Tag: featured

  • Kigali: Abantu 25 bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo Polisi yabageragaho, abafatiwe mu Murenge wa Kimironko bari mu birori bari batumiwemo n’uwitwa Charles Muzahura wari wabatumiye kugira ngo yerekane umukunzi we bateganya kubana, batandatu muri bo bakaba barasanzwe muri pisine (Swimming pool) barimo koga mu gihe bagenzi babo 13 bari bateje urusaku bacuranga imiziki ndetse barimo no kunywa inzoga.

    Abandi 6 bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru mu rugo rw’uwitwa Rwandarushya Aimable uzwi nka Nameless bari mu birori byo kwishimira ko igitangazamakuru cy’uyu Rwandarushya cyujuje umubare w’abantu miliyoni bagikurikira.

    Umunyarwenya Niyonkuru Clinton uzwi nka Zaba Missed Call, yemera ko bakoze amakosa kandi bagakwiye kuba babera abandi urugero.

    Ati “Twagakwiye kuba tubera urugero abandi, ariko twabirenzeho, turasaba imbabazi abafana bacu n’abakunzi ba comedy muri rusange kandi tunabasaba kutadohoka bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19”.

    Mugenzi we witwa Kwizera Martin uzwi nka Afande, avuga ko n’ubwo aho bafatiwe ari ho basanzwe baba ariko kuba hari hatumiwe abandi byatumye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twakuyemo isomo rikomeye rigiye gutuma turushaho kwirinda kandi tunakangurira buri wese kwirinda Covid-19”.

    Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Polisi ivuga ko itazihanganira abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Sendahangarwa Africa Apollo, avuga ko Polisi ishinzwe kurinda abantu kandi ari bazima ari na ho yahereye yemeza ko abarenga ku mabwiriza batazihanganirwa.

    Ati “Polisi ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo kandi abo bantu bagomba kuba ari bazima, abantu nka bariya barimo gushaka gutiza umurindi ikwirakwira rya Covid-19 ntabwo bazihanganirwa. Ntabwo ari ikibazo cy’ibihano bahabwa ahubwo abantu bumve ko iki cyorezo cyica yaba umuto cyangwa umukuru, uwo cyitishe kiramuzahaza”.

    Uretse aba banyarwenya, ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, Polisi yerekanye abahanzi barimo Ruhumuriza James uzwi nka King James, K8 Kavuyo, hamwe na Uwimbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bafatiwe mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abafatiwe muri Kimironko i Kibagabaga ni uku byari byifashe

    Bamwe bari muri iyi pisine
    Bamwe bari muri iyi pisine

  • Kigali: Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu Mujyi wa Kigali kimwe n’abo muri utwo turere twari tumaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo, kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 wababereye umunsi utandukanye n’iyo bari bamaze bari mu rugo, kuko bongeye kwemererwa kwerekeza hirya no hino mu mirimo no muri gahunda zitandukanye.

    Benshi baragaragaza ko bashishikajwe no gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cy’iminsi bamaze badakora, ari na ko bubahiriza izindi gahunda zitandukanye zigamije kubafasha kwirinda icyorezo.

    Aya mafoto aragaragaza uko byari byifashe hirya no hino muri Kigali ku munsi wa mbere wo kuva mu rugo:

    Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

  • RDF yasezeye mu cyubahiro abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021, ubera ku cyicaro gikuru cya RDF, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Maj General Albert Murasira, mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

    Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimiye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange bagaragaje, akazi bakoze n’umusanzu batanze mu kubaka igihugu.

    Ati “Nyuma y’uruhare rwanyu mu rugamba rwo kubohora igihugu, buri muntu ku giti cye no mu buryo bwa rusange, mu nzego zitandukanye, mwanatanze umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro ku rwego mpuzamahanga, RDF yagizemo uruhare kugeza uyu munsi.”

    Gen Albert Murasira yabashimiye kandi umusanzu wabo mu kubaka igisirikare cy’umwuga muri RDF no mu zindi porogaramu ziteza imbere igihugu.

    Yagize ati “Dufashe uyu mwanya ngo tubashimire uwo muhate mwagaragaje ndetse no gukunda igihugu.”

    Uwavuze mu izina ry’uhagarariye abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd Col John Karega, yavuze ko bagiye mu kiruhuko nk’abantu bishimye kubera ko imbaraga zabo mu rugamba rwo kubohora igihugu zitapfuye ubusa.

    Yashimye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda kubera ubuyobozi bwe bwiza mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu mu myaka 30 kugeza uyu munsi kandi yizeza ko bazakomeza kuba abizerwa no gukorera igihugu mu iterambere ryacyo.

    Yagize ati “N’ubwo tugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, dufashe uyu mwanya ngo twizeze Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’Ingabo ko tuzakomeza gutanga umusanzu mu rugendo rwo kubohora igihugu cyacu kandi ntituzatenguha bagenzi bacu mu iterambere ry’igihugu.”

    Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe ibyemezo by’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabo mu ngabo z’u Rwanda.

    Uretse Minisitiri w’Ingabo, uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse na bamwe mu bahagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abasoje amasezerano y’akazi mu ngabo z’Igihugu.

  • Rubavu: Abo mu Murenge wa Kanama baremeye abo mu Murenge wa Rubavu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Toni eshanu z’ibirayi ni zo abatuye mu Murenge wa Kanama bakusanyije kugira ngo zihabwe abatuye mu Murenge wa Rubavu.

    Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kanama, Nzamwita Phocas, avuga ko bakusanyije ibi biribwa bagamije kugoboka bagenzi babo.

    Ati “Ibi biribwa twatanze byatanzwe n’abahinzi, aborozi n’abacuruzi muri Mahoko, kandi mbere yo gufasha abandi twabanje gufasha abacu batari bafite ibiribwa.”

    Nzamwita avuga ko bakusanyije ibirayi nyuma y’umusaruro babonye utubutse. Ati “Twabonye toni 20 kuri hegitare kandi igice kinini ni icyaro hakorwa ubuhinzi aho dufite hegitare 600 z’ibirayi, turebye umusaruro twabonye, twifuje gusangira n’abadafite ibiribwa.”

    Abaturage mu Murenge wa Kanama bakusanyije ibiribwa byo guha abaturage babo batishoboye birimo kawunga 1,500kg, ibishyimbo 400kg, umuceri 250 kg, amata litiro 35 n’imbuto ziribwa 40 kg, hanyuma bakusanya na toni 5 z’ibirayi zihabwa abaturage bo mu Murenge wa Rubavu.

    Uwitwa Ndereya ni umwe mu baturage b’Umurenge wa Rubavu bashoboye guhabwa kuri iyo mfashanyo. Yavuze ko ubuzima bwari bumukomereye.

    Ati “Byari bikomeye kuko aha nta mitungo mpagira ndacumbitse, naje gushaka imibereho none Guma mu Rugo yahagaritse imirimo, urumva udakoze ntiwabona icyo kugutunga. Ubu ndanezerewe ko mbonye icyo kurya.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko bashima abaturage barimo kunganira bagenzi babo ndetse n’imirenge irimo kunganira ibyo bafite Leta yatanze.

    Ati “Imbogamizi twari dufite ni uko abo twahaye mbere byashize, abandi batari bahawe, urumva ni ikibazo gusa dufite amahirwe kuko abadufasha barimo kwiyongera.”

    Umurenge wa Rubavu ni umwe mu Mirenge yo mu Karere ka Rubavu yagaragayemo abaturage bari bakeneye ibiribwa kuko wiganjemo abaturage bakorera buri munsi mu mujyi wa Goma, ariko kubera gahunda ya Guma mu Rugo, benshi bakaba barasabwe kuguma mu rugo ntibakore bituma bagira ikibazo cyo kubura ibiribwa.

  • Emmanuel Imanishimwe “Mangwende” yerekeje muri FAR Rabat yo muri MAROC (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i Saa Saba z’ijoro zo kuri iki Cyumweru, ni bwo Emmanuel Imanishimwe usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Maroc mu ikipe yaho ya FAR RABAT.

    Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc
    Emmanuel Imanishimwe asezera umugore we mbere yo kwerekeza muri Maroc

    Ikipe ya APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko impande zombi zamaze kuvikana, gusa ntiyatangaje niba uyu mukinnyi yaramaze gusinya, gusa amakuru atugeraho akavuga ko impande zombi zamaze kumvikana ko azagurwa asaga Miliyoni 430 Frws.

    Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n
    Emmanuel Imanishimwe yaherekejwe n’umugore we n’umwana wabo

    Mu butumwa bwa Emmanuel Imanishimwe mbere yo kurira indege, yashimiye abayobozi b’ikipe ya APR FC bamufashije mu gihe amaze muri iyi kipe ndetse no kuba bamuhaye amahirwe yo kwerekeza muri Maroc.

    “Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k’umutima.”

  • Inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga bigiye kurushaho kwigishwa mu mashuri yo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nteganyanyigisho biteganyijwe ko izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri.

    Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru wa REB yavuze ko ubu barimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, nyuma ngo hakazakurikiraho gushaka abarimu bazayigisha hirya no hino mu gihugu ndetse no kubahugura.

    Mbarushimana yagize ati “Mbere ayo masomo yajyaga yigishwa, ariko tudafite integanyanyigisho zayo, abigaga ayo masomo bajyaga bakurikiza integanyanyigisho yakozwe n’abandi bafatanyabikorwa nka UNICEF, ariko iyo nteganyanyigisho nshya izaba ijyana na porogaramu z’imyigishirize mu Rwanda ku buryo abiga bazajya biga ibintu bikubiye mu nteganyanyigisho imwe ariko bakabyiga mu rurimi rutagira n’umwe ruheza’.

    Uwo muyobozi yavuze ko intego ari ugufasha abana bafite ubumuga kugira ubumenyi buzabafasha kwibeshaho ubwabo uko babishoboye.

    Mbarushimana ati “Ubu dufite abantu bize ibijyanye n’inyandiko zigenewe abatabona n’indimi z’amarenga zigenewe abafite ubumuga bwo kutumva kandi ibyo ni bishya. Abo rero ni bo bazafasha mu gutegura iyo nteganyanyigisho nshya, guhugura abarimu bazayigisha ndetse no gukurikirana ko ikoreshwa mu mashuri yigisha abana bafite ibyo bibazo”.

    Kanimba Donathile, Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (Rwanda Union of the Blind ‘RUB’), avuga ko igihe cyari kigeze ngo ‘REB’ izane iyo nteganyanyigisho, kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta n’umwe usigaye inyuma.

    Kanimba ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko zigenewe abatabona (braille) zituruka mu bihugu byinshi, ariko u Rwanda nta n’imwe rufite. Icyo rero cyari ikibazo. Urugero nko mu Kigo cya HVP Gatagara cyo mu Karere ka Rwamagana bafite inyandiko yagenewe abatabona iri mu Gifaransa n’Icyongereza bivanze, mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona rya Kibeho, bafite iyo nyandiko iri mu Cyongereza, andi mashuri na yo afite inyandiko zitandukanye”.

    Ati “Nibamara kuzana iyo ‘curriculum’ nshya bizafasha kuko amashuri yose azajya yiga ‘braille’ imwe ahuriyeho, bityo igihe cy’ ibizamini bya Leta, abana babikore bifitiye icyizere, kuko byajyaga bibagora, ariko bizanafasha Inama y’igihugu ishinzwe ibizamini kuko bajyaga bayoberwa ‘braille’ bakoresha”.

    Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’ igihugu y’abafite ubumuga, yavuze ko inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ifite amagambo/ ibimenyetso birenga 2000, iteganyijwe gusohoka muri Nzeri 2021.

    Yagize ati “Umushinga w’iyo nkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yadindijwe no kubura abantu babizobereyemo, ariko ubu hari uwo twabonye uzuzuza uwo mushinga.”

    Ati “Hamwe n’abafatanyabikorwa bacu ‘REB’ twizeye ko iyo nkoranyamagambo izakoreshwa mu mashuri kandi ko itazafasha abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva gusa, ahubwo izafasha n’abarimu babo mu kuzamura uburyo bigishamo. Iyo nkoranyamagambo kandi izaba iboneka no mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo uwo ari we wese uyishaka yayibona.”

    Aganira n’ikinyamukuru The New Times dukesha iyi nkuru, Padiri Jules Maurice Ntirenganya, Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana yavuze ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha abana bose biga bafite ubumuga bwo kutabona, kuko izaba ari imwe mu mashuri yose, izabafasha no kujya baganira hagati yabo.

    Yagize ati “Ubu dufite abanyeshuri 162 biga ‘braille’, ariko ikibazo bahura na cyo ni ukubona ibitabo byanditswe muri ‘braille’. Iyo hatanzwe ibitabo mu mashuri bisaba ko tubyihindurira muri ‘braille’ twe ubwacu. Twizera ko iyo ‘Curriculum’ nshya izafasha mu kubona ibitabo byanditse muri ‘braille’ kuko bifasha abanyeshuri bacu”.

  • Jeton igiye gukoreshwa mu kwambuka umupaka uhuza Goma na Gisenyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma
    Umupaka muto uhuza Rubavu na Goma

    Iyi nama yari yateguwe n’umuryango wa Comesa mu rwego rwo gushakira ibisubizo birambye ibibazo biboneka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Gisenyi.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, naho umujyi wa Goma wari
    uhagarariwe n’umuyobozi wawo Col Kabeya Makosa François.

    Imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi inama ni uko mu mezi abiri ari imbere indangamuntu izongera gukoreshwa mu kwambuka imipaka ihuza Akarere ka Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Indangamuntu zikaba zari zahagaritswe kuva Covid-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Uretse gukoresha indangamuntu mu kwambuka umupaka, mu bindi bitandatu byaganiriweho harimo gusuzuma amafaranga yakwa abaturage ku mupaka atari ngombwa, kumvikana ku misoro yakwa ku bicuruzwa byambukiranya imipaka, gukuraho amananiza ku bicuruzwa byinjira mu bihugu, no kugenzura amananiza ashyirwa ku bacuruzi baciriritse bambukiranya imipaka basabwa Amafaranga yo gutura, no guteza imbere ibiganiro by’abayobozi bakuriye amashyirahamwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Aba bayobozi bumvikanye ko tariki 21 Kanama 2021 bazongera gukorana bareba aho imyanzuro ifatwa igeze ishyirwa mu bikorwa.

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, imipaka yarafunzwe ariko ibicuruzwa bikomeza kwambuka imipaka. Gusa byaje gusiga igihombo mu bacuruzi bo mu Rwanda boherezaga ibicuruzwa muri Congo kuko hari abambuwe, binakenesha bidasubirwaho abacuruzi bato bakora ubucuruzi buciriritse.

    Kongera kwemerera abakoresha indangamuntu bizafasha abatuye mu mijyi ya Goma na Gisenyi kongera guhahirana ndetse abaturage bazahajwe n’ihagarara ry’ubucuruzi bongere bakore kandi biteze imbere.


  • Guma mu Rugo ibasigiye isomo ryo kwirinda no kurinda abandi Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya yasohotse mu gihe bamwe bakekaga ko bashobora kugumishwa mu rugo, cyangwa hagakomorerwa ibyiciro bimwe na bimwe.

    Uwitwa Niyonzima utwara abagenzi ku igare yagize ati: “Ubuzima twari tumazemo iminsi turimo bwo kubaho muri Guma mu rugo tudakora, ntibwari butworoheye. Kuko nk’uko mubizi, benshi mu batwara amagare, babona ikibatunga ari uko twakoze. Twari duhangayitse, twibaza tuti ese bazadukomorera, cyangwa bazakomorera abamotari nk’uko n’ubushize byakozwe; mbese byari byatuyobeye. Rero kuba badutekerejeho natwe tukemererwa kongera gukora nabyishimiye cyane”.

    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye
    Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye

    Undi witwa Ndikumana Emile yagize ati: “Muri iyi minsi ya Guma mu rugo byari ibibazo bikomeye cyane ku muntu nkanjye w’umunyonzi, ubayeho mu buzima bwo gukodesha, utunze umugore n’abana. Bansabaga ifaranga ryo kugura icyo kurya nkabura aho nkwirwa, kuko bitashobokaga ko njya mu muhanda gutwara abagenzi ngo mbone amafaranga. Twariho mu buzima butoroshye, cyane ko ndi no mu bantu batigeze bahabwa imfashanyo muri ibi bihe. Rero kuba badukomoreye, birambohoye, kuko ngiye kongera gukora, nkabona igitunga umuryango”.

    Mu gihe Guma mu rugo imaze igihe kirenga ibyumweru bibiri, abemererwaga kugaragara mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Musanze batwaye moto n’amagare, ni ababaga batwaye imizigo gusa. Ibi na byo benshi ntibyari biboroheye.

    Umumotari witwa Nsabiyaremye Daniel yagize ati: “N’ubwo Inama y’Abaminisitiri ibanziriza iheruka guterana, yari yarashyizeho amabwiriza y’uko za moto n’amagare byemerewe gutwara imizigo, ariko ubwabyo na byo byari bigoranye kuko hari nk’ubwo umuntu yicaraga mu rugo ategereje uwamuhamagara ngo aze amutwaze umuzigo, hakaba hashira n’iminsi irenga itatu utabonye ikiraka”.

    N
    N’ubwo bari barahawe amahirwe yo gutwara imizigo, ngo ntibyabinjirizaga agafaranga nk’ako binjiza igihe batwaye abagenzi

    Undi ati: “Hari n’uwashoboraga kuguhamagara ukajya gukorera nk’ayo mafaranga magana atatu, nk’igihe uguye mu gakosa gato, ugacibwa amande y’amafaranga arenze ayo wakoreye, bikiyongeraho no kujyanwa muri sitade. Kuba rero twongeye kwemererwa gutwara abagenzi, ni amahirwe duhawe yo gukora ngo tubeho tudashonje”.

    Abamotari n’abatwara abagenzi ku magare, bemeza ko biteguye kwitwararika ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu ngamba bafite, harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, guhana intera hagati yabo igihe baparitse n’igihe batwaye abagenzi, kwambara neza agapfukamunwa no kubanza gusuzuma neza niba abo batwaye bubahirije amabwiriza yose y’ubwirinzi, kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

  • RIB yataye muri yombi batanu mu banyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri nyuma yo gusoza ibizamini – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire) bishimira ko bari gusoza ibizamini bya Leta.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, RIB yataye muri yombi batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.

    Ibyaha bakurikiranweho ni ukwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko riteganya ko uwamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo gihanwa n’ingingo ya 182 y’iryo tegeko.

    Ku wagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari y’imyaka atatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Nubwo aba banyeshuri bafashwe ariko amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi munyeshuri uri no mu bakekwaho gutangiza iyo nkongi kuko ari we wabanje gucana igitanda, kugeza ubu utaratabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko n’abanyeshuri ari nk’abandi baturage bose imbere y’amategeko cyane ko baba bangiza ibikorwa rusange n’abandi bashobora kuzakoresha mu gihe kizaza.

    Ati “Abanyeshuri ni kimwe n’abandi bose, na bo amategeko arabareba mu byerekeye kubaha aho bari n’ibikoresho bakoresha. Ntabwo bikwiye ngo kuko warangije ishuri ugomba gufata ibyo warayeho, ibitanda na matela ukabyangiza, ukamena ibirahure by’amashuri kuko ayo mashuri n’abandi baba bagomba kuzayigiramo. Rero nk’uko wayasanze ugomba kuyasiga ameze neza”

    Yasabye ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ko barangije amashuri bagakora ibikorwa bigize ibyaha.

    Ati “Ntabwo ari byo kandi ntibikwiye. Ni utuntu turi kugenda tugaragara ku banyeshuri ngo barangije bakangiza, bakanakora ibikorwa bigize ibyaha.”

    Kugeza ubu aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeza.

    RIB iributsa buri muntu wese ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi inibutsa abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Abanyeshuri bakurikiranyweho gutwika no kwangiza ibikorwaremezo by’ishuri batawe muri yombi

  • Rubavu: Yafatanywe ibiro 33 by’urumogi abivanye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Buringo, Umudugudu wa Gahira.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo musore yafashwe arimo kwinjiza urwo rumogi mu Rwanda avuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu nzira zitazwi (Panya).

    CIP Karekezi yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri kariya gace yafatiwemo.

    Yagize ati “Abapolisi bari bafite amakuru ko asanzwe atuye muri metero icumi uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi. Byari binazwi ko akunda kwijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge.”

    “Abaturage baje gutanga amakuru ko yagiye muri Congo kuzana urumogi nibwo abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Gahira afatanwa imifuka ibiri irimo urumogi yombi ipima ibiro 33 by’urumogi.”

    Uwo musore amaze gufatwa, yavuze ko urumogi yaruhawe n’abacuruzi barwo bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari arujyanye mu isantire ya Kabatwa mu Murenge wa Bugeshi agiye kuruha abakiriya be.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi bo batanze amakuru yafashije Polisi gufata uwo musore. Yaboneyeho gusaba n’abandi baturage kujya bihutira gutanga amakuru mu kurwanya ubucuruzi bw ’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byaha.

    Uwo musore ndetse n’urumogi yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yafashwe avanye urumogi muri Congo arugemuriye abakiliya be