Tag: featured

  • Perezida wa Santrafurika yasuye Abanyakinigi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko yagiriye muri uwo mudugud ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, ubwo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakirwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV wavuze ko urwo ruzinduko ruri mu rwego rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, no kureba uburyo u Rwanda rukomeje kwishakamo ibisubizo.

    Yagize ati “Aje gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ariko murabyumva ko n’aho yanyuze yarebye ibyiza bitatse u Rwanda, abaturage, amazu, ibikorwa remezo, ibikorwa by’ubuhinzi byose yabibonye, ariko noneho by’umwihariko azanywe no gusura umudugudu w’icyitegererezo kugira ngo arebe uburyo igihugu cy’u Rwanda cyishakamo ibisubizo”.

    Arongera ati “Ni umurongo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatanze wo gutuza abaturage neza, ndetse aje no kureba ibyiza nyaburanga biri ahangaha, ari ibirunga ari inyamaswa zirimo ndetse n’aya mahoteli yakira ba Mukerarugendo. Ibyo byose biri mu rugendo rw’umukuru w’igihugu cya Santrrafurika, ariko muri uyu mudugudu w’icyitegererezo ni cyo gikorwa cy’umwihariko kimuzanye”.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu byo uwo mukuru w’igihugu ashyize imbere mu gusura harimo ivuriro rya Kinigi, Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo bagize imiryango 144 ituye muri uwo mudugudu watwaye asaga miliyari 26 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Ni umudugudu wubatsemo ibikorwa remezo binyuranye birimo imihanda, ishuri ry’icyitegererezo rya Kampanga ririmo ibyangombwa byose bifasha abanyeshuri kwiga ikoranabuhanga (smart Classrooms) ndetse n’urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwita ku mikurire y’abana, guhabwa ubumenyi no gukangura ubwenge bwabo.

    Ni umudugudu watujwemo Abanyarwanda bari batuye muri ako gace mu buryo bw’akajagari, bubakirwa uwo mudugudu mu rwego rwo kubafasha gutura hamwe kandi neza, kunga ubumwe, gusangira ubuzima ndetse no kugezwaho mu buryo bworoshye ibikorwaremezo birimo amazi n’umuriro.

    Bamwe mu batujwe muri uwo mudugudu, baragaragaza uburyo bakomeje kwishimira abashyitsi babasura muri iyi minsi, by’umwihariko Umukuru w’igihugu cya Santrafurika, bavuga ko babangamiwe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye batamubyinira ngo babakire uko bikwiye ndetse banasabane.

    Sibomana Saidi ati “Erega ntawe wabura kwishima, kubona umukecuru wanjye n’umusaza bari mu myaka 70 bari mu nzu nk’iyi, bibaha amasaziro meza. Tunezerwa cyane iyo tubonye abashyitsi bakomeye nk’aba badusura, natwe twumva ko dufite agaciro gakomeye”.

    Arongera ati “Twamwiteguye neza amasuku yari yose mu mudugudu wacu, ikibazo n’iyi Covid-19 uyu mushyitsi waturutse mu mahanga twari kumubyinira, tugira tuti ‛Kagame Mwungeri we’, kubera ibyiza amaze kutugezaho. Twabyishimiye rwose, Perezida wacu akomeze atubanire mu mahanga, umushyitsi azagire urugendo ruhire”.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ushobora kuba umurongo mwiza wafasha abaturage ba Santrafurika nk’igihugu cyagize ibibazo by’intambara, aho abaturage baho bakeneye gutuzwa neza, ibyo bikaba byabunganira kandi n’u Rwanda rukagira ibindi rwigira kuri icyo gihugu binyuze muri urwo rusinduko.

    Ati “Ni umurongo mwiza ushobora no kujyanwa muri Santrafurika, na bo baciye mu bibazo nk’ibyo twaciyemo n’ubwo twebwe twanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na bo bafite intambara nyinshi bamazemo igihe abaturage bahunga birukanka, na bo bakeneye gutuzwa bakaba bakora kimwe mu bikorwa yasuye hano mu Rwanda na byo bikaba byakorwa iwabo. Hanyuma kandi na we aratugira inama ku cyo abona twarushaho kunoza, ni yo mpamvu yahisemo kuza gusura uyu mudugudu n’uruzinduko muri rusange yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda”.

    Reba Video y’uru ruzinduko rwa Perezida Touadéra mu Kinigi

  • Musanze: Bishimiye kongera guhinga mu kibaya cya Mugogo nyuma y’uko gitunganyijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahinzi mu mirimo yo kwita ku bihingwa ngo bizabahe umusaruro ufatika
    Abahinzi mu mirimo yo kwita ku bihingwa ngo bizabahe umusaruro ufatika

    Icyo kibaya kiri ku buso bwa Ha 79, cyari cyarashegeshwe n’ibiza. Abagituye n’abahafite imirima barakuwe mu byabo, kubera kurengerwa n’amazi batagifite icyizere cyo kuzongera kukibyaza umusaruro.

    Bamwe mu baturage bahafite imirima yari yararengewe n’ayo mazi, barimo uwagize ati: “Kitaratunganywa twari twarazahajwe n’imibereho mibi, bitewe n’uko muri icyo gihe imirima yari yararengewe n’amazi, tutagifite icyizere cyo kuzongera kuyihinga. Twamaze imyaka isaga irindwi tutabona aho dukura za minerivale z’abana, inzara yaradutangatanze impande zose, kuko ntaho gukubita isuka twari tukigira. Muri macye twari mu buzima bwo kwiheba”.

    Kuri ubu ayo maganya yose yarashize, babikesha umushinga wo kubungabunga icyo kibaya, urimo gushyirwa mu bikorwa n’Inkeragutabara, aho zifatanya n’abahafite amasambu, mu bikorwa byo gukurikirana no gutunganya imigende iyobora amazi, gusibura ibibare n’ibindi bikorwa bitandukanye. Abaturage bahamya ko byafashije mu gukamya amazi yari yaracyuzuye, none kuri ubu abahafite imirima barahinga bakeza imyaka, nk’uko byahoze mbere kitararengerwa.

    Kigali Today iheruka kunyarukira muri icyo kibaya, ihasanga abahinzi bashishikariye imirimo yo kuhira igihingwa cy’ibirayi gihinzwe ku buso bugari mu bugize icyo kibaya, abandi babitera imiti.

    N’akanyamuneza kenshi, bagira bati “Twishimira ko Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, yaduhaye inkunga yo gutunganya iki kibaya. Yatugiriye akamaro mu buryo bukomeye cyane, aho ubu dusigaye duhinga tukeza, iyi ikaba ibaye inshuro ya gatatu tugihinga tukabasha gusarura nta nkomyi”.

    Ik kibaya kiri ku buso bwa Ha 79
    Ik kibaya kiri ku buso bwa Ha 79

    Mu basaga 700 bahawe akazi mu mirimo yo kwita kuri icyo kibaya cya Mugogo, harimo n’abahafite imirima, baboneyeho kwibumbira muri Koperative bagamije guhuza amaboko, aho banakusanya amafaranga buri uko bejeje umusaruro, bakagira macye bakura ku wo baba bagurishije, bakayazigama, kugira ngo abafashe mu kunganira imirimo yo kubungabunga icyo kibaya.

    Ngendahayo Jean, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Musanze, asaba abaturage bahinga muri icyo kibaya, kugihozaho ijisho, kugira ngo n’igihe umushinga wo kukibungabunga uzaba usoje ibikorwa bo bazakomeze.

    Yagize ati “Dusaba abaturage cyane cyane abafite amasambu muri kiriya kibaya, gukomeza kugira uruhare mu kuhabungabunga, aho imirimo yo kugitunganya ikorerwa bagahora basa n’abiga uko bikorwa, bakurikirana uko imirimo yo kucyitaho ikorwa, kugira ngo n’igihe umushinga uzaba wasoje, bo ubwabo bazabe babasha kubyikorera”.

    Umushinga wo kukibungabunga utaratangira ikibaya cya Mugogo cyari cyararengewe n
    Umushinga wo kukibungabunga utaratangira ikibaya cya Mugogo cyari cyararengewe n’amazi

    Uwo muyobozi avuga ko hari indi nyigo irimo gukorwa, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi, yitezweho kuzakemura ikibazo cy’amazi yangiza ikibaya cya Mugogo mu buryo butanga igisubizo kirambye.


  • Sobanukirwa uko wakwitwara nyuma yo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Twibukiranye zimwe mu mpinduka zigaragara ku bantu bahawe urukingo n’ubwo zitaba zimwe ku bantu bose.

    Yaba dose ya mbere cyangwa iya kabiri, hari abagira bimwe muri ibi:

    • Kurwara umutwe
    • Kumva ubabara ukuboko kwateweho urushinge
    • Kugira intege nke
    • Kugira umuriro
    • Gutengurwa
    • Kugira isesemi

    Ibi ni bimwe mu byo umuntu akwiriye kumenya no kwitaho nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19.

    • Imirire iboneye ni ngombwa cyane kugira ngo izamure ubudahangarwa bw’umubiri bityo n’izo ngaruka zigaragara mu gihe gito zigashira vuba zitazahaje uwikingije. Iyo abahanga mu by’imirire bavuze ‘imirire iboneye’ baba bavuze amafunguro akungahaye ku byubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.
    • Ni byiza kwirinda amafunguro akungahaye ku mavuta nka pizzas, hamburgers n’ibindi bisa nka byo nk’uko Umunyamerika w’umuhanga mu by’imirire, Dr Todd Born, yabitangarije ikinyamakuru Huffington Post. Dr Todd avuga ko ari byiza kwibanda ku mafunguro arimo imboga, impeke, imbuto, n’ibindi bikungahaye kuri za poroteyine kugira ngo habeho gukangura umubiri nyuma yo gufata urukingo rwa Coronavirus.

    Ese ntacyo byatwara kuba umuntu yakingirwa Covid-19 yanyweye inzoga cyangwa akazinywa nyuma yo gukingirwa

    Inkuru ya Dailmail ivuga ko abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko ari byiza kugenzura ingano y’inzoga umuntu anywa haba mbere ndetse na nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid-19.

    Iyi nkuru ivuga ko inzoga zishobora gutuma urukingo rucika intege bityo intego yarwo yo guha umubiri ubudahangarwa ntigerweho neza.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New York Times, Dr Ilhem Messaoudi, uyobora ikigo cy’ubushakashatsi kuri za virusi muri kaminuza ya California, yahumurije abantu avuga ko abanywa inzoga ntibarenze ibirahure bibiri ku munsi badakwiye kugira ubwoba.

    Nk’uko Dr Todd akomeza abivuga, ibyo abantu basabwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza mu bihe bisanzwe ni na byo byitabwaho cyane nyuma yo gukingirwa Covid 19, aho avuga ko ari byiza kunywa cyane, byumwihariko amazi n’icyayi kitarimo isukari, ahubwo ku bafite isesemi kikarungwa na tangawizi.

    Ese ntacyo byatwara mu gihe umuntu wakingiwe afashe ibinini bigabanye ububabare mbere cyangwa nyuma yo gukingirwa?

    Hari imiti ikunze gukoreshwa ndetse igurwa muri Farumasi bidasabye ko yandikwa na muganga, Paracetamol na Ibuprofene.

    Ikinyamakuru Lavoixdunord.fr kivuga ko ari byiza gufata paracetamol nyuma y’urukingo ibimenyetso byarwo byatangiye kugaragara, na bwo mu gihe uwakingiwe yumva atabasha kwihanganira ububabare, kandi ntarenze ibinini bitatu ku munsi.

    Icyakora ngo mbere yo gufata ibuprofene byaba byiza kubanza kubaza muganga, kuko mu biyigize harimo ibyabangamira intego y’urukingo ari yo gutanga ubudahangarwa bw’umubiri.

  • Amb. Claver Gatete yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu Banyafurika bazanye impinduka – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo gikomeye, yagihawe nk’umuntu watanze umusanzu ugaragara mu rwego rw’imari no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari iteza imbere ibikorwaremezo mu Rwanda.

    Amb. Gatete, yagihawe mu nama ivuga ku buyobozi n’ibikorwa by’ubugiraneza yateguwe na Forbes ifatanyije n’ikigo cyo mu Bwongereza cya Foreign Investment Network (FIN) gishora imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ndetse kikanatera inkunga imishinga y’iterambere muri Afurika.

    Minisitiri Gatete yashimye igihembo yahawe, avuga ko atewe ishema no kuba umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watanze umusanzu mu rwego rw’imari no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iteza imbere ibikorwaremezo byafashije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ku rugero rwa 8% buri mwaka kugeza mu 2019.

    Yagize ati “Iki gihembo ni ishimwe ku buyobozi bacu, ku bo dukorana muri guverinoma, abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo ndetse no ku baturage b’u Rwanda muri rusange.”

    Yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu bikorwa bitandukanye, birimo kubaka imihanda mu bice by’imijyi n’ibyaro bigafasha mu koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’imijyi n’ibyaro, ndetse u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

    Amb Gatete yakomeje avuga kandi ko u Rwanda rwashyize ingufu mu bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage kandi hari intego y’uko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.

    Yongeyeho ati “ ibikorwaremezo byubatswe mu Rwanda birimo Kigali Convention Center, amahoteli, Kigali Arena, n’ikibuga gishya cya Golf, byateje imbere ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bw’igihugu, aho hari indi mishinga iri gushyirwa mu bikorwa nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

    “Ibi byose twabigezeho tubikesheje umuyobozi wacu w’icyerekezo, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete yahembwe nk’umwe mu Banyafurika bazanye impinduka

    Yahawe igihembo cy’indashyikirwa gitangwa na Forbes

  • Buri rugo rwo mu Rwanda rumena ibiro 164 by’ibiryo ku mwaka – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, UNEP, ‘Food Waste Index 2021’ igaragaza ko buri rugo rwo mu Rwanda rumena ibiro 164 by’ibiryo buri mwaka, bivuze ko hamenwa toni 2.075.405 z’ibiryo buri mwaka nk’uko The New Times yabitangaje.

    Iyi raporo yerekana ko i Burundi hamenwa toni 1.184.127 z’ibiryo mu ngo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakamenwa toni 8.912.903 mu gihe Kenya yo imena 5.217.367 naho ku Isi hose hakamenwa toni miliyoni 570 z’ibiryo zingana na 61% by’ibiryo byose bimenwa.

    Iyi raporo ivuga ko ibi biryo bigira uruhare rukomeye mu kohereza imyuka ihumanya ikirere, ari na yo iteza ihindagurika ry’ikirere.

    Umuyobozi Wungirije w’Ishami ryo mu Rwanda ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa ku isi (FAO), Otto Vianney Muhinda, yavuze ko kumena ibiryo n’imyaka bigomba kwirindwa mu buryo bwose kuva bigisarurwa kugera ku Isoko aho bicuruzwa no kugera ku bantu babigura.

    Yagize ati “Mu ngo ibiryo byangirikira mu bubiko, aho bitegurirwa ndetse na nyuma yo kubiteka, kandi ibi ni ibintu byashakirwa ibisubizo. Nk’urugero, tubona amahoteli amwe muri Kigali amena ibiryo bitariwe ku munsi. Gusa hari gahunda yo guha abashonje ibyo biryo biba bitariwe nka bumwe mu buryo bwo kwirinda kumena ibiryo no gufasha abashonje.”

    “Abantu bahaha ibiryo nibo ba mbere babimena, kandi ni inshingano za buri wese kugabanya ibiryo bimenwa uko abishoboye. Gusa turi gufatanya n’abandi kurebera hamwe uburyo twagabanya ibiryo bimenwa binyuze mu bukangurambaga tuzaha abaturage tukabigisha uko bashobora kubigabanya.”

    Umuhanga mu bijyanye n’imirire, Gerard Ruzindana yabwiye The New Times ko imbarutso yo kumena ibiryo ituruka mu mitegurire mibi y’ibikenerwa mu rugo, agira inama abantu ko bakwiriye guhaha ibyo bamara aho kugura ibizahunikwa mu nzu igihe kirekire.

    “Kumena ibiryo mu ngo bishobora kwirindwa, abantu bakabika ibiryo ahantu biguma byumye bakabirinda ko byatoha kugira ngo bitabora[…] ikindi buri rugo rukwiriye guhaha ibyo ruzateka byibura mu gihe cy’iminsi irindwi aho kubihunika mu nzu bikamara igihe, ari na ho byangirikira.”

    Raporo ku bushakashatsi rusange ku birebana no kwihaza mu biribwa no ku mirire (CFSVA) yo mu 2018 yagaragaje ko 81.3% by’abanyarwanda badafite ikibazo cy’imirire ariko ingo 467.000 zitabona ibiryo bihagije.

    Abantu bagirwa inama yo guteka ibyo bamara kugira ngo birinde kumena ibiryo

  • Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

    Muri uyu muhango kandi hari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

    Mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bane, ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 102, abapolisi bato 80 n’abandi 24 batashye kubera impamvu z’uburwayi n’abasubijwe mu buzima busanzwe kubera impamvu zitandukanye ziteganywa n’amategeko.

    Minisitiri Busingye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo bikaba bitumye basezererwa mu buryo bwiyubashye.

    Yagize ati “Bamwe muri mwe bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse baba mu bashinze iki gipolisi cy’umwuga. Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba urugendo rwanyu, mu gaciro, ubumwe, amahoro n’umutekano mwarwaniraga. Ni umwanya wo kuzirikana no kwishimira umusanzu wa buri muntu muri mwe muri iyi nzira yo kubohora Igihugu, kandi urwo rugamba ruracyakomeza. Mwakoreye Igihugu gishima.”

    Yakomeje abasaba kuzakomeza kuba intangarugero aho bazaba bari hose, abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

    Ati “Muzakomeze kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero aho muzaba muri, aho mutemberera, aho musengera ndetse n’aho mujyana abana banyu ku mashuri. Muzabe ba ambasaderi kandi mukomeze gukorera Igihugu cyanyu mufatanije n’abandi baturage musanze.”

    Minisitiri Busingye yakomeje avuga ko abaturarwanda baryama bagasinzira neza bakumva batuje kubera abapolisi bakora amanywa n’ijoro. Yavuze ko ibi ari igipimo cyiza cy’icyizere abaturarwanda bafitiye Polisi y’u Rwanda.

    Yaboneyeho gushima uruhare Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 binyuze mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hanatangwa ubutumwa bwo kukirinda.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abashimira uruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga ndetse no gushimangira ituze n’umutekano w’Igihugu.

    Ati “Umurava n’urukundo mwagaragarije Igihugu cyanyu bizakomeza kwibukwa kandi ibyo mwaharaniye bizakomeza gusigasirwa n’abandi bapolisi musize inyuma.”

    IGP Munyuza yakomeje abibutsa ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, umusanzu wabo wazongera gukenerwa igihe icyo aricyo cyose. Yabasabye gukomeza gusigasira ibyo baharaniye kandi bakanabigeraho, abasaba kuzakomera ku ndangagaciro no kwiyubaha byari bisanzwe bibaranga mu kazi kabo.

    ACP (Rtd) Anthony Kulamba, wavuze mu izina ry’abapolisi bagiye mu kirihuko cy’izabukuru, yashimiye umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Yagize ati “Mu izina rya bagenzi banjye turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu agahagarika Jenoside yo mu 1994 yakorerwaga abatutsi, akunga abanyarwanda ariyo nkingi ya mwamba mu kubaka Igihugu gishya kandi cyuje amahoro buri muntu wese yishimira uyu munsi.”

    ACP(Rtd) Kulamba yakomeje ashimira umukuru w’Igihugu ku kuba ari umuyobozi w’icyerekezo, umusingi w’inzego zikomeye n’imiyoborere myiza. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ari rumwe mu nzego z’Igihugu zikomeye zashinzwe ku miyoborere ye, avuga ko we na bagenzi be bishimira kuba bamwe muri uwo muryango.

    Yavuze ko we na bagenzi be bishimira kuba barakoreye Igihugu cyabo kugeza ubwo bakorewe umuhango wo kubasezera mu buryo bw’icyubahiro.

    Yavuze ko basezerewe mu kazi bakoraga ka gipolisi ariko bazakomeza gukorera Igihugu bafatanije n’abandi bayobozi b’Igihugu ndetse n’abaturage mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

    Minisitiri Busingye yashimiye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku murava n’ubwitange bagaragarije Igihugu cyabo

    IGP Dan Munyuza yashimiye abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku ruhare rwabo mu kubaka igipolisi cy’umwuga

    ACP(rtd) Anthony Kulamba yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, we na bagenzi be bazakomeza gufatanya n’abandi banyarwanda gusigasira ibyagezweho

    Abasezerewe mu cyubahiro biyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu

  • EU yahagaritse ibyo koherereza Burkina Faso murumuna wa Blaise Compaoré – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo urwo rukiko rwafashe uwo mwanzuro. François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe mu 1998, bigakekwa ko ubutegetsi bwa mukuru we bubifitemo uruhare.

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko u Bufaransa uwo mugabo yahungiyemo, bwari bwemeje kumwohereza akaburanishirizwa muri Burkina Faso.

    Urukiko mu Bufaransa rwari rwemeje ko François Compaoré yoherezwa muri Burkina Faso nkuko iteka ryasinywe mu 2020 na Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe ryari ryabigennye.

    François Compaoré yarwanyije uwo mwanzuro avuga ko ashobora kugirirwa nabi yoherejwe muri Burkina Faso, ikindi akaba yarasabwe ku mpamvu za Politiki.

    Norbert Zongo yari umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru L’Indépendant. Yishwe tariki 13 Ukuboza 1998 ubwo yari ari gukora icukumbura ku rupfu rw’uwari umushoferi wa François Compaoré.

    François Compaoré ashinjwa uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Nobert Zongo

  • Urusenda rwumye ruturutse mu Rwanda rwatangiye kugurishwa mu Bushinwa – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro muri iki gihugu hagejejwe nibura ibiro 200 by’urusenda rwumye byakiriwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, mu gikorwa gisa n’igerageza.

    Iyi gahunda igezweho nyuma y’amasezerano, Umunyarwanda akaba na rwiyemezamirimo w’umuhinzi, Diego Twahirwa ashyize umukono ku masezerano n’ikigo cyo mu Bushinwa GK International.

    Aya masezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwohereza toni ibihumbi 50 by’urusenda rwumye buri mwaka, mu gihe cy’imyaka itanu nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

    Umuyobozi wa GK International yavuze ko urusenda rwumye bakiriye ruzacuruzwa ku baguzi n’inganda zitunganya ibiribwa mu buryo bumeze nk’igerageza mu gihe Twahirwa we yavuze ko umusaruro mwinshi uzoherezwa ku ya 9 Kanama.

    Abakurikirana iby’ubucuruzi ndengamipaka bavuga ko aya ari andi mahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyanye no kwagura isoko ryoherezwaho urusenda.

    Twahirwa Diego yatangiye kohereza urusenda rwumye mu Bushinwa

  • Perezida Touadéra yasuye Umudugudu wa Kinigi, ashima iterambere wegerejwe (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu Mukuru w’Igihugu yasuye uyu mudugudu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021; yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi birimo Ikigo Nderabuzima, rimwe mu macumbi abaturage babamo, Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) n’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Aho yanyuze hose yasobanuriwe imiterere y’uyu mudugudu watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 nk’uburyo bwo gutuza neza abaturage bavanywe mu manegeka, bakegerezwa aho bashobora kubona serivisi zose bakenera mu buzima bwabo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko imidugudu y’icyitegererezo yashyizweho na Perezida Kagame mu kwerekana uko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo n’uko bishobora kuba inzira yafasha abandi.

    Ati “[Perezida Touadéra] ubwo yasuraga ibice bigize umudugudu yari akeneye kumenya uko imidugudu y’icyitegererezo ikora, uko itekerezwa. Yibandaga ku kumenya imibereho y’abatuzwa mu mudugudu, uko ababamo batoranywa n’ibindi.’’

    “Twamusobanuriye ko mu Kinigi hari ubukerarugendo bw’urwego ruhanitse aho abasura Pariki y’Ibirunga baba bashaka no kuganiriza n’abaturage. Twanamubwiye ko abaturage baturiye muri iyi pariki bahabwa amafaranga ava mu bukerarugendo. Bakabona amafaranga abafasha gukemura ibibazo by’imibereho.’’

    Minisitiri Gatabazi yasobanuye ko Umudugudu ari ahantu abantu baturana hamwe mu nzu basangiye, basangiye ubuzima.

    Yakomeje ati “Ndetse binajyanye no kubanisha Abanyarwanda, kuko tuzi ko arizo mbaraga zacu.’’

    Yasobanuye ko nka Centrafrique yanyuze mu bibazo bikomeye, hari ibyo yakwigira ku Rwanda mu gutuza neza abaturage bayo.

    Ati “Na bo nk’abantu bahuye n’intambara zinyuranye n’ubu zitararangira neza, bafite abaturage bahuye n’ibibazo by’intambara. Twe twahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi, na bo bafite ibibazo by’abaturage bahura nabyo bijyanye n’umutekano. Iyo ibibazo bamaze kubisohokamo binyuze mu matora, bakenera kuba batuza abaturage muri ya midugudu y’icyitegererezo.’’

    Perezida Faustin-Archange Touadéra, ni we watorewe kuyobora Centrafrique mu matora yabaye mu Ukuboza 2020. Icyo gihe Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda udasanzwe ni wo wacunze umutekano mu gihe hari ubwoba bw’uko inyeshyamba zazambya ibintu.

    Mu ruzinduko rwe mu Kinigi, Perezida Touadéra, yashimye ibikorwa yeretswe birimo ishuri ririmo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko na we yabaye umurezi; yananyuzwe n’uko abaturage batujwe n’uko inzu zubatse mu buryo bugezweho.

    Perezida Touadéra yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ashima ibikorwa by’iterambere abawutuye begerejwe

    Minisitiri Gatababazi yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye yanabera abandi urugero.

    Ati “Ikizakurikiraho ni uko iki ari kimwe mu bisubizo twishatsemo nk’Abanyarwanda ariko iyo bigiye gukorwa mu bindi bihugu nanone, aba ari igikorwa natwe twatangayo kugira ngo kibe cyagaragaza impinduka bizana mu gihugu cyacu.’’

    Yavuze ko bagaragarije Perezida Touadéra ko kubaka imidugudu ari “umurongo Perezida Kagame yashyizeho wo gutuza abaturage neza no gukoresha neza ubutaka hitabwa ku kuzirikana ahakorerwa indi mirimo y’iterambere ry’igihugu.’’

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu bilometero 12 uvuye mu Mujyi wa Musanze rwagati, wubatswe n’Ingabo z’u Rwanda. Ugizwe n’inzu z’amagorofa zubakiwe imiryango 144 itishoboye. Wubatswe mu buryo bugezweho ndetse ufite ibikorwaremezo byose by’ibanze hafi.

    Izi nzu ziwugize zubatswe mu buryo bw’amagorofa, aho buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ubwiherero n’ubwogero bubiri kandi bwose buri mu nzu n’igikoni cyo mu nzu.

    Buri muryango watujwe muri izi nzu wahawe kandi ibikoresho by’ibanze birimo matelas, ibitanda, intebe na televiziyo.

    Uyu mudugudu kandi wubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ivuriro, agakiriro kazajya gakorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye, inzu izajya ikorerwamo ubworozi bw’inkoko, ibiraro n’ibindi.

    Imirimo yose yo kubaka uyu mudugudu ugezweho wa Kinigi yarangiye itwaye 26 611 466 699 Frw arimo agera kuri 8 047 653 297 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka inzu zo guturamo, 1 589 619 026 Frw yagiye mu bikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima na 3 350 166 058 Frw yubatse ikigo cy’amashuri n’irerero.

    Ibikorwa byo kugurira imiryango ituye muri uyu mudugudu inka 102 n’inkoko 8000, kubaka agakiririro, gutera ubusitani n’ibiti by’imbuto byo byatwaye 1 874 637 199 Frw, mu gihe indi mirimo nko kubaka imihanda, kuhageza amashanyarazi gutera ibiti no guha ingurane abari bahatuye byatwaye arenga miliyari 11 Frw.

    Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ubwo yageraga mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra yasuye Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato rwa Kampanga, asobanurirwa serivisi zitandukanye zihabwa abakiri bato zirimo kubaha ifunguro ryuzuye no kubigisha

    Imiterere y’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uherereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda

    Perezida Touadéra yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yeretswe uko ikoranabuhanga ryatangiye kwimakazwa mu myigire y’abanyeshuri

    Uyu Mukuru w’Igihugu yanyuzwe n’uburyo amashuri afite ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri kubona ubumenyi

    Yasuye ibice bitandukanye bigize Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 144

    Perezida Touadéra yakiriwe n’abayobozi batandukanye

    Yasobanuriwe ibikorwa bitandukanye biri mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagendaga asobanurira Perezida Touadéra imiterere y’uyu mudugudu

    Perezida Touadéra wa Centrafrique yanyuzwe n’iterambere yasanze ryegerejwe abatuye mu Kinigi

    Amafoto: Niyonzima Moïse

    Video: Hakizimana Alain


  • Amasomo y’ingenzi Tanzania yakuye mu ruzinduko rwa Perezida Suluhu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Perezida Samia yasuye u Rwanda ku wa Mbere tariki ya 2 Kanama mu ruzinduko rwari rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Ku munsi wa nyuma warwo yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali aho we na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame basuye uruganda rwa Volkswagen n’urwa Mara Phones zombi zikorera muri aka gace.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mulamula, yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ko hari amasomo y’ingenzi bakuye muri uru ruzinduko arimo ashingiye ku iterambere ry’ibikorwaremezo no gushyiraho uburyo bwo koroshya ishoramari no kuzamura ubukungu.

    Mu nkuru ya The Citizen, Mulamula yavuze ko babonye uko inganda ziri mu Rwanda zifasha mu bukungu aho nibura 40% by’umusaruro w’ibyo zikora byoherezwa mu mahanga.

    Yavuze ko kuzamura urwego rw’inganda byafasha gukurura abashoramari mu gihugu cyabo nk’uko bigaragara ko hari abashoramari benshi bakorera mu Rwanda.

    Kuva mu 2016, imibare ya RDB igaragaza ko ishoramari rikomoka muri Tanzania ryinjiye mu Rwanda rifite agaciro kagera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika.

    Mulamula yagize “Twatunganyije igice cyahariwe inganda iwacu kuva mu myaka yashize ariko ikigaragara ni uko hari ibikeneye kunozwa.”

    Yavuze ko itsinda ryaherekeje Perezida Suluhu ryiboneye uko korohereza ishoramari no gutunganya ibikorwaremezo bikenewe nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi na byo bifasha gukurura abashoramari.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bijyanye no korohereza ishoramari nk’uko raporo ya Doing Business 2020 ibigaragaza nyuma y’Ibirwa bya Maurice rukaza ku mwanya wa 38 ku isi.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Tanzania nk’igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika y’Iburasirazuba ifite amahirwe menshi mu bufatanye n’u Rwanda.

    Nyuma yo gusura Uruganda ruteranya imodoka mu Rwanda, Volkswagen, ngo Perezida Suluhu yabonye ko Tanzania ishobora kuba isoko ryazo, asaba abaminisitiri bafite aho bahuriye n’uru rwego kubyigaho.

    Mulamula yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite uruganda rukora telefone (Mara Phones) rwafashije mu ihangwa ry’akazi ku bantu benshi biganjemo abagore ari ikintu cy’ingenzi kandi Tanzania ishobora kubyaza umusaruro igatanga ibikoresho by’ibanze bikenerwa n’uru ruganda.

    Ati “Tanzania ifite amabuye y’agaciro yakwifashishwa mu gukora telefone na batiri z’imodoka bityo yaba ari amahirwe y’isoko ry’ibyo bikoresho by’ibanze.”

    Yavuze kandi ko ibihugu byombi byafatanya mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu aho u Rwanda rwifashisha icyambu cya Dar es Salaam kinyuraho 90% by’ibyo rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo. Rukaba rwaranasabye gutangira gukoresha icyambu cya Tanga.

    Abasesenguzi bagaragaje ko nyuma yo kubona imikorere y’u Rwanda nk’ahantu heza h’ishoramari, Tanzania nk’igihugu na cyo gifite ubukungu bwihagazeho mu karere igomba kuba ku isonga mu gukurura ishoramari ritaziguye.

    Umudepite uhagarariye akarere ka Nzega, wahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, Hamis Kigwangalla, yavuze ko amategeko ya Tanzania, umuco ndetse na politiki bigira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’igihugu mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

    Ati “Dukeneye abayobozi bafite intego n’inzara yo kubona Tanzania itera imbere. Ikizadufasha gutera imbere ntabwo ari aho igihugu giherereye cyangwa ibyambu byacu ahubwo ni inzego zihamye mu by’imari no guhuza umuco. Nguko uko tuzakurura abashoramari nka Mara Group.”

    Muri uru ruzinduko Perezida Suluhu Hassan yari kumwe n’abaminisitiri barimo ushinzwe ibikorwa byo gutwara abantu n’itumanaho; uw’inganda n’ubucuruzi; abayobozi b’ibyambyu bya Tanzania, aba Air Tanzania n’Ikigo gishinzwe ibya Gari ya Moshi.

    Kuva akijya ku butegetsi, Perezida Samia Suluhu yagaragaje ko hari byinshi yakwigira ku Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari no kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu cye.

    Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Suluhu yahuraga n’abashoramari bo muri Tanzania, yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Tanzania ku rwego mpuzamahanga ku buryo iba igicumbi cy’ishoramari.

    Suluhu yavuze ko abantu biyemeje gufasha Tanzania kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, kandi ko bitanga umusaruro akurikije aho bigejeje u Rwanda.

    Yagize ati “ turashaka ngo mudufashe kugira ngo iyi gahunda ikwirakwizwe ku isi hose, Tanzania imenyekane abashoramari benshi bayimenye natwe tubone amahirwe bagenzi bacu bari kubona hirya no hino ku isi.”

    “Ubu buryo muri Afurika u Rwanda nirwo rwabigezeho, twe tugiye kuba aba kabiri. Niyo mpamvu mu Rwanda biturije, ibintu bimeze neza. Nanjye rero ntimuntererane.”

    Uruzinduko rwa Suluhu mu Rwanda rwasize hasinywe amasezerano atanu y’ubufatanye agamije kunoza imibanire.

    Amasezerano yasinywe arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho, ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

    Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze Perezida Suluhu muri Village Urugwiro

    Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mahirwe y’ubufatanye n’ishoramari

    Perezida Suluhu yijeje u Rwanda ubufatanye mu guteza imbere umubano mu nzego zose hagati ya Tanzania n’u Rwanda