Tag: featured

  • Nkumi bamuzanira uruhinja akarwonkereza aho ari gukorera ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, ari gukorera ibizamini kuri Fawe Girls School ku Gisozi, ariko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi I. Nyuma yo kubyara ntiyacitse intege kuko afite inzozi zo kuzaba umwubatsi ukomeye.

    Ati “Njyewe nzaba umwubatsi ukomeye cyane, kubera ko nakundaga kubona abakobwa bubaka nkabona ni ibintu byiza cyane nanjye nkumva ndabikunze.”

    Yavuze ko atari kwitakariza icyizere amaze kubyara ahubwo byamuteye gukomera no gukora kurushaho cyane ko n’uwamuteye inda yamwemereye kumufasha.

    Ati “Kubera ko ntari uwa mbere utwaye inda, ntabwo ngomba kugira isoni ngo nitakarize icyizere ngo ni uko natewe inda.”

    Kenshi iyo umwana abyaye usanga ababyeyi be bamutererana ndetse bakanamufata mu buryo butari bwiza bitewe n’uko yabyariye iwabo. Gusa Nkumi we siko byagenze kuko nyina yamubaye hafi ndetse anamutera akanyabugabo ko gukomeza kwiga.

    Uwamariya Marie Rose nyina wa Nkumi yagize ati “ Narakomeje ndamubwira nti komeza wige kubera ko ugiye gusoza amashuri atatu wenda uzarebe uko wakora ikizamini cya Leta kandi ntucike intege. Yarakomeje ariga ariko igihe kiragera inda irikoroga biba ngombwa ko ivuka itagejeje igihe kuko yavukiye amezi arindwi.”

    Yavuze ko yifuza ko umwana we azakomeza kwiga kandi ko nawe azakomeza kumuba hafi nk’uko asanzwe abikora.

    Ati “Aziga hafi yo mu rugo, akomeze abashe kwita ku mwana nanjye mufasha no mu gihe aba ari ku ishuri cyangwa ari gusubira mu masomo najya mumushyira ku ishuri akonka mu gihe ari mu karuhuko nk’uku.”

    Uyu mwaka, abanyeshuri 1164 barimo 873 bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibakoze ibizamini bya leta kubera impamvu zirimo uburwayi cyangwa se kuba barabyaye.

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yifuza kuba umwubatsi ukomeye

  • Itorero ry’Indangamirwa rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama uyu mwaka, urubyiruko rutandukanye ruzatozwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

    Ubuyobozi bw’Itorero ry’u Rwanda bwatangaje ko muri iki cyiciro hazibandwa ku masomo yo gukunda igihugu, kwigira hagamijwe kugabanya ubukene n’ibindi.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Désiré Migambi Mungamba, yabwiye The New Times ko impamvu itorero ry’uyu mwaka ryashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga byatewe no gushaka guhugura Abanyarwanda benshi barimo n’ababa mu mahanga hadakoreshejwe amikoro ahanitse.

    Ati “Itorero ry’u Rwanda rirashaka guhugura Abanyarwanda benshi hakoreshejwe igishoro gito, by’umwihariko urubyiruko ruba mu mahanga rushaka kumenya ibijyanye na gahunda y’Itorero ariko rutabona uko rubasha kugera mu Rwanda ngo rutozwe imbonankubone.”

    Mungamba kandi yavuze ko ikindi cyatumye bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byose bihuza abantu benshi bihagarara.

    Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishijwe no muri Werurwe uyu mwaka hatozwa icyiciro cyiswe ‘Indemyamihigo’, kandi byatanze umusaruro.

    Ati “Twabashije gutoza benshi hakoreshejwe amafaranga make ugereranyije n’ayo twakoreshaga iyo twabikoraga imbonankubone.”

    Abazatozwa muri iki cyiciro cya kabiri bazaba bitwa ‘Indahangarwa’, kikazitabirwa n’abari hagati y’imyaka 18 na 35, basoje nibura amashuri yisumbuye.

    Umwe mu bazahugurwa, Nadia Umutoni w’imyaka 19 uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye The New Times ko ari amahirwe akomeye kuba agiye kwitabira Itorero.

    Ati “Natangiye kuba muri Amerika mfite imyaka itandatu ariko buri gihe nabaga nshaka kumenya amakuru y’igihugu cyanjye. Aya rero ni amahirwe twe urubyiruko rw’u Rwanda.”

    Icyiciro cy’Indahangarwa kizitabirwa n’abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bujuje ibisabwa.

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwari rusanzwe rutorezwa mu Itorero ry’Igihugu mu buryo bw’imbonankubone ariko uyu mwaka ntibyakunze ku mpamvu zirimo icyorezo cya Covid-19

  • Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris – #rwanda #RwOT

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa abereye umuyobozi.

    Perezida Paul Kagame yamwakiriye mu biro bye aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ntibyatangaje ibikubiye mu biganiro impande zombi zagiranye gusa iyi nama yabaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kugana mu nzira nziza nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

    Umuyobozi w’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, Anne Hidalgo, ari mu ruzinduko rw’akazi i Kigali aho yitabiriye Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones].

    Inama y’iri huriro igiye kubera i Kigali izasiga hemejwe imishinga y’iterambere ry’abaturage ifite agaciro ka miliyoni 1,5 y’amadolari ya Amerika.

    Mu bikorwa yakoze kuva yagera mu Rwanda birimo icyo ku wa 20 Nyakanga 2021, aho yasuye agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu.

    Kuri uwo munsi kandi Anne Hidalgo na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo umuco, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ni amasezerano agamije gushyira umucyo ku buryo bw’ubutwererane hagati y’imijyi yombi mu by’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bwubahane n’inyungu kuri buri ruhande.

    Imijyi yombi isanzwe ifitanye umubano ushingiye ku bucuti hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’impande zombi muri Kamena 2019.

    Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris kuva mu 2014, yaherukaga mu Rwanda mu 2019, yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Ni we muyobozi w’ Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Anne Hidalgo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Imijyi yo muri Francophonie

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris

    Perezida Kagame yakiriye Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo mu biro bye

    Mu bari bitabiriye ibi biganiro harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa kabiri ibumoso) na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa (uwa kabiri iburyo)

  • Menya inzobere zigize Inama y’Ubutegetsi ya Agaciro Development Fund iherutse kwemezwa – #rwanda #RwOT

    Ubu hashize imyaka umunani Abanyarwanda batanga 1% by’umushahara wabo muri iki kigega ndetse n’ibigo bitandukanye bikagiha imisanzu cyahagaritse kwakira inkunga muri Mata 2020 kimaze gukusanya agera muri miliyari 200 Frw, azakoreshwa mu kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Iki kigega ubu gifite imigabane mu nganda zitandukanye zirimo urutunganya imyumbati rwa Kinazi n’urukora sima rwa CIMERWA, gifite kandi gahunda yo gushora miliyari 150 Frw mu imishinga minini ibyara inyungu.

    Ku itariki 14 Nyakanga 2021 cyahawe Inama y’Ubutegetsi nshya igizwe n’intiti zirindwi zifite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’icungamutungo.

    Ibyo wamenya ku nzobere zirindwi zigize inama y’ubutegetsi ya Agaciro Development Fund.

    Scott T. Ford

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Westrock Group, LLC, yashinze afatanyije na se mu 2013.

    Iyi sosiyete ifite ibigo bitandukanye birimo ikigo gitunganya ikawa cya Westrock Coffee Company, LLC ndetse n’icya Westrock Asset Management, LLC, gikora ibijyanye no gucunga ibikoresho. Ibi byose Ford abibereye Umuyobozi Mukuru.

    Afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imiyoborere n’icungamari mu bucuruzi (Bachelor of Science in Business Administration in Finance) yakuye muri Kaminuza ya Arkansas muri Amerika.

    Ford wagizwe Perezida w’iyi Nama y’Ubutegetsi, ni Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ikomeye ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Westrock Group

    Dr. Kalisa Mihigo Thierry

    Dr. Kalisa Mihigo yagizwe Visi Perezida. Ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho ijyanye n’Ubukungu (Macroeconomic Policy Division) muri Minisiteri y’Imari n’Igenambigambi, MINECOFIN.

    Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Lumière mu Bufaransa.

    Dr. Kalisa Mihigo wagizwe Visi Perezida, ni inzobere mu bijyanye n’Ubukungu

    Ngarukiyintwali Aimé

    Ngarukiyintwali Aimé w’imyaka 53 na we ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya AgDF. Afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo, ubu akaba ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe iby’inguzanyo z’inzu mu kigo gitanga ubujyanama mu by’imari cya Mount Street Portfolio Advisers, gifite amashami i Londres mu Bwongereza, i New York na Atlanta muri Amerika, Athens mu Bugiriki ndetse n’i Madrid muri Espagne.

    Ni inzobere kandi mu bijyanye n’ishoramari ry’amabanki kuko yamaze imyaka irenga 20 afite inshingano zitandukanye muri banki zo mu Budage zirimo Dresdner Bank, Deutsche Bank ndetse n’iyitwa Westdeutsche Landesbank (WestLB).

    Ngarukiyintwali afite impamyabumenyi y’icyiciro cya masters mu by’ubucuruzi n’imari yakuye muri City University London mu Bwongereza, afite kandi masters mu Bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Mannheim mu Budage ndetse n’impamyabumenyi mu icungamutungo mpuzamahanga yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Nancy mu Bufaransa.

    Ngarukiyintwali Aimé afite inararibonye mu bijyanye n’ubujyanama mu by’icungamutungo

    Andrew Rozanov

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo, afite inararibonye mu bucuruzi bw’amafaranga kuko yabumazemo imyaka 25.

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2019 yari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi y’ikigo cy’ishoramari muri Banki y’igihugu ya Kazakhstan, mbere yaho yari umuyobozi w’icyubahiro muri porogaramu y’ubukungu mpuzamahanga mu kigo cya Chatham House giherereye mu Bwongereza.

    Rozanov yakoze muri sosiyete y’ishoramari ya Permal Group muri Amerika, aho yari ashinzwe kugira inama ibigo bishaka gushora imari mu bikorwa bitandunye bijyanye n’icungamutungo ndetse n’ubukungu. Mbere yaho yakoraga mu kigo cy’imari cya State Street Corporation ndetse yanakoze muri Banki y’ishoramari ya UBS Investment Bank muri Tokyo ndetse n’i Londres.

    Afite Impamyabushobozi y’icyubahiro mu bijyanye n’imari [CFA], akaba inzobere mu bijyanye no gukumira ibihombo ndetse afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’umugabane wa Afurika n’Aziya yakuye muri Moscow State University mu Burusiya.

    Andrew Rozanov ni inzobere mu bijyanye n’imari, ubujyanama mu by’amabanki ndetse n’icungamutungo

    Karake G. Doreen

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari [TSS] mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Transaction Structure and Support, TSS, ni Ishami rishinzwe ubuhuza mu bijyanye n’ishoramari ritandukanye ryaba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo. ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi.

    Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Karake yari Umunyamabanga w’Ikigo cya Leta cy’ubucuruzi, Ngali Holdings akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’amategeko muri iki kigo.

    Yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB ndetse ari mu Nama y’Ubutegetsi y’Ikigega cyihariye cy’ingoboka.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Masters mu mategeko yakuye muri Heriot-Watt University muri Écosse, afite kandi n’impamabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye muri university of Witwatersrand muri Afurika y’Epfo ndetse yize n’amasomo y’amategeko muri Kaminuza ya Namibia.

    Karake Doreen ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB

    Mubiligi Jeanne Françoise

    Mubiligi ni umuyobozi w’Ishami rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF afite inararibonye ry’imyaka irenga umunani mu bijyanye n’icungamutungo ndetse aho yakoze hose yagiye agaragaza ubushobozi bwo kuzamura ubucuruzi.

    Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bucuruzi mpuzamahanga n’iterambere yakuye muri Université de Neuchatel mu Busuwisi, ndetse afite n’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri iyo kaminuza.

    Mubiligi Jeanne Françoise asanzwe akuriye ba rwiyemezamirimo b’abagore muri PSF

    Alysia Silberg

    Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo mu ishoramari rijyanye n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

    Ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo gikomeye cy’ishoramari cya Street Global Venture Capital, gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi cyane cyane ku mishinga igitangira gukora.

    Mu mwaka wa 2017 yatsindiye igihembo cy’umwe mu bayobozi mu by’ikoranabuhanga bazanye impinduka [Tech Leaders Diversity Leader ]. Mu 2018 yabaye umugore w’umwaka mu ishami ry’ubucuruzi ry’u Bwongereza rikorera muri Afurika y’Epfo, muri uyu mwaka kandi yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo muri gahunda ya COCREATESA igamije gutsura umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’u Buholandi na Afurika y’Epfo.

    Mu 2019 yabaye umwe mu bagore 50 b’icyitegererezo batanze umusanzu ufatika mu by’ikorabuhanga mu Bwongereza ndetse muri uyu mwaka yabaye umwe mu bagore b’intwari bazanye impinduka mu bucuruzi.

    Yize muri Kaminuza zikomeye zitandukanye harimo Harvard University muri Amerika, University of California, Berkeley, yiga muri Canada muri Kaminuza ya Dalhousie n’iya Toronto, INSEAD mu Bufaransa ndetse no muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

    Alysia Silberg ni inararibonye mu bijyanye n’icungamutungo

  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse, umunyezamu Kwizera Olivier yahisemo gusezera umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, yavuze ko igihano aheruka guhabwa ntaho bihuriye no kuba asezeye umupira w’amaguru, ndetse ko asezeye nta kipe n’imwe bafitanye amasezerano kuko ayo yari afitanye na Rayon Sports yarangiye.

    “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru”

    “Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”

    Kwizera Olivier avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 1,104 bakize, abapfuye ni 16 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore cumi na babiri b’imyaka 85, 84, 68, 60, 29 (Kigali), 80 (Nyaruguru), 76, 34, 24 (Muhanga), 75, 61 (Rubavu) na 66 (Kayonza) n’abagabo bane b’imyaka 93 (Rubavu), 80, 62 (Kigali) na 63 (Rwamagana), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 693 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,318.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Minisitiri w’Intebe yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ngirente Edouard
    Dr. Ngirente Edouard

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard tariki ya 21 Nyakanga 2021 atangiza Inama ya 41 y’Abayobozi b’Imijyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryafashije Abanyarwanda buri munsi mu myaka itari mike kandi ko akamaro karyo ntawagahakana.

    Yagize ati “Kwifashisha ikoranabuhanga byorohereza umubano hagati y’imijyi n’abaturage, mu Rwanda, abaturage bashobora kubona serivisi zose mu mijyi banyuze ku rubuga twubatse (Irembo). Uyu munsi, Abanyarwanda bashobora kubona serivisi z’imisoro kuri interineti, kubona ibyangombwa byo kubaka, ibyangombwa bitandukanye bitangwa n’inzego z’ibanze.”

    Minisitiri Dr. Ngirente agaragaza ko gukwirakwiza ibikorwa remezo bituma bishoboka gutanga serivisi yihuse kandi nziza ku benegihugu mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

    Minisitiri Dr. Ngirente ashimira umuryango wa AIMF wahuje abakuru b’ibihugu bivuga Igifaransa bashyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga.

    Minisitiri Dr Ngirente avuga ko mu bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryakenewe cyane ndetse ritanga umusaruro nko mu itumanaho, kwigisha, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukungu n’imibereho byakomeje gukorwa mu bihugu.

    Akomeza agaragaza ko kugira ngo ubukungu bukomeze gutera imbere hadakenewe gusa ibikorwa remezo, ahubwo hakenewe ko abantu bagira ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefone.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda n’imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ikonabuhanga kandi kugeza ubu bikaba byagaragaje umusaruro mwiza.

    Minisitiri Ngirente ati “Ndashaka kandi kwibutsa uruhare rukomeye ruteganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mikorere myiza y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) amasezerano yasinywe hano i Kigali muri Werurwe 2018. Aya masezerano yatangiye gukurikizwa muri Gicurasi 2019, agamije gushyiraho isoko nyafurika rihuriweho n’abaguzi barenga miliyari 1.27”.

    Inama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yatangiye kuva tariki ya 18 ikazageza ku ya 22 Nyakanga 2021. Yitabiriwe n’abantu basaga 200 barimo abayobozi b’imijyi ihuriye mu ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera.

  • Muhanga: Umunyeshuri ufite uruhinja yashyiriweho uburyo bumufasha gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yahawe icyumba n
    Yahawe icyumba n’ibindi bikenerwa ngo amerewe neza

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko uwo mukobwa winjiye mu kizamini umwana we amaze iminsi ibiri gusa avutse, yahawe icyumba cya wenyine muri icyo kigo ari gukoreramo, kuko byari kumusaba kujya akora urugendo rwa kilometero eshanu asubira iwabo kuko yigaga ataha.

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, avuga ko uwo mubyeyi yagenewe ibyo umubyeyi wese ukibyara akenera harimo no gushakirwa uwita ku mwana we n’ibikoresho by’isuku bimufasha kwiyitaho.

    Agira ati “Afite ibikenerwa byose byo kwita ku ruhinja, ibyo umubyeyi akenera birimo n’amafunguro y’umubyeyi, n’uwita ku mwana we ngo abashe gukora neza ikizamini, n’ubwo bigoye kuko yagakwiye kuba ari ku kiriri, nta kundi byari kugenda kuko byahuriranye n’ikizamini, ibyo ari byo byose na we ari kwiyumva kandi habayeho ikindi kibazo cy’ubuzima yafashwa kuko ari gukorera hafi y’ikigo nderabuzima”.

    Birashoboka ko ingaruka za Covid-19 zatumye hari abakobwa benshi bari gukora ibizamini bonsa impinja

    Ntabwo byari bikunze kumvikana mu bizamni bya Leta abakobwa baza gukora bonsa abana bato abandi bamaze igihe gito babyaye, hakaba hari abavuga ko byaba byaratewe n’igihe kinini abana bamaze bari mu ngo kubera Covid-19 kandi hari n’ab’igitsina gabo hafi yabo banabashuka.

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga avuga ko usibye uwo mukobwa wabyaye yegereje igihe cy’ibizamini nta wundi wagaragaye wenda waba anatwite ngo umuntu abe yavuga ko ari icyorezo cyadutse mu bakobwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyabahejeje iwabo aho bakunze guhura cyane n’igitsina gabo.

    Gusa avuga ko ishobora kuba imwe mu mpamvu zatuma hari abakobwa bagiye bumvikana hirya no hino ko bari gukora ibizamini bonsa abana cyangwa bamaze igihe gito babyaye, cyakora ngo ni n’indi ntambwe imaze guterwa mu burezi bw’umwana w’umukobwa aho atagitereranwa cyangwa ngo abuzwe amahirwe kubera gutwita no kubyara.

    Yahawe ahantu hisanzuye abana n
    Yahawe ahantu hisanzuye abana n’umwana we

    Habyarimana avuga ko n’ubwo abakobwa bahabwa amahirwe ariko bitagakwiye kuba bagwa mu bishuko by’ubusambanyi kuko bishobora kubahagarikira amahirwe, agasaba abakobwa, abahungu n’ababyeyi gukomeza gufatanyiriza hamwe kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu.

    Agira ati “Ni byo koko uwabyaye turamufasha akinjira mu bizamini akanitabwaho nk’umubyeyi ariko ntibikwiye kuko ari gukora arushye mu bihe bimukomereye ubundi yagakwiye kuba ari gutindirwa ikiriri, ni intambwe imaze guterwa ku kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ariko hanakwiye gukomeza ingamba zo gukomeza kubarinda no kwirinda inda zitateguwe”.

    Ubuyobozi buvuga ko muri rusange ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri y’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, n’ay’imyuga mu Karere ka Muhanga byitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 95%.

    Abana bose bakaba bari gukora ibizamini bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 hakaba hataraboneka ubwandu bushya mu bitabiriye ibizamini kugeza ku munsi wabyo wa kabiri mu gihe batatu barwaye bo bari gukora kandi ubuzima bwabo bukitabwaho kuko banitabiriye ibizamini by’umunsi wa kabiri.


  • Burera: Umuco witwa ‘Ubuteka’ ukomeje gutuma abantu batubahiriza Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka
    Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka

    Ubuteka, ni umuhango uhabwa agaciro gakomeye muri ako gace, aho umukobwa umaze iminsi mike ashatse ateka ibiryo akazanira ababyeyi be aherekejwe n’umugabo we, mu rwego rwo gusaba inkunga yo kubafasha kuzahura urugo rushya.

    Mu makuru Nsabimana Alphonse, Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Gahunga, yahaye Kigali Today kuri uwo muhango, arasobanura uwo muco witwa Ubuteka abaturage bakomeyeho cyane muri ako karere.

    Yagize ati “Ubuteka ni umuco wa kera wa hano muri aka gace ka Gahunga, ni ukuvuga ngo, iyo umukobwa amaze gushinga urugo afata abaturanyi be agafata amafukire n’ibiryo bihiye yatetse, akazana n’umugabo we ku babyeyi be, bakamwakira bagakora ibirori bihuriwemo n’abaturanyi banyuranye”.

    Arongera ati “Muri ibyo birori, bakusanya impano uwo mukobwa agatahana ibiruse ibyo yazanye iwabo, yaba inkoko, ihene, intama bakamuha, ndetse hakaba abatanze n’ibikoresho binyuranye bakamuha n’imyaka. Icyo gihe abo babyeyi bitabaza abaturanyi bakagenda bakusanya ibyo bafite bagaha umukobwa akajya kuzamura urugo rwe”.

    Uwo muhango ni wo uherutse kubera mu rugo rw’umugabo witwa Habyarimana Emmanuel, Umukuru w’umudugudu wa Nyagasozi, aho yakoresheje ibirori by’umwana we wari wabazaniye Ubuteka. Mu nzu iwe hari hateraniye abantu basaga 70, Polisi ibaguye gitumo abenshi baratoroka barimo na Mudugudu nyiri urugo hafatwa abantu 31.

    Umugore wa Mudugudu, Mukankubana Ziripa, avuga ko birengagije gahunda ya Guma mu Rugo bagendera ku muco wabo bizihiza uwo muhango w’ubuteka baha agaciro gakomeye muri ako gace.

    Yagize ati “Hari ukuntu umwana ashaka, rimwe agateka ibiryo akazanira nyina akaryaho, kugira ngo amutere inkunga mu gihe atarabona ubushobozi bwo gushaka ibye, nk’uko biri mu muco wa Kinyarwanda. Ni ibintu bya gihanga, umwana wanjye rero yatetse anzanira ibiryo ashaka inkunga, nk’uko tubikora mu muco wacu twise Ubuteka”.

    Uwo mugore avuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bayazi kubera uburemere bw’uwo muco, ngo ni yo mpamvu batumiye abantu 31 ariko haza 70, agasanga gukora uwo muhanga nta kosa abibonamo nk’uko babikora mu muco wabo.

    Ati “Ntawe ukundwa na bose, ni abantu batugiriye ishyari baraturega, njye nabonaga ari igitekerezo cyiza kuko njye nashakaga guha umwana wanjye inkunga mu gihe ataratera imbere. Ibintu bya Covid-19 ntabyo tuzi nkatwe dutuye mu byaro, nta n’uwo turumva yishwe nayo muri aka gace”.

    Umukobwa we witwa Uwiringiyimana ati “Njyewe ni ubuteka nari nzaniye ababyeyi, kubera ko nta kintu nari mfite kugira ngo Mama antere inkunga mbone icyo kurya, ntabwo byari ibirori uretse ko abantu baje bitumiye kandi twe twatumiye 31 gusa. Police yadufashe tukihagera tutari twasoma, ni umuco usanzwe ukorwa ariko mutubabarire twishe amategeko ya Leta”.

    Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa
    Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru imibare y’Abafatirwa mu birori ikomeje kuzamuka bitewe n’abaturage bakomeje kwirengagiza uburemere bw’icyorezo cya Covid-19.

    Asaba abaturage kuva mu myumvire ishaje, ituma barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho agira ati “kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda Covid-19, birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo”.

    Arongera ati “Ntabwo Covid-19 ari indwara y’abanyamujyi gusa, kandi ntifata abasirimu gusa, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyirinda, ni ko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n’ubw’igihugu, kuko nk’ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora”.