Na ho kuba ataritandukanyije na yo akaba yataha mu Rwanda, yavuze ko bitagashobotse ahubwo yagumyemo kuko nta yandi mahitamo yari afite.

    Agaruka ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 20 yasabiwe n’ubushinjacyaha, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko atari akwiye guhabwa icyo gihano kuko imitwe aregwa kubamo yayivukiyemo, ayikuriramo kandi nta yandi mahitamo yari afite.

    Ati “Nsanga jyewe iki gihano ntagihabwa kubera ko uwo mutwe ndegwa kubamo, nawuvukiyemo, nawukuriyemo, nta yandi mahitamo, nta handi nari kwerekeza keretse ahubwo niba baza kundega kuba narawuvukiyemo”.

    Yasabye gusubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bari kumwe mu mitwe y’iterabwoba akigishwa indangagaciro ndetse agafasha mu gukangurira urubyiruko ruri mu mashyamba ya Congo gutaha.

    Gusaba gusubizwa mu buzima busanzwe akaba yabishingiraga ku Itegeko Nshinga aho riteganya ko abantu bose bareshya imbare y’amategeko.

    Na ho ku bijyanye n’indishyi, Ndagijimana Jean Chretien yavuze ko yababajwe n’ibyabaye ariko ngo Urukiko rukwiye gusuzuma niba uwashyizwe mu mitwe y’iterabwoba ku gahato yabazwa indishyi.

    Ikindi ni uko ngo ku giti cye nta gitero na kimwe yigeze agaba mu Rwanda.

  • Musanze: Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Kinigi yari yaradindiye igiye gusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura
    Inyubako yadindiye ubwo yari iri hafi kuzura

    Abo baturage muri iyi minsi bishimira ko batujwe heza, bubakirwa Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), kuri ubu bakaba basaba no kubakirwa aho basabira serivise hatunganye mu gihe bagana ubuyobozi babubwira ibibazo byabo.

    Umuturage witwa Ndikumana, umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Leta idutuje neza kandi turayishimira yatwubakiye umudugudu utabona ahandi, ariko gutura heza, biramutse bijyanye no gusabira serivise ahantu hisanzuye byaba akarusho, iyi nyubako tumaze imyaka tuyireba ituzuye, nibashyiremo agatege duture heza n’ubuyobozi bukorere heza”.

    Mugenzi we na we yunzemo ati “Ubwo batangiraga iyi nyubako twarishimye, tuti tubonye umurenge wa Etage, tugeze aho tubona kubaka birahagaze aho yari imaze gukingwa, Leta nidufashe tubone umurenge wacu wuzuye, Gitifu wacu n’abamufasha badukorere bisanzuye”.

    Ni umurenge umaze imyaka irenga ibiri waradindiye, aho watangiye kubakwa tariki 13 Ukwakira 2017, bikaba byari biteganyijwe ko wuzura mu ntangiro za 2018.

    Ni ibiro byubakwa ku nkunga ya Sacola (Sabyinyo Community Livelihood Association), uyu ukaba ari Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ukorera mu Karere ka Musanze, aho ushinzwe kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’imibereho y’abaturage bayituriye.

    Uwo mufatanyabikorwa wa Leta kandi akaba asanzwe yubaka ibikorwa remezo binyuranye, birimo imihanda, amashuri n’ibiro by’imirenge mu duce twegereye Ibirunga, mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi nziza.

    Nsengiyumva Pierre Célèstin, umuyobozi w’uwo muryango, avuga ko mu byadindije iyo nyubako harimo icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko aho Sacola yakuraga amafaranga hari hamaze guhagarara, ni ukuvuga mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo.

    Ati “Aho umurwayi wa mbere abonekeye mu gihugu cyacu, kuza mu mahoteli n’ubukerarugendo byaradindiye, ibyo twabimenyesheje Akarere ko ubushobozi bubuze, Akarere katwemerera ko hari icyo gakora kugira ngo umurenge wubakwe, mu gihe Akarere kari kari mu nzira zo kudufasha, rwiyemezamirimo wubakaga uwo murenge ntiyatubereye imfura, atujyana mu nkiko aduca ibya mirenge, ni byo tukirimo”.

    Iyo nyubako igeze ku rwego rwa 86%, yari isigaje gusiga amarangi, gushyiramo ibirahuri mu nzugi n’amadirishya n’andi masuku, Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bukemeza ko iyubakwa ry’uwo murenge rigiye gusubukurwa ku bufatanye n’Inkeragutabara (Reserve force), nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rucyahana Mpuhwe Andrew.

    Yagize ati “Hari umufatanyabikorwa twari dufite witwa Sacola, ariko kubera guhungabana muri iki gihe cya COVID-19, bisaba ko aba arekeye aho gukora uwo mushinga ariko twamaze kumvikana n’uwo mufatanyabikorwa ko Akarere gafata inshingano zo kurangiza Umurenge”.

    Arongera ati “Izo nshingano twarazifashe turanazemera, ahubwo ubu twatangiye gahunda twamaze kuvugana na Reserve force, igiye kuwutwubakira aho bigiye gutangira muri uku kwezi kwa munani (Kanama) hatagize igihinduka, ukubakwa ugahita urangirana n’uyu mwaka, abaturage bo mu Kinigi bakabona serivise ahantu habereye Abanyakinigi”.

    Ni umurenge uteganya gutwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 330, ahamaze gukoreshwa angana na miliyoni zigera kuri 270.


  • Rubavu: Imiryango ikennye ikomeje kugezwaho ibiribwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya
    Abatishoboye bakomeje kugezwaho ibyo kurya

    Umwe muri abo baturage wari umaze kwakira ibyo yagenewe, Nyirahabinama Agnès, umubyeyi w’abana bane yarabyishimiye maze agira ati “Nishimiye kuba ibi biribwa bingezeho, mbonye icyo guha abana. Ibi biratuma nubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 na gahunda ya Guma mu Rugo by’umwihariko”.

    Mugenzi we ati “Ndashimira cyane Leta ihora ituzirikana, kuba mbonye ibi biryo ni inkunga ikomeye. Biramfasha muri iyi minsi ya Guma mu Rugo bityo mbashe no kwirinda icyorezo, ndetse tuzasohoke mfite agatege ko kwicira inshuro, Imana ibahe umugisha”.

    Icyo gikorwa cyo gutanga ibiribwa kimaze iminsi ibiri gitangiye, bikaba bimaze kugera ku baturage bo mu miryango 1,704 mu miryango 13, 221 iteganyijwe guhabwa ibiribwa.

    Iyo miryango irimo guhabwa ibiribwa ifatwa nk’agatonyanga mu nyanja kuko Akarere ka Rubavu kabarura nibura ibihumbi 60 by’abaturage bari mu kiciro cya mbere bakeneye gufashwa.

    Icyakora ibiryo byatangiye gutangwa ku munsi wa gatatu mu minsi icumi ya Guma mu rugo, abaturage bamwe bakavuga ko batari bafite icyo gushyira mu nda bigatuma kubahiriza iyo gahunda bitabashobokera.

    Tariki 20 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu habonetse abaturage basohotse mu ngo bavuga ko barambiwe kuba munzu kandi ntacyo bafite cyo kugaburira abana, bakaba barasabaga ubuyobozi kubageraho, bukeye bwaho ku itariki 21 Nyaka 2021, ibyo kurya byahise bibageraho barabyishimira.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yasabye abaturage kwihangana, avuga ko batindijwe no kubigabanya bishyirwa mu dufuka duto, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 cyane cyane ya Guma mu Rugo.

    Ishimwe asaba abaturage bagize ikibazo guhamagara inimero y’Akarere itishyurwa ubuyobozi bukabageraho batagombye kwica amabwiriza.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake mu kwita ku baturage, nk’uko yabyanditse kuri Twitter.

    Ati “@RwandaGov ifite ubushake n’ubushobozi bwo gutabara abaturage bagizweho ingaruka na #COVID19, ibyo kurya ku babikeneye birahari kandi bihagije. Twese dufashe abaturage kugira ngo bibagereho ku buryo bworoshye. Turakomeza kuba hafi abafite ibibazo bose”.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, abinyujije kuri twitter, yiseguye kuri abo baturage ba Rubavu, kuba ibiribwa byaratinze kubageraho.

    Yagize ati “Mwakoze Akarere ka Rubavu, abaturage bari barambiwe gutegereza. Kuba babonye ibyo kurya birashimishije. Batubabarire kuba byaratinze”.

    Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa birimo Toni 66 z’ibishyimbo, Toni 59 za kawunga na 59 z’umuceri, hari abafatanyabikorwa b’Akarere barimo gufasha abaturage kubona ibiribwa harimo ibiri muri gahunda ya Guma mu Rugo, hamwe n’abarimo gufashwa nk’abahuye n’ingaruka z’imitingito iherutse gushegesha Akarere ka Rubavu.

  • Dore impamvu ukwiriye gukoresha indangarubuga “.rw” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mbuga za murandasi z’Abakorera mu Rwanda zarengaga ibihumbi umunani mu mwaka wa 2019, nk’uko byagaragajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo(MITECH), hafi ½ cyazo ni zo zakoreshaga indangarubuga [.rw].

    Ikigo RICTA ndetse na bamwe mu bamaze kwitabira gukoresha .rw bavuga ko abagikoresha indangarubuga nka .com, .org, .net, .biz,.tv,…nta mutekano bafite w’imbuga zabo, kuzikoresha bikaba bihombya Igihugu kandi bikabahenda kuko iyo serivisi bayikorerwa n’abanyamahanga.

    Umuyobozi Mukuru w
    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RICTA, Grace Ingabire, avuga ko abakora bizinesi n’ibigo by’abantu ku giti cyabo barimo guhitamo gukoresha .rw nyuma yo kumenya inyungu zirimo

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RICTA, Grace Ingabire avuga ko ubukangurambaga bwa “Zamuka na Akadomo rw” bwatekerejwe nyuma yo kubona ko imbuga z’abantu ku giti cyabo, iz’ubucuruzi n’ibigo cyangwa imiryango itandukanye, zirimo kwitabira gukoresha indangarubuga .rw, mu rwego rwo kuzirinda kwiganwa cyangwa gushimutwa.

    Ingabire, aganira na KT Press, yagize ati “Izina cyangwa indangarubuga kuri murandasi ni kimwe mu by’agaciro gakomeye bigize ikigo(company). Ugomba guharanira ko rigira umutekano, ridatakara cyangwa ngo rikorerweho imirimo idakwiye”.

    Ingabire avuga ko urubuga rwa murandasi rw’ikigo rukwiriye kurindwa no kwandikwa mu rwego rwa Leta rubishinzwe nk’uko imodoka, inyubako cyangwa undi mutungo w’umuntu wandikwa kuri nyirawo.

    Muri iki gihe icyorezo Covid-19 gikomeje gukoma mu nkokora ubucuruzi n’ibikorwa bitandukanye by’abantu, gahunda ya “Zamuka na AkadomoRW” ikangurira abantu kumenya ko imbuga za murandasi ari uburyo bw’ingenzi cyane bufasha abantu kwamamaza, kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kubigeza ku babikeneye.

    Kuva mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka ubwo ubu bukangurambaga bwari butangijwe na RICTA ku bufatanye na MITECH hamwe n’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera PSF kugeza ubu, imbuga zigera kuri 500 zifite indangarubuga y’u Rwanda [.rw] zimaze gufungurwa.

    Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw
    Stella Tushabe yishimira iterambere amaze kugeraho kuva ubwo yahinduraga stellatush.com agakoresha stellatush.rw

    Umucuranzi witwa Stella Tushabe wari ufite urubuga rwitwa stellatush.com akaza kuruhindura stellatush.rw, avuga ko byamuhesheje kumenyekana kurusha mbere yaho agikoresha [.com].

    Tushabe akomeza agira ati “Nari narifuje kuva kera gutunga indangarubuga ya [.rw], nza gutangazwa n’uko RICTA ingezeho ikantera inkunga. Ni iby’agaciro kuri jye kugira ubucuruzi bwitirirwa igihugu cyanjye, nkaba nizera ko Abanyarwanda ubu bashobora kwiyumvamo ibyo nkora kubera iri zina(rishya)”.

    RICTA yorohereza abantu gutunga indangarubuga .rw

    Ikigo RICTA kirizeza abasaba .rw ko izina ryabo rizaba rifite umutekano, bibaheshe agaciro no kugira ibyangombwa bibaranga, ndetse ko mu mezi atandatu ya mbere gutunga imbuga za .rw bizajya byishyurwa amafaranga 12,000.

    Nyuma y’amezi atandatu urubuga rwa .rw ruzajya rutangwaho amafaranga 25,000 yo kwishyura ububiko(serveur), harimo na emails 25 z’ubuntu.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gukora za porogaramu muri RICTA, Willy Liambi avuga ko abafite imbuga za .rw ubu bakwizera ko nta washobora kuzishimuta cyangwa kuzigana, ndetse abantu babasha kuzigeraho biboroheye.


  • Dore uko imfungwa n’abagororwa bakurikiranwa mu kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri Nzeri umwaka ushize hagiye humvikana inkuru zinyuranye zavugaga ko muri za gereza zitandukanye mu Rwanda, hagaragaye imfugwa n’abagororwa banduye Covid-19, hakaba hari n’impungenge ko ishobora kwibasira benshi bitewe n’uko baba bari hamwe begeranye.

    Ibyo RCS ihagurukira iki kibazo abagaragayeho ubwandu bitabwaho baranakira, batangira gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Uwera Gakwaya Pelly, avuga ko aho imfungwa n’abagororwa baba bari basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nk’uko n’abandi Banyarwanda babisabwa, ariko kandi hakaba n’umwihariko ku bafite intege nke.

    Ati “Ikindi twakoze kugira ngo turusheho kwirinda, ni uko abantu babanyantege nke, barwaye indwara zidakira twabashyiriyeho umwihariko utari akato, kuko hari n’abaganga dufite birirwa bajya kubareba, by’umwihariko tubasaba ko aho bidagadurira birinda gukoranaho na bariya bandi”.

    RCS ivuga ko uretse kuba abanyantege nke ndetse n’abandi bafite indwara zidakira bagira umwihariko mu kubakurikirana, n’abandi bose muri gereza basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki kenshi gashoboka.

    SSP Uwera avuga ko abandi bakurikiranwa cyane ari ba bandi bagira imirimo bajya gukora hanze kugira ngo hirindwe ko bashobora kuba bakwanduza abo basize.

    Ati “Urabona nk’imirimo rusange nk’uko natwe tuyifite, hari ba bandi basabwa guhura n’abantu baba hanze y’igipangu, abongabo na bo dushyiraho gahunda uko asohotse, icyo dukora barapimwa kugira ngo adasubira mu gipangu akaba yakwanduza abandi, kuko iyi Covid urabibona ntabwo twamenya ngo yaturutse he cyangwa ni nde wayizanye. Mu buryo bwo kwirinda rero wa muntu ntashobora gusubira mu gipangu muganga atamupimye ngo amenye uko ameze”.

    Ikindi ni uko imfungwa n’abagororwa bashya bazanwa gufungwa, ngo hari ahantu hagenwe ku buryo babanza gupimwa, uwo basanze afite ubwandu akajya ukwe n’abandi batabusanganywe bagahabwa akato k’iminsi 14, nyuma yayo bakongera gupimwa basanga ari bazima bakabona gusanga abandi.

    Bakingiwe Covid-19
    Bakingiwe Covid-19

    Leta yongereye ingengo y’imari y’amafunguro ku buryo uramutse agaragayeho Covid-19 ajyanwa ahabugenewe akitabwaho ku buryo bw’umwihariko kugeza igihe akiriye, akabona gusubizwa mu bandi.

    Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko n’ubwo igihugu kiri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, abakora ibyaha bakurikiranwa nk’uko bisanzwe.

    Imfungwa n’abagororwa zose zagaragayeho Covid-19 zarakize zisubizwa mu bandi, uretse umwe nawe utarembye bategereje ko akira agasubizwa mu bandi.

    Mu Rwanda muri gereza habarirwa imfungwa n’abagororwa 79,319 zirimo abagabo 74,070 mu gihe abagore ari 5,249.


  • Rubavu: Abaturage batangiye guhabwa ibiribwa, abatashye bimyiza imoso basabwa kwihangana – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangwaga ibi biryo haje kuvuka ikibazo cy’uko byabaye bike ugereranyije n’abari babikeneye bituma bamwe mu baturage barakara.

    Mu Murenge wa Rubavu ahatuye abakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka abaturage bari baje ari benshi birangira batabibonye kubera ubwinshi bw’ababikeneye.

    Uwimana Sarah yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ahabwe ibiribwa ariko ubuyobozi bumubwira ko byabaye bike. Uyu mugore yari afite impungenge z’uko abana be bagiye kuburara.

    Ati “’Twaje hano batubwira ko ibiribwa bitangirwa mu masibo ngezeyo bambwira ko barangije kwandika none ngarutse ku kagari ntabyo bampaye, abana banjye bagiye kuburara nta biryo mfite umwana ari konyonka nkenda kwitura hasi.”

    Uretse agahinda ku babibuze ababibonye barimo Nyiraneza Béatrice bavuze ko bigiye kubasha kuticwa n’inzara muri iki gihe batari gukora.

    Ati “Ibiribwa bampaye bigiye kumfasha muri iyi minsi ya guma mu rugo nabaga mu buzima bugoye nta mibereho ariko ubu bampaye kawunga, umuceri n’ibishyimbo biramfasha gusukuma iminsi imana ifashe ubuyobozi bwatwibutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko nta muturage ugomba kuzagira ikibazo cy’inzara.

    Ati “Twatangiye gutanga ibiribwa ku baturage 13.221 turasaba abaturage kuguma mu rugo bagategereza ko babibazanira kuko n’ejo tuzakomeza kubitanga gusa ntabwo ari abaturage bose ni abashonje kurusha abandi.”

    Yakomeje asaba abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa guhamagara umurongo utishyirwa wa 1.020 bagafashwa.

    Ubuyobozi bw’akarere bwasabye aba baturage kwihangana kuko byahereye ku bababaye kurusha abandi ariko n’abandi bizabageraho.

    Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa bingana na toni 66 z’ibishyimbo, toni 59 za kawunga na toni 59 z’umuceri, bitaba biteganyijwe ko bizatangwa ku baturage 13.221 batuye mu mirenge 12 ikagize.

    Abaturage bahawe ibyo kurya bavuze ko bigiye kubafasha kuticwa n’inzara muri ibi bihe bya Guma mu rugo

    Bamwe mu baturage batashye bimyiza imoso kubera ibyo kurya byabaye bike

    Abatabonye ibiribwa basabwe kwihangana bagategereza ngo kuko iyi gahunda nabo izabageraho

  • Kigali: Polisi yafashe batanu bibaga moto babanje kuniga abamotari (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bajura bakurikiranywe kwiba moto bategaga umumotari nk’abagenzi hanyuma bakamubwira aho bagana, uwo atwaye akamuniga bagenzi be bakaza bahuruye nk’abatabaye kandi bafite umugambi umwe, bigahita biwihutisha.

    Umwe muri abo bajura yabwiye itangazamakuru ko bakundaga kwamburira abamotari moto mu Murenge wa Kigali ahazwi nko ku Kinyoni uri hafi kugera kuri Nyabarongo urenze gato kuri Station ya GEMECA.

    Yagize ati “Uburyo twabikoraga, umwe muri twe yaragendaga agatega nk’umugenzi, hari aho twasigaraga bahagera agahita amuniga (umumotari) akagwa hasi. Natwe tukaza nk’abatabaye tugafata wa mumotari tukamutsindagira hasi noneho umwe muri twe uzi moto agahita ayitwara twabona arenze tukamureka.”

    Sayinzoga Jean Pierre uri mu bibwe moto yari amaranye umunsi umwe gusa yasobanuye uko umwe muri bo yamuteze agira ngo ni umugenzi ariko bagera aho ku Giti cy’Inyoni agahita amuniga bamutwara moto na we baramukomeretsa.

    Ati “Tugezeyo yarambwiye ngo simugeze aho abayobozi be bamubona, yahise anigisha ibintu yari yambaye ku maboko. Mu by’ukuri barafunze umwuka wose urahera numva ntangiye kugenda njwigira, ndwana nikuramo biranga. Nagiye kubona undi aturutse mu rukangaga aza ankubita imigeri yo mu mbavu, akubita umutima kandi vuba vuba kuko baba bagira ngo bagukuremo umwuka hakiri kare ngo bakore gahunda zabo.’’

    Undi we yabwiye IGIHE ko yarokowe n’uko nyuma yo kumuniga yipfishije bakamureka bagira ngo yashizemo umwuka.

    Iyo bamaraga kwiba moto hari uwazibaguriraga ndetse na we yatawe muri yombi amaze kugura eshatu. Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi yahitaga azihinduranya kugira ngo zitazamenyekana.

    Ati “Ni umuntu wambwiye ngo andangire aho nagura moto kandi ku giciro gito, ndamubwira ngo nta kibazo nayigura. Barayizanye bayishyira iwe nyibonye mbona ni nshya mbanza gutinya, bansaba ibihumbi 500 Frw ariko mbemerera ibihumbi 250 Frw kandi nta nayo nari mfite, mbaha ibihumbi 150 Frw bemera ko andi nyabasigaramo.”

    “Nabaguriye moto eshatu, naho ibyagombwa byazo narabijugunyaga kuko ntari kubikoresha na nimero za moteri ninjye wazikuragaho ndetse na pulake.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze amezi abiri bakurikirana ubu bujura.

    Ati “Twarabibabwiye ko nubwo muri iyi minsi turi kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitavuze ko abantu bazirara bakavuga ngo buriya polisi irahuze turajya mu bindi byaha tubikore. Iyo ukoreye icyaha umuturage arabivuga. Hari hashize nk’amezi abiri polisi ikurikirana iki kibazo abaturage batugejejeho ko hari abamotari bibwa moto mu Mujyi wa Kigali.”

    Yasabye abaturage kwibuka gutanga amakuru mu gihe hari uwaba yahohotewe na mugenzi we kugira ngo polisi ibikurikirane.

    Kugeza ubu aba bajura bari bamaze kwiba moto eshanu, gusa eshatu muri zo zaragarujwe naho izindi ziracyashakishwa.

    Mu gihe baramuka bahamijwe icyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. Gusa iyo hari impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba ibihano byikuba kabiri.

    Aba bajura bibaga babanje kuniga umumotari bakamusiga arambaraye hasi

    Zimwe muri moto zibwe zabashije kugarurwa mu gihe izindi zigishakishwa

  • Kayonza: Umusozi wa Rwinkwavu wafashwe n’inkongi, benshi barakangarana – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Nyakanga 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

    Ndahiro Samson usanzwe ari umukozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu kazi bumvise abaturage bavuza induru mu gusohoka batabaye bagasanga ku musozi uri ruguru gato y’ibitaro umuriro uri kwaka.

    Yagize ati “Ntabwo turamenya icyateye uyu muriro ariko nta muntu wahagiriye ikibazo, igice cyahiye ni icy’ishyamba ryari ritewe vuba ku butaka bwa Leta. Aho turi ubu tumaze kuhazimya dufatanyije n’abaturage, ikindi gice gisigaye nacyo kukizimya bigeze kure.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu muriro watewe n’urugomo rwa bamwe mu baturage batwitse ishyamba.

    Yagize ati “Hahiye nka hegitari ebyiri, gusa kuhazimya twabirangije. Byatewe n’abaturage batwitse tutaramenya, aho batwitse ni ku musozi wa Leta hari hasanzwe hari ishyamba, turakeka babikoreye urugomo kuko nta kazi bahakoreraga.’’

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gushakisha ababigizemo uruhare bakabihanirwa kuko ngo urugomo nk’urwo rudasanzwe rumenyerewe muri aka gace.

    Rwinkwavu ni umwe mu mirenge ibarizwamo igice gicukurwamo amabuye y’agaciro kuva ku gihe cy’ubukoloni kugeza na n’ubu, benshi mu bahatuye usanga ari nabyo bikorwa bibatunze kuko bitanga amafaranga ku miryango yabo.

    Uyu muriro watwitse ishyamba rya Leta ariko nta muturage wahitanywe n’iyi nkongi

    Abantu bataramenyekana bateje inkongi ku musozi wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza

  • Miliyoni 750 Frw zigiye gusanishwa gereza zubatswe kera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu habarurwa gereza 13 n’Ikigo ngororamuco cyakira abana giherereye i Nyagatare mu Burasirazuba. Inyinshi zubatswe mu myaka ya kera ku buryo inyubako zazo zitakijyanye n’igihe.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bagenewe miliyoni 750 Frw azakoreshwa mu gusana zimwe muri zo zigakorwa mu buryo bugezweho.

    Ati “Baduhaye miliyoni 750 Frw kugira ngo dukomeze gusana amagereza, kubaka inzu zigendanye n’igihe tuva muri za nzu za kera.”

    Yavuze ko buri mwaka hari amafaranga RCS ihabwa mu ngengo y’imari agenewe ibikorwa nk’ibyo.

    Yakomeje ati “Muri uyu mwaka mu zizasanwa harimo Gereza ya Rubavu [Nyakiliba], iya Rwamagana, iya Nyamagabe, iya Nyarugenge [Mageragere] n’ishuri ryacu (Rwamagana Training School).”

    SSP Gakwaya yavuze ko ibikorwa byo gusana bigamije guca imyubakire ya kera ishaje, hagashyirwaho inyubako ziteye imbere.

    Ati “Turagira ngo duce izo gereza za kera zishaje ahubwo abantu babe muri gereza zifite ibigendanye n’igihe tugezemo. Bikaba byanakwereka amahanga ko zigendanye n’amabwiriza yo ku rwego rw’isi.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza imwe iri ku rwego mpuzamahanga. Ni iya Nyanza inafungiyemo abanya-Sierra Léone bayoherejwemo mu 2009 ku masezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Bayizanywemo ari umunani bahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, batatu barababarirwa barataha, umwe arapfa, bane baracyayirimo.

    SSP Gakwaya yatangaje ko intego ari uko Leta yagira gereza zemewe ku rwego mpuzamahanga zirenze imwe, kandi zorohereza abazirimo kugira imibereho myiza kuko ziba zirimo ibikoresho.

    Yatanze urugero ko nk’izo zubatswe mu myaka ya kera zitagiraga inzira z’abafite ubumuga ariko mu zisanwa bikaba byitabwaho.

    Leta irashaka gukura gereza mu mijyi zikimurirwa mu byaro

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya umubare wa gereza zikava kuri 13 zikaba icyenda gusa ndetse zigakurwa mu bice by’imijyi zikimurirwa mu by’ibyaro ahaboneka n’ubutaka zishobora guhingaho.

    SSP Gakwaya yavuze ko ari yo mpamvu iya Nyarugenge yari yarubatswe mu 1930 yimuriwe i Mageragere igakurwa mu Mujyi, iya Rubavu na yo ikimurirwa i Nyakiliba ndetse n’iya Rusizi iteganyijwe kwimurirwa i Nyamasheke.

    “Ntabwo ubucucike muri gereza bugabanywa no kubaka nyinshi”

    Mu 2020 Sena yagaragaje ko ubucucike muri gereza zo mu Rwanda buteye impungenge ndetse isaba Guverinoma gushaka uko ikemura icyo kibazo.

    Abarenga ibihumbi 71 ni bo bari bazifungiyemo kandi ubushobozi bwazo ari ubwo gucumbikira ibihumbi 57.

    Igenzura rya 2019 ryerekanye ko ubucucike bwari bugeze ku 125% buvuye kuri 99,6% mu 2014.

    SSP Gakwaya yabwiye IGIHE ko kubaka gereza nyinshi atari bwo buryo bushobora kwifashishwa mu gukemura icyo kibazo.

    Ati “Hari izindi ngamba nko kuba hatangwa cyane igihano nsimburagifungo abantu ntibajye muri gereza. Ni ibintu byose biri mu igeragezwa inzego zose zirahura kugira ngo zimenye icyakorwa. Ariko ntabwo twakubaka gereza dushakiramo igisubizo cy’ubucucike.”

    Yasobanuye ko impamvu mu Rwanda havugwa ubucucike ari uko imibare iba yatanzwe hagendewe ku rwego mpuzamahanga, ati “Ariko iyo uri muri gereza zacu mu by’ukuri aba ari hanini hisanzuye.”

    “Ntabwo wasanga ngo umuntu yarwaye kubera ubucucike [za ndwara zituma abantu bahinamirana kubera akantu gatoya aba afungiyemo]. Ibyo bibazo ntitwahura na byo. Tuyitanga kubera uburyamo tuba tugaragaza kugira ngo tugendere ku bipimo mpuzamahanga. Nubwo wumva tuvuga ngo ni ubucucike mu by’ukuri ariko ntibibangamiye abantu byo kuvuga ngo babayeho uburyo butari bwo.”

    Yavuze ko inzego zibishinzwe zikiri kuganira uko icyo kibazo gishobora kuzakemurwa.

    Gereza ya Nyakiliba ni imwe mu zatangiye gusanwa ngo zijyane n’igihe

  • Kigali: Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

    Iyi gahunda yo gupima abantu mu buryo bwa rusange babasanze mu tugari dutandukanye batuyemo, yatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2021, mu Kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagiranye n’abanyamakuru.

    Yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ishyirwaho ari ukugira ngo inzego z’ubuzima zibone uko zipima abantu benshi kandi zibasanze aho batuye.

    Yagize ati “Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagari, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

    Byari biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo 106 050, gusa inzego z’ubuzima zaje kwesa uyu muhigo ku kigero cya 100,9% kuko zafashe ibipimo 107 106.

    U Rwanda rumaze igihe ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abicwa na COVID-19, ahanini biturutse ku bwoko bushya bwa coronavirus buzwi nka Delta bwamaze kugaragara mu gihugu no kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi byatumye Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bishyirwa muri Guma mu rugo y’iminsi 10.

    Kugeza ubu abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ni 693 barimo 16 bapfuye ku wa 21 Nyakanga 2021. Abamaze kwandura iki cyorezo na bo barenga ibihumbi 60.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 nk’uko byerekanwa n’iki gishushanyo