Tag: featured

  • Yolande Makolo na Stephanie Nyombayire bamaze igihe bakora muri Perezidansi bahawe inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga niyo yemeje ko bahabwa inshingano nshya.

    Bombi bari bamaze igihe kinini bakora muri Perezidansi mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru.

    Usibye gukora mu ishami ry’itangazamakuru, Yolande Makolo mu 2014 yari yagizwe Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida wa Repubulika.

    Ku rundi ruhande, Stephanie Nyombayire yari aherutse guhabwa izindi nshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho mu kwezi gushize yari yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Communiqué from the Office of the Prime Minister | Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe pic.twitter.com/rIEbDTpY36

    — Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) July 31, 2021

    Yolande Makolo yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

    Stephanie Nyombayire yagizwe Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika

  • Impungenge ku ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda mu gihe Covid-19 yakomeza guca ibintu – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere kuva mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwasubiye inyuma ku kigero cya 3.4% mu mwaka ushize, bitewe n’ingamba zirimo Guma mu Rugo zatumye ubucuruzi budindira cyane, mu gihe Leta yarimo gusabwa gusohora amafaranga menshi bitewe no kwita ku barwayi ba Covid-19, nyamara inzego rw’ubukerarugendo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zarahungabanye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byabaye ngombwa ko Leta ifata imyenda kugira ngo ikomeze kuzuza inshingano zayo.

    Ibi ariko ntibyabujije Guverineri Rwangombwa kuvuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, abishingira ku buryo ibikorwa byose bisa nk’ibyendaga gufungurwa, ku buryo icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo cyari cyose, ndetse ubukungu bukazamuka ku kigero cya 5.1%.

    Icyo gihe yaragize ati “Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzazamuka, muri uyu mwaka bukazagera ku kigero cya 5,1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, wazamuwe no kuba ibikorwa byinshi byarasubukuwe nyuma y’ingamba zari zashyizweho za Guma mu Rugo.”

    Inzira ntibwira umugenzi

    Ubwo Guverineri Rwangombwa yatangaga icyizere cy’izahuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muri Gicurasi, imibare y’abandura Covid-19 yari hasi kuko uko kwezi kwarangiye kiri munsi ya 3%. Uretse ubwandu buke, amakuru yariho icyo gihe ni uko inkingo zari hafi kugera mu Rwanda, bitewe n’amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’inganda zikora izo nkingo, ndetse amakuru akavuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ibijyanye no kwishyura bitari ikibazo.

    Ntitwavuga ko icyizere cyariho icyo gihe cyaraje amasinde, kuko ibimenyetso byose byerekanaga ko hatangiye kugaragara umucyo nyuma y’urugendo rw’umwijima, ariko ibi byari iby’igihe gito, kuko ubukana bwa Covid-19 bwari bugiye gufata indi ntera, bitewe na Coronavirus yihinduranyije izwi nka Delta.

    Iyi Delta yatangiye guca ibintu ihereye mu Buhinde, igihugu kitari cyaragize ubwandu bukabije mu mwaka ushize. Amashusho y’abantu bari gupfira ku mihanda, abandi batonze umurongo bategereje ‘oxygen’ yateye abantu ubwoba ku Isi yose, ndetse anatuma u Buhinde bufata ingamba zikomeye zirimo guhagarika inkingo zacuruzwaga mu mahanga, zikabanza gukoreshwa hakingirwa Abahinde kuko ari bo bari bibasiwe kurusha abandi.

    Iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku bihugu byinshi byo muri Afurika kuko byari bukoreshe inkingo zakorewe mu Buhinde, gusa ibi byari agatonyanga mu nyanja bitewe n’uko haburaga igihe gito Delta ikagera mu Rwanda, ikaza ari rurangiza kuko umubare w’abandura wazamutse ukava ku bantu barengaho 100 muri Gicurasi, kuri ubu bakaba bari hejuru ya 800.

    Ubu bwiyongere budasanzwe buherekejwe n’impfu na zo zidasanzwe, bikiyongeraho ibura ry’inkingo n’imyitwarire y’Abanyarwanda yaranzwe no kuduhoka mu kwirinda Covid-19, byatumye Guverinoma yongera gusubizaho ingamba za Guma mu Rugo mu bice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani.

    Ibi ntibyari kubura kugira ingaruka ku bukungu, kuko Ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku budahangarwa bw’ubukungu bw’ibihugu ku Isi, Fitch Ratings, cyagaragaje ko u Rwanda rugifite inota rya B+ rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ariko bushobora guhungabana mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu.

    Iki kigo kigira kiti “Ingaruka z’icyorezo zizateza ihungabana ry’umutungo w’abaturage, mu gihe zizakomeza gutuma Leta ikoresha umutungo mwinshi kugira ngo ishyigikire ubukungu.”

    Cyavuze kandi ko uku gukomeza gushora amafaranga menshi bizagira ingaruka ku cyuho kiri mu ngengo y’imari, aho byitezwe ko kizagera ku 8.6% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda, kivuye kuri 9.2% mu mwaka ushize, uretse ko iki kigero kikiri hejuru ya 5.3% yakagombye kuba ifitwe n’ibihugu bifite inota rya B+.

    Kubera iyi mpamvu, Fitch Ratings kivuga ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bwagumanye inota rya B+, budatanga icyizere cyo gukomeza kurigumana mu bihe biri imbere kuko rwavuye ku rwego rwa ‘B+ Stable’, rw’ibihugu bifite ubukungu butanga icyizere cyo gukomeza kwihagararaho mu bihe biri imbere, rukajya ku rwego rwa ‘B+ Negative’, rw’ibihugu bigomba gukora iyo bwabaga mu kwirinda ihungabana ry’ubukungu mu bihe biri imbere.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko nubwo ingamba za Guma mu Rugo zizahungabanya ubukungu ariko zari ngombwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati “Ubukungu buzahungabana kuko iyo ibikorwa bifunze, bigira ingaruka nyinshi zitari nziza ariko byari ngombwa kugira ngo Leta igenzure iki cyorezo, noneho ikazarwana no kuzahura ubukungu ariko abantu batarapfuye ari benshi. Ni amahitamo akwiye kuri Leta ishyira mu gaciro.”

    Fitch Ratings yatanze umuburo w’uko mu gihe icyorezo cyakomeza guca ibintu, “Byagira ingaruka ku izahuka ry’ubukungu, bigatinza imishinga ya Leta ndetse bikanongera umwenda wayo.”

    Inkingo zihanzwe amaso

    Kaberuka yavuze ko uburyo bwonyine Leta yakoresha kugira ngo izanzamure ubukungu bw’u Rwanda butaragera mu mazi abira, ari ugushaka uburyo bwose ibona inkingo kuko ari zo zonyine zifite ubushobozi bwo kuba zatuma ibikorwa byose bifungurwa, igihugu kigakomeza kwinjiza amafaranga nk’uko byahoze.

    Yagize ati “Leta ikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kubona inkingo, nizo gisubizo cyonyine gihari mu guhangana n’iki cyorezo ku buryo abantu basubira mu mirimo ntacyo bikanga, naho ubundi iki cyorezo kizatuma ibikorwa bya Guma mu Rugo bikomeza kwiyongera kugira ngo Leta ihangane n’ubwandu bwinshi kandi ntabwo ari byiza ku bukungu bwacu bucyiyubaka.”

    Fitch Ratings itanga inama z’uko Leta ikwiye kwirinda gufata imyenda myinshi, ahubwo ikagerageza kongera amafaranga aturuka imbere mu gihugu cyane cyane mu misoro, nubwo hari ibyago by’uko na yo ishobora kugabanuka kuko ibikorwa by’ubucuruzi byakabaye biyinjiza na byo bidakora mu buryo bwuzuye.

    Byari byitezwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5.1% uyu mwaka, gusa ingamba nshya za Guma mu Rugo zishobora kuzakoma mu nkokora iyi ntego.

    Ikigo cya Fitch cyagaragaje ko mu gihe ingamba zirimo Guma mu Rugo zakomeza kwiyongera, ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzahungabana bikomeye

    Ibikorwa by’ubucuruzi bimaze iminsi byarasubiye nyuma bitewe n’ubwiyongere bwa Covid-19

    Kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi byongere kugenda neza nka mbere, Leta yasabwe gushyira ingufu mu kubona inkingo

  • RDF yasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF kuri uyu wa 31 Nyakanaga 2021, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Maj Gen Murasira yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

    Yagize ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

    Minisitiri w’Ingabo yakomeje ashima umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

    Ati “ Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

    Uwari uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, (Rtd) Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku buyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

    Ati “Nubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bwa RDF ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

    Abagiye mu kiruhuko bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo muri RDF.

    Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu. Nta mubare w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru watangajwe, icyakora amakuru avuga ko hitabiriye 32 bahagarariye bagenzi babo.

    Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yayoboye uyu muhango mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame

    Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gusezera ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

  • Perezida wa Tanzania ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Perezida Samia azagera i Kigali ku wa Mbere. Kuri uwo munsi we wa mbere w’uruzinduko, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Nyuma biteganyijwe ko azakirwa na mugenzi we w’u Rwanda mu biganiro bizabera muri Village Urugwiro.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.

    Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.

    Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w’ibihugu byombi.

    Inama iheruka guhuza impande zombi ni iyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, aho yahuye na mugenzi we wa Tanzania, Faustine Ndugulile, bakaganira ku mishinga irimo n’ibikorwaremezo by’itumanaho.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Samia rugiye kuba mu gihe u Rwanda ruherutse kohereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Ni mu rugamba rugamije guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Amajyaruguru y’iki gihugu.

    Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.

    Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi kuko byinshi mu bicuruzwa rukura mu mahanga, ari ho binyura.

    Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare yo muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwakiriye biturutse muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 33,75 $ inyuma y’u Bushinwa bwo bufite ibibarirwa miliyoni 57,74 $.

    Muri Gashyantare ibyari byatumijwe muri Tanzania byari bifite agaciro ka miliyoni 27,97 $.

    Mu 2019, Ishoramari ry’Abanya-Tanzania ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka 5.461.583 $.

    U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.

    Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.

    Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

    U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.

    Mu minsi ishize u Rwanda rwari mu bikorwa byo gushushanya ahazanyura uwo muhanda, aho hashinzwe imambo kuva ku Rusumo kugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali.

    Samia Suluhu Hassan aheruka mu Rwanda mu 2016 ubwo yari Visi Perezida wa Tanzania. Icyo gihe yari yitabiriye inama ya AU, Francis Gatare wayoboraga RDB na Mukaruliza Monique wari Meya w’Umujyi wa Kigali nibo bamwakiriye

  • Kamonyi: Hubatswe umuyoboro uha amashanyarazi ingo zo mu Mirenge itanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kalisa Rosine, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kamonyi, avuga ko imirimo yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi yubakwaga muri iyi Mirenge itanu mu Karere ka Kamonyi yasojwe muri Kamena 2021 ndetse yatanze amashanyarazi ku ngo zirenga 3,000 ziri muri iyi Mirenge. Muri Runda bahaye ingo 1,325, Nyamiyaga baha ingo 712, Gacurabwenge baha 624, Kayenzi baha ingo 203 naho Karama baha 200.

    Kalisa yagize ati “Tumaze kubona ko Akarere ka Kamonyi ari ko ka nyuma mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo mu gukwirakwiza amashanyarazi aho gafite abasaga 41% gusa bamaze kugezwaho amashanyarazi, twahisemo kwihutisha gutanga amashanyarazi twubaka imiyoboro mishya mu Mirenge n’ubundi yari isanzwe iyafite ariko hari ingo nyinshi zitayafite kubera gutura kure y’imiyoboro yari isanzwe, byatumye rero intego twari twarihaye uyu mwaka yo gutanga amashanyarazi tuyirenza.”

    Kalisa avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2020/2021 bateganyaga gutanga amashanyarazi ku ngo 4850 ariko muri rusange umwaka wasojwe bamaze kurenza iyi ntego kuko bahaye ingo 5095.

    Umuyobozi w’Ishami rya REG muri Kamonyi akomeza avuga ko mu Mirenge ya Karama, Gacurabwenge, Nyamiyaga, Kayenzi na Runda yonyine ingo 3,082 zayahawe binyuze muri iyo miyoboro mishya yubatswe muri iyo Mirenge.

    Kalisa asoza avuga ko ubu bari kwihutisha gutanga amashanyarazi kugira ngo umwaka wa 2024 uzagere ingo zose zo muri Kamonyi zimaze guhabwa amashanyarazi.

    Abamaze guhabwa amashanyarazi mu miyoboro yuzuye muri iyi Mirenge batangiye kuyabyaza umusaruro

    Bamwe mu bagejejweho amashanyarazi muri iyi Mirenge bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho impinduka n’iterambere.

    Misago Ildephonse uyobora ishuri ribanza rya Bugarama rihereye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagari ka Bugarama avuga ko amashanyarazi yahinduye imyigishirize ndetse n’abanyeshuri babasha gukoresha ikoranabuhanga.

    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi
    Iri shuri riri mu yahawe amashanyarazi

    Ati: “Amashanyarazi yahinduye ibintu byinshi cyane mu buzima bw’imyigire yacu ya buri munsi. Nka gahunda yo guha abana mudasobwa (computer) birabafasha, ikindi natwe bidufasha mu ma raporo n’ibindi tutashoboraga gukora tudafite umuriro.”

    Uyu muyobozi avuga ko bakoreshaga amafaranga asaga ibihumbi Magana arindwi (700,000 Rwf) ku kwezi muri mazutu bashyira muri moteri (generator) ariko ubu bakoresha amafranga atarenze ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000 Rwf) aho baboneye amashanyarazi.

    Twahirwa Vincent we ni umucuruzi ufite iduka ricuruza ibyiganjemo ibiribwa (Alimentation) mu Murenge wa Karama na we uri mu babonye amashanyarazi afatiye kuri iyi miyoboro mishya yubatswe.

    Twahirwa avuga ko usibye ubu bashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, ubundi yacuruzaga neza ibintu bikagenda neza ndetse amashanyarazi yazanye impinduka nyinshi yaba kuri we n’umuryango we, cyangwa abakenera ibicuruzwa muri iyo “alimentation”.

    Aragira ati “Ubu dufite frigo tubasha gukonjesha ibicuruzwa byacu ntibyangirike ndetse n’ubikeneye bikonje akabibona, amatara turacana abakiriya bagahaha amasaha yose, dufite imashini za “computer” dukoresha mu ibaruramari, mbese amashanyarazi yaradufashije cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihira mu Murenge wa Gacurabwenge, Umulisa Leah, avuga ko mu Kagari ayoboye hatangiye kugaragara impinduka nziza zazanywe n’amashanyarazi.

    Ati: “Hari abamaze kwihangira imirimo nko gusudira amadirishya n’imiryango, ubu batangiye gukora kandi neza. Ikindi cyiza gishimishije ni uko abaturage b’ino aha ubu abenshi batangiye kuvugurura inzu zabo aho baboneye amashanyarazi, ndetse bamwe baguze amateleviziyo barareba amakuru mu ngo zabo. Usibye ibyo, hari imashini zisya ibinyampeke n’ibindi, mbese impinduka zaje kubera amashanyarazi ni nyinshi.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi
    Bamwe batangiye kubyaza umusaruro aya mashanyarazi


  • Indangamuntu igiye kongera gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Rubavu na Goma – #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe mu nama yahuje Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Commissaire Superieur Principal Kabeya Makosa François, yabereye mu Mujyi wa Goma ku wa Kane tariki 29 Nyakanga.

    Aba bayobozi barebeye hamwe uko abatuye Rubavu na Goma barushaho guhahirana mu buryo bworoshye kurushaho, bakaba barashyizeho itsinda rigomba kujya rihura buri kwezi ryiga uburyo bwo kunoza ubuhahirane nk’uko Nzabonimpa yabitangaje.

    Ati “Twumvikanye uburyo bwo kunoza ubuhahirane ku mpande zombi ku buryo bwo gukoresha ’jeto’ ku bafite indangamuntu bigomba gusubiraho vuba bitarenze amezi abiri. Twemeje no kunoza ubuhahirane aho bimwe mu bicuruzwa birimo amamesa na byo byemerewe kujya byinjira mu Rwanda. Hashyizweho itsinda rizajya rihura buri kwezi kugira ngo ingamba zishyirwe mu bikorwa.”

    Ubwo abakuru b’ ibihugu byombi baheruka guhura muri Kanama 2021, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye arimo ayo koroshya ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’ ibihugu byombi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ ibihugu byombi.

    Imipaka ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma ni imwe mu ikoreshwaga n’abantu benshi kuko mu bihe bisanzwe hanyuraga abasaga ibihumbi 55 buri munsi.

    Mu bihe bisanzwe abantu baba bambuka ari benshi ku mupaka uhuza Goma na Rubavu

    Ku mupaka muto na ho hanuraga abantu benshi bava cyangwa bajya mu bihugu byombi

    Ku mupaka wa Petite Barriere hanyuraga uruvunganzoka rw’abantu hagikoreshwa

  • Impinduka ku buzima bw’abarwanyi 19 b’Abarundi bafatiwe muri Nyungwe basa n’abaguye isari – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Nzeri 2020, abarwanyi 19, bavugaga ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara [Mouvement de la Résistance pour un État de Droit], ubarizwamo abahoze mu ngabo z’u Burundi ariko kuri ubu bakaba barwanya Leta, baturutse mu gihugu cy’u Burundi bambuka bagana mu Rwanda.

    Bari bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa karacinikovu 17, launcher 7 (lance roquette) imwe, na machine gun imwe ndetse n’amasasu. Mu bikapu harimo n’amasafuriya yo gutekamo, ibiribwa n’ibindi.

    Aba barwanyi barambutse bagera mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, muri metero 600 uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Baguye ku basirikare b’u Rwanda bari barinze inkiko z’u Rwanda bahita babafata mpiri bose n’ibyo bari bitwaje maze u Rwanda rumenyesha guverinoma y’u Burundi n’Itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari (The Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM).

    Abo barwanyi ntabwo bahise boherezwa mu Burundi, ahubwo ku wa 5 Ukwakira 2020, intumwa za EJVM, zaje gukora iperereza kuri iki kibazo bisabwe n’u Rwanda ndetse izo ntumwa zihabwa umwanya wo kuganira n’abo barwanyi.

    Nyuma y’iperereza ryakozwe na EJVM, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, nibwo raporo yakozwe yashyikirijwe u Rwanda ndetse n’aba barwanyi bose uko ari 19 bashyikirizwa u Burundi binyuze muri EJVM ndetse n’Umuryango w’Abibumbye ukaba wari uhagarariwe muri iki gikorwa.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yashimye by’umwihariko EJVM, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na yo mu gutsura umutekano mu Karere.

    Ati “Abarwanyi b’Abarundi bavuga ko ari abo mu mutwe witwaje Intwaro wa RED Tabara, bambutse umupaka baza mu Rwanda bafatwa n’Ingabo z’u Rwanda, bakwa intwaro bafite mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.”

    “Nk’ikimenyetso cy’ubushake nyuma yo gufata aba barwanyi ba RED Tabara, itsinda rihuriweho n’abagize leta y’u Burundi n’Abasirikare b’Itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bibera ku mipaka mu karere k’ibiyaga bigari ryashyizweho.”

    Yakomeje agira ati “Ni muri urwo rwego, biri mu murongo w’u Rwanda wo gukora uko rushoboye hakabaho amahoro n’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigari ndetse no kubana neza n’ibihugu duturanye, akaba ari yo mpamvu uyu munsi dutanze abarwanyi 19 b’u Burundi binyuze muri EJVM.”

    Umuyobozi wa EJVM, Col Joseé Rui Lourdes Miranda yashimye u Rwanda rwagiriye icyizere uru rwego, avuga ko bazakomeza gukorana n’ibihugu byombi mu guharanira amahoro n’umutekano mu Karere muri rusange.

    Ati “Nyuma yo kwakira ubusabe bw’u Rwanda bwo kuza gushyikiriza u Burundi abarwanyi babwo 19 n’ibikoresho byabo, EJVM ikomeje kuzuza inshingano zayo bijyanye n’intego yo guharanira ko habaho ubwubahane n’ubufatanye mu bihugu binyamuryango.”

    Yakomeje agira ati “EJVM irashimira by’umwihariko leta y’u Rwanda ku bw’icyizere yatugiriye ariko tunashimira u Burundi kuba bwemeye kuza gutwara abarwanyi babwo. Tuzakomeza gukorana mu guharanira umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari no gukorera mu mucyo.”

    Barahindutse bigaragara…

    Amafoto yakwirakwijwe mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga muri Nzeri 2020, ubwo aba barwanyi bafatwaga, yabagaragaza bambaye imyenda y’inyeshyamba itameze neza ndetse harimo n’icitse, inkweto ubona zishaje, bafite ibikapu byacitse, amasafuriya yo gutekamo n’ibindi byabagaragazaga nabi.

    Uwabarebaga kandi ku maso yabonaga bameze nk’abashonje bitandukanye n’uko bari bameze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ubwo bagezwaga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Bose uko ari 19, bari bambaye imyenda imeshe, bagaragara ku maso ko bafite ubuzima bwiza ndetse ubona bafite igihagararo ku buryo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza ifoto ibagaragaza uyu munsi n’uko bari bameze ubwo bafatwaga.

    Impinduka zagaragaraga ku maso y’ubabona by’umwihariko ubazi ubwo bafatwaga muri Nzeri 2020.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Burundi, Col Ernest Musaba, yashimye u Rwanda rwashyikirije igihugu cye aba barwanyi, avuga ko batigeze bahutazwa cyangwa ngo bafatwe nabi nubwo igihugu cy’u Burundi uyu munsi kibafata nk’abanyabyaha.

    Yagize ati “Turashimira uruhare rwa EJVM ku mbaraga bashyize mu kongera kubyutsa umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, turashimira kandi uruhande rw’u Rwanda kuba rwemeye gushyikiriza u Burundi aba bagizi ba nabi.”

    Ubusanzwe umutwe wa RED Tabara washinzwe n’abagerageje guhirika Ubutegetsi bwa Nyakwigendera Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, bakaba bavugaga ko bakomeje umugambi wo kurwanya Leta y’u Burundi.

    Col Musaba yavuze ko aba bafashwe bakaba bashyikirijwe u Burundi, bagiye gukurikiranwa n’amategeko y’u Burundi.

    Ati “Twaje kwakira no kujya kugorora aba barwanyi nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.”

    Ni intambwe yakiranywe yombi

    Nyuma yo gushyikirizwa aba barwanyi, Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

    Yagize ati “Nagarutse ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”

    Uretse Perezida w’u Burundi ariko, Umuryango w’Abibumbye wakiranye yombi iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda n’u Burundi mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Richmond Tiemoko yashimye iyi ntambwe yatewe n’ibihugu byombi.

    Ati “Ni umunsi w’amateka, iki ni ikimenyetso twari dutegereje kubona hagati y’ibihugu byombi, leta y’u Rwanda n’iy’u Burundi, birumvikana ku bufasha bw’urwego rwo mu karere k’ibiyaga bigari, ibi biragaragaza ubwizerane y’ibihugu byombi ku bushake bwo kugera ku mahoro n’umutekano mu karere.”

    Yakomeje agira ati “Twabyiboneye uko ari 19, bameze neza n’ibikoresho bari bafite, turashaka gushimira leta y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari kafashije muri iki gikorwa.”

    Richmond Tiemoko yavuze ko bazakomeza gukurikirana ko aba barwanyi bahabwa uburenganzira bwabo ndetse bakanahabwa ubutabera bunoze mu gihugu cyabo.

    Col Joseé Rui Lourdes Miranda uhagarariye EJVM, yagize ati “Mu nshingano dufite icy’ingenzi ni ukugarura ubwumvikane mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari, icyatuzanye hano ntabwo ari gishya ahubwo ni inshingano zacu, none turabona ari ikimenyetso kituganisha mu nzira nziza.”

    Iyi ni ifoto igaragaza uko aba barwanyi bafashwe bameze, aha bafotowe muri Nzeri 2020, ubwo bari muri Nyungwe bamaze gufatwa n’Ingabo za RDF

    Iyi ni ifoto yo ku wa 30 Nyakanga 2021, ubwo aba barwanyi bari bamaze gushyikirizwa u Burundi, aha bahagaze ni ku Mupaka wa Nemba, ku ruhande rw’u Burundi

    Aha Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi, yaganiraga n’abo ku ruhande rw’u Burundi, UN na EJVM

    Nyuma y’uko u Burundi bushyikirijwe abarwanyi babwo, impande zose zafashe ifoto y’urwibutso mu gushimangira intambwe yatewe

  • Huye: Akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha cyabaye ku wa 18 Nyakanga 2021 mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye aho uwo musaza yafashe uwo mwana amujyana mu cyumba ku buriri yegekaho urugi atangira kumusambanya, yumvise nyina aje kumushaka, ahita amuvaho amusiga mu cyumba ari na ho bamusanze, abajijwe yemera ko yarimo kumusambanya, nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha ibivuga.

    Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 25 hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.