Tag: featured

  • Menya amateka ya Niyigaba Vincent waririmbye ‘Yanze gutaha mbigire nte’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyigaba Vincent n
    Niyigaba Vincent n’umugore we

    N’ubwo umuhanzi Niyigaba atagaragaza muri iyo ndirimbo ko uwo mukobwa bari basanzwe baziranye, ntabwo byumvikana ukuntu wasanga umukobwa mu nzu yawe ngo waduke urongore ku bucuti bw’akanya gato kuko abigusabye gusa.

    Niyigaba Vincent mwene Nurusanzwe Denis na Nyiramakuba Thérèse, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Kibayi ubu ni mu Karere ka Gisagara, mu 1957. Ni umwana wa kane mu bana barindwi, akaba yaritabye Imana mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Niyigaba Vincent yari atuye mu Mujyi wa Kigali muri Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega muri Nyarugenge, ari na ho Niyigaba Honoré umuhungu wa Niyigaba Vincent atuye.

    Ubuhanzi bwa Niyigaba Vincent

    Niyigaba Vincent yaririmbye indirimbo zigera ku 10 ariko izamenyekanye cyane ni zirindwi harimo ‘Izuba rirarenze’ yakunzwe cyane ikaba inagikunzwe, ari na ko abaririmbyi bagenda bayigana mu bitaramo n’ibirori.

    Yaririmbye kandi Indirimbo ‘Nyaruka nyarukirayo’, na ‘Yanze gutaha mbigire nte’ besnhi banatekerezaga ko ibyo avuga muri iyo ndirimbo byamubayeho, nk’uko abahanzi bo hambere bakundaga guhanga indirimbo zivuga ku kuri k’ubuzima bwabo.

    Niyigaba Honoré avuga ko iyo ndirimbo ntaho ihuriye n’urushako rwa se, ahubwo yayihimbye akurikije ibyabagaho icyo gihe aho bamwe mu bakobwa bishyingiraga ku musore cyangwa bakijyanayo, rimwe na rimwe abahungu batabyiteguye umukobwa yagorobereza ati sintaha, umuhungu akarongora atyo.

    Niyigaba Honoré avuga ko nyina yashakanye na se mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo atebya avuga ko atari ahari, ariko ngo ntabwo nyina yigeze yihambira kuri se rwose, icyakora ngo mu ndirimbo zindi za Niyigaba harimo nk’eshatu zivuga ku mibanire ye n’umugore we, muri bimwe mu bika bizigize.

    Agira ati “Ntabwo nari mpari papa ashakana na mama ariko ntabwo iriya ndirimbo ivuze ko mama yihambiye kuri data ahubwo ni igitekerezo cy’indirimbo ku byabagaho icyo gihe cyangwa n’ubu bishobora kuba. Mama na data bashakanye mu buryo busanzwe”.

    Yongeraho ati “Icyakora muri ziriya ndirimbo harimo nk’eshatu zivuga ku bucuti bwa papa na mama ariko ntabwo data yigeze amenera iryo banga ku buryo nabihamya, ariko iyo uzumva wumva harimo akantu kabigarukaho”.

    Akomeza avuga ko indirimbo za Se urebye nta muntu wo mu muryango azikomoraho kimwe n’uko n’abo yasize yaba umuhungu we na mushiki we, na bo ntawe wigeze agira impano nk’iya se ngo na we aririmbe.

    Niyigaba Vincent wari umuhanzi akora n’indi mirimo dore ko yize akanaminuza mu mahanga, yatangiye gucuranga yiga amashuri abanza iwabo i Kibayi kuri Magi, aho yaje no kurangiriza ahitwa i Mugombwa, icyo gihe yacurangaga gitari zikozwe mu biti.

    Ageze muri Goup Officiel de Butare mu mashuri yisumbuye aho yigaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yahigiye noneho gitari zari zigezweho icyo gihe ameya neza kuyisobanura.

    Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent
    Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent

    Arangije ayisumbuye yagiye kwiga mu Bufaransa no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agarutse yakoze mu nzego za Leta nka Minisiteri y’Uburezi, ikigo cyateguraga integanyanyigisho, aho ariko ntibyaje kumuhira kuko yahirukanwe azira kuba yaritwaga icyitso cy’Inkotanyi.

    Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asize abana babiri umuhungu n’umukobwa, muri batatu yabyaranye n’umugore we, Nyirandagijimana Epiphanie bashakanye mu 1977.

    Abana ba Nyiyigaba Vincent basaba abahanzi babyiruka kureka kwigana mu buryo ubwo ari bwo bwose bwatesha agaciro ibihangano bya se, kuko ngo bijya byumvikana izo ndirimbo zasubiwemo nabi.

    Niyigaba Honoré avuga ko usanga nk’indirimbo yitwa ‘Izuba rirarenze’, bayigana cyane kandi nta burenganzira umuryango we wigeze utanga, bikaba bibi cyane iyo ngo isubiwemo n’abantu bakayica kandi nyamara ifite umwimerere wayo bakwiye kugenderaho.

  • Abanyamakuru biyemeje kurushaho kwirinda Covid-19 n’ubwo bayikingiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo na bo bakingirwaga mu gikorwa cyo gutanga urukingo rwa Covid-19, byibuze ku bantu basaga ibihumbi 300 mu gihe cy’ukwezi n’igice mu Mujyi wa Kigali.

    Abanyamakuru bari mu bahura n’abantu benshi batandukanye, kimwe mu bishobora kuba imbarutso yo kwandura cyangwa bagakwirakwiza Covid-19 mu buryo bworoshe kandi bwihuse, ibintu bishobora gushira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Kuba bahawe urukingo ni ho bahera bavuga ko bigiye kubafasha kurushaho gukora akazi kabo neza, gusa ngo ntibagomba kwirara ngo badohoke ku gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bidakuraho ko bashobora kwandura cyangwa ngo banduze abandi.

    Oswald Mutuyeyezu, umunyamakuru wa Radio na Televiziyo 10 ni umwe mu bakingiwe, avuga ko yishimiye kuba yahawe urukingo gusa ngo ntabwo bikuraho ko azakomeza kwirinda.

    Ati “Ahantu hafunganye ni ahantu habi cyane kandi turahaba, nk’abanyamakuru bakora muri radio, muri televiziyo, baradukingiye yego ariko tugomba kuhajya gusa mu gihe cy’akazi, n’ahandi hose hafunganye tukahirinda. Abadukurikira na bo tukabashishikariza kwirinda bene aho hantu hafunganye cyeretse ufite impamvu ifatika na ho ubundi uhagiye ugomba guhita uhava vuba vuba kuko n’ahantu Covid yandurira cyane”.

    Mugisha Duwa ukorera Flash TV mu gisata cyo gufata amashyushyo, avuga ko yaterwaga impungenge no kuba atarakingirwa.

    Ati “Impungenge ntabwo zabura n’ubwo Minisiteri y’ubuzima idukangurira kubahiriza ingamba zayo zo kwirinda, byose turabikora ariko na none ntihaburemo impungenge kuko duhura n’abantu benshi cyane, mbese turabyishimiye kuba natwe badutekerejweho nk’abanyamakuru kugira ngo dukomeze gukora akazi kacu neza dukingiye”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Emmanuel Mugisha, ashimira cyane kuba abanyamakuru na bo baratekerejweho.

    Ati “Kuba ari abantu b’ingenzi baza imbere mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, birumvikana yuko kubakingira ari ukubafasha ubwabo ariko no gufasha abantu bahura na bo kugira ngo bityo babashe kubarinda. Turanashimira yuko icyikiro cy’amanyamakuru na cyo cyitaweho mu nkingo zateganyijwe”.

    Biteganyijwe ko muri kino gihe cy’ukwezi kurenga hagomba gukingirwa abanyamakuru basaga 300, aho abakingirwa barimo guhabwa urukingo rwa Pfizer.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba abahawe urukingo kutirara ngo badohoke ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid-19.

  • U Burundi bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda bazanywe muri rusange ni abantu umuntu yavuga ko ari abana bafite hagati y’imyaka 12 na 18.

    Coloneri Cishahayo yavuze ko abo Banyarwanda babagaruriye u Rwanda nyuma y’uko barebye bagasanga baragenzwagaa no guuhaha.

    Inka bagaruye na yo ngo ni iyo Abarundi bari bibye Abanyarwanda bahengereye yambutse ikagera ku butaka bw’u Burundi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yaboneyeho gusaba abaturiye umupaka kutazongera kwambuka banyuze mu nzira zitemewe

  • Abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basezewe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri uwo muhango kandi hari Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

    Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bane, ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 102, abapolisi bato 80 n’abandi 24 batashye kubera impamvu z’uburwayi n’abasubijwe mu buzima busanzwe kubera impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Mu ijambo rya Minisitiri Busingye, yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo bikaba bitumye basezererwa mu buryo bwiyubashye.

    Yagize ati “Bamwe muri mwe bari ku rugamba rwo kubohora igihugu ndetse baba mu bashinze iki gipolisi cy’umwuga. Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo rwanyu, mu gaciro, ubumwe, amahoro n’umutekano mwarwaniraga. Ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusanzu wa buri muntu muri mwe muri iyi nzira yo kubohora igihugu, kandi urwo rugamba ruracyakomeza. Mwakoreye igihugu gishima”.

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye

    Yakomeje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero aho bazaba bari hose, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

    Ati “Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero aho muzaba muri, aho mutemberera, aho musengera ndetse n’aho mujyana abana banyu ku mashuri. Muzabe ba ambasaderi kandi mukomeze gukorera igihugu cyanyu mufatanyije n’abandi baturage musanze.”

    Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abaturarwanda baryama bagasinzira neza bakumva batuje kubera abapolisi bakora amanywa n’ijoro. Yavuze ko ibi ari igipimo cyiza cy’icyizere Abaturarwanda bafitiye Polisi y’u Rwanda.

    Yaboneyeho gushima uruhare Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 binyuze mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hanatangwa ubutumwa bwo kukirinda.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira uruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga ndetse no gushimangira ituze n’umutekano w’Igihugu.

    Ati “Umurava n’urukundo mwagaragarije igihugu cyanyu bizakomeza kwibukwa kandi ibyo mwaharaniye bizakomeza gusigasirwa n’abandi bapolisi musize inyuma”.

    IGP Munyuza yakomeje abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu wabo wazongera gukenerwa igihe icyo aricyo cyose. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyo baharaniye kandi bakanabigeraho, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro no kwiyubaha byari bisanzwe bibaranga mu kazi kabo.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y
    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza

    ACP (Rtd) Anthony Kulamba, wavuze mu izina ry’abapolisi bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, yashimiye Umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

    Yagize ati “Mu izina rya bagenzi banjye turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, agahagarika Jenoside yo mu 1994 yakorerwaga Abatutsi, akunga Abanyarwanda ari yo nkingi ya mwamba mu kubaka igihugu gishya kandi cyuje amahoro buri muntu wese yishimira uyu munsi”.

    ACP (Rtd) Kulamba yakomeje ashimira Umukuru w’igihugu ku kuba ari umuyobozi w’icyerekezo, umusingi w’inzego zikomeye n’imiyoborere myiza. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego z’igihugu zikomeye zashinzwe ku miyoborere ye, avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba bamwe muri uwo muryango.

    ACP (Rtd) Anthony Kulamba
    ACP (Rtd) Anthony Kulamba

    Yakomeje avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba barakoreye igihugu cyabo kugeza ubwo bakorewe umuhango wo kubasezera mu buryo bw’icyubahiro. Yavuze ko basezerewe mu kazi bakoraga ka gipolisi ariko bazakomeza gukorera igihugu bafatanyije n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho.


  • U Rwanda rugiye gukoresha ikoranabuhanga ryo kubaga ibihaha n’umutima hakoreshejwe camera – #rwanda #RwOT

    Ni uburyo bwo kubaga umuntu bitabaye ngombwa ko bafungura igituza, ibintu bituma umurwayi agira ububabare kandi ntakire vuba, mu gihe ingaruka z’umuntu wabazwe na zo zitakwirengagizwa.

    U Rwanda rwari rusanzwe rufite umuganga umwe w’inzobere mu kubaga izi ndwara aho akorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ni ukuvuga ko mu gihe aba bahanga baba bamaze guhugura abaganga benshi, iki kibazo kizaba kivugutiwe umuti mu buryo burambye.

    Iri tsinda riyobowe na Dr Diego González Rivas wo mu Buyapani aho ari kumwe n’abandi baturutse mu Bushinwa, Maroc n’u Burusiya. Biteganyijwe bazamara iminsi ibiri muri ibi bitaro aho bazareba ibisabwa ndetse bakahava bemeranyije n’uburyo bw’imikoranire.

    Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Dr Diego González yavuze ko ubu buryo bwo kubaga indwara z’ibihaha yatangiye kubukoresha mu 2010 mu gihugu cye cy’u Buyapani, kuva icyo gihe atangira kuzenguruka Isi abwigisha abandi.

    Ati “Namenyanye n’umuntu ambwira ibyiza by’u Rwanda numva ngize igitekerezo cyo kuza kwigisha iri koranabuhanga, narahageze ngirana ibiganiro n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, banyakiriye neza kandi maze no kwishimira kuba mu Rwanda.”

    Iri koranabuhanga rigiye kuzanwa mu Rwanda risanzwe rikoreshwa mu bihugu birenga 120 birimo u Buyapani, u Burusiya ndetse n’ibindi bihugu 20 byo muri Afurika, icyakora ntabwo ryari risanzwe rikoreshwa mu Rwanda.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr. Sendegeya Augustin yabwiye IGIHE ko ibyiza by’ubu buryo, busaba ko umuganga afungura umwenge wa sentimetero eshatu, aho kuba 12 zisanzwe zifungurwa iyo umuganga ari kubaka mu buryo busanzwe.

    Ati “Muri uwo mwenge muto wafunguye, ushyiramo camera kugira ngo ubage urimo kureba amashusho kuri televiziyo aho kureba muri wa mwenge. Ni inyungu rero ku muntu uvurwa kuko atagira ububabare bukabije ndetse n’igihe amara mu bitaro kikagabanuka bityo n’amafaranga akaba yagabanuka cyane.”

    Ubuyobozi bw’Ibitaro by’Umwami Faisal bivuga ko abazahugurwa ari amatsinda arimo abaganga, abaforomo n’abaforomokazi ndetse n’itsinda ry’abatera ikinya abarwayi bagiye kubagwa.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Umwami Faisal, Prof. Miliard Derbew, yavuze ko bari kugirana ibiganiro n’iri tsinda riyobowe na Dr Diego González Rivas kugira ngo harebwe niba amahugurwa azajya atangirwa mu Rwanda ndetse ngo hanatekerezwa uko abaza guhaha ubwo bumenyi baturutse mu bihugu bya Afurika bajya baza mu Rwanda.

    Kuri ubu hagiye gushyirwaho uburyo ibi bizakorwamo, ibintu bivugwa ko bishobora gufata nk’amezi icyenda kugira ngo abaganga bo mu Rwanda bazabe bamaze kugira ubwo bumenyi, maze bajye babikora bitabaye ngombwa ko iri tsinda riza gukora ibi bikorwa byo kubaga ibihaha n’izindi ndwara zirimo umutima.

    Abaganga b’Abanyarwanda bagiye kwigishwa kubaga umutima n’ibihaha hakoreshejwe uburyo bwa camera

  • Abiga mu Ishuri rikuru rya Polisi basuye Igicumbi cy’Intwari basabwa kwigira ku birenge by’abababanjirije – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda rigizwe n’abantu 41 barimo abayobozi baje bariyoboye batatu, abapolisi 31, abakora muri RCS batatu n’abo muri RIB batanu.

    Basuye Igicumbi cy’Intwari giherereye i Kigali mu Murenge wa Remera, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa amateka yaranze intwari z’igihugu n’ubutwari bwaziranze ndetse n’ibisobanuro by’imidali n’impeta by’ishimwe zihabwa abagaragaje ubutwari.

    Aba bapolisi bari guhabwa amasomo yo ku rwego rwa “Junior Command Course” basobanuriwe ko intwari z’igihugu zo hambere zahaze amagara yazo zigaharanira umutekano n’amahoro ku gihugu cyababyaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imidali n’Impeta z’ishimwe, Nkusi Deo, yavuze ko abapolisi bakwiye kongera kwibutswa ubutwari bw’abababanjirije.

    Yagize ati “Icya mbere twavuga ni uko ari umupolisi ari n’utari umupolisi twese turi Abanyarwanda. Kandi twese za ndangagaciro zaranze Umunyarwanda ni izacu. Icyo twibandaho ni y’amateka yaranze Abanyarwanda barengeye ubusugire bw’iki gihugu. Abo tuvuga baguye igihugu bakigeza aho kigeze. Turabivuga kandi na bo basanzwe babyiga niyo bagezo aho biga bakomeza kubiganiraho.

    Yakomeje ati “Kuba batoranyije iki giGumbi cy’Intwari ni mu rwego rwo kuza kureba izo ngero zifatika zabayeho bitari bimwe bumva gusa mu magambo.”

    Basabwe ko nk’abashinzwe umutekano bakwiye guharanira icyateza imbere igihugu binyuze mu gukorana indangagaciro yo kwitanga.

    Umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Polisi wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri, CSP Antoine Munyampundu, yagaragaje ko nk’abashinzwe umutekano bakwiye gukomeza guhabwa amasomo agendanye n’amateka y’intwari z’igihugu kugira ngo akomeze kubabera urugero.

    Aba banyeshuri basabwe ko nubwo atari urugamba rw’amasasu bari kurwana bagomba guharanira umutekano usesuye w’igihugu cyane ko ari wo pfundo ry’iterambere.

    Aba bapolisi basabwe kwigira ku ntwari zo hambere

    Basobanuriwe ibyiciro by’intwari z’u Rwanda n’uko zitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu

    Buri wese yagaragazaga ko afite amatsiko yo kwiga byinshi

    CSP Antoine Munyempundu yavuze ko kwiga amateka ku banyeshuri byongera kubaha urugero rwiza

    Muri aba bapolisi harimo n’abagore bari gutyaza ubumenyi

    Nkusi Deo yavuze ko abashinzwe umutekano guhabwa amateka y’intwari zitangiye u Rwanda ari ingenzi kuri bo

    Basabwe guharanira amahoro n’umutekano cyane ko ariryo pfundo ry’iterambere

    Ubwo basobanurirwaga amateka babajije ibibazo bitandukanye bagamije gusobanukirwa

    Aba banyeshuiri barimo abo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Nta nkozi y’ikibi izatera u Rwanda ivuye i Burundi: Abarundi bazaniye u Rwanda abaturage n’Umuganura – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ubwo abayobozi b’intara zombi bahuriraga i Remera mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

    Muri icyo gikorwa, Guverineri Cishahayo Remy yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi bambutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Bamushyikirije kandi inka imwe y’umuturage wo mu Rwanda yambutse bayiragiye ikaba yahise isubizwa nyirayo.

    Nyuma y’ibiganiro byihariye byahuje abayobozi bombi, Cishahayo Remy yavuze ko gushyikiriza u Rwanda abo baturage ari ikimenyetso cy’umubano w’ibihugu byombi uri kugenda ujya mu buryo.

    Yagize ati “Muri make twari twazanye no kubasuhuza kugira ngo tumenyane kuko umubanyi ni we muryango, bivuze ko umuturanyi ari umuntu ukomeye. Ikindi cyatuzanye ni ugusubiza abantu barindwi bafatiwe i Burundi, twabafashe tariki 3 Kanama, dukora iperereza dusanga icyabagenzacyaga ntabwo ari uguteza umutekano muke, dusanga ntacyo twabashinja mu bijyanye no guhungabanya umutekano turavuga tuti ’reka tubasubize igihugu gituranyi basubire mu ngo zabo bakomeze imirimo yabo.’”

    Cishahayo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi, bikwiriye ko babana neza.

    Ati “Murabizi ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’abavandimwe, dusangiye umuco, tuvuga rurumi rumwe. Ni ngombwa ko umubano usubukurwa. Abayobozi b’ibihugu byacu turabizi ko bari kubitunganya, ni abayobozi bakunda ibihugu byabo, bakunda abaturage babo.”

    Guhera mu 2018, u Burundi bwakunze kuba inzira y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Urugero ni umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bigahitana abaturage, wahashywa n’ingabo z’u Rwanda ugahungira mu ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Guverineri Cishahayo yavuze ko kuri ubu, nta mugizi wa nabi uzava mu Burundi aje kugirira nabi u Rwanda.

    Ati “Abanyarwanda twabizeza ko nta nkozi y’ibibi izava mu Burundi ngo ize gutera u Rwanda, uwo nituzamwihanganira kandi natwe twizeye ko nta nkozi y’ikibi izava mu Rwanda ngo ize gutera u Burundi.”

    Nubwo abayobozi ku mpande zombi bizeza ko ibibazo biri gushakirwa umuti, haracyari ikibazo cy’imipaka ihuza ibihugu byombi igifunze ari na yo ntandaro ahanini y’abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Guverineri Cishahayo yavuze ko abaturage bakomeza kwihangana icyo kibazo kigashakirwa umuti n’inzego nkuru mu bihugu byombi.

    Ati “Abaturage betegereze bihanganye, imipaka iracyafunze abayobozi b’ibihugu byacu ntibaratubwira ko bayifunguye gusa biri mu nzira barimo kubitunganya.”

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka.

    Ati “Iki ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ubushake bwa politiki kugira ngo ibihugu byacu bikomeze bibane kandi neza. Icyo dusaba ni uko abaturage barekera aho gukomeza gukora amakosa yo kuba barenga imipaka kandi bitemewe, bihangane dutegereze icyo ubuyobozi bw’ibihugu byombi bizatumenyesha.”

    Kayitesi yavuze ko imibanire myiza by’umwihariko hagati y’Intara ayoboye n’iya Kayanza, ari ingenzi kuko bizatuma abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi babasha kujya bakemura ibibazo byoroheje bidasaba imbaraga nyinshi kandi bagahanahana amakuru.

    Ati “Umuturage wambutse akarengera umurima wa mugenzi we, inka yambutse ikajya kona, ibyo ni ibyaha bikomeza kugaragara kenshi ariko bishobora gukemurwa ku rwego rwacu atari ngombwa ko bigezwa mu rwego rwo hejuru.”

    Yakomeje agira ati “Umunyabyaha ashobora kubikorera mu Rwanda akambuka akajya mu Burundi cyangwa akabikorera mu Burundi akaza mu Rwanda, ni intambwe nziza ko dukomeza guhana amakuru.”

    Mukamisha Verediana amaze gushyikirizwa inka ya yambutse bayiragiye ku itariki 2 Kanama 2021, ikaza gufatirwa i Burundi, yashimiye ubuyobozi ku mpande zombi bwafatanyije, akaba yongeye gusubizwa inka ye.

    Abarundi bazaniye Abanyarwanda umuganura

    Muri icyo gikorwa cyo kuganira no gushyikiriza u Rwanda abaturage barwo bafatiwe i Burundi, ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza bwaje bwitwaje amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umuganura.

    Guverineri Cishahayo yavuze ko babikoze mu rwego rwo kwerekana umubano mwiza n’ubufatanye byagiye biranga Abanyarwanda n’Abarundi kuva kera.

    Ati “Twazanye icyo kunywa kuko tuzi ko ari abaturage dusanzwe dukunda kandi uyu munsi iwacu wari umunsi mukuru wo gushyigikirana, twashakaga ko dusangira uwo munezero kandi twumvise ko no mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda ari Umunsi Mukuru w’Umuganura, urumva ko n’u Rwanda bari mu minsi mikuru twagombaga gusangirira hamwe nk’ikimenyetso cy’uko turi abavandimwe.”

    Guverineri Kayitesi aganira na Cishahayo ubwo bari bageze mu murenge wa Ruheru

    Guverineri Cishahayo na Kayitesi biyemeje gukomeza guhanahana amakuru ku nyungu z’umutekano n’iterambere ry’ibihugu byombi

    Abanyarwanda barindwi nibo ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza bwashyikirije Intara y’Amajyepfo

    Abaturage basabwe kwirinda kwambuka mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe imipaka itarafungurwa

    Mukamisha Verediana yasubijwe inka ye yari imaze icyumweru ifatiwe i Burundi

    Mu kwifatanya n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura, Abarundi baje bazanye icyo kunywa

    U Rwanda narwo rwakirije Abarundi ibinyobwa bitandukanye mu kwifatanya nabo kwizihiza Umuganura

    Bamwe mu bari bahari ku ruhande rw’u Burundi

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

    Basezeranyeho biyemeje gukomeza guhanahana amakuru arimo n’ay’umutekano

    Byari ibyishimo ku mpande zombi muri iki gikorwa cyahuriranye n’Umuganura

    Cishahayo yavuze ko u Rwanda n’u Burundi nk’igihugu cy’igituranyi, bikwiriye ko babana neza

    Guverineri Cishahayo Remy yijeje ko nta muturage we cyangwa undi wese mu Burundi uzava muri icyo gihugu agiye kugirira nabi u Rwanda

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza, ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza wahoze uranga ibihugu byombi uri kuzahuka

  • I Nacala muri Mozambique; aho RDF ifite ikigega cy’ibikoresho yifashisha mu guhashya imitwe y’iterabwoba (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Nacala iri iherereye mu Ntara ya Nampula mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Mozambique. Ni agace gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 200 mu gihe intara karimo yo ituwe n’abarenga miliyoni.

    Nampula ifatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Mozambique. Igaragaramo hotel n’inyubako zo mu gihe cya kera ku bw’abakoloni b’Abanya-Portugal.

    Muri aka gace ntabwo Ingabo z’u Rwanda zihafite ibirindiro ahubwo zihifashisha nk’inzira izigeza mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado irimo imirwano.

    Uhagurutse i Kigali, RwandAir ikoresha amasaha abiri n’iminota 30 kugira ngo ibe igeze ku kibuga cy’Indege cyaho. Ubusanzwe cyahoze ari icya gisirikare gusa kiza guhindurwa kigirwa icya gisivile gitangira gukoreshwa mu 2014.

    Hafi aho ni ho Ingabo z’u Rwanda zoherejwe zibanza kunyura. Impamvu ni uko ibindi bibuga by’indege byo mu Majyaruguru ya Mozambique ni bito ku buryo indege nini nk’iza RwandAir zitemerewe kuba zabigwaho.

    Bivuze ko banyura Nacala, bagashyirwa mu matsinda hanyuma bakoherezwa mu bice bitandukanye aho basanga izindi ngabo ziri ku rugamba.

    Ikindi gikomeye kibera Nacala, ni uko ari agace gasa n’akari hagati ku buryo byorohera RDF kugeza ibikoresho ku basirikare bayo. Niba ari nk’ibidashobora gupakirwa mu ndege, binyuzwa mu mazi hanyuma bikakirirwa ku Cyambu cya Nacala kiri hafi neza n’ikibuga cy’indege.

    Mu Mujyi wa Nacala, ubuzima ni ubusanzwe. Nta nyeshyamba ziwurangwamo ahubwo ikibazo kiri mu yindi Ntara ya Cabo Delgado. Nibura kugera ahari imirwano, harimo intera y’ibilometero 600.

    Ubwo IGIHE yatemberaga i Nacala, ahagana saa Kumi z’umugoroba, abantu bari bari gukinga amaduka bataha mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Ni Umujyi uri ku nkengero z’i Nyanja y’Abahinde. Wifashishwa na RDF nk’inzira yoroshye yo kugerwaho n’ibikoresho. Abasirikare boherejwe muri Mozambique, ni wo bakirirwamo, hari ububiko bw’ibikoresho byose bya RDF yaba ibizanwa n’indege cyangwa se ubwato.

    Urugamba rwashojwe mu nzira ebyiri

    Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, zahise zitangira ibikorwa byazo. Kugeza ubu, muri iki gihugu nta zindi ngabo bazi, nubwo hari iza SADC zamaze kuhagera.

    U Rwanda rurwana rufatanyije n’ingabo za Mozambique. Amakuru IGIHE yamenye ni uko nubwo Ingabo za SADC zageze i Cabo Delgado, ntiziratangira ibikorwa, nta nubwo ziratangaza agace zigomba gukoreramo.

    Bivugwa ko Mozambique nk’igihugu kiri kuberamo iyi ntambara, kitarahuza Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ngo ziganire ku buryo buboneye bwo kurwana. Ku rundi ruhande, ingabo z’u Rwanda zo zakomeje akazi kazo, bisa n’aho nubwo SADC yaba idahari, zo zakomeza icyazizanye.

    Ku ikubitiro zahise zica inzira ebyiri zibona ko zizazigera ku ntsinzi. Abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

    Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse nayo igera Mocimboa da Praia. Izo ngabo nizimara guhurira muri ako gace, ikizaba gikurikiyeho ni ukugenzura ibice byose by’intara, hanyuma abaturage bagatangira gusubizwa mu byabo nta nkomyi.

    Agace gafatwa nk’ak’ibirindiro bya RDF muri uru rugamba kari ahitwa Sagal. Niko kafashwe mbere y’utundi twose ubwo uru rugamba rwatangiraga.

    Byinshi mu bice birimo intambara, nta baturage barimo. Urugero ni nka Palma, yose yahindutse amatongo, nta nyoni iba itamba gusa mu bindi bice byo hari inkambi zicumbikiwemo abaturage bataye ibyabo nyuma yo kugirirwa nabi.

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Bakigera muri iki gihugu bashyikiye mu Mujyi wa Nacala uherereye mu Ntara ya Napula, mu gihe bari bacyitegura kujya muri Cabo Delgado.

    Nyuma umwe ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatangiye kujya mu turere twa Afungi, Mueda Mocimbao Da Praia.

    Izi ngabo zigabanyijemo ibice bibiri zimwe zica Mueda- Diaca-Awasse- Mumu- Mtotwe zigana Mocimboa Da Praia. Muri aka gace ka Awasse habereye imirwano ikomeye yaguyemo aba barwanyi abasigaye barahunga. Kugeza ubu aka gace kagenzurwa na Leta nyuma y’igihe kinini cyari gishize karigaruriwe n’aba barwanyi.

    Ikindi gice cy’ingabo cyagiye mu gace ka Afungi muri Palma aho zabashije kubohoza ikibuga cy’indege n’uruganda rutunganya gaz ruri muri Cabo Afungi.

    Izi ngabo kandi zarwanyije aba barwanyi mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane biteganyijwe ko aba basirikare bari muri ibi bice byombi bazahurira Mocimboa Da Praia, aho bazakomereza ibikorwa byo guhashya aba barwanyi.

    Kugeza ku wa 4 Kanama 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kubohoza uduce twa Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama Awasse, Chinda na Mumu.

    Kugeza ubu ntiharamenyakana umubare w’abarwanyi bamaze kugwa muri iyi mirwano gusa Ingabo z’u Rwanda zabambuye ibikoresho bitandukanye birimo moto, mudasobwa, imbuda zo mu bwoko bwa SMGs, RPGs, pisitori, gerenade n’ibisasu.

    U Rwanda rukomeje kohereza Ingabo muri Mozambique zunganira izoherejweyo mu ntangiriro z’ukwezi gushize

    Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano imwe y’ingenzi: Kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado binyuze mu guhashya imitwe y’iterabwoba hanyuma abaturage bagasubira mu byabo

    Iyo ingabo zoherejwe, ziruhukira ku Kibuga cy’Indege cya Nacala. Aha niho ziva zijya ku rugamba mu bice bitandukanye mu Ntara ya Cabo Delgado

    Ikibuga cy’Indege cya Nacala cyatangiye gukoreshwa mu 2014 nyuma yo kuvugururwa na Sosiyete zo muri Brésil

    Ku Kibuga cy’Indege cya Nacala, hari aho Ingabo z’u Rwanda zifashisha mu kubika ibikoresho

    Uvuye ku Kibuga cy’Indege, unyura ku nzu ziteye gutya ku nkengero z’umuhanda ugana mu Mujyi wa Nacala

    Indege nto za RwandAir ni zo zifasha Ingabo z’u Rwanda kugeza Abasirikare mu bice bitandukanye by’Intara ya Cabo Delgado

    Casques ziba mu Rwanda, ahandi ntabwo byoroshye kubona umuntu uyikoza

    Umuhanda uva ku Kibuga cy’Indege ugana mu Mujyi wo ni mwiza bitandukanye n’indi

    Iyo urenze ku Kibuga cy’Indege, usanganirwa n’umuhanda urimo ibinogo intambwe ku yindi

    Ihene n’imodoka biba biba bibisikana mu muhanda

    Moto birasa n’aho ari kimwe mu bifasha abantu b’amikoro make kugera hirya no hino mu mujyi

    Nacala City Center ni iguriro rikomeye muri uyu mujyi

    Ibiciro byo muri uyu mujyi biri hejuru ku bintu byose ugereranyije n’ibyo mu Rwanda

    Iyo uri mu Mujyi rwagati, uba witegeye hakurya icyambu cya Nacala

    Mu Mujyi rwagati, ubuzima ni ubusanzwe. Impamvu ni uko intara ibamo imirwano iba kure mu bilometero birenga 600

    Ibikorwaremezo byiganjemo inyubako bikomeje kuzamuka. Ababa muri uyu mujyi basobanura ko kubaka ari kimwe mu bintu bihendutse

    Icyambu cya Nacala cyifashishwa n’Ingabo z’u Rwanda iyo zikeneye nk’ibikoresho bikanyuzwa mu nzira y’amazi

    Ikibumbano cya Samora Machel gifatwa nk’ikirango cy’uyu mujyi

    Machel ni we wagejeje Mozambique ku bwigenge mu 1975 anayibera Perezida wa Mbere

    Ibigega bikoreshwa mu guhunika ibintu bivanwa mu mahanga, bigaragara ku bwinshi hafi y’icyambu

    Uyu mujyi ukorerwamo ubucuruzi bwinshi bwambukiranya imipaka mu bihugu bihana imbibi na Mozambique

    Machel wagejeje Mozambique ku bwigenge akanayiyobora, afatwa nk’intwari y’iki gihugu. Yapfuye mu 1986

    Icyambu cya Nacala, gihuza Mozambique n’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika nka Malawi na Zambia

    Uburobyi bukorwa umunsi ku wundi mu Nyanja y’Abahinde

    Muri uyu Mujyi, habonekamo hotel nyinshi ziri mu ishusho yo kare kuko zubatswe n’Abakoloni

  • Gisagara: Bagiye kujya basanisha imihanda itaka ritsindagiye mu mifuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange (Division Manager) w’Akarere ka Gisagara w’agateganyo, John Dede, yabitangaje ku itariki 5 Kanama 2021, ubwo urubyiruko 50 rwahuguwe ku bijyanye n’iyo tekinoloji yo gusana imihanda hifashishijwe imifuka yatsindagiwemo igitaka, bita Do-Nou Technoligy mu cyongereza, rwasozaga amahugurwa rwari rumazemo iminsi 10.

    Yagize ati “Ubwenge babahaye turaza kujya tubwifashisha mu buryo butandukanye, urugero nk’amateme agenda yangirika. Ubwo dufite na kompanyi zigera ku icyenda z’urubyiruko zatsindiye amasoko yo kuzajya zisana imihanda yangiritse, tuzabahuza ku buryo hazajya hakoreshwa n’ubu bumenyi bidatwaye amafaranga menshi”.

    Ubundi aho uru rubyiruko rwigishirijwe iyi tekinoloji ya Do-Nou, ni ku gateme ko mu gishanga cy’umuceri kahoraga kangirika kubera amazi ahatembera.

    Batunganyije iteme, hanyuma bashyira igitaka mu mifuka bayisasa ku mpande zombi zaryo, nko ku burebure bwa metero 200 ugereranyije. Hari aho bagerekerenyije itatu, ahandi ibiri, ahandi bahashyira umwe bitewe n’uko basatiraga umuhanda utari warangiritse.

    Uko bashyiragaho icyiciro cy’imifuka bafataga ibyuma biremereye byabugenewe bagatsindagira, ni uko barangije barenzaho igitaka cya Latelite na cyo baragitsindagira, none ubu umuhanda wari warapfuye ni nyabagendwa, kandi ngo ushobora kuzamara imyaka 5 utongeye kwangirika.

    Uretse ko ngo n’iyo hagira agace kangirika, igikorwa ari ugushyiramo indi mifuka irimo igitaka, isimbura iyangiritse.

    Gutunganya iteme ndetse na metero 200 z’umuhanda urikikije ngo byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu gusa, nk’uko bivugwa na Ingénieur Obed Ntakirutimana, ukorera Community Road Empowerment, ari na wo muryango ukomoka mu Buyapani wigisha ibya Do-Nou Technology.

    Agira ati “Aha twahakoze mu minsi 10, kandi tubariyemo amafaranga y’insimburamubyizi yagiye ahabwa urubyiruko kimwe n’ibyo kurya bahabwaga bari ku kazi, ndetse no kuzana ibikoresho, urebye byatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni esheshatu”.

    Nyamara, ubusanzwe gukora iteme ryo mu kabande no gutunganya umuhanda urikikije, akarere ngo kabitangaho amafaranga abarirwa muri miliyoni 80 habariyemo n’imisoro, nk’uko bivugwa na DM Dede.

    Anavuga ko ku bw’iyo mpamvu bateganya kwifashisha bariya 50 bahuguwe bakigisha iyi tekinoloji n’urubyiruko rwo mu yindi mirenge ya Gisagara, kuko abahuguwe ari abo mu Mirenge itatu gusa, ari yo Ndora, Gishubi na Muganza.