Tag: featured

  • Kigali: Hari abavuga ko bahohoterwa n’abanyerondo bitwaje inshingano bahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe abanyerondo bunganira inzego z’ibanze mu bijyanye n’umutekano, kureba ko abantu bubahiriza amabwiriza runaka aba yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye.

    Izo nshingano ngo ni zo ngo bamwe bitwaza ugasanga hari abo bahohoteye mu buryo bumwe cyangwa ubundi kubera ahanini ibyo baba batumvikanyeho, akaba ariho abatuye mu Mujyi wa Kigali bahera basaba inzego z’ubuyobozi guhwitira abakora irondo kuko babangamiwe n’imyitwarire yabo.

    Hakizimana Alphonse wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yigeze guhohoterwa n’abanyerondo avuye mu kazi.

    Ati “Nari mvuye gukorera i Masaka nageze Kimironko nsanga bisi bazifunze kubera ko byari bibaye saa kumi n’imwe ndaza n’amaguru kuko moto yansabaga 1500 kugera Kacyiru ariko ntayo nari mfite. Ndagenda nageze KBC saa kumi n’ebyiri zaburaga iminota itanu baramfata baranyicaza barankubita bigeze saa yine batujyana kuri stade hamwe n’abandi baje nyuma, ariko harimo n’uwo bakubise aravirirana bagira ubwoba baramubwira ngo we niyigendere”.

    Nyirankumi Claudine wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko mu Mudugudu wabo na ho hagaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorwa n’abanyerondo.

    Ati “N’ejobundi hari uwo bakubise hano mu Gashyekero, umugabo yari yicaye ku muhanda imodoka inyuraho irimo bariya banyerondo, umwe avamo baramwirukankana bamukubitira iwe mu rugo ageze ku muryango agiye kwinjira mu nzu. Baramukubise cyane abaturage barahurura nanyuzeho mbona ryaremye tugiye baratubwira ngo n’umunyerondo ukubise umuturage amusanze ku muhanda ngo najye mu rugo”.

    Abaturage bavuga ko n’ubwo harimo abakurikiranwa bagahanwa ariko iyo myitwarire atari myiza, bagasaba ko bakongera bagakoreshwa amahugurwa kuko babangama.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza niba ari Guma mu Rugo bakahaguma, ariko kandi ngo n’abanyerondo ntibakwiye kugenda bonyine.

    Ati “Abanyerondo bakwiye kuba bari kumwe n’umuyobozi, icyo bashinzwe n’ugufasha gushira mu bikorwa amabwiriza ariko ku irondo hagomba kuba hari umukuru w’umudugudu, hagomba kuba hari umuyobozi mu nzego z’ibanze ari na we ugomba kuvugana na bano baturage ariko ntabwo dushigikira ko abanyerondo bajya gukubita abaturage, ntabwo ari yo nshingano yabo”.

    Akomeza asaba abantu kwitwara neza bakubahiriza amabwiriza kuko bimaze kugaragara ko hari abarimo kuyarengaho, bagahimba amakarita y’akazi bakirirwa bitemberera.

  • APR FC ntikitabiriye CECAFA Kagame CUP izabera muri Tanzania #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka ititabiriye CECAFA iri kubera muri Ethiopia kugeza ubu, ikipe ya APR FC nayo yamaze gutangaza ko itakitabiriye CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera tariki 01/08/2021.

    APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup
    APR FC ntizitabira CECAFA Kagame Cup

    Visi Perezida wa APR FC Brig Gen Firmin Bayingana ari nawe ufite inshingano z’ubuvugiz bw’iyi kipe, yatangaje ko iyi kipe itakitabiriye iyi CECAFA kubera ibihe igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nk’uko yabitangarije Royal FM.

    Yagize ati “Igisubizo buri Munyarwanda wese yakabaye akibona kubera ibihe bidasanzwe turimo kubera COVID-19. Ntaho twahera, ubu turi muri Guma mu Rugo kandi muzi icyo isobanuye. Uretse no kuba tutaratangira imyitozo, ntabwo Ikipe y’Igihugu y’Abana yananirwa kwitabira imikino kubera ibi bihe ngo twe tujyeyo.”

    Mu minsi ibiri ishize, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru yari yatangaje amakipe 10 yamaze kwmerra kwitabira aya marushanwa arimo na APR FC, ariko nyuma ikaba yamaze gutangaza ko itakitabiriye.

    Amakipe amaze kwemera kwitabira CECAFA Kagame Cup 2021: Young Africans SC, Azam FC (Tanzania), Altabara FC (South Sudan), Le Messager Ngozi FC (Burundi), APR FC (yavuyemo), Express FC, KCCA FC (Uganda), Tusker FC (Kenya), KMKM SC (Zanzibar), Big Bullets FC (Malawi).


  • Rulindo: Umunyeshuri yabyaye abazwe, ibizamini bya Leta abikomereza ku kiriri – #rwanda #RwOT

    Isabwe yiga mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), yabyaye ku wa Gatatu, tariki 21 Nyakanga 2021; ni nyuma y’umunsi umwe hatangiye ibizamini bya Leta hirya no hino mu gihugu.

    Ku munsi wa mbere w’ibizamini, kimwe na bagenzi be, Isibwe wari utwite, yakoreye kuri site y’ibizamini ya ES Nyamugali.

    Ku munsi wakurikiye yaje gufatwa n’inda ku gicamunsi ajyanwa ku Bitaro bya Kinihira, ahageze ahita yibaruka umwana w’umuhungu.

    Isabwe yatwaye inda kuko mu gihe amashuri yafungaga mu 2020 kubera Covid-19, yahise ajya gushaka umugabo ariko amashuri afunguye akomeza kwiga.

    Nyuma yo kwibaruka kandi abazwe ntabwo yigeze acika intege ngo ahagarike ibizamini yari yatangiye ahubwo bwarakeye tariki ya 22 Nyakanga 2021 akora ikizamini cy’Ubukungu ‘Economics’, akaba yaragikoreye mu bitaro.

    Umuyobozi wa Site y’Ibizamini ya ES Nyamugali, Simpunga Damien, yavuze ko uyu munyeshuri yabyaye, akoroherezwa gukora ikizami yari afite.

    Yagize ati “Ni byo Isabwe yakoze Ikizamini cya Leta ku munsi wa mbere nk’abandi bose, bukeye bwaho ku itariki ya 21 Nyakanga 2021 nta kizamini bari bafite, ku mugoroba ni bwo yajyanywe ku Bitaro bya Kinihira biba ngombwa ko abagwa, yibaruka umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza kugeza ubu.”

    “Ikizamini bwari bucye akora cya ‘Economics’ yagikoze neza aho yari mu Bitaro, twabifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere na Polisi bamushyikiriza ikizamini aho yibarukiye kandi yagikoze neza.”

    Yakomeje ashimira Isabwe ubutwari yagize bwo gukomeza amashuri ye nyuma gushaka ndetse ko yabashije no gukomeza ikizamini yari yatangiye.

    Umukozi w’Akarere ka Rulindo Ushinzwe Uburezi, Nuwayo Jean Denys, yasabye abana b’abakobwa kwirinda ibishuko byatuma batwara inda, asaba n’abazitwaye kudata amashuri.

    Yagize ati “Ubutumwa ngenera abana b’abakobwa ni ukwirinda ibibashuka byatuma batwara inda zitateguwe ariko kandi igihe bibaye ntibakumve ko ubuzima burangiye, kuko bakomeza amashuri yabo kandi bakayarangiza neza. Bakwiye kujya baganiriza ababyeyi babo ku mbogamizi bafite cyangwa bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha aho kureka ishuri.”

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri basaga 1000 batakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange n’Amashuri yisumbuye ku munsi wa mbere ku mpamvu zirimo no kubyara.

    Umunyeshuri wo muri Rulindo yabyaye abazwe, bucyeye akora ikizamini

  • Mu Rwanda abantu 14 bishwe na #COVID19, abakize ni 815 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore batandatu b’imyaka 88, 83 (Muhanga), 86 (Musanze), 63 (Kigali), 59 (Nyamagabe) na 35 (Rubavu) n’abagabo umunani b’imyaka 101, 94, 64, 58, 51, 44, 41 (Kigali) na 20 (Rusizi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 718 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,871.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Minisitiri Munyangaju yifurije intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bari i Tokyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati “Nifurije abakinnyi bacu guserukana ishema muri Tokyo, bakazatahukana intsinzi. Muri ayo mahanga mwagiyemo u Rwanda rubitezeho gutsinda”.

    Ibirori bifungura imikino Olempike ya Tokyo 2021, byabaye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, byaranzwe ahanini n’imyiyereko, bikaba byakozwe mu buryo bworoheje ugereranyije n’uko byakorwaga mbere, kubera icyorezo cya Covid-19 yugarije isi.

    Muri iyo mikino, u Rwanda ruhagarariwe n’abakunnyi batanu, ari bo Hakizimana John usiganwa Marathon (42km), Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa mu koga.

    Iyo mikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko izasozwa ku itariki 8 Kamena 2021.

  • Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa bari bamazemo igihe cy’ibyumweru bitatu, baturutse mu mashami ya Polisi atandukanye nko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire (PDU), nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Ayo mahugurwa yatangwaga n’abapolisi baturutse mu gihugu cy’u Butaliyani binyuze mu masezerano Polisi y’icyo gihugu (Carabiniere) bafitanye na Polisi y’u Rwanda. Bahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro, gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha mu gihe moto igiye gucunga umutekano wo mu muhanda binyuze mu buryo bwo kugenzura ibinyabiziga mu muhanda cyangwa gushakisha ikinyabiziga cyakoze amakosa mu muhanda ukakigeraho.

    Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wari witabiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/ AP Jeanne Chantal Ujeneza, yari kumwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’u Butaliyani batangaga amahugurwa, Brigadier General Stefano Dragani.

    Hari kandi umuyobozi wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti ndetse na ACP Teddy Ruyenzi, umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere mu ishami rinzwe umutekano wo mu muhanda.

    DIGP/AP Ujeneza yavuze ko amahugurwa ku gutwara moto ahabwa abapolisi ari mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abapolisi b’u Rwanda cyane cyane abatwara za moto.

    Yagize ati “U Rwanda ni igihugu gikunze kwakira inama mpuzamahanga ziba zajemo abanyacyubahiro batandukanye, umutekano wo mu muhanda nawo ni ingenzi kuko hakunze kubera impanuka zigahitana ubuzima bw ‘abantu ndetse n’imitungo yabo ikangirika. Niyo mpamvu tugomba kugira abapolisi bafite ubumenyi bwimbitse mu gutwara izi moto kuko barinda abanyacyubahiro ndetse bakanacunga umutekano wo mu muhanda nk ‘uko twabibonye mu mwiyereko w’abarangije amahugurwa uyu munsi”.

    DIGP/AP Ujeneza yakomeje agaragaza ko kugira igipolisi cy’umwuga bisaba gukomeza guhugura abapolisi mu bintu bitandukanye.

    Yasabye abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ibyo bahuguwe ntibizababere impfabusa, yabasabye kuzajya bahora bihugura ubwabo umunsi ku wundi.

    Brigadier General Stefano Dragani yavuze ko Polisi y’u Butaliyani yifuza gukomeza ubufanye bukubiye mu masezerano ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

    Yagize ati “Twifuza gukomeza ubu bufatanye mu byiciro bitandukanye ariko by’umwihariko mu bapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Ababahuguye bambwiye ko mwakoresheje imbaraga n’umuhate, ni ibyo kubashimira, mwaranzwe n’imbaraga n’ubushobozi turashaka ko mukomereza aho mu kazi kanyu ka buri munsi”.

    Brigadier General Stefano yakomeje avuga ko Polisi y’u Butaliyani izakomeza guhugura abapolisi b’u Rwanda batwara za moto kugira ngo na bo bazahugure abandi kugeza ubwo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizagera ku rwego rukomeye nk ‘uko byifuzwa.

    AIP) Aloys Mutagire na CPL Mukandayisenga Pelusi, ni bamwe mu bapolisi basoje ayo mahugurwa.

    AIP Mutagire yavuze ko yari asanzwe atwara moto mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ariko amahugurwa amazemo ibyumweru bitatu afite itandukaniro n’andi yagiye akora.

    Ati “Aya mahugurwa nayungukiyemo ibintu bitandukanye, navuga nko kunyura mu makoni wihuta cyane, gufata feri byihuse kandi bitunguranye, ikirenze kuri ibyo ni uko twahuguwe ibijyanye no guherekeza abanyacyubahiro no gutwara moto mu gihe cy’ibirori habaye akarasisi”.

    CPL Mukandayisenga Pelusi ni umukobwa umwe rukumbi wari mu bahugurwaga uko ari 30. Yavuze ko amahugurwa yo gutwara moto ayungukiyemo byinshi ariko cyane cyane nk’umukobwa byaramutinyuye.

    Ati “Nari nsanzwe nkorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu zindi serivisi ntatwara moto. Aya mahugurwa nayakoze neza nyakorana n’abasore amasaha yose twabaga tugomba gukora umunsi ku munsi. Nungukiyemo uko nakoresha moto mu buryo bwose mu gucunga umutekano waba uwo mu muhanda, guherekeza abanyacyubahiro, kuyobora akarasisi n’ibindi bitandukanye”.

    Aya mahugurwa yasojwe uyu munsi ni ikiciro cya gatatu, muri rusange abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 50 bamaze guhugurwa n’abapolisi bo mu gihugu cy ‘u Butaliyani mu gutwara moto zishinzwe umutekano.

  • Rusizi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica icyondi mu Ishyamba rya Cyamudongo – #rwanda #RwOT

    Icyaha aba bagabo bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 20 Nyakanga 2021, bari kumwe n’abandi batanu bataraboneka. Byabereye mu Mudugudu wa Kinanira aho iki cyondi cyari cyakoze ikilometero kimwe n’igice kivuye mu ishyamba rya Cyamudongo risanzwe ari Ishami rya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Mushimiyimana Janvier, yabwiye IGIHE ko bitari bikwiye ko iyo nyamaswa yicwa kuko bahora bigisha abaturage ibijyanye no kuzibungabunga.

    Ati “Ntibyari bisanzwe kuko cyishwe kitari kona imyaka y’abaturage kandi cyakoze urugendo rw’ikilometero imwe n’igice kivuye muri pariki. Dukora ubukangurambaga, abaturage barabyumva ahubwo ntituzi impamvu bariya bacyishe.”

    Akomeza agira ati “Kandi iyo cyonnye dufite aho twandika ibyo cyonnye, ubundi tukabishyikiriza RDB [Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere] ikagira icyo ibikoraho.”

    Mushimiyimana Janvier avuga ko icyo cyondi cyishwe cyashyikirijwe Pariki ya Nyungwe naho abagizi ba nabi bakaba barashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’abandi batanu bakaba bari gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

    Ishyamba rya Cyamudongo ni icyanya kigize Pariki ya Nyungwe ryiganjemo inyamaswa zirimo ibitera, ibyondi n’inyoni z’amoko atandukanye.

    Mu rwego rwo kuririnda ba rushimusi, RDB ijya kigenera abahaturiye ibikorwa by’iterambere no guteza imbere imishinga y’amakoperative y’abahaturiye.

    Ishyamba rya Cyamudongo aho icyondi cyaturutse kikicwa n’abaturage

  • Karasira yasabiwe gufungwa iminsi 30 – #rwanda #RwOT

    Karasira yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku itariki ya 31 Gicurasi, icyo gihe ashinjwa ibyaha birimo icyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

    Abunganizi be bari bavuze ko Karasira amaze imyaka 18 arwaye indwara zo mu mutwe ndetse yerekana na dosiye yivurizagaho, basaba ko yabanza gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwe bwo mu mutwe kandi bigakorwa n’abaganga bari basanzwe bamuvura ari bo Dr. Musoni na Dr. Gafaranga.

    Urukiko rwaje kwemera iki cyifuzo cy’uko Karasira asuzumwa ariko bikowa na Dr. Chantal Murekatete usanzwe ari umuganga w’indwara zo mu mutwe mu bitaro bya CHUK.

    Mu iburanisha ry’uyu munsi, abunganizi ba Karasira bagaragaje imbogamizi y’uko umuganga bari bifuje atari we wakoreye isuzuma umukiliya wabo, bityo basaba ko urubanza rusubikwa kugira ngo Karasira azabanze ajye kuvuzwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri i Ndera.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabiteye utwatsi, ruvuga ko isuzuma ryagaragaje ko Karasira nta kibazo cyo mu mutwe afite, ndetse ko Dr. Murekatete wakoze iryo suzuma abifitiye ubushobozi kandi akaba yarifashishije dosiye ye iri mu bitaro bya CHUK mu isuzuma yakoze.

    Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha rikomeza, ndetse ruhita rumusomera ibyaha akekwaho, maze avuga ko ibyaha byose akurikiranyweho ari ukubera impamvu za politiki bityo ko ntacyo ari bubivugeho, icyakora yisobanuye ku cyaha cyo kuterekana inkomoko y’umutungo we.

    Yavuze ko amafaranga yasanganywe, ari ayo yatangiye kwakira mu 2019 ayakuye ku nshuti ze zituye mu mahanga, ariko ngo abamuhaga amafaranga nta n’umwe urwanya Leta, akavuga ko iyo aza kuba ayohererezwa n’abantu barwanya Leta, yari kuba yaratawe muri yombi kuva na kera.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha aregwa, bumusabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

    Karasira Aimable yasabiwe gufungwa iminsi 30

  • Ingabo z’u Rwanda zirakataje mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda avuga ko imirwano yatangiriye mu gace kitwa Palma mu majyaruguru ya Mozambique hafi y’umupaka wa Tanzania.

    Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique bimaze icyumweru, zikaba zigeze mu gace kabarizwamo abarwanyi b’umutwe ugendera ku mahame ya kisilamu benshi bakeka ko ari Al-shabab yahagabye amashami.

    Ingabo z’u Rwanda zageze mu Ntara ya Cabo Delgado kuva tariki 15 Nyakanga 2021, na ho tariki ya 20 Nyakanga 2021, zatangiye ibikorwa byo kurasa inyeshyamba ahitwa i Afungi mu gace ka Palma, ahari uruganda rutunganya gazi rusanzwe rwarahagaze kubera umutekano muke watewe n’izo nyeshyamba.

    Col Rwivanga yatangaje ko inyeshyamba zimaze gusubira inyuma zerekeza mu majyaruguru ya Mozambique zisanga umupaka wa Tanzania, icyakora yirinze gutangaza imibare y’abamaze kuyigwamo.

    Ibinyamakuru byandikirwa muri Mozambique bivuga ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye imirwano mu gace gato kazwi nka Quionga.

    Imirwano yatangiye aho Palma nyuma y’uko Ingabo za Mozambique zibanje kwimura abaturage batuye i Fungi bajyanwa i Quitunda, ahafatwa nk’ inkambi y’abantu bakuwe mu byabo n’imirwano hafi ya Palma.

    Kuva ku ya 12 na 13 Nyakanga 2021, inyeshyamba zateye ahitwa Ncumbi, agace kari ku birometero 13 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Palma, ku muhanda ugana Mocimboa da Praia, bituma ingabo za Leta zitangira kumenyesha abasivili batuye mu duce turi hafi y’umujyi wa Palma, Ncumbi, Makongo, Olumbe na Monjane, ko bagomba kugeza ku ya 19 Nyakanga bamaze kwimukira i Quitunda.

    Ingabo za Leta zabwiye abasivili ko bagomba gutegereza ibyavuye mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta n’ u Rwanda muri ako karere, kugira ngo bashobore gusubira mu ngo zabo.

    Babujijwe kandi kugenda mu bwato mu mazi y’inyanja bagana mu majyepfo ya Pemba bakomeza ibikorwa byo guhunga, hamwe n’inzira zo ku butaka mu burengerazuba bwa Nangade.

    Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Nangade, kandi abantu bimuwe bahageze, batangaje ko ingabo za Mozambique zishe abantu 15 bakekwaho kuba inyeshyamba zafashwe zishaka kwambuka uruzi rwa Rovuma muri Tanzaniya.

    U Rwanda rwohereje abasirikare 700 n’abapolisi 300 mu bikorwa byo kugarura umutekano mu majyaruguru ya Mozambique, ahari haribasiwe n’abarwayi b’umutwe ugendera ku mahame ya kiyisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado.

  • Kigali: Inzu yari ituwe n’umuryango w’abantu 10 yahiye irakongoka – #rwanda #RwOT

    Iyi nkongi yakomotse mu idepo ry’amakara ryari ryegereye iyi nzu ubwo urikoramo yacanaga imbabura agiye guteka maze umuriro ugafata ibice bya matela bigakongeza amakara na yo yahise atwika idepo bityo umuriro usatira inzu yari ituwemo kugeza ihiye yose.

    Abari batuye muri iyi nzu babwiye IGIHE ko nta kintu na kimwe babashije kurokora uhereye ku isafuriya kugera kuri televiziyo nk’uko Sinibagiwe Elie nyir’inzu yabisobanuye.

    Ati “Nta bintu bitahiye, dore ibyo turamuye ni ibi twambaye byonyine. Sinamenya ngo hahiye ibifite agaciro kangana iki ariko ibyari biri mu nzu byose byahiye.”

    Dusabimana Jean de Dieu we yasobanuye ko bitewe n’uko bakora ibikapu bikozwe mu bitenge kandi bakoresha ibice bya matela ari byo byabaye imbarutso y’inkongi y’umuriro ubwo ucuruza amakara yari amaze gufatisha imbabura ngo ateke.

    Ati “Ibyo bice bya matela ni byo byabaye imbarutso y’inkongi kubera ko byaka cyane, twazimije biratunanira n’amakara arafatwa. Ibintu byose byahiye nta kintu twakuyemo, ubu ntituzi aho turara, ntituzi n’aho twerekeza. Ni ukuvuga ngo ibyangombwa byacu byose byahiye birimo na ‘diplôme.’”

    Musengimana Viateur bivugwa ko Imbabura yacanye ari yo yakomotseho iyi nkongi, yavuze ko ibyabaye ari impanuka cyane ko na we byamwangirije ibintu byinshi.

    Yavuze ko mu idepo hahiriyemo amafaranga agera ku bihumbi 350 yiteguraga kuranguza n’amakara afite agaciro kagera ku bihumbi 370 by’amafaranga y’u Rwanda kandi ko ayo mafaranga yari yarayahawe nk’inguzanyo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko bagiye kureba uko bacumbikishiriza umuryango wari wahuye n’iki kibazo.

    Ati “Nyuma y’iki kibazo tugiye kwicara tuganire na bo turebe ubushobozi bwa bo. Murabizi ko turi mu bihe bya Covid-19, kubona inzu aka kanya bishobora kutaza koroha ariko nk’uko Abanyarwanda twatojwe umuco wo gutabarana, turabanza dushake umuryango ushobora kuba ufite ahantu hanini tubasabe ko babacumbikira. Dushobora kubashakira icumbi, tukabakodeshereza inzu nyuma yo kubona ko nta bushobozi bafite, bamara kwisuganya bagasubira mu buzima busanzwe.”

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ryahagobotse, ni ryo ryahagaritse inkongi ariko inzu yari yamaze kwangirika. Ku bw’amahirwe nta wahiriyemo cyangwa ngo akomereke.

    Imyenda iri mu byahiriye muri iyi nzu kuko bene yo bavuga ko nta na kimwe babashije kurokora

    Inkongi yatangiriye ahacururizwa amakara

    Polisi yageragezaga kuzimya inkongi nubwo ibintu byose byari byamaze kwangirika

    Inkongi y’umuriro yangije ibintu byinshi

    Inzu yose yakongotse

    Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ni ryo ryatabaye

    Imodoka Polisi yifashisha mu kuzimya inkongi igeze ahabereye impanuka y’inkongi

    Amafoto: Ntabareshya