Tag: featured

  • Abanyamategeko bafungwa kubera ruswa, uko yunganiye ‘Sankara’: Ikiganiro na Me Nkundabarashi – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagarutse kuri byinshi byaranze urugendo rwe nk’umwunganizi mu by’amategeko ndetse asubiza ibibazo benshi bibaza kuri uyu mwuga.

    IGIHE: Abantu bakumenye cyane mu rubanza rwa Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Sankara, ufite uburambe bw’imyaka imyaka ingahe muri uyu mwunga wo kunganira abantu mu nkiko?

    Me Nkundabarashi: Maze iminsi da, mfite uburambe bw’imyaka 11 irengaho amezi make kuko nabaye umunyamategeko wemewe mu ntangiriro za 2010 nkora uyu mwuga, hari Cabinet mpuriyemo na bangenzi banjye yitwa Trust Law Chambers, maze imyaka irenga itandatu mu buyobozi bw’ urugaga, nkaba ndi umwe mu bagize inama y’urugaga kuri ubu nkaba ndi umunyamabanga wayo.

    IGIHE: Uburana urubanza rwa Nsabimana Callixte Nsankara ari na rwo wamenyekaniyemo cyane, abantu bemeza ko ari rumwe mu manza zari zikomeye wowe nk’umunyamategeko ubivugaho iki ? Wafashe gute umwanzuro wo kumwunganira mu mategeko?

    Me Nkundabarashi: Burya nta rubanza rworoha ku buryo wavuga ko hari imanza zikomenye n’izoroheje, zose ziba zifite uburemere bungana cyane cyane kuri ba nyirazo, ahubwo wenda itandukaniro nsigaye mbona ni uko hari izikurikiranwa n’itangazamakuru zikamenyekana izindi ntizimenyekane kuko itangazamakuru ritazikurikiranye.

    Icya kabiri ni uko nta muntu n’umwe utakunganirwa cyangwa ngo ahagararirwe kuko ari uburenganzira bw’ibanze kugira umuntu ukunganira mu mategeko mu gihe ukurikiranywe, ufite ikindi kibazo gituma ugana inzego zifata ibyemezo cyagwa inkiko.

    Hari abantu benshi bakunda kumbaza iki kibazo ariko nanjye, nkababaza nti abaye ari wowe ufitanye ikibazo n’amategeko ntiwampamagara? Hari n’abo mbaza nti ’ndabyumva ko ari ko ubibona, ko yakoze icyaha ariko se noneho ko yafashwe wumva byagenda bite?’

    Igikwiye kumvikana neza ni uko avoka yunganira cyangwa agahagararira buri wese umugana ufite ibibazo by’amategeko agomba gusubiza, ariko ntabwo bisobanuye ko aba ashyigikiye ibyaha.

    IGIHE: Ubundi ukunda kuburana izihe manza?

    Me Nkundabarashi: Njye nkunda kuburana imanza z’ubucuruzi cyane, imanza nshinjabyaha nubwo ari zo namenyekaniyemo cyane ntabwo nzikunda nziburana nk’umuhamagaro gusa ariko si bintu byanjye kuburana imanza nshinjabyaha.

    IGIHE: Umunyamategeko afite izihe nshingano mu gufasha abantu mu nkiko no mu zindi manza zitandukanye?

    Me Nkundabarashi: Kuri icyo kibazo Itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo mu ngingo ya 2 agace ka mbere risobanura avoka nk’ umunyamwuga w’amategeko ufasha ubutabera, ushinzwe guhagararira, kunganira no kuburanira abantu mu nzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo.

    Ashobora gutegura umwanzuro no gufata ijambo imbere y’izo nzego. Ashobora kandi kugishwa inama, kunga no gukora inyandiko zose abaje bamugana bakeneye mu rwego rw’amategeko. Kuri aba hiyongeraho ababuranira Leta ndetse n’ababuranira abatishoboye bakuze kwita MAJ bakorera mu turere twose.

    IGIHE: Umwuga wo kunganira abantu mu nkiko ufite ayahe mateka mu Rwanda? Ubu uhagaze ute ?

    Me Nkundabarashi: Umwuga w’Abavoka mu Rwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Itegeko nº 03/97 ryo ku wa 19/03/1997 ryashyiragaho Urugaga rw’Abavoka ni ryo rya mbere ryabayeho mu 1997, bivuze ko ari bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda rwari rugize urugaga nk’urwego rwigenga ruhuza abanyamwuga nk’uko n’ahandi ku Isi yose bikorwa.

    Byumvikana ko mu byihutirwaga ubuyobozi bwabonaga ko bikenewe nyuma y’imyaka itatu gusa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irangiye, gushyiraho urugaga na byo byajemo icyo gihe, Urugaga rutangira mu 1997 hari abavoka 35 gusa mu gihugu hose murumva ko bari bake cyane ugereranyije n’ibibazo Igihugu cyari gifite cyane kubirebana no kuburanisha imanza zitandukanye z’abacyekwagaho gukora Jenoside.

    IGIHE: Imyaka 24 irashize urugaga rugiyeho rwatangiranye abanyamategeko 35 ubu rufite bangahe ?

    Me Nkundabarashi: Urugaga rwaragutse ndetse n’abantu benshi bagana uyu mwuga ku buryo ubu rugizwe n’abavoka bagera kuri 1 295, ni ikintu mbona ko ari cyiza kuko bifasha abashaka abavoka kubona ababunganira mu mategeko.

    IGIHE: Hari abanyamategeko bamwe bavugwaho ruswa mu nkiko bakaba ikiraro gihuza umuburanyi n’umucamanza kugira ngo agirwe umwere mu rubanza? Ibi hari icyo mubiziho ?

    Me Nkundabarashi: Eeee Umbajije ikibazo cyiza ariko kinakomeye na none nk’uko nabivuze mbere na mbere abanyamategeko ni abantu nk’abandi na bo bakora ibyaha, ntabwo abavoka ari abamalayika.

    Ikibazo cya ruswa mu banyamategeko kirimo ariko ntabwo kiri ku rwego rukabije twifuza ko nubwo yaba umunyamategeko umwe atakagombye kugaragara mu bikorwa bya ruswa.

    Mu myaka 24 ishize abanyamategeko bahamijwe icyaha cya ruswa ni batatu murumva ko tugerageza kurwanya ruswa ariko no mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ntabwo waburamo umwe cyangwa babiri bafunzwe bazira icyaha cya ruswa. Ni yo mpamvu buri mwaka Urukiko rw’Ikirenga rutegura icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.

    IGIHE: Mu myaka 24 ishize urugaga rw’abavoka rugiyeho rwageze kuki rufite ikihe cyerekezo imbere?

    Me Nkundabarashi: Urugaga rwagize uruhare mu itangwa ry’ ubutabera, abanyamategeko bashyiriweho uburyo bwo gukora amahugurwa ahoraho kuko uyu mwuga usaba kujyana n’igihe kandi Isi turimo ibintu bihora bihinduka n’amategeko ubwayo arahinduka bisaba rero guhozaho, ikindi urugaga rwakoze ibishoboka byose kugira ngo abarugize bagire imibereho myiza.

    Hashyizweho ubwishingizi mu kwivuza kw’abavoka bose n’imiryango yabo, urugaga rw’abavoka mu Rwanda rumaze kwiyubaka mu buryo budasubirwaho kandi rufite icyerekezo cyiza.

    Me Nkundabarashi Moise niwe wunganira mu mategeko Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ mu rubanza aregwamo ibyaha by’iterabwoba

    Me Nkundabarashi ni umwe mu banyamategeko bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda

  • Abasaga ibihumbi bitatu batangiye Itorero ‘Indahangarwa’ – #rwanda #RwOT

    Ni itorero rihurije hamwe abasaga ibihumbi bitatu, rikaba riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh watangije iri torero, yavuze ko ari umwanya mwiza ku baryitabiriye wo kuganira ku mateka y’igihugu cyabo no kurebera hamwe icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.

    Ati “Muzaganira ku ruhare rwanyu mu kwirinda, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwikamakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

    “Itorero ni bumwe mu buryo budufasha gusigasira no gukomeza kunga ubumwe mu Banyarwanda baba mu mahanga, twita cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo nubwo bataba mu Rwanda bakomeze barwiyumvemo biyubakemo indangagaciro zibafasha gukomeza gukorera no guteza imbere u Rwanda, baruhagararira neza aho batuye kandi bakomeza kurushakira amaboko n’inshuti.”

    Prof Nshuti yavuze ko nko ku basanzwe bafite indi mirimo bakora, Itorero ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi “buzabafasha mu nshingano zanyu za buri munsi kandi bikabagirira akamaro n’u Rwanda”.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ryahoze ari irerero ry’u Rwanda kuva rwahangwa, rikaba ryaratumaga igihugu gihorana ubumwe.

    Yavuze ko ubwo ryacibwaga mu gihe cy’ubukoloni ari bwo igihugu cyatangiye kwinjira mu bibazo by’ivangura, ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Lt Col Désiré Migambi yavuze ko itorero ari nk’akagozi kaziritse ubumwe bw’Abanyarwanda, gakwiriye gukomeza gusigasirwa ngo rudahungabana.

    Iri torero ‘Indahangarwa’ ryitabiriwe n’urubyiruko rw’u Rwanda rwaba urw’imbere mu gihugu no mu mahanga ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

    Rihuriyemo abiga muri za Kaminuza, abakozi b’indashyikirwa bavuye mu nzego z’imirimo zitandukanye, abarezi mu mashuri atandukanye, Abahanzi n’abandi.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Lt Col Désiré Migambi Mungamba yavuze ko Itorero ari irerero ry’u Rwanda

    Prof Nshuti Manasseh ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gutangiza Itorero E-Itorero Indahangarwa

  • Nyamirambo: Impanuka y’ikamyo yari itwaye umucanga yahitanye umwe – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Kanama 2021, nibwo iyi Kamyo yari itwaye umucanga yaje kubura feri iramanuka igonga umusore ndetse n’umucanga yari itwaye umumenekaho. Yamugonze imusanze mu nzira yagenewe abagenzi ahita ashiramo umwuka.

    Bamwe mu baturage babonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko yatewe n’uko ikamyo yacitse feri banashimangira ko uwari uyitwaye yahisemo kuyiyoborera mu ruhande rwari rurimo uwo musore yahitanye kugira ngo idahitana abantu benshi.

    Uwitwa Kabera Viateur yagize ati “Urabona igikamyo cyaturukaga iriya ruguru noneho kuko cyari cyacitse feri nabonye umushoferi yanze kukiyobora mu nzu z’abaturage ngo kitica abantu benshi ahubwo akijyana muri ruriya ruhande uriya musore yari arimo kuko rutarimo abantu benshi ni bwo cyamukubise n’umucanga wose umujya hejuru arapfa.”

    Uretse nyakwigendera wahitanwe n’iyi mpanuka, hanakomerekeyemo abantu batatu bari barimo n’umushoferi wari uyitwaye ku buryo bo bahise bajyanwa kwa muganga n’imodoka y’umurenge wa Nyamirambo.

    Iyi kamyo bivugwa ko yari yacitse feri yagonze umusore ahita apfa

  • Abanyarwanda 23 birukanywe muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Abirukanywe ni abagabo 19, abagore batatu n’uruhinja. Ntabwo haramenyekana icyatumye abo baturage birukanwa.

    Guhera mu 2017 Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi, abagize amahirwe bakajugunywa ku mupaka ari intere.

    Mu minsi ishize, Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda barimo n’abana bato biga mu mashuri yisumbuye, bashinjwa kuba intasi.

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, ku mupaka wa Kagitumba hamaze kujugunywa abanyarwanda inshuro eshanu, nyuma igihe bafungiye muri Uganda.

    Abakiriwe n’u Rwanda muri izo nshuro ni 42 barimo n’abana bigaga mu mashuri yisumbuye cyo kimwe n’abagore batandukanyijwe n’abagabo babo bakaza kongera guhurira ku mupaka bose bari bafunzwe nta n’umwe uz’iby’undi.

    Mu 2019 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo guhosha ubwo bugizi bwa nabi ariko uruhande rwa Uganda rusa n’urwinangiye kubahiriza ibyo rusabwa.

    Inkuru irambuye mu kanya….

    Abanyarwanda 23 birukanywe ubwo bageraga ku mupaka wa Kagitumba

  • Iperereza kuri Byigero wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha wa MINICOM – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi ntibakiri mu nshingano zabo, baziviriyeho mu bihe bimwe. Kamugisha yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami rishinzwe inganda no kwihangira imirimo, ubu “amaze nk’ukwezi” asimbuwe hashyirwaho uw’agateganyo ku mwanya we.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko baba baragize uruhare mu ikoreshwa nabi ry’amafaranga y’imishinga itandukanye.

    Bivugwa ko bari gukurikiranwa n’ishami rya RIB rishinzwe ibijyanye no kurwanya ibyaha bya ruswa.

    Byigero uri gukorwaho iperereza, muri Nyakanga yirukanywe ku buyobozi bwa WASAC nyuma y’iminsi 198 yari amaze ayobora iki kigo. Ni we muyobozi wakiyoboye igihe gito kuva mu 2014.

    Yavuye kuri uyu mwanya anengwa kudasobanukirwa neza imiterere y’imishinga ku buryo “yari yarananiwe” guhuza Politiki z’iki kigo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yemereye IGIHE ko aba bagabo bombi bahamagajwe n’uru rwego rw’ubugenzacyaha gusa ntiyatangaje ibyo bakurikiranyweho.

    Ati “Nibyo ko Byigero Alfred wahoze ari Umuyobozi wa WASAC na Kamugisha Samuel wahoze ari Umuyobozi muri MINICOM, bitabye RIB kugira ngo babazwe kuri dosiye RIB iri gukoraho iperereza, kandi si bo bonyine bitabye.”

    Dr. Murangira yavuze ko gutangaza ibyo bakurikiranyweho bishobora kubangamira iperereza.

    Gusa ku rundi ruhande, amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko bifitanye isano n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

    Mu 2019 nibwo Kamugisha yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ishami ry’inganda no guhanga imirimo. Hashize ukwezi asimbuwe kuri uyu mwanya.

    Byigero yirukanywe amaze amezi atandatu ari Umuyobozi Mukuru wa Wasac

    Kamugisha Samuel ari gukorwaho iperereza na RIB

  • U Rwanda rugiye gushyikirizwa Abanyarwanda barindwi bafatiwe i Burundi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa kiraba ku gicamunsi tariki 6 Kanama kibere i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

    Biteganyijwe ko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari we uhagararira Guverinoma y’u Rwanda muri uwo muhango, akabanza kugirana ibiganiro n’abayobozi ku ruhande rw’u Burundi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, yavuze ko abaturage barashyikirizwa u Rwanda ari abambutse bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Icyakora, yavuze ko ikigambiriwe cyane ari ibiganiro n’ubuyobozi ku ruhande rw’u Burundi mu gushaka uburyo bazahura umubano, by’umwihariko ku bice bihana imbibi n’Intara y’Amajyepfo ahakunze kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano by’imitwe yitwaje intwaro.

    Yavuze ko ibiganiro biri bwibande ku bufatanye bugamije gukumira ibyo bikorwa.

    Abanyarwanda bagiye gusubizwa mu gihugu cyabo ni abagiye bambuka mu buryo butemewe n’amategeko, ahanini bakisanga bambutse umupaka bibatunguye dore ko ku gice gikora kuri Nyaruguru, nta mupaka ugaragara uhari usibtye amasambu.

    Ibyo bituma hari ubwo abaturage bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi bakaba bakwisanga barenze imbibi.

    Iki gikorwa kije gikurikira icyo u Rwanda rwakoze mu mpera z’ukwezi gushize, ubwo rwashyikirizaga u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe umwaka ushize.

    Ni ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzahurwa nyuma yo kujya ku butegetsi kwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Ishusho y’umubano mwiza yarushijeho kugaragara kandi kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi.

    Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

    Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

    U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

    U Rwanda ruherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe

  • Inteko Nyarwanda y’Umuco iriga uko Umuganura wajyanishwa n’imihigo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n
    Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n’imihigo

    Umuyobozi wungirije wa (RCHA), Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko umuganura ubundi atari umuhango wo guhura no gusabana gusa, ahubwo ari inzira yatangiraga muri Kanama, umwami na rubanda rwe bishimira ibyagezweho akabaha imbuto, abajya ku murimo bakawutangira kandi basa nk’abahiganwa kuzabona umusaruro mwiza bazongera kumurikira umwami.

    Uwiringiyimana atangaza ko kuri ubu abayobozi n’abaturage basigaye bagira imihigo imurikirwa umukuru w’Igihugu kandi umusaruro babonye mu gihe cyose cy’umwaka bakawishimira, abakoze neza bakabishimirwa, abakoze nabi bakagawa cyangwa bakagirwa inama z’ibyo bashyiramo imbaraga.

    Uwiringira avuga ko imbuto umwami yatangaga abaturage bakajya kubiba ikazunguka bakiteza imbere, ifatwa nk’ingengo y’imari ihabwa inzego z’ibanze ngo ikoreshwe ibikorwa biteza imbere abaturage.

    Agira ati “Hari gutekerezwa ukuntu umuganura nyarwanda wahuzwa n’imihigo noneho ya mbuto umwami yatangaga ikaba ari ya ngengo y’imari igenerwa inzego zitandukanye, tukazagira igihe cyo kubyishimira tukanareba ibitaragezweho tugafata ingamba zo kubishakira ibisubizo”.

    Ati “Urumva rero igikorwa nk’icyo gituma duhura tukaganira ku byo twagezeho tugafata na gahunda yo gutekereza ku bizaza, ubwo busabane burakomeye cyane. Uko gukorera hamwe, uko kumva izo mbuto nk’umushinga mugari w’Igihugu, kiba ari ikintu gikomeye cyane”.

    Kuri uyu wa 06 Kanama 2021, Abanyarwanda barongera kwizihiza Umuganura mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, aho biteganyijwe ko wizihirizwa mu miryango, Abanyarwanda bakaba basabwa kuganuzanya birinda gutumirana no gusurana.

    Uwiringira avuga ko hari n’ibindi bikorwa byabaye mu cyumweru cy’Umuganura, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga birimo n’ibyahuje Abanyarwanda ababa mu mahanga.


  • Impamvu u Rwanda rwohereje ‘Special Forces’ muri Centrafrique kandi rufiteyo abandi basirikare – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2020 ni bwo u Rwanda rwohereje Umutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Centrafrique binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n’ibikorwa by’amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Abagize Special Forces bageze muri Centrafrique bahasanga abandi basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Ni ibintu byibajijweho kuko bamwe batumvaga impamvu u Rwanda rushobora kohereza muri Centrafrique abasirikare bafite ubutumwa busa n’ubwihariye mu gihe rwari rusanzwe ruhafite abandi.

    Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama nyuma yo kwakira Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda, yagarutse ku butumwa aba basirikare bose bafite muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abasirikare u Rwanda rufite muri Centrafrique binyuze mu Muryango w’Abibumbye ari zimwe n’iza Special Forces nubwo zisohozwa mu buryo butandukanye.

    Ati “Ingabo zoherejwe muri biriya byiciro bitandukanye zifite inshingano zimwe, zifite inshingano zimwe ariko zisohoza mu buryo butandukanye. Dufite ingabo zavuye mu Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zimazeyo imyaka myinshi.”

    “Ku rundi ruhande abandi basirikare twohereje hariya binyuze mu masezerano ibihugu byombi bifitanye, boherejwe mu buryo bwo kongerera imbaraga zari zatanzwe mbere.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje Special Forces kuko rwashakaga ko ubutumwa bwihuta kuko amategeko ayigenga atandukanye n’agenga abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Navuga ko mu guhangana n’ibibazo tugomba gukemura aba basirikare boherejwe mu byiciro bibiri, umutwe umwe ushobora kwihuta kurusha undi. Hari amabwiriza atandukanye agenga uwo muvuduko ariko aya mategeko na yo ajya gusa ni nk’uko mwese mwakwemeranya ko mugiye gukora ikintu ndetse mukabibona mu buryo bumwe ariko umwe akaba abasha kwihuta kurusha undi.”

    Ntitwari gutegeka Ingabo za Loni

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gusesengura ari bwo basanze bikenewe ko hakoherezwa abandi basirikare basohoza inshingano vuba.

    Ati “Hari ukumva uburyo ibintu byihutirwa ubwo twafataga umwanzuro wo kohereza abasirikare binyuze mu bufatanye ibihugu byombi bifitanye. Buri umwe yatekerezaga ko nidutegereza ziriya ngabo zindi bishobora gufata igihe kinini cyo kugera ku ntego ugereranyije n’ishyirwa mu bikorwa ryari rikenewe mu bijyanye n’igihe.”

    “Centrafrique yari igiye kwinjira mu matora, iyi mitwe yari ifite imbaraga kandi isatira umurwa mukuru. Yego abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bari bariyo, ndabizi neza ko batashakaga ko ibi biba, ko inyeshyamba zigarurira umujyi wa Bangui zikabuza amatora kuba, wenda hari ibyo bari bakiga murabizi rimwe na rimwe ibintu byo mu biro bigira ingaruka ku myanzuro, ndakeka ko ibi ari byo byabaye.”

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo u Rwanda rwari rufite abasirikare muri Centrafrique, rutashoboraga kubaha amategeko kuko bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Ati “Kandi ntitwashoboraga gutanga amategeko ku basirikare bacu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kubera ko bari munsi y’amategeko yawo[…] ntitwashoboraga gukora ibyo.”

    “Twabashije koherezayo abasirikare binyuze muri iyi gahunda mu buryo bwihuse hagamijwe gusohoza inshingano Umuryango w’Abibumbye wagakwiye kuba ukora ariko bakaba baragendaga gake, uko ni ko amabwiriza abagenga abitegeka, sinabihindura, Perezida Touadéra ntiyashoboraga kubihindura ariko hari hari ikibazo gikeneye gukemurwa byihuse.”

    “Special Forces” ni umutwe w’igisirikare wihariye, uba urimo abantu batojwe byihariye. Ni wo woherezwa kuri Operasiyo zihariye, aho rukomeye, muri make ujya ahari umwanzi wigize kabushungwe.

    Abawujyamo batoranywa mu bandi basirikare basanzwe ariko hagendewe ku bintu byinshi birimo ubushobozi bwa buri umwe, yaba mu mirwanire, ubumenyi yihariye cyangwa se mu gutanga amabwiriza.

    Nyuma yo gutoranywa, barongera bakoherezwa mu myitozo imara amezi atandatu, umwaka cyangwa se imyaka ibiri bitewe n’aho bakenewe kuzakora mu kazi kabo ka buri munsi.

    Akenshi iyo boherejwe mu kazi, bakunze gukora mu matsinda y’abantu bake, ku buryo nk’abasirikare 600 bashobora gukwira umujyi wose kandi bagahashya umwanzi mu gihe gito kandi mu buryo bwapanzwe neza.

    Aba boherejwe muri Centrafrique bafite inshingano zikomeye zo gucunga umutekano no gukora akazi kose gashoboka mu gihugu ku buryo gikomeza gutekana.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ‘Special Force’ muri Centrafrique kuko rwashakaga ko ubutumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu bwihuta

    Special Force y’u Rwanda yitwaye neza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zimaze kugarura umutekano mu duce dutandukanye twa Centrafrique

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain