Tag: featured

  • Ba ofisiye bato muri Polisi biga iby’imiyoborere bakoze urugendo shuri basobanukirwa amateka y’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urwo rugendo rukubiye mu masomo y’amezi ane bamara biga, kuko rubafasha guhuza ibyo bize mu ishuri.

    Ku ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, abo ba ofisiye basobanuriwe byimbitse uko urugamba rwo kubohora igihugu rwarwanywe n’uko harwanywe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu yari yarateguwe inashyirwa mu bikorwa n’ingoma y’igitugu yariho muri icyo gihe.

    Baneretswe uko ingabo zari iza RPA zafashe iya mbere zikiyemeza guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Nkusi Deo, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidari n’impeta z’intwari z’Igihugu (CHENO), yasobanuriye abo ba ofisiye bato ibigenderwaho kugira ngo umuntu afatwe nk’intwari.

    Yagize ati “Kuba intwari y’Igihugu si uko uba ufite amashuri yo ku rwego rwo hejuru cyangwa uturuka mu miryango ikomeye. Umuntu aba intwari biturutse ku kuba hari ibikorwa yakoze bifitiye akamaro abaturage, hari abitanze mu kubohora igihugu cyabo, abandi bagaragaje ubunyangamugayo no gukunda igihugu byo ku rwego rwo hejuru n’ibindi bitandukanye. Ibyo byose ni byo byashingiweho kugira ngo abantu bashyirwe mu byiciro by’intwari z’igihugu uko ari bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi”.

    Rwaka Nicolas, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu rwego rw’Igihugu rushinzwe imidari n’impeta z’intwari z’Igihugu, yasabye abanyeshuri kuba ba ambasaderi no gusobanurira abo bayobora ko bakora neza bakaba intwari.

    Ati “Intwari zacu zageze kuri byinshi mu gutabara ubuzima bw’Abanyarwanda bari bagiye kurimbuka. Hari ibindi bigenderwaho nko mu bijyanye n’iterambere rya bose hatabayeho kwikunda”.

    CIP Jean Marie Vianney Nzayisenga, umwe mu bapolisi bari mu masomo ahabwa ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda ajyanye n’imiyoborere, yavuze ko urugendo bakoze rwari ingirakamaro kuko barwigiyemo amakuru ajyanye n’amateka y’u Rwanda.

    Yavuze ko hari ibyo bigiraga mu ishuri ariko uyu munsi babashije kubyibonera, ko bahugukiwe amakuru bashobora kugenderaho, babonye uko abantu bitanze kugira ngo babohore igihugu. CIP Nzayisenga yavuze ko intwari zitangiye igihugu zatanze urugero rwiza ku buryo n’undi muntu yazigiraho akagera ikirenge mu cyazo.

  • Yafashwe aje mu Rwanda gushyingura nyina ahita afungwa – Ubuhamya bw’uwirukanywe muri Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 23 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba.

    Akumuntu Denise ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yagiye muri Uganda akurikiyeyo umugabo we w’umugande, anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

    Kimwe n’abandi bari bafunganywe, bose icyo bahuriyeho ni uko bafashwe batashye mu Rwanda kubera impamvu zitandukanye harimo no kunanirwa imibereho y’aho bakoreraga.

    Mu kwezi kwa gatandatu 2021, ni bwo Akumuntu yahagurutse mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura nyina umubyara kuko yari yabwiwe ko yitabye Imana. Ageze i Mbarara ngo imodoka yari arimo yahagaritswe n’abasirikare bamukuramo n’abandi bantu berekezaga mu Rwanda bajya gufungirwa mu kigo cya Polisi.

    Ati “Mama yarapfuye nza nje gushyingura, bamfatira Mbarara, bankura muri bisi, batujyana mu gisirikare bucya badushyikiriza Polisi na yo itujyana muri gereza ya Shema tuhamara ukwezi. Nyuma yo gukatirwa amezi abiri, dufungirwa muri gereza ya Cyamugoranyi”.

    Avuga ko icyaha bashinjwe ari uko binjiye mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe nyamara yaranyuze ku mupaka uzwi ndetse afite n’ibyangombwa bya Uganda.

    Uwo mugore avuga ko atazi neza niba azasubira mu rugo, ndetse n’abana yasizeyo kuko yabashije kuzana umwana umwe gusa.

    Bisengimana ukomoka ku Nkombo mu Karere ka Rusizi na we wari ufunganywe na Akumuntu, avuga ko muri gereza bari babayeho nabi by’umwihariko kuri we kuko yanarwariyemo.
    Agira ati “Muri gereza twari tubayeho nabi cyane, nagezemo ndarwara ntibamvuza, twarakubitwaga, mbega imibereho yari mibi cyane ku buryo ntashobora kongera gusubirayo n’iyo bambwira ko ari ho nzakirira”.

    Bisengimana agira inama abandi Banyarwanda bumva ko Uganda hari amakiriro ko atari byo, ahubwo ari ukujya mu muriro.

  • Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Touadéra uri i Kigali kuva ku wa 5 Kanama 2021, yasuye Minisiteri y’Ingabo ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, aho yari aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye.

    Abayobozi bamwakiriye ni Minisitiri w’ Ingabo, Maj Gen Albert Murasira n’Umugaba Mukuru wIngabo, Gen Jean Bosco Kazura.Ibiganiro bagiranye kandi byari byitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

    U Rwanda na Centrafrique bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Touadéra hongeye gusinywa andi masezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo umutekano.

    Uretse kuba u Rwanda rufite abasirikare bari mu butumwa bwa Loni, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2020, umutwe w’ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ntangiro z’iki cyumweru kandi u Rwanda rwohereje batayo y’izindi ngabo 750 zijya kunganira izisanzwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique. Ni ukuvuga ko kugeza ubu, u Rwanda rufiteyo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Minusca.

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abasirikare bakuru muri RDF

    Perezida Touadéra yagiranye ibiganiro n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda

    Nyuma y’ibiganiro hafashwe ifoto y’urwibutso

    Aha Perezida wa Centrafrique yari ageze kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

  • Ishusho y’akazi kamaze gukorwa na RDF mu guhashya umwanzi muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa 5 Kanama 2021 BBC yanditse inkuru igaragaza uburyo mu gihe gito Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado zimaze kwigarurira ibice bitandukanye byari bimaze igihe kinini bigenzurwa n’abarwanyi biyitirira umutwe wa Al-Shabaab.

    Kugira ngo wumve neza uburemere bw’iki kibazo, hari hagiye gushira imyaka ine aba barwanyi bigaruriye uturere dutanu mu tugize intara ya Cabo Delgado, muri iki gihe aba barwanyi bamaze kwica abaturage babarirwa muri 3100 mu gihe abandi basaga ibihumbi 820 bavuye mu byabo.

    Nubwo uyu mutwe uvuga ko utagendera ku idini, amakuru dukesha BBC avuga ko mu 2019 bamwe mu bayobozi bawo bahuye n’Ab’umutwe witerabwoba ugendera ku mahame ya Kiyisilamu (Islamic State).

    Imikoranire y’iyi mitwe yombi irigaragaza kuko ihuriye no ku buryo yica abaturage ibakase imitwe.

    Ku wa 10 Werurwe 2021 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo zivuga ko uyu mutwe w’abarwanyi bo muri Mozambique washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku Isi.

    Nubwo mu mboni z’abasesenguzi byagaragaraga ko uyu mutwe ufite ubukana budasanzwe,Mozambique yabaye nk’itereranwa mu rugamba rwo kuwurwanya. Aho amahanga yagaragazaga ko adashobora kohereza abasirikare bo kurwana n’abaturage bivumbagatanyije kubera ikibazo cy’inzara.

    Muri iki gihe nubwo ingabo za Portugal na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatozaga abasirikare ba Mozambique, ntibyababuzaga gukubitwa inshuro buri munsi. Ibi bigaragazwa n’uko ibyinshi mu bikoresho aba barwanyi bakoresha babyambuye ingabo za Leta.

    Mozambique ntiyigeze yifuza ko ibi bihugu byinjira muri iyi ntambara mu buryo butaziguye ahanini biturutse ku mpamvu za politiki, ahubwo muri Mata 2021, Perezida wa Mozambique, Philippe Nyusi yagiriye uruzinduko i Kigali ahura na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

    Bivugwa ko uru ruzinduko ari rwo rwafatiwemo umwanzuro wo kuba u Rwanda rwakohereza ingabo muri Mozambique.

    RDF imaze gukora byinshi muri Mozambique

    Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’Abapolisi 1000 muri Mozambique. Bakigera muri iki gihugu bashyikiye mu Mujyi wa Nacala uherereye mu Ntara ya Napula, mu gihe bari bacyitegura kujya muri Cabo Delgado.

    Nyuma umwe ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatangiye kujya mu turere twa Afungi, Mueda Mocimbao Da Praia.

    Izi ngabo zigabanyijemo ibice bibiri zimwe zica Mueda- Diaca-Awasse- Mumu- Mtotwe zigana Mocimboa Da Praia. Muri aka gace ka Awasse habereye imirwano ikomeye yaguyemo aba barwanyi abasigaye barahunga. Kugeza ubu aka gace kagenzurwa na Leta nyuma y’igihe kinini cyari gishize karigaruriwe n’aba barwanyi.

    Ikindi gice cy’ingabo cyagiye mu gace ka Afungi muri Palma aho zabashije kubohoza ikibuga cy’indege n’uruganda rutunganya gaz ruri muri Cabo Afungi.

    Izi ngabo kandi zarwanyije aba barwanyi mu duce twa Afungi-Quitunda- Quelimane biteganyijwe ko aba basirikare bari muri ibi bice byombi bazahurira Mocimboa Da Praia, aho bazakomereza ibikorwa byo guhashya aba barwanyi.

    Kugeza ku wa 4 Kanama 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kubohoza uduce twa Palma, Quionga, Tete, Zambia, Maputo, Nhica Do Rovuma, Quelimane, Njama Awasse, Chinda na Mumu.

    Kugeza ubu ntiharamenyakana umubare w’abarwanyi bamaze kugwa muri iyi mirwano gusa Ingabo z’u Rwanda zabambuye ibikoresho bitandukanye birimo moto, mudasobwa, imbuda zo mu bwoko bwa SMGs, RPGs, pisitori, gerenade n’ibisasu.

    Kugeza ubu hari kubohozwa umujyi wa Mucimboa Da Praia uherereye ku Nyanja y’Abahinde. Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique nizimara guhashya aba barwanyi burundu hazagarurwa ubutegetsi bw’Abasivile muri iyi Ntara.

    Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zambuye aba barwanyi ibikoresho

    Aha Ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubohoza agace ka Awasse, aho zasanze aba barwanyi barangije ibikorwaremezo byinshi

    Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda baba bari maso mu mihanda ya Cabo Delgado

  • Afurika yunze Ubumwe igiye gutanga miliyoni 400 z’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’izo nkingo kinyuze mu nzira y’ubwato, ngo cyaje ku itariki 5 Kanama 2021, izo zikaba zizahabwa ibihugu bitandukanye muri Afurika.

    Inkingo zo muri urwo rwego ngo zizajya ziza buri kwezi, muri uku kwezi kwa Kanama 2021 muri rusange ngo hazaza inkingo zigera kuri Miliyoni 6.4 nk’uko bitangazwa na Cyril Ramaphosa, Perezida wa Afurika y’Epfo.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, u Rwanda rwatumije inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni 2.6 binyuze muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ya ‘AVATT’ yorohereza ibihugu by’ibinyamuryango kubona inkingo za Covid-19.

    Banki nyafurika yitwa ‘Afrexombank’ ngo ni yo itanga ingwate ya Miliyari zigera kuri ebyiri mu itumizwa ry’izo nkingo za Covid-19, ikabikora nko kwishingira ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Nk’uko bitangazwa na AU, guhera muri Mutarama 2022, hazajya haboneka inkingo zigera kuri miliyoni 25 buri kwezi.

    Perezida Ramaphosa avuga ko ibyo bizafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 ku mugabane ndetse bikanafasha mu kongera kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturaga byazahajwe n’icyorezo.

    Dr John Nkengasong, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, yavuze ko mu mezi ashize, hagaragaye icyuho mu bijyanye no gukingira hagati ya Afurika n’ ibindi bice by’ isi, kandi virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa gatatu ngo yibasiye Afurika cyane.
    Itangwa ry’izo nkingo miliyoni 400 mu bihugu bya Afurika, ngo bizafasha cyane mu kurinda abaturage b’uwo mugabane.

    Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika ivuga ko izo nkingo zigera kuri Miliyoni 400, zihagije mu gukingira kimwe cya gatatu cy’abatuye Umugabane wa Afurika, ibyo bigafasha uwo mugabane mu kugera ku ntego wihaye yo gukingira nibura 60% by’ abaturage bawo.

  • APR FC yasobanuye impamvu Niyonzima Olivier Sefu yatinze guhabwa urupapuro rumurekura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyonzima Olivier Sefu
    Niyonzima Olivier Sefu

    Nyuma yaho hacicikanye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yimwe urupapuro rumwemerera kuba yajya mu yindi kipe ashaka (release letter).

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ikipe ya APR FC yasobanuye ko itigeze imwima urwo rupapuro ahubwo ko uwo mukinnyi yasabwe kubanza kugarura ibikoresho by’ikipe afite, nk’uko tubikesha urubuga rw’ikipe ya APR FC.

    Mu nkuru banditse baragira bati: “Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bufashe umwanzuro wo gutandukana na Niyonzima Olivier Sefu tariki 04 Kanama nibwo yahamagawe kuza gufata ibaruwa imusezerera(release letter).”

    “Kuva icyo gihe Niyonzima yarahamagawe yitabye ku biro bya APR FC tariki ya 5 Kanama asabwa gusubiza ibikoresho by’ikipe afite akabona guhabwa iyo baruwa, kugeza magingo aya akaba agitegerejwe ku biro by’ikipe ya APR FC.”

    “Bityo ubuyobozi bwa APR FC bukaba buhakana amakuru y’uko Sefu yimwe iyo baruwa kuko atarakora ibyo yasabwe kugira ngo ahabwe ibaruwa.”

  • Hari abari abakozi b’Intara ya Butare bagitegereje ibirarane basigawemo muri 2004 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyahoze ari Intara ya Butare
    Iyahoze ari Intara ya Butare

    Umwe muri bo wakomeje gukurikirana iby’ibi birarane kuva muri 2005, avuga ko bagisezererwa bishyuwe imperekeza, hanyuma ahita yandika asaba amafaranga y’ibirarane, ariko ntiyayabona. Icyo gihe intara ya Butare yayoborwaga n’uwitwa Kabera.

    Akomeza agira ati “Muri 2008 nanditse indi baruwa, nyandikira uwari guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Fidèle Ndayisaba. Ngiye kwaka igisubizo banyereka ibaruwa bandikiye MINECOFIN badusabira ibirarane byacu, banavuga ko abakozi babiri bayahawe batakongera kuyahabwa. Ubwo ndategereza ndaheba”.

    Mu kwezi k’Ukuboza 2020 bongeye kugeza ikibazo cyabo ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, hanyuma Guverineri w’iyo Ntara, Kayitesi Alice, ababwira ko agiye kubabariza, none amezi arindwi arashize nta gisubizo barabona.

    Uyu wari umukozi w’Intara ya Butare ati “Nari umukozi w’Intara, bansezerera banadutunguye, none n’ibigenerwa umukozi wese bakomeje kunderega ndategereza ndaheba! Kandi ni uburenganzira bw’umukozi”.

    Mugenzi we na we ati “Icyifuzo cyanjye ni uko batubwira igihe bazaduhera ayo mafaranga”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko iki kibazo bacyakiriye kandi urutonde rw’abagomba kwishyurwa bakarushyikiriza Minisiteri y’imari (MINECOFIN), kugira ngo hasesengurwe niba koko batarishyuwe, kuko ubundi ngo abenshi bishyuwe.

    Avuga kandi ko yiteze ko nihagira abo basanga batarishyuwe bazabafasha kubona umurongo w’uko byakemuka, bityo akabasaba kwihangana mu gihe na bo bategereje igisubizo.


  • Abantu 12 baguye mu mpanuka mu cyumweru kimwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, mu kiganiro yagiye kuri RBA kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, aho yasobanuraga uko icyumwe gishize cyari cyifashe ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

    ACP Ruyenzi avuga ko izo mpanuka ahanini zatewe n’umuvuduko ukabije ndetse no kuba ibinyabiziga byari bimaze iminsi biparitse kubera Guma mu Rugo, hakaba hari ibitaraherukaga gukorerwa isuzuma.

    Yagize ati “Murabona ko hari hashize igihe ibinyabiziga bitagenda, buriya ikinyabiziga kimaze igihe kidakora, ushobora kwatsa kikaka kikanagenda ariko hari ubwo haba hari ibyangiritse tutabonesha amaso, bisaba gusuzumusha mu igaraje. Ni byiza rero ko abantu bitabira kubisuzumisha kuko ibyo tuba tutabona biri mu biteza impanuka”.

    Ati “Mu mpanuka zahitanye abo bantu inyinshi zaturutse ku muvuduko ukabije. Abatwara ibinyabiziga turabasaba kwitoda, bubahiriza amategeko y’umuhanda ariko cyane cyane buri muntu akumva ko kugendera ku muvuduko ugereranyije ari byo bimurinda impanuka mu gihe hari ikimutunguye”.

    Yakanguriye abatwara amakamyo kuko yikorera ibintu biremereye, kuyasuzumisha kenshi kuko ngo arimo gukora impanuka, akanabasaba kureba ko Controle technique zabo zitarangiye, basanga zaracyuye igihe bakihutira kongera kuyikoresha.

    Ibyo yabivuze mu gihe ejo kwa Kane tariki 5 Kanama 2021, ikamyo y’Abashinwa ikorera mu muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo i Nyaruguru, yakoze impanuka yuzuye umucanga igwira ivatiri yari irimo umupadiri ahita yitaba Imana, umufaratiri bari kumwe arakomereka cyane akaba ari mu bitaro.

    Kuri iyo mpanuka, ACP Ruyenzi yavuze ko hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyayiteye, gusa ngo ikigaragara ni uko iyo kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi.

    Akomeza agira inama abatwara ibinyabiziga, yo kumenya igihe bakeneye mu rugendo bagiye gukora ku buryo batakererwa kandi bagendeye ku muvuduko uringaniye, kuko akenshi ngo umuntu ahaguruka agiye ahantu asigaranye umwanya muto bigatuma yirukanka ari ho hava impanuka.

  • Gicumbi: Hatwitswe ibiyobyabwenge birimo litiro 348 za kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Nyakanga, byafatiwe mu Murenge wa Byumba mu tugari dutandukanye tugize uyu murenge.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Gisanga Ndahimana yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge bafatanije na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano.

    Ati ”Turashimira abaturage bagira uruhare mu gufasha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego kugira ngo duhagarike abantu binjiza mu Rwanda ibi biyobyabwenge. Byose biva hanze y’u Rwanda kuko ababyinjiza bafatwa baturutse mu gihugu cya Uganda, turasaba abaturage gukomeza ubu bufatanye.”

    SP Gisanga yakomeje agaragaza ko abenshi mu bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu baba biganjemo urubyiruko ruzwi ku izina ry’Abarembetsi. Yabasabye kubivamo bakitabira imishinga itandukanye Leta igenda ibashyiriraho ibateza imbere aho kwishora mu bikorwa byabafungisha cyangwa bakaba babura ubuzima.

    Ati “Muri kano gace ko mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi haba urubyiruko ruzwi ku izina ry’abarembetsi. Nibo bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Leta yashyizeho imishinga, twavuga iyo gukora imihanda, gutera amashyamba n’ibyatsi mu Karere ka Gicumbi (Green Gicumbi) hari n’abandi bafatanyabikorwa bagenda bazana ibikorwa biteza imbere urubyiruko. Iyi mishinga yose abahabwamo akazi ba mbere ni ruriya rubyiruko kugira ngo ruve muri biriya bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage (Abarembetsi).”

    Umuoyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage gukomeza kugaragaza abakomeza kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Yabibukije ko aribyo biteza umutekano mucye nko gukora ibyaha bitandukanye, gufungwa ndetse bamwe bakaba babiburiramo ubuzima kuko babyinjiza mu gihugu bitwikiriye ijoro.

    Muri biriya biyobyabwenge byose byafashwe byafatiwemo abantu 28 bakorerwa amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha. Amadosiye 20 yarimo abantu bafatanwe kanyanga, abantu 7 bafatanwe urumogi undi umwe yafatanwe ikiyobyabwenge cya Mayirungi. Aba bose bakatiwe n’inkiko bahabwa ibihano bitandukanye ubu barimo kurangiza ibihano byabo muri gereza ya Miyove yo mu Karere ka Gicumbi.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibikorwa bibi birimo gutunda cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge

  • Iburasirazuba: Havumbuwe inzira 70 zitari zizwi abacuruza ibiyobyabwenge banyuragamo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kanae tariki ya 5 Kanama 2021 mu nama yagiranye n’abayobozi hamwe n’abajyanama mu mirenge irindwi yo mu Karere ka Gatsibo ihana imbibi n’Akarere ka Nyagatare.

    Ni inama yakomereje no muri aka Karere aho igamije kurebera hamwe uburyo ibiyobyabwenge bikunze kuboneka muri utu turere na magendu bituruka muri Uganda byacika.

    Guverineri Gasana yavuze ko bahisemo gukoresha ubukangurambaga mu kurwanya abambutsa ibiyobyabwenge, kugira Umudugudu utarangwamo icyaha n’uburyo bwo gufunga inzira 70 zakoreshwaga n’abarembetsi nk’uburyo bwitezweho kubafasha.

    Ati “Mu gihe rero twakajije ingamba zo kugira ngo dukumire tunarwanye rwose izo nzira zitazwi bizagenda neza, ubu twateguye abantu bo kudufasha gufunga izo nzira, iyo ugiye kureba usanga twarabonye ahantu 70 baca hatari hazwi.”

    Yakomeje avuga ko ibi byambu biherereye mu mirenge yo mu Karere ka Nyagatare, avuga ko izo magendu n’ibiyobyabwenge iyo bivuye muri Nyagatare bihita bijya mu Karere ka Gatsibo akaba ariyo mpamvu bari kuganiriza inzego zitandukanye zaho ngo zibafashe mu kubirwanya.

    Guverineri Gasana yavuze ko inzira 70 zitari zizwi zanyuragamo abarembetsi zigiye gufungwa

    Guverineri Gasana yavuze ko kuva hatangizwa ubukangurambaga bwo kurwanya abakoresha izo nzira zitazwi kuri ubu hari abamaze gufatwa bashyikirijwe ubutabera.
    Ati “Ikimaze kugerwaho gikomeye ni uko hari abafashwe ndetse nanavuga yuko no kumenya aho hantu tukahashyira abantu batandukanye baharinda amasaha 24 byaradufashije.”

    Abayobozi mu nzego z’ibanze biyemeje guhashya abarembetsi

    Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo na Nyagatare bijeje ubuyobozi ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya abarembetsi n’abandi bantu bambuka umupaka mu buryo butemewe.

    Bizimana Leocardie usanzwe ari umujyanama mu nama Njyanama y’Umurenge wa Nyagihanga, yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi n’abandi bantu batandukanye binjiza magendu ngo bacyumva mu Murenge wabo, ariko ngo abo bantu akenshi baba bitwaje intwaro ku buryo bigoye kubafata.

    Yavuze ko bagiye gushaka abantu bazajya bahanahana amakuru n’izindi nzego zirimo Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo ahafatwe abagerageza gukora ibikorwa bya magendu.

    Gafunzi Geofrey utuye mu Murenge wa Kabarore we yavuze ko ikibazo cy’abarembetsi gikwiriye gushakirwa umuti guhera ku Isibo kugeza ku Murenge ngo kuko si ikibazo cyakemurwa n’urwego rumwe.

    Ati “ Inzira aba barembetsi bacamo usanga zihana imbibi n’imirenge ifatanye na Nyagatare nka Ngarama, Kabarore n’Umurenge wa Gitoki, aho rero abayobozi baho guhera ku Isibo kugeza ku Murenge nidufatanya kwamagana ibidakwiriye nibwo bazacika nubwo baza mu gicuku.”

    Uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Kabarore, Sebatware Clement, we avuga ko ingamba urubyiruko rufite ari ugufatanya n’izindi nzego zirimo abayobozi b’imidugudu, Polisi n’izindi nzego zitandukanye.

    Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru ziherutse kwemeranya kujya zihana amakuru mu gukumira abaturage bambuka bajya muri Uganda, icyo gihe basanze abaturiye umupaka w’iki gihugu baregerejwe ibikorwaremezo byose ku buryo batagikeneye kwambuka umupaka mu buryo bwa magendu.

    Kuri ubu uturere dutatu nitwo dukora ku gihugu cya Uganda harimo Akarere ka Gicumbi gafite imirenge itatu, aka Burera gafite imirenge itandatu ndetse n’aka Nyagatare na ko gafite imirenge itandatu.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CP Hatari Emmanuel yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gutanga amakuru

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama ya aye hubarijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19