Tag: featured

  • Intara ebyiri zahagurukiye ikibazo cy’abarembetsi n’abacuruza magendu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Kiyombe hafi y’Akarere ka Gicumbi, yahurijwemo abayobora Intara zombi, abayobozi b’inzego z’umutekano, abayobozi b’uturere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikora ku mupaka wa Uganda.

    Hagaragajwe bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturiye umupaka wa Uganda muri utu turere birimo abakora ibikorwa bya magendu, abarembetsi n’abambuka imipaka mu buryo butemewe n’amategeko.

    Abayobozi b’uturere bagaragaje uburyo Leta yashyize imbaraga mu mirenge ikora ku gihugu cya Uganda mu gufasha abaturage kubona serivisi bajyaga gukura muri Uganda, mu bikorwa byahubatswe birimo amasoko, amavuriro, imihanda, amashanyarazi, amazi, amashuri n’itumanaho.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko nyuma yo gusanga abaturage baragejejweho ibikorwa remezo bitandukanye, basanze hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kurwanya abakora ibikorwa bitemewe.

    Ati “Twasuzumaga ibibazo by’imiyoborere, imikoranire, umutekano cyane cyane bishamikiye ku bikorwa bikorerwa ku mipaka birimo gukumira no kurwanya cyangwa se no guca burundu abantu bambukiranya imipaka mu buryo butazwi.”

    Yakomeje avuga ko basangiye amakuru n’ubumenyi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru kandi ngo ingamba bafatiyemo bizeye ko zizagirira umumaro abaturiye imipaka.

    Ati “Habaye kwiyemeza twasuzumye ibyuho bihari ariko dusanga icyabikemura cyose ni ubukangurambaga bwihariye buherekejwe n’ibikorwa bimwe na bimwe birimo ubukangurambaga bwo kugira umudugudu utarangwamo icyaha, twabonye ko wagize akamaro turashyiramo n’izindi ngamba nyinshi kuburyo zigirira umumaro abaturage.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko abaturiye umupaka wa Uganda bubakiwe ibikorwa remezo byose bishoboka akabasaba kubiha agaciro bakirinda gukora ingendo za hato na hato zambukiranya umupaka mu buryo butemewe.

    Ati “ Niba Umukuru w’Igihugu yarabahaye ibikorwa remezo byose hano ku mupaka nta mpamvu yo kwambuka umupaka bajya gushaka ibyo bahawe hano.”

    Yakomeje avuga ko kimwe mu byo basanze kibura ari ubukangurambaga bwimbitse buhindura imyumvire y’abaturage, yavuze ko ubu bukangurambaga buzahurizwamo inzego zitandukanye aho ngo bazibutsa abaturage ko bakwiriye gukunda guhahira iwabo kurenza kujya mu gihugu cy’igituranye bashobora no guhurirayo n’ibyago.

    Kuri ubu uturere dutatu nitwo dukora ku gihugu cya Uganda harimo Gicumbi ifite imirenge itatu, Burera ifite imirenge itandatu ndetse na Nyagatare ifite imirenge itandatu.

    Aba bayobozi biyemeje guca uburembetsi na magendu ituruka muri Uganda

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, ubwo yaganiraga n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere duhana imbibi na Uganda

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko abaturiye umupaka wa Uganda bubakiwe ibikorwa remezo byose bishoboka

  • Nyagatare: Abantu 19 bafashwe nyuma y’umwaka basengera mu rwuri “barangiwe” n’Imana – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafatiwe mu Kagari ka Mbare mu Murenge wa Karangazi mu rwuri rw’umuturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Ndamage Andrew, yabwiye IGIHE ko aba baturage babafashe mu masaha ya saa tanu z’amanywa ubwo basangaga basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yakomeje avuga ko aba baturage byatangiye haza babiri, bacumbikirwa na nyir’urwuri nyuma abandi bagenda baza aho ngo babwiye ubuyobozi ko Imana ariyo yahabayoboye ngo kuko ariho bakwiriye gusengera hizewe.

    Yavuze ko aba baturage nta n’umwe ugira ubwisungane mu kwivuza, nta ndangamuntu bagira, ntibambara udupfukamunwa, abana babo ntibiga ndetse ntibanashaka no gupimwa COVID-19 ngo kuko batayemera.

    Yakomeje agira ati “ Ni ahantu bagiye baza uruhongohongo kuko hari hacumbikiwe babiri abandi bagenda baza nyuma abenshi baturutse mu Karere ka Ngoma n’ahandi, niho biberaga bari bahamaze igihe kinini.”

    Bose bararaha hanze mu ihema abana babo ngo nibo barara mu nzu mu gihe bamaze umwaka urenga bibera muri uru rwuri.

    Ibyo kwirinda COVID-19 ntibabikozwa

    Mu gihe abandi baturage bo mu Karere ka Nyagatare bari muri gahunda ya Guma mu Rugo bashyizwemo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, aba bakirisitu bo ntibakozwa ibyo kwirinda iki cyorezo kuko batambara udupfukamunwa kandi ntibanemere ko gihari.

    Ndamage ati “Kubabwira Coronavirus bahita bakubwira ko ari ibyago byateye ngo kandi abantu barindwa n’Imana.”

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bagiye kubatwara kuri Polisi ya Nyagatare kugira ngo bakomeze kwigishwa ngo kuko imyumvire bafite iteye inkeke.

    Ati “ Tugiye kubanza tubigishe kuko bageze ku rwego rwo hejuru mu buyobe, tugiye kubanza tubigishe imyumvire bafite mu gusenga ihinduke kuko hari abataye abagore, abataye abagabo n’abandi benshi bataye imiryango yabo ngo kuko aribwo butumwa bafite.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya birinda imyumvire ipfuye mu gusenga ibabwira ko badakwiriye kwirinda ibyorezo cyangwa se gutanga ubwisungane bwo kwivuza.

    Abenshi mu bafashwe baturuka mu Karere ka Ngoma.

    Bose bararaga hanze mu ihema basenga, abana babo nibo barara mu nzu

    Aba baturage ntibajya batanga ubwisungane mu kwivuza ngo kuko Imana itabyemera

  • Dr Ngirente yasobanuye umurongo leta yihaye mu kuzamura iterambere rya mwarimu – #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda na yo izirikana ko uyu ari umwuga wubashywe kandi ko abawurimo bakora akazi gakomeye ikaba ari yo mpamvu gahunda zitegura uko ahazaza habo harushaho kuba heza.

    Mu bikorwa bya leta bigamije gufasha mwarimu kubaho neza harimo kubegereza serivisi z’imari zidahenze, kubaha inyongera ku mushahara, korohereza mu myigire abahisemo ishami ry’inderabarezi n’ibindi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ku wa 22 Nyakanga 2021, yagarutse kuri ibi bikorwa bya leta bifasha abarimu kugira imibereho myiza.

    Yavuze ko umwarimu ubishaka kandi ubishoboye azajya afashwa kwiga akaminuza kugeza ku rwego rwa “Masters” yishyurirwa na Leta ikiguzi cyose cy’amasomo kugeza arangije kwiga kandi ntazishyuzwe ibyamutanzweho.

    Ni mu gihe abitegura kuba abarimu bazajya bahitamo ishami ry’inderabarezi TTC, leta yiyemeje kubashyigikira mu myigire yabo ibarihira icya kabiri (½) cy’amafaranga y’ishuri bacibwa. Ibi byakozwe nyuma yo kuvugurura integanyanyigisho yari isanzwe igenderwaho muri aya mashuri ategura abarimu.

    Dr Ngirente yagize ati “Hafashwe umwanzuro ko buri munyeshuri ujya kwiga mu ishuri Nderabarezi (TTCs), ni ukuvuga uwitegura kuzaba mwarimu, Leta izajya imwishyurira icya kabiri (½) cy’amafaranga y’ishuri buri mwaka w’amashuri kugeza igihe arangirije kwiga [ayisumbuye].”

    Ibi bisobanuye ko umunyeshuri wiga ishami nderabarezi azajya yishyura gusa 50% by’amafaranga y’ishuri andi 50% Leta ikayamutangira. Ibi kandi byatangiye gukorwa kuva mu mwaka w’amashuri ushize wa 2020/2021.

    Ikindi gikomeye abahisemo kwiga amashuri y’inderabarezi bashyiriweho, ni ukuba mu gihe cyo gutanga buruse za Leta ku bifuza kwiga Kaminuza, amasomo y’uburezi yarashyizwe ku rwego rumwe n’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

    Akarusho karimo ku bahisemo uburezi ni uko umunyeshuri wiga ibijyanye n’uburezi we azajya asonerwa inguzanyo ya buruse mu gihe cyose arangije kwiga agakora umwuga w’uburezi.

    Dr Ngirente yakomeje ati “Umunyeshuri uzajya arangiza mu mashuri nderabarezi akigisha imyaka itatu mu mashuri abanza, azajya ahabwa buruse itazishyurwa n’amafaranga atunga umunyeshuri azamufasha kwiga Kaminuza (Bachelors) mu ishami ry’Uburezi.

    Uzajya arangiza muri Kaminuza mu Ishami ry’Uburezi, akigisha imyaka itanu mu mashuri yisumbuye, we azajya yemererwa buruse itazishyuzwa n’amafaranga atunga umunyeshuri byo gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ry’Uburezi.”

    Muri rusange mu Rwanda hari amashuri Nderabarezi 16 yakira abanyeshuri bari hagati ya 3000 na 4000 buri mwaka. Mbere y’aya mavugurura abasaba kuyigamo bari bake cyane ariko kuri ubu bakaba bariyongereye ku kigero cyo hejuru.

    Inyongera ya 10% ku mushahara n’irindi terambere rya mwarimu

    Muri iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yagarutse ku bijyanye no kongera umushahara w’abarimu kugira ngo abashe kugira imibereho myiza bityo abashe gutanga umusaruro uganisha ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

    Ati “Twemera ko ireme ry’uburezi ritazamuka hatazamuwe n’imibereho myiza ya mwarimu kuko ari we utanga ubwo bumenyi n’iryo reme ry’uburezi tuvuga.”

    Kuva mu 2019, abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bongererwa 10% by’umushara wabo wa buri kwezi. Iyi gahunda yarakomeje mu 2020 ndetse no mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2021/2022 aya mafaranga yarateganyijwe nubwo igihugu gihanganye n’ibihe bitoroshye byatewe n’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Dr Ngirente yakomeje abisobanura.

    Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda igaragaje ubushake bwo gushyigikira iterambere rya mwarimu, kuko yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zimufasha kujyana n’iterambere nk’aho mu 2006 hashyizweho Ikigo cy’Imari iciriritse “Umwalimu Sacco” cyagenewe kuguriza no gufasha abari mu mwuga w’ubwarimu kwiteza imbere babona serivisi z’imari zibahendukiye.

    Guhunda y’iguriro rya mwarimu

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko babajije Minisitiri w’Intebe kuri gahunda yo gushyiraho isoko cyangwa iguriro rya mwarimu ‘Teachers’ Shop’ rizafasha mu kugera ku mibereho myiza y’abarimu ku buryo bw’umwihariko.

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda y’isoko rya mwarimu yamaze gutekerezwaho ndetse kuva mu mezi 18 ashize hari itsinda ryo muri Minisiteri y’Uburezi ririmo kwiga kuri uyu mushinga, ibisabwa n’uburyo uzashyirwa mu bikorwa.

    Ati “Ni gahunda leta yatangiye gutekerezaho, hashize umwaka n’igice. Ngira ngo muri Mineduc twari twabiganiriyeho bakora imbanzirizamushinga ariko ni umushinga usaba amafaranga menshi y’ingengo y’imari, kuko isaba kuyishyira mu bikorwa mu gihugu hose.”

    Yakomeje agira ati “Muzi ko mwarimu aba mu Murenge w’igihugu cyose, birasaba gutegurwa neza, bikigwa neza , bigashakira inkunga ihagije ku buryo twe nka leta ntabwo twari twabisohora ngo tuvuge ngo bigiye gukorwa iki gihe n’iki ariko ndagira ngo mbabwire ko tumaze igihe kirenga amezi 18 turimo kwiga kuri uwo mushinga.”

    Dr Ngirente yavuze ko mubyo guverinoma itekereza mu kuzamura imibereho ya mwarimu buri mwaka n’iyo gahunda yatekerejweho ndetse hari n’uburyo ishobora kuzatangirana n’ibintu bike by’ibanze, noneho ibindi bikazajya byongerwaho hakurikijwe uko ubushobozi bw’igihugu bungana.

    Ku rundi ruhande ariko hari abikorera batangiye gushyiraho uyu mushinga w’isoko rya mwarimu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko muri rusange hari gahunda iri gutegurwa ihamye izashyirwa mu bikorwa na leta mu bihe biri imbere.

    Uyu mushinga kuri ubu wamaze gutangizwa bigizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo, batangiriye mu Karere ka Rwamagana no mu duce tumwe two mu Mujyi wa Kigali, aho abarimu bashyiriweho iguriro ribafasha guhaha ibyo bakeneye ku giciro gito.

    Nko mu yandi masoko, ikilo cy’isukari kigura amafaranga ari hagati ya 1100Frw na 1200Frw mu gihe mu isoko rya mwarimu kigurishwa 950 Frw. Abatangije aya maguriro bavuze ko bagerageza gukorana n’inganda zo mu Rwanda ku buryo abarimu bagurishwa ibicuruzwa byose baba bagabanyijeho nibura 10 %.

    Iriguriro ryihariye rya mwarimu ryatangiye muri Mutarama 2021, ubu rimaze gufungura amashami atanu arimo iriri i Rugende muri Rwamagana, Ntunga, Karenge na Rwamagana ndetse n’iryo mu Karere ka Burera ritaratangira gukora.

    Mu korohereza abarimu baba abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Velentine yavuze ko ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Uturere ari natwo mukoresha wa mwarimu, hari gushakwa uburyo bwo gufasha aba barimu kujya bakorera hafi y’imiryango yabo.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda ya leta yo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

  • Ruhango: Abikorera biyemeje kongerera agahimbazamusyi abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakorerabushake bagiye kongererwa agahimbazamusyi
    Abakorerabushake bagiye kongererwa agahimbazamusyi

    Babikoze mu rwego rwo kurushaho kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 akurikizwa aho biyemeje kunganira akarere mu gushakira ubushobozi abo bakorerabushake, kandi bakiyongera bakava kuri 300 bakagera kuri 500 mu karere kose.

    Ubusanzwe akarere kageneraga amafaranga 12000Frw abakorerabushake b’urubyiruko ku kwezi abafasha kugura amazi yo kunywa, ariko PSF ikaba igiye kongera ayo mafaranga kugira ngo nibura abakorerabushake babe benshi kandi babone uko boroherwa n’inshingano zabo zo kugenzura no gufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

    Visi Perezida wa mbere wa PSF mu Karere ka Ruhango, Dr.Usengumuremyi JMV, avuga ko aho bacuruzi bakirira abantu mu maduka n’amasoko ari ho hari ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza Covid-19, ari nayo mpamvu abikorera biyemeje kongera imbaraga zo kwirinda hakoreshejwe abakorerabushake.

    Agira ati “Abakorerabushake nibura buri miryango itanu izaba ifite umuntu umwe ugenzura uko dukora akazi kacu no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ku buryo byatuma turushaho kunoza akazi kacu kandi tunarushaho kwirinda”.

    Avuga ko buri muntu ucuruza azajya yishyura amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngo bongerere ubushobozi abakorerabushake nibura buri mukorerabushake abashe kugura amazi n’isabune yo kumesa imyenda bakorana.

    Bamwe mu bakorerabushake mu kurwanya Covid-19 mu karere ka Ruhango bavuga ko bishimiye kongererwa agahimbazamusyi kuko umubare wabo ugiye no kwiyongera bakabasha gusimburana akazi bakoraga kakarushaho kugenda neza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema valens, avuga ko nibura abantu basaga 250 mu karere kose barwariye Covid-19 mu ngo kandi buri murenge wagaragayemo abarwayi bityo hakwiye gufatwa ingamba zihariye bahereye ku bikorera.

    Agira ati “Tudashyizeho ingamba twazibona muri Guma mu Rugo, nyamara iyo abantu bahagurukiye hamwe bagashyiramo imbaraga icyorezo kirahagarara, icyorezo kirahari kandi gikomeje kudutwara abantu kuko nibura tumaze kubura abantu 13 bishwe na Covid-19 bivuze ko icyorezo gihari kandi hakwiye gukazwa ingamba”.

    Habarurema avuga ko abaturage benshi bava mu ngo zabo bagiye guhahira mu maduka n’amasoko kandi bakirwa n’inzego z’abikorera ari naho hari ipfundo ryo kririnda kwanduzanya igihe umwe ashaka serivisi undi ayitanga.

    Avuga ko kongera umubare w’abakorerabushake no kubongerera ubushobozi bizatuma barushaho kunoza inshingano z’ubukorerabushake kugeza igihe icyorezo kizacika intege.


  • Dore uko umubyeyi wanduye Covid-19 yarinda umwana yonsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa
    Umubyeyi wanduye Covid-19 ariko yonsa umwana agirwa inama yo gukomeza kumwonsa

    Kubera ubwiyongere bw’abandura Covid-19, Leta yahisemo gutangiza uburyo bwo kwita ku barwayi bamwe bari mu ngo zabo mu gihe banduye Covid-19, ariko batarembye cyangwa se bafite ibimenyetso byoroheje.

    Abo bavurirwa mu ngo zabo bakanahakirira. Muri abo, haba harimo n’ababyeyi bapimwa bagasanga baranduye Covid-19 kandi banafite abana bonsa.

    Ababyeyi bonsa, yaba abo byamaze kwemezwa na muganga ko banduye Covid-19, cyangwa se n’abakeka ko bashobora kuba bayanduye bagomba kwitwararika cyane.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Lt. Col. Dr Tharcisse Mpunga, atanga inama zafasha ababyeyi bonsa banduye Covid-19 kumenya uko bitwara kugira ngo barinde abana babo.

    Kwambara agapfukamunwa

    Ababyeyi bose bonsa mu gihe bamenye ko banduye Covid-19, bagomba kwambara agapfukamunwa mu gihe barimo kwita ku bana babo.

    Dr Mpunga ati “Ababyeyi basabwa kwambara agapfukamunwa neza, kugira ngo bagabanye ibyago byo kuba bakwanduza amabana iyo virusi.”

    Kugira isuku

    Nk’uko Dr Mpunga abivuga, ku babyeyi bonsa, isuku ntiyagombye kugarukira ku gukaraba intoki mbere na nyuma yo konsa abana babo gusa, ahubwo bagombye no koza n’amabere mbere yo konsa abana babo.

    Ku babyeyi badasanzwe babikora batyo mu bihe bisanzwe, basabwa kubikora mu gihe banduye Covid-19 mu rwego rwo kurinda abana babo.

    Yongeyeho ko gukaraba ari ngombwa cyane mu gihe cyose umubyeyi wanduye Covid-19 agiye kwegera umwana, yaba agiye kumwoza cyangwa se kumugaburira, aho ni ku babyeyi badafite undi muntu mu rugo wabafasha kwita ku bana utaranduye Covid-19.

    Kutaryama hamwe n’abana

    Si byiza ko ababyeyi banduye Covid-19 baryamana n’abana babo, kuko badashobora kwambara agapfukamunwa baryamye cyangwa se basinziriye.

    Dr Mpunga yagize ati “Ni byiza ko umubyeyi wanduye Covid-19 ashaka umuntu umufasha, akita ku bana kugira ngo yirinde kuba yabanduza iyo virusi. Ariko ababyeyi badashobora kubona umuntu ubafasha muri ubwo buryo, bagirwa inama yo kuryama kure y’aho abana babo baryamye kugira ngo barinde ubuzima bwabo, bakabegera igihe bibaye ngombwa gusa”.

    Konkereza umwana ahantu hafunguye

    WHO ivuga ko by’umwihariko, Covid-19 yandura cyane mu gihe abantu ari benshi, bari ahantu hafunganye hatagera umwuka neza. Ibyo bivuze ko iyo abantu bari ahantu hagera umwuka uhagije, bigabanya ibyago byo kwandura Covid-19.

    Ibikoresho by’abana bigomba gutandukanywa n’iby’abandi bari mu rugo

    Mu gihe umubyeyi wonsa yanduye Covid-19, agomba kwirinda kuvanga ibikoresho umwana anywesha amata n’ibindi bijyana na byo, ntibivangwe n’ibikoresho abandi bakoresha mu rugo.

    Dr Mpunga avuga ko, ababyeyi bonsa banduye Covid-19, bemerewe gukomeza konsa abana babo no kugumana nabo, ariko bakitwararika, bakubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwirinda kugira ngo barinde n’abana babo.


  • Nyagatare: Abantu 19 bafatiwe mu rwuri bamazemo umwaka n’igice basenga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bari bamaze umwaka n
    Bari bamaze umwaka n’igice bibera mu rwuri basenga

    Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na David Bayingana nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko nyiri urwuri yari yaramenyesheje umukuru w’umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora ahitamo kwiyambaza umurenge.

    Abafashwe ngo basengera mu idini ry’Abagorozi, ntibagira irangamuntu ndetse ntibajya banivuza n’abana babo ntibajya mu mashuri.

    Uwo muyobozi saba abaturage kuva mu buyobe kuko aho umuntu yasengera hose Imana ihamusanga.

    Ati “Turasaba abaturage kuva mu buyobe, Imana ntaho itaba ubu nanjye nicaye iwanjye ndasenga ikansubiza, si ngombwa kujya mu rwuri rw’umuntu bitwaje ngo si urwe ahubwo ni urw’Imana.”

    Uretse umugabo wiyita Pasiteri wabo wazanye umuryango we wose, abandi bataye imiryango yabo ngo bakurikiye Imana.

    Uko ari 19 nta muturage wa Nyagatare urimo, 16 baturutse mu Karere ka Ngoma, babiri mu Karere ka Bugesera n’umwe mu Karere ka Gasabo.

    Abo ngo bavuga ko batajya barwara ndetse ngo ntibikoza agapfukamunwa kuko Covid-19 ngo itabafata, nyamara aho basengera hari aho bashinze ihema ngo barwariramo.

    Murekatete avuga ngo umwaka n’igice baba aho hantu ngo batunzwe no kujya guhingira abaturage bakabona ibibatunga.

    Agira ati “Ngo habanje kuza babiri bahingira abaturage batumaho bagenzi babo, babanje kuba mu mazu bakaza gusengera mu rwuri aho tubasanze, nyuma amazu bayavamo bahitamo kwibera aho basengera mu rwuri.”

    Avuga ko kubera ko bafite imyumvire igoranye ngo bagiye gushaka abazobereye mu by’imyemerere babafashe kumva amakosa barimo banakangurirwe kubahiriza gahunda za Leta, harimo kuba mu miryango yabo ndetse no kwigisha abana.

    Bakimara gufatwa bahakanye ko badashobora kwemera gupimwa COVID-19 kandi ko badashobora kuva aho bari kuko Imana yabasezeranyije ko ihabasanga uyu munsi.

  • Bishimiye ko bamenye guhunika ubwatsi bw’amatungo n’ubwo bihenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori
    Ibyatsi birenzwaho melasse ivanze na sondori

    Nk’uwitwa Francine Mukangira, umuyobozi w’itsinda rimwe ry’aborozi b’inka b’i Mwendo, mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye, agira ati “Tumaze ukwezi dufashijwe kubuhunika ku gikumba cy’umudugudu dutuyemo. Nasanze kubuhunika ari uguteganyiriza amatungo yacu cyane cyane muri iyi mpeshyi ndende twatangiye”.

    Berthilde Kantarama, umufashamyumvire mu by’ubworozi bw’inka mu Murenge wa Rwaniro, we avuga ko amaze igihe yigishijwe uko bahunika ubwatsi bw’amatungo, kandi ko yasanze ihunika ry’ibinyamisogwe ari ryo ritaruhije.

    Agira ati “Ibinyamisogwe byo kubihunika ntibigoye, kuko icyo bisaba ari ukubyumisha, hanyuma bikabikwa ahantu hatava izuba kandi hatananyagirwa. Ubanza kubyumisha, na ho ubundi byabora.”

    Na ho tekinike yo guhunika ibinyampeke, urugero nk’urubingo n’ibigorigori, ari na byo amatungo arya ari byinshi, ngo bisaba ubushobozi kuko hari ibivangwamo bisaba ko umuntu abanza kubigura.

    Agira ati “Urabifata bitarimo urume, ukabicisha ku zuba bikumuka bukeya, ukabikuraho ibyumye, hanyuma ukabisya wifashishije imashini yabugenewe. Iyo utayifite ubicamo uduce tutarenze cm eshanu. Ukenera n’umushonge w’ibisigazwa byo mu ruganda rw’isukari (melasse) ndetse n’ibisigazwa b’umuceri (son de riz).”

    Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa
    Ibinyamisogwe byo birumishwa, bikazingwa hanyuma bikabikwa

    Mu guhunika kandi, bashobora kwifashisha amashashi yabugenewe cyangwa umwobo munini bacukuye basasamo shitingi. Babanzamo ibyatsi biringaniye bakwirakwiza mu ndiba, bakarenzaho umushonge baba babanje kuvanga n’ibisigazwa by’umuceri, bakongera bagashyiraho ubwatsi buringaniye, gutyo gutyo.”

    Uko bagenda bongeraho kandi, abantu bafite imbaraga bajyamo bakajya babibyina hejuru babitsindagira, hanyuma bakuzuza ya shashi cyangwa wa mwobo bagapfundikira.

    Iyo bifashishije ishashi bakora ku buryo basiga umwanya wo kuza kuyifunga neza, hanyuma ikabikwa aho itazahura n’ibiyitobora kuko iyo itobotse umwuka ukinjiramo, bituma bwa bwatsi butamera uko byifuzwaga.

    Naho iyo bahunitse mu mwobo, na bwo bapfuka neza bakanarenza igitaka hejuru, ariko na none bakora ku buryo ubwatsi buguma muri shitingi ntibuhure n’ibitaka kuko byatuma butabikika uko byifuzwa.

    Kantarama anavuga ko nyuma y’iminsi 21 buhunitswe, ubwatsi bushobora gutangira kwifashishwa, kandi ko bushobora kumara n’umwaka bubitse ntacyo buraba.

    Ugaburira amatungo agenda akuraho buke buke, akongera agapfundikira neza, kandi ngo iyo babukuye mu buhunikiro buba buhumura kubera wa mushongi.

    Ahereye ku kuba ijerekani y’umushongi w’isukari ibageraho ihagaze mu mafaranga ibihumbi 40, hakubitiraho kugura shitingi cyangwa amashashi kimwe n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rwa kawunga, Kantarama avuga ko kubika ibinyampeke bisaba amafaranga menshi, umuturage ku giti cye atabasha kwibonera.

    Ni na yo mpamvu Joseph Nshokeyinka, ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo mu mushinga RDDP wa RAB, avuga ko umuti kuri iki kibazo waba kuba abantu bajya biyegeranya ibyifashishwa bakabitumiriza hamwe, cyangwa n’abaturanye bakiyegeranya bagahunikira hamwe.

    Naho ubundi ngo melasse igarurira ubwatsi isukari bwari bwatakaje, kandi n’ibisigazwa byo mu ruganda rw’umuceri cyangwa rw’ibigori na byo byongera intungamubiri mu byatsi.

    Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n
    Mbere yo guhunika ubwatsi bashobora kubanza kubusya n’imashini yabugenewe

    Anavuga ko uretse urubingo, uruteja ndetse n’imigozi y’ibijumba kimwe n’ibindi byatsi byahirirwa inka bishobora kubikwa muri ubwo buryo, ariko ko icyo bagiraho abantu inama ari ukubuhinga, hanyuma bakabuhunika mu gihe hariho bwinshi, bitegura igihe cy’izuba buzaba nta buri ku gasozi.

    Yongeraho ko ibigorigori bihunitswe bitaruma byo nta melasse bikenera, kandi ko ibikenyeri byo uretse na melasse, bikenera n’ifumbire ya ire (urée) yo kubigaruramo ibyubaka umubiri biba byatakaje.


  • Mugisha Moise ntiyabashije gusoza isiganwa ry’amagare mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Wari umunsi wa mbere ku mukino w’amagare mu mikino Olpempike iri kubera i Tokyo mu Buyapani, aho abasiganwa 126 ari bo batangiye isiganwa ryari rifite intera ya Kilometero 234.

    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa
    Mugisha Moise mbere yo gutangira isiganwa

    Umunyarwanda rukumbi wahatanaga yari Mugisha Moise, ariko we hamwe n’abandi bakinnyi 40 ntibabashije gusoza isiganwa, aho ryaje kwegukanwa na Richard CARAPAZ ukomoka muri Equateur yo muri Amerika y’Epfo.

    Mu bandi bakinnyi bazwi batasoje isiganwa ry’uyu munsi, harimo Geraint Thomas ukina mu ikipe ya Ineos Grenadiers yahoze yitwa Team Sky, uyu akaba yaregukanye Tour de France mu mwaka wa 2018.

    Uko bakurikiranye

  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).

    Aba bapolisi bari baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu Ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu Ishami rishinzwe imyitwarire (PDU).

    Aya mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’u Butaliyani (Carabiniere) ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

    Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto iguye, gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

    Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wari witabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza wari kumwe n’uhagarariye Itsinda ry’Abapolisi b’u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

    Hari kandi Umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi.

    DIGP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’Abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

    Ati “U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira Inama Mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ’abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika.”

    “Ni yo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ’uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi.”

    DIGP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.

    Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

    Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’u Butaliyani yifuza gukomeza ubufatanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi byumwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Ati “Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate ,ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi.”

    Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani izakomeza guhugura Abapolisi b’u Rwanda batwara moto kugira ngo nabo bazahugure abandi kugeza ubwo Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ’uko byifuzwa.

    AIP Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi ni bamwe mu bapolisi basoje aya mahugurwa.

    AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

    Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy’ibirori habaye akarasisi.”

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30.

    Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

    Ati “Nari nsanzwe nkorera mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye.”

    Aya mahugurwa yasojwe ni icyiciro cya Gatatu, muri rusange Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’Abapolisi bo mu Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

    Mu mahugurwa bahawe harimo n’ajyanye no guherekeza abayobozi

    Aba bapolisi bahawe amahugurwa abafasha kumenya gutwara moto neza

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

    Abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bari bitabiriye uyu muhango

  • Umupadiri yanditse asezera ku nshingano ze kugira ngo ashinge urugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira
    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira

    Ni umupadiri uba mu gihugu cy’u Budage ahitwa Hannover, aho mu ibaruwa yanditswe tariki 18 Nyakanga 2021, amenyesha Mgr Nzakamwita ko asezeye mu butumwa bwo kwiha Imana, akaba agiye kuba Umulayiki biturutse ku mpamvu ze bwite.

    Uwo mupadiri wanditse avuga ko ashaka gukomeza ubutumwa bw’Imana mu bantu mu bundi buzima bwa Kilayiki agashinga urugo, yanditse asa nk’uwinginga umushumba we amusaba kumwemerera icyo cyifuzo, kimuha ububasha bwo kuzuza umushinga we wo kubaka umuryango.

    Nyuma yo kubona iyo baruwa, Kigali Today yaganiye na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho uwo mupadiri asanzwe akorera ubutumwa, Musenyeri avuga ko nawe yabyumvise ariko atarabona ibaruwa ya nyirubwite.

    Yagize ati “Eh ibyo mubikuye he? Niba yasezeye ni ukuvuga ko ahisemo ibindi, kuko aba yakoze amasezerano y’ubuzima bwe bwose, kugira ngo ayo masezerano aveho binyura mu nzego za Kiliziya bagasuzuma impamvu avuyemo, bakamukuraho ayo masezerano basanga abikwiye, ubundi ari mu Budage nta n’ubwo ari inaha”.

    Arongera ati “Nanjye nabyumvise ntyo ntegereje ko anyandikira ibaruwa iciye mu iposita, nanjye nkabishyira mu rukiko rwa Kiliziya bakamugobotora, cyangwa se bakamuha ikindi gisubizo ariko ubusanzwe iyo umuntu ahisemo kujya gukorera mu bundi buzima Kiliziya iramworohereza ikamugobotora. Buriya tuzamuha isubikwa rye ry’amasezerano, kuko kugira ngo abashe kubaka urugo, n’uko amasezerano ya mbere aseswa”.

    Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n
    Musenyeri Servilien Nzakamwita yatubguwe n’urwo rwandiko

    Uwo mushumba avuga ko yatunguwe no kumva iyo nkuru, aho atamukekeraho kuva mu bupadiri.

    Ati “Byantunguye rwose nta n’ubwo nabimukekeraga, nta n’ubwo yigeze angisha inama, nabonye ari icyemezo yafashe kitateguwe, nari naramwohereje kwiga yari ageze igihe cyo kugaruka, ubwo yahisemo gukorera Imana mu bundi buzima”.

    Ikindi cyatunguye Musenyeri Nzakamwita, ngo ni uburyo abenshi babonye ibaruwa yanditse mbere y’uko igera kuri Musenyeri, ibyo yafashe nk’ubukubaganyi mu gihe yaba yabikoze bimuturutseho.

    Ni nyuma y’ikibazo yari abajije Kigali Today k’uburyo yabonye iyo baruwa, agasubizwa ko ari ibaruwa iri ku mbuga nkoranyambaga.

    Agira ati (atangara), “eh yabishyize kuri Internet? Yampayinka!! Ubwo ni ubukubaganyi nabwo, ntabwo ari uko bigenda, kereka niba Internet ari yo yamutengushye ikabishyira ahagaragara, ariko niba ari we wabishyizeho ku bwende ibyo ni ubukubaganyi”.

    Arongera ati “Yari kwandikira abo akwiye kwandikira, ahubwo yari no kuza tukicarana akambwira tukaganira nkamugira inama, nkumva ibibazo yahuye nabyo, naho ubundi kwandika gusa gutungura abantu, ntabwo ari byo”.

    Padiri Fidèle de Charles Ntiyamira umaze imyaka 13 mu butumwa bwa Gisaseridoti, yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri tariki 09 Kanama 2008 muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu akaba yari amaze imyaka ine mu Budage, aho yari yaragiye kuminuriza kuri buruse ya Kiliziya.