Tag: featured

  • Gatsibo: Yakubiswe inkoni arapfa mu gihe yari ahururiye umwana we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu kagari ka Rubona umurenge wa Kiziguro, ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Kanama 2021.

    Abaturage bavuga ko Sibomana bita Kadogo w’imyaka 21, umushumba w’inka muri ako gace yajyanye n’abandi kwahira ubwatsi bw’inka arabakubita bataha nta bwatsi batwaye.

    Agitura ubwatsi ngo yafashe inkoni ye atangira gutembera, ahura n’umwana wa Nsekarije aramukubita umwana ajya guhuruza ise.

    Ise ngo yihutiye kuza kubaza Sibomana impamvu amukubitiye umwana, Sibomana ashaka guhita amukubita ariko abaturage baratabara baramumutesha.

    Nsekarije ngo yamwambuye inkoni arayitwara undi agenda amukurikiye, bageze mu rugo kwa Nsekarije yemera kumusubiza inkoni ye.

    Akiyimuha ngo Sibomana yahise amukubita iyo munsi y’ugutwi, amwongera indi, Nsekarije yikubita hasi. Abaturage bihutiye kumutwara kwa muganga ariko agwa nzira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko Sibomana yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

    Uwo muyobozi yasabye abaturage kutihanira kuko bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Amakuru meza ni uko ukekwa yamaze gufatwa ari kuri sitasiyo ya Police ya Kiramuruzi, dusaba abaturage kutihanira kuko bihanirwa”.

  • Abanyamakuru baributswa kwitwararika mu gihe bakora inkuru zireba abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babisabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCD), bavuga ko bimaze kugaragara ko bamwe mu banyamakuru cyane cyane abakorera ku muyoboro wa “You Tube”, birengagiza amahame maze bagashyira mu kaga ubuzima bw’abana bahohotewe, bagaragaza amashusho n’imyirondoro yabo, bamwe bakanababaza ibibazo bibatesha agaciro.

    Ingingo ya 8 y’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, isaba umunyamakuru gushishoza no kwigengesera igihe atunganya inkuru irebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko.

    Iyo ngingo ivuga ko umunyamakuru agomba kwirinda kugaragaza amazina y’uwahohotewe, akigengesera kugaragaza amashusho n’amafoto ye cyangwa gutanga ibindi bisobanuro bishobora gutuma amenyekana.

    Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana muri NCD, Diane Iradukunda, avuga ko kutubahiriza aoa mahame bigira ingaruka zitari nziza ku mitangire ya serivisi.

    Ati “Ubufasha mu by’amategeko murabizi neza ko habaho kurinda ibimenyetso no kurinda amakuru yatanzwe ntasakare, bityo wa wundi ukekwaho icyaha akaba yabasha gukurikiranwa akanafatwa. Iyo rero inkuru idakoze mu buryo bwa kinyamwuga kandi hubahirizwa uburenganzira bw’umwana, ni ha handi usanga amakuru yose uko icyaha cyagenze ajya hanze, nyiri ubwite akiyumva akaba yatoroka cyangwa agahisha ibimenyetso”.

    Ikindi ni uko iyo inkuru idakoze kinyamwuga hubahirizwa ingingo ya 8 bigira ingaruka mbi ku mwana nk’uko Iradukunda abisobanura.

    Ati “Ziriya nkuru iyo zakozwe amafoto y’umwana akagaragara, bitewe n’ibibazo abazwa iyo abibajijwe n’umunyamakuru utabisobanukiwe bimusubiza muri bya bihe bibi yanyuzemo, bikongera bikamukomeretsa ugasanga umwana bimugizeho ingaruka kuko ubuzima bwe buba bugiye hanze atari bubigarure, bikaba bishobora kumusigira ibikomere bikabije mu buzima bwo mu mutwe”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, avuga ko batigeze bihutira guhana ahubwo hagiye habaho kwihanangiriza abanyamakuru n’ibitangazamakuru birenga kuri ayo mahame kuko hari ababikora batazi ingaruka zabyo, gusa ngo bagiye kongera kubihagurukira cyane cyane abakorera kuri You Tube.

    Ati “Turateganya kwigisha abantu bose muri rusange amahame agenga imbuga nkoranyambaga n’uburyo bagomba kuzikoresha batagize ibyo bahungabanya muri sosiyete Nyarwanda, bivuze ko abo batari mu itangazamakuru. Biturutse ku bujiji cyangwa kwica amategeko nkana, hari ibigo bishinzwe kurengera abana, abakora ibyo bashobora kuzisanga bari mu mategeko baryozwa amakosa bakoze”.

    Kuba abanyamakuru bongeye kwibutswa, ngo ni uko ikibazo cyongeye gufata indi ntera, cyane cyane kuri “You Tube” bitewe n’uko abantu benshi barimo gufungura imbuga zabo bigatuma imbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abatari bake.

  • Iburasirazuba: Utugari dufite abaturage bishyuye mituweli 100% twahembwe, utundi duhabwa nyirantarengwa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kanama 2021 nibwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwahembye utugari twesheje umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kirehe ahahembwe akagari gafite abaturage bamaze kwishyura mituweli 100%.

    Akagari kabaye aka mbere ni aka Bwiyorere gaherereye mu Murenge wa Mpanga, kamaze kwishyura mituweli 100%, aka kabiri ni aka Kagese ko mu Murenge wa Nasho kari kuri 96% mu gihe aka gatatu ari aka Mpanga gaherereye mu Murenge wa Mpanga gafite 96,25%

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere kabaye aka mbere, Habakubaho François Xavier, yavuze ko ibanga ryabafashije ari ubufatanye n’izindi nzego mu gukangurira abaturage kwizigamira no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

    Yakomeje avuga ko ikindi kintu cyabafashije cyane ari uko abaturage benshi muri aka Kagari bibumbiye mu bimina, ibi ngo bituma bizigamira amafaranga make ku buryo bijya kugera mu kwa karindwi buri muryango umaze kubona amafaranga yo kwishyurira abagize umuryango.

    Ati “ Mu Kagari ka Bwiyorere dufite ibimina 20 bya mituweli gusa, buri muturage buri cyumweru yizigama bitewe n’umubare w’abagize umuryango, urugero nk’umuryango ufite umuntu umwe yizigama igiceri 100 Frw, tugera mu gihe cyo kwishyura mituweli afitemo 5200 Frw, iyo ari bantu batatu umuturage ashobora kuzigama 200 Frw buri cyumweru umwaka ukarangira ayabonye.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye utugari twitwaye neza tukesa uyu muhigo, asaba abandi bakiri inyuma kuba basoje iki gikorwa mu byumweru bibiri.

    Ati “ Iki ni igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza na Ejo heza kuko biragendana, kigamije kugira ngo ibyo dukora byose umuturage abe ku isonga haba mu mibereho myiza no mu buzima bwiza, igihe kigeze aho gikomeye aho abaturage bari gusarura, turi gufatirana kugira ngo batange amafaranga y’ubwisungane kuko gahunda ya Leta idusaba kugira umuturage ufite ubuzima bwiza ubasha kwivuza.”

    Yakomeje avuga ko mu Ntara hose kuri ubu bageze ku gipimo cya 74,5% agasanga guhemba utugari twesheje uyu muhigo ari ukubatera imbaraga ari nako bahwitura utugari tukiri inyuma. Kukijyanye n’igihe ntarengwa bemeranyije n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye yavuze ko bihayeibyumweru bibiri kandi ngo bizeye ko bizashira barangije.

    Ati “ Aho nagiye hose ndi kumwe na bagenzi banjye batwizeza ko itariki 15 uku kwezi iki gikorwa bazaba bakirangije.”

    Kuri ubu utugari tune nitwo tumaze kwesa uyu muhigo harimo tubiri two mu Karere ka Gatsibo, ako mu Karere ka Nyagatare ndetse n’Akagari ka Bwiyorere ko mu Karere ka Kirehe. Utugari twa mbere turi guhabwa mudasobwa, utundi tugahabwa icyemezo cy’ishimwe.

    Guverineri Gasana Emmanuel ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bwiyorere wabaye uwa mbere na Meya Muzungu Gerald

  • Umwana w’imyaka 14 wo mu Ruhango mu bantu 13 bishwe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rigira riti “Twihanganishije imiryango y’abagore icyenda n’abagabo bane bitabye Imana.”

    Abantu 775 nibo banduye Covid-19 kuri uyu wa Kabiri mu bipimo birenga ibihumbi 10 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu ugera ku 72.841.

    Abanduye biganje mu turere tw’Umujyi wa Kigali, Nyaruguru, Rusizi, Huye, Muhanga, Nyamagabe na Kamonyi mu gihe utwo mu Burasirazuba natwo tuza mu dufite imibare myinshi y’ubwandu.

    Ku rundi ruhande, 13 barimo umwana w’imyaka 14 wo mu Karere ka Ruhango nibo bahitanywe n’iki cyorezo bituma abamaze kwicwa nacyo bagera kuri 844 mu gihe abarembye bo ubu ari 53.

    Abantu 9818 nibo bakingiwe, bahabwa dose ya mbere y’urukingo mu gihe abamaze gukingirwa byuzuye bo ari 476.140.

    03.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour

    Twihanganishije imiryango y’abagore 9 n’abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 9 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 9 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/yyy1OcZJY9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 3, 2021


  • Rulindo: Njyanama yasabye ko Gitifu w’Akarere ahagarikwa by’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Rulindo ni kamwe mu turere tw
    Rulindo ni kamwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru

    Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2021, Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, igamije gusuzuma ingingo zitandukanye harimo n’irebana no kumva ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe, bukagaragaza amakosa mu micungire n’imitangire y’amasoko, muri imwe mu mishinga.

    Muri yo hari nk’ujyanye n’ikorwa ry’umuhanda wa laterite Rwintare-Gitanda ureshya n’ibirometero 17,3 wadindiye bitewe n’ibibazo bishingiye ku itangwa ry’amasoko, ibibazo bishingiye ku iyubakwa ry’agakiriro k’Akarere, n’ibagiro rya kijyambere.

    Mu yandi makosa yagaragajwe mu bugenzuzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yatanzeho ibisobanuro, ni arebana na bamwe mu barimu, byagaragaye ko bagiye bahembwa imishahara y’umurengera, abagiye bahemberwa urwego rw’amashuri badafite n’ibindi.

    Ibisobanuro Gitifu w’Akarere ka Rulindo, Bizumuremyi Ali Bashir yatanze ntibyanyuze Inama Njyanama y’Akarere, bituma ifata umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba yaba ahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yemereye Kigali Today ko hari imishinga imwe n’imwe yo muri aka Karere, itigeze ikorwa mu buryo bwubahirije amategeko cyangwa ibisabwa; kandi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ari we wari ufite inshingano zikomeye zo gukurikirana uko imishinga yose y’iterambere ishyirwa mu bikorwa, ikaba ari yo mpamvu yasabwe kubitangaho ibisobanuro.

    Yagize ati: “Ni yo mpamvu Inama Njyanama y’Akarere yashingiye kuri Raporo y’ubugenzuzi, igaragaza amakosa yagiye abaho, isaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kuyatangaho ibisobanuro, kuko ari we wari ufite inshingano zo gukurikirana umunsi ku wundi ibikubiye muri iyo mishinga, yaba mu mitegurire yayo n’uko yagiye ishyirwa mu bikorwa”.

    Nyirarugero Dancille akomeza avuga ko ubwo Intara izashyikirizwa raporo ku mwanzuro w’Inama Njyanama, wo guhagarika by’agateganyo Bizumuremyi Ali Bashir, izasuzuma niba icyo cyifuzo cyahabwa ishingiro, cyangwa kigakorerwa ubugororangingo nk’uko biteganywa n’amategeko.

    Guverineri Nyirarugero aboneraho kwibutsa abakozi b’Uturere twose tw’Intara ayobora n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ko bafite inshingano zo kwitwararika mu kazi kabo ka buri munsi, no gusuzuma ko bakorera mu mucyo, baharanira ihame ryo gushyira imbere ibiri mu nyungu z’abaturage.

    Yagize ati: “Buri mukozi wese cyangwa Umuyobozi, akwiye kuzirikana ko kuzuza inshingano igihugu cyamushinze ari ihame. Kubigeraho, bisaba ko buri wese ahora yisuzuma niba azihagazemo neza, kandi ko igihe cyose yazitandukira, agomba kubibazwa. Nkaba mpamagarira buri mukozi wese, kuguma mu murongo wo kudatandukira inshingano bahawe, kugira ngo turangwe n’imikorere n’imyitwarire bigeza umuturage ku iterambere ryihuse kandi rirambye”.

    N’ubwo Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo yafashe umwanzuro ku cyifuzo cyo kuba Gitifu Bizumuremyi yahagarikwa by’agateganyo, kugeza ubu aracyari mu kazi, kuko ubwo twandikaga iyi nkuru, imyanzuro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo, yari itarashyikirizwa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ari nabwo bugomba kuyitangaho umurongo.


  • Perezida Kagame na Suluhu biteguye gukorana mu kongera kuzamura EAC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byo abo bakuru b’ibihugu bagarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, cyo ku itariki 2 Kanama 2021, uwo akaba ari na wo munsi wa mbere w’uruzinduko Perezida Samia Suluhu agirira mu Rwanda.

    Nyuma y’isinywa ry’amasezerano atandukanye ahuriweho n’ibihugu byombi yabereye imbere y’abo Bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rusangiye byinshi na Tanzania birenze guhuza umupaka gusa, kandi ko intego yo guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi, ari kimwe mu byakunze kuranga ubufatanye bw’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kongera kuzamura ubukungu bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya Covid-19.

    Yagize ati “U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bo muri Tanzania, mu rwego rwo kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu byacu nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’Akarere muri rusange”.

    Ati “Ibibazo Akarere kacu karimo guhura na byo, byakemurwa gusa n’ubufatanye bw’ibihugu no gufata amahirwe ahari akabyazwa umusaruro binyuze mu bufatanye n’inyungu zihuriweho. Mfite icyizere cyo kubona Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeye, kandi uteye imbere”.

    U Rwanda na Tanzania ni bimwe mu bihugu bitandatu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Mbere yo kujya mu kiganiro n’ abanyamakuru, abo bakuru b’ibihugu babanje kuganira ubwabo muri Village Urugwiro, Perezida Samia Suluhu akaba yavuze ko mu byo baganiriyeho na Perezida Kagame, harimo ibijyanye no kongera ubufatanye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi, ibyerekeye Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ubufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi.

    Perezida Samia Suluhu yongeyeho ko ibihugu byombi bifite amahirwe yo kwagura imikoranire myiza n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, bihereye ku byo bisanzwe bifatanyamo.

    Biteganyijwe ko uyu munsi tariki 3 Kanama 2021, abo bakuru b’ibihugu basura ibikorwa bitandukanye birimo igice cyahariwe inganda (SEZ), ahakorera ibigo n’inganda bisaga 120, harimo inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi.

  • Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ministiiri w
    Ministiiri w’Ingabo wa Tanzania, Elias John Kwandikwa yitabye Imana

    Minisitiri Kwandikwa yaguye mu bitaro i Dar Es Salam aho yari yagiye kwivuza, ariko nta byinshi bifuje gutangaza kuri urwo rupfu rwe.

    Ibiro bya Perezida wa Tanzania byandikiye Itangazo i Kigali kuri uyu wa Kabiri, rikubiyemo ubutumwa bw’akababaro bwohererejwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Salvatory Venance Mabeyo.

    Iryo Tangazo rivuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yababajwe n’urupfu rwa Minisitiri Kwandikwa, wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania uhagarariye agace kitwa Ushetu mu Ntara ya Shinyanga.

    Itangazo ry’ubutumwa bwa Perezida Suluhu rigira riti “Tubuze umuntu w’ingirakamaro, uruhare yagiraga mu mirimo itandukanye ntiruzibagirana. Kwandikwa yari umuyobozi w’intwari, wajyaga wita ku nshingano, akubahiriza amategeko”.

    Perezida Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Ingabo ndetse n’Abanyatanzaniya muri rusange.

    Kwandikwa yagizwe Minisitiri w’Ingabo na Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli ku itariki 05 Ukuboza 2020, ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora manda ya kabiri.

    Kuri uyu munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan mu Rwanda, biteganyijwe ko asura agace kahariwe inganda i Masoro ndetse n’uruganda rwa Inyange rukora amata ruri ahitwa kuri 15.

    Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan
    Ubutumwa bwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan


  • Harabura Igazeti ya Leta ngo abahawe imbabazi barekurwe – RCS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta
    Abagororwa bemerewe gufungurwa bategereje imyanzuro ikubiye mu Igazeti ya Leta

    Umuvugizi wa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya, atangaza ko iyo Inama y’Abaminisitiri yemeje kurekura ababisabye bujuje ibisabwa, n’abahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika, hakurikiraho kwitegura kubarekura, ariko hakagenderwa ku bikubiye mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yaho.

    Avuga ko ubusanzwe iyo hatangajwe abari bafunze bemerewe kurekurwa, Igazeti ya Leta idatinda ku buryo haba hategerejwe ko isaha ku isaha yasohokeraho ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe.

    Agira ati “Umuyobozi mukuru wa RCS yemeza ko turekura abantu ashingiye ku biteganyijwe mu Igazeti ya Leta isohoka nyuma yo gutangaza ko abantu bazarekurwa, ubundi ntitinda, yasohoka nonaha yasohoka ejo ntawe warara muri gereza kandi yarekuwe”.

    Ni bande bemerewe gufungurwa by’agateganyo

    Umuvugizi wa RCS atangaza ko abantu bemerewe gufungurwa by’agateganyo bari mu byiciro bitandukanye bitewe n’ibyaha bari bakurikinweho n’ibihano bahawe.

    Nk’urugero abantu bafunze bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, iyo bamazemo kimwe cya gatatu ni ukuvuga nibura umwaka n’amezi umunani bandika basaba gufungurwa by’agateganyo.

    Abafunze bakatiwe n’inkiko igihano kiri hejuru y’imyaka itanu na bo bakaba bemerewe kwandika basaba gufungurwa by’abateganyo nk’uko biteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha No 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019, icyakora ngo ntabwo bivuze ko uwanditse asaba wese ubusabe bwe bwemezwa.

    Agira ati “Hari ibisabwa birimo no kwandika nk’uko itegeko ribimuhera uburenganzira, ariko hari ibindi byinshi bireberwaho uko yakoze icyaha, uko yitwaye muri gereza. Abanditse bo ni benshi ariko ntabwo bemerewe bose nta n’ubwo biba birangiye hakomezwa gusuzuma bwa busabe hakurikijwe uko uwakatiwe n’inkiko yitwara”.

    Abagiye kurekurwa basabwa kwitwararika ngo batagarurwa muri gereza

    Umuvugizi wa RCS asaba abagiye kurekurwa kwitwararika kuko baramutse bakoze ibindi byaha bazagarurwa muri gereza bakarangiza ibihano bari basigaje kandi bakanahanirwa ibyaha bazaba bongeye gukora.

    Avuga ko abemerewe kurekurwa baba baragaragaje ko bitwaye neza kandi bagorowe ku buryo haba hari icyizere cy’uko bazitwara neza ariko hari n’abagera hanze bakongera gukora ibindi byaha bagasubizwa muri gereza noneho bakabanza kurangiza igifungo bari basigajemo ku cyaha cya mbere, bakabona gukurikiranwaho ikindi gitumye bongera gufungwa.

    Agira ati “Abafunguwe bababwira ibyo bagomba kugenderaho birimo kwigaragaza imbere y’inzego z’ibanze, kuba bashobora kujya bitaba ubushinjacyaha n’ibindi basabwa bizasohoka mu igazeti ya Leta. Abatazubahiriza amabwiriza bafite ibyago byo kugaruka muri gereza, tuba twarakoze ibishoboka tukagorora ugiye kurekurwa, bakwiye kugerageza kwitwara neza”.

    Abagiye gufungurwa bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ni 4781, abagabo 4617 n’abagore 164, hakaba n’abagore 10 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika bari bafungiye kwikuramo inda.

    Avuga ko kuva Covid-19 yakwaduka mu Rwanda hashyizweho umwihariko wo gucyura abarangije ibihano bakatiwe n’inkiko bakabageza ku buyobozi bw’inzego z’ibanze aho bari batuye, mu rwego rwo kubarinda kwandura.