Tag: featured

  • Perezida Kagame yamaze impungenge abibaza ku musaruro w’ishoramari ryashowe mu burezi – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yiga ku bufatanye bukenewe mu guteza imbere uburezi ku rwego mpuzamahanga, ‘Global Education Summit’, yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

    Perezida Kagame yavuze ko umusanzu w’ibihugu byose ukenewe kugira ngo intego Isi yihaye yo kugeza iterambere rifite ireme kuri bose izabe yagezweho mu 2030.

    Yagize ati “Ku rwego rw’Isi, dukeneye gukuba gatatu amafaranga dushora mu burezi kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).”

    Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo ruzamure ireme ry’uburezi ry’abana b’Abanyarwanda.

    Yagize ati “Mu Rwanda, twashyize imbaraga mu kugera ku ntego yo gushyira 20% [by’ingengo y’imari] mu rwego rw’uburezi, ndetse twabashije kubaka amashuri 22.500 mu mwaka ushize.”

    Yongeyeho ko ibi byumba by’amashuri bizashoboza urwego rw’uburezi kuba umusemburo w’iterambere mu Rwanda.

    Yakomeje ati “Ibi bizaba umusingi wo gukomeza kubaka urwego rw’uburezi kandi twese turasabwa kugira icyo dukora [kugira ngo iyo ntego igerweho].”

    Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutarajwe ishinga no kongera amafaranga ashyirwa mu rwego rw’uburezi gusa, ahubwo runagamije ‘kuyashora mu buryo atangamo umusaruro’.

    Ibi kandi bijyana no kongera ibyo u Rwanda rushora mu mashuri makuru na kaminuza, kugira ngo atange ubumenyi bukenewe buzatuma abayasohokamo bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Ishoramari rirambye mu mashuri makuru ni ingenzi mu kuzamura ubumenyi bukwiriye bunakenewe mu iterambere y’ubukungu.”

    U Rwanda rumaze iminsi rushora mu rwego rw’uburezi, kuko uretse kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, byitezweho kuzatwara arenga miliyoni 400$, rwanashoye mu kuzamura umushahara w’abarimu, kongera umubare w’ibitabo bikoreshwa mu mashuri yisumbuye, kuvugurura integanyanyigisho, gutanga mudasobwa ku banyeshuri bo mu mashuri makuru, gushishikariza ibigo n’amashuri makuru bikomeye ku rwego rw’Isi, kuzana ibyicaro byayo mu Rwanda n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko uburezi bufite ireme ari umusingi w’iterambere rirambye

  • Batanu bafashwe muri Nyakanga bakekwaho kwiba amashanyarazi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo abagabo babiri bafatiwe mu Kagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, bakekwaho kuyobya urusinga rwo muri mubazi bakiba amashanyarazi bakoreshaga mu bikorwa byabo byo gusudira.

    Abo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Kicukiro kugira ngo bakurikiranwe kuri ibyo byaha.

    Aba bafashwe mu gihe ku wa 9 Nyakanga 2021, umugabo ufite igorofa iri kubakwa muri Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando, Umudugudu wa Taba, yafashwe akekwaho kwiba amashanyarazi asudiriza inzugi n’imiryango byagombaga gukoreshwa mu gukinga iyo nyubako ye ndetse ikirego gihita gishyikirizwa RIB ya Gasabo.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, yavuze ko abakekwa bose bazagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi.

    Yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

    Ati “REG ifatanyije n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu.”

    Itegeko rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abafashwe biba umuriro w’amashanyarazi bahise bashyikirizwa ubutabera

  • Ngoma: Umuhanda w’ibilometero 35 uhuza Kibaya-Rukira-Nasho ugiye gushyirwamo kaburimbo – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda ukora ku Mirenge ya Rukira na Murama yo mu Karere ka Ngoma, ukanakora ku wa Nasho wo muri Kirehe, uri kubakwa na NPD Cotraco. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw yatanzwe n’umuherwe Howard G. Buffett usanzwe ufite n’ibikorwa byo kuhirira imirima y’abaturage i Kirehe.

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nyakanga 2021, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwafunguye ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda wahawe amezi 15 ngo ube wuzuye.

    Bamwe mu baturiye aho uyu muhanda uri kubakwa bashimishijwe no kuba bagiye kwegerezwa uwa kaburimbo, bavuga ko ari nk’igisubizo bahawe mu mibereho yabo.

    Karemera Stiven utuye mu Murenge wa Rukira mu Kagari ka Buriba mu Mudugudu wa Kanzenze, yavuze ko yishimiye kubona kaburimbo mu gasantere kabo ahamya ko bizatuma batongera guhendwa n’ababaguriraga imyaka yabo.

    Ati “Twari dusanzwe dukoresha uyu muhanda mu buryo iterambere ryari rike bitewe nuko wononekaraga cyane igihe imvura yabaga yaguye. Hari ibinyabiziga bitageraga mu murenge wacu cyane cyane imodoka zitwara imyaka, ibi byatumaga abacuruzi bake twabonaga baduhenda cyane none ubu uyu muhanda niwuzura tuzashobora kugira abaguzi benshi.”

    Habimana Olivier usanzwe akora akazi k’ubumotari we yavuze ko bishimiye umuhanda mwiza bagiye kubakirwa urimo kaburimbo, kuko bagorwaga cyane no gutwara abagenzi mu gihe cy’izuba ryinshi ngo kuko wabagamo ivumbi.

    Yakomeje agira ati “Ikindi amapine yacu yashiraga vuba bitewe n’umuhanda mubi none bagiye kuwutwubakira bitume na moto zacu ziramba.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho ibisubizo bitandukanye mu korohereza ubucuruzi.

    Ati “Uje gukemura ibibazo byari bihari mu migenderanirane, nubwo wari uhari ukoze mu buryo bw’igitaka busanzwe ntiwari ukoze neza. Aka ni agace dufite kera ibitoki byinshi, imodoka zabijyanaga i Kigali zagorwaga no kuwunyuramo ndetse n’indi myaka nayo bikagorana.”

    Uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uyu muherwe asanzwe afite ibikorwa byo kuhirira abaturage barenga 2000 ku buso burenga hegitari 1100 mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.

    Umuhanda w’ibilometero 35 uturuka mu Karere ka Ngoma mu mirenge ibiri ukagera mu Karere ka Kirehe watangiye kubakwa aho byitezwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje

    Iki gikorwa cyatangijwe n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Ngoma

    Uyu muhanda biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 3,5 Frw azatangwa n’Umuherwe Howard Buffett ku bufatanye na Leta y’u Rwanda

  • Nyanza: Abasaga 70 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa
    Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa

    Abafashwe barimo 34 bari bakoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo, 25 barengeje amasaha yateganyijwe kuba buri wese ari mu rugo, 12 batari bambaye agapfukamunwa hamwe n’abandi babiri bafashwe bagiye gusura umurwayi kandi ari muri Guma mu Rugo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko bose bafashwe kubera ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakaba bari buhanwe.

    Ati “Baracibwa amande yashyizweho na Njyanama y’akarere hakurikijwe buri cyikiro amakosa yakozwemo. Ikindi twanabakanguriye kurushaho kwirinda Covid-19 kuko uko umuntu yica amabwiriza ni ko kongera Covid-19”.

    Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19
    Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19

    Ubwo twakoraga iyi nkuru bose uko bafashwe bari bakiri kuri Sitasiyo ya polisi aho bari bategereje gupimwa ngo harebwe ko nta waba wanduye icyo cyorezo, ubundi babone gucibwa amande ndetse no gukomeza gushishikarizwa kurushaho kudakomeza gukerensa Covid-19.

    Abafashwe biganjemo urubyiruko, ari na ho SP Kanamugire ahera abashishikariza kwerekana umusanzu wabo mu gukumira no kwirinda Covid-19.

    Ati “N’ugushyiramo imbaraga nyinshi urubyiruko tukagerageza kubibumvisha ko Covid-19 ihangayikishije, kandi ni bo bagafashe iya mbere mu gukangurira abandi kuyirinda. Ntabwo rero byagakwiriye ko ari bo bafatirwa mu makosa”.

    Polisi kandi irashimira uruhare rw’abaturage bakomeje kwerekana batanga amakuru, kuko 34 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

    Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Uretse abo 73 bafashwe ku wa 28 Nyakanga, no ku wa 27 Nyakanga 2021 hari hafashwe urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bari mu birori bitemewe aho banywaga inzoga ndetse barimo no gusakuriza abaturanyi.


  • Menya amasaha Abanyarwanda batatu baza gukinira mu mikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Mugisha Moise wabimburiye abanyarwanda gukina ubwo yahatanaga mu gusiganwa ku magare ariko ntabashe gusoza isiganwa, kuri uyu wa Gatanu haraza kuba hatahiwe abandi bakinnyi batatu bakina umukino wo koga no gusiganwa ku maguru.

    MANIRAGUHA Eloi ukina umukino wo koga (50m freestyle) azakina 12:08pm

    Maniraguha Eloi wanitabiriye imikino Olempike yabereye i Rio muri Brazil mu mwaka wa 2016, azasiganwa ku i Saa Sita n’iminota umunani z’amanywa aho azasiganwa mu koga metero 50 bizwi nka Free Style.

    “Nzatanga ibyo nzaba mfite byose kugira ngo mbashe kuba nakwitwara neza kuko biri mu byanzanye hano”

    Agahozo Alphonsine OLY (Swimming) azakina 12:26pm zo mu Rwanda.

    Agahozo Alphonsine ugiye gukina iyi mikino Olempike, yabashije kuyikina bwa mbere mu mwaka wa 2021 ubwo yari afite imyaka 16, akaba azasiganwa mu koga metero 50 (Free Style) aho ubusanzwe ibihe byiza akoresha ari amasegonda 33.13.

    Abazwa uko yiteguye yagize ati “Ku munsi w’ejo nzaba ndi kumwe n’abantu umunani baturuka mu bihe bitandukanye, bose bafite ibihe byiza kundusha ariko nanjye uko niteguye ndumva niteguye kuzahatana nabo”

    Marthe YANKURIJE (Umukino wo gusiganwa ku maguru)

    Yankurije umenyerewe mu mikino yo gusiganwa ku maguru aho azaba asiganwa metero 5000, akaba ubusanzwe ibihe byiza yakoresheje ari iminota 16, amasegonda 33 n’iby’ijana 85, azasiganwa 12h26 ku masaha yo mu Rwanda

    Abazwa uko yiteguye isiganwa yagize ati “Tumeze neza nta kibazo, nejejwe no kuba nzakinana n’ibihangange byo ku isi, nkaba niteguye ko nzahagarara neza ngahatana, imyiteguro nakoze ndumva meze neza nta kibazo”

  • RDF yagaragaje ibikorwa ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho muri Mozambique (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Colonel Rwivanga Ronald
    Colonel Rwivanga Ronald

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uretse umusirikare wakomeretse, ingabo z’u Rwanda zihagaze neza ndetse zashubije inyeshyamba inyuma.

    Kuva ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique tariki 9 Nyakanga 2021, mu byumweru byakurikiyeho zatangiye kujya mu birindiro kandi zitangira guhangana n’inyeshyamba.

    Col Rwivanga yavuze ko abarwanyi b’inyeshyamba bamwe bishwe mu matariki ya 24 Nyakanga na 26 Nyakanga 2021.

    Col Rwivanga yavuze ko usibye abishwe muri izo nyeshyamba, hari n’intwaro zafashwe.

    Yagize ati “Ingabo z’u Rwanda aho zagiye zihura n’umwanzi zaramuneshaga, ubu umusirikare wacu umwe ni we wakomeretse kandi ari kwitabwaho.”

    Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, byavugwaga ko nyuma y’amezi atandatu hazakorwa igenzura rigamije kugaragaza niba zizagumayo cyangwa zakurwayo. Icyakora mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zirimo bidashingiye ku gihe runaka zizamara, kuko bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

    Mu gihe benshi bibaza inyungu u Rwanda rufite mu kohereza ingabo muri Mozambique, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko nta kiguzi u Rwanda rwamusabye ahubwo ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda biri mu kugarura amahoro.

    Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda akaba avuga ko kuva muri 2004 u Rwanda rwitabira ibikorwa byo kugarura amahoro nk’igihugu kizi agaciro k’amahoro.

    Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi hari impinduka ziriyo kuva twagerayo.”

    Minisitiri Vincent Biruta
    Minisitiri Vincent Biruta

    Naho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, we yemeza ko kuba u Rwanda rwaratabaye Mozambique binyuze mu masezerano ibihugu bifitanye kandi ko umuryango wa SADC wabimenyeshejwe hamwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ibindi bihugu bikorana bya hafi na Mozambique.

    N’ubwo u Rwanda rukomeje kotsa igitutu inyeshyamba zigendera ku mahame ya kisilamu mu Majyaruguru ya Mozambique, ingabo zibumbiye mu bihugu bigize umuryango wa SADC na byo byamaze kohereza ingabo muri iki gihugu.

    Inyeshyamba zimwe zikaba zatangiye kwambuka umupaka zijya muri Tanzania aho benshi bari basanzwe bava mu guhungabanya umutekano.

    Kuva muri 2017 inyeshyamba zateje umutekano mukeya mu majyaruguru ya Mozambique mu duce twa Palma, Afungi, Muenda na Awasse ndetse abaturage babarirwa mu bihumbi 800 bavuye mu byabo mu gihe ababarirwa mu bihumbi bitatu bishwe, imishinga y’iterambere irahagarara harimo n’iyo gucukura Gaz.

    Reba Video y’Umuvugizi wa RDF asobanura ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

  • U Rwanda nta bushobozi bwo gukoresha Pegasus rufite – Minisitiri Biruta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w
    Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.

    Pegasus ni ikoranabuhanga ry’Ikigo cyo muri Israel cyitwa NSO, rikaba rishyirwa muri telefone y’umuntu atabizi rigakuramo inyandiko, amafoto, amashusho n’amajwi umuntu afitemo cyangwa igihe ahamagarana n’abandi, rikabyoherereza umuntu urimo kuneka iyo telefone.

    Dr Biruta yavuze ko urutonde ruvugwa rw’amatelefone y’abantu u Rwanda ruregwa kuneka, ngo rwakozwe n’abagamije guharabika u Rwanda mu gihugu imbere no hanze, ndetse no kuruteranya n’amahanga.

    Yagize ati “Ntabwo dufite ubwo bushobozi bwa tekiniki mu buryo bwose, ni ngombwa kandi kumenya urujijo rwatewe n’uburyo bwakoreshejwe mu kuzana ibyo birego, nta muntu n’umwe uzi aho urwo rutonde rwavuye ndetse n’icyo ibiri kuri rwo bisobanura”.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko ibyo birego na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabyamaganye mu mwaka wa 2019 ko ubwo bushobozi (buhambaye) ntabwo u Rwanda rufite.

    Dr Biruta yavuze ko indi shusho itari nziza ku Gihugu ari ibivugwa ‘n’abashaka kwigisha u Rwanda ubwigenge bw’inkiko n’ubutabera bunoze’, ibi ngo bikaba byafatwa nk’irondaruhu (racism) no kwigaragaza nk’aho ari bo bagena kubaho k’u Rwanda.

    Dr Biruta avuga ko abashinja u Rwanda kudatanga ubutabera ku baregwa ibyaha, ari bo barwanya ko abakorewe ibyaha bahabwa ubutabera, wenda ngo ari ukubera ko abakeneye kurenganurwa bo batigeze bamenyekana muri filime za Holywood no kwambikwa imidari.

    Minisitiri Biruta akavuga ko u Rwanda rutazigera rushyirwaho agahato, kandi ngo rwiteguye gutanga ubutabera mu buryo bwose bunyuze mu mucyo, nk’uko ari inshingano ku baturage ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

  • Musanze: Barashima uruhare rw’Isibo mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasibo agenda ahabwa amazina anyuranye
    Amasibo agenda ahabwa amazina anyuranye

    Nk’uko biri muri raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Isibo ni urwego rudafata ibyemezo, ariko rufasha abaturage mu mibanire yabo, ndetse rukaba ikiraro gihuza abaturage n’ubuyobozi.

    Abo mu bice binyuranye bigize Akarere ka Musanze, bafata urwo rwego nk’ubuyobozi bwabegerejwe, aho ibibazo byabo ngo bikemuka neza kandi vuba mu bwumvikane, dore ko abaturage bose baba baziranye.

    Ibyo ngo bibafasha gukemura ibibazo mu buryo bwihuse, bikabarinda n’ingendo bajya mu nzego zo hejuru, nk’uko byari mbere y’uko begerezwa urwo rwego.

    Umwe muri abo baturage witwa Nyirambarushimana Léonie ati “Ugira ikibazo Mudugudu yaba adahari Mutwarasibo agahita agikemura, urabona iyo wakigiranye na mugenzi wawe tuvuge nk’ibi by’uburengerere bw’amasambu, Mutwarasibo aratwunga kigakemuka neza kuko aba atwegereye atuzi twese, agakemura icyo kibazo atabera kuko aba agifiteho amakuru ahagije, turashimira Leta yatwegereje ubu buyobozi”.

    Undi ati “Ubuyobozi bwaratwegereye, urabona niba Isibo ifite nk’ingo 12, umukuru w’isibo amenya uburyo atuyobora kuko aba atuzi, ibibazo by’amakimbirane byaragabanutse kubera inama tugirwa n’ubwo buyobozi”.

    Undi wo mu Murenge wa Gacaca ati “Urwego rw’isibo rwaziye igihe, baradufasha ntibaduhutaza kuko akenshi ba Mutwarasibo bavuka muri twe, baba batuzi neza”.

    Ayo Masibo, abayahagaririye ubu bitwa ba Mutwarasibo, nibo bari ku ruhembe rw’ibikorwa bifasha abaturage mu iterambere, aho bari kwifashishwa mu bufasha bwo kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid 19.

    Mutwarasibo Nyiraneza Aïsha mu Isibo yitwa ‛Tubane mu mahoro’ ati “Turi imbaraga z’igihugu, iyo banyita Mutwarasibo numva ko ari urwego banshyizemo ruri hejuru rufite inshingano zikomeye. Dukemura ibibazo binyuranye birimo n’amakimbirane, nta muturage ukijya ku murenge tutabanje kumwumva”.

    Undi witwa Sezibera ati “Urwego rw’Isibo rworohereje abaturage mu ikemurwa ry’ibibazo byabo badakoze ingendo, ibibazo tubafasha kubikemura, ibinaniranye ni byo bijya mu rwego rwisumbuye, tuvuge niba ari ingo 20, kumenya ibibazo byabo biroroha kurusha uko byakorohera Mudugudu uba ufite ingo zigera mu 100, abaturage na bo barabizi ko urwego rw’Isibo rufatiye igihugu runini”.

    Nyirambarushimana Léonie arashima akamaro k
    Nyirambarushimana Léonie arashima akamaro k’Isibo mu mibereho ye

    Uretse kuba ba Mutwarasibo bagira inama abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye, n’Ubuyobozi ku rwego rw’akarere bushimangira ko ba Mutwarasibo batanze umusaruro ufatika mu rugamba rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Kamanzi Axelle, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze abisobanura.

    Agira ati “Ubundi iyo ingabo ziri ku rugamba ziba zigabanyije mu byiciro bitandakanye birimo amasibo, natwe rero turi ku rugamba rw’iterambere, turebeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Iyo abantu begeranye baba baziranye umwe aba azi ibibazo by’umuryango w’undi, kwicarana rero bagakemura ibyo bibazo biroroha cyane, baba ari bake kandi baziranye”.

    Arongera ati “Abaturage baba bahuriye ku bintu byinshi, biroroha kumenya umwana wasibye ishuri, biroroha ko abagize amakimbirane baganirizwa mu kubafasha kuyakemura, biroroha ko muri ibi bihe bya COVID-19 bafata ingamba zo kuyirwanya. Uyarenzeho bakamumenya mu buryo bworoshye bakamucyaha, mu by’ukuri uruhare rw’amasibo mu bikorwa by’igihugu ni nta makemwa”.

    Urwego rw’Isibo nk’ubuyobozi bubanziriza ubundi kandi bwegereye abaturage kurusha izindi nzego, ni na ho habera ubukangurambaga muri gahunda nshya zigenda zishyirwaho na Leta, nko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

    Usanga hirya no hino mu midugudu ayo masibo afite amazina ayaranga y’ubutwari, urugero nk’Isibo y’Agaciro, Isibo y’Ubutwari, isibo yo Gukunda igihugu, isibo y’Imbanzabigwi n’andi mazina anyuranye yumvikanamo indangagaciro z’igihugu.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko inkomoko y’amasibo ituruka ku Itorero ry’igihugu, aho inkomoko y’amazina yahawe amasibo aba afite igisobanuro cyayo, kandi itorero rikaba ritorezwa mu mudugudu, bityo abaturage bagatozwa indangagaciro no gukunda igihugu.

    Ubundi Amasibo y’Intore ni itsinda rito rihuza imbaraga no kurushaho kumenyekana mu mudugudu, iyo sibo y’Intore ikaba akenshi igirwa n’ingo hagati ya 15 na 20 zegeranye, aho abagize izo ngo baba basabwa gukorana byoroshye no gusuzuma intambwe buri wese atera ku rugerero rwo kwigira, kwihesha agaciro no kwikura mu bukene banafatanya gucyaha utatiye igihango bafitanye.

    Kamanzi Axelle, Umuyobozi w
    Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    Itorero ry’umudugudu rigizwe n’abaturage bose batuye muri uwo mudugudu, aho kugira ngo iryo torero ry’umudugudu rikore neza, ryigabanya mu masibo y’Intore akigabanyamo Ingamba z’intore.

    Itorero ry’umudugudu kandi ni urubuga buri wese utuye umudugudu atorezwamo kuba Umunyarwanda ukunda igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kandi ufite umuco w’ubutore ugaragarira ku mahame Intore igenderaho no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda biyiranga, mu mikorere yayo ya buri munsi.

    Amahame y’Intore agira ati “Intore ntiganya ishaka ibisubizo, intore si nanjye binyobere, ni nkore neza bandebereho. Intore ntiyoba no mu nzira y’inzitane yishakira inzira, Intore ikemura ibibazo byayo itabyimurira ku yindi, Intore ntigambanira indi, kirazira gutatira igihango, Intore ntivunda, ntisahinda, ijabo ryayo riyiha ijambo”.

    N’ubwo Isibo atari urwego rufata ibyemezo, ariko rufatwa nk’urwego rugira uruhare mu bukangurambaga, mu gutanga amakuru ndetse no kuba ari ikiraro gihuza abaturage n’inzego nkuru z’ubuyobozi.

  • Umunyarwandakazi Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura imikino ya ¼ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo haza kuba hakomeza imikino ya ¼ mu bagore, mu mikino Olempike ikomeje kubera mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani.

    Abanyafurikakazi barimo Mukansanga Salima (uri hagati) bazasifura imikino ya 1/4
    Abanyafurikakazi barimo Mukansanga Salima (uri hagati) bazasifura imikino ya 1/4

    Mu mukino wa ¼ uzahuza U Bwongereza na Australia guhera i Saa tanu z’amanywa, uzasifurwa n’abasifuzi bose bakomoka ku mugabane wa Afurika, bikaba ari ubwa mbere mu mateka y’imikino olempike aho abasifuzi b’abagore bose bakomoka muri Afurika bazasifura umukino umwe.

    Abasifuzi batanu b’abagore bazasifura uyu mukino

    Salima Rhadia Mukansanga (Rwanda)
    Mary Njoroge (Kenya)
    Patience Ndidi Madu Nigeria (Nigeria)
    Bernadettar Kwimbira (Malawi )
    Maria Packuita Cynquela (Mauritius)

    #Tokyo2020 Five African female referees make Olympic history as they will officiate the quarter-final match:
    🇬🇧vs🇦🇺

    ✅Salima Rhadia Mukansanga🇷🇼
    ✅Mary Njoroge🇰🇪
    ✅Patience Ndidi Madu Nigeria🇳🇬
    ✅Bernadettar Kwimbira🇲🇼
    ✅Maria Packuita Cynquela🇲🇺#itsTimeItsNow #CAFOnline pic.twitter.com/dm163vq7d1

    — CAF Media (@CAF_Media) July 28, 2021


  • Ba Ambasaderi bashya barimo uw’u Bufaransa bakiriwe na Perezida Kagame (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni Aishatu Aliyu Musa wa Repubulika ya Nigeria, Antoine Anfré w’u Bufaransa na Omar Daair w’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru.

    Reba muri iyi Video uko icyo gikorwa cyagenze