Tag: featured

  • Igitekerezo: Kuki umuntu akira abantu bakamwibazaho nyamara batarigeze bamwibazaho igihe yari akennye? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ukabona umuntu yabayeho mu buzima bwa gikene, buri muntu agakomeza ubuzima bwe nk’aho ubw’uwo mukene butamureba. Bakamufata nk’utagize icyo yishe cyangwa icyo akijije. Nyamara yatera intambwe igana imbere, ukabona inama zitangiye guterana zibaza ku kibazo cy’uko yakize ndetse hanibazwa aho yaba akuye amafaranga!

    Ubusanzwe kuba umuntu ari umukene, hari ibintu by’ingenzi atabasha kwikorera kubera ubushobozi buke. Iki ni cyo kibazo gikomeye ku buryo inshuti, umuryango n’abavandimwe bagakwiye kwicara bagakora inama bibaza icyo kibazo kiri ku muvandimwe inkomoko yacyo ndetse n’igihe akimazemo hagashakwa n’icyakorwa kugira ngo agisohokemo.

    Nyamara abantu benshi usanga ibi bisa nk’aho ntacyo bibatwaye bakikomereza ubuzima nk’aho ntacyabaye, cyane cyane iyo uyu muntu yabaye intwari akabihorera ntabasabe. Nyamara iyo amaze kugira intambwe atera ari kugenda abasanga mu cyiciro barimo ndetse na bagenzi be bari mu cyiciro kimwe agenda abasiga, inama zitangira guterana bibaza aho ubutunzi yabukuye n’igihe bimutwaye ngo abugereho.

    Igitangaje muri ibi kandi, ni uko ibisubizo byinshi biza biganisha mu kuba uyu muntu ubutunzi yarabubonye mu nzira zitemewe. Bashaka kumvikanisha ko bitari gukunda ko yaba ageze aho agera, ari ubwenge bwe akoresheje n’imbaraga ze kandi mu bikorwa byiza. Hari n’abakabya iyo babuze ibimenyetso bibaganisha mu bikorwa bibi yaba yarayakuyemo, bakavuga ko yayakuye kwa shitani.

    Ibi iyo mbibonye bintera kwibaza niba biterwa no kuba Abanyarwanda baba bibona mu ishusho y’ubukene, bakumva ko ukennye adateje ikibazo, ahubwo ukize ari we kibazo, cyangwa bikaba biterwa n’amashyari adatuma Abanyarwanda batifurizanya gutera imbere.

    Iyo bibaza ngo “Ubu se akize mwanya ki?” Nibaza igihe ubundi abantu baba bumva umuntu akwiye kumara kugira ngo akire. Cyangwa usaziye muri ubwo bukene ni we uba udateje ikibazo?! Uko umuntu aba yarakennye agaceceka kuko ntawe ubyitayeho, ni ko anarwana n’ubuzima bwe bucece agakora yiteza imbere, mukazisanga yaravuye muri ya mibereho mwari mumumenyereyeho.

    Nta muntu waremewe gukira ngo undi aremerwe ubukene, kandi Abanyarwanda baravuga ngo « iby’isi ni gatebe gatoki » None urakira ejo n’undi agakira mwembi mugakirana cyangwa nawe ukaba ukennye mu gihe na we akize. Ni uko isi iteye. Rero umuntu mu gihe imibereho ye mibi itbashishikaje mugakomeza nk’aho ntacyabaye, n’ubundi yahinduye ubuzima na we agakira mujye mukomeza ntibibaraze inshinga mwibaza aho yabikuye, kuko mutari mwaranibajije aho yabiburiye.

    Si ngombwa ko umuntu intambwe yose agenda ageraho ayimenyekanisha kugira ngo mutazamwibazaho ngo akize mwanya ki! Ahubwo akora ibyo agomba gukora igihe cyagera mukabibona. Gukira bishobora kuza byihuse cyangwa bikaza bitinze. Icyangombwa ni uko umuntu agomba gukora icyo yakagombye gukora mu gihe nyacyo. Kandi si ngombwa ko uburyo umuntu umwe yakizemo cyangwa yabonyemo amafaranga ari bwo na kanaka agomba kuyabonamo byanze bikunze.

    Tureke gutakaza umwanya twibaza uko kanaka akize n’umwanya byamutwaye kandi uko yakennye ntacyo byakubwiye, kandi nyamara burya mbona umuntu wese aberewe no kubaho neza. Ahubwo niba dufite umwanya wo kwiga kuri bagenzi bacu tujye twiga ku bakene, abo byemeye bagakira tureke kubibazaho ahubwo twishimire ko baryoherwe no guhindura ubuzima.

    source : https://ift.tt/3rhlWeo

  • Ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain ryatangijwe ku mugaragaro mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu iri shuri ryitabiriwe n’abana 172 bafite imyaka iri hagati ya 6 na 14, barimo abakobwa 62 n’abahungu 110 batoranyijwe mu bana 2000 bo mu bigo 38 by’amashuri byo mu Karere ka Huye, n’ahandi mu masantere yari asanzwe atoza abana iby’umupira w’amaguru.

    Icyakora, intego ihari ni iyo gutoza abana 200 nk’uko bivugwa na Marie Grace Nyinawumuntu, umuyobozi ushinzwe ibya tekinike mu ishuri ry’umupira rya Paris Saint-Germain mu Rwanda.

    N’ubwo ubusanzwe mu bindi bihugu PSG ifitemo amashuri yigisha iby’umupira w’amaguru yigenga, ugasanga ababyeyi basabwa kwishyurira abana babo, ngo si ko byifashe mu Rwanda, nk’uko bivugwa na Nadia Benmokhtar, Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kumenyekanisha Paris Saint-Germain.

    Agira ati “Mu Rwanda, abana bigishwa ku buntu, bifatiye ku bufatanye bwa RDB na PSG.”

    Ngo icyo ababyeyi basabwa, ni ukubashakira ibikoresho bakeneye mu myigire yabo.

    Didier Shema Maboko, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, avuga ko icyitezwe kuri iri shuri ari ugufasha abana gukura bafite uburere n’ubumenyi bwiza bw’umupira w’amaguru, bikazatuma iyi siporo irushaho gutera imbere mu Rwanda.

    Ibi binashimangirwa na Nyinawumuntu uvuga ko imyigishirize y’umupira w’amaguru ya PSG itandukanye n’iyo bari basanzwe bifashisha mu Rwanda.

    Agira ati “Namaze kubona ko imyigishirize ya PSG itandukanye n’iyo twifashishaga hano mu Rwanda nk’abatoza. Kuko imyigishirize yabo isaba ko icyo umwana akoze cyose cyungura ubwonko n’ubwenge bwe.”

    Ababyeyi bafite abana bamaze kwemerwa n’iri shuri bavuga ko biteze ko rizafasha abana babo kuzavamo abakinnyi beza.

    Uwitwa Jean Damascene Semwiza agira ati “Iri shuri rizafasha umwana wanjye kumenya neza umupira w’amaguru n’amategeko awugenga, bityo azavemo umukinnyi wifuzwa n’amakipe mpuzamahanga.”

    N’ubwo iri shuri ryatangirijwe i Huye, biteganyijwe ko rizagenda rigezwa no mu bindi bice by’u Rwanda, guhera mu mpeshyi itaha.

    source : https://ift.tt/3I2Gr4g

  • Urwego rw’Umuvunyi rugiye gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa hibandwa kuri serivisi z’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kizatangira tariki ya 28 Ugushyingo 2021 gisozwe ku wa 9 Ukuboza 2021 hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ufite insanganyamatsiko igira iti “kurandura ruswa inkingi y’iterambere rirambye”.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yavuze ko iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kigamije gutegura umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya uzaba ku wa 9 Ukuboza 2021.

    Yagaragaje ko hateguwe ibiganiro bigamije gukangurira abaturage no kongera kubibutsa ububi bwa ruswa no kubereka uruhare bagira mu kuyirwanya cyangwa kuyirandura burundu.

    Yagize ati “Ibikorwa biteganyijwe bizibanda ku gushishikariza abaturarwanda kugira uruhare mu gukumira ruswa no kuyirwanya. Muri icyo cyumweru dufite ibiganiro byinshi bizagaruka kuri ruswa mu nzego zitandukanye. Twahisemo kwibanda cyane ku bijyanye na ruswa igaragara mu mitangire ya serivisi z’ubutaka kuko twabonye ko hakirimo icyuho. Hari n’ibindi biganiro byinshi tuzagenda dukora binyuze mu itangazamakuru.”

    Hari aho usanga abaturage batinda kubona ibyangombwa by’ubutaka bikaba byaba intandaro y’ibyuho bya ruswa.

    Nirere yavuze ko biteganyijwe ko bazabiganiraho muri icyo cyumweru bagamije kongera kwibutsa abaturage uburenganzira bwabo.

    Ati “Twarebye mu bushakashatsi bwa RGB dusanga harimo ibyuho byinshi mu mitangire ya serivisi z’ubutaka. Abaturage bakunze gutinda kubona ibyangombwa byaba ibyo kubaka cyangwa iby’umutungo we. Inzego zizongera kwisuzuma kuko n’ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka kizaba kirimo, twongere turebe uko byakihutishwa.”

    Yanagaragaje ko urwego rw’Umuvunyi ruri gukora ubuvugizi ku buryo amafaranga atangwa ku byangombwa by’ubutaka yagabanyuka, asaba abaturage kuzagira uruhare batanga ibitekerezo.

    Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2020/2021 igaragaza ko ibibazo byinshi rwakiriye ari ibirebana n’ubutaka byihariye 36,5% kandi ibi niko bikomeza kongera akarengane bitewe n’ibyuho bikigaragara mu itegeko ry’ubutaka.

    Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, Mukama Abbas yagaragaje ko iminsi bagiye kwinjiramo igamije kuganira n’abaturage kandi bahisemo kugaruka cyane ku mitangire ya serivisi z’ubutaka n’ubwubatsi nk’ahakiri icyuho gikenewe gukurwaho.

    Yagaragaje ko muri ibi bikorwa inzego z’ibanze ari zo zikunze kwaka ruswa aho umwaka ushize hafunzwe abantu babiri bahamwe n’ibyaha bya ruswa.

    Ibikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru

    Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kizatangira ku wa 28 Ugushyingo 2021, Urwego rw’Umuvunyi ruteganya ko hazakorwa ibiganiro bitandukanye byibanda ku ngingo zinyuranye zikigaragaramo icyuho cya ruswa no kuyirwanya.

    Kuri uwo munsi hazatangwa ikiganiro kuri Radio na Televiziyo Isango Star ndetse n’andi maradiyo y’abaturage.

    Ku wa 2 Ukuboza hari ikiganiro ku rwego rwa buri Ntara kizahuza urwego rw’Umuvunyi n’abagize Inama ngishwanama zo kurwanya ruswa mu turere tunyuranye.

    Ku itariki ya 4 Ukuboza hari ikiganiro kizanyura kuri televiziyo Rwanda kizagarara ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa no kugaruza umutungo ukomoka kuri icyo cyaha.

    Urwego rw’Umuvunyi rugaraza kandi ko ku wa 6 Ukuboza 2021, hateganyijwe inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kurwanya ruswa muri serivisi z’imyubakire hibanda ku kureba ibyuho bya ruswa bikigaragaramo n’ingamba zafatwa mu kubikumira no kubirwanya.

    Tariki 7 ni umunsi w’urubyiruko rwibumbiye mu mashyirahamwe agamije kurwanya ruswa n’abahuzabikorwa b’inama Nkuru z’urubyiruko mu turere.

    Ikindi kizibandwaho muri iki cyumweru ni ikiganiro cyizagaruka ku ruhare rw’inzego z’ubutabera mu gukumira no kurwanya ruswa mu masoko n’imyishyurire mu nzego n’ibigo bya Leta giteganyijwe kuwa 8 Ukuboza.

    Mu cyegeranyo giheruka gukorwa na Transparancy International, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 48 mu bihugu birimo ruswa nkeya ku Isi, rukaba urwa kane muri Afurika ndetse n’urwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Abavunyi bungirije Mukama Abbas na Yankurije Odette bagarutse ku mpamvu zo kurwanya ruswa n’akarengane muri sosiyete nyarwanda

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abaturage kugira uruhare mu biganiro bizatangwa mu cyumweru cyo kurwanya ruswa

    source : https://ift.tt/3lbqdMs

  • Ngororero: Umugabo arakekwaho kwica umugore n’umwana we – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko tariki 20 Ugushyingo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, ho mu mudugudu wa Cyahafi hiciwe Umugore n’Umwana bari bataramenyekana imyirondoro yabo.

    Ubuyobozi bw’Akarere icyo gihe bwatangaje ko iperereza rikomeje hashakishwa uwakoze aya mahano

    Umuvugizi w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yamwishe mu rwego rwo guhagarika gutanga indezo.

    Ati “Uregwa yari yarabyaranye na nyakwigendera, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yamwishe mu rwego rwo kugira ngo aruhuke kujya atanga indezo. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha’’.

    Nyuma yo gukekwa ko yaba ari we wishe umugore we n’umwana we, Niyonshuti yahise atorokera mu karere ka Rubavu ari naho yafatiwe.

    Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero

    source : https://ift.tt/3DVyM5r

  • Imbuto Foundation yizihije Isabukuru y’Imyaka 20, Madamu Jeannette Kagame ashimirwa icyerekezo yayihaye (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2001. Ntabwo watangiranye iryo zina kuko mbere witwaga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wita ku kurwanya icyorezo cya SIDA no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

    PACFA yaje kugenda yaguka bituma mu 2007 ihindurirwa izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uru rugendo rutari rworoshye, ko rwatangiriye mu muhengeri ariko uyu munsi rukaba rugeze aheza hari inzira ikomeza kwerekana ahazaza.

    Ati “Iyo ntekereje Imbuto na PACFA bibaho, mbona umusaruro wo kwiyemeza.”

    Yavuze ko itangira ry’uyu muryango ryasaga n’igikorwa cy’impinduramatwara kuko hari hashize igihe gito igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Impfu zishobora kwirindwa ntizikwiriye kujya imbere yacu, ngo ziherekeze umubyeyi ugiye mu mirimo, ngo zakire abana bavutse, ngo zibe umutwaro ku bukungu bwacu.”

    Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko Imbuto Foundation yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya izo ndwara nk’uburyo bwo guharanira ukwigenga kw’ejo hazaza.

    Mu myaka 20 ishize, Imbuto Foundation yafashije abana b’abakobwa 3.422 babyaye inda zitateganyijwe, bahawe ubufasha mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo barindwe ihungabana, naho abantu 604.992 bagerwaho n’amahugurwa ajyanye no kuboneza urubyaro.

    Urubyiruko 299.834 rwafashijwe kugera kuri serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha Virusi itera Sida n’ibindi.

    Ni mu gihe Abajyanama b’Ubuzima 35.667 bafashijwe kubona ibikoresho by’ibanze byatuma bakora akazi kabo neza n’ibindi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intambwe iri kwishimirwa uyu munsi atari ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza ahubwo ari iyo kuzuza inshingano uyu muryango wihaye.

    Ati “Icyo Imbuto yagendeyeho kuva mu ntangiriro no mu ivuka rya PACFA mu myaka 20 ishize, ntabwo ari uguharanira icyubahiro, ahubwo ni inshingano.”

    Yashimiye abagore bamubaye hafi muri iyi myaka yose, bagaharanira ko Imbuto Foundation igera ku ntego yari yariyemeje, abashimira urugwiro, ubwitange n’umutima wa kibyeyi byabaranze.

    Yakomeje ati “Namwe bayobozi muri hano, turabashimira ubushishozi n’icyerekezo mwatweretse. Imyaka 20 ni intambwe ifatika no kuri bamwe muri twe bagize ibirori by’isabukuru. Ku rubyiruko rwacu, ni igihe cy’ubugimbi. Mu iterambere ry’ibihugu bitera imbere, ni ibihe bidasanzwe.’’

    Kuri Imbuto ni urugendo rwakozwemo ibintu bitandukanye byungukiyemo na benshi. Abanyeshuri 5.000 b’abakobwa batsinze neza bafashijwe kwiga mu gihe abana b’imyaka itandatu barenga 6O.000 barerewe mu ngo mbonezamikurire z’abana bato [ECD].

    Madamu Jeannette Kagame yashimiwe umuhate mu bikorwa bihindura ubuzima bwa benshi

    Ibirori byo kwizihiza Isabukuru ya Imbuto Foundation byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021.

    Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Madamu wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos; Madamu Roman Tesfaye wa Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, abambasaderi, abayobozi muri Guverinoma, abafatanyabikorwa n’inshuti za Imbuto Foundation.

    Abatanze ibiganiro bose bashimye intambwe Imbuto Foundation yateye n’uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame muri urwo rugendo.

    Madamu Monica Geingos yavuze ko uyu muryango watangijwe mu gihe kigoye ariko ugera ku ntego zawo.

    Ati “Nabonye abakozi bake, ndatangara. Abagore b’abakuru b’ibihugu ntibavuka ari abayobozi. Twese twaba abayobozi, kandi ibyo Madamu Jeannette Kagame yarabigaragaje.’’

    “Tugomba guharanira indangagaciro zacu, tukumva abakiri bato binyuze mu rubyiruko. Ndashimira Madamu Jeannette Kagame watekereje kuri iki cyerekezo. Turagukunda, inshuti za Imbuto twemera ibyo ukora.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Semafara Sage, yavuze ko kuva mu 2003 [PACFA] yaje guhinduka Imbuto Foundation yatangiye urugendo rwo gufasha abafite virusi itera SIDA kandi rugikomeje.

    Ati “Twiteguye gukomeza urugendo mwatangiye. Uyu munsi dufite intego yo kurandura no gukuraho SIDA ku Isi ariko dufite imyaka itarenze 10 ngo tubigereho. Mu Rwanda twatangije urwo rugamba rwo kurandura ubwandu bushya bwa SIDA mu Rwanda.’’

    Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yashimangiye ko buri gihe habaho impamvu yo guharanira igikwiye mu kubaka sosiyete idaheza.

    Ati “Imbuto Foundation muri UN dusangiye indangadaciro zimwe, zo kubaka umuryango uhamye, utekanye, utuje kandi wita ku bawurimo. Ngicyo ikiduhuza. Muri ubwo bufatanye tuzakura nk’igiti cy’inganzamarumbo, gitanga ubuzima.’’

    Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda, Ntirenganya Valens, uri mu bagenerwabikorwa ba gahunda y’abahawe buruse muri ‘Edified Generation’ yashimye ubumenyi yahawe.

    Ati “Ndashimira Nyakubahwa Jeannette Kagame ko batwitayeho nkuko umubyeyi yita ku bana be. Mu izina ry’abanyuze muri Imbuto Foundation muri gahunda ya Edified Generation, turabashimira.’’

    Edified Generation Rwanda bashinze nk’abafashijwe kwiga ubu ni umuryango ufite abagenerwabikorwa barenga 5000, bafashwa kubona ibikoresho bitandukanye ku ishuri.

    Urubyiruko n’ibigo by’indashyikirwa byashimiwe

    Muri uyu muhango kandi hahembwe imiryango ifasha urubyiruko kwiteza imbere n’urubyiruko rwageze ku bikorwa by’indashyikirwa (CYRWA: Celebrating Young Rwandan Achievers) bihindura imibereho yarwo n’iy’igihugu.

    Mu rubyiruko rwashimiwe harimo Jessica Gérondal Mwiza w’imyaka 29 y’amavuko. Asanzwe ari Visi Perezida wa Ibuka France. Yashimiwe ku bw’uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bufaransa aho atuye no mu Burayi.

    Undi ni Moses Turahirwa w’imyaka 30. Uyu musore yashinze inzu ihanga imideli yitwa Moshions imaze kuba ubukombe mu gihugu no mu mahanga kugera mu 2015.

    Yagize uruhare mu guhanga urubyiruko ku bantu barenga 100 bamufasha mu kazi ka buri munsi.

    Nziza Nadege w’imyaka 30 ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Harvard University mu bijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri, yashimiwe ku bw’ubushakashatsi yakoze ku misokoro na virus zishobora gutuma umuntu amugara mu ngingo cyangwa se akagira ubundi burwayi nko ku ruhu.

    Yves Mutabazi w’imyaka 26 na we yahawe ishimwe. Ni umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, yashimiwe ko ari umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mikino iheruka y’Igikombe Nyafurika cyabereye muri Kigali Arena, agafasha u Rwanda gutahukana umwanya wa Gatandatu.

    Uwineza Aline Nelly w’imyaka 33 we ni rwiyemezamirimo washinze ikigo gikora imiti yica udukoko. Yashimiwe uruhare rwe mu kurwanya Covid-19 akora kandi akanacuruza litiro zirenga 1000 z’uyu muti ukoze mu gikakarubamba.

    Imiryango yahembwe yo irimo uw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake wahawe igihembo, ushimirwa uburyo rwafashije igihugu guhangana n’ibihe bitoroshye bya Covid-19, rukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda yubahirizwa uko bikwiriye.

    Ihuriro ryarwo rigizwe n’urubyiruko 416.000. Kuva mu 2013, uru rubyiruko rwubatse inzu 914, rutera ibiti 700.000 runatangira Ubwisungane mu Kwivuza imiryango 2412.

    Abandi bahembwe ni Urubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro ryitwa “Peace And Love Proclaimers”. Iri huriro ryatangiye mu 2007 niryo rigira uruhare mu gutegura ibikorwa bizwi mu gihugu nka “Walk to Remember”.

    Aba biyongeraho Umuryango utegamiye kuri Leta witwa “Acts Of Gratitude”. Uyu muryango washinzwe mu 2011 n’abasore n’inkumi 13, ugamije guhindurira ubuzima imiryango ibihumbi 10 bitarenze mu 2030 binyuze mu guhanga imirimo n’ibindi.

    Abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Imbuto Foundation basusurukijwe n’abahanzi biganjemo abanyuze mu irushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano rya ArtRwanda- Ubuhanzi.

    Ubwo Madamu Jeannette Kagame yari ageze ahabereye uyu muhango

    Mbere yo kwinjira mu cyumba cya KCC cyabereyemo inama, Madamu Jeannette Kagame n’abari bamuherekeje bafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimye abagenerwabikorwa bagiriye umuryango icyizere bagafatanya mu rugendo rwo guhindura ubuzima bwabo

    Hakinwe imikino igaragaza urugendo rw’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazo Rosemary, mu izina ry’urubyiruko yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation mu mishinga iri mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu

    Hakaswe umutsima hishimirwa intambwe Imbuto Foundation yateye, ishyira imbere uburezi n’imibereho myiza y’Umwana w’umukobwa mu Rwanda

    Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3xvLXaS

  • Yves Mutabazi ukina Volleyball ari mu bahembwe na Madamu Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w
    Yves Mutabazi ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ugushyingo 2021, habereyemo n’umuhango wo guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa by’iterambere aho kuri urwo rutonde hagaragayeho umukinnyi Mutabazi Yves ubu ukinira Hatta Club yo mu mujyi wa Abu Dhabi ho muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

    Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe
    Yves Mutabazi ni umwe mu bahawe ishimwe

    Mutabazi Yves yigaragaje cyane uyu mwaka mu ikipe y’Igihugu ubwo bari mu marushanwa y’igikombe cya Afurika (Africa Nations Championship 2021) yabereye i Kigali mu Rwanda aho ikipe y’u Rwanda yasoje ku mwanya wa Gatandatu nyuma ya Tunisia, Cameroon, Morocco, Egypt ndetse na Uganda dore ko Yves Mutabazi yaje mu bakinnyi 3 batsinze amanota menshi muri iri rushanwa.

    Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y
    Yves Mutabazi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu ikipe y’Igihugu

    Mutabazi Yves yerekeje muri Hatta Club mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka avuye mu ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kubengukwa n’iyi kipe ubwo yigaragazaga mu ikipe y’Igihugu.

    Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi bamenyekaniye cyane mu ikipe ya APR VC yavuyemo yerekeza mu gihugu cy’u Buyapani gukina nk’umukinnyi wabigize umwuga. Nyuma yo kuvayo yerekeje muri REG VC aho yasoje amasezerano agahita yerekeza muri GISAGARA Volleyball Club.

    Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y
    Yves Mutabazi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo u Burundi muri Nzeri 2021 mu mikino y’igikombe cya Afurika yabereye mu Rwanda
    Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n
    Perezida Kagame yakurikiye uyu mukino wahuje u Rwanda n’u Burundi

    source : https://ift.tt/311etFF

  • Polisi yafashe uwari ugemuye urumogi i Nyanza – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanga, Umudugudu wa Rugera.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugore yafatiwe mu bikorwa bisanzwe bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge.

    Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi basaka imodoka zinyura mu muhanda Mukamira-Muhanga,imodoka yarimo yageze mu Mudugudu wa Rugera barayisaka. Abapolisi basatse umutwaro we basanga harimo udupfunyika tw’urumogi yaruhishe mu myenda yari mu gikapu cye.”

    Uwafashwe yavuze ko yari ajyanye urwo rumogi ku mukiriya uba mu Karere ka Nyanza akaba yari arukuye ku mucuruzi w’urumogi wo mu Murenge wa Bugeshi. Gusa yanze kuvuga imyirondoro y’uyu mucuruzi, ariko ngo yari yamusezeranyije kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 amaze kugeza ruriya rumogi ku mukiriya i Nyanza.

    CIP Karekezi yongeye kuburira abantu bishora mu byaha cyane cyane mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko birangira bafashwe bagafungwa imyaka myinshi muri gereza. Yakomeje akangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha cyane cyane abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Uwafashwe n’urumogi yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakomeze iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source : https://ift.tt/3cVbgtC

  • Gatsibo: Abaturage bakoze intebe z’amashuri bahawe umunsi ntarengwa wo kwishyurwa – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyahawe umurongo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, nyuma y’aho rwiyemezamirimo, aba baturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere bahuye bagacoca ikibazo.

    Ni ikibazo kimaze amezi arenga atandatu aho abaturage bavuga ko bateranyije intebe zirenga ibihumbi 13 zagombaga gushyirwa mu bigo by’amashuri, bikarangira hari amafaranga yabo batishyuwe.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bagitangira gukora bishyurwaga neza ariko ngo bigeze mu minsi ya nyuma batangira kwishyurwa nabi.

    Kunduwumutima Emerance yagize ati “ Njye bamfitiye ibihumbi 85 Frw nakoreye. Mu mezi ya nyuma twarishyuzaga bakatubwira ko rwiyemezamirimo ataraboneka, ubu rero ari kuganira n’ubuyobozi turindiriye ikivamo kuko hashize igihe.”

    Bayavuge Marie Chantal we wishyuza ibihumbi 25 Frw kuko yatanze imisumari n’imiseno, yavuze ko bari bamaze igihe kinini bishyuza ariko barabuze igisubizo.

    Ati “ Ubu rero batubwiye ko Akarere ariko kagiye kutwishyura kandi ni nabyo twasabaga mbere kuko Akarere niko katureberera, twasabaga ko twishyurwa hanyuma bakazayakata rwiyemezamirimo none birangiye babyumvikanye.”

    Rwiyemezamirimo Ngamije Ambroise uyobora True energy Ltd, yavuze ko ikibazo cyari cyabayeho cyanatumye abaturage batinda kwishyurwa cyatewe n’umukozi wakoreshaga abo baturage watanze raporo y’amafaranga menshi arenze ayagombaga kwishyurwa biba ngombwa ko bitinda.

    Ati “ Mbere bishyuzaga miliyoni 20 Frw ariko twaje gusubiramo dusanga ni miliyoni zirengaho gato 13 Frw, aho bikemukiye rero nasabye Akarere gufata amafaranga bamfitiye bagakuramo amafaranga yose y’abo baturage bagahita babishyura.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yavuze ko bagiranye ibiganiro na rwiyemezamirimo abaha uburenganzira bwo kwishyura abaturage ku mafaranga bari bamufitiye, yizeza abaturage ko nyuma y’icyumweru kimwe bari bube babishyuye.

    Ati “ Rwiyemezamirimo tumufitiye amafaranga menshi arenga miliyoni 30 Frw, abaturage bo ni miliyoni 13 Frw kandi yaduhaye uburenganzira bwo kubishyura. Uwumvaga ko yarenganye rero ari burenganurwe kandi turumva ikibazo gihawe umurongo.”

    Nankunda yijeje aba baturage ko bitarenze tariki ya 3 Ukuboza bazaba babonye amafaranga yabo yose.

    Kunduwumutima Emerance yavuze ko yishimiye kwishyurwa nyuma y’amezi atandatu

    Bayavuge Marie Chantal yavuze ko kuva na mbere basabaga akarere kubishyura bakazayakata rwiyemezamirimo

    Bamwe mu baturage bishyuza rwiyemezamirimo bishimiye ko bagiye kwishyurwa

    source : https://ift.tt/3p5s9Ya

  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye bashya babonetse ni 14 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuntu umwe yishwe n’icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda baba 1,342.

    source : https://ift.tt/31aE8LT