Tag: featured

  • Rwamagana: Abandi bakozi batatu b’umurenge bahagaritswe mu kazi bazira agatama – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bahagaritswe mu kazi amezi abiri barimo umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge, ushinzwe ubutaka n’umukozi w’urwego rushinzwe kunganira uturere mu by’umutekano Dasso bose bakaba basanzwe bakorera ku Murenge wa Gishari.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko aba bakozi mu cyumweru gishize ubwo bari bagiye mu kazi bafatiwe ahantu mu kabari bari kurya ndetse bananywa inzoga mu gihe Akarere ka Rwamagana kari mu turere turi muri guma mu rugo, ubuyobozi ngo bwahise bubahagarika mu kazi mu mezi abiri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko koko aba bakozi bahagaritswe amezi abiri batari mu kazi nyuma yo gufatwa bishe amabwiriza ya COVID-19.

    Ati “Baragiye bararya bamaze kurya bafata n’inzoga baranywa nyuma turabimenya turabahana, bahagaritswe amezi abiri.”

    Abajijwe ku kijyanye niba aba bakozi bazakomeza guhembwa muri aya mezi abiri bahagaritswe yavuze ko hari ibyo batari bafataho umwanzuro ariko icy’ingenzi bafashe ni umwanzuro wo Kubahagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi abiri.

    Meya Mbonyumuvunyi yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye n’abakozi kwitwararika muri iki gihe bakubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya COVID-19 kugira ngo abaturage bayobora babarebereho.

    Ati “Bakwiriye kuba intangarugero ahantu hose kugira ngo abaturage bayobora babarebereho.”

    Si ubwa mbere abakozi n’abayobozi mu nzego zitandukanye bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Karere ka Rwamagana, kuri ubu hamaze kwirukanwa abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari bane bazira gufatirwa mu tubari basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.


  • Minisitiri Gatabazi yasabye abanyamadini kwigisha abayoboke babo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2021 mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’umutekano n’abayobozi b’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda. Yigaga ku busabe bwabo bw’uko bakoroherezwa insengero zikongera gufungura.

    Kuva Covid-19 yagaragara mu Rwanda hagiye hafatwa ingamba zo gukomeza kuyirinda zirimo no kuba insengero n’andi materaniro bihagarikwa.

    Nubwo insengero zagiye zifungwa ariko hirya no hino hagenda hagaragara abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakajya gusengera mu ngo z’abantu no ku misozi.

    Urugero ni abagore 38 bo mu Karere ka Bugesera bafashwe tariki ya 18 Nyakanga 2021 bari gusengera aho bita muri Mbyo. Tariki ya 17 Nyakanga 2021, nabwo hafashwe abantu 239 bari gusengera ku Musozi wa Kanyarira, usibye aba hari n’abandi benshi bagenda bafatwa barenze ku mabwiriza aba yafashwe.

    Minisitiri Gatabazi yasabye abanyamadini n’amatorero bitabiriye iyi nama kwigisha abayoboke babo kwirinda kujya gusengera ahantu hatemewe hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwitabira gufata inkingo za Covid-19.

    Yabasabye kandi ko bakihangana muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri insengero zifunze bagashaka ubundi buryo batangamo ubutumwa nka radiyo na televiziyo, mu gihe bategereje gukomorerwa.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, yafatiwemo imyanzuro itandukanye yo kurushaho kwirinda Covid-19, irimo n’uko insengero zifunze.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero kwigisha abayoboke babo kwirinda Covid-19

  • Gisagara: Hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abasaga 11.000 batarasubira ku ishuri – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, kikaba kiri gukorwa n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’Ikigo cy’Urubyiruko muri ako karere kizwi nka ‘Yego Center’.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yabwiye IGIHE ko babonye ko hari abana bari gutinda gutangira igihembwe cya gatatu, biyemeza gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kubohereza kwiga hakiri kare.

    Yavuze ko kugeza ubu habarurwa abana 11.853 batarasubira ku ishuri barimo abagera ku 9.902 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza na 1.951 biga mu mashuri y’incuke.

    Gasengayire yavuze ko mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hitezwe ko hagomba kwiga abanyeshuri 49.008 ariko hamaze kugera 39.106. Naho mu mashuri y’incuke hitezwe 6.417 ariko hamaze kuza 4.466 gusa.

    Ati “Twifuza ko abana bose bakabaye baratangiye ishuri ku wa Mbere ariko byagaragaye ko hari abakiri mu rugo. Ni yo mpamvu twatangiye ubukangurambaga kugira ngo abana bose bajye ku ishuri batangire kwiga hakiri kare ntawe ucikanwe.”

    Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko hari bamwe mu bana batinze kujya ku ishuri kubera impamvu zirimo ko bagize ubunebwe babonye bakuru babo basigaye mu rugo no kuba hari abagishakirwa ibikoresho.

    Mukaneza Assoumpta ati “Ni byo amashuri yaratangiye ariko hari abana kujya kwiga bitera ubunebwe kubera ko babona bakuru babo bari basanzwe bajyana basigaye mu rugo. Turagerageza ku buryo ejo bazajya ku ishuri kuko batubwiye ko amasomo ari kubacika.”

    Niyigena Ferdinand we yavuze ko byatewe n’uko yabanje kujya kumushakira ikayi n’ikaramu.

    Ati “Njyewe ntabwo nanze ko umwana yiga ahubwo nabanje gutegereza ko isoko rirema kugira ngo ngurishe igitoki mubonere ikayi n’ikaramu byo kujyana kwiga. Ejo rwose azajya ku ishuri hamwe n’abandi.”

    Ubukangurambaga bwakozwe mu Karere ka Gisagara bwajyanye no kwibutsa abantu bose kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi abangavu basabwa kwirinda ibishuko bishobora kubashora mu busambanyi bagaterwa inda imburagihe.

    Abaremye isoko mu Murenge wa Save basabwe kwitabira kohereza abana ku ishuri

    Abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abaturage basabwe no kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

    Buri wese mu kazi akora yasabwe kwibuka kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Mu Karere ka Gisagara hatangiye ubukangurambaga bwo guhwitura abanyeshuri basaga ibihumbi 11 batarasubira ku ishuri mu gihembwe cya gatatu

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yavuze ko biyemeje gukora ubukangurambaga ngo basabe ababyeyi kohereza abana kwiga hakiri kare

    [email protected]


  • Abamotari 46.000 barimo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima ‘RBC’, nibura abantu bagera ku 300.000 ni bo bazakingirwa mu gihe cy’ukwezi n’igice, uhereye ku itariki 3 Kanama 2021 ubwo hatangizwaga ubwo bukangurambaga bwo gukingira abantu bari mu byiciro bitandukanye harimo n’Abamotari.

    Ibikorwa byo gukingira birabera muri ‘Camp Kigali’, ku ‘Kibuga cya Expo’ i Gikondo, ndetse no ku bigo nderabuzima, bita cyane cyane ku bantu bafite imyaka 40 kuzamura.

    Iyo gahunda igamije ko hakingirwa abantu batanga serivisi zituma bahura n’abantu benshi ku buryo byatuma bandura Covid-19 ku rusha abandi.

    Abamotari ndetse n’abakozi ba za hoteri bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19 hatitawe ku myaka bafite. Abagore batwite ndetse n’abonsa na bo bari muri ibyo byiciro by’abagomba gukingirwa Covid-19.

    Aganira n’ikinyamukuru ‘The New Times’, Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’urugaga ry’Abamotari mu Rwanda ‘Ferwacotamo’ yavuze ko gahunda yo gukingira Abamotari iziye igihe.

    Kuri we, ngo mu minsi itanu abamotari bose bateganywa gukingirwa mu gihugu bazaba bamaze gukingirwa, ariko ibyo ngo bizaterwa n’uko inkingo zibonetse.

    Biteganyijwe ko abamotari 26.000 ari bo bazakingirwa mu Mujyi wa Kigali, na ho mu Ntara hagakingirwa 20.000.

    Ngarambe yagize ati “Abamotari bishimiye guhabwa inkingo, turashimira Guverinoma yatekereje gukingira Abamotari nka kimwe mu byiciro by’abantu bafite ibyago byo kwandura Covid-19”.

    Abayobozi muri RBC bavuze ko abarimo gukingirwa mu bukangurambaga bwatangiye tariki 3 Kanama 2021, barimo guhabwa urukingo rwa ‘Pfizer’.

    Abamotari bakingiye bavuga ko bishimiye kubona urukingo.

    Mfashijwenimana Jean Baptiste, Umumotari ukorera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko mbere yatinyaga urukingo rwa Covid-19 kubera ibihuha yarwumvagaho, ariko ubu ngo azi akamaro karwo mu kumurinda.

    Macumbi Aimable, we ni Umumotari ukorera mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ubu nta bwoba agitewe n’urukingo rwa Covid-19.

    Yagize ati “Twajyaga twumva ibihuha byerekeye urwo rukingo, nkumva mfite ubwoba bwo kurwiteza, ariko ubu namenye ko nta ngaruka mbi rwangiraho, ahubwo rundinda”.

    Hashize igihe Guverinoma y’u Rwanda itangiye gukingira abaturage uko inkingo zigenda ziboneka.

    Abayobozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bizeza Abanyarwanda ko gahunda bari bihaye yo gukingira nibura 60% by’Abaturarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2021 izagerwaho n’ubwo habanje kubaho ikibazo cy’ibura ry’inkingo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo zigera kuri Miliyoni eshatu zizaba zageze mu gihugu bitarenze ukwezi kwa Nzeli 2021.

    Kugeza tariki 3 Kanama 2021, abantu bagera ku 466.522 ni bo bari bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye mu Rwanda, ni ukuvuga bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo.

  • Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zafashe Awasse zinivugana abarwanyi barenga 70 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Col Rwivanga yatangarije Kigali Today ko abarwanyi benshi muri Awasse bivuganywe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

    Yagize ati “Birashoboka ko imibare irenga kuko abarwanyi bagiye batwara imirambo ya bagenzi babo mu kwanga ko ibarwa”.

    Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’intara n’ubuyobozi bw’ingabo zihuriweho n’u Rwanda, Botswana, Zimbabwe n’abanyamakuru basuye ibirindiro byari iby’inyeshyamba byamaze gufatwa, ndetse basura n’ibikorwa remezo izo nyeshyamba zari zarigaruriye ubu zasize zangije, birimo sitasiyo y’amashanyarazi.

    Agace ka Awasse kegereye ibice bindi bikomeye nka Mueda na Nangade mu Majyaruguru y’Intara ya Cobo Delgado.

    Abasirikare ba Mozambike n’u Rwanda bamaze kwigarurira uduce nka Awasse na Diaca ndetse hafatirwa ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’amasasu.

    Ibitangazamakuru byandikirwa muri Mozambique nka DW bitangaza ko hakoreshejwe imbaraga z’indege hafi y’umujyi wa Mocímboa da Praia ahari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

    Awasse ni hamwe mu hatangirijwe intambara n’inyeshyamba muri 2017, mu mujyi wa Mocímboa da Praia uri ku nkombe z’inyanja mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado, gaherereye ku birometero 70 mu majyepfo ahari umushinga wo gushakisha gaze karemano, uyobowe n’ikigo cy’Abafaransa cya Total.

    Mu mpera za Kamena 2020 muri Mocímboa da Praia ni ho habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’imitwe y’inyeshyamba, bituma igice kinini cy’abaturage bahunga.

  • Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rurashimirwa akazi rwakoze muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahawe umwambaro mushya
    Bahawe umwambaro mushya

    Bashimiwe nyuma y’uko mu itangira rya gahunda ya Guma mu Rugo, ako karere kagiye kabonekamo abandura Covid-19 bakabakaba 100 kaza inyuma y’umujyi wa Kigali, mu gihe muri ubu imibare igenda igabanuka aho igeze muri za 20.

    Ibyo ni byo ubuyobozi bw’akarere bufata nk’ubwitange bukomeye abakorerabushake bagiye bagaragaza, aho ngo bagiye bakora amanywa n’ijoro bareba ko ingamba zo kurwanya Covid-19 zubahirizwa.

    CIP Speciose Kayitesi aganira n
    CIP Speciose Kayitesi aganira n’urwo rubyiruko rw’abakorerabushake

    Uwo murava n’ubwitange urwo rubyiruko rw’abakorerabushake rwakomeje kugaragaza, washimangiwe n’umwe muri urwo rubyiruko witwa Nsengiyumva Abdul Salam, waguze imodoka avuga ko n’ubwo ayiguze atari iye ku giti cye, ahubwo ari iyo gufasha Abanyarwanda kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho yahise ayiha urubyiruko bagenzi be mu kubafasha mu ngendo zimwe na zimwe bakomeje gukorera hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Musanze.

    Ni imodoka yamuritswe kuri iki Cyumweru gishize ubwo urwo rubyiruko rwashyikirizwaga umwambaro mushya (amajire 250), rwagenewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze mu rwego rwo kubashimira ku kazi gakomeye bakomeje kugaragaza mu guhashya icyorezo cya Covid-19, banakora ibindi bikorwa bifasha abaturage mu mibereho myiza yabo, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Ruchyahana Mpuhwe.

    Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19
    Muri Guma mu rugo bagiye bafasha abaturage kwirinda COVID-19

    Agira ati “Mbashimiye ibikorwa by’ubwitange bibaranga buri munsi, mukomeze ibi bikorwa murangwa n’ikinyabupfura kandi mwibuka ko kizira gutenguha Umukuru w’igihugu Paul Kagame, mukomeza gusigasira ibyagezweho kandi mukomeza guharanira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, mukomeza inzira murimo yo gukora ibikorwa bizamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage”.

    Uwari uhagarariye urwego rwa Police mu Karere ka Musanze, CIP Spéciose Kayitesi, yashimye uruhare rw’abakorerabushake avuga ko ibikorwa byabo byivugira, abasaba gukomeza kurangwa n’ubwo bwitange kandi badacika intege, baharanira ko icyorezo cya Covid-19 kiranduka burundu.

    Ni mu muhango watumiwemo abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake b’imirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, aho bashimangiye ko biteguye gukomeza gukorera igihugu baharanira ko icyorezo cya Covid-19 gicika burundu, kandi bakomeza n’ibikorwa batangiye byo gufasha abaturage mu iterambere.

    Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19
    Bagiye baganiriza abaturage babibutsa ingamba zo kwirinda CPVID-19

    Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, yagaragaje imbogamizi bagiye bahurira nazo muri ako kazi mu minsi 15 ya Guma mu Rugo, ashimira ubuyobozi bw’akarere n’uwo mukorerabushake witanze imodoka.

    Yagize ati “Mu gihe cya Guma mu rugo akazi ntikari koroshye gusa turashimira ubuyobozi bw’akarere bwagiye bubidufashamo tutibagiwe n’umwe muri twe waduhaye imodoka ye ikaba ikomeje kudufasha kugera ku ntego twihaye. Twigabanyije mu matsinda twise (Mobile teams) dushyiraho ama site 62, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwabaga ruri kumwe na ba Mutwarasibo, abayobozi b’umudugudu n’abajyanama y’ubuzima, mu rwego rwo kugenzura uburyo amabwiriza yubahirizwa”.

    Abakorerabushake mu marembo y
    Abakorerabushake mu marembo y’isoko ry’ibiribwa rya Musanze

    Arongera ati “Abenshi bajyaga barangwa n’amayeri, umuntu agafata umufuka agasohoka wamuganiriza yatsindwa akakubwira ko yari yarambiwe mu rugo yitwaza agafuka kugira ngo abeshye. Hari n’abakobwa twagiye tubona ugasanga afite isabune, ariko wareba ugasanga muhuye nk’inshuro esheshatu azenguruka mu mujyi, cyane cyane twagiye dufatira urubyiruko mu muhanda cyangwa ahandi baganira tugenda tubigisha”.

    Byiringiro yavuze ko umwambaro mushya bahawe, ari kimwe mu bigiye kubafasha kunoza akazi kabo, nk’ikirango kibafasha gukora neza ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

    Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze
    Bakorera ubukangurambaga mu mirenge inyuranye igize akarere ka Musanze

    Kugeza ubu Umurenge wa Nkotsi ni wo ukomeje kugaragaza ubwandu bwinshi, aho ukomeje gukorerwa ubukangurambaga mu kwigisha abaturage uburyo birinda icyo cyorezo.

    Urubyiruko rw’abakoranabushake ruri mu gikorwa cyo kurwanya Covid-19 mu Karere ka Musanze, rurasaga 700 bakorera mu duce tunyuranye tugize ako karere.

  • Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo yaririmbye atari ize ndetse abisabira imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z
    Mavenge Sudi yaramamaye cyane kubera indirimbo benshi bari bazi ko ari ize z’umwimerere

    Yabyemeye ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, mu kiganiro Impamba y’Umunsi cyatambutse kuri KT Radio, mu gace kacyo kitwa NYIRINGANZO.

    Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo Gakoni k’Abakobwa, Ku Munini n’izindi, yavuze ko yamenyanye na Kayitare Gaetan mu mwaka wa 1986 amusanze aho yakoreraga mu Ruhango.

    Mavenge Sudi yavuze ko yavuye i Kigali ari kumwe n’umusore witwa Mugabo wakomokaga i Nyanza, bahamara iminsi itatu na ho bahava berekeza i Karama ku musore witwa Muhirwa wacurangaga gitari ariko wakoranaga na Kayitare Gaetan.

    Bahageze ngo basanze Muhirwa nta gitari (Guitar) afite bakomeza inzira bagana ahitwaga i Kigoma (Ruhango y’ubu) bahasanga Kayitare Gaetan.

    Ati “Tugezeyo Mugabo yaramumbwiye hanyuma Kayitare arishima ampa gitari ndacuranga atangazwa, atungurwa, ankundira ukuntu nakiriye gitari nyicurangisha imoso, ndacuranga utuntu nari nzi cyane, ndamuririmbira arishima ubwuzu buramusaba, mbona biramurenze.”

    Mavenge Sudi avuga ko icyo gihe bahise baba inshuti ndetse Kayitare Gaetan amuririmbira indirimbo ye ya mbere yitwa “Ikigabiro” na yo Mavenge akaba yarayisubiyemo.

    Avuga ko nyuma yaho bajyanye mu irushanwa ku Gisenyi, nyuma y’iryo rushanwa nabwo ngo yakomeje kuzajya amusanga aho yakodeshaga yakoreraga akazi ko kudoda imyambaro cyane iy’abagore n’abakobwa, i Kigoma.

    Mavenge avuga ko yakomeje kubana na Kayitare Gaetan i Kigoma ndetse atangira no kuzajya amutuma kasete (Cassette) mu mujyi wa Kigali agashyiraho indirimbo akaziha abaturage bazishaka.

    Agira ati “Yantumaga kasete i Kigali, nazikuraga mu iduka bitaga muri Audiotex, hafi no kwa Venant, agashyiraho indirimbo akaziha abantu b’inshuti ze, ababyeyi, abamama, abapapa, abantu bose ndetse ukabona biramushimishije.”

    Mavenge Sudi ariko yahakanye ko atigeze afunganwa na Kayitare Gaetan ahubwo ko yakundaga kumusura akamugemurira ibintu bitandukanye ahawe na Muhirwa wacuruzaga imyenda i Nyanza.

    Muri gereza ngo yamushyiriyeyo gitari ye, kasete ndetse na kasete fone kugira ngo ajye abona uko akora indirimbo ze akaziha abantu bazifuza ku buntu.

    Yavuze ko indirimbo acuranga kenshi ngo yakunze kubivuga mu itangazamakuru ndetse no mu bantu baziranye ko ari iza Kayitare Gaetan ndetse akababwira n’amateka ye.

    Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo yahisemo kuririmba ibihangano bya Kayitare Gaetan kugira ngo bitazimira kandi yari inshuti ye.

    Ati “Umuco namusanganye, igihango twagiranye, ibiganiro twagiranye, uburyo yari afite umuco wo gusohora ibimurimo kandi nkabona arangwa no kubiha abantu bose, nkimara kumubura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narebye ukuntu abantu bari bakonje, ukuntu twari dukonje, ntekereje ko hari ibihangano bya mugenzi wanjye nanjye nifitemo yanyigishije noneho nkora ku buryo mbisohora kugira ngo bitazagwa mu kimuga, ahubwo mbisohore byubake Abanyarwanda mu bijyanye n’urukundo kuko hari ukuntu duhungeza abantu kugira ngo bishime bave mu irungu kubera ibihe bibi twari tuvuyemo.”

    Yongeye ati “Ubwo rero ako kantu, ntigeze mvuga, inshuti zanjye, abantu bose bakunze kuba abafana banjye, batari bamenya ako kantu ndakababwiye kandi nzahora nkasubiramo nanamuvuga ibigwi.”

    Mavenge Sudi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi kubera kwiyitirira ibihangano bitari ibye.

    Yagize ati “Imbabazi kuzisaba ni byo koko nk’umuntu wumva ko ntigeze mbivuga, musabye imbabazi pe ariko noneho nk’umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro bumvise urukundo twagiranye, amateka dufitanye na Gaetan ni maremare.”

    Yanahishuye ko indirimbo “Kavuna”, Kayitare Gaetan yayihimbiye muri gereza ndetse icyo gihe ngo ni nabwo yamusabye ko ibihangano bye bitazazimira ahubwo yazaziririmba.

    Mavenge Sudi yavuze ko ntawundi muhanzi wasubiyemo indirimbo ya Kayitare Gaetan ndetse ngo ku giti cye ntiyanamwemerera kuko zose azizi.

    Yanijeje ko afite gahunda yo kuzajya gusura umuryango wa Kayitare Gaetan kugira ngo bagire ibyo baganiraho byerekeranye n’izi ndirimbo yasubiyemo.

    Shumbusho Michel uhagarariye umuryango wa Kayitare Geatan yashimiye cyane Mavenge ku bw’imbabazi yasabye ariko avuga ko atamuha imbabazi we wenyine ariko nanone bakibabajwe n’uko yazisubiyemo nabi.

    Yagize ati “Jye naramubwiye duhuriye mu Biryogo, ndabimubwira ntiyabyumva ariko mubwira ko twababaye nk’umuryango kuzisubiramo nabi kuko atari ko yazicuranze, yego ubisabiye imbabazi, natwe turabyakiriye gato ariko ntabwo birangiye kuko burya ikosa riba ryabaye ni ugusubiramo ikintu cy’undi yakoze, n’ubwo yaba ari inshuti yawe yarabikuragije, ubisabira mu muryango wasigaye ntabwo yazimye kuko afite abavandimwe basigaye kuko ubu hasigaye batatu.”

    Ati “Dufite ibyo tugiye kuganira nk’umuryango ahubwo turamushimiye cyane Imana imuhe umugisha, imbabazi yazisabye sinahita nzitanga jyenyine tuzicara tubiganireho ariko turamushimiye ni umuntu w’umugabo.”


  • Amafaranga u Rwanda rwakuye muri ‘Eurobonds’ azishyurwa n’abafite akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y
    Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR)

    Ku wa mbere w’iki cyumweru Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) yatangaje ko abashoramari b’i Burayi bahaye u Rwanda umwenda ukomoka kuri ‘Eurobonds’ ungana n’amadolari ya Amerika miliyoni 620 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 620).

    Impapuro zitwa ‘bonds’ ni amasezerano y’icyizere Leta itanga ku bashoramari bayihaye umwenda (mu mafaranga y’amahanga), bakazishyurwa hiyongereyeho inyungu mu gihe kirekire kirenga imyaka 10.

    Umwenda u Rwanda rwavanye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’i Burayi ubaye uwa kabiri, kuko hari uwo rwahawe mu mwaka wa 2013 wanganaga na miliyoni 400 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi miliyari 400 z’Amafaranga y’u Rwanda).

    MINECOFIN na BNR bivuga ko amenshi muri ayo mafaranga u Rwanda rwahawe azishyura uwo mwenda wa Eurobonds wa mbere, asigaye akazifashishwa mu kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19.

    Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabisobanuye kuri Televiziyo Rwanda, ko amafaranga yavuye muri ‘Eurobonds’ za mbere yakoreshejwe mu kubaka Convention Center, kugura indege za Rwandair ndetse no kubaka urugomero rw’amashanyarazi kuri Nyabarongo.

    Avuga ko ibikorwa nk’ibi hamwe n’ibindi biba byarubatswe mu mafaranga y’inguzanyo Leta igenda isaba, bitanga imirimo ku bantu benshi, bamara guhembwa hakavamo imisoro yo kwishyura wa mwenda.

    Yagize ati “Wowe wabonye akazi, wungukiye muri wa mwenda Leta yafashe, wowe wabonye ubucuruzi bushingiye kuri Nyabarongo yaguhaye amashanyarazi, uragira icyo ugarura muri Leta nk’umusoro, kugira ngo Leta ishobore kwishyura wa mwenda, ntabwo wavuga ngo ‘turafata ‘Convention Center’ cyangwa Nyabarongo, oya!”

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na we yakomeje avuga ko buri gicuruzwa cyose kiguzwe, hagomba kuvaho umusoro wagenewe kwishyura umwenda Leta yafashe.

    Yongeyeho ko mu Ngengo y’Imari ya Leta ya buri mwaka no mu bwizigame bugenda bukorwa, haba harimo amafaranga yagenewe kwishyura umwenda igihugu kigenda gifata.

    Dr Ndagijimana yagize ati “Tuba dufite gahunda y’amafaranga yishyurwa, igihe yishyurirwa, buri muntu watugurije wese igihe azishyurirwa, mu kwezi runaka amafaranga aya n’aya, burya amafaranga aba ateganyijwe mu Ngengo y’Imari, ntawe u Rwanda rujya rugirana na we ikibazo cyo kwishyura imyenda”.

    Dr Ndagijimana avuga ko uretse Eurobonds hari n’indi myenda u Rwanda rwafashe mu bihugu bitandukanye, mu mabanki n’ibigega mpuzamahanga ndetse no mu bashoramari b’imbere mu gihugu.

    Buri gihembwe u Rwanda rutanga impapuro mpeshwamwenda ku bashoramari b’imbere mu gihugu, zifite agaciro ka miliyari z’Amanyarwanda zibarirwa hagati ya 15-20 kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu.

    MINECOFIN ivuga ko impapuro z’agaciro nshya u Rwanda rwatanze i Burayi zitabiriwe n’abashoramari benshi, ku buryo ayo bashakaga gutanga yikubye hafi inshuro eshatu ayo Leta yifuzaga, kuko bagejeje kuri miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

    MINECOFIN ikavuga ko ibi byerekana icyizere abashoramari bo ku isi bafitiye ubukungu bw’u Rwanda, buvugwaho kuba bwarazamukaga ku rugero rwa 7.8% buri mwaka mbere y’icyorezo cya Covid-19.


  • Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge yashyize Akagari muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo yafashe kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Kanama 2021 nk’uko bigaragara mu itangazo yashyize hanze ariko riza guteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bubinyjije ku rubuga rwa twitter.

    Iryo tangazo riragira riti “Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatare buramenyesha abaturage bose ko nyuma yo kubona ko ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera mu Kagari ka Gatare, hafashwe imyanzuro ikurikira kandi igomba gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Gatatu tariki ya 4/8/2021 kugeza ku ya 14/8/2021.

    Ryakomeje rivuga ko ingendo ziva cyangwa zijya mu kagari ka Gatare zibujijwe. Abaturage b’Akagari ka Gatare basabwa kuguma mu rugo kandi imodoka na moto bitemerewe gutwara abagenzi muri ako kagari.

    Rivuga kandi ko abaturage bose basabwe gukorera mu rugo, Sacco na COTHEGAB bifunze abakozi babyo bagomba gukorera mu rugo. Abakozi b’ikigo ngororamuco cya Nyamagabe/ NRC- Gatare bazakomeza kwitabira akazi mu kigo bitwararika mu kubahiriza amabwirza yo kwirinda Covid-19.

    Serivisi zo ku Kagari ka Gatare no ku Biro by’Umurenge wa Gatare zizatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga (telefone cyangwa mudasobwa). Abakozi b’akagari n’umurenge bazakomeza gukora bafatanya n’inzego z’umutekano n’izindi nzego ku kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza.

    Rikomeza rivuga ko amaduka, resitora, butike n’izindi nzu z’ubucuruzi bifunze ndetse n’utubari tuzakomeza gufunga.

    Iryo tangazo ryavuze kandi ko amashuri y’incuke n’abanza azakomeza gukora; abasoromyi b’icyayi n’imodoka zikijyana mu ruganda rwa Mushubi na byo bizakomeza.

    Ryasozaga risaba abaturage bose kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, guhana intera igihe bari mu bantu benshi cyangwa mu nzira, abarwayi basabwa kuguma mu rugo kugeza igihe cyose bakorewe isuzuma rya kabiri ryerekana ko bakize.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwahise buritesha agaciro

    Iryo tangazo ryatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, ryahise riteshwa agaciro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

    Bwagize buti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagari ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abantu bose kudaha agaciro iri tangazo kuko uwafashe umwanzuro nta bubasha abifitiye. Abaturage b’Akagali ka Gatare barakomeza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi bubahiriza amabwiriza asanzwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. pic.twitter.com/yNqsF1kOX1

    — Nyamagabe District (@Nyamagabe) August 3, 2021

    [email protected]


  • Ihurizo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kuhira imyaka wari washowemo miliyari 100Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wo kuhira imyaka byari byitezwe ko ushyirwa mu bikorwa mu turere dutatu harimo urugomero rwa Warufu mu Karere ka Gatsibo, Nyamukana hakaba muri Nyanza mu gihe urugomero rwa Mugesera ari mu Karere ka Ngoma.

    Wari ugamije guhashya ikibazo cy’amapfa hitezwe kuhira nibura hegitari 6000 z’ubutaka, bigatuma umusaruro wiyongera ndetse bigafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri utwo duce n’ahandi mu gihugu.

    Icyo gihe kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi, RAB, cyatangazaga ko uyu mushinga ugomba kumara imyaka ine. Ku rundi ruhande ariko kuri ubu imyaka itatu irashize u Rwanda ruhawe iyo nguzanyo mu gihe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ritaratangira.

    RAB igaragaza ko mu gukora inyigo y’urugomero rwa Warufu na Nyamukana yakozwe mu gihe kuri Mugesera ho nta nyigo irakorwa, ni ukuvuga ko umushinga udashobora gutangira.

    Urugomero rwa Nyamukana n’urwa Warufu, byo byari biteguwe ku buryo byatangira kuhirwa ariko nyuma yo kugenzura bigaragara ko amabwiriza agenga inguzanyo agena ko nibura 75% by’ibikoreshwa muri uwo mushinga bigomba kuba bituruka mu Buhinde.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Karangwa Patrick, yabwiye New Times ko izo ari zimwe mu mbogamizi zatumye umushinga udashyirwa mu bikorwa mu gihe cyari cyateganyijwe.

    Ati “Amabuye n’umusenyi biramutse bitaravanwa mu Buhinde, amabwiriza ntabwo yaba yubahirijwe.”

    Karangwa yavuze ko ibiteganywa nk’amabwiriza agenga iyi nguzanyo bitashoboka ko ibikoresho nk’ibyo birimo amabuye bivanwa mu Buhinde bizanwa mu Rwanda.

    Yavuze ko kuri ubu nka RAB barimo gutegereza ahashobora kuboneka amafaranga yo gushyira mu mushinga wo kubaka ingomero za Warufu na Nyamukana, ahatekerejwe kugirana ibiganiro na Banki ya Exim yo mu Bushinwa [China Exim Bank] ndetse ibiganiro bigeze kure.

    Ati “Turi mu biganiro n’Abashinwa ku buryo twabona inguzanyo idasaba amabwiriza ahambaye, kugira ngo dushyire mu bikorwa iyo mishinga.”

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko mu Rwanda ubutaka bungana na hegitari 60.000 bwuhiye, mu gihe ubutaka bukenerwa kuhirwa ari hegitari miliyoni 1,5. Gahunda ya guverinoma ni uko mu 2024, hazaba hari ubutaka bwuhirwa bungana na hegitari 102.000.

    Urugomero rwifashishwa mu kuhira imyaka mu Karere ka Rulindo