Tag: featured

  • Abahinzi basanga ihindagurika ry’ibiciro by’imyaka ari imbogamizi ku guhunika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu
    Abahinzi basabwa kwitabira guhunika imyaka mu buhunikiro rusange kuko bibafitiye inyungu

    Intara y’Iburasirazuba ibonekamo umusaruro mwinshi w’ibigori ndetse n’ibishyimbo, cyane cyane mu gihembwe cy’ihinga A.

    Muri gahunda ya Leta igamije kwihaza mu biribwa no kwirinda ko habaho amapfa, abaturage n’amakoperative y’abahinzi asabwa guhunika nibura 30% by’umusaruro wabonetse ndetse n’abaguzi b’imyaka bagahunika 10% by’ibyo baguze.

    Nyamara guhunika biracyari imbogamizi bitewe ahanini n’imyumvire y’abaturage ndetse n’ihindagurika ry’igiciro ku isoko utaretse n’ibibazo mu miryango.

    Umuhinzi wo mu Karere ka Gatsibo yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko guhunika ari byiza ariko na none hari igihe umuhinzi akenera amafaranga kandi akaba atahita ajya kuzana ibyo yahunikishije hadashize igihe runaka.

    Ati “Jye guhunika ndabyemera ariko na none se, ushobora kubitwara mu buhunikiro yenda ibigori bigura 200, wabona uguha 230, ntiwagenda ako kanya ngo babiguhe kandi ukeneye amafaranga”.

    Akomeza agira ati “Gusa simpakana ko n’imyumvire micye ihari kuri bamwe ariko nkeka ko batwemerera igihe uboneye isoko ryiza guhita babiguha benshi babyitabira. Uretse ko hari n’ababona umusaruro mucye batakwirirwa bajya guhunikisha ahandi hatari mu ngo zabo”.

    Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe iterambere ry’uturere, Rugaju Alex, avuga ko mu bituma abahinzi batitabira ku bwinshi guhunika imyaka mu buhunikiro rusange, ari ikizere gicye ndetse no kuba ubuhunikiro butaraba bwinshi cyane.

    Agira ati “Ubu hari ubuhunikiro burenga 300 ariko buracyari bucye ni yo mpamvu buri mwaka hagenda hubakwa ubundi. Umusaruro tubona ubuhari ntiburabasha kuwuhunika wose”.

    Akomeza agira ati “Mu bindi bibuza abahinzi kwitabira guhunika ku bwinshi harimo n’ikizere gicye kuko umuntu kenshi akunda kwicungira ibintu bye noneho n’ikizere gicye agirira abamucungira umusaruro, ikindi hari n’ababa bafite bicye ku buryo batemera kujya kubihunika ahandi hatari mu ngo zabo”.

    Rugaju avuga ko n’ubwo bimeze gutyo hari bamwe mu bahinzi batangiye kubyumva ku buryo bitabira guhunika umusaruro wabo mu buhunikiro rusange, n’ubwo ngo imibare itari ku kigero cyiza cyifuzwa.

    Icyakora ngo uko ubukangurambaga bukomeza ni nako abahinzi bazarushaho kumva akamaro kabyo bakabyitabira ari benshi.


  • Imodoka yahiriye imbere ya gare ya Nyamata iravugwaho kuba yari itwaye ibicuruzwa bitemewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo nka Twitter, bari bahererekanyije amafoto y’iyo modoka irimo ishya, bavuga ko yahiriye muri gare ya Nyamata ngo ikaba yari igiye mu bikorwa byo gutwara abanyeshuri.

    N’ubwo icyateje iyo nkongi kitamenyekanye, ariko kuba iyo modoka yahiye yari igiye gutwara abanyeshuri byo, ngo ntabwo ari ukuri nk’uko byasobanuwe na Mwesigye James, Umuyobozi wa gare ya Nyamata.

    Mwesigye avuga ko imodoka yahiye itari igikorera muri gare ya Nyamata, ndetse ngo ntiyari ikinakora ibyo gutwara abagenzi, kuko nyirayo ngo yari yarasezeye muri iyo gare ajyana imodoka ye mu bindi.

    Ubu iyo modoka ngo yakoraga ubwikorezi bw’inzoga zitemewe zitwa ‘ibigunda’, ikaba yafashwe n’inkongi yari iri mu bikorwa byo gutanga utwo tuyoga ku bakiriya basanzwe baturangura.

    Mwesigye ati “Imodoka yahiye ntari hano muri Gare, ariko abo dukorana bahise babimbwira birimo kuba. Ubwo imodoka igifatwa n’inkongi, umushoferi ngo yahise ayisohokamo ariruka, kuko yari azi ko n’ubwo agize impanuka ariko yari anatwaye ibintu bitemewe, ahitamo kwiruka arabura. Nyiri iyo modoka ni we waje nyuma kugira ngo atware igisigazwa cy’imodoka akivane mu muhanda, ariko asabwa kukijyana kuri Polisi kuko byari byagaragaye ko iyo modoka yari itwaye ibicuruzwa bitemewe”.

    Iyo modoka ubwo yashyaga hari abaturage bagerageje kuyizimya bakoresheje itaka n’ibindi ariko iranga irashya irakongoka.

  • Ingengo y’imari idahagije itumye Komite ya Musanze FC yegura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC
    Bamwe mu bari bagize komite nyobozi ya Musanze FC

    Ni ibaruwa yanditswe tariki ya 01 Kanama 2021, aho iyo Komite yari iyobowe na Tuyishimire Placide yanditse yegura igira iti “Nyuma yo gusesengura neza ingengo y’imari mwageneye ikipe tubereye abayobozi mu mwaka wa 2021-2022, tugasanga amafaranga mwagennye atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, dukurikije ibikenerwa kugira ngo Shampiyona irangire neza twasanze bitashoboka”.

    Barongera bati “Nyuma y’imyaka ine bamwe muri twe tumaze tuyobora Musanze FC, dukurikije amafaranga twakoreshaga muri iyo myaka tukabona ingengo y’imari igenda igabanuka, twabonye ko bishoboka kuzatujyana ahabi, kandi ikipe ya Musanze ifite abakunzi benshi”.

    Muri iyo baruwa, abo bayobozi bagaragaje kandi ko nyuma y’amafaranga yabo batanga mu ikipe nk’abafatanyabikorwa, ariko hakaba harabuze abandi babunganira mu gihe mu Karere ka Musanze hari imishinga myinshi, basanga ikipe idashobora gutera imbere ku bushobozi bwabo gusa, mu gihe amafaranga atangwa n’akarere agenda agabanywa hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

    Muri iyo baruwa abo bayobozi banditse bashima ubufatanye bwiza bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, banashimira Imana ko bavuye mu nshingano ikipe bari babereye abayobozi ikiri mu cyiciro cya mbere.

    Ibaruwa y
    Ibaruwa y’ubwegure

    Iyo ngengo y’imari akarere katanze nka nyiri ikipe mu mwaka w’imikino 2021-2022 ingana na miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda, amafaranga Kimite yeguye yemeza ko adahagije, kugira ngo ikipe yitware neza mu marushanwa ya Shampiyona itaha.

    Si ubwa mbere bamwe mu bayobozi ba Musanze FC beguye bitewe n’ingengo y’imari nke ubuyobozi bw’akarere bugenera ikipe nka nyirayo, aho mu myaka ibiri ishize n’ubundi Perezida Tuyishimire Placide yari yeguranye na Komite, biba ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere bubegera baganira n’iyo komite, yemera gusubira mu nshingano zo kuyobora Musanze FC nyuma y’uko bumvikanye ko ingengo y’imari yongerwa.

    Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nka nyiri ikipe ntiburagira icyo buvuga kuri ubwo bwegure bwa Komite nyobozi y’ikipe.

  • Perezida Samia Suluhu arasaba abayobozi ba Afurika kudatoza abaturage amacakubiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021, Perezida Samia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inkuru ibabaje kandi iteye agahinda yifuzaga ko yari kuba ari inkuru gusa, ariko noneho ngo yasanze ari ukuri.

    Perezida Suluhu yakomeje yandika agira ati “Abayobozi ba Afurika bagombye kumenya ko amacakubiri mu miryango (y’abantu) atari inzira yo kunyuramo”.

    Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
    Ubutumwa Perezida wa Tanzania yasize yanditse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Perezida Samia Suluhu Hassan yanasengeye roho z’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, abasabira kuruhukira mu mahoro.

    Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali buvuga ko aho ku Gisozi haruhukiye imibiri isaga 259,000 y’Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali no mu nkengero zaho.

  • Ubusabane mu ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda (Amafoto) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Perezida Suluhu yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yakiriwe kandi na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, ndetse bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.

    Samia Suluhu Hassan yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside barushyinguyemo, ndetse ku mugoroba yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Centre, barasabana, ndetse baganira ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.

    Reba amwe mu mafoto yaranze uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu mu Rwanda

  • Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa
    Abarimu barifuza inguzanyo za mudasobwa

    Mu kiganiro Ed Tech cya Master Card Foundation gitambuka kuri KT Radio, ku wa mbere tariki ya 02 Kanama 2021, uwari uhagarariye abarimu yavuze ko bafite imbogamizi zo kubona mudasobwa bityo yifuza ko bazihabwa bakajya bishyura buhoro buhoro.

    Stephen Nuwagaba, umwarimu ku ishuri rya King David Acadeny unasanzwe atanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, yashimiye Leta ko hari byinshi ikora ariko na none hari ikibazo gihuriweho na benshi aho hari abarimu badashobora kwigisha binyuze mu ikoranabuhanga mu gihe hari abatazi gukoresha mudasobwa.

    Ati “Covid-19 yaje itunguranye kandi bisaba ko abanyeshuri bakomeza amasomo bari mu ngo iwabo, byasabye abarimu kugira mudasobwa no kumenya kuzikoresha. Ni imbogamizi nini kuko abarimu bamwe ntibazi gukoresha mudasobwa ku buryo gutegura amasomo na byo bigorana”.

    Nuwagaba avuga ko izindi mbogamizi zagaragaye ari uko abanyeshuri iyo bari mu ngo bigorana gukurikirana amasomo kuri telefone zabo kuko rimwe na rimwe ababyeyi baba bagiye mu kazi ntibabakurikirane.

    Ikindi ni amashuri ngo adafite umuriro w’amashanyarazi ku buryo bitakoroha gukoresha mudasobwa ndetse na mudasobwa nkeya mu mashuri aho abanyeshuri batandatu bashobora gukoresha imwe.

    Nuwagaba akaba yifuje ko kugira ngo abarimu bagire ubumenyi kuri mudasobwa bityo binaborohere kwigisha higfashishijwe ikoranabuhanga, bahabwa inguzanyo bakazigurira bakajya bishyura buhoro buhoro.

    Yagize ati “Mu mashuri yigenga usanga kenshi nta mudasobwa zihari, mu mashuri ya Leta na ho ntizihagije. Jyewe nkifuza ko Leta yafasha abarimu ikabaha inguzanyo bakajya bishyura gacye gacye, bakabona mudasobwa bityo bikabafasha kuziga no kuzigishirizaho”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu barimu barenga 88,000 abamaze guhabwa mudasobwa barenga 11,000 gusa.

    Icyakora ngo mu mashuri abanza ya Leta abayobozi bose bafite mudasobwa cyangwa Tablet ndetse ngo uyu mwaka n’ushize hamaze gutangwa mudasobwa zirenga 8,000.

    Mu yisumbuye ngo amashuri 851 afite ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Class rooms) andi mashuri 850 na yo akaba yaramaze gushyirwa kuri murandasi (Internet).

    Ati “Si ibikoresho gusa ahubwo turimo gushyira imbaraga mu mahugurwa ku buryo abarimu bamenya gukoresha mudasobwa cyangwa ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko na none banamenye kwigisha babikoresheje”.

    Yavuze ko Covid-19 yaberetse ko bagomba gushyiramo imbaraga cyane kugira ngo umunyeshuri atigira ku ishuri gusa ahubwo no mu rugo abe yabasha kuhigira.

    Na ho ku bijyanye n’inguzanyo ku barimu kugira ngo babashe kwigurira mudasobwa yavuze ko icyo kibazo kizwi ndetse kirimo kwigwaho.

    Yagize ati “Ni ikibazo dukomeza kugenda twiga dukoranye n’izindi nzego zose zibishinzwe kugira ngo tube twashaka uburyo buboneye bwo kugira ngo izo mudasobwa zibe zaboneka. Igitekerezo atanze na cyo ni cyiza, tuzakomeza tubiganireho turebe ko izo mudasobwa cyangwa Tablet zagenda ziboneka ku bwinshi no mu buryo bworoshye”.


  • Abantu 10 bahitanywe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abanduye ni abantu 720 mu bipimo 6.429 byafashwe kuri uyu munsi. Muri rusange ibipimo 2.089.868 nibyo bimaze gufatwa mu Rwanda.

    Umujyi wa Kigali niwo wanduyemo abantu banshi bagera kuri 94, ukurikirwa na Muhanga yanduyemo abantu 75 mu gihe Akarere ka Gicumbi kagize abantu 45 banduye iki cyorezo.

    Abantu 24 nibo binjijwe mu bitaro, mu gihe abandi 49 barembye.


  • U Rwanda rwabonye umwenda wa miliyoni 620$ aturutse mu mpapuro mpeshamwenda – #rwanda #RwOT

    Abashoramari bakomeje kugaragaza inyota yo kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, kuko zakuruye ishoramari rya miliyari 1,6$, bigatuma inyungu igera kuri 5,5% mu myaka 10 zizamara.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko kuba abashoramari benshi bifuzaga kugura impapuro mpeshamwenda z’u Rwanda, byerekana icyizere ubukungu bw’igihugu bufitiwe ku ruhango mpuzamahanga.

    Ati “U Rwanda ruzwiho kuba rwarashyizeho ingamba zatumye ubukungu bw’igihugu butera imbere, ishoramari rikiyongera, amafaranga y’imyenda agakoreshwa neza ndetse [u Rwanda] rukaba rufite amahirwe menshi y’uko ubukungu buzazahuka vuba nyuma y’icyorezo cya Covid-19.”

    U Rwanda ruherutse guhabwa inota rya ’B+’ n’Ikigo cya Fitch Ratings, rigaragaza ko ubukungu bwarwo buhagaze neza ku buryo igihugu gifite ubushobozi bwo kwishyura umwenda gifite.

    Hafi kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga, azakoreshwa mu kwishyura undi mwenda wa miliyoni 400$ Leta yari yarafashe muri Gicurasi 2013 nabwo binyuze mu kugurisha impapuro mpeshamwenda ku isoko mpuzamahanga, igihe cyo kuwishyura kikaba kizarangira mu 2023.

    Uwo mwenda wari washowe mu bikorwa byo kwagura RwandAir ndetse no gusoza inyubako ya Kigali Convention Centre.

    Andi mafaranga asigaye azakoreshwa mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, kurwanya ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

    Ifoto igaragaza icyicaro gikuru cya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR

  • Perezida Kagame yakiriye ku meza Suluhu wa Tanzania – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania yageze mu Rwanda mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rwe rwa mbere kuva yarahirira izi nshingano.

    We na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byihariye, byibanze ku bufatanye bukwiye gukomeza kuranga impande zombi mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nyuma y’ibiganiro, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiye umuhango w’isinywa ry’amasezerano atanu agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Suluhu kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

    Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, byitezwe ko Perezida Kagame na Perezida Suluhu bazasura icyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro, gitanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 13.

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Suluhu wa Tanzania

    Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro ndetse banakurikira umuhanga w’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Samia Suluhu Hassan ageza ijambo ku bari bitabiriye uyu musangiro

    Uyu musangiro washimangiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi n’intumbero iganisha ku iterambere ry’abaturage abayobozi babyo bafite

  • Perezida Kagame yasabye Samia ubufasha bw’abarimu bo kwigisha Igiswahili – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017, Igiswahili ni ururimi rwa Kane rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda. Na mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, cyari gisanzwe kivugwa kinakoreshwa bitewe ahanini n’amateka n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bigikoresha nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Tanzania.

    Igiswahili ni ururimi rukoreshwa cyane mu mirimo y’ubucuruzi mu bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ( EAC).

    Ubwo yakiraga Suluhu ku meza mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame yakomoje ku giswahili dore ko mu ijambo rye rigufi yarivuze mu Cyongereza n’Igiswahili.

    Yavuze ko Igiswahili ari uririmi abantu bakunda, ruhuza abantu cyane cyane abo muri Afurika y’Iburasirazuba. Yagaragaje ko Tanzania n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi birimo urwo rurimi n’umuco.

    Ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”

    Abo Perezida Kagame yavugaga bagerageje kuvuga Igiswahili ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Vivianne Mukakizima, wakivuze neza mu muhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi wabaye ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Samia mu Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bishimiye kwakira Samia ndetse ko ahawe ikaze mu Rwanda n’ikindi gihe.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda na Tanzania byifuza gukomeza gukorana mu guteza imbere akarere n’ukwihuza kwa Afurika nk’umugabane muri rusange.

    Yagaragaje ko hari amahirwe, impano n’ibindi byatuma abaturage bo muri EAC batera imbere, bityo za Guverinoma zifite inshingano zo gushora imari muri ayo mahirwe kugira ngo inyungu zibagereho.

    Si ubwa mbere u Rwanda rusabye Tanzania ubufasha mu bijyanye no kwigisha Igiswahili kuko no mu 2017 Magufuli wayoboraga iki gihugu yakiriye uwari Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Musafiri Papias Malimba.

    Icyo gihe bivugwa ko yamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda bwarimo n’ubusabe bw’abarimu bo gutanga umusanzu mu kwigisha Igiswahili.

    Bibarwa ko abaturage bavuga Igiswahili babarirwa hagati ya 50.000.000 na 100.000.000.

    Igiswahili ni uruvange rw’icyarabu n’ururimi rw’abaturage bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba baturiye inyanja. Urwo rurimi rwateye imbere cyane mbere y’uko Afurika itangira gukolonizwa, bitewe ahanini n’abacuruzi b’Abarabu bakundaga kurukoresha baganira n’abaturage.

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ubwo bageraga muri KCC ahabereye uyu musangiro

    Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Samia uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

    Abakuru b’ibihugu byombi bashimye intambwe imaze guterwa mu rugendo ruganisha ku iterambere ry’impande zombi

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Samia n’abamuherekeje

    Perezida Kagame yavuze ko Igiswahili ari ururimi ruhuza abantu bityo ko Tanzania yafasha u Rwanda mu kurwigisha abaturage

    Minisitiri muri Primature, Ines Mpambara, ni umwe mu bari bitabiriye uyu musangiro

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine bari bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Village Urugwiro