Tag: featured

  • Kenya: Umugabo yashatse guca imyanya y’ibanga y’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 54 n’umugore we w’imyaka 45 bamaze imyaka 26 babana.

    Aganira n’ikinyamakuru cyo muri uwo mujyi wa Mombasa, uyu mugore avuga ko mu gihe yirwanagaho yanga ko umugabo we agera kuri icyo gikorwa cyo kumuca imyanya y’ibanga, yavunitse imbavu mu buryo bukomeye.

    Avuga kandi ko iyi ari inshuro ya kabiri agerageje kumukorera iri yicarubozo kuko no muri Kanama yabigerageje ariko umugore akamugirira ibanga ku bwo kurengera ubuzima.

    source : https://ift.tt/3p22MXb

  • Abantu 286 bahamwe n’icyaha cya ruswa mu 2020/2021 – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaraagajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, mu Kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego rwagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangaza gahunza zizibandwaho mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

    Imibare yatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi yagaragaje ko ugereranyije n’imyaka ishize, abagiye bahamwa n’ibyaha biyongereye kubera ko muri 2019/2020 bari 231 mu gihe muri 2018/2019 ari 210.

    Umuvunyi wungirije Yankurije Odette, yagaragaje ko mu bihe bya Covid-19 ibirego bya ruswa n’akarengane by’iyongereye cyane ari nayo yabaye intandaro yo kuba abantu bahamwe n’ibyo byaha bariyongereyeho abasaga 55.

    Yagize ati “Mu gihe cya Coranavirus, habayeho igihe abantu batavaga mu rugo banahava ugasanga abantu bahugiye mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza, hakabaho n’ababoneragaho kuba bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Icyiza ni uko icyaha cya ruswa kidasaza igihe amakuru amenyekaniye arakurikiranwa ababigizemo uruhare bakabiryozwa.”

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, Mukama Abbas na we yagaragaje ko nubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bafashije mu guhangana na Covid-19 ariko hari abijanditse mu bikorwa birenganya umuturage ndetse na ruswa.

    Yakomeje agira ati “Dushingiye ku bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda n’amadosiye menshi twagiye twakira y’abaturage byinshi byagaragaye muri iki gihe cya covid0-19. Bigaragaza ko inzego z’ibanze n’ubwo zadufashije guhangana na Covid-19 ariko hari abandi b’inkundamugayo bijanditse muri ibyo bibazo bajya mu bintu bya ruswa no guteza abaturage ibibazo byo kubarenganya.”

    Muri abo bahamijwe ibyaha bya ruswa abagore bangana na 37 abagabo bakaba ari 249.

    Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo muri 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahaniswa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


    source : https://ift.tt/3oYxnVu

  • Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni zibamenyesha ko bwije cyangwa bwakeye – #rwanda #RwOT

    Izi nkoni za ‘Smart White Cane (SWC)’ bazihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, zikaba zarakozwe n’ikigo cya Beno Holdings Ltd cy’Abanyarwanda kizoberewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Inkoni z’abafite ubumuga bwo kutabona zibasha kwerekana ko bafite ikibazo ndetse ikamufasha no kugenda. Uyu munsi izatanzwe zifite umwihariko kuko zikozwe mu buryo zibasha kumva ko imbere y’uyifite muri metero 1.2 hari ikintu cyamugirira nabi.

    Ikoranye GPS n’ikoranabuhanga ribwira uyifite ko bwije cyangwa bwakeye. Ubu butumwa bwose zibutanga binyuze mu nzogera zikoranywe.

    Iyi nkoni ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi aho uyisharija yakuzura ukagenda, buri imwe kuyitunganya byatwaye 100$, zikaba zarakozwe mu gihe cy’imyaka itatu.

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko bahisemo guha abafite ubumuga izi nkoni ngo na bo babashe kuva mu ngaruka batewe na Covid-19.

    Yagize ati “Mu mezi 18 ashize Isi iri kurwana n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubuzima bwacu buhagarara n’ubu turacyahangana n’ingaruka zacyo, ubu ubukungu buri kuzahurwa.”

    “Igihe icyorezo cyari kimeze nabi twibagiwe ko hari abantu bakozweho cyane nacyo; twahisemo kureba uko twafasha abafite ubumuga kuzahura ubukungu nk’abandi bose kuko na bo bakwiye amahirwe nk’abandi.”

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga ndetse yizeza abafite ubumuga bwo kutabona ko bazashyira imbaraga mu kubagezaho izi nkoni zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Iyi nkoni yaje ifite ikoranabuhanga ritandukanye rigiye kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, hatanzwe inkoni 40. Ni nke cyane ugereranyije n’umubare w’abafite ubumuga bwo kutabona. Iyi ni intambwe ya mbere twateye kugira ngo turebe ibijyanye n’icyo twafasha abantu bafite ubumuga.”

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’ Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Kanimba Donatille, wavuze ko abafite ubumuga bwo kutabona batagezweho n’izi nkoni hagiye gukorwa ibishoboka zikabageraho.

    Ku ruhande rw’abahawe izi nkoni bavuze ko zigiye kubarinda kuguma hamwe kuko batabonaga uko bagenda batari kumwe n’ubarandata, ibi bizabafasha gukora bakiteza imbere.

    Sumaya Rebecca wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka yavuze ko igiye kumufasha kujya aho ashatse atarinze gutegereza umutwara.

    Nsabimana Theonetse wo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa kuko we n’inkoni isanzwe ntayo yari afite.
    Ati “Biranshimishije kuko nta nkoni nari mfite iyo nayikeneraga natiraga, ubu nzajya mbasha kugera aho nshaka binyoroheye kandi abantu bazajya babasha kumenya ikibazo mfite.”

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi 57, aba bose kugira ngo bazahabwe izi nkoni hakenewe miliyoni 6$.


    source : https://ift.tt/30YsTGB

  • Abajya kwiga muri Kaminuza zo hanze ibijyanye n’ubuzima bashyiriweho akakaye – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kugira ngo hajye hamenyekana ishuri bagiye kwigamo ndetse n’ubushobozi bwo kwiga ibijyanye n’ubuzima bafite kuko hagaragaye ko hari abajya kwiga muri kaminuza zo hanze zitazwi cyangwa zitemewe cyangwa bakajya kwiga ibijyanye n’ubuzima batujuje ibisabwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HRHS, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho kunoza umwuga w’ubuvuzi, kuko gukora neza k’umuganga bijyana n’uko yize.

    Yagize ati “Igikorwa cya Indexing (kwiyandikisha by’agateganyo) ni igikorwa kidufasha kumenya ngo ni inde ugiye kwiga? Ubundi uwo muntu afite ibisabwa kugira ngo akurikirane ayo masomo ajyanye n’ubuzima? Uwo muntu ari kwiga mu kigo kizima? Nyuma umuntu akamukurikirana, akazamuteganyiriza n’uburyo bwo kwimenyereza umwuga.”

    Uretse gukurikiranwa cyangwa gufashwa kubona imenyeramwuga, umunyeshuri utiyandikishije mu rugaga ateganya gukoreramo ntashobora kubona icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi aba akuye hanze (equivalence).

    Umuyobozi muri HEC, Dr. Ndikubwimana Theoneste, avuga ko kwiyandikisha mu rugaga runaka bihuzwa no kubona equivalence.

    Ati “Niba umunyeshuri yaragiye kwiga cyane cyane muri iki gice kijyanye n’ubuzima akaba yariyandikishije mu rugaga runaka, baramurebera, bakareba amasomo yatsinze, ibyo yize, basanga koko akwiriye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi byumvikana ko atazagira ikibazo mu gihe cyo gusaba equivalence, kandi aramutse atayibonye yaba yarataye umwanya, aba yarapfushije amafaranga ubusa.”

    Umunyeshuri wize ntahabwe iki cyangombwa gitangwa na HEC afatwa nk’utarize kuko aba adashobora kwemererwa gukora mu byo yize, cyane ko afatwa nk’utagira impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi kabone nubwo yaba yaratsinze ikizamini gikorwa n’abize amasomo ajyanye n’ubuzima hanze y’u Rwanda.

    Ababyeyi basabwe kuba maso bakabanza kumenya niba umwana bagiye kurihirira amashuri yariyandikishije muri rugaga azakoreramo kugira ngo atazamara kwiga akimwa uburenganzira bwo gukora ibijyanye n’ibyo yize kubera ko atize mu kigo cyiza cyangwa se yarize atujuje abisabwa.

    Ubusanzwe habaho ingaga z’abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima enye zirimo Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), Urugaga rw’Abaganga b’Amenyo (RMDC), Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye k’ubuvuzi (RAHPC) ndetse n’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti (NPC).

    Umunyeshuri wemererwa kwiga ibijyanye n’ubuvuzi agomba kuba yaratsinze neza amasomo abiri y’ingenzi, ibinyabuzima (biologie) n’ubutabire (chimie), aho ugiye kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agomba kuba yaragize nibura ‘B’ muri aya masomo naho ugiye kwiga mu cyiciro cya Kabiri (A0) akayagiramo nibura ‘C’.

    Abanyeshuri batiyandikishije bahawe igihe cy’amezi atatu uhereye ku itariki ya mbere Ukuboza mu 2021 yo kuba bamaze kwiyandikisha, kikaba ari igikorwa kireba ugiye kwiga hanze y’u Rwanda, ugiye kwiga ma mashuri yo hanze ariko aba mu Rwanda cyo kimwe n’abiga mu mashuri yo mu gihugu.

    Abanyeshuri bashaka kwiga ibijyanye n’ubuvuzi hanze y’u Rwanda basabwe kubanza kwiyandikisha mu rugaga bateganya gukoreramo

    Dr. Ndimubanzi(iburyo) na Dr. Ndikubwimana basabye ababyeyi kuba maso bakabanza kugenzura ko unwana bagiye kurihirira amashuri yiyandikishije mu rugaga azakoreramo

    source : https://ift.tt/3nYZ2Xc

  • Omicron yakajije umurego ku Isi; Abaturarwanda barasabwa iki? – #rwanda #RwOT

    Isi yongeye gucika igikuba nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 bwitwa Omicron. Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko bufite ubukare kurusha Delta yari imaze igihe yarakangaranyije abantu.

    Iyi Virus yagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu minsi itatu ishize. Ubu yamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi nko mu Bubiligi, muri Israel no mu bindi bihugu.

    Byatumye hanafatwa ingamba abagenzi baturutse muri ibyo bihugu yabonetsemo batangira gukumirwa hirya no hino hanyuma kandi u Rwanda na rwo rusubizaho akato ku binjiye mu gihugu.

    Ubu bwoko bufite umwihariko ko Virus ikomatanyirijemo ibyagiye bihinduka kuri iyi virus kuva ku munsi wa mbere. Irakomeye ugereranyije n’izindi zose zabayeho.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

    Ikindi ni uko iyo virus, mu gusesengura imiterere yayo, harebwa n’uburyo yandura.

    Ati “Abashakashatsi baragagaza ko mu turemangingo twayo twahindutse, harimo ukwihinduranya kugera kuri 30 harimo ukwari gusanzwe kwa Delta na Alpha ariko ifite izindi nk’eshatu zihariye zirimo cyane cyane ituma ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo.”

    Iyi ifite ubushobozi bwo kwegera utunyangingo buri hejuru, ku buryo aho ifashe imata ikinjira mu mubiri kandi ikanduza kurusha indi. Mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo, ubwandu buri hejuru bitewe n’iyi virus aho bwavuye kuri 1% mu byumweru bitatu bukagera kuri 30%.

    Ati “Bigaragara ko yandura cyane. Ikindi ni ukureba ngo ’ese iyo virus irica cyane, ishobora gutera ibibazo cyane kurusha iyari isanzwe?’ Aho niho abashakashatsi bari gukurikirana abantu banduye ngo barebe ko bari kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane bikamuviramo gupfa n’ibindi bikunze kugaragaza umuntu wanduye Covid-19 bikamuviramo gupfa.”

    Ikindi kiri kurebwaho ni ubushobozi bw’imiti ihari ivura Covid-19. Ntabwo biratangazwa kuko hagikorwa ubushakashatsi.

    Dr Ngamije yavuze ko iyi virus iri kwandura cyane, ariko bitazwi niba yica cyane. Iyo ugupfa kw’abantu banduye igipimo kiri hejuru, biba bivuze ko iyo virus irakaze cyane.

    Kugira ngo ibyo bimenyekane, hazafatwa iyi virus hanyuma ihuzwe n’abasirikare batewe urukingo ku buryo babasha guhangana nayo, nibirangira barebe uko abo basirikare bica iyo virus cyane.

    Ati “Nibabona ku basirikare bashyizwe hamwe n’izo virus ziri gupfa ari nyinshi, bizaba bivuze ko ba bantu bakingiwe, bafite abasirikare bafite ubushobozi bwo kuba bakwica iyo virus.”

    Dr Ngamije yasabye abaturarwanda ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, bagerageza kwitwararika bagakomeza kubahiriza ingamba zari zisanzwe zo kwirinda iki cyorezo.

    “Uyu munsi inkingo dufite zifite ingufu kuri Delta, bivuze ngo uyu munsi wa none inkingo dufite muri zo zifite ingufu kuri Delta, niba hari n’icyahindutse kuri iyi virus nshya, turahera ku bushobozi dufite niba hari n’icyahindutse kuri iyo nshya turahera ku bushobozi buhari bwo guhangana n’izo virus. Ukingiwe, ibyo ari byo byose afite amahirwe yo kurama, kubaho no kutaremba kurusha utarakingiwe.”


    source : https://ift.tt/3rdpwWN

  • Abagabo bagira ipfunwe ry’ihohoterwa bakorerwa bashyiriweho uburyo barivuga mu ibanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa
    Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa

    Yabitangaje tariki ya 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ni ubukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gatsibo aho imiryango 19 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko.

    Batamuliza Mireille avuga ko kugera mu Ugushyingo 2021, abahohotewe ari 12,800 ariko abenshi ari abana basambanyijwe, hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa byakorewe mu ngo no gucunga nabi umutungo w’abashakanye.

    Avuga ko icyo bifuza ko cyashyirwamo imbaraga ari ugukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko buri wese akabigiramo uruhare.

    Ati “Ntabwo wakwicara ngo ndakubita umugore ngo ni yo izaza kubimbuza. N’abagabo murabizi ko bakubitwa, rero ntiwakwicara uvuge ngo ndamwirukanye ndamumenesha, ngo uvuge ngo umuyobozi w’inzego z’ibanze ni we uzaza gukemura icyo kibazo.”

    Uruhare rwa buri wese yaba uwakoze icyaha n’uwagikorewe ngo ni ngombwa mu gutanga amakuru kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe hakurikijwe amategeko, dore ko ihohoterwa rigira ingaruka ku warikorewe, umuryango ndetse n’Igihugu.

    Ni byo Batamuliza yasobanuye ati “Ni ukuvuga ngo yaba umugore cyangwa umugabo bose bashobora guhohoterwa. Imyumvire ko nta mugabo uhohoterwa igomba guhinduka n’urwego agezeho arusaba ubufasha bakumva ko agomba gufashwa kuko ntaba aje gutaka atababaye.”

    source : https://ift.tt/3xrIN7U

  • Banki ya Kigali yatanze inguzanyo ya 25,000,000Frw ku batsinze muri BK Urumuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashoramari bato bahawe igishoro, barerekana sheki bakikijwe n
    Abashoramari bato bahawe igishoro, barerekana sheki bakikijwe n’Abayobozi muri BK na Inkomoko

    Ni gahunda Banki ya Kigali (BK) ifatanyijemo n’Ikigo Inkomoko gifasha ba rwiyemezamirimo bavuye hirya no hino mu gihugu kwitegura bagaragaza uburyo imishinga yabo izagirira Abaturarwanda muri rusange akamaro, bagahabwa amahugurwa ari na ko abafite imishinga myiza kurusha abandi bahabwa igishoro kizabateza imbere.

    Kuri iyi nshuro ya gatanu, abahawe inguzanyo ya BK Urumuri ni ba rwiyemezamirimo batandatu bakora ahanini ibijyanye n’imideri y’imyenda hamwe n’abatunganya ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe ibijyanye n’amategeko, Emmanuel Nkusi Batanage, ashima uburyo abahabwa iyo nguzanyo babanza gutegurwa, ku buryo ibyo bakora nyuma yo guhabwa igishoro ngo bitanga umusaruro haba mu kwaguka kw’ibigo byabo ndetse no gutanga imirimo.

    Emmanuel Nkusi Batanage Umuyobozi muri BK ushinzwe Amategeko no gutera inkunga imishinga
    Emmanuel Nkusi Batanage Umuyobozi muri BK ushinzwe Amategeko no gutera inkunga imishinga

    Nkusi yagize ati “Muzi ko abantu bose bazahajwe na Covid-19, iyo tubahaye inkunga nk’iyi umuntu arongera akazahuka agatera imbere, bigahesha n’abantu imirimo”.

    Abahawe inguzanyo izishyurwa nta nyungu yongeweho ni ba nde?

    Hari ikigo ‘Gusa Ltd’ cyashinzwe n’uwitwa Dany Uwamungu muri 2019, kikaba gikora ibikoresho bitandukanye birimo intebe zo kwicaraho, udupfuko tw’amatara n’ibindi bintu by’imitako bikozwe mu mabuye, mu byuma no mu biti.

    ‘La fromagerie’ cyashinzwe n’uwitwa Micheline Thienpont hamwe na Apollon Kabahizi muri 2020, bakaba bakora za foromaje(fromage) mu mata y’inka n’ay’ihene bakayagurisha mu gihugu imbere no hanze.

    Ikindi kigo cyahawe inguzanyo ni ‘Talia Ltd’ cyashinzwe n’uwitwa Cynthia Umutoni muri 2018, kikaba gikora imitobe mu matunda kiyavanze n’izindi mbuto hamwe n’imboga.

    Ikigo Green Pack cyashinzwe na Esther Kamikazi afatanyije na Allan Nkurunziza muri 2020, biyemeza gukora ibikombe byo kunyweramo bikozwe mu mpapuro, ndetse na nyuma yaho barakomeje bakora ibintu byo gupfunyikamo impano n’ibiribwa.

    Ikigo KGL Flour cyashinzwe na Scovia Mutoni muri 2020 kikaba ari uruganda rutunganya ifu y’ibigori ndetse rugakora n’ibiryo by’amatungo, gishimirwa guhesha abagore imirimo no kurwanya imirire mibi.

    Byose ni Bamboo ni ikigo cyashinzwe na Delphine Uwera muri 2021, akaba ari umwana w’umukobwa kuri ubu ufite imyaka 22 y’ubukure, ariko yiyemeje guhinga imigano no kuyikoramo ibintu byose umuntu akenera kuva abyutse mu gitondo kugeza aryamye ninjoro.

    Uwera avuga ko imigano ivamo ibintu byose kuva ku biribwa, ku biryamirwa kuko ikorwamo ibitanda byo kuryamaho, igakorwamo inkweto zo kwambara, amasahane, ibikombe, ibiyiko, imigano yubakishwa inzu yo kubamo, igakorwamo igare cyangwa imodoka bagendamo,…mbese.

    Bavuga iki kuri gahunda ya BK Urumuri?

    Uwera washinze ikigo ‘Byose ni Bamboo’ akomeza avuga ko gahunda ya BK Urumuri itamuhesheje igishoro gusa, ahubwo ngo itumye yunguka ibitekerezo byatuma ava mu batunze za miliyoni akagera mu ruhando rw’abatunze za miliyari.

    Yagize ati “Miliyoni ebyiri mpawe ziradufasha kwagura aho dukorera no kwigisha urundi rubyiruko ruzavamo abakozi, kongera ingemwe z’imigano twari twarahinze, mu myaka mike nzaba mfite za miliyari”.

    Umuyobozi w’ibikorwa by’Ikigo Inkomoko cyahuguye abo ba rwiyemezamirimo, Teta Ndejuru ngo yizeye ko ubumenyi batanze buzabafasha kudasubira inyuma, kuko bahawe ubushobozi burenze ubwo bakoreshaga mbere.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y
    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Jonas Munyurangabo

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative(MINICOM), Jonas Munyurangabo ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa, ashima BK Urumuri ko yaba uburyo bwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato benshi cyane mu gihe ibindi bigo binini mu gihugu byayifatiraho urugero.

    Munyurangabo agira ati “Urabizi ko abantu bashaka igishoro bakakibura kubera gusabwa ingwate cyangwa inyungu nyinshi kandi ari bwo bagitangira, gahunda nk’izi rero twifuza ko zazabaho nyinshi mu rwego rwo gufasha wa muntu ufite igitekerezo cyiza ariko adafite igishoro”.


    source : https://ift.tt/3G8dfHB

  • Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwatumye u Rwanda rusubizaho akato ku bava mu mahanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 kandi bufite ubukana.

    Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abajya mu kato muri izo hoteli bazajya biyishyurira, ihamagarira abantu bose harimo n’abakingiwe gukurikiza cyane ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Abantu barasabwa kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka uhagije winjire mu nzu.

    Abantu kandi bagirwa inama yo kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori n’imyidagaduro bitari ngombwa, gushyira intera byibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no gukaraba cyangwa gusukura intoki kenshi.

    source : https://ift.tt/3nVeVh4

  • #COVID19: Abanduye bashya 8 babonetse mu bipimo 12,065 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3HYrS1F

  • Umukinnyi wamamaye muri Paris Saint-Germain ari mu ruzinduko mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Raimundo Souza Veira de Oliveira
    Raimundo Souza Veira de Oliveira

    Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruri mu rwego rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’iyo kipe yo mu Bufaransa bwa ‘Visit Rwanda’. Rai azitabira ifungurwa ry’ishuri ry’umupira w’amaguru rya mbere rya PSG riherereye mu Karere ka Huye. Rai abaye uwa kabiri usuye u Rwanda aturutse muri PSG, kuva yatangira ubufatanye n’u Rwanda muri 2019.

    Rai abaye uwa kabiri uje mu Rwanda nyuma ya Youri Djorkaeff wasuye u Rwanda umwaka ushize. Rai yaje aherekejwe n’umugore we, akaba azanahura n’Umufaransa Mr Boris Becker, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambuga, na we uri mu Rwanda mu rwego rw’itangizwa ry’iryo shuri ry’umupira w’amaguru (academy).

    Nyuma, ibyo byamamare bizajya gusura Pariki y’igihugu y’ibiruga, kugira ngo bajye kwirebera ingagi ziri mu cyanya cyazo, basure n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Akigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, Rai yagize ati “Turumva dufite ibyishimo byinshi byo gushyigikira ubufatanye bw’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’amahirwe ubwo bufatanye butanga mu kuzamura abato bafite impano mu bya siporo. Dufite n’amatsiko menshi yo kureba ibyiza byo ku butaka bw’imisozi igihumbi”.

    Uruzinduko rwa Rai mu Rwanda, ruje nyuma y’imyaka ibiri y’ubufatanye bwa Visit Rwanda na PSG. N’ubwo iyo myaka yaranzwe n’ingaba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, PSG yakomeje gukora uko ishoboye igaragaza u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura kuri ba mukerarugendo ndetse no ku bafana b’umupira w’amaguru.

    Niyonkuru Zephanie, Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagize ati “Tunejejwe no kwakira umunyabigwi wa PSG Rai, umugore we Becker ndetse n’itsinda ryose bari kumwe mu Rwanda, kubera igikorwa gikomeye cyo gutangiza ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG. Iryo shuri ni umwe mu mishinga ikubiye mu bufatanye bwacu, uzagira uruhare rukomeye ku iterambere rya Siporo mu gihugu. Twiteguye kwakira n’abandi baturuka mu muryango wa PSG muri Visit Rwanda”.


    source : https://ift.tt/3EdpFgN