Tag: featured

  • Umuryango Imbuto Foundation wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibirori byizihirijwe mu nyubako ya Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ugushyingo 2021, bikaba byanitabiriwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Namibia Madamu Monica Geingos.

    Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku rugendo rw’umuryango Imbuto Foundation kuva mu mwaka wa 2001, ubwo uwo muryango watangiye witwa PACFA, aho wibandaga ku bikorwa byo kwita ku banduye virusi itera SIDA hamwe no kuyirwanya, byakozwe kugera mu mwaka wa 2007, aho uwo muryango waje guhindurirwa izina ukitwa Imbuto Foundation nyuma yo kwagura ibikorwa byawo.

    Ni umuryango watangiranye icyerekezo gisobanutse aho intego nyamukuru yari ukugira ngo Abanyarwanda babeho mu buzima bwiza, ari na yo mpamvu usanga muri gahunda zabo zitandukanye harimo uburezi, ndetse no kubaka ubushobozi bw’umuryango nyarwanda muri rusange bahereye mu rubyiruko.

    Madamu Jeannette Kagame avuga ko impamvu bahitamo gushyira imbaraga nyinshi mu rubyiruko ari ukubera ko gufasha urubyiruko ari ukubiba imbuto kuko iyo ubibye imbuto uba wizeye ko izakura ukabona umusaruro.

    Ngo mu ntangiriro z’uyu muryango, Leta y’u Rwanda yawuhaye ubwisanzure bwatumye ubasha gukora amahitamo akwiriye atuma basubiza ibibazo umuryango nyarwanda wari ufite nk’uko Madamu Jeannette Kagame yabisobanuye.

    Ati “Gahunda yafashije umuryango Imbuto uhereye ku ntangiriro yari izwi nka PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo yari ukwicyeza ahubwo yari inshingano, hafi igice cy’ikinyacumi cy’imyaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutaka bw’igihugu cyanyu bwongeye kubona gakondo yabwo yo kurumbuka, Imbuto yagombaga kubibwa yari ikeneye gutunganywa neza, kugira ngo yere imbuto yagombaga gusarurwa, ariko kandi nta murongo wari uhari,..”.

    Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y
    Madamu wa Perezida wa Namibiya, yashimye uruhare rwa Imbuto Foundation mu guhindura imibereho y’abantu no gushyigikira urubyiruko mu bikorwa by’iterambere

    Madamu Monica Geingos, Madamu wa Perezida w’Igihugu cya Namibia, yavuze ko ibikorwa Umuryango Imbuto Foundation umaze kugeraho mu myaka 20 ishize ari ibikorwa byivugira kandi ko bitari kugerwaho mu gihugu kirimo amacakubiri ahubwo ko ubumwe Abanyarwanda bafite ari bwo bwatumye Imbuto Foundation ibasha gukora kandi ibikorwa byawo bikagera ku musaruro ugaragara uyu munsi.

    Ati “Tugomba gushaka ibituranga bishingiye ku ndangagaciro zo kubabarira, zitarangwa no kwicamo ibice, irondabwoko, ahubwo zishingiye ku rukundo, dushobora kugira ibyo tutumvikanaho, dushobora no kutumvikana hagati yacu, ariko amaherezo dufite kimwe tugomba gukora, icyo na cyo ni ukubaka si ugusenya, byoroshye gusenya kurusha gusana”.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation Sandrine Umutoni, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, ku cyizere yabagiriye no kubabaza inshingano z’ibyo bakora kuko bahawe urubuga n’amahirwe yo kuzana impinduka muri sosiyete barimo.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni
    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni

    Uretse amavuriro abiri agendanwa ari mu modoka nini yashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira, kuri uyu munsi hizihizwa isabukuru y’imyaka 20 umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe, hanahembwe indashyikirwa (Youth Connect Champions) umunani mu rubyiruko zahize abandi muri gahunda ya Youth Connect.

    Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by
    Ababaye indashyikirwa mu bikorwa by’urubyiruko by’iterambere bahawe ishimwe
    Ange Kagame n
    Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma na bo bitabiriye ibi birori

    source : https://ift.tt/3nXbbM0

  • Umuryango MAFUBO usanga kuzamura ubushobozi bw’umugore ari uburyo bwiza bwo kumurinda ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n
    Bamwe mu banyamuryango ba MAFUBO mu Rwanda bahuye baganira ku byerekeranye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

    Uyu muryango ukorera mu bihugu 48 byo hirya no hino ku isi ugizwe n’abagore bagize igitekerezo cyo kumva ko kwishyira hamwe byatuma bazamuka, bagafashanya, bakaganira cyane cyane bagamije kugendera hamwe no gufasha bagenzi babo bugarijwe n’ubukene.

    Mu gihe kuri ubu ku isi hariho gahunda yUmuryango w’Abibumbye y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, uyu muryango na wo ntiwasigaye inyuma muri ubwo bukangurambaga, cyane ko bihura n’inshingano zawo za buri munsi, nk’uko abayobozi bawo babigarutseho mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru tariki tariki 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga.

    Dr. Hon. Monique Mujawamariya washinze uwo muryango akaba anawuyobora ku rwego mpuzamahanga, yagize ati “Nimuze duhaguruke nka ba Mafubo, dukore ibishoboka byose kugira ngo wa mugore utishoboye tumuzamurire ubushobozi, tuzaba tumuhaye ingabo yo kwibohora ihohoterwa riterwa n’uko akennye.”

    Umuyobozi wa MAFUBO mu Rwanda, Ruth Tuyisenge, na we yagarutse kuri bumwe mu buryo bwatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ricika. Tuyisenge ashishikariza abagabo gukunda abagore babo kuko iyo umugabo akunze umugore we n’uwo mugabo na we bimugirira akamaro.

    Ati “Nkunda kubwira abagabo ko iyo bakunze abagore babo na bo baba bikunze. Iyo umugore aguwe neza mu rugo, ibintu byose bigenda neza.”

    Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry
    Umuyobozi mukuru wa MAFUBO Dr. Hon. Monique Mujawamariya (iburyo) na Ruthn Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda (ibumoso) basobanuye ko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’umuryango wose

    Tuyisenge uyobora MAFUBO mu Rwanda avuga ko kuzamurira abagore n’abakobwa ubushobozi atari ugushaka kubarutisha abagabo, ahubwo ko ari ukugira ngo bibafashe kugira ubuzima bwiza no kwirinda ihohoterwa n’ibishuko bahura na byo.

    Avuga kandi ko icyo bibandaho atari ukubaha ubushobozi bw’amafaranga gusa kuko byonyine bitatuma bahinduka, ahubwo ko babafasha no guhindura imyumvire kuko ari bwo buryo bwiza bwo kuva mu buzima bubi bahozemo bakagira ahazaza habo heza.

    Ati “Ni ngombwa kubatega amatwi ukabumva ibibazo bafite, ukamwereka ko ari mwiza kandi ko umwitayeho kuko abenshi baba baratereranywe, icyo gihe umenya neza uko ukemura ibibazo byabo ukabafasha no kubisohokamo.”

    “Icya mbere twifuza ni ukugarura agaciro k’umwana w’umukobwa. Kuba umukobwa yarabyaye afite imyaka 12 cyangwa 15 ntibivuze ko ubuzima buhagaze. Abo bana b’abakobwa bashobora gusubira mu mashuri bakiga bakazavamo abantu bashobora gukora imirimo itandukanye. Iyo bahawe amahirwe, inzozi bari bafite nta kabuza bazigeraho.”

    Izina MAFUBO rituruka ku ijambo ryitwa ‘Gufuba’ risobanura kwambika no gutegura umuntu witabye Imana kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

    Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO
    Dr. Monique Mujawamariya ni we washinze umuryango MAFUBO

    Mu bihe byo hambere ngo hari umugore wabikoreye mugenzi we wari witabye Imana, ashyingurwa ku manywa kandi mu buryo bwiyubashye, mu gihe abandi bagore babashyinguraga nijoro kandi ngo nk’imbwa.

    Uwakoreye uwitabye Imana ibyo bikorwa byo kumwitaho ngo ni we bitaga Mafubo, bikaba kuri ubu bikoreshwa mu rwego rwo gusobanura umugore ukunda undi ku buryo akora ibishoboka byose kugira ngo arinde mugenzi we gukorwa n’isoni.

    Muri iki gihe aba ba Mafubo babivanye muri ubwo buryo bwo kwita ku witabye Imana, ahubwo babizana mu buzima busanzwe bwo kwita ku mugore cyangwa umukobwa ufite ikibazo runaka, bagenzi be bakamufasha kugisohokamo.

    Umuyobozi wa MAFUBO ku rwego mpuzamahanga ati “Ubu MAFUBO afasha umuntu utishoboye akamurinda gukorwa n’isoni mu gihe yabyaye nk’umwana akabura ubushobozi bwo kumuvuza kubera ko adafite amafaranga. Ashobora kugutera inkunga y’amafaranga, cyangwa se akaguherekeza, akakugira n’inama mu buryo bw’ibitekerezo. MAFUBO ni wa wundi ubona ko uhora wambaye umwenda umwe kubera ko utishoboye akaguha umwambaro nawe ugaseruka mu bandi udafite ipfunwe,…”


    source : https://ift.tt/3rglv46

  • Ibitaramo “bishobora” guhagarikwa – #rwanda #RwOT

    Kuva Covid-19 yiswe Omicron yagaragara muri iki Cyumweru, Isi yahiye ubwoba, ibihugu bitangira gufunga ingendo, ibindi bikaza ingamba ku bantu babyinjiramo kugeza no ku Rwanda rwasubijeho akato k’amasaha 24 ku bantu bose binjira mu gihugu.

    Mu mabwiriza mashya yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima, harimo n’ingingo iburira abantu ko bakwiriye “kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori cyangwa imyidagaduro bitari ngombwa”.

    Iyi ngingo ica amarenga ko mu gihe Omicron yagera mu Rwanda, ibitaramo byari byarakomorewe bishobora gufungwa, ahubwo icyakozwe ubu ari ugutegura abantu mu mutwe mbere.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye IGIHE ko amabwiriza yari asanzwe agenga abitabiriye ibitaramo, akwiriye kubahirizwa.

    Ayo arimo kuba nibura umuntu yarikingije nibura agahabwa urukingo rumwe, yipimishije, kandi yagera no mu gitaramo agakomeza kwitwararika ahana intera na mugenzi we kandi yambaye n’agapfukamunwa.

    Yakomeje avuga ko uko abantu bari bwitware muri ibi bihe, ari byo biza kugena umwanzuro ukwiriye ushobora gufatwa.

    Ati “Biraterwa n’uko abantu babyitwaramo. Nibatubahiriza amabwiriza nibwo byaba ari ikibazo. Baje batikingije, batipimishije, batubahiriza n’andi mabwiriza asanzwe, byanaviramo guhagarika igitaramo nubwo cyaba kirimo.”

    Dr Ngamije asobanura ko hakiri kare ku buryo abantu babuzwa guhura mu gihe bujuje ibisabwa bya ngombwa, gusa abategura ibitaramo avuga ko bishobora guhagarikwa barenze ku mabwiriza.

    Ati “Cyane abantu bari guhura ntibubahirize amabwiriza n’igitaramo cyahagarikwa. Abateguye ibitaramo bagomba kugira na bo uruhare, bagafatanya n’inzego zitandukanye mu kubahiriza amabwiriza.”

    Birashoboka ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zakubahirizwa mu bitaramo?

    Muri Nzeri nibwo ibitaramo byakomorewe nyuma y’igihe kinini bisubitswe kubera Covid-19. Icya mbere cyabimburiye ibindi gikomeye cyabaye mu mpera za Ukwakira kuri Canal Olympia ku i Rebero.

    Nyuma habaye ibindi birimo icya Massamba Intore, icyitabiriwe na Adekunle Gold wo muri Nigeria, icya Bruce Melodie, icya Omah Lay na Rema bombi bo muri Nigeria n’ibindi.

    Muri ibyo bitaramo byose, nta na kimwe muri byo wavuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirijwe uko bikwiriye na cyane ko abategura ibitaramo basobanura ko bigoye kugira ngo bigerweho.

    Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters wateguye igitaramo cyiswe Kigali Fiesta kikitabirwa na Omah Lay, yabwiye IGIHE ko mu gutegura ibitaramo, hari amabwiriza yibandwaho cyane n’andi agoye.

    Ati “Bisa nk’ibigoye ariko ariya mabwiriza tuba tugomba kugerageza kuyubahiriza. Ugerageza kubwira abantu ko nibatitwara gutya na gutya igitaramo gishobora guhagarikwa. Ariko biragoye kubwira umuntu waje kubyina, kwizihirwa, biragoye.”

    Mushyoma yasobanuye ko imbaraga nyinshi zishyirwa mu gusaba abantu kuba barikingije, kuba baripimishije ariko kubwira umuntu ngo niyambare agapfukamunwa, byo ni ihurizo.

    Ati “Biragoye cyane ko umuntu yamaze kwipimisha, yarikingije ari mu gitaramo wamubwira ngo yambare agapfukamunwa. [Abayobozi] Batubwiraga ko ingufu zigomba gushyirwa mu kuba yarakingiwe, yapimwe. Naho izindi ngamba ntabwo zubahirizwa.”

    Dr Ngamije yavuze mu bitaramo byabaye mu minsi ishize, hari bike byubahirije amabwiriza. Ati “Hari aho yubahirijwe, nka Massamba yanyuzagamo akabibutsa kubahiriza amabwiriza ariko hari n’ahandi batayubahirije.”

    Kuva Omicron yagaragara, ibihugu byinshi by’i Burayi byafashe ingamba zikomeye, bihagarika ingendo bizihuza n’ibihugu yagaragayemo.

    Ku wa Gatanu, Omicron yari imaze kugaragara muri Afurika y’Epfo, Botswana, Hong Kong n’u Bubiligi. Mbere ya Saa Sita zo kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaye mu Bwongereza kuko yasanzwe mu barwayi babiri.

    Mu bihugu nk’u Buholandi, u Budage, Tchèque naho hari abarwayi bikekwa ko bayanduye. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho bikekwa ko yagezeyo nubwo nta murwayi iragaragaraho.

    Bivugwa ko yandura cyane kurusha ubundi bwoko bwabayeho bwa Covid-19, gusa ntibiramenyekana niba inica cyane.

    Nta nubwo bizwi niba inkingo za Covid-19 zihari hamwe n’indi miti bishobora kuyirinda gusa icyizere ni uko uwakingiwe ashobora kugira amahirwe menshi yo guhangana nayo.

    Mu bitaramo, byamaze kugaragara ko guhana intera no kwambara udupfukamunwa bidashoboka

    source : https://ift.tt/3p61nid

  • Perezida Kagame yashimye Imbuto Foundation yujuje imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yifurije Imbuto Foundation isabukuru binyuze mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye. Ibirori byo kuyizihiza byabereye muri Kigali Convention Centre.

    Congratulations :#ImbutoTurns20

    — Paul Kagame (@PaulKagame) November 27, 2021

    Imbuto Foundation ni Umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Kuva icyo gihe, umaze guhindura ubuzima bw’abaturarwanda mu ngeri nyinshi.

    Nko mu rwego rw’uburezi, abana 60.106 batarengeje imyaka itandatu, bafashijwe guhabwa uburezi buboneye binyuze mu Ngo Mbonezamikurire z’abana bato ziri hirya no hino mu gihugu.

    Ni mu gihe ababyeyi 25.357 bungukiye mu kuba izo ngo zarashyizweho bahabwa imirimo yo kwita kuri abo bana.

    Imbuto Foundation yagize kandi uruhare mu kubaka amashuri mu bice bitandukanye by’igihugu, nk’aho hari atatu yubatswe mu turere twa Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge.

    Ku rundi ruhande, abana b’abakobwa 5.113 bahawe ibihembo ku bwo gutsinda neza mu mashuri guhera mu 2005. Abafashijwe kubona amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye guhera mu 2002 ni 10.241.

    Mu rwego rw’ubuzima, abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

    Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

    Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

    Mu bijyanye no kongerera ubushobozi urubyiruko, Imbuto Foundation yafashije ururenga ibihumbi 28 binyuze mu biganiro n’amahuriro y’urubyiruko 39 yigaga ku miyoborere, gukunda igihugu, amahitamo aboneye y’icyo umuntu yakora, uburere mboneragihugu, ubukorerabushake n’ibindi.

    Ni mu gihe kandi miliyoni 290 Frw yahawe urubyiruko mu guteza imbere imishinga yabo binyuze mu kigega cyo kuzahura inganda ndangamuco.

    Koperative 37 zafashijwe kugeza umusaruro wazo ku masoko naho urubyiruko rw’abagore n’abagabo 48 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bahembwe binyuze muri gahunda ya CYRWA.

    Mu 2001, Madamu Jeannette Kagame yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wari ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007, yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Madamu Jeannette Kagame ku wa 5 Ukuboza 2018, yari agaragiwe n’abana bo mu bice bitandukanye by’igihugu bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ubwo hasozwaga umwiherero wabereye mu Karere ka Nyanza

    source : https://ift.tt/3DVkH82

  • Gatsibo: Ubucuruzi bw’amazi mu gace akunda kuburamo bwateje imbere abavomyi – #rwanda #RwOT

    Koperative ‘Umucyo’ ihuza aba baturage ibarizwamo abanyamuryango 70 bakora neza, ikaba yarashinzwe mu myaka icumi ishize nyuma yo kubona ko muri uyu Murenge hakunda kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi bamwe ntibanabashe kujya kuyivomera ku migezi.

    IGIHE yaganiriye na bamwe mu basore n’abagabo bakora ubu bucuruzi bavuga ko igare ryose riba ririho amajerekani ane y’amazi barigurisha 500 Frw nibura ngo ku munsi utahana make akaba ageza ku 2000 Frw.

    Bihoyiki Theophille yaturutse mu Karere ka Gicumbi ajya gukora akazi ko mu rugo mu Karere ka Gatsibo. Nyuma yo kugakora igihe kirekire yabonye ko abaturage benshi bakenera ababavomera atangira aka kazi ko kujya abavomera bakamwishyura.

    Ati “Hari igihe amazi abura ino aha abaturage bakatwiyambaza ubundi ugasanga ni nko mu mpeshyi amazi akenewe n’abantu benshi, igare ririho ijerekani enye tuzigurisha 500 Frw, ku munsi iyo byagenze nabi ntiwabura 3000 Frw kandi wanariye na ho mu mpeshyi bwo ku munsi ushobora gukorera 6000 Frw.”

    Bihoyiki avuga ko amafaranga akorera muri aka kazi ayashyira mu kimina bikaba byaratumye abasha kwigurira ikibanza ndetse aranarongora, kuri ubu afite umugore n’umwana umwe.

    Yavuze ko ateganya kubaka mu mpeshyi y’umwaka utaha kandi akazabikora akoresheje amafaranga akura muri ibi bikorwa byo by’ubuvomyi, ngo amafaranga naba make azaguza mu kimina kuko azaba yizeye kwishyura.

    Uwihanganye Habib winjiye muri aka kazi mu mwaka ushize nyuma yo kurangiza icyiciro rusange, yavuze ko amafaranga akuramo amufasha kwitunga.

    Ati “ Ubu ndi umusore witunze wirihirira inzu nkanigurira icyo nkeneye kandi hari n’ayo najyanye kuri konti yanjye; mfite intego yo kuzigurira moto mu mafaranga nkorera muri ubu bucuruzi.”

    Kayitare Frank umaze gushakira umugore muri ubu bucuruzi bw’amazi we avuga ko agitangira kubukora mu myaka ibiri ishize yabonaga ntaho buzamugeza, ariko ngo uko iminsi ishira yagiye abonamo amafaranga menshi kugeza ubwo kuri ubu agafata nk’akazi gakomeye gashobora kumutunga we n’umuryango we.

    Umuyobozi wa Koperative Umucyo, Gato Jean Claude, yavuze ko yashinzwe hagamijwe gufasha abaturage kubona amazi hafi kuko mu myaka yashize mu Murenge wa Kabarore yari ikibazo gikomeye.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gushinga iyi koperative abanyamuryango bose batangiye kugurirana amagare kuri ubu bakaba baratangiye kugurirana amatungo magufi.

    Kuvomera abandi hari ababifata nk’akazi bakesha imibereho yabo

    Nibura ngo umwe mu banyamuryango bakorera amafaranga make ku munsi atahana 2000 Frw

    source : https://ift.tt/2Zvb3dj

  • Batandatu batsindiye inguzanyo ya miliyoni 25 Frw izishyurwa nta nyungu binyuze muri ‘BK-Urumuri’ – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya gatanu, itegurwa na Banki ya Kigali ifatanyije n’Ikigo ‘Inkomoko’ gihugura ba rwiyemezamirimo, aho bahabwa amasomo abafasha kwagura imishinga yabo maze nyuma y’amahugurwa abafite imishinga ihiga indi bagahabwa inguzanyo ariko izishyurwa nta nyungu.

    Kuri iyi nshuro abatsindiye izi nguzanyo ni ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere kandi iteza imbere urubyiruko, ariko iyo mishinga ikaba yarahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2021, hari abatsinze bahawe kuva kuri miliyoni 5 Frw, miliyoni 4 Frw na miliyoni 2 Frw.

    Uwera Delphine w’imyaka 22 ni umwe mu bahawe iyi nguzanyo, afite umushinga umaze umwaka ukora imitako itandukanye n’intebe mu migano, akabyigisha abakobwa babyariye mu rugo n’abatarasoje amashuri ndetse bamwe akabaha akazi aho, ubu afite abakozi umunani akoresha.

    Avuga ku nguzanyo yahawe, yagize ati “Kuba nabona intsinzi nk’iriya ni ikintu cyo kwishimira, ikintu cya mbere aya mafaranga azakoreshwa ni ukongera umubare w’abo duhugura, kuko hari n’ababa bashaka kuba ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo, twifuza ko natwe twagira abadukomokaho.”

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali, Emmanuel Nkusi Batanage, yavuze ko iyi Banki ifatanyije na Inkomoko, bazakomeza gutanga ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, bateza imbere n’abandi ari nako bazamura ubukungu bw’igihugu.

    Yakomeje agira ati “Uko imyaka igenda ishira, abo twahaye inguzanyo muri iyi gahunda imishinga yabo itera imbere, bagatanga akazi ukabona ko umuntu yavuye ku rwego runaka yagiye ku rwego rundi.”

    Mu marushanwa y’uyu mwaka iyi gahunda ya ‘BK-Urumuri’ yiyandikishijemo ba rwiyemezamirimo barenga 174 bafite imishinga itandukanye iri mu nzego nk’ubukerarugendo n’amahoteli, ubuhinzi, ubukorikori, imideri n’ibindi.

    Muri aba bitabiriye iki gikorwa, abagera kuri 25 babashije kugira amahirwe yo guhabwa amahugurwa, aho nabwo havuyumo 10 bafite imishinga itanga icyizere, nabo bavanwamo batandatu bafite imishinga myiza kuruta indi, bakaba bahembwe inguzanyo izishyurwa nta nyungu.

    Umuyobozi wa Inkomoko, Teta Ndejuru, yavuze ko ari iby’igiciro kuba baratanze amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bafite udushya mu mishinga yabo, by’umwihariko muri uyu mwaka kuko myinshi mu mishinga yazahajwe n’icyorezo cya Covid-19, ikaba yari ikeneye icyayifasha kongera gukora neza.

    Yongeyeho ati “Ubu turacyakomeje gutanga umusanzu wacu mu kongera kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, tukaba twarahisemo gufasha aba ba rwiyemezamirimo batanga imirimo ku bandi kandi bafatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu.”

    Imishinga yahawe ibihembo harimo ‘Gusa Ltd’ ikora ubukorikori butandukanye mu mbaho, ibyuma n’ibindi; ‘La Fromagerie Ltd’ ikora fromage mu mata y’inka n’ihene; ‘Talia Ltd’ ikora Jus mu mbuto; ‘Green Pack Ltd’ ikora udukombe mu mpapuro ariko dukoreshwa rimwe; ‘KGL Flour Ltd’ itunganya ifu ya kawunga n’ibiryo by’amatungo ndetse na ‘Byose Ni Bamboo’ ikora imitako n’intebe mu migano.

    Hatanzwe inguzanyo ya miliyoni 25 Frw itazagira inyungu

    Ni umuhango wari witabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahuguwe

    Nkusi wari uhagarariye Bk yavuze ko iyi banki izakomeza gushyigikira ba rwiyemezamirimo kugira ngo biteze imbere ariko banateza imbere igihugu

    Umuhango wa gutanga ibihembo wari witabiriwe n’Abayobozi baturutse muri Banki ya Kigali ndetse na MINICOM

    Uwera ufite umushinga wo gukora imitako mu migano avuga amafaranga yahawe azayakoresha mu guteza imbere urubyiruko

    source : https://ift.tt/32uczgU

  • Ibihugu bya Afurika byiyemeje ubufatanye mu kubyutsa ubukerarugendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yifatanyaga n’abashoye imari yabo mu bikorwa by’ubukerarugendo mu isozwa ry’icyumweru cy’ubukerarugendo mu Rwanda, umuyobozi wa RDB wungirije Zephanie Niyonkuru, yavuze ko impinduka nshya zigaragara, anabibutsa kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, bakomeza kwambara neza agapfukamunwa, bahana intera, kugira ngo barusheho kwirinda.

    Abitabiriye iri murikabikorwa bahembwe bari mu byiciro bitandukanye birimo, Icyumba cy’abikorera cyiza (Best private sector booth), igihembo gihabwa ‘Blue Train’.

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri EAC (Best EAC exhibitor) igihembo cyahawe Tanzania,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri SADC (Best SADC exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Zimbabwe,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa wo muri ECOWAS (Best ECOWAS Exhibitor) igihembo cyahawe igihugu cya Ghana,

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’ubukerarugendo bushingiye ku baturage (Best Community Based Tourism Exhibitor) igihembo cyahawe ‘Beyond the Gorillas’

    Uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ry’urubyiruko (Best Youth Exhibitor) igihembo cyahawe urubyiruko rwo muri Koperative Indangamuco ruyobora ba mukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt),

    Hahembwe n’uwahize abandi mu imurikabikorwa ryiza ryakozwe n’abagore (Best Women Exhibitor) igihembo cyahawe Judith Tours.

    Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe
    Abahize abandi mu imurikabikorwa bashimwe

    Zephanie Niyonkuru yavuze ko urwego rw’ibikorwa by’ubukerarugendo rwibasiwe cyane n’icyorezo cya covid-19, ariko kandi runerekana uruhare rukomeye mu guhangana na cyo, ariko kandi ngo haracyari inzira ndende n’ubwo hashyizwemo ingufu zo kugikumira.

    Ati “Mu myaka ibiri ishize ntibyari byoroshye kubera ko twagiye tubangamirwa naza virusi za corona zagendaga zihinduranya, ariko tuzi ko harimo gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abadusura bagubwe neza.”

    Ibi kandi biratangazwa mu gihe guher kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangaje ko rwashyizeho akato k’amasaha 24 ku binjira mu Rwanda baturutse mu mahanga, bakaba bagomba kumara ayo masaha muri hoteli zabigenewe kandi bakiyishyurira ikiguzi, mu rwego rwo guhangana cyane cyane n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buvugwaho kugira ubukana kurusha izindi virusi zisanzwe.

    Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda
    Judith Tours bashyikirijwe ishimwe na Ron Adam, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda

    Gusa ariko Niyonkuru avuga ko inkingo zikomeje gutangwa ndetse n’ingamba zo gukumira icyorezo cya covid-19 zafashwe, bikazafasha igihugu kurinda abaturage barwo ndetse n’abashyitsi kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo rukomeze kugenda neza.

    Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera (PSF), Aimable Rutagarama, avuga ko iri murikabikorwa mu bukerarugendo ari igikorwa basanzwe bakora ariko ngo uyu mwaka byabaye umwihariko kubera icyorezo cya covid-19 bahuye na cyo.

    Ati “Urwego rw’ubukerarugendo rwarazahaye ku buryo umusaruro wavaga mu bukerarugendo mu mwaka ushize wa 2020 wagabanutseho 75%, bivuga ko ibyo twabonye ubu ngubu byadusubije nko mu myaka 15 ishize, ariko ubu muri uyu mwaka biragaragara ko turimo tugenda bizamuka kandi turatekereza ko bitazasubira kuba bibi nk’uko byagenze umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka”.

    Imurikabikorwa mu rwego rw’ubukerarugendo ryatangiye tariki 24 rigeza tariki 26 Ugushyingo 2021, rikaba ryaritabiriwe n’abantu basaga 100 baturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Ghana, Zimbabwe, Afurika y’Epfo, Somalia, u Rwanda na Dubai.

    Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
    Habayeho umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo

    source : https://ift.tt/316MEM2

  • Ibyo wamenya ku bwoko bushya bwa Coronavirus ifite umwihariko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo virusi ngo imaze iminsi mike irimo kuvugwa mu bice bitandukanye by’isi, ikaba ari iyo mu bwoko bwihinduranyije bwa Covid-19. Yabonetse bwa mbere mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019, mu gihe iyi virusi nshya yagaragaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Botswana mu minsi micye ishize, yongera kugaragara muri Afurika y’Epfo no muri Hong Kong, kuri ubu ikaba yageze mu bihugu bya Israel, u Bubiligi, mu Bwongereza n’ahandi.

    Ngo ni virusi ifite umwihariko w’uko ikomatanyirijemo ibyagiye bihindagurika kuva kuri virusi ya mbere kandi byagaragaye no muri virusi yiswe Delta, ku buryo ari amakuru ateye impungenge kuko kuba ikomatanyirijemo uko virusi ya Delta yahindutse kandi Delta yarahindutse ihinduka nabi kuko yari ifite ibibi biyiranga nko kwandura cyane.

    Iyi virusi ukurikije ibyo abashakashatsi barimo kuyivugaho ngo ni virusi ikaze kurenza izindi zose zayibanjirije. Gusa ariko ngo icyiza gihari ni uko ishobora gupimwa hifashishijwe uburyo busanzwe bukoreshwa nka ‘rapid test’ cyangwa se PCR, ku buryo nta kibazo gihari cyo kuba aho yageze hamenyekana byoroshye.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije, avuga ko iyi virusi nshya yandura mu buryo budasanzwe kubera umwihariko w’uburyo ifatamo.

    Ati “Abashakashatsi baragaragaza ko mu turemangingo twayo twahindutse harimo kwihinduranya (mutation), kugera ku nshuro zigeze kuri 30, harimo izo zari zisanzwe za Delta na Alpha, ariko ifite izindi nk’eshatu zihariye, zirimo cyane cyane ituma iyo virusi ifata ku turemangingo ishaka kwinjiramo, muzi ko ubundi virusi iva mu karemangingo kamwe ijya mu kandi kugira ngo ibashe kwiyongera”.

    Akomeza agira ati “Iyi ngiyi ifite ubushobozi bwo kwegera uturemangingo buri hejuru, ku buryo ibasha kumatira cyane ku karemangingo, ubwo bushobozi bwo kumata cyane butuma ibasha kwinjira, kandi bigatuma nyine yakwandura kurusha indi idafite ubwo bushobozi cyane, ari na ho birimo gutera impungenge kuko nko mu ntara imwe yo muri Afurika y’Epfo mu gihe cy’ibyumweru bitatu abasuzumwaga bari kuri 1%, ariko mu byumweru bitatu byavuye kuri 1% bijya kuri 30%, bigaragara y’uko irandura cyane”.

    Kuri ubu ngo abashakashatsi bakaba barimo kureba niba iyo virusi yica cyane cyangwa se ikaba yatera ibibazo cyane kurusha izari zisanzwe, aho barimo kureba niba abayanduye barimo kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe nko kugira umusonga ukabije cyane, n’ibindi bikunda kuranga umuntu urembye ufite covid-19 bikanamuviramo gupfa, aho barimo gukurikirana abarwayi bayirwaye kugira ngo barebe hamwe no kureba niba imiti isanzwe ivura izayibanjirije yashobora kuyivura.

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda irasaba abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwikingiza covid-19, kuko n’ubwo hadutse iyi virusi bitabujije ko uwahawe urukingo hari ikigero runaka cy’ubudahangarwa aba afite cy’uko adashobora kuzahazwa n’iyo virusi mu gihe imugezeho.

    Abantu barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19, kuko ari cyo cyonyine gishobora kubarinda kuba bakwandura iyi virusi nshya.

    source : https://ift.tt/3resCK1

  • Umuryango UNAB urifuza ko amategeko agenga abafite ubumuga avugururwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi nshingwabikorwa w
    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite Ubumuga UNAB Mushimiyimana Gaudance

    Yabigarutseho tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu nama yateraniye mu Mujyi wa Kigali ihuza imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abafite ubumuga, abanyamategeko, Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

    Ibibazo byagarutsweho muri iyo nama byatumye abagore bafite ubumuga bavugwaho by’umwihariko bishingira ku kuba ari abagore ariko noneho hakiyongeraho kuba bafite ubumuga.

    Umwe mu bitabire iyo nama ufite ubumuga avuga ko abantu b’igitsina gore bakunze guhura n’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bwabo bugahonyorwa aho bigaragarira ku bagore bafite uburwayi bwo mu mutwe akenshi usanga ku mihanda bafite abana cyangwa se batwite, nyamara ababahohoteye badakurikiranwa ngo bahanwe.

    Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kwita ku buzima bw’imyororokere ku rubyiruko rufite uruhurirane rw’ibibazo, Uwabakurikiza Prudence, avuga ko hakwiye ubuvugizi n’ubukangurambaga mu muryango nyarwanda, ku buryo buri wese aha agaciro umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse bikagera no mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko kugira ngo abahohotewe babashe kubona ubutabera bukwiye.

    Ati: “Umuryango nyarwanda ukwiye kumenya ko hari amategeko arengera abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe kandi bakamenya ko umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi. Leta na yo ikwiye gushyiraho uburyo bwo gutanga inyigisho ku bantu bafite uburwayi bwo mu mutwe ku buryo na bo ubwabo babasha guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ndetse bakivuganira aho bibaye ngombwa mu gihe bakeneye serivise runaka”.

    Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abagore bafite ubumuga UNAB, Mushimiyimana Gaudence, avuga ko mu mategeko harimo icyuho cyubakiye ku mategeko abuza umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe uburenganzira mu buryo bw’amategeko.

    Ati: “Ikintu cya mbere twifuza ni uko buri wese yumva ko umugore cyangwa umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe atari we wabyiteye kandi ko adakwiye guhabwa akato. Akwiye mbere na mbere kubahirwa ko ari umuntu kuko iyo umuntu amenye agaciro k’umuntu agira n’uruhare mu kurengera ubumuntu bwe. Hakwiye ubukangurambaga mu muryango mugari ku buryo wumva neza ko umukobwa watewe inda afite uburwayi bwo mu mutwe atari we wayiteye ahubwo ko afite uwayimuteye, wamusambanyije, wamuhohoteye bityo uwabikoze ashakishwe ndetse anashyikirizwe ubutabera kandi ibyo byashoboka dushyize hamwe”.

    Yongeraho ko hari imyumvire ya bamwe ikwiye guhinduka ndetse na Politike y’igihugu ikavugururwa aho usanga hari abagore bafite ubumuga bwo mu mutwe bafatirwa imyanzuro yo kuboneza urubyaro kuko bumva ko ntacyo bashoboye bakwiye kugira umwishingizi.

    Ati: “Bamwe babonerezwa urubyaro ahanini bitewe n’imiterere y’amategeko na politike y’igihugu aho amategeko ateganya ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe agomba kugira umwishingizi umuhagararira mu bintu byose hatitawe ku bushobozi cyangwa uburemere bw’uburwayi cyangwa ubumuga bwo mu mutwe. Ibyo rimwe na rimwe biba impamvu yo kubuzwa uburenganzira mu by’amategeko”.

    Mu byagaragarijwe muri iyo nama kandi harimo nk’ibibazo abagore n’abakobwa bafite ubumuga bahura na byo, n’uko bamwe banduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, guterwa inda, gusambanywa, kwanduzwa virusi itera SIDA kandi nyamara bakwiye kugirirwa impuhwe bitewe n’ubwo burwayi baba basanganywe.

    Buri rwego rwitabiriye iyo nama rwahawe umukoro wo kuba inkingi ya mwamba mu gufasha ko hajyaho amategeko aboneye yarenganura ndetse ntahe akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, nk’aho UNAB ivuga ko abantu batarumva ko umurwayi wo mu mutwe iyo atagize ikibazo ari umuntu nk’abandi bityo ko adakwiye gufatirwa ibyemezo byose nk’udashoboye kandi hari ibyo na we ubwe kugiti cye yashobora kwigezaho.


    source : https://ift.tt/3ldENDn

  • Ingabire Diane na Manizabayo Eric begukanye isiganwa #KigaliGicumbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu habaye rimwe mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup, aho abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Arena ku i Saa Ine za mu gitondo berekeza mu karere ka Gicumbi.

    Ni isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 51 mu cyiciro cy’abagabo, 16 mu cyiciro cy’abakobwa, ndetse n’abakinnyi 21 batarengeje imyaka 18 (Juniors).

    Abakinnyi bahagurutse Kigali Arena berekeza Kimironko, banyura mu gace kahariwe inganda berekeza Zindiro, banyura Nyarutarama-UTEXRWA-Gisozi-Kagugu-Nyacyonga, bakomeza umuhanda wa Gicumbi aho basoreje kuri Stade y’aka karere.

    Ni isiganwa abakinnyi barimo Mugisha Moise, Areruya Joseph, Umuhoza Eric n’abandi ba Benediction bakomeje kugenda bahatana.

    Ubwo bazamukaga imisozi ya nyuma werekeza i Gicumbi, Mugisha Moïse yatobokesheje igare inshuro ebyiri, gusa aza kongera gushikira abandi.

    Manizabayo Eric uzwi nka Karadio ni we wasoje isiganwa ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 32.

    Ku mwanya wa kabiri haje Mugisha Moise wakoresheje 02h20’18”, Umuhoza Eric wakoresheje 02h21’35”.

    Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa
    Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa

    Urutonde rw’abakinnyi baje ku myanya ya mbere n’ibihembo bahawe

    Juniors

    1. Niringiyimana Rachid 100,000 Frws
    2. Iradukunda Valens 80,000 Frws
    3. 60,000 Frws

    Abakobwa

    1. Ingabire Diane (Benediction Club): 100, 000 Frws
    2.Tuyishime Jacqueline (Benediction Club): 80,000 Frws
    3.Mukashema Josiane 60,000 Frws

    Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo
    Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo

    Abagabo
    1. Manizabayo Eric, Benediction Ignite: 150,000 Frws
    2. Mugisha Moïse, ProTouch: 120, 000
    3. Muhoza Eric, Les Amis Sportifs: 100, 000 Frws

    Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere
    Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere

    source : https://ift.tt/3HYZg8n