Tag: featured

  • Nyamasheke: Abayobozi b’Imidugudu bahawe Smartphones zizabafasha mu gukumira amakimbirane – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe mu Rwanda hose, abayobozi b’imidugudu bakoresha telefone zisanzwe bahabwa n’Akarere. Gusa abayobozi b’imidugudu bajyaga bahura n’inzitizi yo gutanga amakuru yabo mu buryo bw’amafoto cyangwa amashusho kuko izi telefone bahabwaga zidafite ubu buryo.

    Bamwe mu bayobozi b’imidugudu bo mu Mirenge ya Ruharambuga na Bushekeri bavuze ko guhabwa smartphones hari icyo bigeye kubafasha mu gukora akazi kabo neza.

    Nyirangirababyeyi Adera ati “Icyatugoraga ni ugutanga raporo zidafite amashusho, nk’aho twageraga abaturage bashyamiranye n’ahandi hantu hose hasabwa gufotora ntitubashe kubikora ariko ubwo tubonye izi zigezweho tuzajya tubikora kandi dutange amakuru ku gihe twifashishije ikoranabuhanga.”

    Sibomana Pascal yunzemo ati “urareba nko muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo biba bigoye gukora inama imbonankubone none ubwo twabonye izi telefone bizatuvuna amaguru tujye dukora inama twifashishije ikoranabuhanga hamwe n’abayobozi bacu. Ikindi n’uko tuzahita dukora urubuga kuri WhatsApp, tujye twungurana inama n’abayobozi bacu natwe ubwacu.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye aba bayobozi b’imidugudu gufata neza izi telefone bakazikoresha neza. Mu mpera za Werurwe 2021 nabwo abagore bakora mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bahawe smartphones binyuze mu bukangurambaga bwa #ConnectRwanda.

    Ubukangurambaga bwa #ConnectRwanda bwatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo mu Ukuboza 2019 hagamijwe kugenera abaturarwanda telefoni ngendanwa zigezweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ubu bukangurambaga bukorwa mu buryo ibigo byigenga, inzego za Leta n’abantu ku giti cyabo bitanga kugira ngo intego yo kugeza iryo koranabuhanga ku banyarwanda bose.

    Hirya no hino mu Rwanda hatangiye gutangwa smartphone ku bayobozi b’imidugudu, mu Ntara y’Iburengerazuba hazatangwa 3621.

    Abayobozi b’Imidugudu 587 bahawe smartphone zizabafasha gukora akazi kabo bifashishije ikoranabuhanga

  • Yafashwe akoresha uruhushya yahawe mu kwambutsa abantu abajyana muri Bugesera – #rwanda #RwOT

    Uwafashwe yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

    Yagize ati”Nafashwe ejo kuwa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera.”

    Yemera amakosa yakoze ndetse akayasabira imbabazi. Akangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

    Ati “Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y’akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n’umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.”

    Umwe mu bantu bane bari bajyanywe mu Karere ka Bugesera, yavuze ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

    Yagize ati” Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y’itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

    Yagize ati” Uriya akora muri kompanyi ishinzwe iminara y’itumanaho, yafashwe saa Moya z’ijoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga. Yari afite uruhushya ruva tariki 22 kugeza tariki 27 uku kwezi rujya mu Karere ka Gakenke na Rulindo kureba iminara. Yafashwe ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya muri Rulindo na Gakenke we arukukoresha mu bindi, ajya aho atemerewe kujya.”

    CP Kabera yavuze ko uwo mushoferi yageretseho no gutwara abantu badafite uruhushya.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

    Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z’ako kanya. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 hakurikijwe gahunda ziri aho bari(Guma mu Rugo na Guma mu Karere) kugira ngo duhashye iki cyorezo abantu bazasubire mu bikorwa byabo uko byahoze.

    Abafashwe baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Uyu mugabo yafashwe arimo kuvana abantu mu Mujyi wa Kigali abajyana mu Karere ka Bugesera

    Umwe mu bafashwe bajyanywe mu Bugesera, yemeye ko yafashwe nta ruhushya yasabye

  • Abasheshakanguhe bakebuye bagenzi babo banga kwipisha COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basheshakanguhe bipimishije COVID-19, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barasanze bataranduye ariko bashimangira ko hari bagenzi babo banga kwipimisha.

    Bavuze ko abantu bageze mu zabukuru benshi banga kwipimisha COVID-19 bakumva ko bikwiye gukorwa n’abakiri bato kuko bo baba bumva nta gihe kinini basigaje ku Isi.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Numva ntawe ukwiye kwanga kwipimisha ngo n’uko ashaje. Abafite ibyo bitekerezo nababwira ko bagifite iminsi yo kubaho kuko nta muntu uba uzi igihe azapfira kandi ko kutipimisha kuri njye mbona ari nko kwiyahura.”

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko.

    At “ Uramubwira akakubwira ngo ibyo ni iby’urubyiruko rugugikeneye kubaho. Hagakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kuko ubibwira umuntu akakubwira ko asigaje igihe gito ngo yipfire ukumirwa.”

    Bernadette Nyirabagwiza w’imyaka 79 wo mu Murenge wa Kimihurura, wasanzwemo COVID-19 ubwo yari yagiye kwipimisha, na we yasabye bagenzi be kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Ati “Kuba ndwaye ngiye kwirinda no kurinda bagenzi banjye nkurikize inama ndibuhabwe. Naboneraho gushishikariza abandi bakecuru kwipimisha kugira ngo nabo bamenye ukobahagaze.”

    Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Irembo mu Kagari ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo, Munyakanyangezi Séraphine yavuze ko nta wagakwiye kwanga kwipimisha kuko COVID-19 idatoranya uwo yica.

    Ati “Twe mu mudugudu wacu twarabibashishikarije baripimisha ariko uba ubona ko abenshi baba batabyumva bisaba kubibumvisha, numva inama twagira abakuze ari ukwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari na we yasabye abasheshakanguhe bo muri aka gace n’abandi bantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Dusabe Marie w’imyaka 69 yasabye abasheshakanguhe kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze

    Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko

    Bernadette Nyirabagwiza wasanzwemo COVID-19 yasabye bagenzi be kumva ko kwipimisha bibareba

  • Nyagatare: Abagorozi bemeye gupimwa Covid-19 banga kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze gufatwa babanje kandi kwanga kuva muri ubwo butaka bakavuga ko ari ubwo Imana iza kubasangamo, ariko nyuma yo kwigishwa bagezwa kuri Sitasiyo ya Police ya Nyagatare.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko bagikomeje kubigisha kugira ngo barebe ko bakwemera kwambara agapfukamunwa.

    Ati “Twabakuyeyo ariko bigoranye, gusa bemeye kwipisha Covid-19 ariko banze kwambara agapfukamunwa. Ejo tuzakomeza kubigisha”.

    Murekatete avuga ko batari bafata umwanzuro wo kubaha ibihano (amande), kuko batari bamenya ko bafite amakosa.

  • Iremere Wubahwe; MTN Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka itanu imaze itangije gahunda ya Yolo – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yishimiwe n’urubyiruko rutakundaga kubona uburyo bwo kwisanzura kubera ibiciro bitigonderwaga na bamwe, na cyane ko urubyiruko rutarafatisha uburyo bw’imibereho.

    Nyuma y’imyaka itanu, MTN Rwandacell Plc yifatanyije n’urubyiruko mu kwizihiza iyo sabukuru yabahinduriye ubuzima, mu birori byitabiriwe n’abahanzi bagezweho barimo Niyo Bosco, Kivumbi n’abandi, bikaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byari bifite Isanganyamatsiko igira iti ‘Iremere Wubahwe’, byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku mbuga za Instagram na YouTube.

    Umukozi ushinzwe abakiliya muri MTN Rwanda, Yaw Ankoma Agyapong, yavuze ko bahisemo gushyiraho iyi gahunda yihariye ku rubyiruko kuko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda kandi rukaba ari ahazaza h’igihugu.

    Ati “Niyo mpamvu yonyine yatumye dushyiraho urubuga rw’umwihariko mu gukomeza kurutera imbaraga no kurufasha kuba abakomeye mu ngeri zose bisangamo.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka, Yolo igize imyaka itanu, turizihiza iyi sabukuru ku nsanganyamatsiko igira iti ’Iremere Wubahwe’, itanga amahirwe ku rubyiruko ngo rubashe kwihangira icyo rwifuza aho ruherereye yaba mu buhanzi n’ubumenyi.”

    MTN Rwanda kandi yashyizeho uburyo bwo gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bagashyirirwaho amasomo azabafasha mu kwagura ubumenyi ndetse bagahuzwa n’abahanga mu byo bakora cyangwa ibyo bahanzemo imirimo bitandukanye.

    Ubuyobozi bwa MTN Rwanda butangaza ko ayo mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka itanu MTN Yolo imaze itangijwe, akazatangira mu Ukwakira 2021.

    Abafatabuguzi bemerewe gukoresha “Yolo Pack”, bakanda *154#, bakabasha kubona ipaki yo guhamagara cyangwa iyo kugura internet, ishobora kumara umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi.

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Yolo byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye u Rwanda ibikoresho byo kwa muganga birimo n’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho
    Ambasaderi Alqahtani na Minisitiri Ngamije ubwo bahererekanyaga ibyo bikoresho

    Iyo mpano igizwe n’ibitanda by’abarwayi, imashini zifasha abarwaye Covid-19 guhumeka, hamwe n’inkingo nk’uko Minisiteri y’Ubuzima na Ambasade ya UAE mu Rwanda babitangarije Ikigo cy’Itangazamakuru RBA dukesha iyi nkuru.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wagiye kwakira ibyo bikoresho, yavuze ko u Rwanda ruri mu rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bafatanyije n’ibihugu by’inshuti birimo Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Dr Ngamije yagize ati “Iyo habonetse inkunga nk’iyi iza kunganira ibyo Guverinoma iba yakoze nko kugura inkingo, abakozi, ibikoresho, tuba dushyira hamwe kugira ngo tubone uko twahashya iki cyorezo”.

    Minisitiri w’Ubuzima yakomeje akangurira Abanyarwanda kumenya ko urukingo rwa Covid-19 rufite akamaro, ari na yo mpamvu ngo Leta irimo gutanga ubushobozi bwinshi kugira ngo izigure (inkingo).

    Yagize ati “Turimo kuzigura, ikibazo ni uko abazikora batarakora nyinshi kugira ngo basaranganye abazikeneye bose, ariko amafaranga Leta yashoye mu kugura izi nkingo ni menshi kuko twemera ko urukingo rufite akamaro”.

    Ambasaderi wa UAE mu Rwanda, Hazza Alqahtani, avuga ko uretse ubufasha batanze, umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cye uzakomeza.

    Ati “Iki (iyi nkunga) ni ikigaragaza ko Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifatanyije n’u Rwanda, ubuyobozi n’abaturage haba mu bihe byiza n’ibibi. Igihugu cyacu cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu”.

    Ambasaderi Alqahtani avuga ko impano bahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 ari iya kabiri, ariko ko ubufatanye n’abavandimwe b’Abanyarwanda bukomeje.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite intego yo kuzaba yakingiye Covid-19 nibura 60% by’Abaturarwanda bose mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2021 kugeza ubu, abamaze gukingirwa Covid-19 baragera kuri 425,000, kandi iyi gahunda ikaba ikomeje gukorwa buri munsi ku bitaro bitandukanye biri hirya no hino mu gihugu.

  • Israël yangeye kubona umwanya yahoranye muri Afurika yunze Ubumwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ambasaderi mushya wa Israeli ubu ukorera i Addis-Abeba (Ethiopia), yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, azishyikiriza Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

    Abinyujije mu itangazo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israël, Yaïr Lapid yagize ati “Ibi bikosoye ikosa ryari rimaze hafi imyaka 20”.

    Israël yongeye kubona umwanya yahoranye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ‘statut d’observateur’ ikaba yari yarawutakaje mu 2002, ubwo icyari ‘OUA’ (Organisation de l’Unité Africaine) yahindakaga Afurika yunze Ubumwe ‘UA’ (Union africaine).

    Mu byo Israël yatangaje ko igiye gukora nyuma yo gusubirana umwanya yahoranye muri Afurika yunze ubumwe, harimo kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukumira ikwirakwira ry’iterabwoba ku Mugabane wa Afurika.

    Ikibazo cya Israël na Palestine na cyo ni kimwe mu bibazo byaganiriweho, ubwo Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yahuraga na Ambasaderi wa Israël muri Aleli Admasu, nk’uko bigaraga mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe.

    Afurika yunze Ubumwe ngo ivuga ko “hakenewe igisubizo nyacyo ku kibazo kiri hagati y’ibyo bihugu byombi, kugira ngo bibane mu mahoro”.

    Muri Gicurasi 2021, Moussa Faki Mahamat yamaganye ibisasu Israël yateraga muri Gaza, kandi no mu bibazo bijyanye na Palestine iyo birimo kuvugirwa mu nama za LONI, ngo nta na rimwe Afurika yunze Ubumwe ishyigikira Israël.

  • Ruhango: Abayobozi b’Isibo barasabwa gutanga amakuru ku hengerwa inzoga zitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibinyobwa bitemewe byamenwe byafashwe umwaka ushize
    Ibinyobwa bitemewe byamenwe byafashwe umwaka ushize

    Ubuyobozi buvuga ko inzoga zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge ari byo bituma abana bata amashuri, amakimbirane mu miryango akaduka kandi iterambere rikadindira kuko abanyweye ibiyobyabwenge batabona umwanya wo gukora.

    Ku wa gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021 ni bwo mu Karere ka Ruhango habaye igikorwa cyo kumena no gutwika ibinyobwa bitemewe byafashwe mu gikorwa cyiswe ‘Operation Umoja Fagia VI’ cyabaye mu mwaka ushize wa 2020.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie, asaba abaturage gutanga amakuru y’ahari ibinyobwa bitemewe haba ku ho bikorerwa cyangwa aho babicururiza.

    Agira ati “Hariho ubuyobozi kugera ku isibo, abaturage babana n’abo bakora ibinyabwa bitemewe baba bazi aho bikorerwa n’ababikora ni bo ba mbere bo kudutungira agatoki hanyuma tugakurikirana abo bashaka kwangiza ubuzima bw’abaturage”.

    Rusiribana avuga ko urubyiruko ari rwo rwigaragaza cyane mu kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kubera ko ahanini baba babishowemo na bagenzi babo, ari ho usanga hava imyitwarire mibi ku babyiruka.

    Agira ati “Ibiyobyabwenge mu rubyiruko ni byo bituma usanga abashakanye umwe yica undi, umwana akaba yakwica umubyeyi we, cyangwa abantu bagahorana amakimbirane mu miryango, ni yo mpmvu turushishikariza kwitabira umurimo kugira ngo biteze imbere aho kwangiza ubuzima bwabo”.

    Ishimwe Irene ukora akazi k’ubukanishi avuga ko ibinyobwa bitemewe babinywa kubera ko bigura make kandi hari ababa batabisobanukiwe, ariko nyamara bikadindiza iterambere ryabo kandi bikangiza ubuzima bwabo.

    Inzoga zikorerwa mu baturage ari na yo mpamvu basabwa gutanga amakuru bigakumirwa
    Inzoga zikorerwa mu baturage ari na yo mpamvu basabwa gutanga amakuru bigakumirwa

    Niyonagira Esperence ukora isuku mu Karere ka Ruhango avuga ko usanga abasinzi mu mihanda batembagaye no muri iyi minsi yo kwirinda Covid-19, ugasanga izo nzoga zitemewe zatuma icyorezo gikwirakwira.

    Anavuga ko izo nzoga zitera ubujura kuko iyo abasinze babonye umuntu ahiherereye bamwambura kugira ngo babone ayo bajya kunywera, rimwe na rimwe bakaba banagirira nabi uwo bambuye kubera ubusinzi.

    Ibinyobwa bitemewe byamenwe bikanatwikwa bifite agaciro k’asaga ibihumbi 500 birimo inzoga zitwa Isano, Sangwa amacupa 864, izitwa Uruyuki amacupa 97 n’amacupa hafi 100 ya Roma Tea.

  • Minisitiri Gatabazi yaciye amarenga ku kongerwa kwa ‘Guma mu Rugo’ – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo hatangazwe amabwiriza mashya asimbura ayatangiye kubahirizwa ku wa 16 Nyakanga 2021, y’uko ibice by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali n’uturere umunani twashyizwe muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 10.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Gatabazi yavuze ko muri gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo hamaze gutangwa ibiribwa by’iminsi 10.

    Yavuze kandi ko bibaye ngombwa ko Guma mu Rugo yongerwa, leta yakomeza kubagoboka kuko ubushobozi buhari kandi ifite inshingano zo gukomeza gukora ibishoboka byose ngo abaturage bagire imibereho myiza.

    Ati “Leta ni igihugu ntabwo yafasha umuntu mu minsi 10, ngo nihiyongeraho indi 10 ngo ivuge ngo naragufashije nararangije, kuko ntabwo aba yabonye andi mahirwe yo gukora, ni ukuvuga ngo leta ifite iyo nshingano yo gukomeza gushaka uko abaturage batakwiheba.”

    Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ukubahiriza inama tubagira ku buryo iyo minsi yagera imibare igenda igabanyuka. Kuko bariya bantu bagaragara bapimwe, wenda bashobora kuba baramupimye amaze nk’iminsi itatu cyangwa ine arwaye Covid-19 […] kugira ngo bakire badashobora kwanduza biba bisaba iminsi 14.”

    Muri rusange hirya no hino by’umwihariko mu turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, hari gufatwa ibipimo ku bwinshi ari nabyo bizashingirwaho hafatwa izindi ngamba. Gusa imibare igaragaza ko ubwandu bwiyongera aho kugabanyuka.

    Raporo Ngarukamunsi ya Minisiteri y’Ubuzima ku wa 23 Nyakanga 2021, yagaragaje ko mu masaha 24 habonetse abanduye bashya 953 barimo 176 b’i Kigali, Musanze ni 98, Nyanza ni 70, Rusizi 65 ndetse na 52 babonetse i Rubavu.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gihe inzego zishinzwe ubuzima zaba zisesenguye zigasanga abandura bakomeje kwiyongera bityo hakabaho kongera iminsi ya Guma mu Rugo, leta izakomeza gufasha abakeneye ibiribwa.

    Ati “Leta imaze gusuzuma ikabona ibipimo byakwiyongera, leta irongera igafata inshingano yayo yo gushaka ibyabafasha muri iyo minsi yakwiyongeraho ariko kandi tukanasaba abaturage ubwabo kwishakamo ibisubizo bakaremera abavandimwe babo, abaturanyi babo, niko bikwiye kugenda.”

    Iminsi 10 ibarwa uhereye igihe watangiye kuguma mu rugo

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu minsi ishize hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, abaturage bamwe bagerageje kubahiriza amabwiriza yashyizweho ariko hariho abakomeje kwinangira.

    Ati “Muri rusange turanabashimira kuko barabyumva, ukabona amasaha yo gutaha baba bageze mu ngo zabo, nta rujya n’uruza mu mihanda ariko aho batabikora ni mu duce batuyemo muri za Quartier, usanga abantu basohotse mu gipangu bahagaze ku muhanda, bari kuganira basuhuzanya, hari n’abo dusanga bari gukina amakarita.”

    Yakomeje agira ati “Ni nk’aho batumva ko kuguma mu rugo bivuga kuguma mu rugo. Kandi n’iyo minsi bavuga, iminsi 10 tuba tubara, kubara iminsi 10 wirirwa hanze, ahubwo wagombye kubara uhereye igihe wagumiye mu rugo. Kuko kuba abantu birirwa hanze abo ni abatuma imibare ishobora kwiyongera.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko inzego zishinzwe ubuzima zatangiye igikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwagutse ariko icyiciro cya mbere cyagaragaje ko ubwandu bukiri hejuru by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Ibipimo rusange byafashwe hagati yo ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

    Ati “Ibigaragara rero ni uko imibare ikomeje kuzamuka ariko abahanga batubwira ko umuntu wanduye Covid-19, ubundi amara iminsi 14 kugira ngo abe atakibasha kwanduza abandi.”

    “Bikaba bisaba ko abantu bakomeza kuzirikana ko hakwiriye kubaho iminsi yatuma bwa bwandu bwagaragaye butakiri mu bantu n’abarwaye bakaba bageze ku cyiciro cyo kuba batakwanduza abandi.”

    Yakomeje agira ati “Byose bizasuzumwa n’inzego zishinzwe ubuzima gusa ndagira ngo mvuge ko kwirinda bireba umuntu ku giti cye, abaturage birinde iki cyorezo.”

    Kuva 14 Werurwe 2020 abamaze kwandura Covid-19 ni 62.328, mu bipimo 1.956.860 bimaze gufatwa. Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 718.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.

    Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose, ndetse by’umwihariko ku bari mu ngo zabo basabwa kujya bahora bafunguye amadirishya n’inzugi.

    Minisitiri Gatabazi JMV yatangaje ko mu gihe Guma mu Rugo yakongerwa, Leta yakomeza gufasha abatishoboye nk’uko imaze iminsi ibigenza

    Ibyavuye mu gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwagutse, icyiciro cya mbere bigaragaza ko ubwandu bukiri hejuru

  • Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bushobora kubafasha kwiyungura ubumenyi mu Cyongereza – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bugaragaraza ko mu bantu miliyari 7,8 batuye Isi, abagera kuri miliyari 1,35 bakoresha Icyongereza. Ibi bivuze ko Umunyarwanda uzi uru rurimi neza aba afite amahirwe yo gukorana ubucuruzi n’aba bantu cyangwa bakagira ibibahuza mu bundi buryo.

    Abahanga bagaragaza ko imikoreshereze myiza y’ururimi ifitanye isano n’iterambere ry’igihugu n’umuntu ku giti cye. Urugero, abantu bahuje ururimi bashobora kugenderanirana, gukora ubucuruzi, kwiga n’ibindi.

    Kuvuga neza ururimi kandi bishobora kuguhesha akazi keza, ugakora ufite umutuzo. Bireshya abashoramari kuko baba bazi ko bazabona abakozi bazi neza ururimi muri icyo gihugu.

    Kumenya neza ururimi bigabanyiriza umuntu guhora ahangayitse iyo asabwa gutanga imbwirwaruhamwe, bikamurinda kwiga mu rurimi atumva neza cyangwa kugorwa no gutanga raporo no kugirana ibiganiro n’abandi.

    Urugero, hari abatsindwa ibizamini byaba ibyo kwandika cyangwa se cyane cyane ibyo kuvuga (interview) kubera kutumva ibyo babajijwe cyangwa bagasubiza nabi.

    Abanyarwanda bashyiriweho amahirwe

    Mu gufasha ababyifuza gukemura bimwe mu bibazo by’ingutu bifitwe na bamwe mu rurimi rw’Icyongereza, Ishuri ryitwa Africa Learn yashyizeho gahunda y’amasomo yo kuvuga no kumva Icyongereza [‘speaking & listening; American Accent Reduction].

    Iri shuri kandi ritanga amahugurwa ya TOEFL, IELTS na Duolingo, aho izi nyigisho zose ushobora kuzikurikirana online.

    Muri ibi bihe bya Guma mu Rugo yashyizeho igabanya ry’ibiciro kugira ngo abantu babishaka kandi babishoboye babashe kwiteza imbere mu bumenyi bw’Icyongereza.

    Haliyamutu John uhagarariye iri shuri ryigisha Icyongereza kuva 2004 yavuze ko Abanyarwanda badahagaze nabi muri rusange mu mikoreshereze y’Icyongereza ariko na none kwiga ari ugohora wiyungura ubumenyi.

    Yavuze ko abantu benshi bagira ikibazo cyo kumva (listening) bigatuma imivugire yabo rimwe na rimwe iba itanoze. Urugero yavuze ko abenshi bakubwira ko “umunyafurika” iyo avuze bamwumva ariko ikibazo ari ukumva abazungu, cyane cyane Abanyamerika.

    Ikindi yavuze ngo ni uko usanga hari abavuga ariko ntibarase ku ntego, mu magambo nyayo ndetse n’ikibonezamvugo kiboneye ahubwo ngo ugasanga umuntu aravuga ibintu byinshi kandi bitari ngombwa, ubundi ugasanga ibitekerezo ntabwo bigiye umujyo umwe.

    Haliyamutu ashishikariza Abanyarwanda gukoresha amahirwe bafite mu kwiyungura ubumenyi.

    Ati “Abantu benshi bafite telefone, mudasobwa ndetse na Internet ku buryo hari ibyo bakwiyungura umunsi ku wundi. Si byiza gutegereza ikizamini runaka ngo ubone kwibuka kwiga icyongereza mu gihe gito kandi rimwe na rimwe biba bidashoboka.”

    Ushaka guhaha ubumenyi muri iri shuri wabahamagara kuri 0783593253 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] cyangwa [email protected]

    Magingo aya, Icyongereza ni ururimi rw’ubucuruzi rukoreshwa mu mpande zose z’Isi

    Iri shuri rifite ibitabo bihagije bifasha abarigana kwihugura mu cyongereza