Tag: featured

  • Abunganizi ba Karasira basabye ko abanza kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha rishize ryabaye kuwa 7 Nyakanga, abunganizi ba Karasira bari bavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe amaranye imyaka 18 ndetse yari asanzwe abwivuriza mu bitaro bya CHUK aho yavurwaga na Dr. Musoni ndetse na Dr. Gafaranga.

    Kubera impamvu y’ubu burwayi, abunganizi be bari basabye ko mbere y’uko urubanza rutangira, habanza gukorwa isuzumwa ry’imiterere y’uburwayi bwo mu mutwe bwa Karasira kandi iri suzuma rigakorwa n’abaganga bari basanzwe bamuvura.

    Iryo suzuma ryarabaye rikorwa na Dr. Chantal Murekatete, inzobere mu ndwara zo mu mutwe ukorera mu bitaro bya CHUK ariko raporo yatanze yerekana ko Karasira nta burwayi bwo mu mutwe afite.

    Uyu mwanzuro wa raporo watewe utwatsi n’abunganizi ba Karasira, ari bo Me Gatera Gashabana na Me Kayitana Evode, bavuze ko batemeranya na yo kuko itakozwe n’abaganga bari basanzwe bavura Karasira.

    Ni ku bw’iyo mpamvu basabye ko urubanza rusubikwa, Karasira akabanza kuvurizwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe biri i Ndera, ubundi urubanza rukazasubukurwa amaze gukira.

    Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwemera raporo yatanzwe na Dr. Murekatete kandi ko ari impuguke mu byo yakoreye isuzuma kandi akaba abifitiye uburenganzira.

    Urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza kuko uwakoze raporo yayikoze ashingiye kuri dosiye ya Karasira yari muri CHUK kandi akaba abifitiye ubushobozi.

    Karasira Aimable yongeye kwitaba urukiko aho aregwa guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri

  • Cardinal Kambanda wagiye gushyingura Cardinal Monsengwo yakomoje ku mubano wa Kiliziya y’u Rwanda n’iya RDC – #rwanda #RwOT

    Cardinal Laurent Monsengwo yitabye Imana ku wa 11 Nyakanga 2021, aguye i Versailles mu Bufaransa aho yari arwariye. Yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatatu tariki 21 Nyakanga, i Kinshasa mu muhango wabimburiwe no kumusomera misa.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Cardinal Kambanda yavuze ko kujya gutabara abavandimwe b’i Kinshasa byari ngombwa kuko yaba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ndetse n’iya RDC bisanzwe bifitanye umubano wihariye.

    Cardinal Monsengwo niwe wabaye Cardinal wa mbere uhagarariye Akarere k’Ibiyaga Bigari kugeza ubwo yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru agasimburwa na Cardinal Fridolin Ambongo, kugeza igihe u Rwanda rwagiraga Cardinal wa mbere mu mwaka ushize.

    Cardinal Kambanda ati “Byari ngombwa rero kujya kumuherekeza yari umuntu wagize amateka akomeye muri Kiliziya muri aka karere. Papa Francis yari yaramushyize mu kanama kamufasha kuvugurura imiyoborere ya Kiliziya muri iki gihe akaba ariwe wari uhagarariye Afurika muri ako kanama ka Papa.”

    Ibihugu byombi kandi bihurira mu Nama yitwa ACEAC [Association des Conférences Episcopales de l’Afrique Centrale], isanzwe inafite icyicaro i Kinshasa.

    Ati “Kiliziya Gatolika muri RDC dufitanye umubano kuko duhurira mu Nama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ihuza inama z’Abepisikopi b’u Rwanda, u Burundi na RDC.”

    Yakomeje agira ati “Ni inama twunguranamo ibitekerezo kwiyogezabutumwa ikaba inafite utunama (Commission) dushamikiyeho nk’akanama k’ubutabera n’amahoro, Caritas, Umuryango n’izindi.”

    Kuri ubu iyi nama iyoborwa na Musenyeri Marcel Madila, Archevêque wa Kananga muri RDC kuva mu 2019, ubwo yasimburaga Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepisikopi wa Kabgayi wari urangije manda ya kabiri.

    Kiliziya y’u Rwanda n’iya RDC, zinahurira mu Nama y’Abepisikopi ku rwego rwa Afurika na Madagascar yitwa SCEAM (Symposium des Conférence Épiscopales de l’Afrique et de Madagascar). Cardinal Laurent Monsengwo akaba yarayiyoboye manda ebyiri kuva 1997 kugeza 2003.

    Cardinal Kambanda kandi mu rugendo yagiriye i Kinshasa yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Karega Vincent, amushimira uburyo Ambasade ayoboye ibanye neza na Kiliziya.

    Cardinal Monsengwo yasomewe misa aragizwa Imana

    Abihayimana baturutse hirya no hino bahuriye i Kinshasa mu muhango wo guherekeza Cardinal Monsengwo

    Cardinal Monsengwo yasezeweho bwa nyuma ku wa 21 Nyakanga 2021, ni we wabaye Cardinal wa mbere mu Karere k’Ibiyaga Bigari

    Cardinal Kambanda uri i Kinshasa kandi yanakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Vincent Karega

  • Mayaga: Ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’impeshyi cyabonewe igisubizo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa bamwe mu borozi bo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo mu gice cy’Amayaga ahakunze kuva izuba cyane, bavuga ko bitezeho igisubizo ku kibazo cy’ibura ry’ubwatsi bakundaga guhura na cyo mu gihe cy’impeshyi bigatuma bamwe bajya kwahira ubwatsi mu Burundi, bambutse mu buryo butemewe n’amategeko.

    Iyi gahunda yatangiriye mu Ntara y’Iburasirazuba ikomereza mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, igeze mu Ntara y’Amajyepfo aho aborozi bagenda basobanurirwa uburyo budahenze bwabafasha guhunika ubwatsi, bigatuma inka zabo zitagira ikibazo cyo kububura mu gihe cy’impeshyi nk’uko bikunze kugendekera abatari bake.

    Umukozi w’Umushinga wita ku guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (Rwanda Dairy Development Project:RDDP), ukorera muri RAB, Nshokeyinka Joseph, yabwiye IGIHE ko ari igikorwa ngarukamwaka biyemeje gukora bagamije gukumira ko inka zabura ubwatsi mu bihe by’izuba kuko bukunze kubura.

    Ati “Cyane cyane ubu ngubu abafite urubingo baba barimo kurusarura baruhunika na za Chloris Gayana cyangwa se Panicum, na Desmodium nk’ibinyamisogwe bivangwa na bya binyampeke kugira ngo birusheho kongera intungamubiri.”

    Yavuze ko muri iki gihe cy’izuba abaturage babigisha uburyo bwo kubyaza umusaruro ibishogoshogo n’ibigorigori n’ibindi bisigazwa by’umusaruro w’ubuhunzi kugira ngo bigaburirwe inka kandi bihunikwe bidapfa ubusa.

    Ati “Barejeje, ibishogoshogo n’ibigorigori birimo kuboneka, ibyo byose ni ubwatsi buri hafi yabo ariko usanga akenshi ibyo bisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi aborozi bameze nk’abatabyitaho kandi ugasanga baragira ikibazo cyo kugaburira inka kandi ibiryo bihari. Ibyo na byo tubishyizemo ingufu kugira ngo bamenye kubikoresha bibafashe muri ibi bihe.”

    Yavuze ko urubingo n’ibindi binyampeke ndetse n’ubwatsi bwitwa ubw’uruti runini bishobora guhunikwa igihe kirekire kigera no ku myaka ibiri ntacyo bubaye.
    Hari uburyo bwo guhunika ubwatsi bushyizwe mu mwobo ndetse no kubushyira mu mashashi yabugenewe bukase.

    Ibisigazwa biva ku musaruro w’ubuhinzi bibikwa mu buryo bw’ubwatsi bwumye aho bazinga imiba bakayimanika ahantu h’igihangari umuyaga wumisha winjira kandi ugasohoka, hatagera izuba ryinshi cyangwa ubukonje

    Muri uyu mwaka wa 2021 iyi gahunda imaze gukorerwa mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Gatsibo, Rwamagana, Musanze, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Rubavu, Ruhango na Huye.

    Umwe mu borozi b’inka wo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Hatangimana Hesron, yabwiye IGIHE ko gahunda yo guhunika ubwatsi yabafashije cyane kuko mbere bahuraga n’ikibazo cyo kububura mu gihe cy’izuba, umukamo ukagabanuka cyane.

    Yavuze ko we afite inka nyinshi aho imwe ikwamwa litiro zigera kuri 20 ku munsi ariko mu gihe cy’izuba zajyaga zigabanuka zikagera ku 10 kubera kubura ubwatsi.
    Ati “Iyi gahunda yo guhunika ubwatsi iradufasha cyane kuko mu bihe by’imvura buba buhari ku bwinshi, ariko izuba ryava tukabubura. Ikindi ni ibisigazwa by’umusaruro nk’ibigorigori byapfaga ubusa ariko turabibika neza noneho inka yabirya ikanywa n’amazi igakomeza gutanga umukamo mwiza.”

    Nshokeyinka avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo ari hamwe mu hakorerwa ubworozi bw’inka ku bwinshi kandi haboneka amata menshi, bityo ari yo mpamvu aborozi bakwiye kwigishwa guhunika ubwatsi kugira ngo badahangayikira kububura bigatuma bamwe bajya kubushakira ahabateza ibibazo.

    Yavuze ko by’umwihariko mu gice cy’Amayaga bahateye imbuto z’ubwatsi zitandukanye baziha n’aborozi bagamije kubafasha kububona hafi yabo.

    Yavuze ko mu gice gikikije igishanga cy’Akanyaru ari hamwe mu hahingwa umuceri, bityo aborozi barimo kwigishwa no guhunika ibisigazwa by’umuceri kuko na byo ari ibiryo by’amatungo byiza.

    Gahunda yo guhunika ubwatsi isanzwe ikorwa na RAB, ariko kuva mu 2017 umushinga Rwanda Dairy Development Project (RDDP) wayishyizemo ingufu mu buryo bwihariye aho usanga aborozi mu tugari n’imirenge ukabibigisha binyuze mu mashuri y’aborozi (Livestock Farmer Field Schools).

    Abaturage beretswe uburyo bashobora guhunikamo ubwatsi iwabo mu ngo

    Aborozi berekwa uko bahunika ubwatsi mu ngo zabo kandi neza

    Bigishijwe uburyo bwo guhunika ubwatsi babutabye mu butaka

    Guhunika ubwatsi byitezweho gufasha aborozi gukomeza kubona umukamo w’amata no mu bihe by’impeshyi

    Ibigorigori bihunikwa mu buryo bw’ubwatsi bwumye bikazagaburirwa amatungo

    Ibishogoshogo na byo bishobora guhunikwa, inka zikabirya mu gihe cy’impeshyi

    Uburyo bwo guhunika ubwatsi mu masashe yabugenewe

    [email protected]


  • Urubyiruko rw’i Musanze ruhanze amaso agakiriro kazarufasha guhangana n’ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka aka gakiriro yakagombye kuba yararangiye muri Mutarama uyu mwaka ariko hemejwe ko kongererwa ubushobozi uretse ko icyorezo cya Covid-19 na cyo cyabaye imbogamizi.

    Kuri ubu kubaka Agakiriro ka Musanze bigeze ku gipimo cya 98% kuko imirimo isigaye ari ijyanye n’isuku no gusoza imihanda izafasha abazaba bagakoreramo n’abazaba bakagana kugera aho bifuza, byose bikazatwara ingengo y’imari ya miliyari 1,1 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Bamwe mu bakozi bakora iyi mirimo yo kubaka, bavuga ko batangiye kwiteza imbere kubera imirimo bahabonye.

    Nzanzimana Daniel ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyuve, yagize ati “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora adutekerezaho akatuzanira ibikorwa nk’ibi by’iterambere, mbere wabisangaga mu mujyi gusa ku buryo umuntu uturutse mu cyaro byaragoraga ndetse no kubonayo aho ukorera ntibyabaga byoroshye. Ubu rero niteguye ko umwana wanjye narangiza kwiga nzahita mushakiramo umwanya na we atangire gukora bitamugoye kandi ari no hafi yo mu rugo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko aka gakiriro gafite ubushobozi bwo kuzakira abantu 1000, ubu bakaba bamaze kwandika abantu 694.

    Yagize ati “Kazadufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse yo mu Karere, kongera umubare w’abakora imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa, kurengera ibidukikije no kuzamura ubukungu muri rusange.”

    Akomeza agira ati” Iki ni icyiciro cya mbere hateganyijwe n’icya kabiri kizaba gifite aho kumurikira ibikorwa byabo n’ibiro byo gukoreramo. Icyo dusaba abazahakorera ni ugukora imishinga iramba, kongera ubunyamwuga no kurushaho kongera urwego rw’amasoko n’agaciro k’ibyo baba bakoze.”

    Aka Gakiriro ka Musanze kubatswe mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Bukinanyana mu nkengero z’Umujyi wa Musanze. Aho kubatswe hari umugambi wo kwagurirwa uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Aka gakiriro kubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Ikigo cy’Ababiligi Gishinzwe iterambere (Enabel)/LODA.

    Agakiriro ka Musanze kazatangira gukorerwamo muri Nzeri

  • Dr Dre yategetswe kujya yishyura akayabo uwahoze ari umugore we – #rwanda #RwOT

    Iri tegeko rizagumaho kugeza igihe aba bombi bashobora kongera kubana, cyangwa umwe muri bo agapfa cyangwa hakagira urundi rukiko rufata undi mwanzuro.

    Tariki 29 Kamena 2020 nibwo Nicole Young yatse gatanya aho yari amaranye imyaka 24 na Dr Dre, kuko barushinze ku wa 25 Gicurasi 1996.

    Icyo gihe Nicole Young yavuze ko afite impamvu zitandukanye zitatuma akomeza kubana n’uyu munyabigwi muri Hip Hop, wubatse izina no mu gutunganya indirimbo, amushinja kuba yaramuhohoteye.

    Yanandikiye urukiko asaba kurenganurwa, agaragaza ko ajya kubana na Dr Dre yahatiwe gusinya amasezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye.

    Dr Dre w’imyaka 56 afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 820$, akaba yarahakanye ibyo yashinjwe n’uwahoze ari umugore we, akavuga ko ibyo kumuha amafaranga atabyemera kuko bagomba kugabana imitungo bagendeye ku masezerano bagiranye mbere yo kubana.

    Dr Dre yategetswe kujya yishyura Nicole Young wahoze ari umugore we miliyoni 3.5$ ku mwaka

  • Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka wa Tanzania.

    Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

    Ingabo z’u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n’izo nyeshyamba.

    Lt Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y’abamaze kuyigwamo.

    Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

    Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y’uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk’ inkambi y’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano hafi ya Palma.

    Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y’umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

    Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta n’ u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

    Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y’inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n’inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

    Ubwo Ingabo z
    Ubwo Ingabo z’u Rwanda zari zerekeje muri Mozambique

    Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

    U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n’abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n’abarwayi b’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.


  • Leta irimo kwibaruzaho inzu z’ibigo byayo zose, zimwe zirahinduka amashuri y’imyuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo
    Ibigo bya Leta byambuwe ububasha bwo kwiyitirira inyubako zayo

    Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Vocational Training, TVET na IPRC) ni yo agomba guhabwa inyinshi mu nyubako za Leta zirimo gupfushwa ubusa zitagira uzikoreramo.

    Dr Ngirente yavuze ko igikorwa cyo kubarura nikirangira mu minsi mike (atavuze igihe), inyubako za Kaminuza y’u Rwanda(UR) i Huye zahoze ari Ishami ryigisha imyuga (Genie Civile), zizahabwa Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro IPRC Huye.

    Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), ibikorwa bya Guverinoma bigamije guteza imbere amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

    Avuga ko hari raporo igaragaza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afite inyubako n’ibikoresho bishaje, harimo IPRC Huye, ndetse amwe akaba ari mato ku buryo ngo adashobora kwakira umubare munini w’abo Leta yifuza ko biga imyuga n’ubumenyingiro.

    Dr Ngirente yakomeje avuga ko indi mpamvu yo kwambura ibigo ububasha bwo kwiyitirira inyubako n’ibikoresho, ari ukugira ngo Leta izigame amafaranga yari kuzatanga mu kubaka inyubako nshya.

    Ati “Ubu dufata inyubako yose nk’inzu ya Leta, ubu nta kuvuga ngo iyi nzu ni iya MININFRA, iya MINEDUC, iya MINECOFIN,…,turimo kubarura inyubako zose za Leta uko zingana mu Gihugu zikajya mu izina rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, noneho ikigo cya Leta gikeneye inzu kikayihabwa nk’uyikoresha gusa!”

    Avuga ko inzu nyinshi za Kaminuza y’u Rwanda, iz’imishinga yarangiye ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’izindi zose zidafite icyo zikoreshwa ubu, zigiye guhinduka amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro(TVETs cyangwa IPRC).

    Minisitiri w’Intebe avuga ko aho bidashoboka ko inzu za Leta zigishirizwamo imyuga n’ubumenyingiro, zizakoreshwa ibindi aho kugira ngo zigume aho zipfa ubusa.

    Kugeza ubu amashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda aragera kuri 365, ari ku rwego rwa kaminuza akaba ari 14, ariko Leta ikaba yifuza ko buri murenge muri 416 igize Igihugu, waba urimo nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro bitarenze umwaka wa 2024.


  • RBC yongeye gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange muri Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima, byari byarateguwe ko hazabaho gukingira ahagana ku musozo wa gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ y’iminsi 10.

    Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC yagize ati “ Iki ni ikindi gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange, intego ni ugupima nibura 15% by’abantu bakuru, ariko twibanda cyane ku bakora mu nzego zitanga serivisi zituma ibyago byo kwandura biri hejuru ya 5 %”.

    Uburyo bwo guhitamo ingo zikorerwamo ibyo bikorwa byo gupima Covid-19, kuri iyi nshuro butandukanye n’ubwakoreshejwe mu bikorwa bya gupima icyo cyorezo mu buryo bwa rusange byakozwe ku matariki 17 na 18 Nyakanga 2021.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko bashaka kumenya abantu baba baranduye Covid-19 mu gihe cya Guma mu Rugo, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, aho imibare yerekanye abanduye iyo virusi mbere y’uko hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo.

    Dr. Mpunga yongeyeho ati “Turashaka kumenya uko imibare ihagaze mu bice byari byagaragayemo abanduye benshi cyane mu ipima rya Covid-19 ryabanje”.

    Ubwo Dr Nsanzimana yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko imibare yavuye mu bikorwa byo gupima Covid-19 muri rusange byabaye ubushize muri Kigali, yagaragaje ko abantu basaga 40.000 banduye Covid-19”.

    Yongeyeho ko bataramenya neza impamvu zatumye haboneka umubare munini w’abanduye mu Tugari twa Gasagara na Gacaca mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Ibyo bije nyuma yo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu tundi turere umunani natwo turi muri Guma mu Rugo.

    Dr Nsanzimana yagize ati “Twapimye 5% by’abaturage muri Kagari no mu turere two hirya no hino mu gihugu turi muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’abantu 100 bo mu turere tutari muri Guma mu Rugo”.

  • Indirimbo ‘My Vow’ Meddy yahimbiye umugore we yakunzwe igisohoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Meddy n
    Meddy n’umugore we Mimi

    Ni indirimbo igaragaramo amashusho y’ubukwe bwe na Mimi, benshi bakunze kuko bashoboye kureba amashusho y’ubukwe bw’uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere mu myaka 10 ishize.

    Umuhanzi Ngabo Medard, indirimbo ‘My Vow’ mbere yo kuyishyira hanze yabanje guteguza abakunzi be kuri YouTube, aho bari bayitegeje ari benshi.

    Ni indirimbo itari kure y’izindi uyu muhanzi aririmba, kuko irimo amagambo y’urukundo, ndetse irimo isezerano aha umukunzi we.

    Iyi ndirimbo y’iminota ine n’amasegonda atatu (4’3″) abayirebye bashima ko n’ubwo gushyingirwa bijyana no gutanga isezerano, Meddy abihamije agaragariza abakunzi be isezerano yahaye umufasha we.

    Hari aho agira ati “Nubona imvura nzakubera umutaka, nguhaye umutima wanjye, ni ryo sezerano ryanjye.”

    Ni indirimbo agaragaza ko umugore we yamuhawe n’Imana kandi amubona amukeneye kuko yamusengeye imyaka myinshi.

    Ati “Imana yamboneye umugore, umugore wanjye, uw’ingenzi kuri njye unkunda uko ndi kandi ukankunda birenze uko nikunda, ndagira ngo ubimenye”.

    Uretse kuba irimo amagambo anyuze umutima, amagambo yayo atanga icyizere mu rukundo kuko yafasha n’abo birimo kwanga, bakongera bakabona umugisha wo gukundana no kwizerana. Hari nk’aho agira ati “Unyizera kurusha uko niyizera, ndashaka kuguha urukundo”.

    Meddy mu bahanzi nyarwanda azwiho kuririmba indirimbo zizamura imbamutima mu rukundo. Abatanze ibitekerezo ku ndirimbo ‘My Vow’, habonekamo abakomoka mu bindi bihungu nka Sénégal, Kenya n’ibindi, bakaba bashima ko ikomeje kububaka mu rukundo no gukora ubukwe.

    Indirimbo ‘My Vow’ ije kongera umubare w’abareba indirimbo za Meddy kuko urubuga rwa YouTube rugaragaza ko ibihangano bye bimaze kurebwa inshuro zirenze miliyoni 100, harimo indirimbo “slowly” yarebwe inshuro zirenze miliyoni 50.

    Reba indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy

  • Guverinoma yavugutiye umuti ikibazo cy’amafaranga y’umurengera yishyurwa n’abiga muri TVET – #rwanda #RwOT

    Biragoye gusobanurira umubyeyi ufite abana babiri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, uwiga mu burezi busanzwe ashyura ibihumbi 80Frw ku gihembwe ariko uwiga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro akishyura ibihumbi 200 Frw.

    Bishobora kugorana kurushaho umwe muri aba bana abaye yiga mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education) kuko we ntabwo yishyura arenze ibihumbi 20 Frw.

    Iki ni ikibazo, Depite Uwamariya Veneranda yibaza ndetse yakibajije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma mu gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

    Dr Ngirente yavuze ko leta y’u Rwanda yaje gusanga koko iki ari ikibazo gihangayikishije kuko ababyeyi bamwe batagakwiye kubigenderamo cyangwa ngo bibace intege barekere kujyana abana babo mu mashuri.

    Ni ukuvuga ko Leta izajya yishyura ibikoresho nkenerwa mu myigishirize y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bityo bikazatuma abanyeshuri badasabwa kwishyuzwa amafaranga menshi y’ishuri batangaga kuko bazajya bishyura gusa ibibatunga nk’uko bigenda ku biga mu burezi bw’amashuri asanzwe.

    Ati “Twumvaga ari ikibazo kituremereye kumva umwana ajya kwiga muri TVET, bakamuca amafaranga y’ishuri ibihumbi 200 Frw cyangwa 180 Frw, mu gihe uwo baturanye wiga mu burezi bw’amashuri asanzwe, we yishyura ibihumbi 20 Frw.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hari ikindi kibazo cy’ibikoresho byifashishwa muri aya masomongiro bikiri bike ariko nka guverinoma bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bigurwe kandi ntibitume habaho kongeza amafaranga y’ishuri.

    Ntabwo yatangaje umubare w’ingengo y’imari iteganyijwe kuzajya ishyirwa muri iyi gahunda yo kugura ibikoresho ariko yavuze ko byari biteganyijwe ko mu mwaka w’amashuri ushize hari amashuri igihembwe cyarinze kirangira ibikoresho bitarabageraho kandi amafaranga yaratanzwe.

    Dr Ngirente yavuze ko impamvu ibitera ahanini ari uko byinshi muri ibi bikoresho biba bigurwa hanze y’u Rwanda bityo bikaba byaratumye habaho gukererwa nubwo hari gushakwa umuti watuma bitongera kubaho.

    Ati “Harimo igihe cy’uko dushyira amafaranga kuri konti z’ibigo n’igihe bafata cyo gutanga amasoko, kubigura no kubibona. Icyo dukora ni ukugira ngo bijye bibonekera igihe byihuse naho icyo nababwira ikibazo cy’amafaranga yo kugura ibyo bikoresho cyo cyahawe umurongo.”

    Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko kugeza uyu munsi mu gihugu hari TVET 365, Kaminuza zigisha ibijyanye n’Imyuga n’Ubumenyingiro 14. Kugeza mu 2020, abanyeshuri mu mashuri y’imyuga bageraga ku 97440.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko leta ariyo izajya yishyura amafaranga y’ibikoresho byifashishwa na za TVET