Tag: featured

  • Iradukunda umaze imyaka 18 mu Rwanda, arifuza guhabwa ubwenegihugu – #rwanda #RwOT

    Avuga ko yageze mu Rwanda afite imyaka irindwi, ahagejejwe na nyirasenge wari umukuye i Burundi nyina amaze gupfa. Icyo gihe nyirasenge ngo yari azanywe mu Rwanda no gupagasa ariko ntiyari inshuro ya mbere.

    Akigera mu Rwanda nta mahirwe yagize yo kurerwa na Nyirasenge ahubwo yagiye amushyira mu miryango itandukanye kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kumwitaho bihagije.

    Mu buhamya bwe, Iradukunda avuga ko Nyirasenge yaje gusubira i Burundi atabizi amakuru y’uko yagezeyo ayamenya nyuma.

    Uyu mugore kuri ubu yashakanye na Uzabakiriho Jonas uvuka mu Kagari ka Nyinya, Umurenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, bakaba ari na ho batuye n’umwana wabo ugiye kuzuza umwaka.

    Urukundo rwabo rutangira bombi bari baziranye. Uzabakiriho yari azi neza inkomoko ya Iradukunda ndetse na Nyirasenge [wa Iradukunda] yari yaramenye ko bakundana mbere y’uko ajya mu Nkambi ya Mahama, aho yakomereje asubira i Burundi.

    Kugeza igihe yashakiye [binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko], yari atarabasha kugira icyangombwa na kimwe kimuranga kandi ni na ko bikimeze n’uyu munsi.

    Ubwo bombi bashakaga gusezerana mu idini ndetse no mu mategeko, babwiwe n’inzego z’ibanze ko bidashoboka keretse Iradukunda abonye indangamuntu nk’Umunyarwandakazi cyangwa agasubira iwabo agahabwa ikimuranga.

    Yibuka ko Nyirasenge yamubwiye ko ari muri Komini Giteranyi (Intara ya Muyinga) ariko ngo ntiyamenya icyerekezo.

    Ati “Sinteganya kujyayo kuko sinahamenya. Ikindi usibye amakuru namenye ko masenge yasubiyeyo nta kindi nigeze menya kubera ko tutavugana. Ariko iki kibazo kirankomereye kuko ntagira aho mbarizwa. Nifuza ko nabona indangamuntu nkagira uburenganzira nk’ubw’abandi baturage. Sinshobora kuvurwa muri mituweli, gusezerana n’umugabo na byo byaranze.”

    Uzabakiriho Jonas na we avuga ko ikibazo cy’umugore we kitamworoheye. Ati “Nanjye iki kibazo kirankomereye. Twakundanye muzi neza kuko yari yaranyibwiye. Mbere y’uko tubana twagiye mu buyobozi ngo turebe ko badufasha tugasezerana ariko biranga. Icyo twifuza ni indangamuntu ngo na we agire uburenganzira mu gihugu kuko nk’uko iyo arwaye mwishyurira 100% nk’umunyamahanga kuko ntiyemerewe kuvurirwa kuri mituweli.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Laurent Muvandimwe Mbonigaba, yavuze iki kibazo akimenye vuba. Yavuze ko nibasuzuma bagasanga umugabo w’uyu mugore afite ubwenegihugu bashobora kubishingiraho bakabusabira n’umugore we.

    Itegeko Ngenga no 002/2021.OL ryo ku wa ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 28 Nyakanga 2021, riteganya ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu butangwa.

    Ingingo ya 16 y’iri tegeko ngenga ivuga ko umuntu ashobora gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba mu Rwanda. Mu bishingirwaho hakaba harimo kuba ubisaba amaze nibura imyaka cumi n’itanu aba mu Rwanda kandi ari ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ku munsi w’ubusabe.

    Na none umuntu ashobora gusaba ubwenegihugu Nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuba ari umwimukira iyo yimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, iza politiki cyangwa iz’ubukungu. Ashobora no kuba akomoka ku muntu wimukiye mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho nk’uko bigenwa mu ngingo ya 18 y’iri tegeko.

    Umuntu utagira ubwenegihugu na we ashobora kubusabirwa hashingiwe ku kuba ari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.

    Uzabakiriho Jonas n’umugore we Iradukunda Médiatrice hamwe n’umwana wabo

  • Pasiteri wo muri Assemblée de Dieu akurikiranyweho gusambanya umwana – #rwanda #RwOT

    Uyu mupasiteri w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2021; yafatiwe mu Karere ka Gisagara.

    IGIHE yamenye ko uyu mukozi w’Imana ngo yatangiye gusambanya uyu mwana mu mwaka ushize wa 2020 ubwo ababyeyi be bari bamaze gutandukana agasigara yibana wenyine mu nzu.

    Icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara, Umudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ndora.

    Ati “Dosiye yamaze gukorwa ndetse izashyikirizwa Ubushinjacyaha tariki ya 2 Kanama 2021.’’

    Yavuze ko akenshi abana basambanywa n’abantu bazi, babanza kubigiraho incuti kugira ngo babagirire icyizere.

    Ati “Ababyeyi barasabwa kujya barinda abana babo kuba basambanywa. RIB irasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, kuko ashyira abana mu kaga ko kuba basambanywa.’’

    Dr Murangira yavuze ko abakora ibyaha byo gusambanya abana batazigera bajenjekerwa.

    Ati “RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’

    Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.


  • Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Rockefeller Foundation ni umuryango w’abagiraneza ukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, utera inkunga ibikorwa byo guhanga udushya mu buzima, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubugeni na siyansi, ukaba ari umwe mu miryango idaharanira inyungu ikomeye cyane ku Isi.

    Ubu bufatanye mu by’ishoramari buzakorwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye, Rockefeller Foundation yasinyanye na IFC ku wa 16 Kamena 2021, agamije guteza imbere ibijyanye n’ikoreshwa z’ingufu zisubira mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika.

    Uyu mushinga uzatangizwa ku mugaragaro mu Ugushyingo i Glasgow muri Écosse, witezweho kugeza ingufu zisubiramo ku bantu miliyari imwe ari nako hagabanywa toni miliyari imwe y’imyuka ihumanya ikirere.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ingufu n’Ibihe muri Rockefeller Foundation ishami rya Afurika, Joseph Nganga yabwiye The Africa Report ko mu gutoronya ibi bihugu hagandewe kuri zimwe mu ngamba byashyizeho zigamije koroshya ikoreshwa ry’ingufu zisubiramo.

    Ati “Ibi bihugu byagaragaje ubushake, byashyizeho ingamba tutavuga ko zinoze ijana ku ijana ariko zigaragaza ko biri mu cyerekezo cyiza.”

    Ikindi cyagendeweho ngo ni ukureba aho ikigero cyo kugeza amashanyarazi kigeze, nka Malawi yatoranyijwe kuko kiri hasi aho abaturage 11% aribo bafite umuriro.

    U Rwanda rwashyize imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira ndetse mu 2014 hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ingufu zisubira rizwi nka Rwanda Renewable Energy Alliance, rifite inshingano zo gushyira ingufu mu bikorwa biharanira kugeza ingufu ku Banyarwanda bose.

    Umugabane wa Afurika ni umwe mu igifite umubare munini w’abaturage badafite umuriro kuko imibare ya Banki y’Isi igaragza ko mu 2019 abaturage bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bafite umuriro banganaga na 47% mu gihe ku Isi yose bangana na 90%.

    Rockefeller Foundation na IFC bigiye gushora miliyari 2$ mu bihugu 7 birimo u Rwanda

  • Abanyarwanda basagarira uducurama baburiwe – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko uducuramo ari zimwe mu nyamaswa zigira uruhare rukomeye mu rusobe rw’ibinyabuzima kuko dusakaza imbuto, tugafasha mu kurwanya udukoko twona ndetse no kororoka kw’ibimera.

    Nubwo bimeze gutya ariko Rwanda Wildlife Conservation Association igaragaza ko uducurama ari zimwe mu nyamaswa zifite ibyago byo gukendera kuko abantu bagenda bangiza aho tuba ndetse bakanatwirukana kubera imyumvire itandukanye badufiteho.

    Mu bushakashatsi iki kigo cyakoze kuva mu 2018 kivuga ko cyasanze hirya no hino mu Rwanda habarizwa uducurama two mu bwoko bw’uturya imbuto tuzwi nka Eidolon helvum turenga 54,581, hakwiyongeraho n’utwo mu bundi bwoko tukagera ku bihumbi 70 gusa ngo utu twose turi mu byago kuko ibiti dukunzemo kubamo bigenda bitemwa.

    Nyuma yo kubona ibi, iki Kigo cyatangije ubushakashatsi bukubiyemo n’ubukangurambaga mu rwego rwo kumvisha abaturage akamaro ku ducurama.

    Akarere ka Ruhango nka kamwe mu tubarizwamo uducurama twinshi ni kamwe mu twakorewemo ubu bukangurambaga kuko byagaragaye ko hari abaturage bagenda batema ibiti tubamo.

    Umwe mu batuye hafi y’ahaba utu ducurama mu karere ka Ruhango Jean Bosco Umuhoza yabwiye Deutsche Welle ko uducurama tubabangamira ariyo mpamvu batwirukana.

    Ati “Urabona ko ubu twajyaga mu mirima y’abantu tukona, turatwirukana ariko sinzi impamvu nanjye uducarama tutajya tuva aha hantu.”

    Umukozi ushinzwe umushinga wo kubungabunga uducurama muri Rwanda Wildlife Conservation Association, Marie Claire Dusabe yavuze ko ubu bushakashatsi n’ubukangurambaga bugamije kumvisha abantu akamaro k’uducurama.

    Ati “Ubushakashatsi twabutangiye mu 2018 muri Gashyantare tugira ngo tugaragaze umumaro w’uducurama hanyuma tubashe guhamagarira abaturage badufashe kububungabunga.”

    Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basanzwe bafite imyumvire itariyo k’uducurama, yemeza ko yarushijeho kwiyongera muri iki gihe cya COVID-19 kuko bumvaga ko dushobora kuyibanduza.

    Ati “Bitewe n’imyumvire ihari yo kumva ko dutera COVID-19 abantu bose bumva ko turi guteza ibibazo, abafite ibiti birimo ubucurama barabitema, abaturanye nabwo bakabwirukana niba igisimba kiri mu byago byo gukendera kikaba kiri kwamaganwa gutyo kuki kitagera aho kigakendera.”

    “Ubundi ubucurama busanzwe bufitweho imyumvire itari myiza bitewe n’ibintu byinshi bitandukanye, abantu bamwe barabutinya bakumva ko bushoboraa kuba bwabanduza indwara, na mbere y’uko COVID-19 abantu bari basanzwe babufiteho imyumvire itari myiza, rero aho yaziye ibintu byabaye bibi kurushaho. Hari indiri zatwo nyinshi aho ibiti byagiye bitemwa nka Camp Kigali, Rwamagana n’i Nyanza.”

    Rwanda Wildlife Conservation Association ivuga ko Abanyarwanda badakwiye bakwiye kumva ko uducurama ari inyamaswa bashobora kubana nayo amahoro igihe birinze kudusagarira.

    Ikigo kirengera inyamaswa zo mu gasozi cyasabye Abanyarwanda kudasagarira uducurama baduhora kubanduza indwara

  • Umuganura ugiye kongera kuba mu bihe bidazanzwe, Abanyarwanda basabwe kuganuza abaturanyi babo – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka ibirori byo kuwizihiza ntabwo bizaba nk’uko byari bisanzwe ahubwo uzizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego mu Gihugu.

    Nk’uko byagenze umwaka ushize n’ubundi ibikorwa byo kuwizihiza byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibitangazamakuru, na bwo ni ko bizagenda.

    N’ubwo abantu batazahurira hamwe ari benshi ngo basabane ariko hateganyijwe ibikorwa bitandukanye mu cyumweru cy’Umuganura.

    Iki cyumweru gishobora no kurenga bitewe n’uko Abanyarwanda batuye mu mahanga hari ibikorwa bazajya bakora mu bihe bitandukanye bijyanye na wo kugera tariki ya 31 Kanama 2021.

    Muri uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe.

    Abanyarwanda basabwe kuganuzanya

    Ubusanzwe umunsi w’Umuganura warangwaga no kwishimira ibyagezweho no guhamya ingamba z’igihe kirekire.

    Aha ni ho hashimwaga abakoze neza kurusha abandi ndetse abandi na bo bagasuzuma impamvu yaba yaratumye badatera imbere uko babyifuzaga, bagafata ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije umwaka ukurikiyeho.

    N’ubwo ari ibihe bidasanzwe ariko ubundi kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura wari umwanya mwiza wo gusabana kw’abayobora n’abayoborwa, inshuti n’abavandimwe, uwejeje n’utarejeje, bikagaragaza ubufatanye n’ubumwe bw’abagize umuryango nyarwanda.

    Kuri iyi nshuro bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake hirya no hino ku Isi, Abanyarwanda basabwe kuzawizihiza bifatanya na bagenzi babo bashegeshwe na cyo.

    Itangazo Inteko y’Umuco yashyize ahagaragara rigira riti “Mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, Abanyarwanda barakangurirwa gukomeza kugira umutima uzirikana abandi cyane cyane abo iki cyorezo cyagizeho ingaruka ntibabashe kugira icyo basarura aho bari babibye. Umutima uzirikana abandi ntusaba kuba ufite byinshi kandi uduke ufite twaramira udafite na mba kuko ubusabusa buruta ubusa gusa.”

    Ibiganiro bijyanye no kwizihiza Umuganura bizanyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye kandi bikurikiranwe mu miryango y’Abanyarwanda bari mu Gihugu no mu mahanga.

    Ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cy’Umuganura

    Nk’uko bisanzwe mu cyumweru cy’Umuganura hategurwa ibiganiro mu ngeri zitandukanye bigamije gufasha abanyarwanda baba mu Rwanda no mu mahanga gusobanukirwa agaciro ko kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura.

    Inteko y’Umuco yatangaje ko kwizihiza uyu munsi bizakorerwa mu miryango kandi abantu babana mu nzu akaba ari bo bawizihiriza hamwe, aho gutumira abanyamuryango bataba muri urwo rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    N’ubwo icyumweru cyo kwizihiza uyu munsi gishobora kurenga ariko hari amatariki y’ingenzi y’ibikorwa bizakorwa.

    Tariki ya 3 Kanama 2021: Ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu mahanga kizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga “Webex”. Ni ikiganiro kizibanda ku nsanganyamatsiko yo kwizihiza Umuganura uyu mwaka.

    Tariki ya 5 Kanama 2021: Hateganyijwe Inama nyunguranabitekerezo ku Muganura no kwimakaza indangagaciro ziwukubiyemo. Iyi nama izagirwamo uruhare n’inzego n’inararibonye zinyuranye.

    Tariki ya 6 Kanama 2021: Hari Ikiganiro Dusangire Ijambo kizatambuka kuri Televiziyo Rwanda ndetse na Radiyo Rwanda, kizatumirwamo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco n’umwe mu bayobozi ba Unity Club Intwararumuri.

    Icyo kiganiro kizibanda ku gutanga ubutumwa bujyanye n’Umunsi w’Umuganura no gutanga ubutumwa bwo gutangiza ibikorwa byo kuganuza Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Covid-19 , bigakorwa ku rwego rw’umuryango.

    Mu bindi bikorwa bizakorwa kuri uwo munsi harimo kuganuza abahanzi ba muzika umusaruro wavuye mu bihangano byabo ku bufatanye bw’Inteko y’Umuco na RSAU (Rwanda Society of Authors) ndetse n’igikorwa cy’Umuganura muri gahunda ya E-itorero Indahanganwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Unity Club Intwararumuri, ubwo izaba yizihiza imyaka 25 igiyeho, izagaragaza uruhare rwayo mu kuganuza Abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge.

    Abanyarwanda bongeye kwibutswa ko kwizihiza Umuganura ari umwanya mwiza wo kwishimira uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro abaturage kandi ikanafasha buri wese kugira ubuzima buzira umuze.

    Ni umwanya kandi wo gufatanyiriza hamwe gukomeza urugendo rw’iterambere Abanyarwanda batangiye, bahuriza hamwe imbaraga mu miryango mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bwa buri wese.

    Ku munsi w’Umuganura Abanyarwanda basangira ibyo bejeje, abana bagahabwa umwanya wihariye

    Mbere ya COVID-19 uyu munsi wizihizwaga mu birori bikomeye

    Abanyamahanga basura u Rwanda n’abarutuyemo nabo ntibibagirana ku munsi w’Umuganura

    Umusaruro w’amata ni umw mu byishimirwa ku munsi w’Umuganura

    Mbere y’iki cyorezo, ibirori by’Umunsi w’Umuganura byitabirwaga n’abayobozi bakuru b’Igihugu, aha Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente yari ari kumwe na Senateri, Espérance Nyirasafari

    Umunsi w’Umuganura wakunze kurangwa no gusangira imyaka Abanyarwanda bejeje

  • Ibintu biracyakomeye- CP Kabera yasabye abantu kutadohoka – #rwanda #RwOT

    Amabwiriza n’ingamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 1 Kanama 2021, ateganya ko ibikorwa bitandukanye birimo iby’abikorera n’iby’inzego za leta bifunguye birimo ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

    CP Kabera kuri uyu wa Gatandatu yabwiye RBA ko n’ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, abaturage bakwiye kumenya ko hari izindi ngamba ziriho kandi bagomba kuzubahiriza kuko icyorezo ntaho cyagiye.

    Ati “Navuga ko bigikomeye kuko Covid-19 iracyahari. Gahunda ya Guma mu rugo abari bayirimo n’abari bari muri gahunda ya guma mu karere bumve ko kuba hari ibihindutse, bakaba bagiye gukora ibintu bitandukanye, bitavanyeho ko icyorezo kigihari cyangwa se ingamba zo kukirinda zivuyeho, ziracyahari, zahindutse gusa ariko ziracyahari kandi barasabwa kuzubahiriza.”

    Yakomeje agira ati “Polisi iriteguye nk’ubusanzwe kugira ngo ibafashe, ariko turagira ngo tubabwire ko inshingano nyinshi ziri kuri bo kubera ko nibo ba mbere bagomba kwirinda, polisi ikagenzura ko bubahiriza amabwiriza.”

    CP Kabera yavuze ko akenshi byagaragaye ko iyo ibihe bihindutse, hakavanwaho gahunda ya Guma mu rugo cyangwa guma mu karere, abantu bahita birara bakananirwa kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Ati “Iyo urenze ku mabwiriza, bishobora kukugiraho ingaruka ukarwara cyangwa ukaba wanabibazwa.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko abantu basabwa kwirinda kwitiranya ibintu, by’umwihariko ntibumve ko kuba ingendo zifunguye bivuze ko bajya gusura imiryango yabo iri hirya no hino kugira ngo bakore ubusabane.

    Amabwiriza mashya ari kubahirizwa mu bice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani, yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021. Ni amabwiriza azamara ibyumweru bibiri aho yatangiye kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

    CP Kabera yavuze ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye, bityo abaturage bakwiriye gukomeza kwitwararika

  • Rubavu: Abaturage bishyize hamwe, bajya gufasha bagenzi babo bashyizwe muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi birayi byatanzwe ni ibyo kubafasha muri iki gihe bari muri Guma mu Rugo kubera kwirinda Covid-19.

    Nyuma yo guhabwa ubufasha, abaturage bo mu murenge wa Rubavu bashimiye bagenzi babo kubwo kubazirikana.

    Munyaneza Innocent utuye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko avuga ko yakoreraga mu mujyi wa Goma ubu akaba atakibasha kwambuka.

    Yashimye abaturage ba Kanama urukundo baberetse babashyikiriza ibiribwa.

    Ati “Kuva badushyira muri gahunda ya Guma mu rugo sinkibasha kwambuka ngo nshakire ibyo kurya umuryango wanjye. Amafaranga nari narizigamiye yanshizeho nirirwa hano mu rugo gusa nkaba nshima abaturage ba Kanama kuba batwibutse. Aho bakuye Imana izabongerere”.

    Nzamwita Phocas ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kanama, yavuze ko iki gitekerezo cyagizwe n’abaturage nyuma y’uko babonye umusaruro mwinshi w’ibirayi .

    Ati “Tubifashijwemo n’amaterasi y’indinganire twakorewe n’umushinga wa Sebeya , umusaruro wariyongereye ku buryo twabashije kweza toni 1200 kuri hegitari 600. Ubu umurenge wa Kanama waje mu mirenge itatu, yagize umusaruro mwiza w’ibirayi. Niyo mpamvu byatworoheye gusangiza abaturanyi bacu ngo na bo babone ibyo kurya byiyongera ku byo Leta irimo gutanga’’.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yashimiye abaturage ba Kanama kuba barafashe umwanzuro bakagoboka abaturage ba Rubavu.

    Ati “Twari tumaze ibihe muri gahunda ya Guma mu Rugo byaradushegeshe kubera umubare munini w’abari bakeneye ibiryo kuko abaturage benshi dufite ni ababasha kubaho ari uko basohotse. Kuba Kanama yatwibutse bakazirikana abaturage bacu bafite ikibazo, ni ibintu twishimira kandi duha agaciro gakomeye, ibyo baduhaye tugiye kubisangiza imiryango ifite ikibazo kurusha abandi.”

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu buvuga ko muri iyi minsi ya Guma mu rugo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bwafashije imiryango 7815 . Buri muryango wahabwaga ibiro bitanu by’akawunga, ibilo bitanu by’umuceri n’ibilo bitanu by’ibishyimbo.

    Imiryango igihumbi niyo yahawe ibirayi byavuye mu Murenge wa Kanama.

    Abaturage ba Kanama batanze toni eshanu z’ibirayi

    Abaturage bishimiye ubufasha bahawe na bagenzi babo

    Abaturage igihumbi nibo bahawe ibirayi

  • Umuhigo w’inka kuri buri rugo mu Karere ka Gisagara: Akagari ka mbere kamaze kuwesa – #rwanda #RwOT

    Ni umuhigo aka karere kihaye muri Nzeri 2020 nyuma yo gukora isuzuma kagasanga abaturage bagatuye badatera imbere ku muvuduko wifuzwa bitewe n’uko abenshi ari abahinzi bahinga ntibeze kubera kubura ifumbire.

    Ikindi ni uko basanze buri rugo rukeneye amata yo guha abana kugira ngo bakure neza badafite ibibazo by’imirire mibi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yabwiye IGIHE ko ubwo bisuzumaga muri Nzeri 2020 basanze imiryango yoroye inka ari 26,872 gusa ingana na 30% by’ingo zose ziri mu Karere kuko hari izigera ku 88,045.

    Ati “Turisuzuma tuza gusanga turakorera munsi ya 30% by’umusaruro dukwiriye kuba tubona. Ni ukuvuga ngo ahakwiye kwera ibilo 100 turakuramo 30 gusa uretse mu bishanga.”

    Muri izo nka 26,872 harimo izigera kuri 50% zari izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

    Ibyo byatumye biha umuhigo ko buri rugo rugomba kugira inka, batangira kubiganiraho n’abaturage n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo bafatanye kuwesa badategereje inka bazahabwa muri Girinka gusa.

    Rutaburingoga ati “Hari gahunda ya Girinka ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikomeje, tureraba rero dusanga dukomeje mu ntambwe tugendaho twazamara n’imyaka 20 buri rugo rutaragira inka, kuko twari dufite imiryango irenga ibihumbi 60 idafite inka.”

    Kuva bakwiha uwo muhigo udasanzwe, mu gihe cy’umwaka umwe imiryango 14,794 imaze kugira inka kandi itari isanzwe izifite.

    Rutaburingoga ati “Ni ukuvuga ngo mu gihe kitarenze umwaka habonetse inka zirenze izo bamaze imyaka myinshi bagura cyangwa bahabwa. Bivuze ngo bifitemo ubushobozi bwo kwigurira kurusha guhabwa, ari cyo cyerekana ko gutegereza ngo umuntu bamuhe kandi afite ubushobozi ari ubujiji.”

    Ku bijyanye n’uko bagenda bagera kuri uwo muhigo, inka ziboneka binyuze muri gahunda ya Girinka isanzwe, amakoperative azigurira abanyamuryango, korozanya hagati y’abaturage n’amatsinda bibumbiramo bakazigurirana.

    Kugeza ubu Akagari ka Sabusaro ko mu Murenge wa Kansi kamaze kwesa uwo muhigo ku kigero cya 100% kuko ingo zose uko ari 1,237 zoroye inka.

    Imidugudu 17 yo mu Karere ka Gisagara niyo imaze kwesa uwo muhigo ku kigero cya 100%. Mu Murenge wa Kansi ni imidugudu umunani, mu wa Mamba ni itatu, mu wa Mugombwa ni ibiri, mu wa Gikonko ni ibiri, mu wa Gishubi naho hari ibiri.

    Ati “Kuva twatangira uwo muhigo twavuye kuri 30% none tugeze kuri 50,3% by’ingo zoroye inka. Muri Nzeri 2020 twari dufite imiryango 26,872 yoroye inka none tugeze ku miryango 44,273 . Ni ukuvuga ko mu gihe kitageze ku mwaka imiryango 14,794 yabonye inka.”

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bafite ingo zabonye inka zo korora nyuma y’uko hatangijwe gahunda y’inka kuri buri rugo, bavuga ko zatangiye guhindura imibereho yabo.

    Ayabagabo Alexis wo mu Murenge wa Mugombwa ati “Niguriye inka nyuma yo kubishishikarizwa, ubu yarabyaye irampa amata ku buryo n’abana banjye bamererwe neza. Urutoki rwanjye na rwo rwabaye rwiza kuko ndufumbira n’imirima yanjye mitoya isigaye yera neza.”

    Mukankusi Christine na we avuga ko nyuma yo kubona inka yabahaye ifumbire umusaruro uriyongera.

    Ati “Tutaragura inka ngo tubashe gufumbira urutoki twezaga igitoki cy’ibilo 40 cyangwa 45. Ariko ubu turi kweza iby’ibilo 90. Hari n’icyo duherutse gusarura cy’ibilo 110.”

    Mu 2020 umurenge wa Kansi wari ufite ingo zoroye inka zingana na 26% ariko uyu munsi zigeze kuri 87,5%. Uwa Mugombwa wavuye kuri 36% none ugeza kuri 74%.

    Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara bagira uruhare mu kugafasha kugera ku muhigo kiyemeje w’uko buri rugo rugomba kugira inka

    Ingo zamaze kugeramo inka zatangiye guhindura imibereho y’abazituye

    Kanakuze Immaculee, ni umwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka wishimira ko yabonye amata n’ifumbire

    Korora inka no kubona ifumbire byatumye bitabira guhinga imboga hagamijwe gukumira imirire mibi

    Kugira inka muri buri rugo ni umuhigo Akarere ka gisagara kihaye hagamijwe guteza imbere abagatuye

    Zimwe mu nka boroye bazihawe muri gahunda ya Girinka

    [email protected]


  • Abakozi ba Afrimax TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri iki Cyumweru tariki 1 Kanama 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Rwezamenyo.

    Abafashwe barimo umuyobozi wa Afrimax Tv uzwi nka Nameless Camposs wamenyekanye akora amashusho y’indirimbo, umunyarwenya Zaba Missed Call; uwitwa Yezu, Afande cyangwa Regis ndetse n’abandi bantu bari mu birori bya mugenzi wabo washakaga kwereka bagenzi be umukobwa benda kurushinga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Nameless Camposs yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku mashusho basakaje bari kwishimira ko bujuje miliyoni imwe y’ababakurikira kuri Afrimax mu ishami ry’Icyongereza.

    Ati “Ntabwo twafashwe ahubwo ni amashusho yacu yagaragaye turi mu birori. Abantu twari kumwe mu nzu bake niko twakatanye umutsima. Turi benshi hari abatari bahari ariko abo twari kumwe nibo twafatanyije muri ibyo byishimo cyane ko dufite ikipe y’abantu dukorana mu rugo.”

    “Icyo navuga ni uko dusaba imbabazi. Iyo turi muri guma mu rugo turebamo ab’ingenzi. Abo twari kumwe bari abantu duhorana buri munsi.”

    Yabajijwe niba atari isura mbi ku bantu bazwi bakomeje kugenda berekanwa barenze ku mabwiriza, avuga ko ibintu byababayeho bitatwarwa mu cyiciro cy’ibyamamare ahubwo byavugwa nk’ibyabaye ku muntu ku giti cye.

    Ati “Ntabwo ibi bintu biba kubera ko umuntu azwi. Ni ibintu bibaho ku giti cy’umuntu. N’abantu basanzwe byababaho. Ubutumwa natanga ku bantu ni ukwirinda kuko COVID-19 irahari. Ubutumwa natanga ni uko twakurikiza amabwiriza.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa, yavuze ko bashimira abaturage batanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda, anenga abatayubahiriza.

    Ati “Twafashe abantu bari barenze ku mabwiriza benshi muri bo bari muri za house party. Aba bantu bafashwe ejo nimugoroba. Aba mbere ba Afrimax bari bagize miliyoni y’ababakurikira kuri YouTube, abandi ni abantu benshi cyane bari bakoze ibirori banarenga ku ibwiriza bajya kogera muri piscine. Icyo dushima ni uko abaturage aribo baba batanze amakuru. Twashatse kuberekana ngo bisubireho kuko imyitwarire nk’iyi nikomeza tutazatsinda icyorezo.”

    Yavuze ko ikintu bagamije atari uguhana abantu ahubwo ari ugukomeza gukora ubukangurambaga ngo abantu birinde kuko Coronavirus idatoranya.

    Ati “Ikigamijwe si uguhana ahubwo ni ukugira ngo icyorezo gicike. Guhana ni byiza ariko tugendeye no ku bindi byaha ntabwo turabona icyaha cyacitse kubera ko gifite igihano kiremereye. Icya mbere ni ukwigisha abantu.”

    Aba bafashwe nyuma y’aho ku wa 29 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yafashe ibindi byamamare birimo Ruhumuliza James uzwi nka King James, Muhire William (K8 Kavuyo) na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, bafatiwe i Rutsiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Zaba Missed Call ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus

    Uyu musore asanzwe akina ari afande mu rwenya runyuzwa kuri Youtube

  • Nta wakabaye akibwirizwa: Imbamutima z’abanya-Kigali ku munsi wa mbere bavuye mu rugo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Gahunda ya Guma mu Rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, yatewe n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 bwari bwagaragaye hirya no hino mu gihugu.

    Kuri iki Cyumweru Abanya-Kigali babukereye mu mirimo itandukanye. Mu mihanda itandukanye hari higanje abamotari, abajya guhaha, abakora siporo n’abandi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko Guma mu Rugo bavuyemo yabasigiye isomo rikomeye.

    Semanzi François utwara imodoka zijya mu Burasirazuba, yagize ati “Iyo umuntu ari muri Guma mu rugo nta terambere ageraho, aba ari guhomba mu muryango bimwe yakoreye akabimara bikageraho bishira abana bakaba bakicwa n’inzara.”

    Umukozi muri Virunga Express, Barihuta Innocent, yavuze ko Guma mu rugo itari yoroshye ariko bishimiye ko Leta yabaye hafi abatishoboye, ikabaha ibyo kurya.

    Yagize ati “Guma mu rugo ntiyari nziza kuko abantu iyo badakora baba bari mu bushomeri ariko twagize amahirwe Leta iduha ibiryo. Byaradufashije kuba barakoze igikorwa cyiza cyo kutwunganira.”

    Nubwo bitari byoroshye muri Guma mu rugo, bamwe bizeye ko kuva bongeye gukomorerwa ibintu bigiye kuba byiza kurushaho.

    Semanzi yavuze ko nk’umuntu utwara abagenzi agomba gushyira ingufu mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abagenzi bagahana intera ku buryo nta wanduza undi.

    Yagize ati “Nk’umuntu utwara abagenzi mfite ingamba zo kubahiriza gahunda abagenzi bagashyiramo intera bari mu modoka, bakambara agapfukamunwa bose bakubahiriza amabwiriza.”

    Ibi abihuje na Barihuta wavuze ko bagomba kubahiriza amabwiriza avuga ko mu modoka hagomba kugendamo 50%.

    Ati “Ubu abantu ni ukugenda ari 15 mu modoka kugira ngo buri wese ahane intera na mugenzi we ariko ni byiza kuko icyorezo ntaho kirajya turacyarwana nacyo. Abantu bari kugenda neza ndetse ibiciro biracyari bya bindi. Tugomba kwitwara neza duhana intera twambara udupfukamunwa.”

    Byukusenge Emeline yagize ibyago mu gihe cya Guma mu rugo abura uko atabara umuryango we i Rwamagana kubera kubura imodoka. Ubu yabashije kujya gusura umuryango ndetse yiyemeje gukomeza ingamba.

    Ati “Nagize ibyago nyogokuru wanjye bamushyingura turi muri Guma mu rugo, ubu ngiye gusura abasigaye. Nubwo ngiye gusura umuryango ariko ngomba gukomeza kwirinda kugira nzagaruke nkomeze gushakisha imibereho hano muri Kigali.”

    Abacuruzi barimo abakorera mu isoko rya Kimironko, nabo bavuze ko bagiye gukomeza kubahiriza ingamba zo gucuruza ari 50% kugira ngo bakore ariko banirinda.

    Umucuruzi w’imbuto n’imboga, Kankuyo Edisa, yavuze bataratangira kubona abakiliya nk’uko bisanzwe ariko ko biteguye kubakira banubahiriza ingamba.

    Yagize ati “Mu isoko nta bakiliya baraza kuko abantu bari bamaze iminsi muri Guma rugo. Nta mafaranga bafite yo guhaha. Ubu ni ugukurikiza ingamba nk’izo twari dusanganywe kuko twarabibonaga ko abantu biyongera.”

    “Ubu rero nta muntu wakabaye akibwirizwa kubahiriza amabwiriza kuko ibintu turabireba uko bimeze, tugomba gukomeza nk’ubu hano ku murongo w’inyuma yanjye nta muntu uhari ni ugukora 50%.”

    Iyi mihingo ayihuje na Ishimwe Fabrice, umucuruzi w’inkweto mu isoko rya Kimironko, wavuze ko yiyemeje gukomeza ingamba zo kwirinda akanabishishikariza abamugana.

    Yagize ati “Twishimiye kuva mu rugo, hano mu isoko rya Kimironko ubu ni ukubahiriza 50% kuko ni amabwiriza aba yashyizweho agomba kubahirizwa. Tugomba kwirinda birushijeho kurenza mbere ubu icyorezo kigeze aho gikomeye cyane.”

    “Tugomba gushyiraho ingamba zikomeye umukiliya yaza atambaye agapfukamunwa neza tukamukangurira kukambara, tukishyurana mu ikoranabuhanga kuko gufata amafaranga mu ntoki bituma ubwandu bwiyongera. Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira icyorezo gicike mu gihugu cyacu.”

    Aya mabwiriza mashya azubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri akaba azavugururwa kuwa 15 Kanama.

    Abaturage baributswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 basiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.

    Abagana amasoko biyemeje kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 zose

    Mu masoko abakiliya bari bakiri bake ariko abacuruzi bizeye ko bazagenda baza

    Abakora imirimo itandukanye irimo kudoda inkweto Nyabugogo bari mu bazindukiye mu kazi kabo

    Abakorera ubucuruzi mu isoko rya Kimironko biyemeje gushishikariza abakiliya babo kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19

    Abamotari brari mu ba mbere bazindutse iya rubika batwara abagenzi nyuma y’iminsi 15 badakora

    Abangenzi muri gare ya Nyabugogo bahagararaga bahanye intera birinda ko hagira uwanduza undi

    Ibikorwa bitandukanye byasubukuwe kuri iki Cyumweru nubwo urujya n’uruza rutari nko mu minsi y’imibyizi

    Byukusenge Emeline yagize ibyago mu gihe cya Guma mu rugo abura uko atabara umuryango we i Rwamagana kubera ko imodoka zitagendaga

    Abikorera imizigo bari mu baramukiye mu mirimo yabo
    JPEG - 257.6 kb
    Kwinjira muri gare ni ukubanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid -19
    JPEG - 319 kb
    Mu isoko bahana intera kugira ngo bakore 50

    Muri gare Nyabugogo hari huzuye abagenzi bagana mu bice bitandukanye mu gihugu

    Nubwo bakomorerwe, abaturage biyemeje gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19 ngo batazasubizwa muri Guma mu rugo

    Nyuma y iminsi 15 Abanya Kigali bongeye gusohoka

    Kankuyo Edisa ucuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Kimironko yavuze ko abakiliya bari kuza ari bake ariko ko byatewe n’uko bataramenyera

    Amafoto: Yuhi Augustin

    Video:Uwacu Lizerie