Tag: featured

  • Kwivumbura n’agasuzuguro, inzira yashyize iherezo kuri Patrick Karegeya – #rwanda #RwOT

    Karegeya yongeye kumenyakana mu ntangiriro za 2014 ubwo umurambo we bawusangaga mu cyumba ya Hotel Michelangelo muri Afurika y’Epfo, yishwe anigishijwe imigozi.

    Intoki zatangiye gutungwa u Rwanda nk’igihugu yari amaze imyaka hafi itandatu ahunze, yaranatangije umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano warwo. Inshuro nyinshi u Rwanda rwahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu rupfu rw’umugabo wahoze ari ‘Colonel’ ataramburwa ipeti.

    Inkiko zo muri Afurika y’Epfo nta na hamwe zigeze zigaragaza ibimenyetso simusiga by’ukuboko kwa Guverinoma y’u Rwanda muri urwo rupfu.

    Abari ba soma mbike ba Karegeya bamugaragaza nk’umuntu wari igitangaza, byanagaragaye uyu mwaka muri Mata ubwo umunyamakuru Michela Wrong yamwandikagaho igitabo cyihariye, nyamara akagisoza nta na hamwe agaragaje amakosa Karegeya we ubwe yaba yaragize uruhare mu iherezo rye.

    Agasuzuguro mu gisirikare, gutegeka u Rwanda nka Uganda

    Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Yanabaye mu gisirikare cya National Resistance Army cyafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.

    Muri Uganda, Karegeya yakoze mu rwego rw’Ubutasi. Kuva mu 1994 u Rwanda rumaze kubohorwa, yayoboye ishami rishinzwe ubutasi bwo hanze kugeza mu 2004. Yanabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

    Imyitwarire ye mibi mu ngabo, muri rubanda yatangiye kumenyekana mu 2005 ubwo yafungwaga n’inzego za gisirikare zimushinja imyitwarire mibi, akamara amezi atandatu mu bihano.

    Ibihano asa nk’uwabirangije yarabaye umurakare kuko akibivamo yanze gusubira mu kazi kugeza ubwo Gen James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo, amwihamagariye amumenyesha gusubira mu kazi undi akamutera utwatsi.

    Amaze kwanga gusubira mu kazi, mu gisirikare byagaragaye ko ari ubugande no gushaka gutoroka, atabwa muri yombi muri Gicurasi 2006.

    Nyuma y’amezi abiri, ni ukuvuga tariki 13 Nyakanga 2006 urukiko rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha, akatirwa igifungo cy’amezi 18 no kwamburwa impeta za gisirikare ari naho yamburiwe ipeti rya ‘Colonel’ yari afite.

    Karegeya icyo gihe yari abaye umwe mu basirikare bakuru bake bakoze amateka, yo kugaragaraho imyitwarire mibi kugeza ubwo bambuwe amapeti.

    Hari mugenzi we byari byarabayeho mu 1999 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kwigabiza imitungo y’abaturage.

    Mu Ugushyingo 2007, The New Times yanditse ko Karegeya yarekuwe, agasubira mu rugo rwe i Kigali. Uwo munsi nibwo amakuru ye mu Rwanda aheruka, andi yagiye atangazwa arimo urujijo kugeza ubwo we yiyemereraga ko yageze muri Afurika y’Epfo mu 2008.

    Hari inyandiko yashyizwe hanze na Wikileaks yaturutse muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda muri Werurwe 2008, yavugaga ko Karegeya ashobora kuba yarahunze akiva muri gereza mu Ugushyingo 2007, agatoroka anyuze muri Uganda we n’umuryango we.

    Umunyamakuru Michaela Wrong wari inshuti ye y’akadasohoka, yiyandikiye ko umunsi Karegeya yafunguriweho, atigeze arara mu Rwanda.

    Amaze kwakirwa n’inshuti nk’umuntu uvuye muri gereza, ngo yafashe inzira igana i Nyagatare. Ntabwo yambukiye ku mupaka wa Kagitumba nk’abandi, yambukiye mu bihuru biri hafi aho ahingukira muri Uganda mu gace yakuriyemo, akomereza i Kampala aho yavuye agana muri Tanzania. Nyuma y’amezi abiri, Karegeya yerekeje muri Afurika y’Epfo.

    Mu minsi ya mbere muri Afurika y’Epfo, Karegeya yirinze kuvuga no kwigaragaza. Hari inyandiko za Wikileaks zigaragaza ko umugore we Leah Karegeya, yigeze kubwira umwe mu bakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ko umugabo we akiri kumenyera Afurika y’Epfo, ari nako ashakisha imibereho.

    Ibintu byahindutse mu 2010 ubwo Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba w’Ingabo, yamusangaga mu buhungiro muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutoroka ubutabera bwa gisirikare i Kigali.

    Kayumba na Karegeya bunze ubumwe, bashakira hasi kubura hejuru icyo aricyo cyose cyajegeza ubutegetsi bw’u Rwanda bahoze bakoramo. Mu 2011 bashinze umutwe wa RNC, bafite intego zo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje imbunda.

    Muri icyo gihe kandi, mu bice bitandukanye bya Kigali hatangiye guterwa ibisasu bya gerenade zihitana inzirakarengane, ibintu byaherukaga mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inzego z’iperereza i Kigali zakoze ibishoboka byose, ziza kubona ibimenyetso simusiga birimo n’abafashwe batera ibyo bisasu, bagaragaza ko Kayumba Nyamwasa na Karegeya aribo babiri inyuma.

    Patrick Karegeya yahunze amaze kurangiza igihano cy’amezi 18 yari yarakatiwe n’inkiko za gisirikare ku bwo gusuzugura

    Urukiko rwa gisirikare rumaze kumva ibimenyetso by’ubushinjacyaha dore ko abaregwa bo bari barahunze, rwahanishije Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa igifungo cy’imyaka 25 naho Gerard Gahima na Patrick Karegeya bakatirwa igifungo cy’imyaka 20.

    Umusesenguzi, inzobere akaba n’umwanditsi kuri Politiki, Dr Kimonyo Jean Paul muri Mata uyu mwaka, yabwiye IGIHE ko Karegeya na Kayumba kugumuka kwabo kwatangiye mu wa 1998.

    Muri iyo myaka, muri FPR Inkotanyi hari harimo ibibazo bikomeye byiganjemo bamwe mu bayoboke bari barataye umurongo bakishora mu byaha bya ruswa, icyenewabo n’ibindi.

    Byasabye inama rukokoma ziswe Kicukiro I na Kicukiro II kugira ngo hashakwe umuti, ababikora barihangirizwa.

    Dr Kimonyo ati “Muri “Kicukiro II” ni bwo ubuyobozi bwa FPR bwagaragarije abanyamuryango ibibazo bihari, hafatwa n’ingamba abakekwaho ibyaha bya ruswa n’icyenewabo barahagarikwa ndetse hashize iminsi Guverinoma iravugururwa.”

    Kayumba na Karegeya bari bari muri abo batunzwe agatoki n’abayoboke ba FPR. Karegeya kandi ngo ni umwe mu bashakaga ko u Rwanda ruyoborwa nk’uko Uganda imeze.

    Ati “Bamwe muri bo, wabonaga bakomeye kuri Uganda cyane. Bariya bantu bashakaga kuzana imiyoborere y’u Bugande bakayikoresha mu Rwanda, abayoboke ba FPR ni byo banze.”

    Hejuru yo gushinga umutwe witwara gisirikare, Kagereya yatangiye guhuza ibikorwa bya RNC na FDLR, umutwe u Rwanda rufata nk’uw’iterabwoba wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo u Rwanda rwahakanye ko rutigeze rugira uruhare mu rupfu rwa Karegeya, abayobozi barwo bakunze kugaragaza ko nta mpuhwe rufitiye Karegeya ku kuba yarapfuye kuko na we atarwifurizaga icyiza.

    Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yigeze kugirana na Jeune Afrique muri Mata 2019, yagize ati “Ni ko bimeze, ariko ntibisobanuye ko ari twe twabibazwa. Iyo umwe mu banzi banjye apfuye, uko byagenda kose, ntuzategereze ko habazaho impuhwe nyinshi zinturutseho.”

    Andrew Mwenda yigeze kuvuga ko Karegeya yahigwaga n’abantu benshi cyane abo yaba yarahemukiye ubwo yari akuriye ubutasi bw’u Rwanda, ishami ryo hanze, ku buryo urupfu rwe rutabazwa u Rwanda gusa.

    Uwo munyamakuru yanavuze ko Patrick Karegeya muri Afurika y’Epfo yari yarinjiye mu bucuruzi bw’intwaro butagira amategeko, aho uguketse mu bo mukorana ahita akwikiza ngo utamuvamo.


    source : https://ift.tt/3cUlgTz

  • Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore – #rwanda #RwOT

    Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde. Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bigendanye n’amahame yawo yo kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

    Igomba kuyoborwa na Perezida wa RDC uyobora AU muri iki gihe.

    Insanganyamatsiko yayo igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore.

    Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n’ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw’umugabo n’umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

    Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by’intangarugero.

    Mu 2017 ubwo yagezaga ijambo ku bagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, yagize ati “Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.”

    Yakomeje avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.

    Ati “Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b’u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.”

    Yakomeje agira ati “Hari ibintu bivugwa n’ubu bigasa n’aho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku Isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano y’umugabo, ibyo twe twabimenye kera.”

    Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk’umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

    Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kinshasa

    Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde

    source : https://ift.tt/3nShVea

  • Turi mu rugo – Imbamutima z’Abanya-Afghanistan bahungiye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SOLA ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

    Abakobwa 250 bo muri iri Shuri rikuru ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan rizwi nka ‘School of Leadership Afghanistan (SOLA)’ bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 24 Kanama 2021.

    Bahisemo kuhakomereza amasomo mu gihe igihugu cyabo cyarimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

    Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, Shabana Basij-Rasikh, yavuze ko bakiranywe ubwuzu.

    Ati “Twakiriwe nk’abari mu rugo. Ndashimira Abanyarwanda na Perezida Kagame ku bw’urugwiro beretse abakobwa bo muri SOLA. Turi abanyamuryango ba Diaspora ya Afghanistan kandi Isi yaduhaye ikaze. Ndashima.’’

    Finding home, far from home – I am so thankful for the kindness the people of #Rwanda and President @PaulKagame/@UrugwiroVillage have shown my @solaafghanistan community. We are members of the #Afghan diaspora, and the world is welcoming us. #HappyThanksgiving https://t.co/nbZCZTT5Ai

    — Shabana Basij-Rasikh (@sbasijrasikh) November 25, 2021

    Yabutangaje ku nkuru ishingiye ku gitekerezo yanyujije muri The Washington Post, asobanura uko abakobwa bo muri Afghanistan bisanze mu Rwanda n’uko bakiriwe.

    Ku mugoroba ubanziriza uwa kabiri, Shabana Basij-Rasikh yahuriyeho na Perezida Kagame, yari afite amatsiko yo kubonana na we nk’uwagize uruhare mu gufasha abakobwa kubona ubuhungiro.

    Ubwo yamenyeshwaga gahunda yo guhura na Perezida Kagame, yaranezerewe kuko hari byinshi yashakaga kumuganiriza no kumumenyesha.

    Ati “Natangiye gutekereza ku buryo nzabara inkuru zigaragaza urugwiro rudasanzwe Abanyarwanda beretse buri wese mu bagize SOLA kuva twagera hano muri Kanama. Nashakaga kuvuga ku bupfura, kwita ku bantu n’ubumuntu.’’

    Mu gitekerezo cye yanyujije muri Washington Post, uyu mugore yatanze urugero rw’umukino wahuje ikipe y’abagabo bo muri Afghanistan n’abakozi bo mu Rwanda bakora muri SOLA n’ikipe yatoranyijwe mu Banyarwanda baturiye ishuri bigamo, ukarangira batsinzwe ibitego 7-1.

    Yavuze ko barushijwe cyane kugeza aho nyuma y’umukino umwe mu Banya Afghanistan yashinje Umunyarwanda bakinanaga kuba maneko w’urundi ruhande ariko icyo kiganiro cyasojwe bombi baseka.

    Yakomeje ati “Iki ni cyo gihe nishimiye uburyo twakiriwe muri iki gihugu. Utera ubuse n’abantu wishyikiraho. Utsindwa unyagiwe mu kibuga iyo ikipe muhanganye ikubaha bihagije kandi itakugirira impuhwe. Baradutsinze ndetse nyuma y’umukino turaramukanya.’’

    Shabana Basij-Rasikh yasobanuye ko iyo uri impunzi mu bihugu bitandukanye icyo usaba ni ukwitabwaho no gufashwa mu iyubahirizwa ry’uburenganzira.

    Ati “Uyu munsi ntekereza kuri umwe mu miryango twageranye mu Rwanda; wari waranyuze mu bihe bigoye ubwo wahungiraga muri kimwe mu bihugu bituranye na Afghanistan.’’

    Yavuze ko ukigera mu Rwanda wakiriwe neza, ufashwa kwisanga mu gihugu cy’amahanga.

    Shabana Basij-Rasikh avuga ko icyo gihe “bakodesheje inzu nto yo guturamo. Ubwo bayigeragamo, nyirayo yabahaye inyama. Ngo yaramubwiye ati ‘ibi ni ibyawe’, vuba uzabona amasoko aho ushobora guhahira amafunguro akoreshwa n’Abayisilamu ariko ubu nguhaye iyi mpano.’’

    Mu nyandiko ye yavuze ko atekereza ku Banyarwanda baturiye ahimuriwe ishuri rya SOLA mu Rwanda, bahura buri munsi ndetse bamaze kwiga amagambo y’indamukanyo ari mu ndimi zirimo Pashto na Dari, zikoreshwa muri Afghanistan.

    Usibye kwiga indamukanyo zibafasha kumvikana, Abanyarwanda banababwira ko ‘bazi neza icyo kuba impunzi bisobanuye’.

    Yakomeje avuga ko abo banyarwanda bahumuriza izo mpunzi bati “Tuzi uko kugwa mu gihombo bimera. Muhawe ikaze hano. Aha ni mu rugo.’’

    Abanya Afghanistan na bo bashyize umuhate mu kwiga Ikinyarwanda ndetse Shabana Basij-Rasikh yavuze ko yumvise umwe muri bo asobanuza uko babaza igiciro cy’ibicuruzwa n’uburyo bwo gusubiza ko ‘gihenze.’

    Tariki ya 15 Kanama 2021 Aba-Taliban bafatashe ubutegetsi nyuma y’imyaka 20 bahiritswe ku butegetsi bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bitewe n’imvururu zikangagwa nyuma y’iminsi icyenda abakobwa 250 n’abakozi bo muri SOLA buriye indege berekeza i Kigali aho bageze ku wa 24 Kanama 2021.

    Icyo gihe bari bafite ibikapu bihekwa n’ibitwarwa mu ntoki ‘sacs à main’; bageze mu gihugu ababakiriye ba mbere si abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka ahubwo ni abajyanama mu by’ihungabana, ngo babahumurize.

    Shabana Basij-Rasikh yavuze ko ubwo yavaga aho ishuri riri agiye guhura na Perezida Kagame yanyuze kuri umwe mu bagore bakorana amusaba kumumuhera ubutumwa.

    Yaramubwiye ati “Ngiye kubonana na Perezida. Nyifuriza ibyiza.’’

    Yaramusubije ati “Amahirwe masa.’’

    Yamutumye kumushimira ko bafashwe neza ndetse yarabikoze.

    Ati “Nabaye impunzi mbere. Twiyumvaga nk’imfungwa. Aha turatuje. Ubimubwire.’’

    Shabana Basij-Rasikh yashimangiye ko buri mpunzi yishimira kubaho mu buryo budasa no kugirirwa impuhwe ahubwo ikiyumva nk’iri ‘mu rugo.’

    SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe [kingana n’amezi atandatu] mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

    Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2021 yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) rimaze amezi atatu ryimuriye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu buryo bw’agateganyo

    source : https://ift.tt/3CNdUfb

  • Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi mu biro bye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yageze mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021, aho yitabiriye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa.

    Akigerayo yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi.

    Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation.

    Perezida Kagame ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye i Kinshasa aho bitabiriye Inama ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa. Yateguwe na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

    Perezida Kagame yavuze ko itegurwa ry’iyi nama ryabayeho mu gihe gikwiye cyo kongera kunoza umubano n’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC.

    Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko habaho ibiganiro ku mikoranire ihuriweho iganisha ku kubaka amahoro, iterambere n’ituze ‘bitari hagati y’ibihugu byacu gusa ahubwo no mu karere n’ahandi.’

    Ati “Wakoze Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama y’ingenzi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore ndetse n’uruhare rw’abagabo mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rirandurwa. Afurika ifite umusanzu ikwiye gutanga.’’

    Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n’abagore. Iziga ku ngamba zikwiye gufatwa n’abagabo bari mu nzego z’ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore muri Afurika mu byiciro byose.

    Abakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Macky Sall wa Sénégal, Nana Akufo-Addo wa Ghana n’abandi.

    Inama bitabiriye yateguwe ku bufatanye bwa AU n’Ihuriro ry’Abagore bari mu Nzego z’ubuyobozi muri Afurika (AWLN) riyoborwa na Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

    Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe Urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Chantal Mulop, aheruka kuvuga ko iyi nama izagaruka ku myanzuro ikwiye mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

    Yasobanuye ko hakwiye gufatwa imyanzuro iboneye mu guhangana n’iki kibazo kiri mu bigitsikamira iterambere ry’umugabane wa Afurika ahanini kubera ‘ihohoterwa rishingiye ku gitsina’, ‘inda zitateganyijwe mu bangavu’, ‘kudahabwa uburenganzira ku butaka’ no ‘guhezwa mu nzego zifata ibyemezo.’

    Mu 2020, Afurika n’Isi byahuye n’ubwiyongere bw’ihohoterwa rikorerwa abagore ahanini kubera ishyirwaho rya Guma mu rugo no guhagarika ingendo nk’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Imibare yerekana ko nibura muri Guma mu rugo y’amezi atatu, dosiye zifitanye isano n’ihohoterwa ryiyongereyeho miliyoni 15.

    Ku Isi nibura umugore umwe muri batatu aba yarakorewe ihohoterwa ndetse nta gikozwe iyi mibare yakomeza gutumbagira.

    Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko abakobwa barenga milyoni 50 bari munsi y’imyaka 14 muri Afurika bafite ibyago byo kwangirizwa imyanya ndangagitsina mu gihe abagore barenga miliyoni 115 bashatse batarageza imyaka y’ubukure.

    Indi nkuru wasoma: Perezida Kagame yageze i Kinshasa mu nama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo idahohotera abagore

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi

    Perezida Kagame yageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo 2021. Yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi afata nk’umuvandimwe

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kurshaho kunoza umubano wabyo

    Perezida Kagame yashimye Félix Tshisekedi wateguye Inama yiga ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n’abakobwa

    Perezida Kagame yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC ukwiye no kugera mu Karere no mu bindi bihugu

    Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro baherekejwe n’abayobozi bakuru. Perezida Kagame yari kumwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta (uwa gatatu ibumoso) na Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3l8k1oA

  • Amateka y’umuhanzi Buhigiro Jacques waririmbye ‘Yuda’ nyuma yo gupfusha umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Buhigiro Jacques ni we uvura abakinnyi b’amakipe y’igihugu mu mikino itandukanye (Football, Volleyball, Basketball, Taekwondo, Karate…) umwuga amazemo imyaka 51 ubariyemo n’iyo yakoze muri Congo Kinshasa no mu Burundi, akaba ndetse n’umwe mu bashinze ikigo cyita ku bana bafite ubumuga i Gitega mu Burundi.

    Usibye kuba ari impuguke mu buvuzi bw’ingingo zimugaye akaba n’umuhanzi, Buhigiro Jacques yigeze no gukina kuri ruhago ahagana mu 1960, ndetse akemeza ko ari we munyezamu wa mbere w’ikipe ya Rayons Sports.

    Bikurikire mu kiganiro yigeze kugirana na Kigali Today muri Gicurasi 2021:

    Indirimbo ye yise ‘Urwabitoki’ (ivuga ku bibi by’urwagwa), yayihimbye akora mu kigo cyita ku bafite ubumuga cya Gatagara ku ngoma ya Grégoire Kayibanda ahagana mu 1960, ariko abayobozi baketse ko yashakaga kunnyega Kayibanda ngo wakundaga urwagwa cyane, maze bamutegeka kutazongera kuyicuranga ukundi.

    Kuva icyo gihe Buhigiro yagabanyije gucurangira mu ruhame kugeza mu 1973, ahita ajya i Burundi avayo yerekeza muri Congo agaruka mu Rwanda mu 1996 mu kazi ko kugorora ingingo zimugaye kuri Stade Amahoro kugeza na n’ubu.

    Indirimbo za Buhigiro Jacques ahanini zibandaga ku buzima bwe bwite, urugero nk’iyitwa ‘Yuda Isikariyoti’ (si wowe wagambanye), yayihimbye amaze kubura umwana we w’imyaka itatu (3) wapfuye atarwaye, abantu bagakeka ko iyo ndirimbo yashakaga kuvugamo ko atakemera Imana kubera agahinda.

    Amateka yose ya Buhigiro Jacques, urayasanga muri iki kiganiro ‘Nyiringanzo’ we ubwe yagiranye na KT Radio:

    source : https://ift.tt/314wdjb

  • UNHCR yahaye abanyeshuri b’impunzi ibikoresho by’ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga wabereye mu ishuri rya GS Paysannat LC, rimwe mu mashuri yakira abana b’impunzi baturka mu Nkambi ya Mahama n’abandi baturuka hirya no hino mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

    Boubacar Bamba, Umuyobozi mukuru wungirije wa UNHCR mu Rwanda, yavuze ko iyo ari imwe muri gahunda za UNHCR, zo gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bafasha mu kuvugurura ireme ry’uburezi mu bana bari mu nkambi z’impunzi n’abana baturanye n’inkambi z’impunzi binyuze mu ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Uburezi ni ikintu cy’ingenzi kuri Guverinoma, UNHCR n’abafatanyabikorwa bacu ni ngombwa ko natwe twita ku burezi, kuko ni inzira imwe ifasha abantu kwiga no kuzashobora kwigira mu buzima nyuma yo kurangiza amasomo yabo ”.

    Uwo mushinga wo gutanga ibikoresho no gufasha abana b’impunzi ziri mu Rwanda kwiga neza no kwinjira mu ikoranabuhanga , UNHCR iwufatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo nka ADRA na World Vision, ukazatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri 15 ya Leta yakiriye abana b’impunzi.

    Ayo mashuri aherereye mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Kirehe, Gisagara, Nyamagabe na Karongi. Iyo porogaramu ikazagera ku banyeshuri 17.952.

    Dr. Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami ry’uburezi muri REB yashimiye UNHCR kuba yarubatse ibyumba bitatu by’ikoranabuhanga mu nkambi z’impunzi eshatu za Nyabiheke, Mahama na Kiziba, bifasha mu gutanga uburezi burimo ikoranabuhanga, bikongera umusaruro uva mu burezi.

    Yagize ati “ Ndahamagarira abafatanyabikorwa bacu gukomeza gushyigikira uburezi bw’ibanze, bibanda cyane ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi kuko ni ryo riganisha ku isoko ry’umurimo mu kinyejana cya 21”.

    source : https://ift.tt/3xnnLXY

  • MINISPORTS yongeye kwemera ko Stade Umuganda yakira imikino n’abafana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona ndetse n’abafana bakemererwa kwinjira, nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo.

    Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
    Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino ya shampiyona
    Ibaruwa ya Ferwafa
    Ibaruwa ya Ferwafa

    Icyemezo cyo guhagarika iki kibuga n’icyemezo cyavuzweho byinshi aho amakipe ahakinira ndetse n’akarere ka Rubavu bemezaga ko ikibuga nta kibazo gifite cyatuma hatabera imikino ya shampiyona.

    Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
    Abafana nabo bemerewe kureba imikino kuri Stade Umuganda
    Ibaruwa ya Ferwafa
    Ibaruwa ya Ferwafa

    Bimwe mu byatumye uyu mwanzuro uvugwaho byinshi, ni ukuba iki kibuga cyari cyarakiriye imikino ya gicuti yabanjirije shampiyona, ndetse n’inidi mikino ya shampiyona irimo uwo Rutsiro Fc yakiriyemo Rayon Sports.


    source : https://ift.tt/3HSwRkm

  • Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

    Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

    Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

    Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

    Turacyakurikirana iyi nkuru…

    source : https://ift.tt/3oWAbCB

  • Umuyobozi mushya wa Rubavu arasabwa kwita ku mutekano no guteza imbere Umujyi wa Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy
    Kambogo Ildephonse yahawe ikimenyetso cy’Ingabo nk’ugomba kurinda umutekano

    Habyarimana yasabye uwamusimbuye kwita ku mutekano kuko Akarere agiye kuyobora gahana imbibi n’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahacumbitse abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yamusabye gukurikirana ibikorwa byadindiye mu Karere birimo isoko rya Gisenyi, gare ya Gisenyi, umushinga wo kubaka ibitaro bya Gisenyi hamwe no hutunganya umujyi wa Gisenyi bijyana no guha amazi abaturage.

    Habyarimana wayoboye Akarere ka Rubavu kuva muri 2017 avuga ko Akarere ka Rubavu gafite abaturage bagomba kwitabwaho ndetse hari ubucuruzi bwambukiranya umupaka bugomba gutezwa imbere, ariko igisumba ibyo hari abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, amusaba gukurikirana ikibazo cy’abakozi bagomba gushyirwa mu myanya.

    Ni imyanya myinshi ikeneye abakozi mu Karere ka Rubavu harimo iyo mu tugari, imirenge no ku Karere, hasimbuzwa abirukanywe.

    Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu Kambogo yemeza ko ikibazo cy’abakozi badahagije ari kimwe mu byo agiye guheraho akemura.

    Kambogo Ildephonse, yabitangaje nyuma y’ihererekanyabubasha aho yatangarije itangazamakuru ko kugira abakozi bahagije bizamufasha kwesa imihigo.

    Yagize ati “Imbarutso yo gukora neza ukesa imihigo ni ukubanza kureba niba ufite abakozi bahagije, kureba ko abakozi bahagije mu myanya yose ni cyo cyihutirwa ibindi bizaza nyuma.”

    Kambogo avuga ko bazanye intwaro zikomeye mu guteza imbere Akarere hatibagiranye abikorera mu mishinga migari.

    Kimwe mu byo avuga ko azitaho ni ukujya inama no gukorana n’izindi nzego kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza kandi akore yiteze imbere.


    source : https://ift.tt/3CSp16P

  • Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Sama Lukonde. Iyo nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika na za Guverinoma, ikaba iyoborwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    source : https://ift.tt/3xmgyrb