Tag: featured

  • Umujyi wa Kigali n’uturere umunani byakuwe muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yafatiwemo umwanzuro wo gukuraho Guma mu rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021.

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura Coronavirus bwawubonekagamo.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu imaze gusuzuma uko iki cyorezo gihagaze yanzuye ko Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bivaniweho Guma mu rugo. Ni icyemezo kizamara ibyumweru bibiri aho kizatangira kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

    Muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hanzuwe ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’intara ndetse n’uturere tw’igihugu zizasubukurwa uretse izo kujya no kuva mu mirenge 50 iri muri Guma mu rugo.

    Mu mabwiriza mashya, ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00AM).

    Ingamba zashyizweho zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose:

    a. Gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

    b. Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). lbikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba (5:00 PM)

    c. Amateraniro rusange yose arabujijwe.

    d. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’Igihugu zirasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu mirenge iri muri Gahunda ya Guma mu rugo.

    e. Ibiro by’Inzego za Leta n’iz’abikorera (public and private offices) byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.

    f. Ibikorwa by’lnzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

    g. Inama zikorwa imbonankubone (physical meetings) zirasubukuwe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID-19.

    h. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    l. Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye (take-away).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zirafunze.

    l. Abagenzi bose binjira mu gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19 .

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo, bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga (domestic and international tourism) bizakomeza, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo.

    n. Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye biremewe.

    o. Pisine (swimming pools) na spas bizakomeza gufunga. Icyakora, abantu bemerewe kubikoresha aho bacumbitse muri hoteri, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

    p. Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri n’imyidagaduro (gyms and recreational centers) bizakomeza gufunga.

    q. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

    r. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 20.

    s. lbikorwa by’imikino y’amahirwe birabujijwe.

    Abaturage bibukijwe ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.


  • AMAKURU MASHYA: Guma mu Rugo yavanweho mu Mujyi wa Kigali n'uturere 8. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu , tariki ya 30 Nyakanga 2021, Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro , iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro ikurikira:



    Source : https://impanuro.rw/2021/07/30/amakuru-mashya-guma-mu-rugo-yavanweho-mu-mujyi-wa-kigali-nuturere-8/

  • U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED Tabara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyakorewe i Nemba mu Karere ka Bugesera imbere y’itsinda ry’abasirikare b’Akarere k’Ibiyaga bigari bashinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka y’ibyo bihugu, bitwa Joint Verification Mechanism (JVM).

    Abo barwanyi bafatiwe mu Rwanda bafite ibikoresho bitandukanye birimo imbunda n’amasasu yari mu mifuka.

    Ibikoresho bafatanwe
    Ibikoresho bafatanwe

    Muri icyo gikorwa u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’ushinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, na ho u Burundi bukaba bwari buhagarariwe n’uwitwa Col Ernest Musaba.

    Ni igikorwa cyashimwe n’abahagarariye JVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kuko ngo ari indi ntambwe mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kugarura umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari.

    Basinye impapuro z
    Basinye impapuro z’ihererekanya ry’abo barwanyi

    Uwitwa Dr Richmond Tiemoko uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNFPA) mu Burundi yagize ati “Igihe bazaba bagejejwe i Burundi bazakorwaho iperereza ku mpamvu ibatera kujya muri iyo mitwe”.

    Uyu muyobozi wa NFPA i Burundi yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.


  • INES-Ruhengeri iyoboye Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho
    Padiri Dr Hagenimana Fabien Umuyobozi wa INES-Ruhengeri yishimiye umwanya bariho

    Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’abashakashatsi kabuhariwe bahurira kuri website yitwa ‘Webometrics’ bo mu gihugu cya Espanye, bagaragaza uburyo Kaminuza n’Amashuri makuru ahagaze, urwo rutonde rukabigaragaza kuva ku bihugu, ku migabane no ku isi muri rusange.

    Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryazamutse riva ku mwanya wa kane ryariho mu mwaka ushize ku rutonde rwa za Kaminuza mu Rwanda, riza ku mwanya wa kabiri, inkuru yashimishije ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko kujya kuri uwo mwanya ari ikimenyetso kiranga imbaraga n’ubufatanye iryo rishyira mu burezi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyo Kaminuza ,Padiri Dr Hagenimana Fabien.

    Yagize ati “Twari ku mwanya wa kane, twahisemo kujya imbere ni yo mpamvu uyu munsi twishimiye ko turi aba kabiri, ni ikimenyetso kigaragaza ko imbaraga dushyira mu burezi, ubufatanye tuba dufite nk’abagize INES n’inzego zayo zitandukanye uhereye ku bayishinze, ukanyura ku nama y’ubutegetsi, abarimu n’abandi bakozi mu nzego zinyuranye. Ni ubufatanye butuma umuntu agera ku musaruro ariko ubwo bufatanye ntibwashoboka tudafite abanyeshuri”.

    Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde
    Uko INES ihagaze mu Rwanda kuri urwo rutonde

    Arongera ati “Ubwo bufatanye bwa mbere ni ubw’abanyeshuri n’ababyeyi babo batugirira icyizere bakabatwoherereza, kuba aba kabiri, ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko ubwo bufatanye bwacu hari icyo butangiye kugeraho gifatika, biratanga icyizere ko imbere ari heza”.

    Padiri Dr Hagenimana yagarutse ku bantu batarizera uburezi mu Rwanda, aho bakomeje kujyana abana babo muri Kaminuza zo hanze y’igihugu kandi ugasanga izo Kaminuza kuri urwo rutonde ziri inyuma y’izo mu Rwanda, aho avuga ko umutungo w’u Rwanda ukomeje kuribwa n’abanyamahanga kandi nta bundi bumenyi budasanzwe batanga.

    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry
    INES-Ruhengeri ifite ibikoresho biyifasha kuzamura ireme ry’uburezi

    Yavuze ko kwiga muri INES-Ruhengeri ari ishema, aho yemeza ko ari Kaminuza ifite abarimu bashoboye, ikagira ibikoresho bihagije, imyigishirize n’imibanire ituma umuntu uyigamo aba umuntu ushobotse kandi ushoboye, ni ho ahera yemeza ko ari ishuri ryubatse ku rutare.

    Ati “Ni Kamunuza ifite umuvuduko, idakangwa n’ibibazo by’imihengeri igenda hirya no hino ihirika, turabizi ko inyinshi zigenda zihirima ariko twe ibyo guhirima ntitubiteganya kuko twubatse ku rutare. Ni Kaminuza mpuzamahanga kuko dufite abanyeshuri bava mu bihugu bigera muri 12, bivuze ko uza muri INES-Ruhengeri, aba yisanga kandi agana aho ashaka ko inzozi ze ziba impamo ndetse zikanarenza”.

    Zimwe muri Kaminuza mu Rwanda zafunze zagaragaye kuri urwo rutonde zirimo Univerisity of Kibungo, Christian Univerisity of Rwanda, aho hari bimwe mu byagendeweho muri ubwo bushakashatsi byarebwe mbere y’uko izo Kaminuza zifungwa, na nyuma yaho amakuru agenderwaho mu bushakashatsi akaba akiboneka muri izo Kamunuza.

    INES-Ruhengeri
    INES-Ruhengeri

    Agendeye ku myanya Kaminuza zo mu Rwanda ziriho kuri urwo rutonde aho mu myanya 2500 ya mbere nta Kaminuza yo mu Rwanda yagaragayemo, Padiri Dr Hagenimana Fabien yavuze ko u Rwanda rudahagaze neza, avuga ko bisaba kongera imbaraga mu burezi.

    Ati “Ku rwego rw’isi muri rusange, ntabwo u Rwanda rurahagarara neza ari amashuri yigenga n’ishuri rya Leta rimwe dufite rya UR, ntabwo turahagarara aho dushaka, birumvikana iyo ku rwego rw’isi udahagaze neza no mu rwego rwa Afurika hari uburyo bigaragara ko udahagaze neza. Ariko ku rwego rw’igihugu cyacu, gifite amateka, gifite aho kivuye n’aho kigeze n’aho cyerekeza hatanga icyizere, nka INES-Ruhengeri biragaragara ko hari uburyo turimo kuzamura urwego, aho tuza inyuma gato ya Kaminuza y’u Rwanda”.

    Kuri urwo rutonde Kaminuza y’u Rwanda ni yo iza ku mwanya wa mbere, INES-Ruhengeri ku mwanya wa kabiri, UGHE ku mwanya wa gatatu, ku mwanya wa kane hari AUCA, mu gihe UoK iza ku mwanya wa gatanu.

    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri
    Zimwe mu nyubako za INES-Ruhengeri

    Muri Afurika Kaminuza eshanu za mbere ni izo muri Afurika y’Epfo, aho iyaje ku mwanya wa mbere kuri urwo rutonde ari University of Cape town iri ku mwanya wa 264 mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ku rutonde rw’isi iza ku mwanya wa 2977.

    Kuri urwo rutonde, Kamunuza zo muri Amerika zihariye imyanya 14 ya mbere, aho iyaje ku isonga ari Harvard Univerisity, ikurikirwa na Stanford Univerisity ku mwanya wa gatatu haza Massachusetts Institute of Technology.

    Mu bikomeje kuzamura ireme ry’uburezi muri INES Ruhengeri nk’uko ubuyobozi bubivuga, ni abarimu babishoboye n’ibikoresho bijyanye n’igihe aho ifite Laboratoire zisaga 10, ikaba inakorana na Kaminuza zikomeye ku isi, bafatanya mu bushakashatsi bunyuranye, Leta ikaba yaramaze no kwemerera iryo shuri rikuru kuryoherereza abanyeshuri irihira.

    Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri
    Abagera mu bihumbi 10 barangije muri INES-Ruhengeri

    Ni ishuri kugeza ubu rifite abanyeshuri basaga 3200, aho ubu ryatangiye kwandika abifuza kuryigamo biteganyijwe ko bazatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2021.


  • Kayonza: Umukobwa w’imyaka 14 yagiye koga mu cyuzi apfiramo – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Nyarutunga ya II mu Kagari ka Rwimishinya mu Murenge wa Rukara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yajyanye n’abandi bana baturanye bagiye kuvoma, bagezeyo ngo bajya koga mu cyuzi cya Cyabatanzi birangira we ahezemo kuko ngo atari azi koga.

    Yagize ati “ Ni umwana wajyanye kuvoma n’abandi ku cyuzi kitwa Cyabitanzi agezeyo ngo abona abandi bagiye kogamo nawe arabakurikira ariko we atazi koga ni uko bajyamo we aheramo, nyuma abantu baje baratabara ariko basanga yarangije gupfa.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu batangiye kureba uburyo bazitira ibyuzi byose biri muri uyu Murenge kuko mu byumweru bibiri gusa hamaze gupfa abana babiri bose babaga bagiye kuvoma bikarangira bagiye koga muri ibyo byuzi.

    Ati “ Ikintu turimo gukora ni ukwigisha urubyiruko, abana n’ababyeyi kuko bimaze kugaragara ko bajya kuvoma bagashaka kogera ahantu hadakwiriye izo mpande zose rero turi kuzigisha kugira ngo turebe ko bagabanya ibyo bikorwa, ikindi ibyo byuzi dufite turi kureba uburyo byazitirwa mu kugabanya ababyogeramo.”

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, mu minsi mike ishize muri uyu Murenge hari undi mwana w’umusore nawe waguye mu kindi cyuzi yagiye kuvoma.


  • Ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari bagiye kwiyongera ku bakozi ba leta basabwa kumenyekanisha umutungo – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu ibyo gukurikirana imenyekanishamutungo w’abakozi ba leta byari mu nshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi ariko itegeko rishya niritangira gushyirwa mu bikorwa, byose bizajya bikurikiranwa mu buryo bwihariye.

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yabwiye New Times ko itegeko ridhya ryari rikenewe kubera ko irisanzwe ryarimo ibyuho birimo no kuba ritaragaragazaga neza ibyemezo bishobora gufatwa ku mukozi wa leta wananiwe kumenyekanisha umutungo we hamwe n’ibindi byuho.

    Mu byaburaga muri iryo tegeko kandi ngo harimo ibijyanye no gukurikirana inkomoko y’umutungo w’imitwe ya politiki.

    Ati “Hamwe n’itegeko rishya, tuzashobora gukora igenzura ku mashyaka ya politiki tube twayihanangiriza mu gihe atamenyekanishije umutungo wayo. Mu gihe atubahirije ibisabwa dushobora gusaba sena guhagarika umutwe wa politiki mu gihe kigera ku mwaka.”

    Mukama yavuze ko ikindi kintu gishya kirimo ni uko Abanyamabanga Nshungwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bari mu bagomba kumenyekanisha imitungo yabo kuko na bo ari abakozi ba leta bashobora kugwa mu byaha bya ruswa.

    Itegeko rishya rivuga ko “Mu gihe umuntu atamenyekanishije umutungo we cyangwa akawumenyekanishja igice nyuma y’iminsi irindwi abimenyeshejwe azajya ahagarikwa ku kazi ukwezi kumwe adahembwa. Natubahiriza ibyo asabwa, guhagarikwa bizajya bimara amezi atatu adahemwa, asabwe kumenyekanisha umutungo mu minsi irindwi uhereye igihe yamenyesherejwe.”

    Mu gihe bidakozwe hazajya hakorwa dosiye ishyikirizwe Ubugenzacyaha.

    Collette Ndabarushimana, ushinzwe ibya politiki n’amategeko mu Muryango Ushinzwe Kurwanya Ruswa n’Akarerengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, yavuze ko itegeko rishya rizakemura ibibazo byo kutumva ibintu kimwe mu gihe cyo kumenyekanisha umutungo.

    Ati “Imitungo yose imenyekanishwa bitarenze itariki ya 30 Kamena buri mwaka. Mu bigaragazwa harimo ubwoko, ingano aho uherereye n’inkomoko. Ibyo ntibyari bisobanutse mu itegeko rya mbere.”

    Yongeyeho ko impano na zo zigomba kumenyekanishwa mu mezi 12 zitanzwe ndetse ko imitungo y’abashakanye n’abayobozi kimwe n’abana barengeje imyaka 18 na yo igomba kumenyekanishwa.

    Evariste Murwanashyaka, ushinzwe porogaramu muri CLADHO na we yashimye iri tegeko avuga ko rizatanga umusanzu mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

    Umwaka ushize abarenga 40 mu bayobozi bagera ku 1465o bagombaga kumenyekanisha umutungo ntibabikoze nk’uko Urwego rw’Umuvunyi rwabibwiye New Times.

    Mu basabwa kumenyekanisha umutungo harimo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abayobozi bakuru, abayobozi bakuru mu gisirikare n’igipolisi no mu rwego rw’Imfungwa n’Abagororwa.

    Hari kandi abacamanza n’abandi bakora mu nkiko, Abashinjacyaha n’ababunganira, abagenzacyaha, imitwe ya politiki, abakozi ba leta bafite aho bahurira n’imari n’umutungo bya leta, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi na ba noteri ba leta.

    Nk’uko itegeko rishya ribivuga, abandi bakozi ba leta basabwa kumenyekanisha umutungo bagenwa n’iteka rya minisitiri.

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yabwiye New Times ko itegeko ridhya ryari rikenewe kubera ko irisanzwe ryarimo ibyuho

  • Kicukiro: Umuyobozi yafashwe yiba ibiribwa byagenewe abari muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Uwo muyobozi yafatiwe mu isibo y’icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga.

    Akarere ka Kicukiro kabinyujije kuri Twitter, katangaje ko “Mutwarasibo n’abo bafatanyije muri uwo mugambi mubi bashyikirijwe Polisi kugira ngo bakurikiranwe.”

    Ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano dufashe umutwarasibo w’isibo y’icyerekezo mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga washakaga kunyereza ibiribwa bigenewe abaturage muri iki gihe cya guma mu rugo. pic.twitter.com/PVO4Y8FcOr

    — Kicukiro District (@KicukiroDistr) July 29, 2021

    Ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 ni bwo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no muri Kicukiro by’umwihariko, ubuyobozi bwasubukuye igikorwa cyo gushyikiriza ibiribwa abaturage batishoboye, nyuma yo kongera iminsi itanu ku gihe cya Guma mu rugo, yiyongera ku icumi Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani byari bimaze.

    Hari abibajije niba Mutwarasibo wafashwe atari atwaye ibyo biribwa kuko ashonje, gusa Akarere ka Kicukiro kasubije ko atari ko bimeze.

    Bagize bati “Imibereho ye igaragaza ko atari ashonje kandi abakwiye ibiribwa nubwo baba ari Abakuru b’Imidugudu cyangwa abatwarasibo babihawe nk’abandi bose babikeneye.”

    Imiryango isaga ibihumbi 211 ni yo Guverinoma y’u Rwanda yari yiyemeje kugezaho ibiribwa mu duce turi muri Guma mu Rugo. Hari ibindi bice by’igihugu biherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo kandi nabyo ubuyobozi bwatangaje ko aho bizagaragara ko hari ikibazo cy’ibiribwa, bazabigezwaho.

    Hashize iminsi ibiri hatangijwe icyiciro cya kabiri cyo gushyikiriza ibiribwa ababikeneye bari muri Guma mu Rugo

  • Muhanga: Abikorera bifuza ko isaha ya saa saba yo gufunga yakwigizwa inyuma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora
    Abacuruza mu mujyi bifuza ko bakongererwa amasaha yo gukora

    Abacuruzi bifuza ko nibura bakwemererwa gufunga kugeza nibura saa cyenda (15:00pm), kuko kuri iyo saha baba bagifite umwanya wo kugera mu ngo zabo hakiri kare.

    Bamwe mu bacuruza baranguza bavuga ko saa saba haba hakiri kare ku buryo uretse no kuba abakiriya baba bakiza guhaha, gufunga icyo gihe nta cyo baba binjije kigaragara.

    Umwe mu bacururiza mu nyubako izwi nko kwa Jacques, avuga ko bazi neza ubukana Civid-19 ifite mu Karere ka Muhanga, by’umwihariko mu mujyi wa Muhanga ariko bishobotse bakongeraho nk’amasaha abiri yo gukora.

    Agira ati “Tuzi ko bitoroshye kuko noneho twaje inyuma ya Kigali mu kugira ubwandu bwinshi, ariko batwongereyeho isaha imwe cyangwa abiri yo gufunga ntacyo byakwangiza”.

    Umuturage wo mu Murenge wa Mushishiro ucuruza ibijumba abijyana mu mujyi wa Kigali, avuga ko no mu isoko rya Buringa barimo gutaha saa saba kandi iyo saha ari iya hafi cyane mu cyaro, na we akifuza ko nibura bakongererwa igihe.

    Agira ati “Uwatwongereraho nibura isaha imwe cyangwa ebyiri nta kibazo kuko saa saba ni hafi ku buryo hari n’abasubizayo ibyo bazanye kuko abaguzi batinya kuza kuko batabona umwanya wo kuza guhaha no gusubira mu ngo bigatuma duhomba”.

    Ubuyobozi buvuga ko amabwiriza yihariye agamije gufasha kurwanya ubukana bwo kwandura Covid-19

    Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe
    Abakorera mu isoko rya Buringa nabo bifuza kongererwa igihe

    Ubundi amabwiriza agenwa n’itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko ibikorwa byemerewe gukora mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo bifunga saa kumi n’imwe (17:00pm) z’umugoroba, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukaba butangaza ko amabwiriza yihariye mu karere na yo ashobora gushyirwaho kubera imiterere y’ubukana bwa Covid-19 muri ako karere, ari na yo mpamvu hemejwe gufunga ibyo bikorwa mbere ho amasaha atatu kugira ngo babashe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry amabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma yo gusuzuma uko urujya n’uruza rukunze guteza ibibazo by’ubucucike no gutaha mu ngo hafashwe umwanzuro wihariye wo gufunga ibikorwa byemerewe gukora bitarenze saa saba z’amanywa, kuko kongera amasaha bikururira abantu gukomeza kuza guhaha cyangwa bagakomeza kugenda bitwaje ko bagiye guhaha kandi atari byo.

    Agira ati “Kureka abacuruzi bagafunga amasaha yigiyeyo ni uguha urwaho abitwaza kuza guhaha bagakomeza kwigendagendera. Ikindi ni uko dufite abantu barwaye n’abafite ibindi bibazo tugomba gukurikirana barimo n’abarwaye Covid-19, ntabwo rero twabona umwanya wo gukurikirana abafite ibibazo no guhangana n’abanze gutaha byakurura akavuyo”.

    Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19
    Kayitare avuga ko gutaha kare biri mu mabwiriza yihariye yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19

    Ku kijyanye no kuba gucyura abantu kare bishyamiranya abacuruza mu isoko n’abashinzwe umutekano, Kayitare asobanura ko byabaye ku nkeragutabara yarwanye n’umucuruzi w’imboga washakaga gukomeza gucuruza kuko yumvaga adashaka gutaha kare kubera ko ntacyo yari yakabonye kandi Guma mu Rugo ari bwo yatangiye.

    Avuga ko uwo mucuruzi atabikoreshejwe n’ubushake ndetse n’inkeragutabara nta bundi bugome yari ifite usibye gushaka kwiyama uwo mucuruzi ari na we watangije imirwano, icyakora asaba abashinzwe umutekano n’abikorera kudashyamirana kuko gushyira mu bikorwa amabwiriza bisobanutse.


  • Inyubako yahoze ikoreramo Sonarwa iri gusenywa isimbuzwe ijyanye n’igihe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Gusenya iyi nyubako byatangiye mu ntangiriro z’iki Cyumweru nyuma y’uko iki kigo cyimutse kikajya gukorera ahazwi nka Peyaje mu nyubako zikoreramo RSSB.

    Itangazo Sonarwa yashyize hanze rivuga ko kwimuka bigamije “gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali”.

    Ntabwo kugeza ubu haratangazwa ibikorwa bigiye gukorerwa mu kibanza Sonarwa yari ifitemo inyubako, gusa amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko hagiye kubakwa inyubako ijyanye n’igihe.

    Bivugwa mu gace Sonarwa yari iherereyemo, igishushanyo mbonera kigena ko hubakwa inzu nibura ifite amagorofa ari hagati y’umunani n’icumi.

    Ku rundi ruhande, si ahari Sonarwa honyine hagiye kubakwa inyubako nshya kuko n’iruhande rwayo ahakoreraga Rhénanie-Palatinat hazashyirwa inyubako nshya.

    Sonarwa niyo Sosiyete ya mbere nyarwanda yatangije ubwishingizi, hari mu 1975, ishinzwe na Guverinoma y’u Rwanda ariko ibarwa nk’ikigo cyigenga.

    Hashingiwe ku mabwiriza yerekeye ibisabwa mu murimo w’ubwishingizi agena ko umwishingizi adafatikanya umurimo w’ubwishingizi bw‘igihe kirekire n’ubw’igihe gito, Sonarwa yavuyemo sosiyete ebyiri ari zo Sonarwa Life Assurance Company Ltd na Sonarwa General Insurance Company Ltd.

    Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw’Amashuri y’Abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw’ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n’ubwishingizi bw’inguzanyo (Loan Protection) naho Sonarwa General yo igacuruza ubwishingizi bw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ubwo gutwara abantu n’ibintu, ubw’impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n’ibindi.

    RSSB ni umunyamigabane muri Sonarwa. Mu 2016 yongereye imigabane yayo ifata 100% muri Sonarwa Life ndetse yongera imigabane yayo igera kuri 79,6% muri Sonarwa General.

    Ntabwo haratangazwa imiterere y’inyubako iteganyijwe gushyirwa muri iki kibanza

    Gusenya iyi nyubako kugira ngo hubakwe ijyanye n’igihe byatangiye muri iki cyumweru

    Sonarwa yari imaze imyaka myinshi ikorera muri iyi nyubako

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Mageragere: Abarokotse Jenoside barishimira ko bashumbushijwe nyuma yo gupfusha inkoko 2500 – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bemeza ko inkoko 2500 bari bafite mbere zishwe n’icyorezo cyibasiye inkoko zo muri uyu murenge wa Mageragere mu mwaka ushize wa 2020 bituma batangira kubaho mu buzima bubi.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bemeza ko izo nkoko zikimara gupfa babayeho mu buzima bubi cyane ko batabashaga kubona umusaruro w’amagi yo kugurisha ngo babone amafaranga cyangwa ayo kugaburira abana babo n’ifumbire yo gukoresha mu mirima.

    Nyuma y’uko bahawe izindi nkoko 500 n’Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo, baremeza ko buzima bwabo bugiye kungera kuba bwiza.

    Mukanziza Léa yagize ati “ Byadushimishije kuba baduhaye izindi nkoko kuko bigiye guhindura ubuzima bwacu mu buryo bugaragara cyane ko tugiye kubona amagi tuzajya tugaburira abana n’andi tuzajya tugurisha.”

    Yongeyeho ko nyuma y’aho bahawe izi nkoko bahise bihutira kuzishyira mu bwishingizi kugira ngo batazongera guhura n’ikibazo bahuye na cyo ubwo icyorezo cyibasiraga izigera ku 2500 bari bafite kikazica zose.

    Bizimana Etienne yagize ati “ Ubu tugiye kongera gukirigita ifaranga nka mbere kuko tuzajya tugurisha amagi tubone amafaranga kandi tunazigame ayo tuzajya duha abana; ikindi ntabwo tuzongera kubura ifumbire yo gukoresha mu mirima y’igikoni.”

    Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yasabye abatuye muri uyu mudugudu w’Icyitegererezo wa Rugendabari bagera kuri 88, gufata izi nkoko neza no kurushaho gutekereza uko bakwagura uyu mushinga kugira ngo urusheho kubagirira akamaro.

    Ati “ Twabyishimiye cyane kandi turizera ko izi nkoko zizafasha imiryango igera kuri 88 ituye muri uyu mudugudu kwiteza imbere kandi turashimira ubuyobozi bw’Umujyi bwatekereje guha abaturage iyi nshumbushanyo nyuma y’uko izo bari bafite zibasiriwe n’icyorezo zikaza gupfa.”

    Yongeyeho ko aba baturage bari bafite amafaranga agera kuri miliyoni enye n’igice bakuramo make yo kugura ibyo kwita kuri izi nkoko bahawe ndetse anaboneraho kubasaba gukoresha neza asigaye kugira ngo uyu mushinga urusheho kubagirira akamaro.

    Bavuze ko izi nkoko bahawe zigiye kubafasha kongera kubaho neza