Tag: featured

  • REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona – #rwanda #RwOT

    Muri iyi mfashanyigisho itarisanzweho, hazaba harimo inyandiko yemewe ikoreshwa n’abatabona izwi nka [braille] n’iy’ururimi rw’amarenga ndetse banashyirirweho inkoranyamagambo irimo ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga.

    The New Times itangaza ko iyi mfashanyigisho izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2021-2022.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson, yavuze ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuyinoza neza ndetse bikazakurikirwa no gushaka abarimu bafite inararibonye n’ubumenyi buhagije bwo kwigisha aya masomo aziyongera ku yari asanzwe ku banyeshuri bafite ubwo bumuga.

    Yagize ati “Mbere aya masomo yarafatwaga ariko ntabwo twari dufite imfashanyigisho yayo, abigaga aya masomo bakoreshaga iya UNICEF. Gusa ubu iyi mfashanyigisho izashyirwa muri porogaramu z’igihugu, bivuze ko abanyeshuri bose bazakurikiza imfashanyigisho imwe mu rurimi rukwiriye.”

    Yakomeje avuga ko intego yo gushyiraho aya masomo ari ukugira ngo n’abanyeshuri bafite ubumuga babashe guhatana kandi bongererwe amahirwe mu myigire yabo kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubaho badakeneye ubufasha bw’undi muntu.

    Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona, RUB, avuga ko REB itangije iyi nyigisho mu gihe nyacyo kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta numwe usigaye inyuma.

    Ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona [braille] zivuye mu bihugu bitandukanye kuko mu Rwanda ntayo twagiraga. Iki cyari ikibazo, kuko nka HVP Gatagara y’i Rwamagana yigisha inyandiko ivanze y’Icyongereza n’Igifaransa, ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho ryo ryigisha iy’Icyongereeza gusa, ayandi mashuri nayo akigisha braille zitandukanye.”

    Akomeza avuga ko iyi mfashanyigisho ya REB igiye gutangizwa izafasha abanyeshuri kwiga braille imwe ndetse binaborohere mu kizamini cya Leta kuko byabagoroga kuko batabaga bazi ubwoko bw’inyandiko bazakoresha mu kizamini.

    Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, yavuze ko muri Nzeri 2021 hazaba habonetse inkoranyamagambo irimo ibimenyetso birenga 2000 by’ururimi rw’amarenga, izakoreshwa mu mashuri kugira ngo ifashe abarimu n’abanyeshuri kwihugura ndetse ikazashyirwa no kuri murandasi ku buryo uyishatse wese yayikoresha.

    Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana, Padiri Ntirenganya Maurice, yavuze ko iyi mfashanyigisho izafasha abanyeshuri mu myigire, avuga ko bibaye byiza hashyirwaho n’ibitabo byanditse mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona kuko ubusanzwe ikigo aricyo kihindurira ibitabo mu nyandiko ya braille.

    REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva

  • Hari gukorwa iki ngo ibyigwa mu mashuri bihuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ? – #rwanda #RwOT

    Abikorera by’umwihariko abafite ibigo bitanga akazi ku barangiza amashuri bahorana impungenge z’uko ubumenyi bazana mu kazi budahura n’ubwo baba bifuzwaho bigira ingaruka zikomeye ndetse bigatuma ikigero cy’ubushomeri gikomeza gutumbagira by’umwihariko mu rubyiruko cyane ko ari na rwo rurangiza amashuri ku bwinshi.

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020, cyagaragaje ko ibipimo by’ubushomeri byiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu.

    Ibi kandi binajyana no kuba igipimo cy’ubushomeri ku bantu batize kiri hasi ugereranyije n’abize kuko ubushomeri ku bantu batize ari 15.1% mu gihe igipimo cy’ubushomeri ku bantu bize kiri kuri 25% ku barangije ayisumbuye na 15.7% ku barangije Kaminuza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko ubusanzwe iki ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije ariko ahanini giterwa no kuba ibyigishwa mu mashuri bitarahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Hakwiriye kugira igikorwa, kimwe ni amasomo agendanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, icya kabiri ni uguherekeza abarangiza amashuri cyangwa gufatanya n’abikorera gushyiraho uburyo abarangiza amashuri bajya batozwa imirimo ndetse bakanamenyekana ku isoko.”

    Bapfakurera avuga kandi ko akenshi uwikorera we iyo akeneye gutanga akazi ashaka wa muntu ubizi kandi ubifitiye ubushobozi, bityo bigakomeza kuba imbogamizi kuri ba banyeshuri baba barangije amashuri bataragira ubwo bunararibonye bukenewe.

    Ati “Uwikorera iyo ashaka serivisi cyangwa gutanga akazi agerageza gushaka umuntu ubizi, ba bandi bashobora kuba batanga akazi muri ziriya nzego abarangije amashuri babarizwamo, hari ubwo abarangiza amashuri baba badafite ubwo bushobozi cyangwa ubumenyi bwifuzwa n’uwikorera.”

    Bapfakurera asaba abikorera by’umwihariko abafite inganda gufatanya na Leta mu gufasha abarangiza amashuri kwimenyereza imyuga kugira ngo bazavemo abakora akazi k’Abanyarwanda cyangwa abahanga inganda zabo.

    Avuga kandi ko no ku mashuri yigisha imyuga, hakenewe gukomeza kuganira haba ku ruhande rw’abikorera ndetse na Leta kugira ngo abayigamo bajye bafashwa bahabwe ubwo bumenyi abikorera bakeneye.

    Ati “Ibiganiro hagati y’amashuri n’abikorera birakenewe n’abikorera kandi bashishikarizwa gufasha abanyeshuri cyangwa abarangiza amashuri kubatoza imirimo kugira ngo mu myaka iri imbere tuzabe dufite abanyeshuri bacu bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo kandi bakore iyo mirimo y’Abanyarwanda aho kujya kuzana abanyamahanga.”

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi baherutse kubaza Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ingamba guverinoma ifite mu gukemura iki kibazo gihangayikishije igihugu.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Hari inama ya Sena yari yafashe umwanzuro wo kwihutisha inyigo ku isesengura ry’imirimo ikenewe mu gihugu mu gihe giciriritse ndetse n’igihe kirambye hagamije gushyira imbaraga mu guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yamusubije ko “Iki cyararangiye. Uyu mushinga wararangiye, ni inyigo twari twayise ‘skills gap’ kumenya ngo mu Rwanda dukeneye abantu bangana iki bize iki muri buri kintu? Iyo nyigo yararangiye ubu tuzi ngo mu Rwanda dukeneye abantu bize gukora amashanyarazi bangana gutya, abize ibyo gukora amazi bangana gutya.”

    Yakomeje agira ati “Dushobora no kuvuga ngo dukeneye abagoronome bize iby’icyayi bangahe, abize kuhira bangahe? Ikibazo dufite ubu ni ugushyira gahunda zisobanutse mu kugenda dusubiza icyo cyuho, tukavuga ngo niba dusanze mu baganga aho dukeneye abantu benshi ni aha n’aha turohereza abantu kwiga ari benshi aho hantu dufitemo abantu bake babyize.”

    Ku rundi ruhande ariko Guverinoma irateganya gushyiraho amabwiriza agenga gahunda ya Igira ku Murimo (Workplace Learning), aho ateganya uburyo bw’imikorere n’imikoranire hagati y’abagira uruhare muri gahunda z’imenyerezamwuga kugira ngo imbogamizi zagaragaye ziveho.

    Imirimo ihangwa ni agatonyanga mu nyanja

    Raporo iheruka ya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mifotra igaragaza ko nibura buri mwaka Abanyarwanda binjira ku isoko ry’umurimo [ni ukuvuga ababa barangije amashuri mu byiciro bitandukanye] ari 225.000.

    Ku rundi ruhande ariko, Mifotra igaragaza ko ku mwaka hahangwa imirimo 214000. Ni ukuvuga ko abinjira ku isoko ry’umurimo baruta cyane imirimo iteganywa guhangwa, irimo iya leta n’iy’abikorera.

    Ibibazo bikomeye bikibangamiye iyi gahunda yo guhanga imirimo myinshi birimo kuba ubumenyi butangwa mu mashuri usanga akenshi budahura n’ibiba bikenewe ku isoko ry’umurimo, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko ugasanga bagifite ibibazitira byinshi birimo amananiza mu bisabwa bijyanye n’inguzanyo z’ibigo by’imari n’ibindi.

    Bapfakurera avuga ko ahanini iki kibazo cyo kuba abarangiza amashuri bakeneye akazi baba ari benshi kurusha imirimo ihari, ahanini biterwa no kuba badafite ubumenyi cyangwa se n’ababufite ntibabashe guhura na babandi batanga akazi.

    Aati “Ugiye kureba abatanga serivisi mu Rwanda mu buryo butandukanye usanga bakiri bake kandi abasohoka mu mashuri ari benshi, hari ugusohoka ari benshi badafite ubumenyi, ikindi cya kabiri ni ukutagira uburyo bubahuza n’abatanga akazi.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi ariko iyi mirimo usanga imyinshi ahandi itangwa n’abafite inganda, kandi burya gushinga uruganda biragora, bisaba ubushobozi bw’amafaranga niyo mpamvu dushishikariza abikorera bashaka gushora imari, kwihuriza hamwe kugira ngo bahuze imbaraga babashe gushinga za nganda zizatanga ibisubizo ku kibazo cy’imirimo mike.”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente abihuza n’ubwiyongere bw’abaturage akavuga ko kuba abaturage b’u Rwanda biyongera ku kigero cya 2.7%, hakenewe ko n’inganda zihangwa ziyongera ku muvuduko uri hejuru cyane.

    Ati “Ni ikibazo cy’uko mu rwego rw’inganda ari naho abantu bakwiye kujya gukora ari benshi ,inganda zitiyongera ngo zizamuke nk’uko abaturage biyongera, ubu uko abaturage bacu biyongera ni 2.7% buri mwaka.”

    Yakomeje agira ati “Abo biyongeraho buri mwaka ni ko baba binjira mu ishuri buri mwaka, bakiga bakarangiza bagasohoka bajya ku isoko ry’umurimo.”

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko nka guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu korohereza abashoramari baba ab’imbere mu gihugu n’abo hanze kugira ngo bashinge inganda nyinshi zishobora mu gufasha mu guhanga imirimo myinshi.

    Ati “Hakenewe rero uwo muvuduko mu guhanga imirimo, kugira ngo imirimo ihangwe mu buryo bwinshi ni uko dushyiraho inganda nyinshi, ni yo gahunda ihari dufite nka guverinoma yo guhanga inganda nyinshi zishoboka mu Rwanda kandi turabona igenda itanga ibisubizo.”

    Kuva mu 2017, ubwo hatangiraga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, NST1, kugeza uyu munsi hamaze guhangwa imirimo mishya 778,136.

    Muri iyo mirimo harimo iy’urubyiruko ingana na 658,630 bingana na 84.6%.

    Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iteganya ko nibura mu gihugu hazahangwa imirimo mishya idashingiye ku buhinzi igera kuri miliyoni 1.5.

    Guverinoma yamaze kunoza umushinga uzafasha abarangiza amashuri kuba bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko Guverinoma iri kuvugutira umuti ikibazo cy’amasomo yigishwa mu mashuri adahura n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

    Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko hakenewe ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera mu guhuza ibyigishwa mu mashuri n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo

  • Impinduka mu itegeko rishya rigenga ubwenegihugu Nyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ubwenegihugu Nyarwanda ni isano umuntu afitanye n’u Rwanda ituruka ku kuba afite inkomoko mu Rwanda cyangwa afite ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

    Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008. Rifungura imiryango ku banyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame agaruka ku kibazo cy’itangwa ry’ubwenegihugu, mu nama yaguye ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi muri Nzeri 2020, yavuze ko abantu bakeneye ubwenegihugu bw’u Rwanda badakwiye kubwimwa igihe bafite ubushake bwo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

    Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.

    Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye. Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.

    Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.

    Icyakora, kwamburwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa ntibyemewe iyo bishobora gutuma ubwamburwa aba umuntu udafite ubwenegihugu.

    Mu mpinduka z’ingenzi mu itegeko rishya harimo n’imiterere y’indahiro

    Bisanzwe bizwi ko mbere yo guhabwa icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda butangwa, umuntu ubwemerewe abanza kurahira keretse iyo ari umwana utarageza ku myaka 18 igenwa nk’iy’ubukure.

    Mu itegeko rya 2008, indahiro yagiraga iti “Njyewe kanaka, ndahiriye ku mugaragaro ko nzubaha, ngakunda byimazeyo Igihugu cy’u Rwanda kandi nkubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko. Imana ibimfashemo.”

    Indahiro mu itegeko ryishya igira iti “Njyewe, …ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakunda igihugu; ko nzaba inyangamugayo; ko nzabumbatira indangagaciro Nyarwanda. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo.”

    Prof. Philip Cotton wahoze ayobora Kaminuza y’u Rwanda ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku bumenyi cyangwa impano byihariye

    Kugira ngo umuntu asabe cyangwa ahabwe ubu bwenegihugu hashingirwa ku kuba usaba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye bikenewe mu Rwanda, kuba hari inyandiko urwego bireba rugenera urufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano isobanura uburyo ubumenyi cyangwa impano byihariye usaba afite bikenewe mu Rwanda bikaba byashingirwaho.

    Agomba kandi kuba ari inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza ndetse akaba atahungabanya umutekano w’Igihugu. Ibi mu itegeko ryabanje nta byari biteganyijwe.

    Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku ishoramari

    Umuntu ufite ibikorwa by’ishoramari, binini kandi birambye mu Rwanda yemerewe gusaba ubwenegihugu Nyarwanda mu gihe agaragaza inyandiko urwego bireba rugenera urwego rufite ubwenegihugu Nyarwanda mu nshingano igaragaza ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye by’usaba mu Rwanda bishobora gushingirwaho ahabwa ubwenegihugu Nyarwanda butangwa.

    Na none asabwa kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda

    Mu gihe umunyamahanga amaze nibura imyaka 15 aba mu Rwanda yemerewe gusaba ubwenegihugu akabuhabwa. Ariko bisaba ko icyo gihe aba akimaze ahaba byemewe n’amategeko kugeza ku munsi w’ubusabe.

    Asabwa kuba ari inyangamugayo, afite ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda no kubyubaha, afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu; kugira imibanire myiza n’abandi mu muryango Nyarwanda. Ikindi ni uko agomba kugira ubushobozi buhagije no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira

    Ingingo ya 18 y’iri tegeko igena ko ibishingirwaho mu gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba umwimukira birimo kuba yarimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu.

    Agomba kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu, kuba amaze nibura imyaka 25 aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw’u Rwanda no kuba ntaho agihuriye n’igihugu cye akomokamo.

    Usaba ubu bwenegihugu asabwa kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza, kugira ubumenyi ku muco n’imigenzo Nyarwanda no kubyubaha, akaba afite ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu. Ibi byiyongeraho kugira imibanire myiza n’abandi, kugira ubushobozi buhagije no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Ubwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro

    Muri uru rwego ibishingirwaho birimo guha agaciro imyitwarire y’umwihariko y’umuntu n’ibikorwa by’indashyikirwa by’umwihariko by’umuntu cyangwa indi mpamvu yagenwa.

    Abatagira ubwenegihugu na bo bemerewe kubusaba cyangwa kubusabirwa mu gihe usaba cyangwa usabirwa adafite ubwenegihugu kandi ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Kuva mu 2009 kugeza mu 2020, Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko rwari rumaze gutanga ubwenegihugu ku bagera kuri 935.

    Ikindi gishya kirimo ni uko igihe umuntu afite ubwenegihugu burenze bumwe ni ukuvuga ubunyarwanda n’ubw’ikindi gihugu kimwe cyangwa kirenze kimwe asabwa kubimenyekanisha.

    Iyo Umunyarwanda afite ubwenegihugu burenze bumwe, ubwenegihugu Nyarwanda ni bwo bwonyine bwitabwaho iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa.

    Umuntu ufite ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro, kugena ubwenegihugu bwitabwaho mbere y’ubundi iyo hari amategeko y’u Rwanda agomba kubahirizwa bishingira ku burenganzira n’inshingano yemerewe abuhabwa.

    Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ashyikiriza Peter Otema, umukinnyi w’umupira w’amaguru wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2018

  • Menya uko wahinga beterave kijyambere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Beterave zagemuriwe mu murima zizakuriramo
    Beterave zagemuriwe mu murima zizakuriramo

    Muri rusange ngo beterave ni igihingwa kitagoye guhinga kuko ntigikenera ubutaka bunini cyane, zahingwa no mu murima muto, n’ umuntu ashobora no kuzihinga mu karima k’igikoni.

    Abashakashatsi bavuga ko beterave ikunda ikirere kidashyuha cyane, ngo ikunda ahantu hari igipimo cy’ubushyuhe kiri hagati ya 15-23c (degre), kugira ngo ikure neza. Gusa na none ngo yihanganira ubushyuhe ugereranyije na karoti, kandi igakunda cyane ubutaka bw’umusenyi cyane kurusha ubutaka bw’inombe, ikanihanganira ubutaka busharira butarengeje gatandatu (6).

    Zigomba kwitabwaho kugira ngo zikure neza
    Zigomba kwitabwaho kugira ngo zikure neza

    Uko beterave iterwa, umuntu ashobora gutera umurama cyangwa se utubuto twa beterave mu murima yifuza ko zizakuriramo akazisarura cyangwa se akabanza guhumbika umurama, akazimurira ingemwe mu murima yateguye nyuma.

    Utubuto twa beterave tumera hagati y’iminsi icumi na cumi n’ine (10-14), kugira ngo umuntu agemure izameze, arategereza urugemwe rukagira amababi ane cyangwa atandatu akabona kurwimura.

    Uko umuntu ategura umurima agiye guteramo beterave, abanza kuwuhinga neza, nyuma agacamo utuntu tumeze nk’uduferege cyangwa se nk’uturingoti tugufi tutarengeje santimetero ebyiri (2cm), hagati y’agaferege n’akandi hakajyamo sentimetero mirongo ine(40cm).

    Mu gutera imbuto za beterave, umuntu ashyira utubuto 2-3 hamwe akarenzaho agataka, agashyiramo intera ya santimetero makumyabiri n’eshanu (25cm), agatera utundi tubuto 2-3 hamwe akarenzaho itaka ricyeya, agakomeza atyo kugeza arangije gutera agaferege kose bitewe n’uko kareshya.

    Zigeze igihe cyo gusarura
    Zigeze igihe cyo gusarura

    Mu gihe umuntu ahinze beterave, agomba kwibuka ko iyo hari igihe cy’izuba zikenera kuvomerwa, ndetse byaba byiza zigasasirwa kugira ngo ubutaka zirimo buhorane ubuhehere.

    Impamvu kuvomera cyangwa kuhira beterave ari byiza mu gihe cy’izuba, ni uko ngo iyo ubutaka bwumagaye zitarera neza, imizi yazo ihita ikomera ntizikomeze gukura uko bikwiye.

    Beterave zitangira kwera nyuma y’amezi atatu zitewe, nyuma umuntu akajya azisarura akurikije izo akeneye, kuko zibikika neza iyo ziri mu butaka zifite amababi yazo kurusha kuzikurira rimwe umuntu akazibika mu nzu cyangwa se muri firigo.

    Mu gusarura beterave wirinda kuzikomeretsa
    Mu gusarura beterave wirinda kuzikomeretsa

    Gusarura beterave bisaba kubikora neza, umuntu yirinda kuzikomeretsa kuko ngo bizangiza vuba. Ikindi iyo umuntu asarura beterave mu gihe cy’izuba, ubutaka bukomeye, ashobora kubanza akazisukaho amazi kugira ngo ubutaka bworohe bimufashe kuzisarura neza.

    Iyo umuntu amaze gukura beterave azisaruye, akataho ibibabi akabisiga mu murima bikaza ifumbire. Ubu buryo bwo guhinga betarave neza ku buryo bugezweho, buboneka ku rubuga www.jardiner-malin.fr

    Ni imboga zikunzwe
    Ni imboga zikunzwe


  • Ese birakwiye ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bangiza amakaye n’imyenda y’ishuri? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ayo mafoto n’amashusho hagaragaramo abana b’abanyeshuri b’abakobwa bifotoje hamwe na bagenzi babo b’abahungu, bambaye impuzankano(Uniforme) bacagaguye, bazihindura ubwushwangi, izindi bazipfumuye, n’izindi banditseho ibintu byinshi bakoresheje ikaramu, ku buryo iyo myambaro igizwe n’amajipo, amapantalo n’amashati, byagorana kongera kuyambara.

    Hanagaragara kandi ikivunge cy’abanyeshuri bari bizihiwe mu ndirimbo yitwa “Yope”, babyinira ku mpapuro n’amakayi, izindi baziterera hajuru mu kirere. Hari n’undi mwana w’umukobwa wafashwe video atwika umurundo w’amakayi bikekwa ko ari ayo yigiyemo, iruhande rwe hari bagenzi be bamushishikariza koko kuyatwika, bamwizeza ko n’ubundi adateze kurata (kubura dipolome).

    Ubwo yarimo atwika ayo makayi, muri abo bagenzi be hari uwumvikanye muri iyo video amubwira ati: “Ntabwo uzarata rata. Twikaa!”. Yunganirwa n’undi mugenzi we na we wari hafi aho ati: “Rata umuntu arase(atabonye dipolome), yasubirayo akongera akandika!”.

    Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kuri aya mafoto n’amashusho, maze bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, biganjemo abanenga abagaragaye muri ibyo bikorwa, babanenga kuba bagaragaje imyitwarire idahwitse.

    Abakomoje ku wagaragaye atwika amakayi yigiyemo, bibajije icyo yazamarira sosiyete yiganjemo n’abatarize, bakabaye bamufataho urugero, ku buryo hari n’abatatinye kuvuga ko amafaranga y’ishuri yamutanzweho ari impfabusa, abandi bati: “Burya ntawe ukwiye gukina n’ubumenyi abutwika”.

    Harimo abashimangira ko imyitwarire nk’iyi yo gucagagura imyambaro y’ishuri no gutwika amakayi, bitwaje ko barangije ibizamini bya Leta, iteye ubwoba kandi ko nta cyizere itanga ku hazaza h’urubyiruko rufite imyumvire nk’iyo. Bityo ko hakwiye imbaraga mu kuruba hafi no gukomeza kurwigisha kenshi uko bakwiye kuba bitwara na kirazira.

    Hari n’abavuga ko kudohoka kw’abakuru, batinya gucyaha urubyiruko, bitwaje ko ibyo rukora byose biri mu burenganzira bwarwo, biri kurushora aharindimuka n’igihugu batagisize.

    Abatanze impanuro, bagaragaza umumaro uri mu kuba umuntu yabika neza amakayi yigiyemo, kuko n’ubwo yakwiyungura ubundi bumenyi, uko byagenda kose, hari ubwo ashobora gukenera kuyifashisha yongera kwiyibutsa ibyo yibagiwe mu gihe abikeneye cyangwa se ibyo bitabo n’amakayi bikaba byafasha n’abandi cyane ko nk’abanyeshuri bizwi ko bajya biga bifashishije amakayi y’abize mbere.

    Naho abicagaguriyeho imyenda bo, benshi basanga ntawe ukwiye kwitwaza ngo ni ibigezweho cyangwa ubwamamare ngo yitware gutyo kuko bidakwiye.

    Ntihahise hamenyekana ibigo by’amashuri abo bana bigaho, niba ari ibyo mu Rwanda cyangwa se ari iby’ahandi, gusa mu mashusho hari abagaragaramo byumvikana ko bavuga Ikinyarwanda.

    Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki?

    Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.

    Tube ducuma amasaha! pic.twitter.com/VKxsCEV2Uw

    — Oswald Oswakim (@oswaki) July 29, 2021

  • Abacuruzi bishyuza umusoro ku bikoresho by’isuku birimo “Cotex” bihanangirijwe – #rwanda #RwOT

    Ibi RRA yabitangaje mu gihe abagore n’abakobwa bakomeje kwinubira igiciro gihanitse cy’ibi bikoresho muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.

    Mu itangazo yashyize ahagaragara, RRA yongeye kwihaniza abacuruzi bari kuba intandaro y’itumbagira ry’ibiciro binyuze mu kwishyuza imisoro kandi ibi bikoresho byarasonewe mu rwego rwo kwirinda ko byahenda.

    Rigira riti “Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze kubona ko hari abacuruzi bagica umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (sanitary Pads) bigatuma bihenda kandi waravanyweho kugira ngo bihenduke.”

    Iryo tangazo risaba abacuruzi kumenya ko ibyo bikoresho byakuriweho umusore mu rwego rwo gufasha abagore n’abakobwa babikenera mu buzima bwa buri munsi.

    Rikomeza riti “RRA yongeye kwibutsa abacuruzi bose ko ibyo bicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro bityo uca uwo musoro ategetswe kutazongera kuwuca kugira ngo amategeko yubahirizwe.”

    Abaguzi na bo bakanguriwe kuba maso bagakangukira kureba niba fagitire bahawe nta musoro baciwe no kwibuka gutanga amakuru mu gihe bahuye na byo.

    RRA yagize iti “Abaguzi na bo barakangurirwa kujya bareba neza kuri fagitire ya EBM bahawe niba nta musoro wa TVA baciwe binyuranyije n’amategeko no kubimenyesha inzego zishinzwe ibiciro ku masoko.”

    Abacuruzi binjiza ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore n’abakobwa basabwe ko mu gihe babyinjiza mu gihugu bazajya bibuka kubyandikisha mu ikoranabuhanga rya EBM bakoresha A-EX bishatse kugaragaza ko bisonewe kwishyura uwo musoro.

    Mu mpera za 2019 ni bwo ibikoreshwo by’isuku bikoreshwa n’igitsina gore byasonewe gutanga umusoro hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari biri gutumbagira ariko kugeza ubu usanga hari aho bigihanitse kandi ku buryo buteye impungenge.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyaburiye abacuruzi, kibasaba guhagarika kwishyuza imisoro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa bizwi nka “cotex” n’ibindi

  • Imbogamizi muri gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yatangajwe mu 2019, binyuze mu Iteka rya perezida wa Repubulika n° 061/01 ryo ku wa 20/05/2019 rigena imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso harimo n’uburyo zigomba guhuzwa.

    Ibarura ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, mu 2015 ryagaragaje ko muri icyo gihe mu gihugu hose hari inzibutso 234 n’imva 115, naho ubwo Komisiyo ya Sena yari muri iki gikorwa, uturere twagaragaje ko kugeza ubu hari inzibutso 172 n’imva 53, bikaba bigaragara ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso.

    Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko muri iki gikorwa bagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo CNLG, Ibuka, Avega-Agahozo, GAERG, Abayobozi b’Uturere n’abayobora za Njyanama na Perezida wa Ibuka muri buri karere.

    Senateri Bideri yavuze ko mu turere 30, hari utwagaragaje ko twamaze guhuza inzibutso aritwo Rubavu, Bugesera, Kirehe na Muhanga. Hari utwahuje inzibutso ariko tutarimura imibiri harimo Kicukiro na Gatsibo mu gihe utundi turere tukiri muri iki gikorwa.

    Ku rundi ruhande ariko haracyari imbogamizi zirimo kuba bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batumva ko amateka yabo yakwimurirwa ahandi no kuba uturere tutagaragaza umubare w’inzibutso zizahuzwa n’izizasigara.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari imbogamizi zirimo kuba abayobora uturere bamwe basa n’abatinya gushyira mu bikorwa ihuzwa ry’inzibutso ariko hakaba n’abandi bantu bafite ababo bashyinguye mu nzibutso bakomeje gutsimbarara badashaka ko bimurirwa mu zindi.

    Ati “Hari uturere dufite abayobozi bafite ubwoba bwo gukora kuri iki kibazo, hari nk’aho usanga meya yarabihariye visi meya, ugasanga nawe ntacyo yabikoraho.”

    Yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’umwihariko, tugiye nko mu Karere ka Huye, hari urwibutso ruri muri Kaminuza ahiciwe abanyeshuri, urwo ntabwo waruhakura, mu Bitaro bya Kaminuza hishwe abarwayi, hari abandi bantu bari barajyanywe n’Abamisiyoneri biciwe hariya za Ngoma kandi atariho bavuka. Ni ukuvuga ngo uragenda ureba, buri rwibutso rufite umwihariko warwo.”

    Senateri Bideri yasobanuye ko n’ubwo iyi gahunda hari tumwe mu turere twateye intambwe ishimishije, hakiri utundi dusa naho bagifite ubushake buke mu kubishyira mu bikorwa.

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko binyuze muri Komisiyo izakomeza gukurikirana uko guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi bishyirwa mu bikorwa, kuko nubwo byagaragaye muri rusange ko hari ibikorwa bimaze kugerwaho hakiri ibikwiye gukomeza kwitabwaho bityo n’imbogamizi zigaragara zikurweho.

    Komisiyo kandi ivuga ko biteganyijwe ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, ni ukuvuga kugeza mu 2024, inzibutso zizaba zahujwe.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka inzibutso zizahurizwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ishyinguye mu zindi nzibutso n’imva nto, mu rwego rwo kurushaho kubahesha agaciro, no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Bideri John Bonds, yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhuza inzibutso ariko hakiri imbogamizi zikeneye gukemurwa

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni we wayoboye Inteko Rusange ya Sena

    Abasenateri basabye ko inzego zibishinzwe zihutisha gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu zifite amateka akomeye

  • Nyarugenge: Ibikorwa byo gufasha abari muri Guma mu Rugo birakomeje #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage 103, ni bo bahawe ibiribwa bigizwe n’Ibishyimbo, umuceri n’ifu y’ibigori (Kawunga).

    Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere umunani tumaze iminsi isaga icumi muri gahunda ya Guma mu Rugo yatangiye ku itariki 17 Nyakanga 2021, nyuma iza kongezwaho iminsi itanu.

    Mu Mudugudu wa Rwagitanga mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ni ku nshuro ya kane batanga ibiribwa bifasha abashyizwe muri Guma mu Rugo bahagaritse imirimo yabo ya buri munsi yatumaga babasha kurya, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko impamvu ituma muri iyi minsi haboneka umubare munini w’ubwandu bushya bwa Covid 19 ari uko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid 19 yihinduranyije kandi ikwirakwira cyane izwi nka Delta.

    Imiryango yafashijwe mu kagari ka Nyakabanda I igizwe n’abantu 1,646 barimo 381 bagize umuryango uri hagati y’umuntu a babiri (1-2), abantu 864 bari hagati y’umuryango w’abantu 3-5 ndetse n’abantu 401 bagize umuryango uri hejuru y’abantu batandatu (6).

    Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwagitanga, Bugingo Hubert, wari mu gikorwa cyo gutanga ibyo kurya avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Igihugu kuba bufasha abaturage buri gihe by’umwihariko muri gahunda ya Guma mu Rugo. Ati: “Nta muturage wigeze abura ibyo kurya kandi bagaragaza ko bishimiye ubufasha Leta ibaha buri munsi cyane cyane mu bihe bikomeye”.

    Uwo muyobozi avuga ko imbogamizi bahura na zo ari uko rimwe na rimwe iyo bahamagaye umuturage ntabashe kuzira ku gihe bituma bashobora kwica amasaha yagenwe.”

    Rimwe na rimwe biratugora ariko nk’abiyemeje kwesa imihigo mu kuba hafi abaturage no gushaka ibisubizo. igihe cyose turitanga bigakorwa kandi neza”.

  • Young Tone afunzwe akekwaho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Young Tone w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 18 Nyakanga 2021.

    Nyuma yo gukora iperereza, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Young Tone ndetse nabwo buyiregera urukiko.

    Uyu muhanzi yagejejwe mu rukiko ndetse atangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Young Tone akekwaho guhohotera uwo mwana tariki ya 16 Nyakanga 2021, nyuma yo kumushukisha kumucumbikira ubwo bwari bumwiriyeho.

    Icyo gihe ngo yamusanze ku muhanda, ashaka akazi ko mu rugo aho yari mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri ya I, Umudugudu wa Rebero.

    Young Tone yemereye Ubushinjacyaha ko bakoze imibonano mpuzabitsina ko ariko yari azi ko uwo mukobwa ari mukuru, arengeje imyaka 18 kandi ko bari babyumvikanye.

    Umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yavuze ko umwana wasambanyijwe yabanje gusaba Young Tone amafaranga, undi na we arayamwemerera ariko bucyeye bwaho ni bwo yayamusabye arayamwima baratongana, abaturage barabimenya.

    Bwanavuze ko raporo ya muganga yemeje ko uwo mukobwa yasambanyijwe.

    Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibi bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe bwasabiye Young Tone gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byo aregwa bigikomeza.

    Bwavuze ko ari uburyo bwiza bwo kumurinda gucika ubutabera bitewe n’uburemere bw’icyaha akurikiranyweho no kugira ngo dosiye itegurwe izaregerwe Urukiko mu mizi.

    Biteganyijwe ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Young Tone uzatangazwa ku wa 30 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kubwira IGIHE ko ubutabera butazihanganira abantu bakora ibyaha nubwo baba ari ibyamamare.

    Yagize ati “Ubu buryo bwo gushuka abana ngo babahe icumbi, bakabafatirana mu ntege nke bafite, zo kubizeza ibyiza cyangwa kubashakira akazi buri kugenda bugaragara cyane. RIB irihanangiriza abantu bose bafite iyo migambi y’ubugizi bwa nabi bwo gusambanya abana ko bitazabahira, babivemo naho ubundi bizabaviramo ingaruka mbi zo gufungwa imyaka myinshi.’’

    Yakebuye abahanzi bafatwa nk’iby’icyitegererezo kuri benshi bakomeza kwijandika mu bikorwa bikojeje isoni.

    Dr Murangira ati “Turasaba abahanzi bazima kwamagana abanduza isura y’ubuhanzi. Umuhanzi mwiza arangwa no kuba icyitegererezo cyiza muri rubanda, aharanira kwimika icyiza; umuhanzi wishora mu bikorwa byo gusambanya umwana aba akoze ishyano.’’

    Icyaha Young Tone akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Dushime Antoine ubusanzwe witwa Young Tone ni umuraperi wahoze mu itsinda rya Young Dream, yanabaye muri Stone Church yarimo Bull Dogg, Fireman, Nick Breezy na Green P.

    Yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Amahoro” y’umuramyi Gaby Kamanzi, ndetse ni we wumvikana uririmbamo amagambo y’Icyongereza.

    Young Tone ufite umuryango uba muri Amerika mu minsi ishize ari mu baraperi bumvikanye mu bajyanywe kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa nyuma yo gufatwa anywa ibiyobyabwenge.

    Umuraperi Young Tone afunzwe akekwaho gusambanya umwana

  • Umuburo wa CP Kabera ku bava mu rugo bishingikirije impushya zarengeje igihe – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani ni byo byashyizwe muri Guma mu rugo y’iminsi 10, yongereweho itanu aho biteganyijwe ko izarangira ku wa 31 Nyakanga 2021.

    Mu bindi bice by’igihugu, gahunda yo gushyira imirenga 50 muri Guma mu Rugo y’ibyumweru bibiri yo yatangiye kubahirizwa ku wa 28 Nyakanga 2021.

    Uduce twashyizwe mu bihe bidasanzwe dufite umwihariko kuko serivisi z’ingenzi zirimo ubucuruzi bw’ibiribwa, iza banki, ubuvuzi zakomeje gukorwa ariko uzigiyemo akabisabira uburenganzira.

    Nubwo hari abakora ingendo zemewe, buri munsi Polisi y’Igihugu ntihwema gufata abarenga ku mabwiriza barimo n’ababa badafite impushya zemewe.

    Nko mu minsi 10 ya mbere ya Guma mu Rugo muri Kigali no mu tundi turere umunani, abantu bagera ku bihumbi 54 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko benshi mu bafatwa baba bafite amayeri atandukanye bakoresha kugira ngo bemererwe gukora izo ngendo.

    Mu gihe hashyizweho ibihe bidasanzwe, abasaba impushya na bo bariyongera. Ku munsi wa mbere ubwo Umujyi wa Kigali washyirwaga muri Guma mu rugo ku wa 17 Nyakanga 2021, abantu bari hagati ya 20.000 na 30.000 basabye impushya kandi bashaka ko bahita bazibona ako kanya.

    Imibare ya Polisi yerekana ko nibura mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

    CP Kabera ati “Bose bashaka ko bahita bazibona [impushya] ako kanya. Iyo igihugu cyashyizeho ibihe bidasanzwe tugira umubare munini w’abazisaba kandi Polisi nayo ibanza kureba niba koko abasabye impushya babikwiye.’’

    Nubwo hari abasaba impushya, umunsi ku wundi, Polisi ifata abagenzi n’abatwara imodoka ariko bamwe muri bo nta mpamvu zikomeye bafite.

    CP Kabera yakomoje ku bava mu rugo bafite ibyangombwa byarengeje igihe, avuga ko bidakwiye.

    Yagize ati “Abakunda gufatwa barenze ku mabwiriza bose bahuriza ku kintu kimwe bumva ko bafite uburenganzira bwo kugenda. Hari n’abandi turi gukurikirana, hari abantu bakoresha impapuro zarangiye aho bava mu karere kamwe bajya mu kandi bafite impapuro zarengeje igihe.’’

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera, yavuze ko abantu bakwiye gutinya Coronavirus kurusha Polisi kuko iki cyorezo ari kibi kandi “nta muntu gitinya uko yaba ameze kose.’’

    Umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2021; kuva icyo gihe abamaze guhitanwa nayo ni 776. Kuva ku wa 5 Werurwe 2021, u Rwanda rumaze gukingira mu buryo bwuzuye abaturage 439.568 ndetse ibi bikorwa birakomeje.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus bajyanwa muri stade bakaganirizwa ku bubi bwa Coronavirus, bakanacibwa amande

    Buri kinyabiziga kirahagarikwa hakarebwa niba ugitwaye abifitiye uburenganzira

    Polisi y’Igihugu igenzura niba abari mu muhanda bubahiriza amabwiriza yagenewe abakora ingendo mu gihe cya Guma mu rugo