Tag: featured

  • Sena igiye gutumiza Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya leta – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ya Sena yo kuri uyu wa 3 Kanama 2021, nyuma yo kugezwaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku isuzuma rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta ku igenzura ryakozwe ku mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2020.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6.

    Senateri Nkusi Juvénal, Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, yavuze ko mu gusuzuma raporo, komisiyo yari igamije kureba uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu mwaka wa 2019-2020.

    Yakomeje agira ati “Hari hagamijwe no gutanga inama ku bibazo bigaragara mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta.”

    Imiterere ya raporo zagiye zihabwa ibigo n’imishinga bya leta mu rwego kubahiriza amategeko igaragaza ko imishinga 30% yabaye nta makemwa, 27% by’ibyakozwe byakwihanganirwa, 6% biragayitse.

    Senateri Nkusi ati “Muri za minsiteri na byo, ibyerekeye imari 53% byabonye nta makemwa, 32% byakwihanganirwa, 15% biragayitse. Naho mu kubahiriza amategeko 32% ni nta makemwa, ibyakwihanganirwa ni 38%, mu gihe ibigayitse ari 30%.”

    Yakomeje agira ati “Murumva ko n’igikorwa cyose cyakorwa na gahunda zafatwa, ibikwiye kwitabwaho cyane cyane ni ibijyanye no kubahiriza amategeko bijyana cyane cyane n’amasoko ya leta.”

    Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari yateguye raporo isesengura ibibazo bihuriweho n’inzego nyinshi n’ibibazo byihariye byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (2019-2020).

    Mubyo iyi komisiyo yabonye muri iri suzuma harirmo ibyagaragaye mu micungire y’imari n’umutungo mu bigo bya Leta bikomatanyije n’ibikora ubucuruzi aho bimwe muri byo bigenda bitera intambwe mu gukoresha no gucunga neza imari n’umutungo bya leta.

    Senateri Nkusi yatanze ingero z’ibigo nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Ikigo gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB ndetse n’Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi, NAEB.

    Ku rundi ruhande ariko hari ibigo bikomeje kutagaragaza impinduka birimo Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, RBA, Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe ingufu, REG, Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi ,RTDA n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC n’ibindi.

    Senateri Nkusi yagaragarije Inteko Rusange ya Sena kandi ko hari ibigo 21 bikora ubucuruzi Leta ishoramo amafaranga ariko bitagaragaramu bugenzuzi bw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

    Hari icyizere ko ibi bibazo bizashira?

    Abasenateri babajije impamvu hari ibigo bikomeje kugaragaraho raporo zidasobanutse zirimo ibibazo by’imikoreshereze n’imucungire mibi y’umutungo wa leta.

    Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Cyane cyane kuri ziriya nzego zicunga nabi umutungo wa leta kandi zihora zigaruka, nibazaga abantu bari bakwiye kugira inama biriya bigo byakomeje gucunga nabi umutungo wa leta.”

    Abasenateri bagaragaje ko hari ibibazo bikomeje kugaragara mu bigo bitandukanye bya leta birimo bamwe mu bayobozi badakurikirana kandi ntibubahirize uko bikwiye, amabwiriza yo gucunga imari n’umutungo bya Leta.

    Hari ukutagaragaza amafaranga yinjijwe n’ayakoreshejwe n’inzego zitagenerwa ingengo y’imari / NBAs, mu ngengo y’imari y’igihugu yatowe.

    Hari kandi ibibazo by’imicungire y’imari yagaragaye mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi ‘GBEs’ no mu bigo binini ndetse n’imitangire n’imicungire itanoze y’amasoko ya Leta n’ibindi.

    Abasenateri bagaragaje ko hakenewe kurushaho gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo mu Turere n’Umujyi wa Kigali nk’uko biteganywa n’amategeko (MINECOFIN na MINALOC), gushyira mu bikorwa inshingano z’Inama z’Ubuyobozi zo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta mu bigo zishinzwe kuyobora.

    Mu zindi nama abagize Sena batanze harimo gushyira mu nzego zifite ibigo zireberera uburyo bunoze bwo gukurikirana imicungire y’imari n’umutungo bya Leta muri ibyo bigo ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imitangire y’amasoko ya Leta.

    Ku rundi ruhande ariko, Senateri Nkusi yavuze ko hari intambwe imaze guterwa ndetse hari icyizere cy’uko mu bihe biri imbere ibi bibazo bizagenda bibonerwa umuti.

    Ati “Nubwo twavuze ibibazo, ariko gahunda ihari ni uko ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gushyira imbere gukorera mu mucyo, kunoza imicungire n’imikoreshereze myiza by’imari n’umutungo by’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Kuko turashimangira cyane ku kubazwa inshingano bijyanye no kutihanganira na rimwe abakora ayo makosa, na byo ni intambwe ikomeye kubera ko ikibazo kijyanye n’imicungire ni uguhata kugira ngo tuzagere aho dushaka kugera kandi ntiducike intege.”

    Aha ni ho abagize Sena bahereye bafata umwanzuro wo kuzungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kugira ngo agaragaze ingamba zihari mu gushyira iherezo kuri ibi bibazo by’imikoreshereze n’imicungire mibi y’imari n’umutungo bya leta.

    Abasenateri bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

    Abasenateri banzuye ko bagiye kungurana ibitekerezo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku bibazo by’imicungire mibi y’imari ya Leta

  • Igerageza ryo korora isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo nta musaruro ryatanze – #rwanda #RwOT

    Mu 2019, u Rwanda rwari rwakoze igerageza ry’ubworozi bw’isambaza mu biyaga bya Burera na Ruhondo, hashyirwamo isambaza zikiri nto hateganya ko bizatuma haboneka umusaruro ungana na toni ibihumbi 20 buri mwaka.

    Ibi byakozwe nyuma y’aho bigaragaye ko umusaruro ukomoka mu Kiyaga cya Kivu, wari muke cyane kandi ari cyo kiyaga cyonyine mu gihugu cyavagamo isambaza.

    Leta yashyize isambaza nto zigera ku bihumbi 650 mu biyaga bya Burera na Ruhondo kugira ngo harebwe niba biberanye na zo ku buryo hari hitezwe kuzajya haboneka toni 500 buri cyumweru.

    Umuyobozi Wungirije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku byerekeye amatungo n’ibiyakomokaho, Uwituze Solange, yabwiye New Times ko byagaragaye ko isambaza zitaberanye n’ibi biyaga.

    Mu 2020 hakozwe igerageza ryo kuroba haboneka umusaruro mucye cyane mu Kiyaga cya Ruhondo, bivuze ko isambaza nke ari zo zabashije kurokoka.

    Ni mu gihe mu Kiyaga cya Burera nta musaruro na muke wigeze uboneka bivuze ko izashyizwemo zose zapfuye.

    Uyu muyobozi yavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane igikwiye gukorwa.

    Nubwo bimeze bityo ariko ngo hazongerwamo izindi hakoreshejwe ibikoresho bifite ubuziranenge, ibi bikaziyongeraho gukora igenzura rihoraho ku miterere y’isambaza zizaba zashyizwemo.

    Mu Kiyaga cya Kivu, hasaruwemo toni 16,598 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021ugereranyije na toni 16,194 zari zabonetse mu mwaka wabanje.

    Muri rusange umusaruro w’amafi wabonetse mu 2020/2021 ungana na toni 41,664 zivuye kuri toni 35,670 mu 2019/2020. Intego ni uko mu 2024 u Rwanda ruzaba rubona umusaruro ungana na toni ibihumbi 112 ku mwaka.


  • Abarimu 1800 bigisha siyansi bagiye guhabwa mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Abarimu bazahabwa mudasobwa ni abagisha amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, ‘engineering’ ndetse n’imibare. Bagiye kuzihabwa muri gahunda ya ‘One Laptop per Teacher’ yatangiye uyu mwaka igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu.

    Ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri REB, Nyiranzamwiyitira Christine, yabwiye The New Times ko ubu abarimu bigisha siyansi ari bo batahiwe ariko ko n’abandi bo mu yandi mashami bazagerwaho.

    Yagize ati “Biteganyijwe ko mudasobwa zizagezwa no ku bandi barimu bigisha mu masomo atandukanye.”

    Yakomeje avuga ko iyi gahunda izarangira mu 2024 abarimu basaga ibibumbi 89 barahawe mudasobwa kandi ko igihe cyateganyijwe gishobora guhinduka bitewe n’ingengo y’imari yaba nke abafatanyabikorwa batabonekeye igihe.

    Izi mudasobwa ziri guhabwa abarezi imwe iba ifite agacirico kari hagati y’ibihumbi 300Frw na 450Frw bitewe n’ubwoko bwayo, bigaragaza ko hazakenerwa ingengo y’imari iri hagati ya miliyari 26.7Frw na 40Frw.

    Ku ruhande rw’abarimu bamaze guhabwa mudasobwa bemeje ko kuzigira byaborehereje akazi karushaho kugenda neza, kurenza mbere kuko zibafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi.

    Umwarimu wigisha Icyongereza muri GS Nyamirama, Munyamahoro Aimable, yagize ati “Mbere hari abarimu batari bafite ubumenyi kuri mudasobwa ariko ubu tubasha kwigisha tuzikoreresheje, ubu tuzikoresha twereka abanyeshuri ‘note’, zidufasha no gukora ubushakashatsi.”

    Umwarimu wo kuri GS Nyarubuye muri Gatsibo, Nezineza Sylvie, we ati “Mbere twandikaga ibintu byose ku mpapuro n’amasomo ni ho twayateguriraga. Ubu tubikorera kuri mudasobwa n’ibizamini na raporo ni ho tuzitegurira.”

    Yongeyeho ko mbere hari ibitabo bakenerega ntibabashe kubibona ariko ubu byose babibona bakoresheje mudasobwa.

    Aba barimu bombi bahuriza ku kuba bakibangamiwe n’ikibazo cya murandasi itagenda neza mu duce bakoreramo, bakaba bizeye ko Leta izagishakira igisubizo.

    Kuva iyi gahunda yatangira muri Gashyantare nibura umwarimu umwe mu munani amaze kubona mudasobwa, bivuze ko hamaze gutangwa izigera ku 11 125 hirya no hino mu gihugu.

    Abarimu bahawe mudasobwa bavuga ko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi bitandukanye n’uko byari bimeze mbere yo kuzihabwa

  • U Rwanda ku mwanya wa 5 ku Isi mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yasohotse ku wa 31 Gicurasi 2021, yagaragaje ko u Rwanda rufite ingabo 5.331 mu butumwa bw’amahoro, harimo abagabo 4.784 n’abagore 547, mu gihe iheruka gusohoka muri Werurwe 2021, rwari ku mwanya wa kabiri n’ingabo 6.335 nyuma ya Bangladesh.

    U Rwanda rufite ingabo mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), i Darfur muri Sudani (UNAMID) kuva mu 2004 ndetse no muri Centrafrique (MINUSCA) kuva mu 2014.

    Ubu Bangladesh ni yo ikiri ku mwanya wa mbere n’ingabo 6.554, igakurikirwa na Nepal ifite 5.571, ndetse u Rwanda rushobora kugaruka ku mwanya wa kabiri muri raporo y’ubutaha kuko rwatangiye kohereza izindi ngabo 750 mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Ku wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021, rwohereje icyiciro cya mbere kigizwe n’ingabo 300 ziyobowe na Lt Col Patrick Rugomboka, aho zizaba zifite inshingano zo kurinda umuhanda unyuramo ibicuruzwa uhuza umujyi wa Bangui na Cameroun.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bikomeje umuhigo wo gutanga umusanzu mu kurinda abasivile bagirwaho ingaruka n’ibikorwa bya politiki, ndetse no kugira uruhare mu kugarura amahoro mu bice birangwamo intambara n’umutekano muke hirya no hino ku Isi.

    Ingabo z’u Rwanda zikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage bagezweho ingaruka n’intambara birimo kubegereza amazi, kububakira amashuri, gutanga ubufasha mu buvuzi n’ibindi.

    Ubu igihugu gifite abasirikare bake mu kubungabunga amahoro ku Isi ni Qatar ifite umwe, mu gihe ibihugu nk’u Bwongereza bufite ingabo 55o, u Budage 552, u Bufaransa 622 na ho u Bushinwa bukagira 2.471.

    Muri Afurika, Ethiopia ni yo ifite ingabo nyinshi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi bangana na 5.488 ikaba iri ku mwanya wa Kane, naho ibihugu bituranye n’u Rwanda biza mu myanya ya hafi ni Tanzania ku mwanya wa 14 n’ingabo 1.467, u Burundi ku mwanya 26 n’ingabo 768, Uganda ku mwanya 33 n’ingabo 651 mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntabo.

    Ingabo z’u Rwanda zitanga ubufasha no mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu zibungabungamo amahoro

    Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

  • Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Bakuru n’Abato muri Polisi na RCS – #rwanda #RwOT

    Muri Polisi y’Igihugu, Abakomiseri, ba Ofisiye Bakuru n’Abato bashyizwe mu kiruhuko bose hamwe ni 112.

    Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ACP Anthony Kulamba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, CID.

    ACP Kulamba yayoboye CID nyuma yo kumara igihe ari Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’Ubugenzacyaha muri CID ndetse nyuma yaje no kugirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

    Kulamba kuri ubu asigaye ari Umuyobozi w’Ishami ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, nyuma yo kubanza kuba umuvugizi warwo ubwo yari avuye muri Polisi y’Igihugu.

    Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP Révérien Rugwizangoga, wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ayobora Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi.

    ACP Murenzi Sebakondo wari Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe ni umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abofisiye batandatu b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, barimo CSP Zuba Camille wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.

    Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru muri RCS, ni CSP Mubihame Alphonse, SUPT Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste.

    Hari kandi na CIP Ndayambaje Jackson wirukanywe burundu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

    Kuri uyu wa Kabiri kandi Su-Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 80 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni mu gihe Abapolisi bato bane basubijwe mu buzima busanzwe.

    Ba Su-ofisiye n’abapolisi bato 19 bo basezerewe muri Polisi y’u Rwanda ku mpamvu z’uburwayi.

    Ba Su-Ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, 151 nabo kandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

    Ku rundi ruhande, ba Su-ofisiye b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa 12 nabo basubijwe mu buzima busanzwe mu gihe bagenzi babo n’Aba-Wada 29 birukanywe burundu muri RCS.

    ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi nawe yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    ACP Anthony Kulamba yigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol)

    ACP Murenzi Sebakondo yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

  • Burera: Abakingira ikibaba abishora mu biyobyabwenge batuma bidacika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika
    Inzego zitandukanye mu Karere ka Burera zagaragarijwe ko guhishira abatunda ibiyobyabwenge bituma bidacika

    Ubu butumwa yabutangiye mu Nama y’Umutekano, yateraniye mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera kuwa kabiri tariki 4 Kanama 2021, yahuje inzego zitandukanye zo ku rwego rw’ako Karere n’Intara, hagamijwe kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Muri ako Karere, hakomeje kugaragara ibyiciro by’abantu batandukanye bakomeje gufatirwa mu biyobyabwenge binyura inzira zitemewe, aho baba babikuye muri Uganda. Hakaba ababifatirwamo, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano, ibikorwa biba bibashyira mu kaga ko kuba banahaburira ubuzima.

    Guverineri, Nyirarugero Dancille, yagaragaje ko bene nk’abo akenshi baba bazwi n’abaturanyi babo, ba Mudugudu, ba mutwarasibo, ariko rimwe na rimwe bakabakingira ikibaba ntibabatangire amakuru, bitwaje ubushuti n’amasano bafitanye, bigatuma abijandika mu biyobyabwenge batabicikaho.

    Yagize ati “Kuba hari Imidugugudu ikigaragaramo abishora mu biyobyabwenge, kugera n’aho ihinduka indiri yabyo cyangwa inzira bicishamo bijyanwa ahandi, ahanini biba byatewe n’uko abo bantu bakingiwe ikibaba. Byumvikane ko iyo habuze ubatangira amakuru, bwaba ubuyobozi bwaho n’abaturage, nta n’umwe uba wujuje inshingano ze mu kubirwanya. Igihe kirageze ngo twese duhagarare twemye, turwanye ibiyobyabwenge, tubirinde urubyiruko rw’u Rwanda twivuye inyuma, tuzirikana ko ari rwo maboko yarwo”.

    Mu kiganiro ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, Bishop John Rucyahana yagejeje ku bantu bitabiriye iyo nama, yagize ati “Kurwanya ibiyobyabwenge bigomba gushingira ku muryango, abakuru bagatoza abana guharanira kuba ab’ahazaza beza; kandi ko kugendera kure y’ibiyobyabwenge ari imwe mu ntwaro izabafasha kugera ku buzima bufite intego. Mureke turerere u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge”.

    Ati “Niba Umuturanyi wawe anywa, acuruza Kanyaga cyangwa ibindi biyobyabwenge, mugire Inama yo kubireka. Nubirenza Amaso wibwira ko ibyo akora nta cyo bigutwaye, uzaba wibeshya. Menya ko ingaruka zabyo zizakugeraho byanze bikunze”.

    Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda
    Kanyanga iri mu biyobyabwenge byinjizwa mu Karere ka Burera biturutse muri Uganda

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Réverien Rugwizangoga n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri iyo Ntara, Mukamana Béline, bagaragaje ko ibyaha harimo gukubita, gukomeretsa no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

    Imibare igaragaza ko mu Karere ka Burera, abantu 49 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiyobyabwenge mu gihe kitarenga umwaka umwe. Ni mu gihe abasaga 400, ari bo bamaze gufatirwa mu burembetsi mu gihe kitarenga umwaka umwe. Bamwe muri bo bigishijwe ububi bwabyo, bafata umwanzuro wo kubivamo bagana ibindi bikorwa bibateza imbere.


  • Musanze: Hari ababyeyi batarasobanukirwa neza amabwiriza ajyanye no konsa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe isi yose iri mu cyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa cyizihizwa guhera buri tariki ya 1 kugeza kuya 7 Kanama, mu rwego rwo kugaragaza akamaro ko konsa, aho konsa neza abana bibaha intangiriro nziza y’ubuzima, bikaba ari kimwe mu bikorwa byoroshye, kandi gitanga inyungu kuko hagomba gushakwa uburyo abana bose babaho kandi bagakura neza.

    Igikomeje kugora abaturage muri iyo gahunda, ni ubumenyi n’agaciro baha ayo mabwiriza ajyanye no konsa neza umwana, aho abaganiriye na Kigali Today mu Karere ka Musanze bagaragaje ko bagira imbogamizi mu kubahiriza gahunda ikwiye yo konsa umwana, zirimo ubukene, ubumenyi buke, n’imibanire mibi y’abo bashakanye.

    Ubundi konsa umwana uko bikwiye, biba byiza ari uko bikozwe inshuro umunani ku munsi, kandi bigakoranwa isuku nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert.

    Yagize ati “Umwana umaze kuvuka ntiyagombye kurenza isaha imwe atarashyirwa ku ibere, icyo ababyeyi bagomba kukimenya kuko ari ingirakamaro, aho ayo mashereka ya mbere aba arimo intungamubiri zikomeye zirimo n’ibirinda umwana uburwayi kandi bigafasha wa mubyeyi kubona amashereka imiyoboro iyazana ikabasha gukora neza. Ikindi agomba kureba uburyo azonsa umwana byibura imyaka ibiri, umubyeyi kandi akonsa umwana mu gihe cy’amezi atandatu nta mfashabere”.

    Arongera ati “Guhera ku kwezi kwa gatandatu, nibwo umubyeyi ashaka ikizunganira ibere, kandi umwana akonswa byibura inshuro umunani ku munsi, umwana akonka buri masaha atatu, kandi ntituvuge ngo umwana aronka ku manywa asibe ijoro”.

    Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye
    Bavuga ko akazi katabemerera konsa abana babo uko bikwiye

    Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe konsa, abenshi mu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batubahiriza ayo mabwirizwa yagenewe gahunda yo konsa, aho bonsa abana inshuro ziri munsi y’izagenwe n’impuguke mu buvuzi, bitewe n’akazi kenshi kaba kabahugije, imirire mibi y’abo babyeyi aho bamwe babura amashereka ndetse bamwe bakonsa abana batabanje gusukura intoki.

    Nyirarwangano Josephine ati “Bitewe n’imibereho ababyeyi ntibakibona umwanya wo konsa abana, urabyuka ugenda, umwana ukamusigira umukozi utamufite na we agashaka uko yirwanaho, ugasanga bigeze ku mugoroba umwana yonse rimwe. Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bana kuko ntibagira imikurire myiza ari na ho hava ikibazo cy’igwingira”.

    Arongera ati “Uragera ku bahinzi byo bigahumira ku mirari, kuko ntibakaraba mbere yo konsa, nanjye ngituye mu cyaro sinakozwaga ibyo gukaraba, maze no gukaraba bagiye kurya ntibabikora, ni ikibazo gikomeye”.

    Nyiramana Emerence ufite umwana w’uruhinja avuga ko iyo yamwonkeje inshuro nyinsi ku munsi amwonsa kane, akavuga ko n’ubwo aba amuhetse aba ari mu kazi ashaka imibereho, bikaba ngombwa ko yibuka konsa umwana ari uko arize kubera inzara.

    Kuri we ngo ikibazo bagira, ni ubumenyi buke kuri gahunda yo konsa umwana, ikindi ngo kubona ibyo kurya ntacyo umugabo amufasha aho iyo yabonye udufaranga atumarira mu nzoga, ibyo byose ngo bigatera ikibazo cyo kubaho nabi, yakonsa umwana rimwe na rimwe akabura amashereka kubera imirire mibi.

    Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa
    Umwe mubemeza ko amabwiriza yo konsa atubahirizwa

    Siniragiye Donatha nawe avuga ko akazi kenshi agira ko gucuruza imbuto apagasa, kamwibagiza konsa umwana we akamuha ibere iyo arize mu buryo bwo kumuhoza, avuga ko ubukene ari kimwe mu bimutera atita ku mwana we nk’uko bikwiye.

    Ati “Nk’ubu nta gikoma mperuka nitungiwe n’amazi y’umugezi, umwana ndamushyira ku ibere agakurura ntagite icyo abona, ubukene butumereye nabi, none se uwo mwana koko ubwo azakura neza?

    Iyo nabonye udufaranga ngura ibirayi, iby’ibikoma narabyibagiwe, imirire ni mibi, nk’ubu iyo ngize amahirwe yo kurya akanyama ni kuri Noheli, abakora ubuhinzi bo sinakubwira, aratamika umwana ibere atitaye ko intoki zanduye, ni uko Leta yatwibutse itugenera ibinini by’abana, na ho ubundi inzoka zari kuzabica”.

    Ikindi abo babyeyi bagaragaje ni umubare munini w’abagore bagifite inyumvire yo kwirinda konsa abana, bakemera bakabakamira amashereka kugira ngo amabere yabo atagwa. Ibyo abenshi bafashe nk’ubwirasi ndetse na Dr Muhire Philbert avuga ko, ibyo na we abibona henshi kandi ko byangiza imikurire y’abana.

    Dr Muhire ati “Hari ababyeyi bajya bavuga ngo ntibonsa abana kuko bibahindurira amabere, icyo nababwira batekereze ku buzima bw’abana babo bareke gutekereza ku buzima bwabo bwite. Iyo umubyeyi yabyaye aba yagize abana, aba yavuye mu cyiciro kimwe yageze mu kindi, n’abagabo babyumve niba ufite umugore akabyara aba yabyaye nyine, mwagize abana, bigomba kubaho ntabwo bagomba kugereranywa n’ubuzima bw’abana babo, ababyeyi bamenye ko umwana akenera ibere kandi nta kirisimbura, ni yo mpamvu habaho iki cyumweru cyahariwe konsa”.

    Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri
    Abana bageze ku mezi atandatu batangira guhabwa inyunganirabere kugeza ku myaka ibiri

    N’ubwo abo babyeyi bagaragaza izo mbogamizi, Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana yo mu mwaka wa 2019, igaragaza ko hafi 87% by’ababyeyi b’u Rwanda bonsa neza abana babo, mu gihe cy’amezi atandatu ya mbere y’ubuzima bwabo nta mfashabere, mu gihe 64% by’abana bo mu Rwanda ari bo bahabwa imfashabere nyuma y’amezi atandatu.


  • Ibyaranze iminsi ibiri y’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu biganiro Perezida Suluhu yagiranye na Perezida Paul Kagame, abakuru b’ibihugu bombi biyemeje kurushaho kwagura ubufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage ba Tanzania n’u Rwanda.

    Mugenzi wacu Richard Kwizera yadukoreye icyegeranyo cy’ibyaranze uruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Suluhu yagiriye mu Rwanda.

    Bikurikire muri iyi Video:

  • Umwana w’imyaka 14 wo mu Ruhango mu bantu 13 bishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Twihanganishije imiryango y’abagore icyenda n’abagabo bane bitabye Imana.”

    Abantu 775 nibo banduye Covid-19 kuri uyu wa Kabiri mu bipimo birenga ibihumbi 10 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu ugera ku 72.841.

    Abanduye biganje mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Nyaruguru, Rusizi, Huye, Muhanga, Nyamagabe na Kamonyi mu gihe utwo mu Burasirazuba natwo tuza mu dufite imibare myinshi y’ubwandu.

    Ku rundi ruhande, 13 barimo umwana w’imyaka 14 wo mu Karere ka Ruhango nibo bahitanywe n’iki cyorezo bituma abamaze kwicwa nacyo bagera kuri 844 mu gihe abarembye bo ubu ari 53.

    Abantu 9818 nibo bakingiwe, bahabwa dose ya mbere y’urukingo mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bo ari 476.140.

    03.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 9 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 9 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 9 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/yyy1OcZJY9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 3, 2021


  • Umwenda wishyura undi; ni izihe mpamvu zasubije u Rwanda ku isoko ry’impapuro mpeshamwenda? – #rwanda #RwOT

    Umwenda u Rwanda rwafashe n’ubundi uzakoreshwa mu kwishyura undi mwenda rwari rwarafashe ku kigero cya 84%, mu gihe andi azakoreshwa mu bikorwa by’iterambere cyane cyane mu buhinzi, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko nta gihombo kirimo kuba u Rwanda rwifashishije umwenda mu kwishyura undi wari usanzwe.

    Yagize ati “Ni byo ni uburyo bwiza bwo twishyura umwenda wacu [twifashishije umwenda mushya] kuko ubu isoko rihagaze neza, kandi gufata uyu mwenda byari bishingiye ku mpamvu zirimo iya mbere yo kugabanya ibyago byo kuzananirwa kwishyura ku mwenda twari twaragujije mu 2013. Twishyuye 84% by’uwo mwenda.”

    Umwenda wa mbere u Rwanda rwakuye mu mpapuro mpeshamwenda, wishyuwe ku nyungu ya 6.25%, mu gihe umwenda mushya uzishyurwa ku nyungu ya 5.5%, ukazamara imyaka 10.

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko icyorezo cya Covid-19 yatumye igihugu gikenera amafaranga menshi aturutse hanze, ati “Umwenda w’u Rwanda wari usanzwe uri mu cyiciro cyo hasi, ariko kuva muri 2020, ubwo twahuraga n’icyorezo cya Covid-19, uwo mwenda warazamutse kandi biri ngombwa kugira ngo igihugu kibone amafaranga mu guhangana n’icyorezo, yaba mu buryo bw’ubuzima, ubukungu n’imibereho myiza.”

    Yongeyeho ati “Hari hakenewe amafaranga kugira ngo igihugu gihangane n’icyorezo, kandi mu gihe ubukungu bumeze nabi n’amafaranga yinjira aturutse imbere mu gihugu yagabanutse, birumvikana ko aho amafaranga agomba guturuka ari hanze.”

    Icyizere cy’abashoramari

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kuba u Rwanda rwarabonye inguzanyo mu buryo buhendutse, byerekana icyizere igihugu gifitiwe n’abashoramari mpuzamahanga, ati “Kuba twarabonye ubwitabire buri hejuru, tukabona inyungu iri hasi, ni icyizere abashoramari bacu badufitiye ko tuzishyura nta kibazo, kandi bashingiye ku myenda dufite, nta kibazo twagiranye na bo.”

    U Rwanda rwabonye uyu mwenda ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika byagiye kuri iryo soko, birimo nka Kenya yawuhawe ku nyungu irenze 7%, Ghana irenza 8% mu gihe Misiri yahawe umwenda ku nyungu ya 5.85%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, mu kiganiro na RBA, yavuze ko iyo abashoramari bashoye mu mpapuro mpeshamwenda ari benshi, bitanga icyizere ku bandi bashoramari.

    Ati “Ibi bigega bituguriye umwenda biba bifite ibindi bigega bikorana bishora imari mu bihugu, kuba rero aba batugiriye icyizere, ntabwo batugiriye icyizere bonyine gusa nk’uko n’abandi babikora.”

    Nubwo igice kinini kizashorwa mu kwishyura umwenda wafashwe mbere, miliyoni 148$ zizakoreshwa mu ngengo y’imari muri uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha.

    Ayo mafaranga azashorwa mu bikorwa biteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, birimo cyane cyane ubuhinzi.

    Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Imishinga dufite ni imishinga ya kijyambere, irakoresha uburyo bwo kuhira bugezweho ndetse na kimwe mu byo abashoramari [mu rwego rw’ubuhinzi] bakunda, harimo ibijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, nabyo bigira inyongeragaciro, ni imishinga igizwe no kuhira ku buryo no mu gihe cy’izuba, usanga ubuhinzi bukomeza gukorwa mu buryo bwizewe. Ikindi kintu kirimo ni uko ubwo buhinzi bujyanye no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.”

    Umwenda w’umurengera?

    Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko umwenda u Rwanda rufite atari umurengera, kuko ibipimo byose byerekana ko rufite ubushobozi bwo kuwishyura, ari na yo mpamvu abashoramari bemera kugura impapuro mpeshamwenda ku bwinshi kandi bakazitanga ku nyungu nto cyane.

    Hari uburyo bubiri bukoreshwa mu kureba ubushobozi bw’igihugu mu kwishyura umwenda gifitiye amahanga. Ubwa mbere ni ubwo gufata umwenda wose w’igihugu, bakareba ingano yawo ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Ubusanzwe ibihugu bifite imyenda, bigirwa inama yo kutaguza amafaranga ari hejuru ya 55% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe waba ugiye kwishyurirwa rimwe. Muri iki cyiciro u Rwanda ruracyari kuri 32.7% kugera mu mpera z’umwaka ushize.

    Indi ngingo ya kabiri irebwaho, ni ukureba ingano y’amafaranga y’imyenda azishyurwa ku mwaka umwe, akagereranywa n’imisoro icyo gihugu cyinjiza kugira ngo harebwe ubushobozi bwo kwishyura umwenda nta bundi bufasha bukenewe.

    Ibihugu bigirwa inama yo kutishyura umwenda uri hejuru ya 21% by’umusoro winjizwa. U Rwanda rwari kuri 5%, uretse ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye uyu mubare uzamuka ukagera ku 8%, ariko ntuzigera urenga 10% nk’uko Rwangombwa yabyemeje.

    Rwangombwa yavuze ko imyenda u Rwanda rwafashe ikoreshwa neza ari na yo mpamvu abantu badakwiye kugira impungenge. Ati “Umwenda wa mbere wubatse Convention Center, waguze RwandAir, wubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyarabongo. Ugiye nko kureba Convention Center akamaro ifite ku bukungu bwacu, dukuyemo ibi bya Covid-19, ariko itanga akazi kenshi ku mahoteli yakira abantu bitabiriye inama n’abakora ku modoka zitwara abaje mu nama. Uko bitanga akazi rero, nawe wabonyemo inyungu usabwa kugira umusoro utanga kugira ngo Leta ibone uko yishyura wa mwenda.”

    Uyu muyobozi kandi yishimiye ko u Rwanda rubonye indi nzira yo kubonamo amafaranga. Ati ” Ni undi muyoboro dutangiye kumenyera wadufasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere. Ubundi mbere twari dutunzwe n’abaterankunga, nubwo na bo kenshi baduha imyenda. Ariko ubu tumaze guhamya ko dufite undi muyoboro twakuramo amafaranga, utarimo na rwaserera nyinshi.Twakuramo amafaranga twakoresha mu ishoramari ryateza imbere ubukungu bwacu. Ni ikintu gikomeye mu iterambere ry’igihugu kuba twagirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga. Tubuzwa n’uko twe tudashaka gufata imyenda yarenga ubushobozi bwacu.”

    Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwenda w’u Rwanda uzakomeza gutumbagira ariko ukazagenza macye kuva muri 2023 kugera mu 2030.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko iyo abashoramari bashoye mu mpapuro mpeshamwenda ari benshi, bitanga icyizere ku bandi bashoramari

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko nta gihombo kirimo kuba u Rwanda rwifashishije umwenda mu kwishyura undi wari usanzwe